Author: webrwanda

  • Ruhango: Inkomezabigwi zahize kubakira abaturage isoko – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwatangaje ko abaturage bo muri aka gace batagira isoko bacuririzamo bituma badashobora kwiteza imbere.

    Uwimana Liliane wo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ntongwe, yatangaje ko bahisemo kubakira abaturage isoko ngo batange umusanzu wabo mu guteza imbere abaturage n'igihugu.

    Ati “Turumva ari igikorwa kiduteye ishema kubakira abaturage bacu, ni ababyeyi bacu ni abaturanyi bacu. Kubafasha mu kwiteza imbere natwe tuba twifashije burya. Ni ko kamaro Igihugu kidutegerejeho kuzamura abanyantege nkeya. Ndasaba Intore bagenzi banjye kuzitabira tukesa uyu muhigo.”

    Mugenzi we witwa Karegeya Hussein, wo Murenge wa Ntongwe yavuze ko ubufatanye ari bwo buzatuma bahuza imbaraga bakagera ku gikorwa cyiza kandi vuba.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yatangaje ko abaturage bari basabye kubakirwa iryo soko, none rigiye kubakwa n'imbaraga z'abana babo bityo ntihagire uwongera gucuririza mu ivumbi.

    Yagize ati” Hano harimo urubyiruko rwize kubaka, hari n'abandi mufite izo mbaraga, tuzafatanya n'indi mitwe y'intore itandukanye, kugira ngo mubashe kubona ibikenewe tutazahusha uyu muhigo.”

    Meya Habarurema yavuze ko Akarere kazababa hafi ibikenewe byose ngo imirimo yo kuryubaka itangire.

    Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne, ubwo yari mu munsi mpuzamahanga w'ubukorerabushake ku wa 5 Ukuboza 2024 yatangaje ko 'mu myaka itatu ishize, guhera mu 2022 duteranyije ibikorwa byakozwe mu gihe cy'urugerero byitabirwa n'abana barangije amashuri yisumbuye bigera hafi kuri miliyari 6 Frw birimo kubakira abatishoboye, gukora uturima tw'igikoni, gukora imihanda, n'ibindi.'

    Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 12, ruzajya rukorwa buri munsi kuva ku wa mbere kugera ku wa kane, aho ruzajya ruhurira hafi y'aho rutuye, rukitabira ibikorwa byemeranyijweho, birimo no kubaka ibikorwaremezo, ibikorwa by'isuku, iby'ubukangurambaga n'ibindi.

    Kuri ubu, mu Karere ka Ruhango habarurwa intore zirenga 1600, mu gihe intore zo mu Murenge wa Ntongwe zizubaka iri soko zikabakaba 200.

    Meya w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yahamagariye uru rubyiruko kuzashyira umutima kuri iki gikorwa kuko na bo inyungu zizabageraho cyane ko rizacurizamo abavandimwe n’abaturanyi

    Urubyiruko rwo mu Murenge wa Ntongwe rwiyemeje kubakira isoko riciriritse iwabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-inkomezabigwi-zahize-kubakira-abaturage-isoko

  • Rutsiro: Babangamiwe n'abajura badatinya n'amanywa – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo bavuga kibarembeje kuko bahora bahanganye na cyo, bagahorana ubwoba ndetse no kuva mu rugo ku manywa ngo bajye ku murimo bikababera ihurizo.

    Mukamana Jeannette wo mu Mudugudu wa Muhingo, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Ruhango, muri Rutsiro, yabwiye IGIHE ko amaze ukwezi kurenga ahanganye n'ibisambo bidatinya no kuza kwiba ku manywa kandi atuye mu mudugudu.

    Ati 'Mu kwezi kwa 12 k'umwaka ushize wa 2024 banteyemo gatatu gatandukanye. Ubwa mbere baraje baca idirishya baranyiba, barongera baraza kabiri baca ingufuri z'inzugi bariba nanone imyenda, imyaka n'ibindi byinshi.''

    Mukamana yakomeza avuga ko no muri uku kwezi kwa Mutarama 2025, abajura bagarutse ku manywa batobora inzu noneho bamwimba imashini idoda yari aherutse guhabwamo inkunga n'abagiraneza ngo izamufashe kwiteza imbere, dore ko aherutse gupfusha umugabo.

