Author: webrwanda

  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy'imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rwanda Social Security Boardy (RSSB Tigers) Basketball Club yanditse amateka yo kugera muri 1/2 cy’irangiza cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali, ni nyuma yo gusezerera ikipe ya FUS Rabat BBC yo muri Morocco nubwo yayitsinzwe umukino wo kwishyura amanota 99-98.

    Uyu mukino wabereye muri BK Arena wari urimo guhatana gukomeye hagati y’amakipe yombi, aho FUS Rabat yatangiye ishaka kwishyura ikinyuranyo kinini yari yaratsinzwe mu mukino ubanza. Nubwo yegukanye intsinzi muri uyu mukino wa kabiri, ntabwo byari bihagije ngo iyikure mu irushanwa.

    Mu mukino ubanza wabaye kuwa Gatanu, ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda yari yitwaye neza cyane itsinda FUS Rabat amanota 95-72, ibi bikaba byayihaye amahirwe akomeye yo gukomeza muri 1/2 cy’irangiza.

    Ku giteranyo cy’imikino yombi, ikipe ya RSSB BBC irimo gukina imiKino ya BAL ku nshuro yayo ya mbere, yasezereye FUS ku giteranyo cy’ikinyuranyo cy’amanota 21 uteranyije amanota yavuye mu mukino wa mbere n’uwakinwe kuri iki cyumweru.

    Muri uyu mukino, umukinnyi Leonard Craig Randall II ukinira ikipe ya RSSB Tigers niwe watsinze amanota menshi aho yatsinze 43, yambura imipira 4, atanga indi 7 yabayeye amanota.

    Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yamaze kubona itike ya 1/2 nyuma yo gutsinda ASC Ville de Dakar yo muri Senegal amanota 87-76. Al Ahly yakomeje nubwo yari yatsinzwe umukino ubanza amanota 93-90, bitewe n’ikinyuranyo cy’amanota yatsinze mu mikino yombi.

    Mu mikino ya 1/2 cy’irangiza, ikipe ya RSSB Tigers izahura na Al Ahly mu mukino utegerejwe n’abatari bake, buri kipe izaba ihatanira kugera ku mukino wa nyuma wa BAL 2026.

    Ni umukino uteganyijwe gukinwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026 ukazabera muri BK Arena.

    Imikino iteganyijwe kandi kuri uyu wa mbere, ikipe ya Club Africain yo muri Tunisia izakina na Al Ahly yo muri Libya guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, izakurirwa n’uzahuza Dar City yo muri Tanzania na Petro de Luanda yo muri Angola guhera Saa kumi n’ebyiri, iyi mikino yose izakinirwa muri BK Arena.

    Source : https://rushyashya.net/rssb-tigers-bbc-yasezereye-fus-rabat-bbc-yo-muri-morocco-izahura-na-al-ahly-muri-%C2%BD-cyimikino-ya-nyuma-ya-bal-2026-iri-kubera-i-kigali/

  • Icyatumye uruganda rw'inzoga rwa miliyari 3.2 Frw rwakoreraga i Gikondo rufungwa – #rwanda #RwOT

    Kweza Craft Brewery ni uruganda rwatangiye mu 2021 rushinzwe n’Umunyamerikakazi, Jessi Flynn.

    Rwenga inzoga zo mu bwoko bwa ‘craft beer’ zengwa n’icyo umuntu yakwita uruganda ruto cyangwa umuntu ku giti cye ndetse ibizigize bikunda guhinduka, bitandukanye n’inzoga zengerwa mu nganda nini ziba zifite ibipimo bihoraho.

    Bivuze ko rimwe ishobora kwengwa mu masaka cyangwa ikindi kinyampeke ejo hakongerwamo ibindi cyangwa bagahindura.

    Kweza by’umwihariko yifashishaga amasaka y’amamera mu kwenga ndetse ni uruganda rwari rufite agaciro ka miliyoni 2.3$, ni ukuvuga arenga miliyari 3.2 Frw, mu mwaka ushize rutarahagarika gukora.

