Author: webrwanda

  • Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n'imfube Murwanashyaka Thégogène' Gatwa' #rwanda #RwOT

    Umuntu wese waba yaragize amahirwe yo kumenya umusaza w'inyangamugayo Mukurira wari utuye ku Muhima wa Kigali, akumva umwanda uva mu kanwa k'umuhungu we Murwanashyaka Théogène abenshi bazi ku izina rya 'Gatwa', ntiyakwemera ko hari icyo abo bantu bombi bapfana.

    Abumvise ubuvunderi uyu Gatwa Théogène yavundereje kuri ya ngirwa radio 'Iteme' ya Tabitha Gwiza, murumuna wa Adeline Rwigara Mukangemanyi, akaba mushiki wa Ben Rutabana na nyinawabo wa Diane Rwigara, bibajije niba Gatwa nawe asigaye asangira urumogi n'aba bavandimwe bataye umutwe.

    Abumvise Gatwa bibajije niba ari inda yasumbye indagu gusa, yatumye atinyuka gutamikwa ubusabusa ngo yandagaze FPR yamukuye ahakomeye we n'abo mu muryango we, cyangwa niba yararozwe akaba ageze aho atakigenzura ibyo avuga.

    Muri ayo mahomvu ye, Gatwa Théogène avuga uburyo ngo hari abana basanze FPR ku rugamba, ngo abayobizi bayo bakabicira ko baturutse mu Rwanda gusa!

    Biratangaje kumva ko FPR yaba yaricaga abantu baje kuyifasha urugamba rwo kubohora Abanyarwanda, barimo n'imiryango y'abo Gatwa avuga bicwaga. Wasobanura ute ukuntu ku ruhande rumwe waba wica abakugana, ku rundi ruhande ukiyahura ujya gutabara abakiri imbohe mu gihugu?

    Ese iyo FPR ubundi yari ifite abarwanyi bayisagutse ku buryo ibona n'abo kwicira ubusa?

    Murwanashyaka Théogène alias Gatwa, ko nawe yagiye muri FPR avuye iwabo ku Muhima, we yatubwira ubudahangarwa yakoresheje kugirango aticwa?

    Ibiramambu, ababanye na Gatwa kuva ku mafunzo, bavuga uburyo yari agoranye cyane, doreko we na Patrick Benerugaba( ubu nawe ni ikigarasha cya RNC) bahoraga babaza niba nabo bazoherezwa ku rugamba, kandi bafite dipolome zagombye kubahesha akandi kazi mu biro!!

    Ikindi, ababanye na Gatwa ku rugamba, batanze ubuhamya bw'ukuntu uyu Gatwa hamwe na Jean Paul Kazungu nawe waje kuba ikigarasha muri RNC, bashyasharizaga bagenzi babo( cyane cyane ab'Abahutu)babita intasi za Habyarimana. Abo bana, barimo Kanywabahizi ' Rochereau' uherutse kwitaba Imana, batwibwiriye ko bakijijwe n'ubuhanga mu iperereza ryaranze kuva kera igisirikari cya FPR, cyane cyane ariko kuba FPR yararwanyaga ikintu kitwa ivangura aho riva rikagera.

    Ese ubundi, ubu uwabaza imiryango y'abo Gatwa avuga bishwe, yasanga yarayibwiye uko abana babo bakubuswe agafuni bazira gusa ko bavuye mu Rwanda?

    Igisubuzo ni' oya', kuko maze kumva aya magambo ya Gatwa, hari abo nashoboye kuvugisha, nk'abo mu miryango ya Yaramba na Kalori, bansobanura ko Gatwa yababwiye ko abo bana baguye ku rugamba kimwe n'abandi benshi. Uko ahinduye imvugo rero niwe uzi impamvu yabyo.

    Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rurangiye, muw'1996, Murwanashyaka Théogène 'Gatwa' yahawe ipeti rya Liyetona mu gisirikari gishya cy'uRwanda, avuye ku ipeti rito cyane. Uku kuzamurwa mu ntera ntiyabikeshaga ubuhanga cyangwa kwitanga bihambaye ku kazi, yewe ntiyanabihawe kubera gukina umupira muri APR FC. Iki cyari ikimenyetso cy'uko Igihugu cyashakaga kwiyubakira ku mbaraga z'urubyiruko.

    Ubwo ni naho hari hatangiye intambara y'abacengezi, yasabaga ubwitange, ubushishozi no kwitwararika cyane, kuko ahenshi byari bigoye gutandukanya umucengezi n'umuturage usanzwe. Gatwa wari waribereye nk'umusivili ukina umupira gusa yarabirebye asanga atazarusyaho.

    Umuhate Igihugu cyari kimukeneyemo, ndetse n'umuvuduko uRwanda rushya rwari rutangiye, Gatwa ntiyashoboye kujyana nabyo, maze ahitamo kuyabangira ingata, arahunga.

