Author: webrwanda

  • Uko agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2025 kari kugenda;

    12:43′ Abakinnyi 63 nibo bari mu isiganwa nyuma yuko abaritangiye ari 69. Ni nyuma yuko Umubiligi Duarte Marivoet w’imyaka 20 ukinira Ikipe ya UAE, wegukanye Agace ka Gatanu arivuyemo mukanya bitewe n’impanuka yakoze.

    Umunyarwanda Nzafashwanayo Jean Claude n’Umunya-Israel Itamar Einhorn bo bavuye mu isiganwa ku wa Gatanu.

    12:29’ Umubiligi Duarte Marivoet w’imyaka 20 ukinira Ikipe ya UAE, wegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2025 kavaga i Rusizi kerekeza i Huye ku ntera y’ibilometero 144 avuye mu isiganwa nyuma yuko yari mu mpanuka yari yatumye isiganwa riba rihagaze

    12:27′ Isiganwa ryongeye gukomeza mbere yuko  abakinnyi barangiza  ikilometero 1 kitabarwa 

    12:06′ Isiganwa ribaye rihagaze nyuma yuko umukinnyi wa Ethiopia, Amanuel Gidey, aguye mbere yo kugera ahabarirwa ibihe.  

    Iyo umukinnyi agize ikibazo mu gihe isiganwa Nyakuri ritaratangira abakinnyi bahita bahagarara akabanza akitabwaho ubundi rikabona gukomeza.

    12:00: Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda karatangiye.Abakinnyi bagiye kugenda ikilometero 1 kitabarwa.

    AMAFOTO YA MBERE Y’UKO AGACE KA KARINDWI KA TOUR DU RWANDA 2025 GATANGIRA GUKINWA 

    Isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda rimaze kuba ikimenyabose! 

    Iri siganwa ryitabirwa n’abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by’u Rwanda.

    Kuri ubu riri gukinwa ku nshuro ya 17 kuva rigizwe mpuzamahaganga, ikaba ari inshuro ya 7 riri ku kigero cya 2,1.

    Ibyo kwitega mu gace k’uyu munsi;

    Abasesenguzi b’umukino w’igare bavuga Henok Mulubrhan (Eritrea) ari umukinnyi uza kuba ari inkazi kuri Fabien Doubey umurusha amasegonda atandatu (6″) ku rutonde rusange. 

    Ku ruhande rw’u Rwanda, abakinnyi b’Abanyarwanda no baraza gukora cyane batwara Masengesho Vainqueur kugira ngo ataza gutakaza ibihe ku rutonde rusange bityo akaba yava mu 10 ba mbere 

    Kugeza ubu Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies niwe wa Mbere ku rutonde rusange aho amaze gukoresha amasaha 19, iminota 35 n’amasegonda 12.

    Akurikirwa na Henok Mulubrhan umuri inyuma amasegonda 6 na Olivier Mattheus we urushwa amasegonda 11.

    Abanyarwanda baza hafi ku rutonde rusange ni Masengesho Vainqueur uri ku mwanya wa 7 aho arushwa amasegonda 51 n’uwa Mbere, Eric Manizabayo uri ku mwanya wa 12 akaba arushwa umunota 1 n’amasegonda 23 ndetse na Mugisha Moise uri ku mwanya wa 18 akaba arushwa iminota 8 n’amasegonda 41.

    Nahom Araya yegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda ya 2025

    Nahom Araya w’Ikipe y’Igihugu ya Eritrea yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2025 kavaga mu karere ka Nyanza kerekeza mu mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia ku ntera y’ibilometero 131,5.

    Aka gace kakinwe ku munsi wejo kuwa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe yakegukanye akoresheje amasaha 3, iminota 9 n’amasegonda 23.

    Duarte Marivoet yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda ya 2025

    Umubiligi Duarte Marivoet w’imyaka 20 ukinira Ikipe ya UAE, yegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2025 kavaga i Rusizi kerekeza i Huye ku ntera y’ibilometero 144.

    Uyu Mubiligi yakegukanye akoresheje amasaha 4, iminota 5 n’isegonda 1.

    Joris Delbove yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda ya 2025

    Umufaransa Joris Delbove ukinira Ikipe ya TotalEnergies niwe wegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2025 kavaga Rubavu kerekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 95,1.