    Ni uruganda rwacuruzaga inzoga zarwo mu tubari, amahoteli na ‘supermarkets’ zitandukanye i Kigali.

    Icyakora ibintu byaje guhinduka ubwo ubuyobozi bwa Kweza bwagiranaga amakimbirane n’uwari nyir’inyubako rwakoreragamo i Gikondo bituma rujyanwa mu nkiko.

    Umuyobozi Mukuru wa Kweza Brewery, Jessi Flynn yabwiye IGIHE ko icyo kibazo cyatangiye nyuma y’impinduka zabaye mu masezerano yari afitanye na nyir’inyubako ajyanye n’imikoranire.

    Nyuma yo kutumvikana, mu mwaka ushize nyir’inyubako yafunze aho uruganda rwakoreraga ibyarimo imbere bigumamo ku buryo bimwe byangiritse.

    Flynn yavuze ko ibyo byagize ingaruka zikomeye ku ruganda rwe kuko rumaze amezi icyenda rutenga.

    Ati ‘Ntabwo turongera kwenga inzoga kuva mu mpera za Kanama 2025. Nk’uruganda rwari rusanzwe rukora buri munsi ni ikibazo gikomeye cyane.’

    Uyu mugore byatumye atanga ikirego aho urubanza rwamaze amezi atatu birangira urukiko rwanzuye ko gufungirana ibikorwa by’urwo ruganda byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko rutegeka ko birekurwa ariko igihombo cyo cyari cyamaze kuba.

    Nubwo yatsinze urubanza, yavuze ko guhagarika ibikorwa by’uruganda byateje igihombo gikomeye ndetse bituma yirukana abarenga kimwe cya kabiri cy’abakozi barwo kandi abenshi yakoreshaga bari abagore.

    Uretse igihombo cyatewe no guhagarika kwenga, urwo ruganda rwaje no gufunga ahantu rwakiriraga abakiliya bagura inzoga bakazinyweraho bituma ibikorwa by’ubucuruzi bwa Flynn birushaho gusubira inyuma.

    Yavuze ko ubu ari kureba uko yakwiyubura umutwe ngo uruganda rwongere kwenga ndetse ubu rwamaze kwimurira ibikorwa byose mu Cyanya cy’Inganda i Masoro, ahari ibikorwa remezo byiza birimo amashanyarazi n’amazi bizatuma akora neza.

    Mu rwego rwo kubona amikoro yo kongera gukora, Flynn yavuze ko yahisemo gukoresha uburyo buzwi nka ‘crowdfunding’ bwo gushakisha inkunga itangwa n’abantu binyuze kuri internet.

    Yari yihaye intego yo gukusanya agera ku bihumbi 22$ binyuze muri ubwo buryo ariko ubu yamaze kuyarenza ndetse ahamya ko nibigenda neza mu mpera za Gicurasi cyangwa intangiriro za Kamena uyu mwaka, uruganda ruzongera kwenga kandi ko afite icyizere ko isoko rigihari.

    Ati ‘Iyo tubonye abantu baduhamagara bo mu bihugu bitandukanye batubaza igihe bazongera kubonera inzoga zacu ku isoko, bitwereka ko isoko rigihari.’

    Flynn avuga ko uretse izo mbogamizi yagize, gahunda ye ari uguteza imbere inzoga zenzwe mu bikomoka ku musaruro wo Afurika ndetse no kongera uruhare rw’abagore muri uru rwego.

    Ibyo abishingira ku kuba inganda zenga ibinyobwa ku Isi hose zibarirwa agaciro ka miliyari 900$ ariko abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bw’izo nganda cyangwa bazishinze bakaba ari 3% gusa; ibituma yibanda ku gukoresha abagore.