    Kumuvana mu mupira ahubwo akoherezwa muri 'unit' nk'abandi, Gatwa byaramubabaje kuko yumvaga umuteto n' ubusongarere bigeze ku iherezo. Nguko uko yipanze akazi, aho kujya muri brigade ya 305 yari yoherejwemo, yigira i Butare mu ikipe ya gisirikari yitwa INTARE FC.

    Nyuma y'amezi hafi 10 yaratorongeye, abayobozi ba brigade ya 305 bagiye kubona babona Gatwa arabungutse. Yageze i Gitarama kuri headquarters za brigade atakamba asaba imbabazi cyane, maze bamugirira impuhwe, ndetse imishahara y'amezi 10 yose bayimuha uko yakabaye.

    Burya ingeso mbi ishira nyirayo yapfuye koko. Aho gusubira ku kazi nk'uko yari amaze kubyemerera ubuyobozi, ayo mafaranga Gatwa niyo yagize impamba, ahita ahungira muri Uganda. Yasanzeyo izindi mburamumaro nka ba Ange, Sankara, n'abandi bari bariyise ngo'ingabo z'umwami'!

    Ageze i Kampala, ibyari inzozi zo gukomereza i Burayi byamuvuriyemo ubuzima bubi cyane, maze si ukwiyahuza inzoga ahinduka akazizi. Ababanye nawe bibuka uburyo yakubitwaga buri munsi azira ubujura n'ubushukanyi, doreko yari yarihaye gukora ibyangombwa bihimbano, nk'impushya zo gutwara ibinyabiziga, impapuro z'abajya mu mahanga, n'ibindi bita' imigeri' mu mvugo z'abesikoro.

    Nyuma y'imyaka myinshi, Gatwa yaje kujya i Burayi ariko atakigira amenyo y'imbere, nyuma yo gukubitirwa bikomeye ahitwa Kabaragara muri Kampala, azira ubwambuzi bushukana.

    Kujya i Burayi byasabye Murwanashyaka Théogène Gatwa ubundi buhemu bukabije. Muti byagenze bite rero:

    Wa mucamanza w'Umufaransa Jean Louis Bruguière,wagerekaga ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana ku bayobozi ba FPR, yashakishije abazamubera abashinjabinyoma, maze agwa ku nzererezi zahoze mu gisirikari cya RPA, zikaza kujya kubuyera mu mahanga. Ni uko Juji Bruguière yapakiye indege abarimo Murwanashyaka Théogène Gatwa, Capitain Rwakampara, uwitwa Mugisha, n'abandi bari bemeye kuba 'mpemukendamuke'.

    Umugambi wa Bruguière umaze gupfuba, abo bashinjabinyoma be byarabayobere, ubujyahabi burababona, cyane ko nta n'ikindi bari bazi gukora cyababeshaho mu muzima butoroshye bwo mu Burayi. Amakuru dudite n'uko nka Cpt Rwakampara we byamucanze, agahitamo gusubira muri Uganda.

    Gatwa we yarahanyanyaje, none ishyano ry'ishyanga riramuriye. Nguko uko yatangiye kwandavura, avuga nabi abo batabaranye. Arishinga ibigarasha byo kwa Rwigara bikamuvugusha amangambure, kandi byo byarakuye agahu ku nnyo.

    Twibutse ko uyu Murwanashyaka Théogène 'Gatwa' ari musaza wa Espérence Mukashema wapfiriye mu Buholandi ari ikigarasha gikuru. Ubwo uyu Mukashema yapfaga bitungiranye muw'2021, musaza we Gatwa n'ibindi bigarasha byakwije ibinyoma ngo yishwe na Leta y'uRwanda, nyamara abaganga baza kwemeza ko yazize Covid-19.

    The post Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n'imfube Murwanashyaka Thégogène' Gatwa' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uwamenye-imfura-mukurira-ntiyakwemera-ko-hari-icyo-apfana-nimfube-murwanashyaka-thegogene-gatwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uwamenye-imfura-mukurira-ntiyakwemera-ko-hari-icyo-apfana-nimfube-murwanashyaka-thegogene-gatwa

  • Kamonyi: Umuturage arakekwaho gutera grenade mu rugo rwa mugenzi we agahita atoroka – #rwanda #RwOT

    Nkurikiyingoma ukekwaho icyaha yateye grenade mu rugo rwa mugenzi we witwa Jean Marie Vianney Muganza mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2025, mu Murenge wa Mugina.

    Bivugwa ko Nkurikiyingoma wigeze kuba umusirikare yari afitanye amakimbirane na mugenzi we Muganza, akeka ko uwo Muganza agirana umubano wihariye n'umugore we.

