Author: webrwanda

  • Nyamasheke igiye gusigarana Inzibutso za Jenoside 11 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Mukankusi Athanasie yabitangaje ku wa 24 Gicurasi 2026, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari abakozi b’Uruganda rw’Icyayi rwa Gisakura.

    Mu 2019 Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kubungabunga amateka n’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Icyo gihe Nyamasheke nka kamwe mu ho Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana bukomeye, bitewe n’uko ari mu gice cyari zone Triquoise hari inzibitso za Jenoside 21 zirahuzwa hasigara 14.

    Visi Meya Mukankusi yavuze ko nk’uko babigiriwemo inama na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu izo nzibutso bateganya kongera kuzihuza hagasigara 11.

    Ati “Turi kubaka urwibutso rwa Rwamatamu mu buryo bujyanye n’igihe, kugira ngo tuzahurizemo inzibutso eshatu. Nituva mu gice cya Rwamatamu tuzakomereza no mu bindi bice uko ubushobozi bugenda buboneka ariko turabizi ko tugomba guhuza inzibutso”.

    Mu nzibutso 11 za Jenoside zizasigara harimo n’Urwa Gisakura. Mukankusi avuga ko impamvu bahisemo gusiga uru rwibutso ari uko rufite umwihariko w’amateka y’ukuntu Abatutsi biciwe mu cyayi no mu Ishyamba rya Nyungwe.

    Umuyobozi w’Uruganda rw’Icyayi rwa Gisakura, Kizito Mugabo yavuze ko bamaze kumenya abantu 47 bari abakozi b’uruganda bishwe muri Jenoside, anenga abayobozi b’inganda z’icyayi bagize uruhare mu kwica abakozi babo babaziza uko bavutse.

    Mukarusine Olive warokokeye muri uru ruganda yavuze ko nyuma y’iminsi itatu Jenoside itangiye, Abahutu n’Abatutsi batangiye kwivangura, Abatutsi batangira gutotezwa, abicanyi bahamagara umugabo we Gashumba bamusaba kubagurira inzoga atashye baramukurikira bamwicira mu cyayi.

    Ati “Bari bambaye amakoma, bisize ingwa n’uwo wari uzi wasangaga yahindutse utamumenya. Mwa babyeyi mwe ndabiginze mureke kwigisha abana banyu ivangura kuko Jenoside ni mbi cyane”.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel yashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside avuga ko zatumye hari abarokoka.

    Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Inkotanyi zahise zitangira urugamba rwo kuvura ibikomere byaba ibyo ku mubiri n’ibyo ku mutima.

    Ni urugamba rwabangikanye no kongera gusana ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenywe n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100.

    Akarere ka Nyamasheke kihaye intego y’uko igikorwa cyo kuvugurura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi cyaba cyarangiye bitarenze imyaka itanu, ni ukuvuga mu 2031.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisakura ni rumwe muri 11 zizagumaho muri Nyamasheke

    Visi Meya Mukankusi yavuze ko bakomeje igikorwa cyo kuvugurura no guhuza inzibutso kizarangira bitarenze 2031

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel yashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikubaka igihugu kitavangura

    Umuyobozi w’Uruganda rw’Icyayi rwa Gisakura, Kizito Mugabo yanenze abari abayobozi b’inganda z’icyayi bagize uruhare mu kwica abakozi babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-igiye-gusigarana-inzibutso-za-jenoside-11

  • MIFOTRA yatanze ikiruhuko cy'umunsi wa Eid al-Adha – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo iyi Ministeri yasohoye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026, yagize iti ‘Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha abakoresha n’abakozi bose bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera ko ku wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2026, ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al-Adha.’

    Eid al-Adha, ni Umunsi Mukuru w’Igitambo wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail ho igitambo ariko Imana ikamuha intama mu cyimbo cy’uwo mwana.

    Eid al-Adha wizihizwa mu kwezi kwa Dhul Hijjah, ukwa cumi na kabiri ndetse kukaba n’ukwa nyuma ku ngengabihe y’Idini ya Islam.

    Ni wo munsi utangiriraho umutambagiro mutagatifu uzwi nka Hajj ubera muri Arabie Saoudite i Mecca ukamara iminsi itanu.

    Ni wo Munsi Mukuru uza ku mwanya wa kabiri mu yizihizwa mu Idini ya Islam nyuma ya Eid al-Fitr. Uyu munsi ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo hagamijwe gushyira mu bikorwa inkingi yo ‘gutamba’ imwe mu zigize ukwemera mu idini ya Islam.