    Uru ruganda rwa miliyoni 3,2 Frw rumaze igihe rwarafunzwe

    Kweza Craft Brewery yanga inzoga z’amoko anyuranye

    Kweza Craft Brewery yimukiye i Masoro mu Cyanya cy’inganda

    Umuyobozi Mukuru akaba na nyiri Kweza Brewery, Jessi Flynn yavuze ko kutumvikana ku masezerano yagiranye na nyir’inzu byatumye uruganda rwe ruhagarara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyatumye-uruganda-rw-inzoga-rwa-miliyari-3-2-frw-rwakoreraga-i-gikondo

  • Nduhungirehe asanga amagambo y'umudipolomate w'u Burundi wateguje ibitero ku Rwanda atari ayo kurebera – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 24 Gicurasi 2026, akomoza ku magambo yavuzwe na Amb Ntahiraja wahaye ishingiro ibitero avuga ko bigomba kugabwa ku Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ambasaderi Ntahiraja, yagaragaje ko ntacyo gutera u Rwanda bimutwaye.

    Ni nyuma y’iminsi hari amakuru avuga ko u Burundi bwaba buyoboye umugambi wo gutera u Rwanda rufatanyije n’abarimo FDLR.

    Ubwo umunyamakuru yabazaga Ntahiraja, ibijyanye n’uko u Burundi bukorana bya hafi n’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, undi yarabisetse cyane, agaragaza ko biramutse binabaye nta kibazo cyaba kirimo.

    Ati ‘Kumva ko u Rwanda rwaterwa n’abarwiyama kuri izo ngorane ruri guteza mu Karere hari igitangaza cyaba kirimo?’

    Uyu mudipolomate yavuze ko hari Abanyarwanda bahunze mu 1996, agaragaza ko ngo batazareka guharanira igihugu cyabo kugeza ku iherezo.

    Yavuze ibi yirengagije ko sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza mu 1998 yarangiye ku wa 31 Ukuboza 2017.

    Mu buryo buziguye wumvaga ko abo yitaga impunzi ari abajenosideri bahunze ubutabera, bacyisuganya ngo bazagaruke guhirika ubuyobozi buriho.

    Ati ‘Abanyarwanda ku bibi byinshi byakozwe na Leta yabo, bakwitegura ko bashobora guterwa n’abo birukanye b’Abanyarwanda.’

    Abinyujike kuri X, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ayo magambo akwiye kwibazwaho, cyane ko yavuzwe n’umudipolomate uzi neza amahame aranga dipolomasi.

    Ati ‘Uriya mu Ambasaderi w’u Burundi mu Bwami bw’u Bubiligi nubwo asobanukiwe amahame agenga dipolomasi, ariyemeza ntacyo yikanga akavuga ariya magambo rutwitsi yibasira igihugu cy’igituranyi, yizeza gufasha mu gitero umutwe w’abajenosideri wa FDLR wagaba ku Rwanda, agomba kwibazwaho cyane.’

    Imigambi yo gutera u Rwanda ivugwa n’abayobozi b’u Burundi si mishya, kuko muri Mutarama 2024, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa ko azafasha urubyiruko rw’Abanyarwanda bashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni amagambo Leta y’u Rwanda yamaganiye kure, igaragaza ko ari ubushotoranyi bukomeye.

    Qu’un ambassadeur burundais accrédité au Royaume de Belgique se permette, malgré l’éthique diplomatique dont il est bien conscient, de faire impunément une telle déclaration incendiaire contre un État voisin, promettant de soutenir une attaque des génocidaires FDLR contre le… https://t.co/HLejPnT4yu pic.twitter.com/uXLOKOE44A

    — Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) May 24, 2026

    Inshuro nyinshi ‘u Rwanda rwagaragaje ko u Burundi budakwiye gukorana FDLR y’abajenosideri, cyane ko ifite umugambi wo kuruhungabanya.

    Ubu bufatanye bw’Abarundi na FDLR kandi ntabwo bwagarutsweho n’u Rwanda gusa kuko bunagaragazwa muri raporo y’iperereza impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zakoreye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Zagaragaje ko byifatanya mu kurwanya umutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.