    Gusa nta muntu wakomerekejwe n'iyo grenade kuko bose bari mu nzu, ariko ngo yangije urugi rw'inzu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yahamirije IGIHE ko kugeza kuri uyu wa 15 Mutarama, Nkurikiyingoma yari ataraboneka, bityo agishakishwa.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana aho uyu muturage yakuye gerenade yifashishije ajya gutera urugo rw'umuturage mugenzi we.

    Minisiteri y'Umutekano Imbere mu gihugu iherutse gutanganza ko gutunga intwaro nto zirimo imbunda na grenade mu buryo bunyuranye n'amategeko mu Rwanda biri ku kigero cyo hasi cyane kuko nta n'ahantu bijya bipfa kugaragara byakoreshejwe mu rugomo cyangwa ubujura.

    Gerenade yatewe mu rugo rwa Muganza nta muntu yakomerekeje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umuturage-arakekwaho-gutera-gerenade-mu-rugo-rwa-mugenzi-we-agahita

  • Uganda: Inzuki zateje imvururu mu rukiko, aba… – #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha ikinyamakuru Spy Reports ivuga ko ku munsi w’ejo tariki 14 Mutarama 2025, ibyabereye muri Uganda ari agahomamunwa aho byateje urujijo n'umutekano mucye mu rukiko, ntetse abakekwaho ibyaha baburanishwaga n'abari mu rukiko bose bahungaga, bagerageza gukiza amagara yabo kuko izo nzuki zari zabateye mu buryo butunguranye.

    Izi nzuki zari zibasiye abantu bose bari mu rukiko, zidasize n’umwe, harimo abakozi b'urukiko, abapolisi, abashinzwe umutekano bo mu magereza, abakekwaho ibyaha baburanishwaga, ndetse n'abaturage bari bitabiriye urubanza. Uko inzuki zazaga, habaye impagarara zikomeye, abantu bose batangira guhunga ngo barokore ubuzima bwabo.

    Mu gihe bageragezaga guhunga, abakekwaho ibyaha 12 bari mu maboko y'ubuyobozi bw'urukiko ndetse n'abari mu rubanza 7, bashoboye gutoroka biturutse ku ihungabana ryatewe n'izo nzuki.

    Kubera ko ikibazo cyari kimaze gukomera, abashinzwe umutekano bagerageje gukumira abakekwaho ibyaha ngo badatoroka, maze batangira kurasa amasasu hejuru mu rwego rwo guhosha ikibazo, ariko biba iby’ubusa. Nyuma, ingabo za Uganda n'abapolisi baje gufatanya kugenzura icyo kibazo cyaje gitunguranye.

    N'ubwo bari bamaze gutoroka, abakekwaho ibyaha bose bagerageje gutoroka 12 hamwe n'abandi 7 bafashwe ndetse bagarurwa mu maboko y’abashinzwe umutekano ku buryo bwihuse. Basubijwe mu kigo cya Amita Government Prisons, aho bahise bakomeza gukurikiranwa.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye izo nzuki zibasira abari mu cyumba cy’urukiko ku buryo butunguranye, ndetse n’ubukana zazanye bwari buhambaye, aho bamwe bakeka ko yaba ari amarozi cyangwa, ari izo mfungwa zari zateguye uwo mugambi ngo zibashe gutoroka ariko ukazipfubana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150892/uganda-inzuki-zateje-imvururu-mu-rukiko-abakekwaho-ibyaha-baratoroka-150892.html

  • Bushali mu gahinda gakomeye ko kubura Mama we – #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wa Bushali yitabye Imana mu masaha asatira Saa Sita z’ijoro kubera uburwayi butaratangazwa. Yanditse ati “Oya, Mama nkunda winsiga”. Mu 2022 ubwo Bushali yari kuri Radio Rwanda yabajijwe ibijyanye n’imyizerere ye asubiza agira ati “IZUBA, UKWEZI na MAMA”. Ibi bikwereka uburyo yakundaga cyane Mama we.

    Bushali uri mu baraperi bubashywe mu muziki nyarwanda, yari amaze iminsi mu byishimo byo kwibaruka ubuheta ndetse yanasohoye Album mu mwaka ushize yise “Full Moon”. Bushali ni izina rimaze igihe mu matwi y’abanyarwanda ndetse no mu Karere.

    Iyo urebye urwego rw'umuziki we n'ibihangano bye, hari abadatinya kuvuga ko urwego ari ho kuri ubu rugereranywa n’urwa bamwe mu bahanzi bafite amazina akomeye ku mugabane wa Afrika no mu Karere u Rwanda ku bw’ibikorwa bitandukanye by’umuziki agenda akora.

