Author: webrwanda

  • Dukeneye igikombe kurusha APR FC – Kwizera Olivier ufite amatsiko y’umunsi w’ejo #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier yavuze ko umunsi w’ejo bazahuramo na APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro awufitiye amatsiko.

    Mbere y’imyitozo ya nyuma itegura uyu mukino yabaye uyu munsi Nzove, Kwizera Olivier yavuze ko Rayon Sports ifite intego yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro no kurangiza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona kandi bagomba kubigeraho.

    Ati “Navuga ko ku manota 10 dufite atandatu cyangwa arindwi kuko twebwe dukeneye icyo gikombe kuruta uko APR FC igikeneye kuko ifite ibyo yagezeho ariko natwe dufite ibyo dushaka kuba twageraho.”

    Uyu munyezamu wari wavuze ko yifuza guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro bikaba bibaye, ngo afite amatsiko y’umunsi w’ejo, kuko ni umukino yari ategereje.

    Ati “Reka turebe uko ejo bizagenda kuko ndumva ari ikintu nkeneye kubona kandi cyane ku munsi w’ejo.”

    Nyuma yo gutwara FIFA Series n’ikipe y’igihugu, afite intego yo guhesha na Rayon Sports igikombe.

    Ati “Uyu mwaka natwaye igikombe cya FIFA Series, ndakeka ko ngomba gutwara n’ikindi nkahesha Rayon Sports igikombe, Imana n’ibishaka kuko ni yo igena.”

    APR FC na Rayon Sports zizahura ejo ku wa Gatandatu mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro saa 18h00′ kuri Stade Amahoro.

    Kwizera Olivier afite amatsiko y’umunsi w’ejo

    Source : http://isimbi.rw/dukeneye-igikombe-kurusha-apr-fc-kwizera-olivier-ufite-amatsiko-y-umunsi-w-ejo.html

  • DJ Toxxyk agiye gufungwa umwaka n’amezi atandatu #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk, igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse rumutegeka kwishyura ihazabu ya 1,050.000 Frw nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yari akurikiranyweho.

    Ibyaha yahamijwe birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, guhunga nyuma yo gukora impanuka no kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol.

    Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka yakoze mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025 mu Karere ka Nyarugenge, yahitanye ubuzima bw’umupolisi wari mu kazi. Mu iperereza ryakurikiyeho kandi, iwe hasanzweyo urumogi.

    Urukiko rwagaragaje ko DJ Toxxyk yashoboraga gukatirwa igifungo kigera ku myaka ine n’amezi atandatu, ariko kubera ko yemeye ibyaha, agasaba imbabazi ndetse akaba atari yarigeze ahanwa mbere, igihano cye kiragabanywa.

    Iki cyemezo gihinduye icyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 4 Gicurasi 2026, rwari rwamukatiye gukora imirimo igihugu akamaro mu gihe cy’amezi atatu gisubitswe mu mezi atandatu no gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw.

    Nyuma y’icyo cyemezo yahise arekurwa ava mu Igororero rya Nyarugenge i Mageragere.

    Icyakora, Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe, bujuririra buvuga ko ibihano yari yahawe bitajyanye n’uburemere bw’ibyaha n’ingaruka byateje.

    Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye ku wa 15 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko urupfu rw’umupolisi wari mu kazi ari ingaruka zikomeye zari zikwiye igihano kirushijeho gukomera.

    Mu kwiregura kwe, DJ Toxxyk yabwiye urukiko ko yicuza ibyaha yakoze kandi ko yemeraga icyemezo yari yarafatiwe n’urukiko rw’ibanze.

    Dj Toxxyk yakatiwe gufungwa umwaka n’igice

    Source : http://isimbi.rw/dj-toxxyk-agiye-gufungwa-umwaka-n-amezi-atandatu.html

  • Miliyoni 15 Frw zatanzwe kuri Haringingo ntizishobora kuba impfabusa? #rwanda #RwOT

    Haribazwa mu gihe umwaka wa Rayon Sports waba impfabusa, yazakomezanya n’umutoza Haringingo Francis yazanye ngo ayikure habi mu gihe byari bikomeye ndetse akaza biyihenze.

