Author: webrwanda

  • Bruce Melodie, Bwiza na Bull Dogg mu bahize a… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, hatanzwe ibihembo bya Isango na Muzika Awards [IMA 2024] mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali muri Kigali Convention Centre [KCC]. Ibi bihembo bitanzwe ku nshuro ya gatanu, bikaba bihabwa abahanzi n’abanyamuziki baba baritwaye neza mu mwaka mu rwego rwo gushima akazi gakomeye baba barakoze.

    IMA Awards 2024 yatewe inkunga n’ibigo binyuranye birimo Uruganda rwa SKOL rumaze kuba ubukombe mu kwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye. Ibi bihembo byatanzwe mu birori by’agatangaza byaryohejwe cyane n’imyambarire y’abahanzi n’ababiyoboye barimo Tessy wa Isango Star wagaragaye mu ikanzu ndende y’umweru igaragaza ikimero.

    Mu byamamare byitabiriye ibi birori bikomeye mu muziki nyarwanda harimo Anita Pendo ukorera Kiss Fm, Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya, Umutoniwase Nadine ukina muri filime Umturanyi, Bull Dogg, Riderman, Alex Muyoboke, Ruti Joel, Might Popo, Kevin Kade, Jado Castar;

    Claude Kabengera wakoze ku Isango Star, Mike Karangwa nawe wakoze ku Isango Star, David Bayingana, umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, umukinnyi wa filime Nsabimana Eric uzwi nka Dogiteri Nsabii, Umuvugizi w’umujyi wa Kigali, Emma Claudine, Israel Mbonyi, Riderman n’abandi bahanzi bahawe ibihembo.

    Ibihembo byamukuru muri IMA Awards biba ari bibiri ari byo umuhanzi w’umwaka ndetse n’umuhanzikazi w’umwaka. Muri IMA 2024, Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie yatwaye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka (Best Male Artist) naho Bwiza Emerance uzwi nka Bwiza ahabwa igikombe cy’umuhanzikazi w’umwaka (Best Female Artist).

    Bruce Melodie yatwaye iki gihembo ahigitse The Ben, Bull Dogg na Chriss Eazy bahataniraga iki gihembo. Ni mu gihe Bwiza yagitwaye ahigitse Alyn Sano, Ariel Wayz na France Mpundu. Bwiza atwaye iki gihembo yikurikiranya kuko no mu 2023 yari yabaye umuhanzikazi w’umwaka, icyo gihe Israel Mbonyi akaba ari we wabaye umuhanzi w’umwaka.

    Mu cyiciro cy’umuhanzi mushya w’umwaka muri IMA 2024 (Best New Artist), umuraperi Zeo Trap niwe wegukanye igikombe ahigitse Q.D, Chiboo na Kenny Edwin. Iki gihembo cyari gisanganywe Yago Pondat wacyegukanye mu mwaka wa 2023.

    Umuhanzi mwiza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Best Gospel Artist) yabayeIsrael Mbonyi umaze kuzuza BK Area inshuro ebyiri yikurikanya, akaba yari ahatanye naChryso Ndasingwa wakoze amateka muri uyu mwaka akuzuza BK Arena mu gitaramo cye cya mbere, Vestine & Dorcus na Ben & Chance.

    Muri IMA 2024, Igihembo cya Album y’umwaka (Best Album) cyegukanywe na Album “Icyumba cy’Amategeko” ya Riderman na Bull Dogg, ikaba yari ihatanye na “Full Moon” ya Bushali, “Ganza” y’umuraperi Kivumbi, “Live and die” y’umuraperi Papa Cyangwe.

    Indirimbo “Jugumila” ya Dj Phil Peter Ft Chris Eazy & Kevin Kade yegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka (Best Song of the year). Yacyegukabye ihigitse “Wait” ya Kivumbi, “Molomita” ya Gad ft Nel Ngabo & Keny Sol, “Sikosa” ya Kevin Kade ft The Ben & Element, ndetse na “Ahazaza” ya Bwiza.

    Igihembo cy’Indirimbo yahuriwemo n’abahanzi barenze umwe (Best Collaboration) cyegukanywe na “Jugumila” Dj Phil Peter Ft Chris Eazy & Kevin Kade, ikaba yahigitse “Molomita” ya Gad ft Nel Ngabo & Keny Sol. “Sikosa” ya Kevin Kade ft The Ben & Element, ndetse na “Puta” ya Bull Dogg.

    Umuraperi w’umwaka yabaye Bull Dogg, akaba yari ahatanye na Riderman, Bushali na Zeo Trap. Umuproducer mwiza w’indirimbo z’amajwi yabaye Element, akaba yahigitse Prince Kiiz, Muriroo na Loader. Ni mu gihe umuproducer mwiza w’indirimbo z’amashusho (Best Video Director) yabayeFayzo, ahigitse Gad, Sammy Switch na Isimbi Nailla.

    Mu cyiciro cy’Umuhanzi/Itsinda bakora muzika mu njyana Gakondo (Best Culture Act),Ruti Joel yegukanye igikombe, agitwara abo yari ahatanye nabo ari bo Cyusa Ibrahim, Inyamibwa na Impakanizi. Muri IMA 2023, Itorero Inyamibwa ni bo begukanye iki gihembo.

