Author: webrwanda

  • Leta y'u Rwanda iteganya kugabanya 80% by'amafaranga ashorwa mu gukodeshereza ibigo byayo – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA), Rukaburandekwe Alphonse, yasobanuriye New Times ko ibi bizagerwaho binyuze mu mushinga mugari wo kubakira ibigo bya Leta inyubako ku butaka bwa hegitari icyenda buherereye mu Murenge wa Kimihurura.

    Rukaburandekwe yatangaje ko Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), Ibiro by'Umuvunyi, Ibiro by'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta (OAG), Ikigo cy'Igihugu cy'Indangamuntu (NIDA) ndetse n'amashami y'Umuryango w'Abibumbye na za Ambasade ari byo bizubakirwa inyubako muri uyu mushinga.

    Yagize ati 'Kugira ngo dukemure icyuho cy'amafaranga giterwa n'ikiguzi cyo hejuru cy'ubukode, Leta iteganya kubaka inyubako zayo zizakoreramo ibigo nka RRA, OAG, Ibiro by'Umuvunyi NIDA, inzego za Loni na za Ambasade.'

    Nk'uko yakomeje abisobanura, hakomeje ibiganiro n'ibigo bya Leta, byerekeye ku gushaka ba rwiyemezamirimo n'abashoramari bifuza kugira uruhare muri uyu mushinga, ahamya ko uzarangirana n'umwaka wa 2029.

    RHA igaragaza ko ubukode bw'inyubako bukoreramo ibigo bya Leta bwishyurwa miliyari 12 z'amafaranga y'u Rwanda buri mwaka. Mu gihe uyu mushinga wazaba wararangiye, biteganyijwe ko 80% (miliyari 9,6 Frw) by'amafaranga azagabanywaho, azajya ashyirwa mu yindi mishinga y'ingenzi.

    RRA iri mu bigo biteganyirizwa kuva mu bukode

    NIDA na yo izubakirwa inyubako yayo

    Ibiro by’Umuvunyi na byo biri mu mushinga wo kubakirwa inyubako

    Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta biteganyirizwa kuva mu bukode mu 2029

    Rukaburandekwe yasobanuye ko uyu mushinga nurangira, miliyari 9,6 Frw zajyaga mu bukode zizajya zifashishwa mu yindi mishinga y’ingenzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-y-u-rwanda-iteganya-kugabanya-80-by-amafaranga-ashorwa-mu-gukodeshereza

  • Nyuma y’imyaka ibiri, K8 Kavuyo yateguje EP y… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yaherukaga kugaragara mu ruhame aririmba mu gitaramo cya The Ben cyabaye tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena, ndetse no mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyabaye tariki 10 Mutarama 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni igitaramo yahuriyemo n’abaraperi bagenzi be 14, ndetse abafana bamugaragarije ko bari bamukumbuye. Uyu mugabo yaneretswe urukundo, ubwo yifatanyaga na The Ben mu gitaramo cye yamurikiyemo Album “Plenty Love”.

    Mu myaka itatu ishize, K8 Kavuyo yashyize imbaraga cyane mu bikorwa bye, ashyira ku isoko indirimbo zirimo nka ‘Njonogo’ n’izindi. Ku rubuga rwe rwa Youtube ka ndi yagaruyeho ibihangano bye byamamaye mu myaka 10 ishize birimo nka ‘Asa na Bicye’, ‘Urukundo rw’amayeri’, ‘Ijambo Nyamukuru’ n’izindi.

    K8 Kavuyo yagaragaje ko yari amaze igihe ari gukora kuri EP ye yise “Nyirimyuka”- Iri ni izina yakunze kumvikanisha mu bihangano bye, nk’akabyiniriro ke gashimangira ko muri Rap na Hip Hop akwiye guhabwa icyubahiro.

    Akora kuri EP ye yifashishije Producer Kozze wo muri Country Records. Ariko kandi mu kuyiteguza, yifashishije ifoto ye yo mu bwana, imugaragaza atwaye igare. Ni ifoto bigaragara ko yanogerejwe na Christian Kayiteshonga.

    Bamwe mu bantu bagaragaje ko biteguye iyi EP ye harimo umuhanzikazi Princess Priscillah, Kevin Kade n’abandi.

    Kavuyo yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Kunja Ngumi’, ‘Alhamdulilah’, ‘Afande’, ‘Hood Inyumve’, ‘Gasopo’ n’izindi. Uyu mugabo yabaye igihe kinini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse yakoranye cyane n’abarimo Meddy na The Ben.

    Mu rugendo rwe, yashyize imbere kugaragara mu bitaramo bikomeye cyane, ndetse yifashishije imbuga nkoranyambaga ze zirimo X yagiye atanga ibitekerezo ku ngingo zinyuranye.

