Author: webrwanda

  • Hasobanuwe impamvu hashize imyaka ibiri abagororerwa Iwawa batarasoza amasomo – #rwanda #RwOT

    Iki kigo giherereye ku kirwa cya Iwawa mu Kiyaga cya Kivu, gifasha ababaswe n'imyitwarire ibangamira ituze rya rubanda nk'ubuzererezi, ibiyobyabwenge, ubujura n'indi myitwarire mibi, bakigishwa imyuga itandukanye ibafasha kwibeshaho muri sosiyete basanze mu gihe bahavuye.

    Ubusanzwe aya masomo yamaraga umwaka umwe, gusa kuri ubu imyaka ibaye ibiri nta cyiciro kindi kirasoza ayo masomo.

    Umuyobozi Mukuru wa NRS, Fred Mufulukye, yabwiye The New Times ko ikigo kiri kuvugurura uburyo bw'imyigishirize ku bufatanye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, hagamijwe gutegura neza abagororwa ku buryo bashobora kwinjira mu mirimo ibafasha mu buzima busanzwe nyuma yo gusoza amahugurwa.

    Hanashyizweho gahunda nshya yiswe 'I Lead,' iteganya ko abagororerwa Iwawa bagomba kuhava ari uko basoje ayo amasomo.

    Mufulukye yongeyeho ko politiki y'igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abantu barangije amahugurwa iri gutegurwa, kandi bifuza ko izaba yemejwe mbere y'uko hagira itsinda ry'abagororwa risoza amasomo ngo basubire mu miryango yabo.

    Yagize ati 'Turimo kuvugurura uburyo dusuzuma abagororwa mbere yo gusoza. Hari gahunda ireba umuntu ku giti cye, iy'amatsinda, kubigisha ku buzima bwo mu mutwe, n'amahugurwa ya TVET kandi bisaba igihe kirenze umwaka kugira ngo bigire akamaro.'

    Visi Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Silas Sinyigaya, yashimye amasomo atandukanye yigishwa abagororerwa Iwawa arimo ubudozi, gukora amashanyarazi, ububaji, ubwubatsi.

    Yavuze ko aya masomo afasha abagororwa kugira ubuzima bwiza no kugira uruhare rwiza kandi ruziguye mu guteza imbere umuryango Nyarwanda.

    Kuva iki kigo cyashingwa mu 2010, kimaze kugororerwamo abarenga 21.614 bari bafite imyitwarire idahwitse, uyu munsi gifite ubushobozi bwo kwakira 4.000 ariko kigiye kwagurwa kugira ngo kigere ku bushobozi bwo kwakira 6.000.

    Umuyobozi Mukuru wa NRS, Fred Mufulukye yavuze ko impamvu batinze gutaha ari ukubera ko hari ibiri kuvugururwa muri serivisi zibagenerwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagororerwaga-iwawa-bamaze-imyaka-ibiri-batarasoza-amasomo

  • Ishimwe ry'abarokotse Jenoside bagaruriwe ubuzima na Rwanda Womens's Network – #rwanda #RwOT

    Bagaragaza ko bamaze kwiyubaka no guteza imbere imiryango yabo bafashijwe na wo nyuma y'ibibazo bitoroshye byakomotse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abo bagore bo mu bice bitandukanye by'igihugu bashyizwe mu matsinda yo kwiteza imbere na Rwanda Womens's Network biteza imbere ku buryo ahari ubwigunge hamaze kuganza ibyishimo n'umunezero.

    Mukarurangwa Laurence yabuze bamwe mu bari bagize umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyuma y'ayo mateka ashaririye yahuye n'ibihe bigoye ariko aza gufashwa na Rwanda Womens's Network, ubu ari muri bamwe mu bifashije ku rwego rushimishije.

    Ati 'Narokokeye Sainte Famille. Twari dufite ibikomere byinshi byaba ibyo ku mutima no ku mubiri. Rwanda Womens's Network yaraje iratuvuza, iduha aho turyama kuko ntaho twagiraga, iduha ibyo kurya, iraduhumuriza, iratuganiriza.'