    SKOL yashimiwe cyane ku bw’inkunga yayo muri ibi bihembo dore ko yari umuterankunga w’imena muri ibi bihembo bya Isango na Muzika Awards 2024. Umunyamakuru Kavukire Alex wa Isango Star uri mu itsinda ryateguye ibi bihembo yavuze ko bashimira cyane SKOL yabanye nabo muri uru rugendo rwageze mu Turere dutandukanye tw’igihugu. 

    Yagize ati: 'Twashimiye cyane uruhare SKOL yagize mu guha umunezero Abanyarwanda bakurikira Isango na Muzika Awards, twagendanye mu bice bitandukanye kuko badufashije mu bitaramo bitandatu twakoze.'

    Menya uko ibihembo bya IMA Awards 2024 byatanzwe ku bahanzi n’abanyamuziki bitwaye neza mu 2024:

    Best Male Artist of the Year — Bruce Melodie

    Best Female Artist of the Year — Bwiza Yatsinze

    Best New Artist of the Year— Zeo Trap

    Best Gospel Artist of the Year— Israel Mbonyi

    Best Album of the Yeear — Icyumba cy'Amategeko

    Song of the Year — Jugumila — Dj Phil Peter ft Chris Eazy & Kevin Kade

    Best Collaboration of the Year — Jugumila — Dj Phil Peter ft Chris Eazy & Kevin Kade

    Best Hip Hop Artist of the Year— Bull Dogg

    Best Music Producer of the Year— Element

    Best Video Director of the Year — Fayzo

    Best Culture Act of the Year— Ruti Joel

    Abanyamakuru ba Isango Star Shimwayezu Cedric na Amanda Bahenda nibo bayoboye gahunda yo guca kuri Red Carpet

    Album “Icyumba cy’Amategeko” ya Rideman na Bull Dogg yaciye impaka yegukana igikombe cya Album y’umwaka

    Ruti Joel ubwo yashyikirizwaga igikombe cy’umuhanzi mwiza mu njyana Gakondo

    “Jugumira” yegukanye ibihembo bibiri muri IMA 2024

    Munyanshoza Dieudonne yahawe igihembo cyihariye cy’umuhanzi w’ibihe byose

    Musengamana Beatha waririmbye “Azabatsinda Kagame” yahawe ishimwe

    Abaraperi baciye impaka; Bull Dogg yabaye umuraperi w’umwaka, naho Zeo Trap aba umuhanzi mushya w’umwaka

    Zeo Trap yahize abahanzi bose bashya mu bihembo bya IMA 2024

    Zeo Trap yikomanze mu gatuza nyuma yo kwegukana igihembo cy’umuhanzi mushya

    Umukozi w’Imana Israel Mbonyi uvoma inganzo muri Bibiliya yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wa Gospel

    Nta cyaka ku bitabiriye ibi birori kuko bateguriwe ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bya SKOL

    Igihembo cy’umuntu wari wambaye neza muri IMA 2024 iyo gitangwa gishobora kuba cyari kwegukanwa n’umunyamakuru Tessy

    Umuyobozi wa Isango Star itanga ibihembo bya IMA ni umwe mu bitabiriye ibi birori

    Umunyamakuru Tessy wa Isango Star yaserutse mu mwambaro udasanzwe

    Indirimbo “Jugumila” ya Phil Peter, Chris Eazy na Kavin Kade yabaye indirimbo y’umwaka

    Riderman na Bull Dogg ni bamwe mu bitabiriye IMA ndetse batahana n’igikombe

    Ni ku nshuro ya gatanu hatanzwe ibihembo bya Isango na Muzika Awards bitegurwa na Isango Star

    AMAFOTO: ISANGO STAR & IGIHE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149982/bruce-melodie-bwiza-na-dj-phil-peter-mu-bahize-abandi-mu-bihembo-bya-ima-2024-byatewe-inku-149982.html

  • Umunya-Afurika y'Epfo Siphiwe Masete yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Park Inn by Radisson Kigali – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko Siphiwe Masete wavukiye mu gace ka Phalaborwa mu Ntara ya Limpopo azatangira inshingano nshya ku wa 01 Mutarama 2025.

    Masete wahawe inshingano zo kuyobora iyi hoteli iri mu zikomeye mu Rwanda, si mushya mu bijyanye n'amahoteli, kuko abimazemo imyaka irenga 20, bikitegwa ko ubwo bunararibonye azabwifashisha mu gukomeza guteza imbere Park Inn by Radisson Kigali.

    Inkuru ya Siphiwe Masete ijyanye n'uko yinjiye muri iyi mirimo, ikora ku mitima ya benshi, ibinagaragaza ko ari umugabo wiyemeje guteza imbere uru rwego aho yakorera hose, bijyanye n'aho yavuye.

    Biragoye kumvisha umuntu ko uwahoze akora mu kabare aha abakiliya inzoga ubu ari we ugiye kuyobora imwe muri hoteli zikomeye mu Rwanda no mu Karere.

