Author: webrwanda

  • Ibyo turwanya ni ibyo abantu bakoreramo iyo bamaze gushira akanyota- ACP Rutikanga ku tubyiniro – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'Igihugu cyagarukaga ku biri gukorwa mu kurwanya ibyangiza Abanyarwanda, by'umwihariko inzoga zitjuje ubuziranenge.

    Ni nyuma y'uko Polisi y'u Rwanda yari iherutse kugaragaza ko kurwanya inzoga zitemewe bizanajyana no kurwanya ubundi burara n'ubuzererezi bijyana no kuzinywa, kugira ngo hubakwe umuryango utekanye.

    Polisi iherutse kugaragaza ko kuva hatangira gushyirwa ingufu nyinshi mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kubikura mu baturage, mu byumweru bibiri gusa ibyaha byo gukubita no gukomeretsa mu baturage byagabanyutseho 50%.

    ACP Rutikanga yagaragaje ko uko kugabanyuka kw'ibyaha kuri kongera ituze mu baturage muri rusange, ndetse agaragaza ko ubundi ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n'ibiyobyabwenge ari yo ntandaro nini y'uburara n'urugomo.

    Ati 'Byose ubundi byaje mu mujyo wo kurwanya ubuzererezi n'ubusinzi. Aho tubibona mu kazi kacu ka buri munsi rwose ntabwo biba umuntu ataranywa. Nubwo urubyiruko ari rwo
    rubivugwamo cyane, ariko hari n'ibyo n'abandi bantu bakuru iyo bamaze kunywa bakora ariko batakora batanyoye.'

    Yasobanuye ko aho ikibazo gishingiye ari ku businzi, ndetse agaragaza ko imyidagaduro no kwishimisha bihuza abantu bitahagaritswe, ahubwo icyitabwaho ari ibikorwa bishamikiye ku businzi bibera aho hantu.

    Nko kuri 'house parties', by'umwihariko, yagaragaje ko igihe umuntu yumva ashaka gutumira abantu bari buhurire mu birori iwe cyangwa ahandi hakodeshejwe nta cyo bitwaye, ariko akwiye kumenyesha ubuyobozi bumwegereye n'abaturanyi, ndetse akirinda kurenza amasaha yagenewe.

    Ikindi abantu bari muri ibyo birori bagomba kwitondera ni ibinyobwa bitemewe no kudasinda kuko bishobora guteza umutekano muke nijoro kandi iyo bigeze aho ni bwo inzego zibizamo kandi baba bagomba kubihanirwa.

    Agaruka ku nzu z'utubyiniro n'ibindi bijyanye n'imyidagaduro, yavuze ko bitabujijwe, ariko ko ibisabwa n'ubundi hose bijya gusa.

    Ati 'Kujya kubyina rwose biremewe. Ibya 'night clubs', guterana, ibitaramo n'ibindi ntabwo bibujiwe. Ibyo turwanya ni ibyo abantu bakoreramo iyo bamaze gushira akanyota, ni cyo kibazo dufite. Ibyo bakoreramo ni bya bindi bakora bamaze kunywa ibyo biyobyabwenge, na nyuma yo kunywa ibyo biyoga.'

    ACP Rutikanga yasabye urubyiruko ko mu gihe rwubahirije aya mabwiriza, kwishimisha mu myidagaduro rushobora kubiikora kandi bikaba yemewe kuko nta kibazo kiindi biba iri buteze.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yasobanuye uko imyidagaduro inyuranye nka 'night clubs' itabujijwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-turwanya-ni-ibyo-abantu-bakoreramo-iyo-bamaze-gushira-akanyota-acp

  • Karongi: Umwana w'imyaka itandatu yarohamye mu mugezi agiye kuvoma arapfa – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Rwungo, Akagari ka Rwungo Umurenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi ku wa 18 Kanama 2026.

    Saa saba z'amanywa ni bwo uyu mwana yafashe ikivomesho akurikira abari bagiye kuvoma amazi yo kubakisha inzu ababyeyi be bubakaga agezeyo agwamo ahita apfa.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugabano, Kuzabaganwa Vedaste yabwiye IGIHE ko amakuru y'uko byagenze yatangajwe n'umwana w'imyaka itanu bari bajyanye kuvoma wasubiye mu rugo atabaza, abaturage bagera kuri uyu mugezi bagasanga uwarohamye yamaze gushiramo umwuka.