    Mu mpera za Werurwe 2026 nibwo Haringingo Francis yatangajwe nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports agomba gutangira akazi tariki ya 1 Mata 2026, gusa byajemo ibibazo Kiyovu Sports yari avuyemo yanga kumurekura kuko yavugaga ko yashesheje amasezerano mu buryo binyuranyije n’amategeko.

    Bitabaje FERWAFA, mu rubanza rwari rugoranye cyane maze Kiyovu Sports yemera kwakira Miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda maze Haringingo ajya gutoza Rayon Sports.

    Intego nta yindi kwari ugufasha iyi kipe kuba yabona itike yo gukina imikino Nyafurika umwaka utaha, aho harimo gutwara igikombe cya Shampiyona igakina Champions League, ibyo byaranze kuko APR FC ni yo yagitwaye.

    Amahirwe ubu ari muri CAF Confederation Cup, arasabwa ejo kwegukana Igikombe cy’Amahoro atsinze APR FC, yakimutwara byaba bivuze ko igomba gukora ibishoboka byose ikaba yasoza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona kuko itegeko rivuga ko mu gihe ikipe yatwaye shampiyona inatwaye Igikombe cy’Amahoro, hasohoka ikipe ya kabiri muri Shampiyona.

    Mu gihe habura imikino ibiri gusa ngo shampiyona irangire, Rayon Sports ifite 52 uyu mwanya ikaba iwuhataniye na Kiyovu Sports ifite 51 bkaba bazanihurira ndetse na Police FC ifite 48.

    Amakuru avuga ko nubwo yaje ari umutoza ubahenze, mu gihe atabona itike y’imikino Nyafurika iyi kipe yiteguye kuba yatandukana na we nubwo amasezerano ye ari ugusoza uyu mwaka w’imikino ndetse agakomerezaho utaha.

    Bivugwa ko intego Nyamukuru yahawe ari ugehesha iyi kipe itike yo gukina Imikino Nyafurika umwaka utaha, mu gihe bitakunda, ubuyobozi bushobora kubitakerezaho umwaka utaha bakaba bamusezerera.

    Haringingo Francis ashobora gutandukana Rayon Sports uyu mwaka w’imikino urangiye mu gihe atabona itike y’imikino Nyafurika

    Source : http://isimbi.rw/miliyoni-15-frw-zatanzwe-kuri-haringingo-ntizishobora-kuba-impfabusa.html

  • DJ TOXXKY YAKATIWE GUFUNGWA UMWAKA N'AMEZI ATANDATU #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxkyk igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse rumutegeka no kwishyura ihazabu ya 1.050.000 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yari akurikiranyweho.

    Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026 nyuma y’uko Ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cyari cyafashwe mbere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

    DJ Toxxyk yari akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, guhunga nyuma yo gukora impanuka no kwanga gupimishwa icyuma gipima uwanyoye inzoga agatwara ikinyabiziga.

    Ibyo byaha bifitanye isano n’impanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025 mu Karere ka Nyarugenge, yahitanye umupolisi wari uri mu kazi. Mu iperereza ryakurikiyeho kandi, mu rugo rwa DJ Toxxyk hasanzwemo urumogi.

    Urukiko rwagaragaje ko yari akwiriye igihano cy’igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu, ariko rugabanya icyo gihano rushingiye ku kuba yemeye ibyaha, agasaba imbabazi ndetse akaba atari yarigeze guhanwa n’inkiko mbere.

    Mbere y’iki cyemezo, tariki ya 4 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwamukatiye gukora imirimo y’inyungu rusange y’amezi atatu asubitse mu gihe cy’amezi atandatu hamwe n’ihazabu ya 1.050.000 Frw, bituma arekurwa by’agateganyo ava muri gereza ya Mageragere.