    Siphiwe Masete, yatangiye uyu mwuga ari 'barman' umwe uha abakiliya inzoga muri Protea Hotel Impala Inn muri Afurika y'Epfo, ariko ku bw'umuhate n'ubuhanga yagaragaje, yazamuwe mu ntera uko iminsi yasimburanye muri hoteli za Protea Hotels by Marriott.

    Yayoboye muri Protea Hotel Kruger Gate cyangwa Tambo Airport Transit Hotel, ayobora muri Protea Hotel Roodepoort no muri Protea Hotel Hatfield, hoteli zikomeye muri Afurika.

    Umwanya w'umuyobozi mukuru wa hoteli runaka wa mbere yawubonye mu 2011. Mu 2022 Masete yayoboye Hazyview Cabanas Resort and Spa. Nyuma y'aho abona umwanya ukomeye muri Tripod Hotel Owerri yo muri Nigeria.

    Mbere yo guhabwa imirimo muri Park Inn by Radisson Kigali, Masete yari Umuyobozi Mukuru wa ANEW Hotels y'i Johannesburg muri Afurika y'Epfo.

    Masete kandi yaranaminuje kuko afite impamyabumenyi mu bijyanye n'inozabubanyi yakuye muri Kaminuza ya Afurika y'Epfo n'indi y'ijyanye n'amahoteli no kwakira abantu yakuye muri Wits Technikon, kimwe mu bigo bya University of Johannesburg.

    Ubwo bunararibonye n'ubumenyi yakuye mu ishuri ni byo bimugira umuntu w'inzobere mu buyobozi no guteza imbere imishinga igamije gutanga serivisi zinoze, ari na byo yitezweho muri Park Inn by Radisson Kigali.

    Ubwo yavugaga ku mwanya yahawe yagize ati 'Umwanya nahawe muri Park Inn by Radisson Kigali ni amahirwe akomeye mu buzima bwanjye. Niteguye gukorana n'abakozi b'iyi hoteli dukorera hamwe kugira ngo dukomeze gutanga serivisi nziza ku batugana no gufatanya mu gukomeza kugira Kigali umujyi w'ubukerarugendo.'

    Park Inn by Radisson Kigali itanga serivisi zitandukanye, iz'amafunguro, ibyumba by'inama n'ibindi bitandukanye bifasha uyiganye kugenda anyuzwe.

    Iyi hoteli irebererwa na Radisson Hotel Group, ifite ibyumba 161 bigezweho birimo internet n'ibindi bitandukanye umukiliya akenera, Live Inn Room Restaurant yayo igakundirwa amafunguro atandukanye agezweho itanga.

    Umunya-Afurika y'Epfo Siphiwe Masete yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Park Inn by Radisson Kigali

    Park Inn by Radisson Kigali ni imwe muri hoteli zikomeye mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunya-afurika-y-epfo-siphiwe-masete-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-park-inn-by

  • Polisi yasabye urubyiruko kwirinda 'house parties' mu minsi mikuru isoza umwaka – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface abinyuijije ku rubuga rwa X, yasabye urubyiruko kwitwararika ku bikorwa birutesha agaciro muri iyi minsi mikuru.

    Yagize ati “Bana rubyiruko muje mu biruko mwirinde gukoresha ibiyobyabwenge, mwirinde 'house parties' zibashora mu businzi n'ibindi bikorwa bibatesha agaciro birimo kwiyandirika, ubusinzi, kurwana, ndetse no kuba byabaviramo kubura ubuzima cyangwa mugakomereka. Ni igihe cyo kwicara mukareba ibyo mwagezeho mu masomo yanyu ariko mugatekereza n'ibyo mugomba kugeraho mu masomo akurikiye.”

    Yakomeje abwira ababyeyi ati 'Ni byiza ko mumenya aho abana banyu bari n'ibyo barimo mu rwego rwo gufatanya gucunga umutekano w'abana bacu cyane cyane ko ari bo Rwanda rw'ejo.”

    ACP Rutikanga yibukije abacuruza inzoga ko zitagenewe abana, ariko kandi ko n'abakuru batangiye gusinda batagomba gukomeza kuzibaha.

    Abacuruza inzoga kandi bibukijwe ko bagomba kwifashisha ibikumira ko urusaku rusoka hanze cyangwa se bagacuranga mu rugero mu rwego rwo kutabangamira abaturiye aho bakorera.

    ACP Rutikanga yasoje asaba abantu kunywa mu rugero, kudatwara imodoka banyoye ibisindisha ndetse anabifuriza Noheli Nziza n'umwaka mushya muhire wa 2025.

    Zirikana ubu butumwa mu gihe twinjira mu minsi mikuru pic.twitter.com/VIN7IKUGEt

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) December 23, 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yasabye-urubyiruko-kwirinda-house-parties-mu-minsi-mikuru-isoza-umwaka

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi baherutse gushyirwa muri Guverinoma – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 23 Ukuboza 2024.

    Abarahiye ni Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo, asimbuye Nyirishema Richard wari kuri uwo mwanya kuva muri Kanama 2024.