    Brady Gilmore ni nawe wegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2025

    Nyuma yuko Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech, ariwe wari wegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2025 yanegukanye agace ka Kane kavaga i Musanze kerekeza i Rubavu ku ntera y’ibilometero 121 amasaha 2, iminota 55 n’amasegonda 14.

    Brady Gilmore yegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda ya 2025

    Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech, yegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda ya 2025 kavaga mu mujyi wa Kigali kuri MIC kakaba kasorejwe i Musanze ku ntera y’ibilometero 121.Yanegukanye amasaha 3 n’amasegonda 39.

    Henok Mulubrhan yegukanye agace Ka mbere ka Tour du Rwanda ya 2025

    Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan w’imyaka 25 ubitse Tour du Rwanda ya 2023 yegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda ya 2025 kavaga i Rukomo mu karere ka Gicumbi kerekeza mu karere ka Kayonza ku ntera y’ibilometero 157,8.

    Aka gace Kari kare kare muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka yakegukanye akoresheje amasaha 3, iminota 57 n’amasegonda 52.

    Aldo Taillieu yegukanye prologue ya Tour du Rwanda 2025

    Umubiligi Aldo Taillieu w’imyaka 20 ukinira Lotto Dstny Devo Team niwe wegukanye Prologue ya Tour du Rwanda 2025 yatangijwe na Perezida wa Repubilika y’u Rwanda,Paul Kagame tariki ya 23 Gashyantare 2025.

    Ni Prologue yahagurukiye kuru BK Arena gasoreza mu marembo ya Stade aho abakinnyi ku giti cyabo basiganwe n’ibihe ku ntera y’ibilometero 3,4.

    Uyu mukinnyi ukomoka mu Bubiligi niwe wakoresheje ibihe bito kurusha abandi aho yakoresheje iminota itatu n’amasegonda 48 ndetse agahita anambara umwenda w’umuhondo.

    Perezida Kagame na Perezida wa UCI nibo batangije Tour du Rwanda ya 2025

    Joseph Blackmore niwe ufite Tour du Rwanda iheruka ya 2024

    Umwongereza ukinira Israel Primier Tech,Joseph Blackmore yegukanye iri siganwa ry’amagare mu mwaka ushize nyuma yo kwegukana agace ka nyuma karyo ka KCC-KCC kakinwe ku ntera y’ibilometero 73.6 tariki ya 25 Gashyantare 2024.

    Yari yanegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 ka Musanze-Kigali (Mont Kigali) ku ntera y’ibilometero 93,3, kakinwe ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024. Yakoresheje 2h12’44”.

    Joseph Blackmore yari yegukanye aka gace ka Gatandatu mu gihe yizihizaga isabukuru y'amavuko 21 y'amavuko, kuko yavutse tariki 23 Gashyantare 2003.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Joseph Blackmore w'imyaka 22 y'amavuko yavuze ko yishimiye kwegukana agace ka Munani kamugejeje ku kwegukana Tour du Rwanda. Ati 'Ni ku nshuro ya mbere ndi kumwe ya Israel Primier Tech. Ndishimye cyane.''

    Imwe mu mibare n’amateka ya Tour du Rwanda kuva igizwe mpuzamahanga 

    Tour du Rwanda imaze kwegukanwa n’abakinnyi 14 mu nshuro 16 imaze gukinwa, abo akaba ari: Jelloul Adil (2009), Teklehaimanot Daniel (2010), Reijnen Kiel (2011), LillDarren (2012), Girdlestone Dylan (2013), Ndayisenga Valens (2014,2016), Nsengimana Jean Bosco (2015), Areruya Joseph (2017), Mugisha Samuel (2018), Kudus Merhawi (2019), Testatsion Natnael (2020, 2022), Rodriguez Cristian (2021), Mulubrhan Henok (2023 ) na Joseph Blackmore.

    Restrepo Jhanatan ukomoka muri Colombia ni we umaze kwegukanye uduce twinshi twa Tour du Rwanda tugera kuri 6, akaba akurikirwa na Ndayisenga Valens Eyob Metkel na Nsengimana Jean Bosco. 

    Testatsion Natnael na Ndayisenga Valens nibo bakinnyi bafite Tour du Rwanda nyinshi (2) abandi bakaba bafite imwe.