    Mukarurangwa yavuze ko ubufasha yahawe na Rwanda Womens's Network bwatumye yiteza imbere ubu na we asigaye yunganira abandi mu buryo butandukanye.

    Yerekanye uburyo uwo muryango wabaguriye ubutaka, ububakira inzu uko bari 20, ubafasha kwigisha abana babo ndetse ubaha inzobere mu by'amategeko bamenya uburenganzira bwabo.

    Ati 'Nanjye menya amategeko ntarize, ntangira kujya mperekeza abagore n'abana b'imfubyi nkabafasha mu manza zabo. Rwanda Women's Network yatugaruriye ubuzima.'

    Mu byinshimo byinshi, uyu mubyeyi yagaragaje ko ubu asigaye ajya i Burayi, ndetse akishimira ko ari umwe mu bafite inzu batahamo n'izo bakodesha ndetse abana bakaba biga.

    Uretse gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Rwanda Women's Network igira uruhare mu bindi bikorwa nk'ibijyanye no kurengera ibidukikije muri gahunda yo gutanga imbabura zirondereza inkwi.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Womens's Network, Mary Balikungeri yashimiye intambwe abagore bamaze kugeraho mu kwiteza imbere.

    Yijeje ko bazakomeza muri gahunda yabo yo gufasha abagore kubona ubumenyi, guhanga imishinga ibyara inyungu, no kwiteza imbere mu buryo burambye bahuzwa n'abashoramari batandukanye.

    Balikungeri yashimiye ubuyobozi bw'igihugu, avuga ko bwashyizeho umurongo uhamye ukaba ari nawo watumye ibikorwa byawo bitera imbere.

    Ingabire Marie Immaculée usanzwe ari umwe mu bagize inama y'ubutegetsi y'uyu muryango, yagarutse ku bihe bikomeye abagore banyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagaragaje ko benshi bari mu gihirahiro kuko abagabo babo bari bamaze kwicwa, gufungwa kw'abagize uruhare muri Jenoside, no guhungabanywa ku buryo bukomeye.

    Yavuze ko hari abagore hari barafashwe ku ngufu, bamwe baratewe inda batazi abazibateye, ibyo byose bikababera umutwaro ukomeye.

    Ati 'Iyo twahuraga twarabanzaga tukicara tukarira kuko ntitwabonaga aho duhera. Nubwo inzira yabaye ndende ubu urabona ko twishimye, abagore barasa neza, turahura tugaseka, kandi tugenda dufasha abandi kuko ntidushaka kuzasiga icyuho.'

    Yavuze ko ibyari amarira byahindutse ibyishimo, ubu gahunda igezweho ari 'ukabyarira iki gihugu, tukarera, tukagihekera ejo n'ejo bundi tutagihari hakaba hari abandi bahari.'

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Womens's Network, Mary Balikungeri, yashimye intambwe abagore bamaze kugeraho mu kwiteza iterambere yizeza ko kubafasha bizakomeza

    Ingabire Marie Immaculée usanzwe ari umwe mu bagize inama y'ubutegetsi ya Rwanda Womens’s Network yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibibazo byinshi ariko bataheranywe na byo ahubwo bakataje mu iterambere

    Abagize umuryango wa Rwanda Womens’s Network bavuga ko nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahuraga barira ariko ubu bahura baseka

    Abagore bafashijwe na Rwanda Womens's Network, bavuga ko ubu kurira byarangiye barajwe ishinga no kwiteza imbere

    Rwanda Womens’s Network ni umuryango ufasha abagore mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-abarokotse-jenoside-bagaruriwe-ubuzima-na-rwanda-womens-s-network

  • Munyakazi Sadate yifuza ko mu myaka 10 iri im… – #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate yatangaje ibi ku rukuta rwe rwa X, ahanini yerekanye ko intego ye ari ukugera ku rwego rw’abakire bakomeye bo muri Afurika, bashobora kubona inyungu ifite agaciro kanini mu bucuruzi n’ishoramari.

    Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports akaba n’umuyobozi w'ikigo cy'ubwubatsi cya Karame Rwanda, yavuze ko yizeye ko azagera kuri uwo mutungo mu gihe gito kiri imbere, akurikije imbaraga akoresha mu bikorwa bye.

    Yagize ati: 'Mu myaka 10 iri imbere hari ifoto imwe muri izi izasimbuzwa iyanjye. Imana nibishaka Amena, kandi nzabibuka rwose nimuhumure.'Yavuze ibi nyuma yo kubona icyegeranyo kigaragaza abakire b'Afurika bakize kurusha abandi mu mwaka wa 2024.

    Kugeza ubu nta munyarwanda n’umwe uri mu kigereranyo cy’Abanyafurika bakize kurusha abandi, ariko Munyakazi Sadate yatangaje ko mu myaka icumi iri imbere, ashobora kuzaza kuri uru rutonde.

    Urutonde rw’Abanyafurika 20 bakize kurusha abandi mu mwaka wa 2024 rwakozwe na Afridigest, rukaba ruyobowe na Aliko Dangote wo muri Nigeria utunze Miliyari $13.9. Ni urutonde rwiganjemo ibihugu mbarwa nka Afrika y’Epfo, Nigeria, Misiri na Morocco.

    Uru rutonde rugaragaramo abaherwe 4 bo muri Nigeria, abaherwe 6 bo muri Afrika y’Epfo, abaherwe 4 bo mu Misiri n’abandi. Akarere ka Afrika y’Iburasirazuba kaserukiwe na Mohammed Dwji wo muri Tanzania utunze Milyari $1.8. Nta mugore n’umwe ugaragara kuri uru rutonde.

    Munyakazi Sadade avuga ko mu myaka 10 iri imbere azaba ari mu bantu 20 bakize cyane muri Afrika

    Munyakazi Sadate ni rwiyemezamirimo ukomeye mu Rwanda akaba ahagarariye ikigo cy’ubwubatsi cya Karame Rwanda LTD. Iki kigo cye kirakomeye cyane dore ko mu 2023 cyasinyanye amasezerano n’umujyi wa Kigali yo kubaka imihanda kugera mu 2026.

    Munyakazi Sadate yashinze iki cyigo cy’ubwubatsi ahagana mu 2006, ndetse biza gusa n’ibimugoye, biba bibi kurushaho ubwo yari umuyobozi wa Rayon Sports, ariko kuri ubu Karame Rwanda LTD ikaba igeze kure.

    Kuri ubu, Karame Rwanda Ltd ikorera mu bice byose by'Igihugu, ifite abakozi barenga 350, barimo abashoferi, abafundi, ndetse n’abandi benshi kandi mu byiciro byose. Iki kigo cyubaka amazu n'imihanda irimo iya kaburimbo, iy'ibitaka n'iy'amabuye. Ikora kandi imirimo yo kurwanya ibiza ibungabunga za ruhurura by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.

    Sadate Munyakazi ni rwiyemezamirimo wanayoboye Rayon Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150869/munyakazi-sadate-yifuza-ko-mu-myaka-10-iri-imbere-azaba-ari-mu-baherwe-20-ba-mbere-muri-af-150869.html

  • Nyuma yo gufatirwa irembo Vestine yasezerany… – #rwanda #RwOT

    Amakuru InyaRwanda ifite ni uko umuhango wo gufata irembo wabaye ku wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025. Abareberera uyu muhanzi bari banzuye ko nta n’umwe mu bitabiriye ndetse n’uri hafi wemerewe gufata amashusho cyagwa amafoto.

    Vestine na Dorcas ni abakobwa bavukana bamamaye mu ndirimbo zisingiza Imana zirimo: Iriba, Simpagarara, Adonai, Neema, Ihema, Umutaka, Ibuye, Nzakomora, Nahawe Ijambo, Ku musaraba, Si Bayali, Isaha n’izindi.