    Muri iki gihe ari i Kigali, yashyize imbere gufasha abahanzi bashya, kuko yumvikanye mu ndirimbo ‘Bwe Bwe Remix’ y’umuraperi Bruce The 1 St. Kavuyo afatwa nk’umwe mu baraperi bakoze impinduramatwara muri Hip Hop, ndetse bafasha benshi kwiyumvamo iyi njyana.


    K8 Kavuyo yatangaje ko agiye gushyira ku isoko indirimbo yitiriye EP ye 'Nyirimyuka' 

    Kavuyo yari amaze imyaka ibiri atumvikana mu muziki, ariko aherutse kuririmba mu bitaramo bikomeye i Kigali 


    K8 Kavuyo asanzwe afite ku isoko Album zirimo ‘Isaha ya Munani’

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NJONOGO’ YA K8 KAVUYO

    “>  

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'WANE' K8 KAVUYO YAKORANYE NA AFRIQUE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151034/nyuma-yimyaka-ibiri-k8-kavuyo-yateguje-ep-yitiriye-akabyiniriro-ke-151034.html

  • Filime 'The Waiter' igaragaramo Isimbi Alliance igiye kwerekanwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere #rwanda #RwOT

    Filime yitwa The Waiter, yakozwe n'umunya-Nigeria Richard Ayodeji Makun uzwi cyane nka AY, igiye kwerekanwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Iki gikorwa giteganyijwe kubera muri Canal Olympia i Kigali ku wa 19 Mutarama 2025.

    Iyi filime yakinwemo n'umukinnyi w'Umunyarwandakazi Isimbi Alliance wamamaye ku izina rya Alliah Cool kandi ikaba iri mu zigezweho muri Afurika muri iyi minsi.

    The Waiter ni filime itanga ubutumwa bukomeye mu buryo bw'imyidagaduro, aho igaruka ku buzima bwa buri munsi n'icyerekezo cy'ubuzima bw'abantu, cyane cyane ibijyanye no guharanira inzozi z'umuntu n'ukuntu umuntu ashobora gutsinda ibimuca intege mu nzira y'ubuzima.

    Abakunzi b'imyidagaduro bafite amahirwe yo kuyireba mu buryo bwihariye no kuganira n'abakinnyi bayo.

    Uretse mu Rwanda, iyi filime izerekanwa no mu bindi bihugu birimo Côte d'Ivoire, Bénin, Burkina Faso, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Gabon, Guinée, Mali, Sénégal na Togo.

    Mu karere k'Afurika y'Uburengerazuba, filime The Waiter yagiye ituma benshi bagaragaza ko bakunda uburyo ikubiyemo ubutumwa bugaragaza ishusho nyayo y'ubuzima bw'Umunyafurika.

    Isimbi Alliance, umwe mu bakinnyi b'iyi filime, amaze kuba ikimenyabose mu ruganda rw'imyidagaduro muri Afurika. Yashimwe cyane ku ruhare yagize muri The Waiter kubera ubuhanga n'ubushobozi bwo gukina yinjiyemo neza mu mwanya we, ibintu byatumye akundwa n'abafana b'iyi filime.

    Iki gikorwa cyo kwerekana The Waiter i Kigali kizahuza abantu b'ingeri zitandukanye barimo abafana ba sinema, abahanzi, abanyamakuru, n'abandi bafite inyota yo kwishimira uyu mukino uhanzwe amaso muri Afurika.

    Biteganyijwe ko abazitabira bazagira n'amahirwe yo kuganira ku buryo filime nk'izi zishobora guteza imbere uruganda rwa sinema mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

    Source : https://kasukumedia.com/filime-the-waiter-igaragaramo-isimbi-alliance-igiye-kwerekanwa-mu-rwanda-ku-nshuro-ya-mbere/

  • Umwana w'Umunya-Nigeria w'imyaka 9 Destiny Kosiso akomeje gutangaza Isi mu ikipe y'abato ya FC Barcelona La Masia #rwanda #RwOT

    Destiny Kosiso ni umwana w'umunya-Nigeria ukomeje kugenda agaragaza ubuhanga budasanzwe mu mupira w'amaguru. Ku myaka ye 9 y'amavuko, uyu mwana ukinira ikipe y'abato ya FC Barcelona, La Masia, amaze kwigarurira imitima y'abakunzi ba ruhago ndetse n'abatoza muri Espagne.

    Mu mikino 22 amaze gukina, Destiny amaze gutsinda ibitego 84, akaba ari impuzandengo iteye ubwoba ku mwana ungana gutya.

    Abayobozi ba FC Barcelona batangaza ko Destiny ari umwe mu bakinnyi bafite ubushobozi bwo kuba abahanga b'ahazaza, ndetse bakaba bamubonamo umusimbura mwiza wa Robert Lewandowski mu ikipe nkuru y'iyi kipe izwiho gukinisha umupira mwiza.