    Ubutumwa bw’akababaro Bushali yanyujije ahatambutswa ubutumwa bw’amasaha 24 (Story) ku rukuta rwe rwa Instagram

    Bushali ari mu gahinda ko kubura umubyeyi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150884/bushali-mu-gahinda-gakomeye-ko-kubura-mama-we-umubyara-150884.html

  • Bahavu yikuye mu bihembo Inganji Awards ny… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore agaragara ku rutonde rw'abakinnyi ba filime bahataniye igikombe cy'umukinnyi wa filime w'umwaka w'umugore (Best Actress of the year) mu bihembo 'Inganji Awards' bitegurwa na 'Rwanda Performing Arts'. 

    Ni ibihembo bihatanyemo abakinnyi barenga 180, ndetse bamaze iminsi batangiye guhatana mu matora yo kuri internet, kugira ngo amajwi azifashishwe mu guhitamo no kugena umukinnyi wa filime uzahiga abandi.

    Si abakinnyi ba filime gusa bazahabwa ibihembo, kuko harimo n'icyiciro cy'ikinamico, urwenya, ababyinnyi b'indirimbo zigezweho n'ibindi.

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, Bahavu yamenyesheje abakunzi be ko adahatanye mu bihembo 'Inganji Awards 'mu byiciro byose.'

    Muri iri tangazo, umugabo we Ndayirukiye Fleury yavuzemo ko nk'umujyanama we 'Ntitwigeze tuganirizwa n'abategura ibi bihembo, bityo nta makuru ahagije dufite kuri iri rushanwa, bijyanye n'ibyo bagenderaho mu gutanga ibihembo, ndetse se n'ibindi bisabwa.' Yungamo ati 'Ku bw'izo mpamvu twafashe icyemezo cyo kutitabira.'

    Yanavuze ko iki cyemezo kiri mu murongo wa Bahavu binyuze mu kigo BahAfrica Entertainment, mu rwego rwo gukomeza gufasha abiyumvamo impano mu ruganda rwa Cinema, no kubafasha kubona amahirwe yo kugaragaza impano zabo, binyuze mu kubahugura, kubigisha no kubaha umwanya bakagaragaza ibyo bashoboye binyuze muri filime zirimo nka 'Impanga TV', 'ABA OTT' n'izindi.

    Bahavu wamamaye muri filime zirimo 'Impanga' yari ahataniye igikombe mu cyiciro cy'umukinnyikazi wa filime mwiza w'umwaka (Best Film Actress of the year), ahatanye na Igihozo Mireille Nshuti uzwi cyane muri filime 'Behind', Kayonga Gatesi Divine uzwi cyane muri filime 'Kaliza wa Kalisa';

    Joseline Niyonsenga ugezweho muri iki gihe binyuze muri filime 'Ibanga', Nyambo Jesca uzwi muri filime 'Ibanga' n'izindi, ndetse na Irakoze Sandrine Swallah uzwi cyane muri filime 'Inzira y'Umusaraba', Umunyana Analisa uzwi nka Mama Sava, Madederi wo muri Papa Sava, Nkusi Linda uzwi nka 'Keza' muri filime 'Bamenya' n'abandi.

    Abarimo Mugisha Emmanuel [Kibonge], Ishimwe Angelo uzwi nka Muhinde, umunyarwenya 'Pilate', Japhet Mazimpaka ndetse na Tuyishime Senegalais uzwi nka Mushumba, bahataniye igikombe mu cyiciro 'Best Stand Up Comedian of the year/Male) .

    Mu banyarwenya b'abakobwa bahataniye igikombe mu cyiciro 'Best Female Stand Up Comedian of the year) harimo Kaduhire, Benitha Mahrez ndetse na Izabayo Bonette.

    Ni mu gihe Benimana Ramadhan uzwi nka 'Bamenya', Nkundabose Emmanuel [Manu], Musengimana Eugene [Prof Mbata], Kazungu Emmanuel [Mitsutsu], Nsabimana Eric [Dr Nsabi], Nyaxo, Burikantu na Buringuni bahataniye igikombe mu cyiciro (Best Acting Comedian of the year/Male).

    Itangazo ry'umujyanama wa Bahavu Jannet, ryemeza ko yikuye muri ibi bihembo kubera ko atigeze amenyeshwa ibijyanye na 'Inganji Awards' 

    Bahavu yavuze ko yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukomeza intego yihaye yo kugira uruhare mu kuzamura abakiri bato muri Cinema

     

    Bahavu agaragara ku rutonde rw'abakinnyi ba filime bari bahataniye igikombe mu cyiciro 'Best Film Actress of the year'

    Bahavu yamamaye binyuze muri filime zirimo 'City Maid', ariko muri iki gihe agezweho binyuze muri filime zirimo 'Impanga', 'Bad Choice' n'izindi 


    Mu 2023, Bahavu yatwaye igikombe cy’umukinnyi wa filime ukunzwe kurusha abandi mu bihembo ‘Rwanda International Movie Awards’ 


    REBA HANO IGICE CYA GATATU CYA FILIME ‘BAD CHOICE’ YA BAHAVU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150887/bahavu-yikuye-mu-bihembo-inganji-awards-nyuma-yo-gutoranywa-atabimenyeshejwe-150887.html

  • Filime yo kwa Jol Karekezi niya Mutiganda w… – #rwanda #RwOT

    Iri serukuramuco Nyafurika rya sinema rizabera i Ouagadougou muri Burkina Faso, ku wa 22 Gashyantare 2025 kugeza kuya 1 Werurwe 2025. Kuri iyi nshuro Chad, ni cyo gihugu cy'Umushyitsi Mukuru muri iri serukiramuco. 