    Harimo na Rwego Ngarambe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri ya Siporo umwanya ushyizweho bwa mbere kuva iyo minisiteri yashingwa.

    Mu bo Perezida Kagame yakiriye indahiro zabo kandi harimo Godfrey Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta asimbuye Richard Tusabe.

    Ubwo yakiraga indahiro z'aba bayobozi, Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya, ko kurahira kwabo bitaba mu mvugo gusa.

    Ati 'Nkunze kubivuga kenshi, indahiro ntabwo ari umugenzo gusa, ifite uburemere bwayo kandi bijyana n'imirimo igiye gukorwa. Ubwo rero iteka iyo muri kuri iyo mirimo, birumvikana ko ubwo buremere bw'iyo mirimo buba buri mu bwenge bwanyu no mu mitima yanyu mubyumva ko mugomba kubyubahiriza nubwo atari uko bigenda ku bantu bose, barahira ariko ntibakore ibyo barahiriye.'

    Perezida Kagame yavuze ko abahabwa inshingano zo gukorera igihugu, bakwiriye kumva ko atari bo bonyine bakora iyo mirimo, ariko 'kuba ari mwe mutoranyijwe, bikwiriye kongera uburemere bw'izo nshingano'.

    Ati 'Kandi iyo bageze kuri iyo mirimo ntabwo ari ngombwa ko abantu bakwiriye gushakisha impamvu yo kutubahiriza iyo mirimo.'

    Mukazayire warahiriye kuba Minisiriri wa Siporo yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri imirimo yagiyeho avuye mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB aho yari umuyobozi mukuru wayo.

    Umwanya Mukazayire yarimo kuva muri Nzeri 2024 wahawe Uwayezu François-Régis, yaherukaga gutandukana na Simba SC yari abereye Umuyobozi Mukuru.

    Mukazayire usanzwe ari umuhanga mu by'ubukungu yanayoboye Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau-RCB).

    Yabaye mujyanama mu Biro bya Perezida anakora mu biro bya Minisitiri w'Intebe aho yari ashinzwe iby'ubushakashatsi mu bukungu.

    Rwego Ngarambe warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, azobereye mu by'amategeko ya siporo we yari amaze igihe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo.

    Rwego yanabaye umuyobozi wungirije w'akanama gashinzwe amategeko mu Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball mu Rwanda kuva mu 2023.

    Kabera yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe igenamigambi n'ubushakashatsi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-indahiro-z-abayobozi-baherutse-gushyirwa-muri

  • Perezida Kagame yahaye umukoro abayobozi bashya muri Minisiteri ya Siporo – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ukuboza 2024, ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe n'Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta, Godfrey Kabera.

    Yavuze ko 'Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n'amikoro.'

    Perezida Kagame yibukije ko siporo yabaye ubucuruzi bushingiye ku mpano z'abayikora, bashobora kuba Abanyarwanda cyangwa abandi, bityo bikwiye kungukira igihugu n'abo bayirimo.

    Ati 'Ubu siporo ni ubucuruzi bushingiye ku mpano mu Banyarwanda cyangwa mu bandi ahandi. Iyo mpano rero hari uburyo icuruzwa, hari uburyo ivamo amikoro yacu.'

    Yongeyeho ko hari byinshi igihugu gikomeje gukora mu guteza imbere siporo, giharanira ko yatanga umusaruro, ibyo bikaba birimo ishoramari rigaragara ryakozwe mu kubaka ibikorwaremezo.

    Ati 'Ni yo ntego, ni yo mpamvu hari bimwe twashoboye gushyira mu buryo: Kubaka ibikorwaremezo bifasha muri siporo, kugira ngo abantu benshi, Abanyarwanda benshi bagire uwo mwanya. Hari n'ibindi byinshi byagiye byubakwa mu turere n'ahandi bigenda byubakwa. Siporo ifite byinshi igeza ku bantu ariko harimo n'amikoro.'

    Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo bahabwe izo nshingano ari ikintu gikomeye, kuko haba hari Abanyarwanda benshi bakora iyo mirimo, yereka abarahiye ko kuba batoranyijwe bagomba kubiha uburemere, ndetse bakirinda gushakisha impamvu.

    Yavuze ko mu nzego zose ziri mu gihugu zose, abazikoramo bose baba badakwiriye gushakisha impamvu z'uko ibintu bitagenze neza n'izo kutubahiriza iyo mirimo.

    Ati 'Hari abakunda kuvuga ngo igihugu cyanshyize mu mirimo ariko nticyampaye ibikoresho bihagije. Iyo mirimo uhawe haba harimo no gushaka ibikoresho cyangwa amikoro, kuko ayo igihugu gifite atarangiza byose. Ntabwo bishoboka, kuko si urwego rumwe ruriho ngo ayo mikoro yose abe ari ho ajya.'

    Yavuze ko amikoro adahagije igihugu gifite agabanywa inzego zose, bivuze ko buri rwego rubona ibidahagije, bityo abantu bahabwa imirimo baba basabwa ko mu mikorere yabo buzuza inshingano bahawe zirimo n'izo kongera ayo mikoro adahagije.