    Abakinnyi 3 bamaze kugera kuri Podium inshuro nyinshi mu duce twa Tour du Rwanda, ni Restrepo Jhonathan (8) wabaye uwa mbere inshuro 6 aba uwa kabiri inshuro 2, ndetse aba uwa gatatu inshuro 1. 

    Eyob Metkel (12), yegukanye uduce 5, aba uwa kabiri inshuro 4 aba uwa gatatu inshuro 3. Ndayisenga Valens (10), yegukanye uduce 5, aba uwa kabiri inshuro 4 aba uwa gatatu inshuro 1.

    Merhawi Kudus ukomoka muri Eritrea, niwe wegukanye agace ka Tour du Rwanda ari muto, akaba yari afite imyaka 18 n’iminsi 301, aha bikaba byari mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda ya 2012, ubwo abakinnyi bavaga Kigali bajya Nyagatare. 

    Umunyarwanda uza hafi ni Ndayisenga Valens uza ku mwanya wa 5, kuko yabikoze mu 2013, afite imyaka 19, iminsi 322 mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda Rwamagana Musanze.

    SMET Guy niwe mukinnyi wegukanye agace ka Tour du Rwanda akuze, akaba yarabizikoze mu 2011, mu gace ka ka Gatanu Gitarama Butare, aho yari afite imyaka 39 n’iminsi 293. 

    Biziyaremye Joseph niwe mukinnyi w’umunyarwanda wegukanye agace ka Tour du Rwanda akuze aho yari afite imyaka 26 n’iminsi 325, mu 2014 mu gace ka gatanu kavaga Rubavu kajya i Nyanza.

    Mugisha Samuel niwe mukinnyi wegukanye Tour du Rwanda ari umwana (afite imyaka mike) akaba yarabikoze yegukana Tour du Rwanda ya 2018, ubwo yari afite imyaka 20 n’iminsi 250. Lill Darren niwe wegukanye Tour du Rwanda akuze aho yabikoze muri Tour du Rwanda ya 2012, afite imyaka 30 n’iminsi 97.

    AMWE MU MAFOTO YARANZE AGACE KA 6 KA TOUR DU 2025

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152947/live-agace-ka-nyuma-ka-tour-du-rwanda-ya-2025-152947.html

  • Matthew Stafford Yasinye Amasezerano Mashya na Los Angeles Rams, Avugwaho na McVay, Giants na Garoppolo #rwanda #RwOT

    Matthew Stafford

    Los Angeles Rams yatangaje ko yasinyishije Matthew Stafford amasezerano mashya, bikaba bivuze ko nta bwumvikane bw'ubucuruzi (trade) bwashobokaga bumujyana mu yindi kipe. Ibi byahagaritse amakuru yavugaga ko ashobora kugenda, bituma Stafford aguma muri Rams muri sezoni ya 2025, ari nayo ye ya gatanu mu ikipe.

    Ibikubiye mu masezerano mashya ya Stafford

    Ikipe ya Las Vegas Raiders na New York Giants zari zagaragaje ubushake bukomeye bwo kugura uyu mukinnyi w'imyaka 37, ariko ibiganiro n'ikipe ya Rams byarangiye hagizwe amasezerano mashya. Amakuru ahari ubu ntiyerekana ibijyanye n'amafaranga Stafford azajya ahembwa cyangwa uburyo amasezerano azubahirizwa ku ngengo y'imari y'ikipe.

    Nk'uko byatangajwe na Ian Rapoport wa NFL Network, amasezerano ya Stafford azashyirwaho umukono mu byumweru biri imbere. Ubusabe bwo kugumana uyu mukinnyi bwatumye Rams itanga amasezerano mashya kuri left tackle Alaric Jackson. Gusa ibijyanye n'amafaranga Stafford azishyurwa n'imiterere y'aya masezerano bizatangazwa neza mu itangira ry'umwaka mushya wa shampiyona (New League Year) muri uku kwezi.

    Ubwumvikane hagati ya Stafford na Sean McVay

    Mbere y'uko Stafford asinyira Rams, yari agifitanye ibiganiro n'umutoza mukuru Sean McVay. Nk'uko byatangajwe na Albert Breer wa Sports Illustrated, Stafford yifuzaga kuguma muri Los Angeles kugira ngo akomeze gukorana na McVay. Ikipe ya Rams yari yageze muri Divisional Round ya Playoffs ya 2024, kandi igomba gutangira umwaka mushya w'imikino ifite intego yo kugera kure.