    Ni itsinda rikunzwe cyane mu muziki wa Gospel, rikaba rigizwe na Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas. Ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmbira Imana mu myaka y'ubuto bwabo.

    Ishimwe Vestine Taricy yavutse tariki 2 Gashyantare 2004, akaba aherutse gusoza ayisumbuye. Kamikazi Dorcas we yavutse ku wa 28 Kamena 2006. Bombi bavuka kuri Uzamukunda Elizabeth na Nizeyimana Mazimpaka.

    Bavuka ari abana batandatu mu rugo iwabo, harimo abakobwa bane n'abahungu babiri. Baririmba muri Goshen Choir y'i Musanze. Batangiye kuririmba ku giti cyabo mu 2018, maze mu 2020 batangira gukorana na MIE Empire y'umunyamakuru Murindahabi Irénée ari nawe ureberera umuziki wabo kugeza uyu munsi.

    Kuwa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022 ni bwo Vestine na Dorcas bakoze igitaramo cyabo cya mbere cyabereye muri Camp Kigali, bashyigikirwa bikomeye n’abakunzi ba Gospel. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abarimo Apostle Mignonne Kabera wanabwirije muri iki gitaramo akanabaha impano ya Miliyoni 1Frw.

    Icyo gihe aba bakobwa bamurikaga album yabo ya mbere, ikaba yaraguzwe Miliyoni 15 Frw. Mu bandi b’ibyamamare bitabiriye iki gitaramo harimo Coach Gael, Isimbi Alliah, Dj Phil Peter, Alex Muyoboke, Miss Muyango Claudine, Bamenya, Bishop Prof Fidele Masengo, Aline Gahongayire n’abandi.

    Kuri ubu inkuru iri kuvugwa kuri iri tsinda rya Vestine na Dorcas ni uko umwe muri bo ari nawe mukuru, Ishimwe Vestine yamaze gusezerana mu Murenge n’umukunzi we Ouedraoso Idrissa wo mu gihugu cya Burukinafaso ufite imyaka 42. 

    Amakuru avuga ko ari umusore w’umukire cyane wakunze bikomeye uyu mukobwa, yiyemeza kuzabana nawe akaramata, none ubukwe buratashye. InyaRwanda yamenye ko nyuma y’ubukwe, Vestine n’umugabo we Idrissa bazatura mu Rwanda.

    Vestine yasezeranye mu mategeko n’Umu-Diaspora utunze agatubutse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150924/nyuma-yo-gufatirwa-irembo-vestine-yasezeranye-mu-mategeko-numu-diaspora-150924.html

  • MINICOM yihaye ukwezi ngo ibe yakemuye ikibazo cy'uruganda rwa SteelRwa n'abaturage baruturiye i Rwamagana – #rwanda #RwOT

    Ibi MINICOM yabitangarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ku wa 13 Mutarama 2025.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Kajangwe Marie Antoine, yabwiwe n'abadepite ko ingaruka z'ibikorwa by'uruganda rwa SteelRwa rumaze imyaka 10 zikibangamiye abaturage, abazwa uko bizakemurwa.

    Kabera yavuze ko hari ingamba zafashwe z'ibanze zirimo gufata imyotsi iva muri urwo ruganda ngo idakomeza gukwirakwira mu baturage ariko ko mu buryo burambye batagomba gukomeza guturana na rwo.

    Yagaragaje ko hamaze gukorwa inyigo aho kwimura abaturage byatwara agera kuri miliyari eshatu mu gihe kwimura uruganda byo byatwara arenga miliyari 12 Frw n'ubwo ibikoresho byarwo bikibarurwa. Ibyo ngo bizafata igihe cy'ukwezi kumwe inyigo ibe yamaze gukorwa hemezwe kwimura abaturage cyangwa uruganda.