    Ni ku nshuro ya 29 bizaba bitanzwe. Ndetse, abahatanye bashyizwe mu byiciro 17 birimo igihembo nyamukuru cya l'Étalon de Yennenga. Harimo ibyiciro 15 bya filime mbarankuru (Feature Documentaries), ibyiciro 34 bya filime ngufi, filime zo kuri Televiziyo ndetse na filime zagenewe abanyeshuri.

    Mu 2019, umunyarwanda Joël Karekezi yakoze amateka yegukana ibihembo bibiri muri iri serukiramuco. Filime ye 'Mercy of The Jungle'yahawe igihembo cy'iyahize izindi mu cyiciro cy'iz'abagabo, inahabwa igihembo nyamukuru cya l'Étalon de Yennenga, yafatanyije na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame kucyakira.

    Kuri iyi nshuro, Filime zo mu Rwanda zashyizwe ku rutonde zirimo 'Phiona, umukobwa uvuye i Madrid/Phiona, a Girl from Madrid' ya Mutiganda wa Nkunda. Ibaye filime ndende ya Kabiri Mutiganda akoze nyuma ya 'Nameless' yatwaye igikombe mu cyiciro cya 'Best Script' muri Fespaco 2021.

    Izindi filime z'Abanyarwanda zihataniye ibihembo ni 'The Bride' ifite iminota 73' ya Myriam Birara, 'Murmures' ya Kivu Ruhorahoza na Christian Nyampeta.

    Hari kandi 'Minimals in Titanic World' ya Philbert Aimé Mbabazi, 'Didi' ifite iminota 83' ya Gaël Kamilindi ndetse na 'Imihanda/Quartier' ya Azam Ndahiro yatunganyirijwe mu kigo 'Karekezi Film Residency' cya Joel Karekezi ndetse na Mathew Leutwyler uhataniye ibihembo muri iri serukiramuco abicyesha filime ye ‘Fight Like a Girl’ iri mu cyiciro cya “Section Diversites’.

    Izi filime zose zihatanye mu byiciro binyuranye, birimo icyiciro cya filime mbarankuru, icyiciro cya filime zatunganyirijwe mu bigo by'abantu runaka, icyiciro cya filime ndende n'ibindi.

    Umunyarwanda Deus Dedit Sangwa we yatanze umushinga wa ‘Isano (Relative) ushyirwa mu isoko ry’imishinga ishobora kuzaterwa inkunga muri iri serukiramuco, aho azafatanya na Fistion Mudacumura mu kuwushyira mu bikorwa.

    U Rwanda rwabaye igihugu cy'umushyitsi w'icyubahiro, muri iri serukiramuco mu 2019.

    Icyo gihe, igihembo nyamukuru cya l'Étalon de Yennenga, gifite agaciro k'asaga miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda cyegukanywe n'Umunyarwanda Joël Karekezi, kubera filime ye yise 'Mercy of Jungle.'

    Muri iri serukiramuco herekanirwamo filime zitandukanye, hakanatangwa ibihembo ku babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye biba byatangajwe.

    Fespaco ni iserukiramuco rikomeye kurenza andi abera ku Mugabane wa Afurika, ribera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972. Ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 29.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150890/filime-yo-kwa-joel-karekezi-niya-mutiganda-wa-nkunda-mu-zihataniye-ibihembo-muri-fespaco-150890.html

  • Ubumwe bw’Abakristo: Abanyamatorero barasabwa… – #rwanda #RwOT

    Ni muri urwo rwego abagize Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bafatanyije n’abahagarariye amadini n’amatorero mu gihugu bateguye icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristo cyiswe ‘Unity Week 2025’ cyitezweho umusaruro ushimishije urimo no gufasha abanyamatorero kubona akamaro ko gushyira hamwe kuruta guhangana no kujya impaka.

    Biteganijwe ko iki cyumweru kizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama, gisozwe tariki ya 25 Mutarama 2025, nk'uko bisanzwe bigenda buri mwaka.