    Destiny, ufite umuvuduko, ubuhanga bwo kwinjira mu kibuga, ndetse n'uburyo bwihariye bwo gutsinda ibitego, yatumye La Masia igira icyizere gikomeye cyo kwigamba umukinnyi w'icyamamare.

    Uyu mwana afite ubuhanga bwihariye mu gutaha izamu, akaba yitwa 'umusojyi mwiza' (finisseur), kubera uburyo atsindira mu bihe bikomeye.

    Abatoza be bavuga ko Destiny ari umwana w'umuhanga cyane, ufite imyitozo n'ubushake bwo gukomeza gutsinda ibitego byinshi, ndetse n'uburyo yitwara mu kibuga ibyo bigatuma bamugereranya n'abakinnyi bakomeye ku Isi, harimo Robert Lewandowski na Erling Haaland.

    Benshi mu banyamakuru bo muri Espagne no hanze yaho bakomeje kwibaza niba Destiny azakomera nka Lionel Messi cyangwa Andres Iniesta, nk'abandi bakinnyi bakomeye La Masia yareze.

    Nubwo afite imyaka 9 gusa, Destiny yerekana ko afite ahazaza heza, ndetse abakunzi ba ruhago biteze kureba uko azatera imbere mu myaka iri imbere.

    Source : https://kasukumedia.com/umwana-wumunya-nigeria-wimyaka-9-destiny-kosiso-akomeje-gutangaza-isi-mu-ikipe-yabato-ya-fc-barcelona-la-masia/

  • Hari kugeragezwa uburyo bisi zitwara abagenzi zajya zihagurukira ku masaha azwi – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali wabitangaje kuri uyu wa 17 Mutarama 2024, mu itangazo ryamenyeshaga abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange itangira ry'iyo gahunda.

    Wavuze ko ryatangiye ku wa 16 Mutarama 2025 rikazageza ku wa 29 Mutarama 2025.

    Itangazo rikomeza riti 'Harimo gukorwa igerageza ryo kwiga uburyo n'ibikenewe kugira ngo tugere ku rwego rw'aho bisi zizajya zihagurukira ku masaha azwi kandi akubahirizwa. Ni mu rwego rwo kunoza serivisi ihabwa abakoresha imodoka rusange mu ngendo zabo mu Mujyi wa Kigali.'

    Iri gerageza riri gukorwa na Minisiteri y'Ibikorwaremezo n'Umujyi wa Kigali ku bufatanye n'Ikigo cy'Abayapani gishinzwe Iterambere, JICA, riri gukorerwa ku modoka za Royal Express na Yahoo Car.

    Umujyi wa Kigali watangaje ko mu masaha y'urujya n'uruza rw'abagenzi, hamwe baba ari benshi cyane, imodoka zizajya zihaguruka buri minota 10.

    Ni mu gihe mu masaha yandi y'umunsi ha handi abagenzi baba bagereranyije, imodoka zizajya zihaguruka buri minota 15.

    Imodoka izajya ihaguruka muri Gare ya Nyanza guhera Saa 05:50 z'igitondo zigeze Saa 09:00 z'umugoroba, mu gihe izajya iva muri ya Downtown izajya ihaguruka Saa 05:00 kugeza Saa 09:55 z'umugoroba.

    Muri ibi bihe Umujyi wa Kigali uri gukora ibishoboka byose ngo uburyo bwo gutwara abantu ku buryo bwa rusange bugende neza, aho nyuma yo kongera imodoka mu muhanda, uherutse no gushyiraho uburyo umugenzi azajya yishyura intera yagiye aho kwishyura umuhora wose, ndetse mu minsi iri imbere bisi zigiye kujya zihabwa umwanya wazo.

    📌Itangazo: Igerageza rya gahunda yo guhagurukira ku gihe kizwi. pic.twitter.com/t3V8Acclkh

    — City of Kigali (@CityofKigali) January 17, 2025

    Umujyi wa Kigali watangaje ko uri kugerageza uburyo bisi zitwara abagenzi zajya zihagurukira ku masaha azwi

    Itangazo ry’Umujyi wa Kigali rigaragaza uko gahunda yo kugerageza uburyo bisi zitwara abagenzi zajya zihagurukira ku masaha azwi imeze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-kugeragezwa-uburyo-bisi-zitwara-abagenzi-zajya-zihagurukira-ku-masaha-azwi

  • Imirimo yo gushyira kaburimbo mu muhanda Ngoma-Bugesera irarimbanyije (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda watangiye kubakwa mu Ukwakira 2021 ureshya na kilometero 52, byari biteganyijwe ko uzuzura utwaye miliyari 64 Frw.