    Yakomeje ati 'Nitumara kubona ibisabwa byose tuzahita tubishyira mu ngengo y'imari yacu y'umwaka utaha kandi twizeye ko Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi izabyumva tubone amikoro yo kwimura uruganda cyangwa abaturage'.

    Abaturage bashobora kwimurwa ni abaruturiye urwo ruganda kugeza muri metero 500. Babwiye RBA ko urwo ruganda rubagiraho ingaruka zitandukanye ku buzima.

    Umwe yagize ati 'Uburyo iriya myotsi iba itumuka igakwira ntibyabura kugira ingaruka ku baturage. Hano duhorana amasinezite adakira kandi twabigaragaje igihe kinini cyane'.

    Undi ati 'Haba ubwo habaho guturika inzu zacu zikangirika zimwe zigasenyuka'.

    Abo baturage kandi bagaragaza ko indi mbogamzi bafite ari uko mu byogombwa by'ubutaka bafite aho batuye hahoze habarirwa mu miturire nyamara ubu hakaba harahinduwe ahagenewe ishyamba bakavuga ko bishobora kugabanyiriza agaciro ubutaka bwabo n'ibiriho.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze uwo mwanzuro wafashwe n'akarere mu nyungu z'imikoresherese y'ubutaka ariko ko bitazabangamira igenagaciro ry'ubwo butaka n'ibiburiho mu gihe abo abturage bizaba byemejwe ko bimuka.

    MINICOM yihaye ukwezi ngo ibe yakemuye ikibazo cy’uruganda rwa SteelRwa n’abaturage baruturiye i Rwamagana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minicom-yihaye-ukwezi-ngo-ibe-yakemuye-ikibazo-cy-uruganda-rwa-steelrwa-n

  • Amerika yongeye gutera icyuhagiro Rusesabagina, ifungurwa rye rishyirwa mu bikomeye Biden yakoze – #rwanda #RwOT

    Ni imvugo ikubiye mu butumwa White House yashyize hanze, nyuma y'ikiganiro Joe Biden yagiranye n'abagize imiryango y'Abanyamerika batatu bafunzwe n'ubutegetsi bw'Aba-Taliban muri Afghanistan.

    Ku Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025 ni bwo Joe Biden yaganiriye n'iyi miryango kuri telefone.

    Aba Banyamerika bafungiye muri Afghanistan ni Ryan Corbett, watawe muri yombi muri Kanama 2022, ubwo yari yagiye muri Afghanistan mu rugendo yavugaga ko ari urw'ubucuruzi.

    Undi ni George Glezmann nawe wafatiwe i Kaboul mu 2022, aho yari yagiyeyo nka mukerarugendo, ndetse na Mahmood Habibi wakoreraga ikigo kimwe cyo muri Afghanistan.

    Aba bose batawe muri yombi nyuma y'uko Aba-Taliban bisubije Afganistan, ingabo za Amerika zari muri iki gihugu zirataha.

    Kugeza ubu ubutegetsi bwa Joe Biden bwatangiye ibiganiro bigamije gufunguza aba bagabo, nubwo amakuru yizewe ahamya ko Aba-Taliban bahisemo gutegereza ubutegetsi bwa Donald Trump kuko aribwo bashobora kumvikana bitagoranye.

    Yateye icyuhagiro ibyaha bya Rusesabagina?

    Mu itangazo White House yashyize hanze nyuma y'ibi biganiro, yagaragaje ko ubutegetsi bwa Joe Biden bwabashije gufunguza Abanyamerika 75 bari bafungiye mu bihugu birimo n'u Rwanda mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Iri tangazo ntiryerura nyirizina ngo rivuge Rusesabagina mu izina, gusa usesenguye amakuru y'ifungwa rye n'imbaraga iki gihugu cyashyize mu kumufunguza ubona ko ariwe cyashakaga kuvuga.