    Mu bikorwa biranga Abayisilamu ku munsi w’Igitambo harimo n’iby’urukundo nko gufasha abatishoboye.

    Isengesho ryo kuri uwo munsi rigomba gukorwa kare mu gitondo izuba rikirasa kandi rigahuriza hamwe abantu benshi.

    Kuri uyu munsi uba ari n’ikiruhuko, Abayisilamu bashishikarizwa kurangwa n’ibikorwa by’urukundo, bagafasha abakene, kandi bagahurira hamwe mu isengesho.

    Nyuma y’isengesho, imiryango n’inshuti barahura bakifurizanya ibyiza, bagasurana, bagakemura amakimbirane yaba ari hagati yabo, nyuma bagasangira.

    Amafunguro atekwa aba arimo intama, inka n’ihene ku buryo n’abakene bahabwa kuri ayo mafunguro bakajya kurya mu ngo zabo.

    Uyu munsi utangirwa n’isengesho mu ngo, rigakurikirwa no gutangira kubaga amatungo aza kuribwa nk’igitambo, zigasaranganywa n’inshuti n’abavandimwe uhereye ku bakene, nyuma akaba aribwo ibikorwa byo guteka bitangira.

    Nta muyisilamu uba wemerewe kugira ikintu arya atarava gusenga.

    Amatungo abagwa kuri uyu munsi ni akuze gusa aho amategeko y’idini ya Islam agena ko nk’ihene igomba kuba ifite umwaka, intama ikaba ifite amezi atandatu mu gihe inka igomba kuba ifite nk’imyaka ibiri. Mu bihugu bibamo ingamiya, igomba kuba ifite imyaka itanu.

    MIFOTRA yatanze ikiruhuko cy’umunsi wa Eid al-Adha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mifotra-yatanze-ikiruhuko-cy-umunsi-wa-eid-al-adha

  • Sudani y'Epfo: Abasirikare b'u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bahawe imidali y'inshimwe – #rwanda #RwOT

    Ni imidali bahawe ku wa 25 Gicurasi 2026 mu muhango wabereye mu kigo cya Loni kiri i Malakal, muri Leta ya Upper Nile, mu rwego rwo kubashimira ubwitange, ubunyamwuga n’umusanzu wabo mu guteza imbere amahoro no kurinda abasivili.

    Abasirikare bahawe imidali ba RWANBATT-2, bashimiwe uruhare rudasanzwe bagize mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri kimwe mu bice bya Sudani y’Epfo bikigaragaramo umutekano muke.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo za UNMISS, Maj Gen Junhui Wu, wari uyoboye uwo muhango, yashimye abasirikare b’u Rwanda ku bwitange, imyitwarire myiza ndetse n’uruhare mu gushyigikira amahoro ku ruhando mpuzamahanga.

    Yagize ati ‘Imidali mwahawe uyu munsi igaragaza icyizere mufitiwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’umuryango mpuzamahanga. Igaragaza ubutwari bwanyu, ukwihangana n’ubunyamwuga bwanyu mu kazi gakorerwa mu bihe bikomeye kandi gasaba ubushishozi.

    Maj Gen Junhui Wu yabwiye Ingabo z’u Rwanda ko kuva zagera muri ubu butumwa zakomeje kugaragaza ubushobozi buhambaye mu kazi, zirangwa n’imyitwarire myiza ndetse no gukorera hamwe mu nshingano zazo.

    Ati ‘Mwabashije kubungabunga umutekano, kurinda abasivili no gufasha ibikorwa by’ubutabazi kugera aho bikenewe, kandi imyitwarire yanyu yahesheje ishema ubutumwa bwa UNMISS.’

    Umuyobozi Mukuru uhagarariye Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Col Emmanuel Kanobayire, yavuze ko abasirikare b’u Rwanda bambitswe imidali bujuje inshingano zabo neza bagahangana n’imbogamizi zitandukanye.

    Yagaragaje ko iyi midali itagaragaza gusa kurangiza ubutumwa, ahubwo ishimangira ubwitange, ubushake, ubutwari ndetse no gukomera ku mahame yo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba UNMISS, n’abahagarariye ingabo zituruka mu bihugu bitandukanye bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Leta ya Upper Nile muri Sudani y’Epfo.

    Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo bahawe imidali y’inshimwe

    Abasirikare b’u Rwanda bashimiwe ubwitange bagaragaje mu mirimo yo kubungabunga umutekano muri Sudani y’Epfo

    Abasirikare b’u Rwanda bakoze akarasisi kanogeye ijisho

    Loni yashimiye ingabo z’u Rwanda zakoranye ubunyamwuga mu butumwa bwa UNMISS


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sudani-y-epfo-abasirikare-b-u-rwanda-bari-mu-butumwa-bwa-loni-bahawe-imidali-y

  • Nyabihu: Inka zirenga 400 zimaze korozwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo wibuka abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Ntara y’Iburengerazuba wahujwe no koroza imiryango 12 yayirokotse itishoboye. Igikorwa cyabere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyabihu.

    Habimfura Bernard w’imyaka 61 wo mu Murenge wa Mukamira, Akagari ka Jaba warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishimiye inka yahawe.

    Ati ‘Tugiye kongera kunywa amata njye n’abana banjye bane, nyuma y’uko inka twari dusanzwe tworoye zari zarasahuwe kandi n’igikorwa cyiza kigiye kudufasha kwiteza imbere.’

    Umucuruzi wo mu Karere ka Karongi, Urimubenshi Aimable, witabiriye uyu muhango yanenze abikorera bagize uruhare mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati ‘Turanenga bagenzi bacu bikoreraga bashoye imari mu bwicanyi, ari na ho itandukaniro riri uyu munsi twe dushora imari turangamiye kugera ku Rwanda twifuza, abaturage babayeho neza ari na yo mpamvu duterwa ishema no koroza abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi.’

    Visi Perezida wa Kabiri w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Diane Mukasahaha Kamanzi yagaye abikorera bagize uruhare mu gusahura imitungo no kwica abakiliya babo.

    Ati ‘Abikorera babaye ibigwari turabagaya cyane, kuko ntibikwiriye ko bari kugira uruhare mu kwambura ubuzima abakiliya babo. Ni ubugwari, ntabwo ari ishema ari yo mpamvu twe uyu munsi dukomeza gushyigikira abakiliya bacu mu bikorwa, atari amagambo gusa.’

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko kubera gahunda nziza za Leta, imiryango 407 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye imaze korozwa inka, binyuze muri gahunda zitandukanye n’abafatanyabikorwa mu gukomeza kubafasha kugira imibereho myiza.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba witabiriye uyu muhango yagaragaje Urugaga rw’Abikorera ari ingenzi mu rugamba rwo kwigira no kubaka Igihugu, ndetse anaboneraho kugaya abikoreraga batanze byinshi mu gutiza umurindi abakoraga Jenoside.

    Ati ‘Koroza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abikorera bo muri iyi ntara bamaze kubigira umuco, kandi ni igikorwa cyiza mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abayirokotse n’abandi basahuwe, imibereho yabo igahinduka muri uru rugendo rwo kwiyubaka no kongera kugira ubuzima.’

    Inka 12 zatanzwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba zorojwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, zije zisanga izindi 15 baherukaga gutangwa muri aka karere mu 2023.

    Visi Perezida wa Kabiri w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Diane Mukasahaha Kamanzi yagaye abikorera bagize uruhare mu gusahura imitungo no kwica abakiliya babo

    Abikorera boroje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Nyabihu

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe inka zizabafasha kwivana mu bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-inka-zirenga-400-zimaze-korozwa-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Umukobwa wanjye ansabye kwishyingira nabimushyigikiramo – Micky #rwanda #RwOT

    Micky yatangaje ko umukobwa kwishyingira ari ikintu cyiza mu gukomeza umubano hagati y’umugore n’umugabo ndetse ko n’umwana we w’umukobwa aramutse yifuje guca muri iyi nzira nawe yanyuzemo, yabimwemerera.

    Mukobwajana Asifiwe wamamaye muri sinema nyarwanda nka Micky yagaragaje ko kubana ku mukobwa n’umuhungu bitegura kubakana mbere y’igihe cy’ubukwe nyir’izina ari ingenzi cyane kuri bo kuko bibafasha gutangira kwihereza amanota yuko bazashoborana ubuzima mu gihe bazaba babanye byemewe n’amategeko.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, uyu mufasha wa AG Promoter yifashishije urugendo rw’ubuzima bw’ibizazane by’urukundo baciyemo mbere y’uko basezerana imbere y’amategeko mu kwerekana ko imigirire yo kubana k’umusore n’inkumi mbere y’ubukwe ifite umumaro udasanzwe.