    Icyakora, Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’iyo myanzuro, buvuga ko ibihano byatanzwe bitajyanye n’uburemere bw’ibyaha ndetse n’ingaruka zabyo.

    Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye tariki ya 15 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rw’ibanze rutitaye ku kuba hari umuntu wahasize ubuzima, kandi ko uwo muntu yari umupolisi wari mu kazi. Bwanavuze ko ibihano byari byatanzwe bidatanga isomo rikwiye ku bandi kandi bitubahirije ibiteganywa n’amategeko mu kugena ibihano hashingiwe ku buremere bw’icyaha n’ingaruka zacyo.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko DJ Toxxyk yakatirwa imyaka itanu y’igifungo ndetse agatanga ihazabu ya 2.210.000 Frw.

    Mu iburanisha, DJ Toxxyk yabwiye urukiko ko yicuza ibyaha yakoze kandi ko yumvaga icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ibanze gihwanye n’ibyo yakoze, ariko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rufata umwanzuro wo gukaza igihano.

    Source : https://flash.rw/2026/05/22/22934/

  • Amaze guheka byibuze ibyamamare 10 – DJ Pinky akomeje kuvugisha benshi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Munezero Deborah wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka DJ Pinky, ni umwe mu bakobwa bagezweho kuri Tik Tok, Instagram, YouTube akaba akomeje kuvugisha benshi kubera ibyo akora bisesta benshi bikanabatungura ariko na none ni akazi kamutunze.

    Dj Pinky asanzwe ari umu-dj ucuranga mu tubari dutandukanye, yaje kwagura ibikorwa bye nyuma yo gusanga uko izina rye ashaka kurimenyekanisha bitarimo gukundwa nk’uko abishaka.

    Uyu mukobwa umaze kuba ikimenywa na bose, yahereye ku mikino yo kurya kimwe mu bintu byatumbagije izina rye cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Kuba ari umukobwa ujya imbere ya camera akarya, ni kimwe mu bintu byatunguye benshi noneho inshuro nyinshi aba ari kumwe n’abahungu ndetse akanabacura.

    Ni igitekerezo yagize nyuma yo kubona abakoresha imbuga nkoranyamabaga baba badakeneye ibintu birimo ubwenge bwinshi ahubwo baba bakeneye ibintu byabashimisha, bibaruhura mu mutwe ariko na none agashaka uburyo yabibyaza umusaruro.

    Ubu uretse akazi ko kuba DJ n’iyi mikino yo kurya ni kimwe mu bintu bimwinjiriza amafaranga bikaba bimubeshejeho, aho byanamuzamuriye izina ubu akaba abona n’akazi ko kuvangavanga imiziki ari cyo abikesha.

    Dj Pinky, nk’aho imikino yo kurya idahagije, yongeye kuba isereri mu mitwe ya benshi bitewe n’amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze ahetse bamwe mu bantu b’ibyamamare mu Rwanda, si amafoto y’ukuri ahubwo ni ayakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano ‘AI.’

    Ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira amafoto ahetse Bruce Melodie, Coach Gael, umuhanzi Chriss Eazy, Junior Giti, Uwase Muyango Claudine, Clapton Kibonke n’abandi.

    Gusa iyavugishije benshi ni iyo yari ateruye KNC na Mutabaruka aho iyi foto yageze no kuri aba bagabo bakagaragaza ko bayishimiye ndetse KNC amwemerera impano ya Jersey ya Gasogi United.

    Mbere y’uko akora ibi byose, Dj Pinky yabaye umuseriveri, umushushanyi, yakinnye filime, yakoze akazi ko gukora amakawa (barista), yerekanye imideli, akaba ubu anafite kompanyi yo ikora serivisi na protocole.