    Iki gice kizahuzwa n'undi muhanda uri kurangira uva i Bugesera ugera mu Karere ka Nyanza, ku buryo amakamyo ava ku mupaka wa Rusumo atazongera guca mu Mujyi wa Kigali ahubwo azajya aca muri uyu muhanda akomeza mu Majyepfo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabwiye IGIHE ko kuri ubu igice kinini cy'uyu muhanda cyamaze gushyirwamo kaburimbo, aho itari yashyirwa hatunganyijwe neza ku buryo hari n'imodoka zatangiye kuwukoresha.

    Ati ''Imirimo yo kubaka uyu muhanda igeze kure, vuba aha twarahanyuze bari gushyiramo kaburimbo. Uturutse i Kibungo imodoka ziri gushyiramo kaburimbo zigeze ahitwa Karama mu Murenge wa Kazo zambuka zijya Gashanda. Mu kindi gice cyo hirya ahaturutse NPD nabo bageze kure, urabona ko imirimo iri kwihuta cyane kandi hari imbaraga zashyizwemo.''

    Mapambano yakomeje avuga ko kuri ubu icyiciro cya mbere cy'umuhanda mwiza cyamaze gukorwa ku buryo ibikurikiyeho ari ukugenda bashyiramo kaburimbo ahantu hose, yavuze ko hari icyizere ko mu mezi make uzaba wuzuye neza.

    Ati '' Imodoka z'amakamyo zijya mu Majyepfo zatangiye kuwunyuramo ntabwo zikijya kuzenguruka i Kigali, bivuze ko uyu muhanda imirimo yo kuwukora imaze kugera ahantu heza.''

    Yakomeje agira ati '' Reka dusabe abashoramari kugana ibi bice birimo ibiyaga bya Sake na Rukumberi bakabibyaza umusaruro kuko ibimenyetso bigaragaza ko mu minsi mike umuhanda uri bube urangiye.''

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngoma bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro uyu muhanda ngo kuko bawubonye bawunyotewe.

    Niyigena Théoneste avuga ko uyu muhanda niwuzura uzabafasha gukorera amafaranga menshi. Yavuze ko kujya mu Bugesera byabatwaraga amasaha abiri kubera umuhanda mubi ariko ngo umuhanda niwuzura neza bizeye ko bizaba iminota mike.

    Musabe Sandrine ucururiza mu Murenge wa Sake we yagize ati 'Ubucuruzi bwanjye buzahita bwiyongera, nzahahirana na Bugesera, njye i Kigali byoroshye, njye i Kibungo byoroshye mbese uyu muhanda niwuzura bizaba ari byiza cyane.'

    Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza ni umwe mu mihanda izafasha koroshya ubuhahirane, aho ibicuruzwa bituruka ku mupaka wa Rusumo bizajya bikomeza mu Ntara y'Amajyepfo bitarindiriye kujya guca mu Mujyi wa Kigali.

    Iyo unyuze muri uyu muhanda usanganirwa n'abari kuwushyiramo kaburimbo

    Abaturage ba Ngoma bahawe akazi mu gukora uyu muhanda

    Uyu muhanda uzaba ari munini ku buryo n'amakamyo awunyuramo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-gushyira-kaburimbo-mu-muhanda-ngoma-bugesera-irarimbanyije-amafoto

  • Bakina Super Cup, APR BBC itwaye igikombe itsinze REG BBC naho REG WBBC itsinda APR WBBC #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinirwaga igikombe kiruta ibindi muri Basketball y'u Rwanda, APR BBC mu bagabo itwaye igikombe naho mu Bagore gitwarwa na REG WBBC.

    Muri iyi mikino yabereye muri BK Aren kuri uyu wa Gatanu, hari hahuye amakipe abiri ya mbere mu mwaka ushize w'imikino mu  Abagabo n'abagore.

    Umukino wabimburiye iyindi, REG WBBC yari yakiriye APR WBBC niyo yegukanye igikombe itsinze ku manota 76 kuri 63.

    Igice cya mbere cy'umukino wa FERWABA Super Cup mu bagore, cyarangiye APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 40-34.

    Ikipe ya REG WBBC niyo yitwaye neza muri uyu mukino isoza inatwaye igikombe, iyi kipe y'ikigo gishinzwe ingufu n'amashanyari cya REG WBBC, yasoje umukino itsinze APR WBBC amanota 76-64.

    Nyuma y'uyu mukino nibwo hahise hakurikiraho umukino w'amakipe y'Abagabo hahatanirwa igikombe kiruta ibindi cyari gikinwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

    Umukino wa FERWABA Super Cup mu bagabo agace kawo ka mbere karangiye REG BBC iyoboye n'amanota 19 kuri 18 ya APR BBC.

    Muri uyu mukino hajemo impinduka kuko mu gice cya mbere cya FERWABA Super Cup cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n'amanota 33 kuri 30 ya REG BBC.