    Ni ikibazo asangiye n'abandi benshi muri uyu murenge wa Ruhango ndetse n'indi nka Kivumu, abaturage bagasaba ko harebwa igikorwa kugira ngo basubirane umudendezo.

    Umwe mu baturage batifuje kwivuga ati 'Urabyuka ugiye gushabika, nk'ubu njyewe ncuruza avoka nkabyuka ngiye kuzirangura mu isoko rya Boneza, abana nabo bagiye ku ishuri kuko utabasibya kwiga, wagaruka ugasa ibyo mu nzu byose babitwaye. Hari abantu usanga basigaranye imyenda baba bambaye gusa indi barayitwaye.''

    Yakomeje avuga ko 'Turasaba ubuyobozi ko bwagira icyo budukorera tugasubirana ituze.''

    Bongeraho ko banababazwa n'uko iyo hari uwo bashinje ubujura ubuyobozi bumufata none, ariko bugacya bwamurekuye, noneho akaza atoteza abamuvuze bose, ibisigaye bituma binumira ntibongere no gutanga amakuru y'abajura.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umuganwa Marie Chantal, yabwiye IGIHE ko koko iki kibazo bakizi, ndetse bakomeje ubukangurambaga bwo gusaba abaturage gukaza umutekano.

    Ati 'Hari abantu baba bari aho batagira icyo bakora cyane cyane za Kivumu na Ruhango kuko hegereye Umujyi wa Rubavu, bumva ko ibyo bibye bajya kubigurishiza i Rubavu; urebye ni ho biba bishingiye.''

    Visi Meya Umuganwa yavuze ko mu kugabanya ubu bujura, bashyizeho amarondo yihariye muri buri santere, bakora amanywa n'ijoro bagahembwa n'abakorera muri izo santere z'ubucuruzi, noneho abo mu cyaro bagashyiraho amarondo, utariraye akabibazwa.

    Ku kibazo cy'abafatwa bibye bakongera bakarekurwa, Visi Meya Umuganwa yavuze ko abafashwe bajyanwa mu bigo bibagorora, bakigishwa, bakongera bakagaruka, ariko ngo iyo hari ufatiwe mu cyaha kenshi bwo akorerwa idosiye akaburanishwa akabihanirwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-babangamiwe-n-abajura-badatinya-n-amanywa

  • Loni ihangayikiye FDLR! Inenge ni zose muri raporo y'inzobere yimye ijambo M23 (Video) – #rwanda #RwOT

    Izi mpuguke ntizigaragaza uburyo FDLR ari ikibazo ku mutekano w'u Rwanda n'akarere, ahubwo zivugira ko abarwanyi bawo bamaze kwinjizwa mu yindi mitwe ifatanyije na Leta nk'amayeri yo kuzagaragaza ko FDLR itakibaho.

    Ku rundi ruhande impuguke za Loni zitesha agaciro ibikubiye muri raporo y'impuguke zishinzwe umutekano iri ku meza y'ibihaniro i Luanda, zikagaragaza ko kurandura umutwe wa FDLR byaba ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu.

    Zirengagiza nkana ko FDLR ari ikibazo ku Rwanda muri rusange no ku banye-Congo bahunze, abishwe n'abiciwe ababo kubera intambara imaze imyaka 30 iteza mu karere.

    Reba iki kiganiro umenye byinshi ku nenge ziri muri iyi raporo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/loni-ihangayikiye-fdlr-inenge-ni-zose-muri-raporo-y-inzobere-yimye-ijambo-m23

  • Bite by'abanyeshuri ba UR bavuga ko bahagarikiwe buruse kandi bagikomeje amasomo? – #rwanda #RwOT

    Abo banyeshuri bavuga ko mu 2023 ubwo gahunda yo kubaha mudasobwa zo kwigiraho ku nguzanyo yasubukurwaga na bo bazihawe nk'abandi ariko ngo bo baje kuzibwa n'abajura kandi barabimenyesha.

    Umwe yagize ati 'Nabaga mu macumbi yo mu kigo haza kwinjira umuntu w'umugabo anyiba mudasobwa'.

    Undi ati 'Nari ngiye muri siporo nyisigira umuntu wari untiye 'multisocket' yo gucomekaho ngarutse nsanga yagiye. Ibyo twabimenyeshieje mu kigo batwemerera ko bagiye kudufasha ariko nta cyo byatanze'.