    Ahetse Bruce Melodie

    Aheste M Irene

    Ahetse Coach Gael

    Dj Pinky ahetse Junior Giti

    Umuhanzi Chriss Eazy mu mugongo wa Dj Pinky

    Ateruye KNC na Mutabaruka

    Ahetse Clapton Kibonke

    Hano yari ahetse Muyango Claudine

    Ateruye ku rutugu Kasuku

    Source : http://isimbi.rw/amaze-guheka-byibuze-ibyamamare-10-dj-pinky-akomeje-kuvugisha-benshi-amafoto.html

  • Dicel Security Company basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2026, ku Rwibutso rwa Nyanza ruherereye mu Karere ka Kicukiro, aharuhukiye imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 105.

    Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rufite amateka akomeye yaranze ibihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, kuko benshi biciwe kuri uyu musozi wo mu Karere ka Kicukiro ku wa 11 Mata 1994.

    Abakozi n’abayobozi ba Dicel Security Company basuye uru rwibutso mu gukomeza kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside.

    Iki gikorwa cyaranzwe no kunamira abaruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, basobanurirwa n’amwe mu mateka akomeye yaranze ibi bihe by’icuraburindi.

    Nyuma yo kunamira abazize Jenoside, berekeje ku Busitani bwo Kwibuka bukubiyemo ibice bitandukanye bifite amateka yaranze ibihe by’iminsi 100 ya Jenoside yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100; birimo ubuhungiro bwa bamwe mu barokotse bihishe mu masaka, urufunzo, ibishanga n’ibindi.

    Bwubatswe mu rwego rwo kubungabunga amateka no kwereka abavutse nyuma ya Jenoside amateka nyayo yabayeho muri ibi bihe n’uruhare ibidukikije byagize mu kurokora Abatutsi.

    Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Dicel Security Company, Ambasaderi Joseph Mutaboba, yavuze ko bateguye iki gikorwa kugira ngo bifatanye n’Abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko mbere Abanyarwanda bari babanye neza gusa ubwo abakoloni bazaga gukoloniza u Rwanda bifashishije ibyiciro Abanyarwanda babagamo babyifashisha mu kubacamo ibice.

    Ati ‘Mbere y’abakoloni Abanyarwanda twari bamwe batwigisha gutandukana ndetse baducamo ibice baduha amoko tutagiraga.’

    Umuyobozi Mukuru wa Dicel Security Company, Gategabondo Pierre, yasabye abakozi b’iki kigo kurangwa n’indangagaciro nyarwanda bamenya kubahana mu byo bakora.

    Ati ‘Turasaba abakozi kumenya kubana, kubahana, gukorana neza ndetse no gushyira imbere umuco Nyarwanda ndetse no kurwanya ibishobora gutuma batana.’

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguwemo Abatutsi barenga 105.000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dicel-security-company-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-nyanza-ya-kicukiro

  • Minisitiri w'Ingabo za Mozambique yasuye Inzego z'Umutekano z'u Rwanda muri Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Yari aherekejwe n’Umuyobozi Wungirije w’Ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka (FADM), Brigadier General Tomás Francisco João Mponha n’abandi ba ofisiye bakuru.

    Minisitiri w’Ingabo n’itsinda yari ayoboye bakiriwe ku cyicaro gikuru cya RSF n’Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Cabo Del Gado, Brig Gen CM Mujuni, hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo.

    Brig Gen CM Mujuni yagaragarije Minisitiri w’Ingabo ishusho y’umutekano ndetse n’uko ibikorwa byo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado bihagaze.

    Minisitiri Chume yashimye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku ruhare rukomeye zagize mu kurwanya iterabwoba mu majyaruguru ya Mozambique cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Yanashimangiye ubushake bwa Guverinoma ya Mozambique bwo gukomeza gushimangira ubucuti n’ubufatanye bumaze igihe hagati ya Mozambique n’u Rwanda.

    Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Cabo Delgado, mu gihe gito birukana abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah mu birindiro bari bamaze imyaka ine bahashinze.

    Nyuma yo gukura abarwanyi b’uyu mutwe mu birindiro bihoraho bari bafite muri iyi ntara, hakurikiyeho ibikorwa bihuriweho byo kubahiga mu mashyamba bahungiyemo.

    U Rwanda kandi runatoza abasirikare ba Mozambique kugira ngo bazashobore kwirindira umutekano mu bihe bizaza.