    Uyu mwaka, hazifashishwa insanganyamatsiko igira iti: “Mbese ibyo urabyemera? (Yohani 11.26). Ni ikibazo yezu Yezu yabajije Marita na Mariya bari bapfushije musaza wabo Lazaro maze Marita asubiza agira ati “Nzi neza ko azazuka ndetse n’abandi bose k’umunsi w’imperuka… lyaba abantu bose bamenyaga ko ku munsi wo kuzuka uzanakurikirwa n’ubuzima bw’iteka ntabwo bananirwa kubana neza mubuzima bugufi dufite none.'

    Muri uyu mwaka, gutangiza icyo cyumweru bizabera kuri Kiliziya Paruwase ya Mutagatifu Yohani Bosco, Kicukiro, guhera Saa Kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa Moya n'igice. Naho gusoza icyo cyumweru bizabera muri Eglise Anglicane au Rwanda, kuri Paruwase St Peter Remera, nabwo mu masaha amwe nk'ayo ku munsi wo gutangira.

    Kuri iyi nshuro, abategura iki gikorwa barishimira umusaruro ukomeye gikomeje gutanga mu birebana no kubaka ubumwe hagati y’abemera Kristo mu Rwanda no gushyigikira amahoro n’ubwumvikane. Aha harimo no kuba kuri ubu Pasiteri yicarana na Padiri bagatangira ikiganiro hamwe, bahuje insanganyamatsiko, mu gihe mbere wasangaga abadahuje Itorero bahuzwa n'impaka gusa.

    Uyu mushinga, ufite intego yo gushyigikira ubumwe no kubaka amahoro, ufitanye isano n'imyemerere y'uko Imana ishaka ko abantu bose babana mu bwumvikane n'urukundo, bigatuma basengera hamwe mu ntego yo kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n'amahoro.

    Abemera Imana bose bahuriza ko iyo basenga ari imwe, gusa hari imigenzo n'imigirire abayoboke b'amadini bagenderaho irema itandukaniro bigatuma abadasengera muri ayo madini bafatwa nk'abanzi ku buryo bukomeye kandi nyamara mu buryo busanzwe bari abavandimwe.

    Mu kiganiro bagiranye n'abanyamakuru, Umuvugizi wungirije w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Bishop Samuel Kayinamura, yavuze ko icyumweru cy’ubumwe bw’abakirisitu cyagize umusaruro kandi ugaragagara kandi ukaboneka mu bwumvikane kuko mbere iki cyumweru kitarabaho ubumwe bwari bwarabuze gusa ubu bishimira aho bigeze bugenda bugaruka.

    Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gihara, Uwizeye Cyrille yavuze ko abizera bose bakwiye guhura bagasengera hamwe bakishimira ko bemera kuko habayeho igihe kirekire umuntu adashobora gukandagira mu rusengero adasengeramo.

    Ni mu gihe Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba na Visi Perezida w’Itorero rya EPR, yagize ati: “Turasaba Abakirisitu gukomeza kunga ubumwe, no gukomera kuri ubwo bumwe kuko ni ryo terambere ry’imyizerere yacu, niryo terambere ry’Abakirisitu ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.”

    Umwaka ushize ubwo hatangizwaga icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'abemera kirisitu, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n'Umuvugizi w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye abakirisitu bo mu matorero n'amadini atandukanye kurangwa n'ubwubahane mu byo badahujemo imyemerere.

    Ati: 'Turusheho gusaba Imana kugira ngo ibyo duhuriyeho nk'abemera Kirisitu dufatanye, ibyo tudahuriyeho twubahane, muri byose dukundane. Dukunde Imana kandi dukunde mugenzi wacu nk'uko twikunda.'

    Ubuyobozi bw'umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Societe Biblique au Rwanda) uvuga ko hageze ngo abakirisitu basenyerere umugozi umwe kabone n'ubwo baba bava mu matorero atandukanye.

    Mu gutangiza no gusoza icyumweru cyo gusengera ubumwe bw’abemera Kristo hatumiwe abayobozi n’abakristo baturuka muri Kiliziya Gatolika, Amatorero n’imiryango ya Gikristo b’abanyamuryango ba BSR, Amatorero akorera mu Mujyi wa Kigali yegereye aho ikoraniro rizabera, inzego za Leta n'iz'abikorera, amakolari akomeye n'abandi.

    Muri rusange biteganyijwe ko hazakirwa abantu 700 mu gutangira n’abantu 1000 mu gusoza iki cyumweru.

    Hazakorwa amasengesho yo kwinginga hasengerwa ubumwe bw’abemera Kristo mu Rwanda no ku Isi hose, umutekano n’amahoro ku isi no mu bihugu by'ibiyaga bigari, abayobozi b’igihugu na gahunda z’iterambere, n'imirimo y’iyogezabutumwa muri uyu mwaka wa 2025.