    Ati 'Mwe mugiye gukorera Guverinoma mumenye ko muje mu nshingano mwabwiwe, mwemeye, muzi, ariko muri izo niba batababwiye ko hiyongereyemo gushaka amikoro ntabwo byari byuzuye.'

    Kugira inzu y'imikino y'intoki ya BK Arena byafashije u Rwanda kwakira amarushanwa atandukanye kandi akomeye muri Basketball, Table Tennis, Volleyball na Gymnastique, mu gihe kandi ruheruka kuzuza Stade Amahoro yavuguruwe ikagera ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

    Ibi bikorwaremezo byombi biri mu bishimwa na benshi basura u Rwanda ndetse byiyongera ku bindi bitandukanye byakira amarushanwa y'imbere mu gihugu n'andi mpuzamahanga.

    U Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu kuba igicumbi cya siporo muri Afurika aho uretse kuba ruzakira Shampiyona y'Isi y'Amagare mu 2025, muri uyu mwaka wa 2024 rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Inteko Rusange ya FIA ndetse rukaba ruri mu mushinga wo kugarura Formula One kuri uyu Mugabane.

    Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya ba Minisiteri ya Siporo kubyaza umusaruro siporo ikabonekamo amikoro

    Kuri uyu wa 23 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yakiriye indahiro za Rwego Ngarambe (ubanza ibumoso), Nelly Mukazayire (hagati) na Godfrey Kabera (iburyo)

    Abarahiriye kujya mu nshingano nshya baherutse gushyirwamo bafashe ifito y’urwibutso bari kumwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahaye-umukoro-abayobozi-bashya-muri-minisiteri-ya-siporo

  • Binjije Miliyari 730 zAmadolari! Abaherwe 10… – #rwanda #RwOT

    Ni ibikubiye muri Raporo nshya y’Ikinyamakuru cya Forbes gisanzwe gikora intonde z’ibyamamare bihiga abandi mu byiciro bitandukanye, igaragaza ko iri tumbagira ry'ubukungu bw'abaherwe ba mbere bayoboye Isi, ryagizwemo uruhare n'iterambere ry'ubwenge karemano (AI), izamuka ry'ubukungu bwa Amerika ryagizwemo uruhare n'intsinzi ya Donald Trump n'izindi ngingo zifitanye isano n'ikoranabuhanga.

    Ibi byateje imbere cyane kompanyi zikora ibirebana n'ikoranabuhanga z'aba baherwe zirimo Meta, Alphabet, Oracle, Amazon, Nvidia na Dell.

    Uyu munsi rero, twabateguriye urutonde rugaragaza abaherwe 10 binjije ubutunzi bwinshi hashingiwe ku makuru mashya yatangajwe na Forbes:

    1.     Elon Musk


    Umuherwe Elon Musk ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 439 z’amadolari, muri uyu mwaka gusa yinjije agera kuri miliyari 188.1$. Aya mateka yo kunguka amafaranga agize hafi icya kabiri cy’umutungo we, ni amateka atarigeze na rimwe agaragazwa mbere na Forbes kuko ntasanzwe.

    Usibye amafaranga yakuye mu rwunguko rw’imbuga nkoranyambaga ze, Musk yigaragaje cyane no muri politiki muri uyu mwaka, aho yatanze miliyoni 200 z’Amadolari mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Donald Trump wongeye gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    2.     Mark Zuckerberg


    Mark Zuckerberg wongereye cyane ubutunzi bwe abikesheje urubuga rwa Facebook, atunze miliyari 214.4 z’Amadolari, akaba yarungutse miliyari 91.8$ mu 2024. Muri uyu mwaka, Zuckerberg yanditse amateka yo kuza ku mwanya wa kane mu bajejetafaranga babashije kurenza miliyari 200 z’Amadolari, abifashishijwemo n’imigabane igera kuri 67% afite muri Meta.

    3.     Larry Ellison


    Umuyobozi wa Oracle, Larry Ellison yabaye umuherwe wa kabiri ku isi muri Nzeri 2024. Kuri ubu, ari mu batunze agatubutse binjije amafaranga menshi muri uyu mwaka, aho yinjije agera kuri miliyari 84.5$, bituma umutungo we ugera kuri miliyari 218.3$.

    4.     Jensen Huang


    Jensen Huang washinze washinze Nvidia, ari mu baherwe binjije agatubutse muri uyu mwaka abikesheje ubwiyongere bw’imigabane afite muri iyi kompanyi ikoresha cyane ubwenge karemano (AI) bugezweho muri iki gihe.

    Umutungo we wiyongereyeho miliyari 74.3$ bituma ugera kuri miliyari 117.2$ muri uyu mwaka.

    5.     Jeff Bezos


    Uyu muherwe washinzwe Amazon icuruza ibintu byose ku ikoranabuhanga, yinjije asaga miliyari 70 z’Amadolari mu 2024, bigeza umutungo we kuri miliyari 241.2 z’Amadolari.