    Ati 'Umwana yahise akurwa aho yarohamye ubu ari mu rugo. Ubutumwa dutanga ni uguhoza ijisho kubana babo babarinda abana ikintu cyose cyateza impanuka'.

    Gitifu Kuzabaganwa avuga ko agace iyi mpanuka yabereyemo nta kibazo cy'amazi meza gihari kuko hari amavomo rusange ahubwo impamvu aba baturage bavomaga umugezi wa Rwamakoma ari uko bashakaga ayo kubakisha.

    Mu karere ka Karongi umwana w’imyaka 6 yarohamye mu mugezi agiye kuvoma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umwana-w-imyaka-itandatu-yarohamye-mu-mugezi-agiye-kuvoma-arapfa

  • Niyomugabo Claude na Ruboneka Bosco ntiwabifuriza gukina mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Kigali FC yahoze ari AS Kigali, Bisengimana Justin yavuze ko Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude bamaze iminsi bakorera imyitozo muri iyi kipe atari abakinnyi wakwifuriza gukina mu Rwanda.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Bisengimana Justin yavuze ko aba bakinnyi baje mu ikipe ye basaba gukora imyitozo gusa nta kindi kibyihishe inyuma.

    Ati “Ruboneka ni umukinnyi w’Umunyarwanda, ni umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu, ni umukinnyi utarabona ikipe, yasabye ko yaza akaba akora imyitozo, twamuhaye ayo mahirwe kubera ko ni umukinnyi w’umunyarwanda, agomba kuba ameze neza igihe cyose yabonera ikipe, yahita agenda nta kibazo.”

    Kuba amutekereza kuba yamukinisha, yagize ati “Biramutse bikunze byaba ari amahirwe kuko nubwo bunararibonye turabukeneye kugira ngo barumuna be bagire icyo bamwigiraho ariko intego yo kuza hano ntabwo ari ukuguma muri AS Kigali ni ukugira ngo tumufashe agume meze neza.”

    Ibi ni nabyo yavuze kuri Niyomugabo Claude, aho yavuze ko na we ari umukinnyi urimo gukoreramo imyitozo gusa.

    Ati “Na we ni uko, bose nta n’umwe twahamagaye ngo aze gukora imyitozo, basabye ko twabafasha kandi ntekereza ko ari byiza kugira ngo nibaramuka babonye ikipe yaba hanze y’igihugu cyangwa mu gihugu bazagende bameze kugira ngo bizabafashe gutanga umusaruro mu kazi gashya bazaba babonye.”

    Ku kuba hari ibiganiro hagati yabo n’iyi kipe yagize ati “Oya nta biganiro bihari.”

    Umutoza Bisengimana Justin ariko na none yavuze ko ababonye atabanga ariko na none atabona ari abakinnyi bakiri ku rwego rwo gukina mu Rwanda.

    Ati “Ntabwo nakwanga umukinnyi mwiza, mubonye nabyishimira ariko ibyifuzo byanjye mu by’ukuri ni abakinnyi bamaze kugera ku rwego utakwifuriza ko bakina mu Rwanda, baramutse babonye ikipe nziza bagasohoka bakajya gushakira hanze, byaba ari byiza ariko umupira ni ugukina, ayo mahirwe batayabonye icyiza si uko bakicara mu rugo.”

    Nibwo Kigali FC yagerageje kubasinyisha, ntabwo byakunze kuko bayiciye amafaranga menshi ikindi ISIMBI yamenye ni uko barimo kugerageza amakipe yo hanze y’u Rwanda aho nka Niyomugabo Claude ashobora kwerekeza muri Al Merrikh SC gusa bidakunze bahaye isezerano iyi kipe ko bazayikinira.

    Niyomugabo Claude arakorera imyitozo muri AS Kigali ariko ari mu biganiro na Al Merrik SC

    Ruboneka Bosco ni umukinnyi wifuzwa na AS Kigali ariko aracyategereje ibyo kwerekeza hanze

    Source : http://isimbi.rw/niyomugabo-claude-na-ruboneka-bosco-ntiwabifuriza-gukina-mu-rwanda.html

  • APR FC iremera guterwa mpaga muri Champions League ko CAF yateye utwatsi ubusabe bwayo? #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamye y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yanze ubusabe bwa APR FC yari yasabye ko umukino wayo ubanza na Aigles du Congo utazabera muri DR Congo ukaba wabera mu kindi gihugu bitewe n’icyocorezo cya Ebola kiri muri iki gihugu n’umutekano muke.

    Mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, APR FC yatomboye kuzahura na Aigles du Congo aho umukino ubanza ugomba kuzabera muri DR Congo tariki ya 5 Nzeri 2026.

    APR FC binyuze muri FERWAFA ikaba yari yandikiye CAF isaba ko umukino ubanza wazabera ahandi hatari muri DR Congo byanaba ngombwa n’uwo kwishyura ntuzabere mu Rwanda.

    Impamvu APR FC yashingiye ku kuba muri iki gihugu harimo icyorezo cya Ebola ndetse hakaba hari n’umutekano muke kubera intambara iri muri iki gihugu n’umubano w’ibihugu byombi ukaba utameze neza.

    Ubwo yari amaze gukina na Etincelles FC, umutoza wa APR FC, Talib yavuze ko batiteguye kujya gukina muri Congo kuko batashyira abakinnyi babo mu kaga.

    Ati “Nk’uko mubizi muri Congo hari Ebola. Ejo nabonye kuri tekeviziyo ko mu mujyi umwe hari abarwayi ibihumbi 4000. Twebwe rero ntabwo twashyira abakinnyi bacu mu kaga. Ntidushobora kujya mu gihugu kirimo indwara ishobora kuduteza ibibazo by’ubuzima.”

    “Ikindi kandi hari intambara. Turimo kurebera hamwe na CAF ko twakinira ku kibuga kitabogamye ariko tuzageragereza amahirwe. Dufite ubushake kandi turiteguye.”

    Kuri ubu APR FC, ISIMBI yamenye amakuru ko yamaze gusubizwa na CAF ko bitakunda igomba kujya gukina muri Congo.

    Haribazwa niba izajyayo cyangwa izakomeza icyemezo cyayo igaterwa mpaga maze ikazakira umukino wo kwishyura i Kigali.

    CAF yanze ubusabe bwa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-iremera-guterwa-mpaga-muri-champions-league-ko-caf-yateye-utwatsi.html

  • Ubukwe bw’abantu bane nk’ubwa Cristiano bwo nzabukora – Rocky Kimomo #rwanda #RwOT

    Rocky Kimomo, wamamaye cyane mu gusobanura filime, yatangaje ko nubwo kugeza ubu agikomeye ku mwanzuro wo kutazashaka umugore, ubwukwe bw’abantu bacye cyane nk’ubwakozwe na Cristiano Ronaldo bushobora gutuma yemera bukaba guhindura icyemezo cye cya 'Nta gikwe’.

    Rocky yavuze ko ubukwe bw’abantu bake cyane, nk’ubwo Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodríguez bahisemo, ari bwo bwamushimisha kurusha ibirori binini bitwara amafaranga menshi.

    Mu gihe benshi bari bategereje ko Cristiano Ronaldo na Georgina Rodríguez bazakora ubukwe buhambaye bwitabirwa n’ibyamamare byo ku Isi, aba bombi bahisemo gukora ibitandukanye n’ibyari byitezwe.

    Basezeranye ku wa 11 Kanama 2026 mu rugo rwabo ruherereye i Cascais muri Portugal, mu muhango muto wabereye mu cyumba cy’uruganiriro rw’umuryango wabo, aho bari kumwe n’abana babo gusa.

    Ibi ni byo Rocky Kimomo avuga ko na we ashyigikira, kuko adashimishwa n’ubukwe butwara amafaranga menshi. Yasobanuye ko bidakwiye ko umuntu amara imyaka myinshi akorera amafaranga, hanyuma akayakoresha hafi yose mu ijoro rimwe ry’ubukwe.

    'Ni gute amafaranga ukoreye cyangwa utanakoreye mu myaka itanu uyarya mu ijoro rimwe? Nanjye ni byo mbona nk’aho ari ukwangiza amafaranga rwose. Ku buryo njyewe ndamutse mbukoze, nabikora nk’ubwa Cristiano watumiye abantu bane na mama we atarimo.' Ubwo yaganiraga na Igihe .