    Muri rusange hitezwe ko iki cyumweru kizafasha mu gushyigikira ibyo abemera bahuriyeho, kubahana mu byo batandukaniyeho, gushyigikira inyigisho nzima zitangwa mu butumwa bwa Bibiliya no kuyamamaza ngo igere hose kuri bose, kwerakana imbaraga ziva mu gukorera hamwe nk’urugero rw’ibishoboka

    Buri mwaka, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ufite inshingano yo gutegura icyumweru cyo gusengera ubumwe bw’abakristo bushingiye kui Bibiliya. Icyo cyumweru cyatangiye bwa mbere mateka y’Isi mu mwaka wa 1908 kigirwamo uruhare n’amatorero atandukanye y’Abaporotestanti na Kiliziya Gatolika.

    Nibwo bwa mbere amatorero yari abashije kwegerana maze ahuza umugambi wo gusengera ubumwe bahuriyeho. Kuva ubwo, hagiye hatoranywa insanganyamatsiko ya buri mwaka, ikamenyeshwa amatorero na Kiliziya Gatolika, bagahura basengera ubumwe bwabo bayobowe n’iyo nsanganyamatsiko mu biganiro n’amasengesho.

    No kuri iyi nshuro ubuyobozi bw'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda burabashishikariza abantu bose kuzitabira aya makoraniro hirya no hino aho azabera mu gihugu bitewe n’aho buri wese atuye, no gushyigikira inyigisho nzima za Bibiliya kugira ngo igere kuri bose.


    Hateguwe icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’Abakirisitu mu Rwanda

    Bishop Samuel Kayinamura avuga ko Abakirisitu ari bo ba mbere bakwiye gutera iya mbere mu kwigisha abandi Banyarwanda iby’ubumwe n’ubudaheranwa



    Pastor Ruzibiza Viateur usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa BSR, ashimangira ko ubumwe bw’abakirisitu ari urugendo ariko rushoboka

    Padiri Uwizeye Cyrille asanga ubumwe bw’Abakirisitu ari umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150893/ubumwe-bwabakristo-abanyamatorero-barasabwa-kurushaho-kwimakaza-ubwubahane-kuruta-guhangan-150893.html

  • Perezida Lula yashyize umukono ku itegeko ribuza ikoreshwa rya telefone zigezweho mu mashuri #rwanda #RwOT

    Perezida wa Brésil, Luiz Inácio Lula da Silva, yashyize umukono ku itegeko ribuza ikoreshwa rya telefone zigezweho mu bigo by'amashuri mu rwego rwo kunoza imyigire no kugenzura imikoreshereze y'ikoranabuhanga.

    Iri tegeko rikubiyemo amabwiriza agenga ikoreshwa rya telefone zigezweho, rikagena neza igihe, aho, n'icyo zikwiye gukoreshwa mu mashuri. Abazemererwa kuzikoresha ni abafite impamvu zihutirwa cyangwa se abafite ubumuga bukenera ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Minisitiri w'Uburezi, Camilo Santana, yasobanuye ko iri tegeko rigamije guteza imbere imyigire inoze no kugabanya ingaruka mbi zituruka ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga n'abana. Yavuze ko abana bajyaga kuri internet batagenzuwe, bagahura n'ibikorwa bitaboneye byagize ingaruka mbi ku myitwarire yabo.

    Yagize ati: 'Turifuza ko, nk'uko bigenda mu bihugu byinshi bifite gahunda z'ikoranabuhanga mu burezi, ikoreshwa rya telefone mu mashuri rizashingira ku masomo, rikagenzurwa n'abarimu kugira ngo ryungure abanyeshuri ubumenyi aho kuba urubuga rw'indi myitwarire itajyanye n'indangagaciro twifuza kubatoza.'

    Iri tegeko ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mu bigo by'amashuri bya Leta n'ibyigenga, hagamijwe kugenzura imikoreshereze y'ikoranabuhanga no guharanira ko ikoranabuhanga rikoreshwa mu buryo buteye imbere imyigire n'uburere bw'abana.

    Perezida Lula yashyize umukono ku itegeko ribuza ikoreshwa rya telefone zigezweho mu mashuri.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-lula-yashyize-umukono-ku-itegeko-ribuza-ikoreshwa-rya-telefone-zigezweho-mu-mashuri/

  • Ibyaranze igice kibanza cya shampiyona y'u Rwanda 2024-2025 kiyobowe na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo hasozwaga imikino y'igice kibanza ku makipe yari afite ibirarane, APR FC yatsinzwe n'Amagaju 1-0 naho ku wa Gatandatu Rayon Sports yo itsindwa na Mukura VS 2-1.

    Iyi mikino yombi yabereye mu karere ka Huye kuri sitade ya Huye, n'ubwo amakope yombi yo mu mujyi wa Kigali Rayon Sports na APR FC zatsinzwe nizo ziyoboye uru rutonde.

    Mu mibare aho kugeza ubu imikino ibanza yarangiye,muri rusange hakinwe imikino 120, muri iyo mikino 81 yarangiye hari ikipe itsinze indi, mu gihe imikino 39 amakipe yanganyije.