    Rikomeza rivuga ko 'Perezida Biden n'itsinda rye bakoze bivuye inyuma, kenshi bafatanyije n'ibihugu by'inshuti mu biganiro bigamije gufunguza Abanyamerika bafashwe nk'imbohe, cyangwa bafungiye mu mahanga, kugira ngo bongere guhura n'imiryango yabo, kandi tuzakomeza kubikora mu gihe manda isigaje.'

    Ibyatangajwe na Amerika bihabanye n'ukuri kuko Rusesabagina atigeze afungwa binyuranyije n'amategeko.

    Rusesabagina washinze ndetse akayobora Umutwe wa MRCD/FLN, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 mu Rwanda ahamijwe ibyaha by'iterabwoba bishingiye ku bitero wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019. Byaguyemo abagera ku icyenda, imitungo irasahurwa, ibindi birangizwa.

    Ni nyuma y'uko uyu mugabo yari yatawe muri yombi muri Kanama mu 2020.

    Kuva uyu mugabo yatabwa muri yombi, ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'indi miryango byakomeje gushyira u Rwanda ku gitutu kugira ngo arekurwe.

    Mu 2022 mbere gato y'uko Anthony Blinken ushinzwe ububanyi n'amahanga muri Amerika agirira uruzinduko mu Rwanda, yavuze ko mu bimugenza harimo no kuganira n'u Rwanda ku kibazo cya Rusesabagina.

    Ati “Yego, mu buryo bwose, mu bihugu birimo abaturage ba Amerika bafunzwe bidakurikije amategeko, ni ngombwa, uko byagenda kose, kugerageza uko basubira iwacu muri Leta zunze ubumwe za Amerika.”

    Ni imvugo zakomeje gushimangirwa na benshi mu banyapolitiki ba Amerika ndetse n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

    Ni mu gihe mu kumuhamya ibyaha, inkiko zo mu Rwanda zashingiye ku bimenyetso birimo ibyatanzwe n'inzego zibishinzwe zo mu Bubiligi na Leta zunze ubumwe za Amerika, cyane cyane ku bimenyetso by'amafaranga yohererezaga FLN.

    Ku wa 24 Werurwe 2023, Guverinoma y'u Rwanda yafunguye Rusesabagina na bagenzi be 19, nyuma y'imbabazi bahawe na Perezida.

    Rusesabagina w'imyaka 68 yandikiye Perezida Kagame asaba imbabazi z'ibyaha yakoze ari na byo byatumye akatirwa igifungo cy'imyaka 25, yiyemeza kutazagisubira naramuka ababariwe, gusa nyuma y'igihe gito afunguwe yatangiye kunyuranya n'iyi mvugo.

    Muri byatangajwe na White House, nta na hamwe yigeze igaragaza ibyaha uyu mugabo yakoze, ahubwo yashyizwe mu bandi iki gihugu kivuga ko bari bafunze binyuranyije n'amategeko.

    Amerika itangaje ibi mu gihe u Rwanda ruherutse kugaragaza ko rufite amakuru yizewe ashimangira ko Rusesabagina yasubiye mu bikorwa byo gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda.

    Rusesabagina washinze ndetse akayobora Umutwe wa MRCD/FLN, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 mu Rwanda ahamijwe ibyaha by'iterabwoba bishingiye ku bitero wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yongeye-gutera-icyuhagiro-rusesabagina-ifungurwa-rye-rishyirwa-mu

  • Umuhanzi wa Gospel yivuganye umukunzi we amus… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Timileyin Ajayi, inkuru ye iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwemeza ko yishe umukunzi we Salome Adaidu, kubera ko yamuciye inyuma kenshi kandi akaba aticuza na busa icyo cyaha k’imdengakamere yakoze.

    Ajayi wujuje imyaka 30 muri uyu mwaka wa 2025, yatangaje ibi mu kiganiro n’ikinyamakuru Channels TV aho yatangaje ko nta kwicuza afitiye icyemezo cyo kwica umukunzi we, asobanura ko ubuzima ari ugukora ibyiza kugira ngo ubone ibyiza.