    Bavuga ko bakoze ibyo basabwaga byose haba mu buyobozi bwa kaminuza no mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, ariko birangira kaminuza ibashyize mu cyiciro kimwe n'abagurishije mudasobwa bahawe.

    Ibyo ngo byaje gutuma bahagarikirwa inguzanyo ya buruse uhereye mu mwaka wa 2024, ndetse magingo aya bari gukora ibizamini bihishahisha kuko batahawe amakarita abibemerera.

    Umwe mu biga muri UR Ishami rya Nyarugenge yavuze ko nyuma yo kwibwa izo mudasobwa basinyishijwe andi masezerano, avuga ko ubuze mudasobwa akurwa ku nguzanyo nyamara batabimenyeshejwe.

    Ati 'Ntabwo bigeze batumenyesha mbere twagiye kumva ngo nidusinye andi masezerano hashyizwemo ibintu bishyashya kandi babishyizemo nyuma izo mashini twaramaze kuzibwa'.

    Undi ati 'Amasezerano ntabwo yubahirijwe kuko tujya guhabwa mudasobwa ntabwo batubwiye ko uzayibura yaba yibwe cyangwa mu bundi azahita akurwa kuri buruse. Uyu mwaka bavuze ko tutagomba kwiga tutiyishyuriye amafaranga y'ishuri kandi imiryango yacu irakennye ntiyashobora kwishyura niyo mpamvu twasabye kwiga ku nguzanyo. Ubu nirirwa nguza amafaranga inshuti n'abavandimwe'.

    Imananishimwe Justine ushinzwe guhuza ibikorwa muri UR Ishami rya Nyarugenge, yabwiye RBA ko habaye igenzura basanga hari banyeshuri babuze mudasobwa mu buryo bunyuranye ndetse babwirwa ibyo bagomba gukora, ariko bamwe banga kwitabira igenzurwa ryakozwe, bafatirwa ibyemezo.

    Ati 'Twakoze igenzura abanyeshuri baza kutwereka mudasobwa bahawe dukora urutonde rw'abadafite mudasobwa ku mpamvu zitandukanye. Ariko hari bamwe batitabiriye iryo genzura tubaha n'amahirwe ya kabiri ntibaza. Nyuma twakoze urutonde rw'abanze kuza kwitabira iryo genzura. Ni ho havuye abo banyeshuri bahagarikiwe buruse kubera ko icyo kibazo kitakemutse'.

    Imananishimwe yongeyeho ko bamenyesheje abo banyeshuri bakuwe kuri buruse ko uzaza akishyura amafaranga y'agaciro ka mudasobwa yari yarahawe azongera guhabwa inguzanyo yo kwiga.

    Ibyo kandi binashimangirwa n'Inama y'Amashuri Makuru na Kaminuza igaragaza ko abo banyeshuri bigiza nkana kuko bamenyeshejwe ko batazasubizwa kuri buruse batishyuye izo mudasobwa, kandi ko ubu hari bagenzi babo bagera kuri 400 bamaze kuzishyura basubizwa kuri buruse.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bite-by-abanyeshuri-ba-ur-bavuga-ko-bahagarikiwe-buruse-kandi-bagikomeje

  • Umushinga wa hoteli ihuriweho na Muhanga, Ruhango na Kamonyi umaze imyaka 22 mu nyandiko – #rwanda #RwOT

    Mu 2003 havutse igitekerezo cy'uko mu Murenge wa Shyogwe, hakubakwa sitade mpuzamahanga y'umupira w'amaguru.

    Muri metero nka 300 uvuye ahazubakwa iyi sitade, hari ubutaka bungana na hegitari zisaga 17 bugomba kubakwaho hoteli y'inyenyeri enye ihuriweho n'Uturere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi.

    Kuva ubwo abaturage batuye ahagenewe ibyo bikorwa batangiye kwimurwa, abasigaye hafi aho bategereza imirimo yo kubaka amaso ahera mu kirere.

    Mu 2022 kandi ubwo Perezida Kagame yaganiraga n'abavuga rikumvikana bo mu Ntara y'Amajyepfo yakomoje kuri uyu mushinga, asaba ko abazubaka hoteli byaba byiza bijyanishijwe no kubaka sitade, anabizeza ko inkunga yabemereye azayibaha.