    Nduhungirehe yanenze umudipolomate w’u Burundi wateguje ibitero ku Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nduhungirehe-yanenze-umudipolomate-w-u-burundi-wateguje-ibitero-ku-rwanda

  • Abafite 'Green Card' bagiye mu bihugu birimo RDC bakumiriwe muri Amerika kubera Ebola – #rwanda #RwOT

    Ibyo bihugu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Uganda byagaragayemo abarwayi ba Ebola ndetse na Sudani y’Epfo ihana imbibi na Uganda nubwo ho nta barwayi biratangazwa ko bahagaragaye.

    Izo ngamba zatangajwe ku wa 22 Gicurasi 2026 n’Ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, CDC hashingiwe ku ngingo ya 42 y’amategeko ya Amerika ajyanye n’ubuzima rusange.

    Izo ngamba zije ziyongera ku zindi zimaze iminsi 30 muri Amerika zijyanye no kwirinda Ebola zigena ko abatari abaturage ba Amerika bagiyeho cyangwa baba muri RDC, Uganda na Sudani y’Epfo batemerewe kujya muri icyo gihugu hatarashira iminsi 21 ngo habanze hagenzurwe neza niba bataranduye Ebola.

    Ayo mabwiriza yari asanzweho ariko atareba abafite ‘green card’ kuko na bo baba bemerewe gutura muri Amerika burundu. Kuri iyi nshuro na bo bafashwe nk’abandi bose batari Abanyamerika.

    Bivuze ko abaturage ba Amerika mu buryo bwuzuye ari bo bemerewe gusubirayo badategereje iyo minsi bavuye muri kimwe muri ibyo bihugu bitatu.

    Itangazo CDC yashyize hanze rigaragaza ko gukumira n’abafite Green Card kugaragara muri izo ngamba nshya ari uburyo bwo kurinda ko icyorezo cya Ebola cyinjira muri Amerika.

    Rigira riti ‘Gushyiraho iki gihe cy’iminsi 21 ku bantu basanzwe bafite uburenganzira bwo gutura burundu muri Amerika bizadufasha kubungabunga ubuzima rusange no kumenya icyo dushobora gukora mu buryo bwihuse mu gihe bibaye ngombwa.’

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) na ryo ryatangaje ko hari impungenge ku bwoko bwa Ebola bwa Bundibugyo bugaragara muri RDC na Uganda rigaragaza ko bushobora gukwirakwira cyane muri ibyo bihugu kandi ari icyorezo gihangayikishije ku rwego mpuzamahanga gikeneye gufatirwa ingamba.

    Ubusanzwe muri Amerika, abafite Green Card bakunze gufatwa nk’abandi benegihugu ku mabwiriza atandukanye yo kwirinda indwara, ariko kuri iyi nshuro CDC yavuze ko kubera ubukana bwa Ebola n’uburyo ishobora gukwirakwira byabaye ngombwa bavamo.

    Izo ngamba zije y’iminsi mike Amerika ifashe ikindi cyemezo cy’uko abimukira bari muri icyo gihugu bashaka kwaka uburenganzira bwo gutura burundu mu gusaba binyuze muri ‘green cards’ bagomba kubikora bari hanze ya Amerika.

    Bije kandi byiyongera ku kuba mu Ukuboza umwaka ushize Amerika yarabaye ihagaritse ibyo kwaka ‘green cards’ ku Isi hose ivuga ko biri mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’Abanyamerika.

    Abafite ‘Green Card’ bagiye mu bihugu birimo RDC bakumiriwe muri Amerika kubera Ebola


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafite-green-card-bagiye-mu-bihugu-birimo-rdc-bakumiriwe-muri-amerika-kubera

  • Ntizigisha Abanyarwanda gusa, zigisha n'abavuye ku mugabane- Perezida Kagame kuri kaminuza mpuzamahanga ziri mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 23 Gicurasi 2026 mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Oklahoma Christian University.