    Ikipe y'ingabo z'igihugu yakomeje kwitwara neza muri uyu mukino aho mu gace ka gatatu karangiye APR BBC iyoboye umukino n'amanota 53 kuri 42 ya REG BBC.

    Impinduka zagaragaye mu gace ka kane kahise ikipe ya REG BBC yatsinze APR BBC amanota 73-53 yegukana FERWABA Super Cup iri gukinwa ku nshuro ya mbere.

    The post Bakina Super Cup, APR BBC itwaye igikombe itsinze REG BBC naho REG WBBC itsinda APR WBBC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bakina-super-cup-apr-bbc-itwaye-igikombe-itsinze-reg-bbc-naho-reg-wbbc-itsinda-apr-wbbc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bakina-super-cup-apr-bbc-itwaye-igikombe-itsinze-reg-bbc-naho-reg-wbbc-itsinda-apr-wbbc

  • Hari abahawe inshingano: Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri – #rwanda #RwOT

    1. Iyi Nama y'Abaminisitiri yemeje imishinga y'amategeko

    Umushinga w'itegeko rihindura Itegeko n°066/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigena ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2024/2025.

    Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na Banki ya Koreya y'ubucuruzi bw'ibisohoka n'ibyinjira mu gihugu, yerekeranye n'inguzanyo igenewe ishyirwaho rya laboratwari ihuriweho y'ubumenyi n'ikoranabuhanga, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 04 Ukuboza 2024.

    Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'Ikigega Nyafurika gitsura Amajyambere, yerekeranye n'inguzanyo igenewe umushinga wo guteza imbere isoko ry'imari mu Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 13 Ukuboza 2024.

    Imishinga ibiri y'amategeko yemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, yerekeranye n'inguzanyo zigenewe umushinga w'iterambere uhuriweho n'u Burundi n'u Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 16 Ukuboza 2024.

    Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, yerekeranye n'inguzanyo igenewe umushinga wo guteza imbere ubwikorezi bwo mu Mujyi wa Kigali, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 20 Ukuboza 2024.

    2. Inama y'Abaminisitiri yemeje amateka akurikira

    Iteka rya Perezida ryongera umubare w'amafaranga ya pansiyo n'ay'ibyago bikomoka ku kazi atangwa n'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda.

    Iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi bashinzwe igorora.

    3. Inama y'Abaminisitiri yemeje politiki, porogaramu n'ingamba zikurikira

    Kongera serivisi z'ubuvuzi zishingirwa n'ubwisungane hamwe n'inkomoko y'inyongera y'amafaranga yo kunganira gahunda y'ubwisungane mu kwivuza.

    Ivugururwa ry'ibiciro by'ibikorwa by'ubuvuzi.

    4. Inama y'Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga bakurikira

    Khalid Musa Dafalla, Ambasaderi wa Repubulika ya Sudani mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

    Alfredo Dombe, Ambasaderi wa Repubulika ya Angola mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

    Dr. Habib Gallus Kambanga, Uhagarariye Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

    Zabavy François-Xavier, Ambasaderi wa Repubulika ya Côte d'Ivoire mu Rwanda, afite icyicaro i Kinshasa.

    Ilyas Ali Hassan, Ambasaderi wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Somalia mu Rwanda, afite icyicaro i Dar Es Salaam.

    António José Nunes de Azevedo, Uhagarariye inyungu za Portugal mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

    Wilhemina M. E. van de Wiel, Uhagarariye UNICEF mu Rwanda.

    5. Inama y'Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira

    Umutwe w'Abadepite

    Julien Ngabonziza yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije

    Augustin Mico yagizwe Umuyobozi ushinzwe kugenzura komite z'Inteko Ishinga Amategeko (Director General of Parliamentary Committees Management).

    Donata Mukamurenzi yagizwe Umuyobozi ushinzwe iyubahirizategeko, imikorere n'ihererekanyabubasha mu Nteko Ishinga Amategeko (Director General of Legislative, Procedural and Translation services).

    Jean de Dieu Uwitonze yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'ubushakashatsi (Director General of Parliamentary and Research Analysis).

    Christine Uwimbabazi yagizwe ushinzwe gusesengura ingamba z'ubukungu. Izi nshingano kandi zahawe Léopold Ringuyeneza (Economic Policy Analyst).

    Olivier Rubibi na Viviane Gakire Kabeho bagizwe abayobozi bashinzwe isesengura ry'ingamba z'imiyoborere (Social and Governance Policy Analyst).

    Sylvestre Ndahayo yagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gusemura (Translation Analyst).

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda

    Christian Twahirwa yagizwe Umuyobozi ushinzwe Inganda no kwihangira umurimo (Director General of Industry and Entrepreneurship).

    Doreen Ntawebasa Hategekimana agirwa Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n'ishoramari (Director General of Trade and Investment).