    Umuyobozi ukuriye uyu mushinga, Twagiramutara Khalfan yabwiye RBA ko wadindijwe n'uko sosiyete yo muri Türkiye yari yatsindiye isoko yabatengushye ntiyuzuza ibyo yari yiyemeje.

    Ati 'Nyuma y'aho bimaze kugaragarira ko iriya sosiyete itavugishije ukuri mu byo yari yemeje ko ishoboye, dufashijwe na RDB nanone twahamagaye tuvuga ko uwo mushinga ukiri ku isoko, twitabirwa na sosiyete 13, ndetse eshatu ari zo z'imbere mu gihugu izindi 10 zose zaturukaga hanze y'igihugu, ari za sosiyete zifite ibikorwa bifatika zakoze n'ahandi n'amafaranga, ziraza ziza kurushanwa dutoranyamo zirindwi zishobora kuzavamo imwe ishobora kuzakora icyo gikorwa.'

    Biteganyijwe ko iyi hotel izuzura itwaye miliyari zisaga 30 Frw, izaba ifite n'ikibuga gishobora kugwaho indege zo mu bwoko bwa kajugujugu.

    Imbanzirizamushinga yayo yerekana ko iyi hoteli yagombaga kubakwa mu Murenge wa Nyamabuye mu mpinga y'agasozi ka Binunga maze abaturage barimurwa, kugeza nubwo ikibanza cyayo cyubatswemo ibigega by'amazi.

    Mu 2019 hanzuwe ko uyu mushinga wimurirwa mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Mubuga maze ibikorwa byo kwimura imiryango na byo biratangira.

    Iyi hoteli yitezweho kuba inyenyeri imurikira izindi muri aka gace


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushinga-wa-hoteli-y-inyenyeri-enye-ihuriweho-na-muhanga-ruhango-na-kamonyi

  • Ibisobanuro byumugani Nyokorome akuruma aku… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo 'Ngo' yakoranye na Papa Cyangwe, yavuze ibi mu gihe Bruce Melodie aherutse kumvikana ku rubuga rwe rwa Instagram, avuga ko abana bose bavutse kuva mu 2000 bakwiye kujya bamufata nka 'Uncle' wabo.

    Ati 'Abantu muri kuri iyi 'Live' mwavutse mu 2000 kuzamura mujye munyita 'Uncle' Bruce. Ni ihame! Kubera ko nsigaye mbona abasore barakuze, tukaganira. Nkajya numva ari kuvuga inkuru zikagarukira mu nzira.'

    Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa Instagram rwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025, Yampano yabwiye Bruce Melodie ko yamenye ko amubereye 'Uncle' kandi ko amukunda, ariko anazirikana igisobanuro kiri mu mugani 'Nyokorome akuruma akurora'.

    Ati 'My Uncle ndagukunda/ Marume wanjye ndagukunda. Gusa nyokorome akuruma akurora. #Ngo. Sinzi niba uri kumva icyo kintu.'

    Mu busanzwe, umugani “Nyokorome akuruma akurora” usobanura umuntu ukugirira nabi cyangwa aguhemukira akabikora akureba, nta kwiyumanganya cyangwa kugira impuhwe.

    Uyu mugani ukoreshwa mu kugaragaza ubugome, uburyarya, cyangwa urugomo rw’umuntu ugukorera ibintu bibi abizi neza kandi atanatinya ko ubibona.

    Wakoreshwa mu buryo bwo kwihanangiriza cyangwa gutunga agatoki abantu bakora ibyo bintu, mu rwego rwo kwerekana ko bidakwiriye.

    Uyu mugani nta muntu n’umwe uzwi wawuhimbye cyangwa wawuciye , ahubwo ni umwe mu migani yagiye ikura mu muco nyarwanda hashingiwe ku mibereho y’abanyarwanda n’ibyo babona mu buzima bwa buri munsi.

    Imigani nk’iyi ituruka ku bwenge bw’abanyarwanda bo hambere bagendaga bahimba amagambo y’ubwenge n’imfashanyigisho z’ubuzima, bigatuma bimera nk’umurage usigara mu muryango.