    Ni ibirori byabaye nyuma y’uko mu gitondo cy’uyu abantu 40 bari bahawe impamyebumenyi nyuma yo kurangiza amasomo muri Oklahoma Christian University ishami ryayo ryo mu Rwanda.

    Perezida Kagame yeretse abarangije amasomo muri Oklahoma Christian University ko igihe cyose bagira ibyo bakenera bazahabwa ikaze bakabihabwa.

    Perezida Kagame yashimiye Dr Mike O’Neal wayoboye iyi kaminuza na madamu we Nancy O’Neal kuko ari bo bagize uruhare rukomeye mu gutuma ubu bufatanye bubaho.

    Yavuze ko impande zombi zavuganye bwa mbere O’Neal yasuye u Rwanda mu 2004, ndetse icyo gihe nta wari gutekereza ko ikiganiro bagiranye kuri gahunda y’icyerekezo cy’uburezi bw’u Rwanda cyavamo umubano uri ku rwego rukomeye nk’uko bimeze uyu munsi.

    Ati ‘Ntibyatwaye igihe kirekire ngo tubone umusaruro. Mu 2006 abanyeshuri ba mbere 10 b’Abanyarwanda bagiye kwiga muri Oklahoma Christian University binyuze muri buruse ya Perezida. Nyuma y’imyaka 20, hari abarenga 700 bari gutanga umusaruro mu miyoborere harimo n’abayobozi bakuru muri guverinoma no mu rwego rw’abikorera.’

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’ubu bufatanye ubu mu Rwanda habaye igicumbi cya kaminuza mpuzamahanga kandi bihuye n’intego y’igihugu.

    Ati ‘Bimwe mu bikomeye ubu bufatanye bwagezeho ni uko ubu mu Rwanda habarizwa Kaminuza nyinshi zo ku rwego mpuzamahanga. Ibi bihuye na gahunda y’iterambere y’igihugu cyacu cyo guhinduka igicumbi cyo guhanga ibishya mu karere. Bisobanuye byinshi kuri twe. Izi kaminuza ntabwo zigisha Abanyarwanda gusa, zigisha n’abanyeshuri bavuye ku mugabane wose.’

    Yerekanye Afurika ifite impano nyinshi ariko hakwiye gushyirwa imbaraga mu bikorwa byo kuziteza imbere.

    Ati ‘Ni ngombwa gukurikirwa n’ibikorwa tugaha urubyiruko rwacu ubumenyi ngo bashobore guhangana n’abandi bo hirya no hino ku Isi. Ubwo ni bwo tuzashobora kubaka iterambere mu bukungu rirambye.’

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda n’iyi kaminuza bizakomeza kubakira ku byagezweho mu bufatanye bumaze imyaka myinshi.

    Ati ‘Imya 20 ni intambwe ikomeye. Dukomeze dufatanye kwandika amateka muri uru rugendo’

    Kuva iyi kaminuza yatangira gukorana n’u Rwanda, imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abantu 784, bize amasomo atandukanye arimo icungamutungo, ubucuruzi, gucunga imishinga n’imiyoborere, mu byiciro bitandukanye.

    Perezida Kagame yavuze ko abanyeshuri bagiye bajya kwiga kuri buruse y’Umukuru w’Igihugu batanze umusaruro bituma izindi kaminuza nyinshi zagura uburyo bw’ubufatanye.

    Kaminuza ya OC yatangije ishami mu Rwanda mu 2012 hashingiwe ku gitekerezo cyatanzwe na Perezida Paul Kagame kubera umubano mwiza umaze imyaka myinshi hagati yayo n’iki gihugu.