    Moses Twesigye Turatsinze yagizwe Umuyobozi ushinzwe gutegura, gukurikirana na gusuzuma ibikorwa by'iyi Minisiteri (Director General of Planning, Monitoring and Evaluation).

    Cassien Karangwa yagizwe Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibijyanye n'uruhererekane rw'ibicuruzwa (Value Chain Sector Analyst)

    Fred Mugabe yagizwe Umuyobozi ushinzwe gusesengura ingamba (Industrial Policy Analyst)

    Alphonse Kwizera yagizwe Umuyobozi ushinzwe gusesengura gahunda ya Made in Rwanda

    Diane Mahoro Umutoni yagizwe Umuyobozi ushinzwe gusesengura ingamba z'ubucuruzi (Trade Policy Analyst)

    Pacifique Mugwaneza yagizwe Umuyobozi ushinzwe gusesengura ingamba za koperative (Cooperative Policy Analyst).

    Minisiteri y'Uburezi

    Rose Baguma Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ingamba (Head of Education Policy Department)

    Adia Umulisa yagizwe Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gutegura, gukurikirana no gusuzuma ibikorwa by'iyi Minisiteri. (Head of Education Sector Planning, Monitoring and Evaluation Department).

    Jimmy Christian Byukusenge yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikoranire (Director General of Corporate Services)

    Esther Shaban Tuyizere yagizwe Umujyanama wa Minisitiri w'Uburezi.

    Jean Baptiste Doxa Niyibizi yagizwe ubushinzwe ibijyanye n'amategeko (Legal Analyst)

    Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru (HEC)

    Dr. Edward Kadozi yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru.
    Dr. Flora Mutezigaju wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB) na Carlene Seconde Umutoni wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA).

    Hashyizweho kandi Abahuzabikorwa b'uburezi mu Ntara.Emmanuel Butera ari mu ntara y'Iburasirazuba, Augustin Uwimana akazakorera mu ntara y'Amajyaruguru, Christophe Nsengiyaremye agakorera mu ntara y'Amajyepfo, Eric Niyongabo akazaba umuhuzabikorwa mu Mujyi wa Kigali mu gihe Jean de Dieu Ntaganira ari Umuhuzabikorwa mu ntara y'Iburengerazuba.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal/King Faisal Hospital byahawe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubuvuzi, Dr. Edgar Kalimba.

    Abagize Inama y'Ubuyobozi y'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal barimo Dr. Thierry Kalisa wagizwe Perezida, Dr Natalie McCall agirwa, Visi Perezida.

    Harimo kandi Israel Bimpe, Dr. Sanctus Musafiri, Dr. Regis Hitimana, Flora Nsinga, Theogene Maniragaba, Jeannette Rwigamba na Natacha Butera.

    Mu Rwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu Iterambere ry'Igihugu, Agnes Muhongerwa yagizwe Umugenzuzi Mukuru Wungirije ushinzwe Kurwanya Akarengane n'Ihohoterwa bishingiye ku gitsina.

    Mu bindi, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 1 Gashyantare 2025, mu Rwanda hazizihizwa Umunsi w'Intwari z'Igihugu ku nshuro ya 31.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 14 Gashyantare 2025, mu Rwanda hazateranira Inama Mpuzamahanga igamije gusangira ubunararibonye muri gahunda zo gufasha abaturage kwivana mu bukene binyuze mu guhanga imirimo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abahawe-inshingano-ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri

  • MINAGRI yashimye uruhare rwa 'TechnoServe' mu guteza imbere ikawa – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku itariki 16 Mutarama 2025 ubwo uwo muryango wasozaga ku mugaragaro umushinga wo guteza imbere ikawa witwa Rwanda Ikawa Nziza Cyane.

    Ni umuhango waranzwe n'ubuhamya bw'abagenegerwabikorwa b'umushinga ku byo wabafashije kugeraho, kumurika ikawa ndetse no kuyisogongera. Witabiriwe n'abafite inganda zitunganya ikawa, abakora muri TechnoServe ndetse n'abafatanyabikorwa bayo barimo na Leta y'u Rwanda.

    Umushinga Rwanda Ikawa Nziza Cyane wari umaze imyaka ine ukorera mu turere dutandatu ku bufatanye na Leta y'u Rwanda ku nkunga y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) watanze miliyoni 2 z'amayero n'undi muryango witwa JDE Peet's uteza imbere ikawa watanze ibihimbu 500 by'Amayero.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Kamana Olivier, yavuze ko TechnoServe yagize uruhare rufatika mu gushyira mu bikorwa icyerekezo cy'igihugu cyo guteza imbere ikawa muri rusange.