    Ku wa Mbere, tariki ya 13 Mutarama 2025, amakuru yavuzwe ko Timileyin Ajayi yafatiwe mu gace ka Agwan Sarki, Orozo, kari ku mupaka wa Leta ya Nasarawa mu mujyi wa Abuja nyuma yo gufatwa atwaye umutwe w'umukunzi we yari yamaze kwica.

    Mu kiganiro giheruka, Timileyin Ajayi yashyize ahagaragara ibindi bisobanuro, avuga ko atari afite umugambi wo kwica umukunzi we, ahubwo ko intego ye yari ukureka umubano wabo.

    Mu mashusho yasakaye kuri X, uyu muramyi avuga ko umukunzi we yamuciye inyuma cyane, ibyo akaba ari byo byatumye afata icyemezo cyo kumwica. Avuga ko ibi byatangiye ubwo umukunzi we yamusabaga ama-Naira 3,000, maze avuga ko ntayo afite.

    Uyu muhanzi wari umenyerewe mu bijyanye no kuramya Imana, yatunguye abantu benshi ku bwo gutakaza ubumuntu agakora iki cyaha cy’indengakamere, ubu akaba yaratawe muri yombi.

    Salome Adaidu wishwe n’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Timileyin Ajayi

    Umuhanzi Timileyin Ajayi, uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza muri Nigeria yafashwe amaze kwica umukunzi we Salome Adaidu

    Timileyin Ajayi yavuze ko aticuza kuba yarishe umukunzi we Salome Adaidu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150906/umuhanzi-wa-gospel-yivuganye-umukunzi-we-amushinja-kumuca-inyuma-150906.html

  • Yitabaje abanya-Misiri amashusho yabuze! Inzi… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yashyize hanze iyi ndirimbo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025. Mu guteguza iyi ndirimbo yifashishije umugore we, ndetse amashusho yakozwe na Fayzo Pro bamaze igihe kinini bakorana, ni mu gihe mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Producer Element.

    Iyi ndirimbo ntisanzwe mu rugendo rw’umuziki we kuko ari nayo yitiriye ibitaramo yakoreye mu gihugu cya Canada mu mpera z’umwaka. Kiriya gihe, yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kwitirira biriya bitaramo iyi ndirimbo “kugirango abafana banjye yitegure.”

    Amashusho y’iyi ndirimbo yakorewe mu Rwanda ndetse no muri Canada igihe yari mu bitaramo. Fayzo Pro wakoze amashusho y’iyi ndirimbo, yabwiye InyaRwanda ko hari amashusho bafatiye Kimuhurura ariko aza kubura ku munota wa nyuma.

    Ati “Hari amashusho twafatiye Kimihuhura yagombaga kugaragara muri iyi ndirimbo ariko nyuma twaje kuyabura dushaka uko tuyagurura.”

    Uyu mugabo yavuze ko hari abarabu bo mu gihugu cya Misiri bakoreraga mu Rwanda basanzwe bakorana aziho ubuhanga mu kugaragara amashusho yabuze n’ibindi bifashishije ‘Software’ yegereye.

    Avuga ko yagerageje kubavugisha ariko asanga basubiye iwabo mu Misiri. Ati “Abanya-Misiri nibo bamfashije kugarura ariya mashusho y’indirimbo, nari nakoze uko nshoboye ariko biranga. Gusa, twifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga ariya mashusho babashije kuyagarura.”

    Fayzo yavuze ko nyuma y’uko ariya mashusho bayagaruye, basanze aho bafatiye ku Kimihurura harakorewe indirimbo nyinshi bahitamo kutayakoresha yose mu ndirimbo, ahubwo banzura ko Kenny Sol afatira andi muri Canada.

    Ati “Twahisemo ko Kenny Sol afatira amashusho muri Canada, kubera ko twabonaga ko aho twakorera Kimihurura ari ahantu hasanzwe hakoreshwa cyane.”