    Ati ‘Kwishyingira ntacyo biba bitwaye kubera ko byadufashije kubanza kumenyana mbere yuko dufata icyemezo cyo gusezerana kuko twasezeranye tuziranye. Njyewe n’umwana wanjye abinsabye nabimwemerera kandi nkamushyigikira kuko natwe twabanye nk’uku kandi twasezeranye tuzi neza ibyo tugiyemo.’

    Ku rundi ruhande ariko, Micky yanahishuye ko icyo yise intandaro y’uku kwishyingira acyeza, yaturutse ku muhate w’umugabo we wifuzaga gukora uko ashoboye kugira ngo amufashe gutuma umwana we akurira buzima butandukanye n’ubwo yabagamo aho yari atuye.

    Ati ‘Intandaro yo kujya kubana tudakoze ubukwe kwari ukugira ngo amfashe kurera umwana wanjye kuko yumvaga njye na we turi kumwe twamuha uburere bwisumbuye kurushaho. Ubushobozi bwanjye bwari bucye kugira ngo icyo umwana akeneye nkimubonere ijana ku ijana .’

    Ku wa Gatandatu tariki 31 Mutarama 2026 nibwo Micky witegura kwibaruka umwana wa kabiri kuri ubu yashyingiranywe na AG Promoter bamaze igihe bakundana.

    Micky yavuze ko yakwemerera umwana we kubana n’umugabo batarishyingiranwa

    Source : http://isimbi.rw/umukobwa-wanjye-ansabye-kwishyingira-nabimushyigikiramo-micky.html

  • Rayon Sports yanze gutanga akaruhuko, yinjiye mu mwiherero #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubura Igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yaraye yinjiye mu mwiherero yitegura umukino w’umunsi wa 33 wa Shampiyona bafitanye na Bugesera FC ejo ku wa Kabiri.

    Gikundiro itarahiriwe n’impera z’icyumweru gishize aho yatsinzwe na mukeba APR FC ikanayitwara igikombe, nta kiruhuko n’icy’isaha imwe yigeze itanga.

    Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, yahise isubukura imyitozo yitegura uyu mukino uvuze byinshi kuri yo.

    Nyuma yahise ijya no mwiherero yitegura Bugesera FC mu mukino uzaba ejo ku wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.

    Rayon Sports ikaba Shampiyona ari yo mahirwe isigaranye yo kugira ngo ibone itike yo kizakina imikino Nyafurika umwaka utaha aho isabwa kuba iya kabiri.

    Ni umwanya irwaniye na Kiyovu Sports, Rayon Sports irasabwa gutsinda Bugesera FC ejo maze ikazananganya na Bugesera FC mu mukino usoza Shampiyona ya 2025-26.

    Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura Bugesera FC

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yanze-gutanga-akaruhuko-yinjiye-mu-mwiherero.html

  • BAL 2026 : RSSB Tigers yageze muri ½ ihigitse FUS Rabat #rwanda #RwOT

    Ikipe ya RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL) 2026 yanditse amateka akomeye nyuma yo kugera muri ½ cy’irangiza, isezereye FUS Rabat yo muri Maroc ku kinyuranyo cy’amanota 22.

    Uyu mukino wo kwishyura wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru muri BK Arena warangiye FUS Rabat itsinze amanota 99 kuri 98, ariko ntibyabujije RSSB Tigers gukomeza kuko yari yaratsinze umukino ubanza ku manota 95 kuri 72, bityo ikomeza ku giteranyo rusange cya 193 kuri 171.

    Umukinnyi wa RSSB Tigers, Leonard Craig Randall II, yongeye kwigaragaza cyane muri iri rushanwa, atsinda amanota 43 muri uyu mukino, ibintu byamushyize mu bakinnyi bakomeje kwandika amateka muri BAL 2026.

    Abandi bakinnyi ba RSSB Tigers bagize uruhare rukomeye muri iyi ntsinzi barimo Mangok Mathiang, Axel Olenga Mpoyo na Antino Alvares Jackson Jr, bafashije ikipe gukomeza kwihagararaho nubwo FUS Rabat yari ifite inyota yo kwihimura igakuramo ikinyuranyo cyarimo.