    Rocky yanongeyeho ko yakwemera ubukwe buto, aho abageni n’abavandimwe ba hafi ari bo bonyine baba bahari, kurusha ibirori binini bishobora gutwara umutungo munini.
    Ati “Nta gikwe rero cyo ku giti cyanjye ndacyayitsimbarayeho kuko ari amahitamo y’umuntu, ariko mba numva rimwe na rimwe hari igihe ntabushyigikira. Gusa ariko wanareba na ba Jay-Z na Beyoncé, Mr Beast, ukumva bakoze ubukwe bw’abantu batatu bane, cyakora nk’ubwo bukwe bwo nabwemera nkabukora.'

    Kugeza ubu, Rocky Kimomo avuga ko agikomeye ku cyemezo cyo kutazashaka umugore, gusa ntahakana ko ubukwe bw’abantu bake kandi budasanzwe nk’ubwa Cristiano Ronaldo bushobora gutuma yisubiraho.

    Rocky yavuze ko akoze ubukwe yakora nk’ubwa Cristiano Ronaldo bw’abantu mbarwa

    Source : http://isimbi.rw/ubukwe-bw-abantu-bane-nk-ubwa-cristiano-bwo-nzabukora-rocky-kimomo-13727.html

  • Perezida wa FERWAFA dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaja #rwanda #RwOT

    Dosiye ya perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice uregwa gutanga Sheki itazigamiye, yagejejwe mu Bushinjacyaha.

    Ni amakuru yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha ejo hashize tariki ya 18 Kanama 2026.

    Iperereza rikaba rigikomeje ku cyaha akurikiranyweho n’ibifitanye isano nabyo.

    Shema Fabrice akaba yaratawe muri yombi Ku wa 11 Kanama 2026 aho afungiwe kuri Sitasiyo ya Kicukiro.

    Yinjiye muri FERWAFA nyuma y’imyaka 6 yamaze ari Umuyobozi wa AS Kigali aho yatorewe kuyobora FERWAFA tariki 30 Kanama 2026.

    Shema Fabrice asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Africa Medical Supplier, gicuruza ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda.

    Shema Ngoga Fabrice dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha

    Source : http://isimbi.rw/perezida-wa-ferwafa-dosiye-ye-yagejejwe-mu-bushinjacyaja.html

  • World Vision Rwanda mu bukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi y'abana binyuze mu marushanwa ya Golf. #rwanda #RwOT

    World Vision Rwanda, isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gufasha no kubungabunga ubuzima by'umwihariko mu miryango itishoboye,ibinyujije muri Friends of World Vision Rwanda, yateguye amarushanwa y'umukino wa Golf yiswe:'Friends of World Vision Rwanda Annual Golf Tournament'

    Pauline Okumu,umuyobozi wa World Vision Rwanda

    Aya marushanwa azahuza abakina Golf, abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi, abafatanyabikorwa mu bikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n'abandi bafite aho bahuriye n'iterambere, hagamijwe gukusanya inkunga yo gushyigikira ibikorwa byo kurwanya imirire mibi y'abana.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama,Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda,Pauline Okumu yavuze ko kurwanya imirire mibi y'abana bisaba uruhare rwa buri wese.

     

    'Kurwanya imirire mibi y'abana bisaba ubufatanye bwa twese. Guverinoma, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, abaturage ndetse n'abantu ku giti cyabo, bose bafite uruhare mu gutuma abana babona amahirwe yo gukura bafite ubuzima bwiza no kugera ku ntego zabo.'

    Iri rushanwa rikaba riri mu bikorwa bya World Vision Rwanda byo kurwanya imirire mibi binyuze mu bukangurambaga bwiswe 'Enough'bushishikariza abantu ku giti cyabo, imiryango, inzego za Leta, abikorera n'abafatanyabikorwa kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi y'abana bityo bigatuma buri mwana abona indyo yuzuye akeneye kugira ngo akure neza, yige kandi agire ejo hazaza heza.

    Iri rushanwa rizaba umwanya mwiza wo kuzamura ijwi binyuze muri siporo, ubufatanye mu iterambere ndetse n'inshingano z'imiryango n'ibigo, mu gukusanya ubushobozi,kubaka ubufatanye burambye no gushishikariza abantu kongera ibikorwa bigamije gutuma abana batishoboye babona indyo yuzuye ibafasha gukura neza, kwiga no kugira ubuzima bwiza.rikaba riteganyijwe kubera I Kigali ku wa 22 Kanama 2026, kuri Kigali Golf Resort & Villas,nyuma yaho ibikorwa byo Gufasha aba bana bikazahita bikomereza mu karere ka Burera.