    Uyu mugabo yavuze ko iyi ndirimbo yagiyeho amafaranga menshi, ashingiye ku bikorwa bayikozeho. Ni indirimbo bigaragara ko yatwaye amafaranga ari hafati ya Miliyoni 10 Frw na Miliyoni 15 Frw.

    Kenny Sol wavutse mu mwaka wa 1997, uvuka mu muryango w'abana batatu, ni ubuheta. Yize amashuri abanza ahitwa ka Gasunzu, ayisumbuye yayize muri Ecose Musambira.

    Kenny Sol avuga ko ubusanzwe kwinjira mu muziki atari ibintu yari yaratekerejeho kuko yabanje guconga ruhago, aho yari umukinnyi w’umupira w’amaguru.

    Mu mwaka wa 2015 yakiniye mu ikipe y’abana ya Esprance ndetse no muri Kiyovu FC yakiniye mu  2016. Icyo gihe yakinaga kuri 11 mu cyibuga yahuriyemo na Lague wa APR FC, na Savior n’abandi benshi. 

    Kenny Sol yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Phenomena' 

    Kenny Sol yagaragaje ko iyi ndirimbo yayikoreye amashusho mu gihugu cya Canada ndetse no mu Mujyi wa Kigali 

    Fayzo Pro watunganyije amashusho y'iyi ndirimbo, yavuze ko yiyambaje abanya-Misiri kugira ngo agarure amashusho yari yabuze 

    Mu guteguza iyi ndirimbo, Kenny Sol yifashishije umugore we wamwibarukiye imfura

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PHENOMENA' YA KENNY SOL


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150909/yitabaje-abanya-misiri-amashusho-yabuze-inzira-igoye-yagejeje-kenny-sol-ku-ndirimbo-phenom-150909.html

  • Abantu umunani bamaze kwicwa na Marburg muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Abantu umunani bamaze kwicwa na Marburg muri Tanzania, nk'uko byatangajwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS. Ubu bwandure bwagaragaye mu ntara ya Kagera, ku wa 10 Mutarama 2025, aho hagaragaye ubwandu bwa mbere bikekwa ko ari ubwa Marburg.

    Iyi ndwara yihariye ibimenyetso bishobora gufata igihe kinini kugira ngo igaragare, ikaba ifitanye isano n'indwara ya Ebola, ikaba ikwirakwira mu bantu binyuze mu mwuka cyyangwa se amaraso.

    Ishami ry'OMS rikomeza gukurikirana ikibazo, rikaba ryaratanze inama ku buryo bwo guhangana n'iki cyorezo ndetse no gukumira ikwirakwira ryacyo.

    Mu gihe iki cyorezo gikomeje gukwirakwira, ubuyobozi bw'Igihugu bwa Tanzania bukomeza gukaza ingamba zo gufata abantu bose bahuye n'abanduye no kubimenyekanisha vuba kugira ngo hatagira abandi bakomeza kwandura.

    Abamaze guhitanwa n'iyi ndwara ni umunani, bingana na 89% by'abantu bose banduye. Ibi byerekana ko iyi ndwara ifite ubukana, kandi ikenewe gufatirwa ingamba z'ihuse. Kugeza ubu, abamaze gupimwa basanganywe ibimenyetso bya Marburg ni icyenda, ariko ubuyobozi burizeza ko hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo hagabanywe ikwirakwira ry'iyi ndwara.

    Ikibazo gikomeye ni uko abakora mu nzego z'ubuzima n'abaturage muri rusange bagomba kongera ubushobozi mu byerekeye imiyoborere y'indwara no gushyira mu bikorwa inama z'abahanga kugira ngo bakumire ibindi byorezo byakwiyongera. Abaturage barasabwa kuba maso, ndetse no kwirinda gukorana n'abarwayi cyangwa ahantu hatera imbaraga mu guhura n'amaraso, cyangwa imyenda yanduye.

    Source : https://kasukumedia.com/abantu-umunani-bamaze-kwicwa-na-marburg-muri-tanzania/