    Ku ruhande rwa FUS Rabat, Will Perry yitwaye neza atsinda amanota 29, mu gihe mugenzi we Kuany Atem Kuany yatsinze amanota 22, ariko ntibyabafashije kugera ku ntego yo gukuramo ikipe y’u Rwanda.

    Nyuma yo gukatisha iyi tike, RSSB Tigers izahura na Al Ahly SC yo mu Misiri muri ½ cy’irangiza.

    Al Ahly na yo yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera ASC Ville de Dakar yo muri Sénégal iyitsinze amanota 87 kuri 76 mu mukino wo kwishyura, nyuma yo gutsindwa umukino ubanza.

    Abakinnyi Nuni Omot na Zack Lofton bafashije Al Ahly cyane, aho bonyine batsinze amanota 43, mu gihe Omot wenyine yatsinze amanota 24, harimo 11 yatsinze mu gace ka nyuma.

    Uyu mukino utegerejwe hagati ya RSSB Tigers na Al Ahly uteganyijwe kuzaba ishiraniro rikomeye ku wa gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026.

    RSSB Tigers BBC yabonye itike ya 1/2 cya BAL

    Yari ifite abafana benshi

    Source : http://isimbi.rw/bal-2026-rssb-tigers-yageze-muri-%C2%BD-ihigitse-fus-rabat.html

  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy'imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rwanda Social Security Boardy (RSSB Tigers) Basketball Club yanditse amateka yo kugera muri 1/2 cy’irangiza cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali, ni nyuma yo gusezerera ikipe ya FUS Rabat BBC yo muri Morocco nubwo yayitsinzwe umukino wo kwishyura amanota 99-98.

    Uyu mukino wabereye muri BK Arena wari urimo guhatana gukomeye hagati y’amakipe yombi, aho FUS Rabat yatangiye ishaka kwishyura ikinyuranyo kinini yari yaratsinzwe mu mukino ubanza. Nubwo yegukanye intsinzi muri uyu mukino wa kabiri, ntabwo byari bihagije ngo iyikure mu irushanwa.

    Mu mukino ubanza wabaye kuwa Gatanu, ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda yari yitwaye neza cyane itsinda FUS Rabat amanota 95-72, ibi bikaba byayihaye amahirwe akomeye yo gukomeza muri 1/2 cy’irangiza.

    Ku giteranyo cy’imikino yombi, ikipe ya RSSB BBC irimo gukina imiKino ya BAL ku nshuro yayo ya mbere, yasezereye FUS ku giteranyo cy’ikinyuranyo cy’amanota 21 uteranyije amanota yavuye mu mukino wa mbere n’uwakinwe kuri iki cyumweru.

    Muri uyu mukino, umukinnyi Leonard Craig Randall II ukinira ikipe ya RSSB Tigers niwe watsinze amanota menshi aho yatsinze 43, yambura imipira 4, atanga indi 7 yabayeye amanota.

    Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yamaze kubona itike ya 1/2 nyuma yo gutsinda ASC Ville de Dakar yo muri Senegal amanota 87-76. Al Ahly yakomeje nubwo yari yatsinzwe umukino ubanza amanota 93-90, bitewe n’ikinyuranyo cy’amanota yatsinze mu mikino yombi.

    Mu mikino ya 1/2 cy’irangiza, ikipe ya RSSB Tigers izahura na Al Ahly mu mukino utegerejwe n’abatari bake, buri kipe izaba ihatanira kugera ku mukino wa nyuma wa BAL 2026.

    Ni umukino uteganyijwe gukinwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026 ukazabera muri BK Arena.

    Imikino iteganyijwe kandi kuri uyu wa mbere, ikipe ya Club Africain yo muri Tunisia izakina na Al Ahly yo muri Libya guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, izakurirwa n’uzahuza Dar City yo muri Tanzania na Petro de Luanda yo muri Angola guhera Saa kumi n’ebyiri, iyi mikino yose izakinirwa muri BK Arena.

    Source : https://rushyashya.net/rssb-tigers-bbc-yasezereye-fus-rabat-bbc-yo-muri-morocco-izahura-na-al-ahly-muri-%C2%BD-cyimikino-ya-nyuma-ya-bal-2026-iri-kubera-i-kigali/

  • Icyatumye uruganda rw'inzoga rwa miliyari 3.2 Frw rwakoreraga i Gikondo rufungwa – #rwanda #RwOT

    Kweza Craft Brewery ni uruganda rwatangiye mu 2021 rushinzwe n’Umunyamerikakazi, Jessi Flynn.