    Iyi kaminuza itanga impamyabumenyi zo ku rwego mpuzamahanga, kuko amasomo itangira mu Rwanda ni amwe n’atangirwa ku cyicaro gikuru cyayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Isabukuru y’imyaka 20 ubufatanye bwa OC n’u Rwanda bumaze yitabiriwe n’abantu b’ingeri zose

    Perezida Kagame yavuze ko iyi kaminuza yahaye ubumenyi Abanyarwanda ubu bari gukora mu nzego zitandukanye z’igihugu

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibi birori byabereye muri KCC

    Byari ibyishimo kuri bamwe mu bayizemo n’abandi bagiye kwishimira umusanzu wa OC mu iterambere ry’u Rwanda

    Perezida Kagame yashimiye abayobozi ba OC ku bufatanye busanzweho anizeza ko buzakomeza

    Hari abafashe umwanya w’ifoto izabibutsa uyu munsi

    Intore zacinye akadiho imbere y’abashyitsi bitabiriye ibi birori

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntizigisha-abanyarwanda-gusa-zigisha-n-abavuye-ku-mugabane-perezida-kagame-kuri

  • Abayobozi n'abanyeshuri ba UoK basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basabwa gukomeza gusigasira amateka – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 22 Gicurasi 2026, aho basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banasobanurirwa urugendo rwo kwiyubaka rwaranze u Rwanda, bashyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi barenga ibihumbi 250 bazize Jenoside mu 1994.

    Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, ihagarikwa n’ingabo za RPA.

    Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubushakashatsi no guhanga ibishya muri UoK, Prof. Ogechi Adeola, yavuze ko amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni, kandi abayirokotse bagifite ibikomere bagendana umunsi ku wundi ariko agaragaza ko bazakomeza kubaba hafi.

    Ati ‘Benshi mu banyeshuri bacu bavutse nyuma ya 1994, ariko bafite inshingano zikomeye zo kubungabunga amateka, kurinda ukuri no kubaka ejo hazaza hashingiye ku bumwe, ubumuntu n’icyizere.’

    Yagaragaje ko mu myaka 32 ishize u Rwanda rwerekanye ukwihangana no kwiyubaka mu buryo budasanzwe. Uyu munsi igihugu kikaba gitanga urugero rukomeye rw’ibishoboka nko mu bwiyunge, kongera kwiyubaka no gutera imbere bigamije intego. Ibi bitwibutsa ko n’inyuma y’amage akomeye, gukira n’icyizere bishoboka.

    Musabyemariya Marie Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko Jenoside yabaye afite imyaka 10 yigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza.

    Agaragaza ko hari abibwira ko Jenoside yabaye biturutse ku rupfu rwa Habyarimana, akerekana ko ari ukwigiza nkana. Asaba urubyiruko kwiga amateka y’Igihugu no kurushaho guhangana n’abakomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Lt Col Semucyo Gaétan yavuze ko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe mbere Kandi utegurwa na leta mbi yariho icyo gihe.

    Ati ‘Ingero zirahari z’uburyo Jenoside yateguwe guhera mu 1959 ndetse n’amategeko 10 y’Abahutu ari na yo yabaye inzira yakoreshejwe cyane habibwa urwango, rurakura kugeza Jenoside ibaye. Iyo abantu bavuga ko Jenoside itabayeho, baba bahakana ukuri kuko ingero zirahari rwose.’

    Mu butumwa yahaye urubyiruko, yagize ati ‘Rubyiruko mukwiye kurwanya ikintu cyose kiganisha ku kubiba amacakubiri hagati yanyu, murwanya ingengabitekerezo ya Jenoside iyo ari yo yose mwifashishije imbugankoranyambaga kuko ni mwe bayobozi b’ejo hazaza.’

    Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali bwanaremeye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kaminuza ya Kigali yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Prof. Ogechi Adeola yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi

    Lt Col Semucyo Gaétan yavuze ko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe mbere kandi utegurwa na leta mbi yariho icyo gihe

    Aba banyeshuri basobanuriwe amateka y’u Rwanda agaruka ku buryo umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-n-abanyeshuri-ba-uok-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-basabwa

  • Nta mpamvu yo guhangayika – Minisitiri Habimana kuri Ebola yugarije RDC – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa 23 Gicurasi 2026 kigaruka ku buryo abantu bakwiye kwitwara mu bihe Ebola ikomeje gusya itanzitse mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Minisitiri Habimana yavuze ko ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibice by’u Burasirazuba bwa RDC buzakomeza ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Ebola.