    Minisitiri w’Ingabo za Mozambique yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado

    Minisitiri w’Ingabo za Mozambique yeretswe ishusho y’umutekano ndetse n’uko ibikorwa byo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado bihagaze

    Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’Ingabo za Mozambique bifatanya mu guhashya ibyihebe muri Cabo Delgado


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-ingabo-za-mozambique-yasuye-inzego-z-umutekano-z-u-rwanda-muri

  • Huye: Urumogi ibiro 480, Kanyanga Litiro 460 na Litiro z'Ibikwangari byangijwe ku mugaragaro #rwanda #RwOT

    Mu bukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha, mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, Polisi, Ubushinjacyaha, Ubugenzacyaha/RIB ndetse n’abaturage bangije mu ruhame ibiyobyabwenge byafashwe mu bihe bitandukanye birimo, Urumogi, Kanyanda n’inzoga z’Ibikwangari.

    CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye intyoza.com ko ibyangijwe bigizwe; Urumogi ibiro birenga 480, Kanyanga Litiro zirenga 460 ndetse na Litiro zirenga 35 z’Igikwangari.

    Avuga ko ibi biyobyabwenge byose byangirijwe mu ruhame hagamijwe gukumira ingaruka mbi byari kuzagira ku buzima bwa baturage ariko kandi no kwereka abaturage ko ibi ari ibyangiza ubuzima bw’ababikoresha, bikaba binahanwa n’amategeko ku babifatanywe, baba babitunda, babicuruza cyangwa se babinywa.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga ko ifatwa ndatse n’iyangizwa ryabyo ari umusaruro Polisi ishingiraho igaragaza ko abaturage bamaze gusobanukirwa ko umutekano ari ishingano rusange kandi ko ubufatanye bwa buri wese ariwo musingi wo kubuwungabunga.

    Polisi y’u Rwanda, iraburira buri wese wishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ababitunda kimwe n’ababicuruza ko itazigera yihanganira uwo ariwe wese, ko uzajya abifatirwamo wese azajya ashyikirizwa Ubugenzacyaha/RIB, agashyikirizwa amategeko.

    intyoza

    The post Huye: Urumogi ibiro 480, Kanyanga Litiro 460 na Litiro z’Ibikwangari byangijwe ku mugaragaro first appeared on Intyoza.

    The post Huye: Urumogi ibiro 480, Kanyanga Litiro 460 na Litiro z’Ibikwangari byangijwe ku mugaragaro appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/05/21/huye-urumogi-ibiro-480-kanyanga-litiro-460-na-litiro-zibikwangari-byangijwe-ku-mugaragaro/

  • Karongi: Hasabwe ikimenyetso kidasibanganywa n'ibiza ku Musozi wa Gitwa wiciweho Abatutsi muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu 1994, ibihumbi by’Abatutsi bo mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye bahungiye ku Musozi wa Gitwa, kuko ari umusozi wirengeye, bituma uwuhagazeho abona ikimuteye uruhande cyaturukamo rwose.

    Jenoside imaze guhagarikwa n’Inkotanyi, hakoreshejwe imodoka mu kuvana imibiri kuri uwo musozi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gitesi n’urwa Gatwaro.

    Ni igikorwa abaharokokeye bavuga ko cyakozwe kuva mu 1995 kugera mu 1998 ku buryo n’ubu batekereza ko hashobora kuba hari imibiri y’Abatutsi biciwe ku musozi wa Gitwa itaraboneka.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste avuga ko Umusozi wa Gitwa ufite amateka nk’ay’umusozi wa Muyira Abatutsi bo Bisesero bakoresheje nk’ibirindiro byo kwirwanaho.