    Rwenga inzoga zo mu bwoko bwa ‘craft beer’ zengwa n’icyo umuntu yakwita uruganda ruto cyangwa umuntu ku giti cye ndetse ibizigize bikunda guhinduka, bitandukanye n’inzoga zengerwa mu nganda nini ziba zifite ibipimo bihoraho.

    Bivuze ko rimwe ishobora kwengwa mu masaka cyangwa ikindi kinyampeke ejo hakongerwamo ibindi cyangwa bagahindura.

    Kweza by’umwihariko yifashishaga amasaka y’amamera mu kwenga ndetse ni uruganda rwari rufite agaciro ka miliyoni 2.3$, ni ukuvuga arenga miliyari 3.2 Frw, mu mwaka ushize rutarahagarika gukora.

    Ni uruganda rwacuruzaga inzoga zarwo mu tubari, amahoteli na ‘supermarkets’ zitandukanye i Kigali.

    Icyakora ibintu byaje guhinduka ubwo ubuyobozi bwa Kweza bwagiranaga amakimbirane n’uwari nyir’inyubako rwakoreragamo i Gikondo bituma rujyanwa mu nkiko.

    Umuyobozi Mukuru wa Kweza Brewery, Jessi Flynn yabwiye IGIHE ko icyo kibazo cyatangiye nyuma y’impinduka zabaye mu masezerano yari afitanye na nyir’inyubako ajyanye n’imikoranire.

    Nyuma yo kutumvikana, mu mwaka ushize nyir’inyubako yafunze aho uruganda rwakoreraga ibyarimo imbere bigumamo ku buryo bimwe byangiritse.

    Flynn yavuze ko ibyo byagize ingaruka zikomeye ku ruganda rwe kuko rumaze amezi icyenda rutenga.

    Ati ‘Ntabwo turongera kwenga inzoga kuva mu mpera za Kanama 2025. Nk’uruganda rwari rusanzwe rukora buri munsi ni ikibazo gikomeye cyane.’

    Uyu mugore byatumye atanga ikirego aho urubanza rwamaze amezi atatu birangira urukiko rwanzuye ko gufungirana ibikorwa by’urwo ruganda byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko rutegeka ko birekurwa ariko igihombo cyo cyari cyamaze kuba.

    Nubwo yatsinze urubanza, yavuze ko guhagarika ibikorwa by’uruganda byateje igihombo gikomeye ndetse bituma yirukana abarenga kimwe cya kabiri cy’abakozi barwo kandi abenshi yakoreshaga bari abagore.

    Uretse igihombo cyatewe no guhagarika kwenga, urwo ruganda rwaje no gufunga ahantu rwakiriraga abakiliya bagura inzoga bakazinyweraho bituma ibikorwa by’ubucuruzi bwa Flynn birushaho gusubira inyuma.

    Yavuze ko ubu ari kureba uko yakwiyubura umutwe ngo uruganda rwongere kwenga ndetse ubu rwamaze kwimurira ibikorwa byose mu Cyanya cy’Inganda i Masoro, ahari ibikorwa remezo byiza birimo amashanyarazi n’amazi bizatuma akora neza.

    Mu rwego rwo kubona amikoro yo kongera gukora, Flynn yavuze ko yahisemo gukoresha uburyo buzwi nka ‘crowdfunding’ bwo gushakisha inkunga itangwa n’abantu binyuze kuri internet.

    Yari yihaye intego yo gukusanya agera ku bihumbi 22$ binyuze muri ubwo buryo ariko ubu yamaze kuyarenza ndetse ahamya ko nibigenda neza mu mpera za Gicurasi cyangwa intangiriro za Kamena uyu mwaka, uruganda ruzongera kwenga kandi ko afite icyizere ko isoko rigihari.

    Ati ‘Iyo tubonye abantu baduhamagara bo mu bihugu bitandukanye batubaza igihe bazongera kubonera inzoga zacu ku isoko, bitwereka ko isoko rigihari.’

    Flynn avuga ko uretse izo mbogamizi yagize, gahunda ye ari uguteza imbere inzoga zenzwe mu bikomoka ku musaruro wo Afurika ndetse no kongera uruhare rw’abagore muri uru rwego.

    Ibyo abishingira ku kuba inganda zenga ibinyobwa ku Isi hose zibarirwa agaciro ka miliyari 900$ ariko abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bw’izo nganda cyangwa bazishinze bakaba ari 3% gusa; ibituma yibanda ku gukoresha abagore.