    Ati ‘Ni ugukorana neza n’inzego z’ibanze zibegereye kugira ngo uburyo bwashyizweho bwo kubafasha gukomeza ubucuruzi ariko mu buryo budashobora gushyira ubuzima mu kaga ku buryo abantu bakwandura cyangwa bakwanduzanya bibashe kubahirizwa.’

    Minisitiri Habimana yavuze ko ubucuruzi bukorwa binyuze muri koperative aho abacuruzi bishyira hamwe, bagahuza ibicuruzwa byabo bikambuka, abo ku rundi ruhande bakabyakira bigacuruzwa.

    Imikorere nk’iyi yabayeho no mu bihe bya Covid-19 bituma ubuhahirane bukomeza.

    Ati ‘Twiteguye rero gukomeza gufasha abaturage kugira ngo ibikorwa byabo bibashe gukomeza. Ikindi ni uko ibikorwa byose n’ahandi mu gihugu ibikorwa birakomeza nk’ibisanzwe, nta cyorezo gihari mu gihugu, nta n’impamvu yo guhangayika ahubwo icy’ingenzi ni uko dushyira mu bikorwa neza ingamba z’ubwirinzi.’

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yavuze ko Leta yashyizeho ingamba zo kwirinda ko Ebola yinjira mu Rwanda ivuye muri RDC cyangwa muri Uganda.

    Ati ‘Mu Rwanda nta murwayi wa Ebola uhari ariko iyo indwara nka Ebola ije mu Karere habaho ingamba z’ubwirinzi kandi zamaze gushyirwaho.’

    Ku wa 22 Gicurasi 2026 u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kwirinda Ebola ku mipaka itandukanye aho ku mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakajijwe ibikorwa byo gupima abinjira hagamijwe gutahura iki cyorezo no kugikumira. Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, na ho hakajijwe ubugenzuzi ku binjira mu gihugu.

    Ku wa 22 Gicurasi, umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima (OMS) watangaje ko abo bikekwa ko banduye Ebola muri RDC bageze kuri 750, mu gihe abo bikekwa ko bishwe n’iki cyorezo ari 177.

    OMS yagaragaje ko hari impungenge ko imibare y’abanduye iki cyorezo n’abo cyishe ushobora kuba urenga cyane uwamenyekanye, kuko ingamba zo gukumira ikwirakwira ryacyo zakomwe mu nkokora n’ikibazo cy’umutekano muke mu Ntara ya Ituri.

    Uduce twugarijwe cyane n’iki cyorezo turimo Mongbwalu, Rwampara n’Umujyi wa Bunia muri Ituri ariko hari umurwayi wanagaragaye mu Mujyi wa Goma na Bukavu, hafi y’umupaka w’u Rwanda na RDC.

    Iki cyorezo kandi cyanageze muri Uganda, cyica umuntu umwe waturutse muri RDC. Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko umuntu wa kabiri wagaragayeho iki cyorezo i Kampala atakigaragaza ibimenyetso, bityo ko vuba asezererwa n’ibitaro.

    Abinjira ku mipaka y’u Rwanda na RDC babanza gusuzumwa hirindwa ko icyorezo cya Ebola cyakwinjira mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-mpamvu-yo-guhangayika-minisitiri-habimana-kuri-ebola-yugarije-rdc

  • Rayon Sports uko nyitsinze yirukana umutoza – Umutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Talib Abderrahman, yavuze ko Rayon Sports uko ayitsinze ihindura umutoza, n’ubu akeka ko bagiye kuyihindura.

    Ni nyuma yo kuyitwara Igikombe cy’Amahoro cya 2026 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2026 ayitsinze kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko bari banganyije 1-1.