    6.     Michael Dell


    Dell yinjiye mu bantu icumi bakize kurusha abandi muri uku kwezi k’Ukuboza 2024. Afite imigabane igera kuri miliyoni 210 za sosiyete ya Broadcom, ndetse n’indi migabane afite muri Dell Technologies yariyongereye cyane. 

    Uyu munsi, umutungo we ubarirwa muri miliyari 115.3 z’Amadolari, harimo agera kuri miliyari 46.6 $ yinjije muri uyu mwaka.

    7.     Rob Walton


    Umutungo w’umuherwe Rob Walton waratumbagiye cyane muri uyu mwaka ugera kuri miliyari 112.5 $, harimo agera kuri miliyari 46.5 $ yinjije mu 2024 gusa ayakesha Walmart.

    8.     Jim Walton


    Jim Walton na we ukomora ubutunzi kuri Walmart yinjije abarirwa muri miliyari 44.5 $, ibyagejeje umutungo we kuri miliyari 111.3 $ mu 2024. 

    9.     Alice Walton


    Uyu na we, ubutunzi bwe abukomora kuri Walmart. Muri uyu mwaka gusa, Alice yinjije amafaranga agera kuri miliyari 41.7 $, umutungo we ugera kuri miliyari 103.5 $.

    10. Larry Page


    Larry Page wafatanyije na Sergey Brin mu 1998 ubwo bombi bashakaga impamyabumenyi ya Ph.D muri kaminuza ya Stanford, yinjije abarirwa muri miliyari 40.5 $ muri uyu mwaka, bigeza umutungo we kuri miliyari 156.6 $.
       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149969/binjije-miliyari-730-zamadolari-abaherwe-10-ku-isi-binjije-agatubutse-mu-2024-149969.html

  • Ubukire nyakuri: Ni hagati y'amafaranga n'amahoro y'umutima #rwanda #RwOT

    Abantu benshi batekereza ko ubucuruzi ari inzira yihuse yo kugera ku bukire. Icyakora, iyo dusesenguye byimbitse, dusanga ko kuba umukire bitarangwa gusa no gutunga amafaranga menshi, ahubwo bijyana n'uburyo umuntu agira umunezero, agaciro k'ubuzima, n'imibereho myiza.

    Hari abafilosofi n'abahanga b'ibitekerezo bemeza ko ubukire nyakuri butava mu gushaka inyungu z'amafaranga gusa, ahubwo bushingiye ku mibanire myiza n'ubuzima bwiza bw'umutima.

    Umufilosofi w'Umugereki, Aristotle, yagaragaje ko umunezero nyakuri (eudaimonia) udaterwa n'ibintu by'amafaranga cyangwa ibintu bifatika, ahubwo uba mu kubaho ubuzima bufite intego n'uburyo buhuye n'indangagaciro nziza.

    Yavuze ko umuntu ashobora kuba umukire mu byo atunze, ariko niba nta munezero afite, atabasha kubaho mu kuri kw'ubuzima bwe, ubukire bwe ntacyo bumumariye.

    Mu buryo bwo kubigereranya, umuntu ufite amafaranga menshi yaturwa n'ibibazo n'igitutu cy'ubucuruzi, agata amahoro y'umutima.

    Immanuel Kant, undi mufilosofi w'Umudage, yagaragaje ko indangagaciro z'umuntu zirusha agaciro amafaranga cyangwa ibintu by'ubutunzi.

    Yakanguriye abantu gukora ibikorwa bifitiye abandi akamaro aho guhora bashaka inyungu zabo bwite. Mu bijyanye n'ubucuruzi, ibi bivuze ko gushaka gukira ku nyungu z'ubucuruzi bidatanga umunezero nyawo, kuko bitavuguruza amahame y'ubuntu n'ubupfura bigira agaciro gahoraho.

    Hari kandi Henry David Thoreau, umwanditsi n'umufilosofi w'Umunyamerika, wagize ati: 'Umuntu ni umukire mu rugero aho abasha guhagarika kwishimira ibintu bifatika.' Thoreau yasobanuraga ko ubukire butavuze kugira ibintu byinshi, ahubwo bushingiye ku kumva ukennye ku bintu biciriritse, ubasha kubaho neza no kumva umunezero.

    Ubucuruzi bukabije bushobora guha umuntu umutungo w'amafaranga, ariko bushobora no kumukuraho umwanya wo kwishimira iby'ingenzi mu buzima.

    Kandi, mu mateka y'abahanga, dusanga abantu benshi bari bafite ubutunzi bw'amafaranga ariko bakabaho mu gahinda n'umubabaro bitewe no kutabona igihe cyo kwita ku miryango yabo cyangwa gushaka amahoro y'umutima.

    Uretse ibyo, ubushakashatsi bwerekana ko amafaranga menshi afite aho agarukira mu gutanga ibyishimo: nyuma yo guhaza iby'ibanze nk'icumbi, ibiryo, n'ubuvuzi, amafaranga y'inyongera ntacyo yongera ku munezero.