    Muri iyo mikino yose yatangiye mu kwezi kwa Kanama hinjijwe ibitego 241 ndetse uteranyije amanota amakipe yose yabonye ni 321.

    Ikipe ya Rayon Sports niyo ishoje iki gice kibanza iyoboye n'amanota 36 naho APR FC yo ifite amanota 31, ku mwanya wa nyuma wa 16 hari ikipe yari Kiyovu SC n'amanota 12.

    Rayon Sports yitwa Gikundiro niyo kipe ya mbere imaze gutsinda ibitego byinshi kuri ubu aho imaze gutsinda ibitego 25 ndetse ikaba ari nayo imaze gutsindwa ibitego bike bitandatu.

    Ikipe imaze gutsindwa ibitego byinshi ni ikipe ya Kiyovu SC, imaze gutsindwa ibitego 30 igakurikirwa na Vision FC yatsinzwe 23.

    Rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu gice kibanza cya shampiyona ni Fall Gagne wa Rayon Sports watsinze 9 agakurikirwa Useni Seraphin w'Amagaju ufite 8.

    Ku mwanya wa 3 hari Umar Abbah wa Bugesera ufite 6 anganya n'umunyarwanda ufite byinshi Habimana Yves wa Rutsiro.

    The post Ibyaranze igice kibanza cya shampiyona y'u Rwanda 2024-2025 kiyobowe na Rayon Sports appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibyaranze-igice-kibanza-cya-shampiyona-yu-rwanda-2024-2025-kiyobowe-na-rayon-sports/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyaranze-igice-kibanza-cya-shampiyona-yu-rwanda-2024-2025-kiyobowe-na-rayon-sports

  • Nyaruguru: Abaturage barishyuza miliyoni 46 Frw z'ibyabo byangijwe n'umuyoboro w'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Aba baturage babatangaje ko kuba batarishyurwa bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo iz'imibereho muri rusange.

    Umwe muri bo yagize ati 'Banyangirije ishyamba, ibiti bigeze ku 194, ingaruka biri kungiraho ni ubukene kuko iryo shyamba iyo ryeraga naritemaga nkarigurisha ariko ubu ntabwo ndi kurigurisha kuko ubwo butaka ntanubwo ndi kubukoraho kandi ntago nabwishyuwe.'

    Undi yagize ati 'Banyangirije ishyamba rifite agaciro k'ibihumbi 260 Frw, ubwo rero nategereje igihe banyishyurira ndaheba kuko abo duhana imbibi bose barabishyuye njyewe ntibanyishyura.'

    Uyu muturage yagaragaje ko kuba atarishyurwa bituma hari ibikorwa yari yarateganyije bidindira bitewe no kubura ubushobozi.

    Ati 'Iyo ryakuraga naratemaga nkagurisha nkabona amafaranga y'umunyeshuri, ariko ngiye ku karere inshuro enye banyereka ngo 'dore ariho ariko kuri konti yawe nturayashyiraho', ubwo rero twifuza ko mwadukorera ubuvugizi natwe tukabona ibyacu byangijwe, byamfasha kuko nange nabona uko nihahira cyangwa nkarihirira na wa munyeshuri.'

    Hari n'uwavuze ko aramutse abonye ayo mafaranga yagura icyo arya n'abana 'bakarya kandi nkabona nicyo ngomba kuriha mituelle cyangwa nkarihirira n'abanyeshuri ariko ubu ngubu birandushya, kandi nanone kugira ngo njye mu ishyirahamwe simbona icyo njyanamo, ndifuza ko mwadukorera ubuvugizi bakatwishyura natwe tukabona icyo twifashisha'

    Imitungo y'aba baturage yangiritse ubwo hakorwaga umuyoboro w'amashanyarazi wa Mutarama I na Mutarama II mu kagali ka Nkanda.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yabwiye RBA ko bari gukurikirana ikibazo cy'aba baturage ngo cyihutishwe kuko dosiye zabo zarangiye.

    Ati 'Icyo navuga wenda uyu munsi ni uko kuva ibyangombwa byabo byuzuye twe twumva nta kibazo gihari kuko buriya umuturage twebwe twavuga ngo hari ikibazo ari uko atari yuzuza ibyo asabwa cyangwa natwe tutamufashije, ariko uyu munsi turakorana n'inzego zibishinzwe kugira ngo noneho turebe ko amafaranga yabo yaboneka vuba.'

    Kugeza ubu hamaze kwishyurwa abagera ku 4.431.

    Abaturage barenga 350 barishyuza arenga miliyoni 46 Frw y’imitungo yabo yangijwe n’imiyoboro n’amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abaturage-barishyuza-miliyoni-46-frw-z-ibyabo-byangijwe-n-umuyoboro-w