    Uyu mugani ushobora kuba waravutse ahantu mu Rwanda hashobora kuba hari abantu bazwiho kwitwara nabi muri ubwo buryo, hanyuma ukomeza gukoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Iyo ugerageje gukurikirana inkomoko y’iyi migani, usanga ari igisobanuro gihabwa imyitwarire y’igihe runaka, aho ibyakozwe bigenda bisigira umurage uranga abantu bose muri rusange.

    Ukoreshwa mu bihe bishaka kugaragaza ubugome, kutagira impuhwe, cyangwa kwerekana ko umuntu yagukoreye ikibi abizi neza kandi atari afite impungenge zo kukubona ubabara. By’umwihariko, ukoreshwa mu buryo bukurikira:

    Mu gusobanura ubugome bw’umuntu: Iyo umuntu yagukoreye ibintu bibi bigaragara nk’uguhemukira cyangwa kugutera igihombo, ariko akabikora akureba nta kwihisha, umugani urakenerwa.

    Urugero: 'Yarampemukiye rwose, arambwira amagambo mabi mu maso yanjye nta kwikanga, burya ni nka nyokorome ukuruma akurora.'

    Mu kwihanangiriza abantu bafite imyitwarire nk’iyo: Umugani ushobora gukoreshwa nk’umugisha cyangwa umuburo, ukerekana ko gukora nabi nta kwitwikira ari ikintu kidakwiye.

    Urugero: 'Ntuzigere uba nka nyokorome ukuruma akurora, kuko bigaragaza kutagira umutima mwiza.'

    Mu nkuru cyangwa ibiganiro bisobanura ibyabaye: Iyo umuntu ashaka gusobanura inkuru irimo ubugome cyangwa kwigira nyoni nyinshi, ashobora kuwukoresha nk'ikimenyetso cy'ukuri ku myitwarire y'abavuzwe.

    Urugero: 'Nababwiye ko bariya bantu badashobotse! Birirwa bavuga neza ariko mu by'ukuri barasa na Nyokorome ukuruma akurora.'

    Mu nkuru z'imibereho y'abantu b'abagome cyangwa indyarya: Umugani ukoreshwa mu kwerekana ibikorwa bitagaragaramo ubupfura cyangwa impuhwe, cyane cyane iyo bikorwa ku bushake.

    Muri macye, umugani ukoreshwa mu kwerekana ibikorwa bigayitse, by'umwihariko igihe uwabikoze nta bwoba cyangwa isoni afite.

    Uku guhangana kwa Yampano na Bruce Melodie, guturuka ku magambo Yampano aherutse kuvuga ko atazi Bruce Melodie.

    Ati: 'Bruce nta kintu mfite cyo kumuvugaho. Abagabo ba 1:55 AM, ntacyo nabavugaho. Ntabwo muzi Melodie, ntabwo turahura. Nta kintu muvugaho.' 

    Yampano yongeye kugaragaza ko agifite byinshi ku mutima bituma atafata Bruce Melodie nka 'Marume' we 

    Bruce Melodie yari aherutse gutangaza ko abantu bavutse mu 2000 kuzamura, bakwiye kumufata nka 'Uncle wabo' 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151080/ibisobanuro-byumugani-nyokorome-akuruma-akurora-yampano-yaciriye-bruce-melodie-151080.html

  • Umugore ahondaguye umugabo we bikomeye hejuru y’amafoto abonye kuri instagram #RwOT #Kigali #Rwanda

    Muri Kigali haravugwa inkuru y’umugore wagiye muri telephone y’umugabo we, afungura app ya Instagram, ajya mu ishakiro y’iyo app asanga mo amashusho yabakobwa babanyamideri abasanzwe biyita aba slay queen. Bituma atuka umugabo we ngo niwe wabashize kuri instagram, amwita indaya (perver) Imbere y’abana be, Ibyo byababaje cyane uwo mugabo. 

    Umugabo agerageza kumusobanurira ko atari we uba wabishize muri iyo app yanga kubyumva; Amubwira ko ibiri murushakiro rwa Instagram nibyo asanzwe areba. 

    Igisekeje ni uko urebye muri telephone y’uwo mugore usangamo amavidewo aba areba ngo nigute waba “Inzobe  Amavuta wakwisiga, udakoresheje mukorogo” Bigargara ko ari we uyareba cyane kuri Youtube kurusha nuwo ari gushinja. 