    Mu bindi bice by'ubuzima, ubukire bushobora no guteza ingaruka mbi ku muntu no ku muryango. Nk'urugero, abantu benshi bajya mu bucuruzi bakarangira bagize imyitwarire mibi n'ibibazo by'ihungabana kubera guhangayikishwa no gushaka inyungu.

    Aha ni ho umuntu yakwibaza: Ese ubukire bufatika ari bwo bukenewe, cyangwa umuntu akwiriye kwita ku bw'umutima?

    Nubwo ubucuruzi ari ngombwa mu buzima bwo kubona ibikenewe, ntibivuze ko ari bwo butanga ubukire bwuzuye. Umuntu akwiye guharanira kugera ku bukire bwuzuye burimo amahoro y'umutima, imibanire myiza, n'ubuzima bwuzuye, aho kugira ngo yiharire inyungu z'ubucuruzi gusa.

     

    Source : https://kasukumedia.com/ubukire-nyakuri-ni-hagati-yamafaranga-namahoro-yumutima/

  • Amavu n'amavuko ya Père Noël: Ikimenyetso cy'ibyishimo bya Noheli #rwanda #RwOT

    Père Noël, Santa Claus, Saint Nicolas, Kris Kringle, na Sinterklaas ni amazina atandukanye y'ikimenyetso cy'amateka n'umuco w'ibyishimo by'iminsi mikuru ya Noheli. Amateka y'uyu muntu ubarirwa mu nkuru zitandukanye, ahuriza ku rwego rwo hejuru rw'umugiraneza w'abantu, cyane cyane abana.

    Saint Nicolas ni izina rifite inkomoko mu bihugu by'i Burayi, by'umwihariko mu Bufaransa no mu Buholandi.

    Uyu mutagatifu yari umukirisitu w'umugiraneza wabayeho mu kinyejana cya gatatu muri Turukiya y'ubu. Saint Nicolas yamenyekanye cyane kubera ibikorwa bye byo gufasha abakene no kugabira abana impano mu buryo butunguranye.

    Iyi migenzo ishingiye ku myemerere ya gipagani yahuzwaga n'ubukirisitu bw'icyo gihe, bikaba byarafashije mu kwagura uru rugero rwiza.

    Mu Buholandi, izina rya Saint Nicolas ryahindutse Sinterklaas, Mu rugendo rw'abimukira b'Abaholandi bagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahasanze imigenzo ya Sinterklaas maze ivangirwa n'indi, byaje kubyara igitekerezo cya Santa Claus.

    Santa Claus wamenyekanye cyane muri Amerika, yagize isura nshya kubera inkuru z'abahanzi n'abanditsi, nka Clement Clarke Moore wanditse umuvugo 'A Visit from St. Nicholas' mu 1823, uzwi kandi nka ''Twas the Night Before Christmas.'.

    Kris Kringle, izina rihimbano ryashingiye ku ijambo ry'Ikidage Christkindl bisobanura (Umwana wa Kristu), ryahinduwe n'Abadage babaga muri Amerika mu kinyejana cya 18.

    Bamwe baje guhuza Kris Kringle na Santa Claus, bityo bihamya ko impano zitangwa n'umutagatifu zifitanye isano n'igisobanuro cya Noheli nk'umunsi w'ubusabane.

    Mu Bufaransa, izina Père Noël rihura n'imyemerere y'akarango k'umusaza witwaje igikapu cyuzuyemo impano, aza ijoro rya Noheli agashyira impano ku bana baryamye. Inkuru z'imico zitandukanye mu Burayi zashyizeho umuco w'impano za Noheli, ziganjemo ubwitange n'ibikorwa byo gufasha.

    Mu bihugu bitandukanye, amafoto n'amashusho ya Santa Claus yatangiye gukorwa mu kinyejana cya 19.

    Isura y'umusaza ufite ubwanwa bw'umweru, yambaye ikoti ritukura n'inkweto z'umukara, yaje gukomeza kwamamara bitewe n'amasoko n'itangazamakuru byariho muri iyo myaka.

    By'umwihariko, isura igezweho ya Santa Claus yamenyekanye cyane binyuze mu kwamamaza Coca-Cola mu myaka ya 1930, aho yagaragaye mu buryo bugaragaza umunezero n'ubuntu.

    Mu rwego rw'umuco, Père Noël cyangwa Santa Claus, akomeza kuba ikimenyetso cy'ibihe by'ibyishimo, ibikorwa by'urukundo, n'ubutumwa bw'amahoro n'ubusabane ku Isi hose.

    Amateka n'icyifuzo cy'ubutwari bwa Père Noël cyangwa Santa Claus.

    Source : https://kasukumedia.com/amavu-namavuko-ya-pere-noel-ikimenyetso-cyibyishimo-bya-noheli/

  • Mathias Pogba yakatiwe igifungo cy'imyaka itatu mu rukiko rw'i Paris #rwanda #RwOT

    Mathias Pogba, umuvandimwe wa Paul Pogba, yakatiwe n'urukiko rw'i Paris igifungo cy'imyaka itatu, harimo imyaka ibiri y'igifungo gisubitse, kubera uruhare yagize mu mugambi wo gusebanya no kugerageza kwambura miliyoni 11 z'amadolari y'umuvandimwe we. Uretse gufungwa, Mathias yaciwe ihazabu y'amadolari 16,500.