    Source : https://flash.rw/2026/08/19/world-vision-rwanda-mu-bukangurambaga-bwo-kurwanya-imirire-mibi-yabana-binyuze-mu-marushanwa-ya-golf/

  • Kuba uri ku isi ubabaye si uko aribyo wagenewe – Ihumure rya Sarah Sanyu wa Ambassadors of Christ #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi Uwera Sanyu Sarah wo muri Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, yatangaje ko umuntu uri mu bihe bikomeye atagomba gucika intege, ahubwo akomeza kwizera ko Imana ishobora kumufasha no kumukura mu bibazo arimo.

    Uwera Sanyu Sarah yabigarutseho ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Isimbi, asobanura ubutumwa yaha umuntu umaze igihe ategereje isezerano ry’Imana, ariko akaba afite ibikomere cyangwa umutwaro uremereye umutima.

    Yavuze ko rimwe na rimwe bitoroshye kubona amagambo ahagije yo gukomeza umuntu uri mu bibazo, kuko buri wese agira ibigeragezo bye.

    Ati “Kuba Imana yaragushyize ku isi akaba ubabaye ntabwo ariko wagenewe ibyo bibi kandi buriya twese tubinyuramo kuko nshobora kuba mfite ikigeragezo cyanjye na runaka afite icye ariko ukabicamo kigashira ariko umuntu ubishobora wenyine ni Imana kuko umuntu yakubwira ngo 'Komera’ ,’Ihangane’ ariko ntacyo bivuze ku muntu uri mu bibazo ahubwo hari ukuntu nayo yongera ibikomere .”

    'Icyo namusaba ni uko yakomeza kwizera Imana. Iyo uje ahantu hari ivugabutumwa, hari ukuntu bifasha umuntu wacitse intege binyuze mu ndirimbo, mu buhamya bw’abandi cyangwa mu Ijambo ry’Imana.'

    Uyu muririmbyi yavuze ko indirimbo, ubuhamya n’ubutumwa bw’Imana bishobora guhindura umutima w’umuntu wari ugeze ahantu h’umwijima, bikamugarurira icyizere n’imbaraga zo gukomeza.

    Yatanze urugero ku bantu bazitabira igitaramo cyabo kizabera muri BK Arena, avuga ko umuntu ashobora kuhagera afite ikibazo kimuremereye, ariko akahabonera igisubizo atari yiteze.

    Ati: 'Hari umuntu ako kanya ushobora guhita akira ari igitangaza Imana yaba yaragennye ko azakirira muri BK Arena, kuko ntituzi aho Imana ikorera.'

    Ubu butumwa buje mu gihe Korali abarizwamo ya Ambassadors of Christ iri kwitegura igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Iki gitaramo giteganyijwe ku itariki ya 30 Kanama 2026, kikazabera muri BK Arena .

    Source : http://isimbi.rw/kuba-uri-ku-isi-ubabaye-si-uko-aribyo-wagenewe-ihumure-rya-sarah-sanyu-wa.html

  • Igisabwa ngo umuraperi yazuze Arena mu mboni za Racine na Icenova #rwanda #RwOT

    Mu gihe Hip Hop nyarwanda ikomeje gushaka umwanya ukomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda, hakomeje kwibazwa niba umuhanzi ukora Rap ashobora gutegura igitaramo cye bwite, akuzuza abafana muri Arena.

    Bamwe mu baraperi bavuga ko bishoboka, ariko ko bisaba gutegura neza, kwamamaza bihagije no guhuza imbaraga z’abahanzi.

    Iki kibazo cyongeye kugarukwaho mu gihe i Kigali hategerejwe iserukiramuco rya I Am Hip Hop Festival, riteganyijwe kubera muri Institut Français du Rwanda ku wa 28 na 29 Kanama 2026. Rizitabirwa n’abahanzi bagera kuri 30 bo mu Rwanda, Uganda n’u Burundi.