    Talib Abderrahman akaba yavuze ko Rayon Sports ari ikipe imworohera kandi buri uko ayitsinze, ihindura umutoza.

    Ati “Rayon Sports ndayizi, buri uko nyitsinze ihindura umutoza. Nayitsinze 3-0 ihindura umutoza, nayitsinze 4-1 ihindura umutoza. N’ubu ndayitsinze ndakeka nabwo igiye guhindura umutoza.”

    Iki kibaye igikombe cya gatatu yegukanye muri APR FC kuva yagera muri iyi y’Ingabo z’Igihugu, yatwaye Super Cup, Shampiyona n’iki cy’Amahoro.

    Yatsinze Rayon Sports muri Shampiyona 3-0 yatozwaga na Haruna Ferouz bahise batandukana, yayitsinze 4-1 muri Super Cup itozwa na Bruno Ferry, na we nyuma yaje gutandukana na Rayon Sports asimbuzwa Haringingo Francis.

    Umutoza wa APR FC yavuze ko buri uko atsinze Rayon Sports yirukana umutoza

    APR FC yatsinze Rayon Sports iyitwara igikombe

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-uko-nyitsinze-yirukana-umutoza-umutoza-wa-apr-fc.html

  • APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports #rwanda #RwOT

    APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2026 nyuma yo gutsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma kuri penaliti 4-2, nyuma y’uko banganyije 1-1.

    Uyu munsi ni bwo hakinwe umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2026 aho APR FC yari yahuye na Rayon Sports muri Stade Amahoro saa 18h00.’

    Ni umukino wabanjirijwe n’uwa nyuma mu bagore wo Rayon Sports WFC yakinnye na Police WFC. Rayon Sports yegukanye igikombe itsinze 2-0.

    Mu bagabo, APR FC ni yo yari ifite iki gikombe kuko umwaka ushize yayegukanye itsinze Rayon Sports 2-0.

    Rayon Sports iheruka icya 2023 ikaba yashakaga kwegukana iki gikombe kugira ngo yirinde ko umwaka wayo waba impfabusa.

    Ku munota wa kabiri w’umukino, APR FC yabonye uburyo ku mupira wazamukanywe na William Togui Mel, awuha Dao wahisa aha Ruboneka ateye mu izamu ugarurwa n’ubwugarizi bwa Rayon Sports.

    APR FC yongeye kubona amahirwe ku munota wa 16 ku mupira Yunusu yacomekeye Ouattara ariko ataye mu izamu, unyura hejuru yaryo.

    APR FC yarimo ubona ari yo irimo ishaka kurema uburyo bwinshi, yongeye kubona amahirwe ku munota wa 24 ku mupira Memel Dao yaturukanye mu kibuga hagati akinjira mu rubuga rw’amahina ariko ataye mu izamu unyura hejuru yaryo.

    Ku munota wa 29, Niyomugabo Claude yongeye guhindura umupira ariko umunyezamu Kwizera Olivier awufata mu buryo bworoshye.

    Ku munota wa 40, Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere ku mupira wari uhinduwe na Kabange, Asman ashyiraho umutwe ariko Niyigena Clement awukuramo.

    Ku munota wa 41 Rayon Sports yahise ibona penaliti ku ikosa Hakizimana Adolphe yakoreye Ndikumana Asman wahise anayitera arayinjiza. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    APR FC yagarutse mu gice cya kabiri ishaka kwishyura ndetse binayihira hakiri kare ku munota wa 51, ubwo William Togui Mel yayitsindiraga igitego n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Cheikh Djibril Ouattara. Umukino warangiye ari 1-1 bahita bitabaza penaliti.

    Rayon Sports; Emery Bayisenge, Mugisha Didier bazinjije Kwizera Olivier yayihushije, Ndikumana Asman umunyezamu ayikuramo

    APR FC; Hakim Kiwanuka, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude na Denis Omedi bazinjije.

    APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yegukanye-igikombe-cy-amahoro-itsinze-rayon-sports.html