    Iki kibazo cyatangiye mu 2022, ubwo Paul Pogba yatangaje ko yibasiwe n'itsinda ryateguwe, barimo umuvandimwe we Mathias ndetse n'incuti zo mu bwana, bamushinja kumwishyuza amafaranga ya 'serivisi zo kumurinda' bamuvugaga ko zamaze imyaka 13.

    Iri tsinda ryagaragaye ko ryari rigamije kumukorera iterabwoba ngo abashyikirize miliyoni z'amadolari, bituma Paul atanga ikirego.

    Uretse Mathias, abandi bantu batanu bagize uruhare muri uyu mugambi na bo bahamwe n'icyaha. Bahanishijwe ibihano bitandukanye, birimo igifungo kuva ku myaka ine kugeza ku munani, ndetse n'ihazabu ziri hagati y'amadolari 16,500 na 33,000.

    Iki cyaha cyagize ingaruka zikomeye ku muryango wa Pogba, kuko cyashyize ahagaragara ibibazo by'ubwumvikane buke ndetse n'ibikorwa by'amakimbirane bihishwe hagati y'abavandimwe n'abo bari bamenyeranye kuva kera.

    Source : https://kasukumedia.com/mathias-pogba-yakatiwe-igifungo-cyimyaka-itatu-mu-rukiko-rwi-paris/

  • Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Tshisekedi atigeze agira ubushake bwo gukemura ibibazo bya RDC – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024, ubwo yasubizaga ubutumwa bwashyizwe kuri X bikozwe n'umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala ukorera ibitangazamaku bitandukanye nka Jeune Afrique, Reuters n'ibindi.

    Bwarimo amagambo Tshisekedi yabwiye umuryango uzwi nka 'Union Sacrée de la Nation' (USN) ugizwe n'abagize guverinoma, abagize Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, imitwe ya politiki n'abandi.

    Tshisekedi yagize ati 'Sinzigera na rimwe ngendera ku mategeko y'ubutegetsi bw'abicanyi bubeshejweho n'amaraso y'Abanye-Congo no kwiba umutungo wa RDC. Dukomeje gahunda yacu yo kutaganira na M23 kuko tuzi neza ko atari uwo mutwe ahubwo ari u Rwanda rubiri inyuma.'

    Yavuze ko 'N'iyo [M23] bakwigarurira ubutaka bw'igihugu bwose ikagera n'aho igera mu muryango w'iwanjye sinzigera nganira na bo.'

    Mu gusubiza ubwo butumwa, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko nubwo ibitangazamakuru bimwe na bimwe bikomeje gushyira ingufu mu kuyobya umuryango mpuzamahanga, Perezida Tshisekedi atigeze agira ubushake bwa politiki na buke mu gukemura ibibazo by'umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa RDC, byaba binyuze mu masezerano ya Luanda cyangwa aya Nairobi.

    Ati 'Icyakora u Rwanda ruracyarajwe ishinga n'aya masezerano kuko ari yo azafasha mu gukemura ibibazo bimaze igihe kirekire mu Burasirazuba bwa RDC. Icyakora kugira ngo bigerweho, ni uko buri ruhande rwakubahiriza inshingano zarwo. Bizafasha mu kugera ku mahoro arambye ndetse abo mu Karere k'Ibiyaga Bigari babyungukiremo.'

    Inshuro nyinshi M23 yagaragaje ko iharanira uburenganzira bw'Abanye-Congo bavuga Ikinyanyarwanda by'umwihariko Abatutsi bahora bicwa umusubizo bigizwemo uruhare n'ubutegetsi bwa RDC bubambura ubwenegihugu.

    Amasezerano ya Luanda na Nairobi yemeje ko impande zombi, ni ukuvuga M23 na RDC bigomba kuganira, abo baturage bagashakirwa uburyo bwo kurindwa, M23 igahabwa umwanya mu Ngabo za RDC no mu gihugu muri rusange na yo igatanga ibice yafashe.

    Aho kubahiriza ibyo byemezo ubutegetsi bw'i Kinshasa bukomeza kugaragaza ko impamvu nyamukuru ari u Rwanda, rutera inkunga M23, ibirego ruhakana ahubwo rugashinja RDC gukorana na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi ihora inashaka guhungabanya umutekano warwo.

    Nk'ubu mu ku wa 14 Ukuboza 2024 byari byitezwe ho gusoza ibiganiro biganisha ku isinywa ry'amasezerano hagati y'u Rwanda na RDC ariko ku munota wa nyuma biraseswa ubwo hari hagezweho ingingo ya M23, RDC irahira yivuye inyuma ko idashobora kuganira n'uyu mutwe kandi mbere yari yabyemeye.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb Nduhungirehe Olivier yagaragaje ko Tshisekedi atigeze agira ubushake na buke bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke uhora mu Burasirazuba bwa RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tshisekedi-yinangiye-umutima-arahira-ko-n-iyo-m23-yafata-igihugu-atazaganira-na