    Ubwo barimo kwitegura iri serukiramuco, Racine na Ice Nova baganiriye na mugenzi wabo Jay Pac kuri iyi ngingo yo kumenya niba abakora Hip Hop nyarwanda bafite ubushobozi bwo kuzuza Kigali Arena.

    Racine yavuze ko mu Rwanda hari umuryango mugari w’abantu bumva kandi bakunda Hip Hop, ariko ikibazo kikaba uko abo bafana begerezwa ibikorwa by’abahanzi.

    Ati 'Buriya tumaze kugira umuryango mugari hano mu Rwanda w’abantu bumva, bakanakunda Hip Hop. Ahubwo ikibura ni uko umuntu yabegera akabatumira neza, kuko buriya ibintu byose ni ukubyamamaza. Igihe cyose umuntu yabibashishikarije akabakangura, agafata igihe kirekire, baza rwose.'

    Ku rundi ruhande, mugenzi we Ice Nova nawe asanga ubufatanye ari bwo bwatuma Hip Hop igera ku rwego rwo kuzuza inyubako nk’iya Arena.

    Ati “Njyewe mbona hakwiye no kwimakazwa ikintu cyo gukomeza gufatanya. Ntekereza ko Hip Hop iryoha imeze nk’agatsinda k’abantu benshi bihurije hamwe. Umunsi ukwifatanya kw’abahanzi bakora Hip Hop kuzagerwaho kuri rwa rwego rwo hejuru, nibwo za Arena zigomba kuzura.'

    Ice Nova yavuze ko nk’itsinda ry’abaraperi bagera kuri 15, bose bari mu bihe byiza by’umuziki wabo, bashyize hamwe imbaraga mu kwamamaza no gutanga ibyishimo ku bafana, bashobora gukurura abantu benshi.

    Ni ubwa mbere iri serukiramuco rya I Am Hip Hop Festival rizaba ryitabiriwe n’abaraperi baturutse hanze y’u Rwanda, nyuma y’imyaka ryahuzaga abahanzi b’Abanyarwanda gusa.

    Ryatangiye mu 2017 ari igikorwa gisanzwe cyahuzaga abakora Hip Hop, mbere yo kuvugururwa rikagirwa iserukiramuco guhera mu 2024. Uyu mwaka ryaguwe rihindurwa iry’Akarere, hagamijwe guteza imbere ubufatanye bw’abaraperi bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Kwamamaza Racine abona kwamamaza ari byo byafasha abaraperi kuzuza Arena

    Icenova abona ubufatanye ari bwo bwa mbere

    Source : http://isimbi.rw/igisabwa-ngo-umuraperi-yazuze-arena-mu-mboni-za-racine-na-icenova.html

  • Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude bari gukorera imyitozo muri Kigali FC #rwanda #RwOT

    Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude baheruka gutandukana na APR FC, bari gukorera imyitozo muri Kigali FC.

    Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, nibwo aba bakinnyi batangiye gukorera imyitozo muri Kigali FC yahoze ari AS Kigali.

    Kugeza ubu nta kipe bafite, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yifuza kuba yabasinyisha ariko bakaba batarumvikana ku mafaranga igomba kubaha.

    Bivugwa ko babwiye iyi kipe ko yabaha ibihumbi 80 by’Amadolari kuri buri umwe maze bagasinya imyaka ibiri, ni amafaranga Kigali FC ivuga ko itabona ariko bakaba bagikomeje ibiganiro nabo.

    Kuri Niyomugabo Claude we ari no mu biganiro na Al Merrikh SC yifuza kumusinyisha ariko bakaba batarumvikana ku mafaranga imuha kuko yanze gusinya kubera amafaranga make.

    Niyomugabo Claude asinyiye Kigali FC ntabwo yaba ari ubwa mbere ayikiniye kuko muri 2019 ni yo yavuyemo ajya muri APR FC.

    Ruboneka Bosco mu minsi yashize yavuzwe muri Rayon Sports ariko ntibyakunda, gusa amakuru aturuka hafi y’aba bakinnyi ni uko bavuga ko aho kujya muri Rayon Sports bajya muri Kigali FC.

    Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude barimo gukorera imyitozo muri Kigali FC

    Source : http://isimbi.rw/ruboneka-bosco-na-niyomugabo-claude-bari-gukorera-imyitozo-muri-kigali-fc.html