    Yagize ati 'Uyu mushinga rero waje uje kunganira ibyo Leta y'u Rwanda isanzwe ikora cyane mu kuvugurura ubuhinzi bw'ikawa harimo no kuvugurura ibiti by'ikawa. Muri gahunda ya Leta y'imyaka itanu ihera mu 2024 tuzatera ibiti bigera kuri miliyoni 10. Umushinga Rwanda Ikawa Nziza Cyane wadufashije gutera ibigera kuri miliyoni 1,9 bingana hafi na kimwe cya gatanu cy'ibyo duteganya.'

    Dr. Kamana yashimye ikoranabuhanga ryitwa 'Digital Extension Monitoring System (DFEMS)' ryo gukurikirana no guteza imbere igihingwa cy'ikawa uwo mushinga wakoreye abahinzi n'inganda zitunganya ikawa muri rusange.

    Yavuze ko iryo koranabuhanga ryahawe Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB) ku buryo rigiye gukoreshwa mu buhinzi bw'ikawa mu Rwanda hose.

    Abagenerwabikorwa ba Rwanda Ikawa Nziza Cyane bavuga ko bungukiye cyane mu mushinga nk'uko bisobanurwa na Vuguziga Christine uri mu bashinze uruganda rw'ikawa rwa Ngoma Coffee Washing Station rukorera mu Karere ka Nyamasheke.

    Yagize ati 'Uyu mushinga wadufashije kongera ingano y'ikawa twari dufite dutera ibiti bishya ibihumbi 40 kandi byera vuba bikanihanganira ihindagurika ry'ikirere. Dukoresha kandi ikoranabuhanga rya 'application' rifasha ba agronome bacu kumenya ibibazo abahinzi b'ikawa bafite mu buhinzi kandi ibyo bituma umusaruro uba mwiza.'

    Hategekimana Manasseh wize ubuhinzi muri IPRC Huye we yavuze ko amahugurwa yahawe na TechnoServe ifatanyije n'umuryango witwa Coffee Quality Institute yamukundishije ikawa none biramutunze.

    Yagize ati 'Mbere y'uko mpugurwa numvaga ko ikawa itari igihingwa cyatanga ibyo dukora nk'urubyiruko rusoje kwiga kuko ntitwabihaga agaciro nk'urubyiruko. Nyuma y'amahugurwa nabonye ko ikawa zirimo amahirwe menshi, nkisoza kwiga mpita mbona aho gukora kubera impamyabumenyi nahawe nshoje amahugurwa.'

    'Ubu uyu munsi ni njye ushinzwe ubuhinzi (agronome) mu ruganda rutunganya ikawa rwitwa Land of Thousand Hills Coffee Company. Nakangurira urundi rubyiruko kuyoboka ubuhinzi no gutunganya ikawa kuko harimo ibyo gukora byinshi kandi harimo n'amafaranga.'

    Umuyobozi wa TechnoServe Rwanda, Sophie Duchanoy yavuze ko uwo mushinga Rwanda Ikawa Nziza Cyane wazamuye agaciro k'ikawa y'u Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Uyu mushinga ku bufatanye na Leta y'u Rwanda wari ugamije kuzamura uruhererekane nyongeragaciro rw'ikawa y'u Rwanda binyuze mu gufasha abahinzi bayo, inganda ziyitunganya n'abatanga serivisi zo kugemura Ikawa Mu mahanga. Ibyo byatumye ikawa y'u Rwanda yongera ubwiza imbere mu gihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.'

    Amparo Gonzalez Diez uyobora agashami k'iterambere ry'icyaro no kurengera ibidukikije muri EU mu Rwanda, yavuze ko bishimiye kuba abatunganya ikawa baramenye kubikora mu buryo bujyanye n'igihe harimo n'urubyiruko kandi ko uwo muryango uzakomeza gushyigikira ubuhinzi bw'ikawa mu Rwanda.

    Umushinga Rwanda Ikawa Nziza Cyane ni umwe mu mishinga 15 y'ubuhinzi umuryango TechnoServe wakoreye mu Rwanda aho yafashije abarenga ibihumbi 80 barimo abahinzi na ba rwiyemezamirimo mu by'ubuhinzi.

    Wamaze imyaka ine ukorera mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Nyamagabe, Huye na Gisagara.

    Wafashije inganda 50 za kawa kunoza ibyo zikora harimo izigera kuri 19 wubakiye uburyo bwo gusukura amazi bamaze gukoresha bayarinda kwangiza ibidukikije.

    Izo nganda 50 kandi zigishijwe uburyo bw'ikoranabubanga bwo gukurikirana no guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ikawa hifashishijwe ikoranabuhanga ryiswe 'Digital Farm Extension Monitoring System(DFEMS)' ubu izigera kuri 48 muri zo zikaba zaratangiye kubukoresha.

    Umushinga Rwanda Ikawa Nziza Cyane kandi winjije mu mwuga wo gutunganya ikawa urubyiruko rugera kuri 53 kandi ufasha abahinzi b'ikawa barenga ibihumbi 11 kongera ubwiza n'ubwinshi bw'umusaruro wabo.