    Ati ‘Amateka y’Umusozi wa Gitwa ntabwo akwiye gusibangana, ni amateka ahambaye magari cyane. Hakwiye kujya ikimenyetso cy’amateka cyitwa Open Air Museum. Nsanzwe nkora imbata z’inyubako, twakwandika inkuru y’ibyahabereye ku mabuye mu magambo make, ku buryo imvura yagwa, izuba ryava, hashira imyaka ingahe ayo mateka adasibangana’.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Umuhoza Pascasie, yashyigikiye igitekerezo cyo gushyira ku musozi wa Gitwa ikimenyetso kidasibangana kigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati ‘Turi kumwe kandi tuzakomeza gufatanya n’aho bitakorwa uwo munsi kuko byose bisaba ingingo y’imari.’

    Abatutsi biciwe ku Musozi wa Gitwa bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gitesi, rushyinguyemo abarenga ibihumbi 14 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Akarere Ka Karongi gafite umwihariko wo kuba ariko gafite umubare munini w’imiryango yazimye. Mu Rwanda habarurwa imiryango 15.593 yari igizwe n’abantu 68.871 yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irimo irenga 2850 yo mu Karere ka Karongi.

    Umusozi wa Gitwa muri Karongi wasabiwe gushyirwaho ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kidasibwa n’ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-hasabwe-ikimenyetso-kidasibanganywa-n-ibiza-ku-musozi-wa-gitwa-wiciweho

  • U Rwanda ni umukandida mu kwakira inama mpuzamahanga ku bimenyetso bya gihanga – #rwanda #RwOT

    Iyi nama izaba kuva ku wa 24-30 Gicurasi 2026. U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishigiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI).

    Biteganyijwe ko izahuriza hamwe abashakashatsi, abahanga mu by’ibimenyetso bya gihanga, abashinzwe iperereza n’abacamanza, bavuye hirya no hino ku Isi. Izaganirirwamo ibijyanye na siyansi ishingiye ku bimenyetso bya gihanga, ubuvuzi bushingiye ku mategeko n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu butabera.

    Ibihugu binyamuryango bizitabira bizagira umwanya wo kuganira ku hazaza h’uru rwego, ubufatanye mpuzamahanga ndetse no kongera ubushobozi bw’Umugabane wa Afurika mu bijyanye n’ibimenyetso bya gihanga.

    Uretse Abayobozi ba RFI, u Rwanda ruzaba runahagarariwe n’abayobozi b’Ikigo Nyafurika cy’ibimenyetso bya gihanga AFSA gisanzwe gikorera i Kigali.

    Ihuriro IAFS ryashinzwe mu 1957. Uyu Munsi rifatwa nk’urubuga rwa mbere ku Isi rukurikirana Ibijyanye n’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

    Inama ya IAFS yagiye ibera ku migabane itandukanye nk’u Burayi, Amerika y’Amajyarugu, Aziya na Oceanie. Nta na rimwe Afurika irayakira.

    Biteganyijwe ko muri iyi nama, u Rwanda ruzatanga ubusabe bwo kwakira itaha izaba mu 2029.

    Iyi nama igiye kuba mu gihe u Rwanda rumaze igihe rutangiye gushyira imbaraga mu bijyanye n’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

    Mu nama nk’izi u Rwanda rwitabiriye harimo IAFS 2023 yabereye i Sydney muri Australie, AAFS 2025 yabereye i Baltimore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na EAFS 2025 yabereye i Dublin muri Ireland.

    Biteganyijwe ko igihugu kizemererwa kwakira IAFS mu 2029 kizatangazwa ku wa 29 Gicurasi 2026.

    Zimwe muri serivisi RFI itanga harimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima ibiyobyabwenge mu mubiri w’umuntu, gupima ibinyobwa n’imiti bitemewe, gupima imikono n’inyandiko hagamijwe kugaragaza umwimerere wabyo mu gukemura impaka n’ibindi byinshi.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr Charles Karangwa hamwe na Perezida wa AFSA, Dr Antonel Olckers

    Inama ya ‘IAFS 2026’ izabera i Sofia muri Bulgaria

    Muri iyi nama u Rwanda ruzahatanira kwakira indi izaba mu 2029

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ni-umukandida-mu-kwakira-inama-mpuzamahanga-ku-bimenyetso-bya-gihanga