    Ikibazo uwo mugore afite, yirirwa yigereranya n’abo bakobwa abona ku mbuga nkoranya mbaga akabona ko ari bo beza kumurusha bikamutera complex akumva ashaka gusa nabo. Yabona atari kubigeraho uko abyifuza akibasira umugabo we

    Muri ubwo bushyamirane bwabaye hagati y’aba bombi, Ikibazo cyaje gukomeza kiriyongera abwira umugabo we amagambo akomeye ati ; “Imyaku yose uhura nayo nikubera ibyo byiso byawe wirirwa ujandika kuri izo ndaya”

    Umugabo wari umaze iminsi yifitiye ibibazo byinshi mu kazi yumva , umutima umuriye cyane kubera ayo magambo yari amaze kubwirwa. Usibye n’ibibazo byo mu kazi yari afite, iwabo w’umugabo bari bamaze amasaha macye bamubwiye ko bapfushije umuntu. Aho kumwihanganisha nk’uko bisanzwe bigenda mu bihe bikomeye; Habe na “Condoleances” yigeze amubwira. Ahubwo akomeza kumwumvisha ko ibyago byose ari guhura nabyo ari kubera ibyiso byiwe yirirwa arebaguzwa hirya no hino yaba kuri internet no mu muhanda amabuno y’abakobwa.

    Amaze kumva ibyo birego byose, nakindi uwo mugabo yahise akora, afata inzira ajya gutabara iwabo bari bagize ibyago, asiga uwo mugore aho kuko yumvaga bimurenze. Atashye arasenga ajya kwiryamira na rindi jambo amubwiye.

    Inkuru ya :  Murekatete

  • Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na Peter Marcello wa Sudani y'Epfo ku by'ingufu – #rwanda #RwOT

    Banaganiriye kandi kuri gahunda ya 'Tumaini' yatangijwe na Perezida wa Sudani y'Epfo, Salva Kiir Mayardit, mu 2024 yo kugarura amahoro n'umutuzo muri iki gihugu.

    Ni ibiganiro byabereye mu Mujyi wa Juba muri Sudani y'Epfo ku wa 17 Mutarama 2025, aho Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, yari amaze iminsi mu ruzinduko rw'abaminisitiri bo mu bihugu bya Afurika Yunze Ubumwe, AU, bigize akanama gashinzwe gushakira amahoro Sudani y'Epfo, AU C5. Ni uruzinduko rwatangiye ku wa 16 Mutarama 2025.

    Ibi bihugu ni Afurika y'Epfo inafite icyicaro cy'aka kanama, Algeria, Chad, Nigeria, n'u Rwanda.

    Uru ruzinduko rwari rugamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yashyizweho hagamijwe kwimakaza ibiganiro by'amahoro no gushyira iherezo ku ntambara zo muri Sudani y'Epfo [R-ARCSS].

    Rubaye kandi nyuma y'uko ibi bihugu, byemeje ko manda ya guverinoma yashyizweho binyuze muri aya masezerano [R-TGoNU] yongerwaho imyaka ibiri ikagera muri Gashyantare 2027.

    Mu bihe bitandukanye kandi, Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, yaganiriye n'abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane muri Sudani y'Epfo, Ramadan Mohammed Abdallah Goc, ku gukomeza umubano w'ibihugu byombi.

    Abandi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Imibanire n'Ibihugu bya Afurika muri Algeria, Amb. Selma Bakhta Mansouri, na Visi Perezida wa Mbere muri Sudani y'Epfo, Dr. Riek Machar.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimiye Perezida Salva Kiir Mayardit na Guverinoma ya Sudani y'Epfo ku bw'ibiganiro byiza mu gihe bamaze mu Mujyi wa Juba.

    Ati 'Aka kanama n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe turajwe ishinga no gushyigikira intambwe za Sudani y'Epfo kuva hasinywa amasezerano ya R-ARCSS mu 2018. Twiteguye guherekeza guverinoma n'abaturage ba Sudani y'Epfo muri uru rugendo kugeza mu matora y'umukuru w'igihugu mu Ukuboza 2026.'

    I wish to thank H.E. President Salva Kiir Mayardit and the Government of the Republic of South Sudan (GoSS) for the warm reception extended to C5 Ministers, ably led by my brother Minister Ronald Lamola of @DIRCO_ZA🇿🇦, and for the insightful discussion we had in Juba.