    Umuyobozi wa TechnoServe Rwanda, Sophie Duchanoy yavuze ko uwo mushinga Rwanda Ikawa Nziza Cyane wazamuye agaciro k'ikawa y'u Rwanda no ku rwego mpuzamahanga

    Abitabiriye gahunda bafashe umwanya wo gusogongera ikawa

    Abatunganya ikawa bagaragaje uburyo bari kunoza umwuga wabo

    Amparo Gonzalez Diez uyobora agashami k'iterambere ry'icyaro no kurengera ibidukikije muri EU mu Rwanda, yavuze ko uwo muryango uzakomeza gushyigikira ubuhinzi bw'ikawa mu Rwanda

    Hategekimana Manasseh yavuze ko amahugurwa yahawe na TechnoServe ifatanyije n'undi muryango witwa Coffee Quality Institute yamukundishije ikawa none biramutunze

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi,Dr. Kamana Olivier yavuze ko TechnoServe yagize uruhare rufatika mu cyerekezo cy'Igihugu cyo guteza imbere ikawa

    Amafoto: Kwizera Remy Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minagri-yashimye-uruhare-rwa-technoserve-mu-guteza-imbere-ikawa

  • RDB yakiriye Ambasaderi wa Nicaragua haganirwa ku bufatanye bw'ibihugu byombi – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Nadeska Imara Cuthbert Carlson yakiriwe kuri uyu wa 17 Mutarama 2025 n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa nk'uko uru rwego rwabitangaje binyuze kuri X.

    Ku wa 27 Ugushyingo 2024 ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, barimo na Nadeska Imara Cuthbert Carlson wari uhagarariye igihugu cye mu Rwanda bwa mbere.

    Uretse Amb. Nadeska Imara Cuthbert Carlson, Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi barimo nka Sahak Sargsyan wa Armenia ufite icyicaro i Addis Ababa na Amb. Jeanne Crauser wa Luxembourg na bo bari bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda bwa mbere.

    Icyo gihe Ambasaderi Nadeska Imara Cuthbert Carlson amaze gushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, yagaragaje ko ibihugu byombi bihurira ku kuba ubukungu bwabyo bushingiye ku buhinzi, ubukerarugendo n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Ati 'Kimwe mu bintu byanshimishije cyane ni isuku nasanganye u Rwanda ndetse ni ikintu nshaka kwiga nkamenya byisumbuye. Ikindi ni uko ibihugu byombi byakoze urugendo rukomeye mu guteza imbere umugore, ihame ry'uburinganire ariko hari byinshi bikeneye gukorwa. Uhereye kuri ibyo hari byinshi twakungurana, ndetse no mu buhinzi, ubukerarugendo n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.'

    Yagarutse kuri iyo ngingo ijyanye n'uburinganire mu gihe mu mwaka ushize u Rwanda rwanditse amateka yo kuba ku isonga mu bihugu bifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko yarwo bageze kuri 63.75%.

    Cuba ni yo igwa mu ntege u Rwanda, aho mu badepite 470 ifite, abagera kuri 262 ari abagore, bangana na 55.7%, igakurikirwa na Nicaragua ifite abadepite 91 abagore bakaba 49 bangana na 53.8%.

    Repubulika ya Nicaragua ni cyo gihugu cya mbere kinini muri Amerika yo Hagati n'ubuso bwa kilometero kare 130.373, ikagira abaturage barenga miliyoni esheshatu.

    Ihana imbibi mu Majyaruguru na Honduras, mu Majyepfo hakaba Costa Rica, Caraïbes mu Burasirazuba mu gihe mu Burengerazuba hari Inyanja ya Pacifique.

    Ubuhinzi ni bumwe mu byo ubukungu bwayo bushingiyeho nk'icyayi, ipamba, ibisheke, ibigori, ibishyimbo, umuceri, ubucuruzi bw'inyama z'inka n'ibindi.

    Ni mu gihe mu bukerarugendo, Nicaragua izwiho kugira ibirunga, amashyamba cyimeza, n'abakunda kujya ku mucanga waho na cyane ko ikora ku nyanja.

    Ururimi rw'Icyespañol ni rwo rw'igihugu muri Nicaragua, abaho bagakoresha ifaranga rizwi nka 'Nicaraguan córdoba'.

    Ambasaderi wa Nicaragua mu Rwanda, Nadeska Imara Cuthbert Carlson (iburyo) yakiriwe n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa

    Ubuyobozi bwa RDB bwakiriye Ambasaderi wa Nicaragua mu Rwanda, Nadeska Imara Cuthbert Carlson


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdb-yakiriye-ambasaderi-wa-nicaragua-haganirwa-ku-bufatanye-bw-ibihugu-byombi