    Uru ruganda rwa miliyoni 3,2 Frw rumaze igihe rwarafunzwe

    Kweza Craft Brewery yanga inzoga z’amoko anyuranye

    Kweza Craft Brewery yimukiye i Masoro mu Cyanya cy’inganda

    Umuyobozi Mukuru akaba na nyiri Kweza Brewery, Jessi Flynn yavuze ko kutumvikana ku masezerano yagiranye na nyir’inzu byatumye uruganda rwe ruhagarara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyatumye-uruganda-rw-inzoga-rwa-miliyari-3-2-frw-rwakoreraga-i-gikondo

  • Nduhungirehe asanga amagambo y'umudipolomate w'u Burundi wateguje ibitero ku Rwanda atari ayo kurebera – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 24 Gicurasi 2026, akomoza ku magambo yavuzwe na Amb Ntahiraja wahaye ishingiro ibitero avuga ko bigomba kugabwa ku Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ambasaderi Ntahiraja, yagaragaje ko ntacyo gutera u Rwanda bimutwaye.

    Ni nyuma y’iminsi hari amakuru avuga ko u Burundi bwaba buyoboye umugambi wo gutera u Rwanda rufatanyije n’abarimo FDLR.

    Ubwo umunyamakuru yabazaga Ntahiraja, ibijyanye n’uko u Burundi bukorana bya hafi n’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, undi yarabisetse cyane, agaragaza ko biramutse binabaye nta kibazo cyaba kirimo.

    Ati ‘Kumva ko u Rwanda rwaterwa n’abarwiyama kuri izo ngorane ruri guteza mu Karere hari igitangaza cyaba kirimo?’

    Uyu mudipolomate yavuze ko hari Abanyarwanda bahunze mu 1996, agaragaza ko ngo batazareka guharanira igihugu cyabo kugeza ku iherezo.

    Yavuze ibi yirengagije ko sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza mu 1998 yarangiye ku wa 31 Ukuboza 2017.

    Mu buryo buziguye wumvaga ko abo yitaga impunzi ari abajenosideri bahunze ubutabera, bacyisuganya ngo bazagaruke guhirika ubuyobozi buriho.

    Ati ‘Abanyarwanda ku bibi byinshi byakozwe na Leta yabo, bakwitegura ko bashobora guterwa n’abo birukanye b’Abanyarwanda.’

    Abinyujike kuri X, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ayo magambo akwiye kwibazwaho, cyane ko yavuzwe n’umudipolomate uzi neza amahame aranga dipolomasi.

    Ati ‘Uriya mu Ambasaderi w’u Burundi mu Bwami bw’u Bubiligi nubwo asobanukiwe amahame agenga dipolomasi, ariyemeza ntacyo yikanga akavuga ariya magambo rutwitsi yibasira igihugu cy’igituranyi, yizeza gufasha mu gitero umutwe w’abajenosideri wa FDLR wagaba ku Rwanda, agomba kwibazwaho cyane.’

    Imigambi yo gutera u Rwanda ivugwa n’abayobozi b’u Burundi si mishya, kuko muri Mutarama 2024, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa ko azafasha urubyiruko rw’Abanyarwanda bashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni amagambo Leta y’u Rwanda yamaganiye kure, igaragaza ko ari ubushotoranyi bukomeye.

    Qu’un ambassadeur burundais accrédité au Royaume de Belgique se permette, malgré l’éthique diplomatique dont il est bien conscient, de faire impunément une telle déclaration incendiaire contre un État voisin, promettant de soutenir une attaque des génocidaires FDLR contre le… https://t.co/HLejPnT4yu pic.twitter.com/uXLOKOE44A

    — Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) May 24, 2026

    Inshuro nyinshi ‘u Rwanda rwagaragaje ko u Burundi budakwiye gukorana FDLR y’abajenosideri, cyane ko ifite umugambi wo kuruhungabanya.

    Ubu bufatanye bw’Abarundi na FDLR kandi ntabwo bwagarutsweho n’u Rwanda gusa kuko bunagaragazwa muri raporo y’iperereza impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zakoreye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Zagaragaje ko byifatanya mu kurwanya umutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.

    Nduhungirehe yanenze umudipolomate w’u Burundi wateguje ibitero ku Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nduhungirehe-yanenze-umudipolomate-w-u-burundi-wateguje-ibitero-ku-rwanda