    The C5… https://t.co/UK5YY9dDGc

    — Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) January 18, 2025

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yageze muri Sudani y’Epfo ku wa 16 Mutarama 2025

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Ingufu n'Ingomero muri Sudani y'Epfo, Peter Marcello Nasir, ku ngingo zirimo iyo guteza imbere ubufatanye mu rwego rw’ingufu

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, yaganiriye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane muri Sudani y'Epfo, Ramadan Mohammed Abdallah Goc

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yanaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Imibanire n'Ibihugu bya Afurika muri Algeria, Amb. Selma Bakhta Mansouri

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yaganiriye n’abayobozi batandukanye muri Sudani y’Epfo

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, yari yirabiriye uruzinduko rw'abaminisitiri bo mu bihugu bya Afurika Yunze Ubumwe, AU, bigize akanama gashinzwe gushakira amahoro Sudani y'Epfo, AU C5


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yaganiriye-na-peter-marcello-wa-sudani-y-epfo-ku-by

  • Kuyungurura amaraso, gusimbuza impyiko no kuvura umutima muri serivisi zashyizwe kuri Mituweli – #rwanda #RwOT

    Ubwishingizi bwa Mituweli busanzwe bukoreshwa n'Abanyarwanda bagera kuri 92% bwongerewemo serivisi 14 nshya z'ubuvuzi.

    Muri zo harimo ubuvuzi bwa kanseri, umutima, kuyungurura amaraso no gusimbuza impyiko, kubaga bigezweho hakoreshejwe ikoranabuhanga nko kubaga umutwe w'igufa ryo mu kuguru, mu ivi, urutirigongo n'ahandi, ndetse n'ibijyanye n'insimburangingo n'inyunganirangingo.

    Mituweli kandi yongereweho imiti ya kanseri yagoraga abakoresha Mituweli kubona, guhabwa ibigize amaraso nk'udufashi (plaquettes) insoro zitukura (globules rouges) n'umushongi (plasma), ibijyanye n'inyunganiramirire n'indi miti itabaga kuri Mituweli yongereweho.

    Ni ikintu gikomeye cyane kuko nko kuyungurura amaraso ku muntu ufite impyiko idakora neza, bigakorwa inshuro imwe imara amasaha nk'ane, ubikorerwa asabwa gutanga hagati y'ibihumbi 75 Frw cyane mu bitaro bya leta na 90 Frw mu byigenga ku wiyishyurira 100%, bigakorwa gatatu mu cyumweru.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana ati 'Ibyo bizafasha abanyamuryango ba Mituweli kubona ubuvuzi bwose butangirwa mu Rwanda kandi bakabubona bitagoranye. Birumvikana ko izo serivisi zizasaba amikoro yiyongereye, ariko Inama y'Abaminisitiri yanarebye aho azaturuka. Hari izizahita zitangira, hari n'izizagenda zongerwamo ku buryo nibura muri Kamena 2025 izo serivisi zose zizaba zamaze kongerwa ku byishyurwa na Mituweli.'

    Inama y'Abaminisitiri kandi yemeje ikijyanye n'ivugururwa ry'ibiciro bya serivisi z'ubuzima, mu mpamvu zo kujyanisha ibiciro n'igihe.

    Ibiciro bya serivisi z'ubuvuzi byaherukaga kuvugururwa muri 2017, ku buryo uyu munsi bitari bikijyanye n'ikiguzi nyacyo y'ubuvuzi, ibintu abo mu mavuriro yigenga bagaragazaga ko bituma badatanga serivisi nk'uko bikwiriye kuko bakorera mu gihombo.

    Hahindutse ibiciro bifatirwaho imiti, ibya serivisi z'ubuvuzi ndetse n'ibitari bifite igiciro bishyirwaho kuko mu myaka umunani ishize bitari byarashyizweho.

    Ubwiyongere bwa serivisi zo ku rwego rwisumbuye bwatewe n'ishoramari Leta yashyize mu bikoresho by'ikoranabuhanga bikoreshwa mu buvuzi n'imiti, bigomba kujyana n'igabanuka ry'ibiciro kuri izo serivisi.

    Ni yo mpamvu y'impinduka z'ingenzi harimo igabanyuka ry'ibiciro kuri serivisi zo ku rwego rwisumbuye nko guca mu cyuma, byagabanutseho 34%.

    Nko guca mu mashini ya CT Scan, igiciro cyose cy'iyi serivisi ku bafite Mituweli cyavuye kuri 45.000 Frw kigera kuri 16.283 Frw, umurwayi akishyura uruhare rwe rungana na 10%, angana na 1628 Frw asigaye akishyurwa n'ubwishingizi.

    Kuri serivisi zisabwa cyane kwa muganga, ibiciro byavuguruwe bijyanishwa n'igihe, ariko uruhare rwa Guverinoma y'u Rwanda rukomeza kuba runini ugereranije n'ibisabwa umuturage.

    Nko kubyarira kwa muganga umuntu atabazwe, igiciro cyabyo cyose ni 27.944 Frw. Umuntu ufite ubwishingizi bwa Mituweli azajya yishyura 1126 Frw (avuye kuri 926 Frw), mu gihe ubwishingizi bwishyura 11261 Frw.

    Minisitiri Dr. Nsanzimana ati 'Kwiyongera birumvikana bitewe n'uko icyo kinini, icyo gipfuko uko cyagurwaga mu 2017 atari ko kikigurwa uyu munsi. Ibyo byose byahurijwe hamwe.'

    Hashyizweho kandi ibiciro byihariye ku baturuka muri Afurika y'lburasirazuba n'abaturuka mu bindi bihugu, aho uwo muri EAC azajya yishyura igiciro nk'icy'Umunyarwanda mu gihe yaje kwivuriza mu Rwanda, mu gihe uvuye mu kindi gihugu cya Afurika hari icyiyongereye, uva ku wundi Mugabane na we hari cyo azishyura gitandukanye n'ukoresha Mituweli cyangwa ubundi bwishingizi.

    Minisitiri Dr. Nsengimana ati 'Ni na ko bigenda n'ahandi hose ku Isi. Bose iyo ubashyize hamwe bagufasha kubaka urwego rw'ubuvuzi ariko tukanavuza na wa wundi udafite ubushobozi. Byose bigamije kudufasha kugira ubuzima bwiza n'amavuriro ntakomeze gukorera mu giombo […] ariko ntanace amafaranga y'umurengera kandi ibyo bishyuza hari uruhare runini igihugu cyabishyizemo.'

    Ibiciro bishya bigendana n'ubwishingizi abivuza bakoresha, Minisante ikagaragaza ko ibiciro bya serivisi z'ubuzima bizajya bivugururwa buri myaka ibiri, ndetse hakagenzurwa uburyo bitabangamira umuturage.

    Serivisi z’ubuvuzi zikomeye nko kuvura umutima, kuyungurura amaraso, gusimbuza impyiko n’izindi zigiye kujya zishyurwa na Mituweli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuyungurura-amaraso-gusimbuza-impyiko-no-kuvura-umutima-muri-serivisi-zashyizwe

  • Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo m… – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri rwatangiye uyu munsi. Yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame nyuma y'intsinzi ye mu matora yabaye muri Nyakanga.

    Umubano w'u Rwanda na Togo ukomeje gutera imbere mu buryo bugaragara. Muri rusange, ubucuruzi hagati y'ibi bihugu byombi bwazamutseho 25% hagati ya 2023 na 2024, bitewe ahanini no gukomeza kubaka ubufatanye mu nzego z'ubukungu n'ikoranabuhanga.

    Abashoramari bo muri Togo bagize 15% by'ishoramari ryinjijwe mu Rwanda mu myaka ibiri ishize, mu gihe u Rwanda rwohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 8 z'amadolari muri Togo muri 2024, ibyo bikaba byiyongereyeho 20% ugereranyije n'umwaka wabanje.

    Mu biganiro Perezida Kagame na Gnassingbé bazagirana, biteganyijwe ko bazibanda ku buryo bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ingufu z'amashanyarazi, n'ubukerarugendo.

    Uruzinduko rwa Perezida Gnassingbé rugamije kandi gushimangira umubano uri hagati y'u Rwanda na Togo, aho ibi bihugu bifite intego yo gukorana mu buryo burambye mu nzego zitandukanye.

    Perezida wa Togo ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151072/perezida-kagame-yakiriye-mugenzi-we-wa-togo-mu-ruzinduko-rwiminsi-ibiri-151072.html