    Ifoto: Matthew Stafford ari kumwe na Sean McVay mu mukino wa Playoffs 2024

    Ikipe ya Raiders na Giants zari hafi gusinyisha Stafford

    Las Vegas Raiders niyo yabonwaga nk'ishobora kugura Stafford mu gihe ibiganiro byari bikomeje. Hari hagezweho ubwumvikane kuri amasezerano, ariko New York Giants nayo yari yagaragaje ubushake bukomeye bwo kumwegukana.

    Nk'uko Connor Hughes wa SNY abitangaza, Giants yari yiteguye gutanga amasezerano arenga miliyoni $50 ku mwaka. Paul Schwartz wa New York Post nawe yemeje ko Giants yari yemeye gutanga amasezerano y'imyaka ibiri afite agaciro hagati ya miliyoni $90 na $100. Ibi bivuze ko General Manager wa Giants, Joe Schoen, agomba gushakisha undi mukinnyi ukomeye kuri uyu mwanya.

    Ifoto: Matthew Stafford asuhuza abakinnyi ba New York Giants nyuma y'umukino

    Jimmy Garoppolo na Aaron Rodgers nabo bagaragaye mu biganiro

    Iyo Stafford agurishwa, hari amazina abiri yari yitezweho kuza kumusimbura muri Rams. Dianna Russini wa The Athletic yatangaje ko Aaron Rodgers wari ufite imyaka 41, yari mu bazwi ko bashoboraga kuzamurwa mu mwanya wa Quarterback. Jimmy Garoppolo nawe wari umaze umwaka umwe muri Rams nk'umusimbura wa Stafford, yari yitezweho kuba umusimbura we w'igihe kirekire.

    Garoppolo ubu ni umukinnyi wigenga, ariko Rams ishobora kumugumana nk'umusimbura wa mbere wa Stafford mu 2025. Niba bitabaye, Rams ishobora kwitabaza Stetson Bennett, umukinnyi utarakina umukino n'umwe wa NFL muri shampiyona isanzwe.

    Amasezerano mashya ya Matthew Stafford na Rams ni intambwe ikomeye mu guharanira ko iyi kipe ikomeza gutanga umusaruro mwiza mu mwaka wa 2025. Mu gihe Stafford agumye muri Rams, abafana b'iyi kipe bagiye kubona ubudasa mu mikinire ye, ndetse n'iyi kipe irakomeza kuba imwe mu zihatanira igikombe cya Super Bowl.

    Abafana ba NFL bazakomeza gukurikira ibibera muri shampiyona, bareba niba Stafford azashobora gutwara igikombe cye cya kabiri mu mwuga we nk'umukinnyi wa Los Angeles Rams.

    Source : https://kasukumedia.com/matthew-stafford-yasinye-amasezerano-mashya-na-los-angeles-rams-avugwaho-na-mcvay-giants-na-garoppolo/

  • Abakoresha umuhanda bashishikarijwe kugira uruhare mu gukumira impanuka n'ingaruka zazo – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe ubushakashatsi bw'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) bugaragaza ko impanuka zo mu muhanda ziri mu bitwara ubuzima bw'abantu benshi ku Isi, kuko zihitana abasaga miliyoni 1.3 buri mwaka.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko buri wese abigize inshingano; inyinshi muri izo mpanuka zakumirwa bitewe n'uko umubare munini wazo uterwa n'uburangare bw'abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga.
    Amwe mu makosa akunze kugaragara ateza impanuka harimo; kugendera ku muvuduko ukabije, kunyuranaho nabi mu muhanda, gutwara banyoye ibisindisha, gucomokora utugabanyamuvuduko, gutwara bananiwe n'ibindi.

    ACP Rutikanga ati 'Gukumira no kurwanya impanuka bisaba uruhare rwa buri wese. Ntabwo ari iby'abantu bamwe gusa; niyo mpamvu duhereye nko ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, hashingiwe ku makosa yavuzwe haruguru, abagenzi ntibakwiye kurebera umushoferi ukora amwe muri yo, mu gihe abatwaye. Yaba abatwara imodoka cyangwa za moto zabo, tubabwira buri munsi kwirinda ayo makosa ndetse n'abanyamaguru tukabibutsa ko impanuka itarobanura uwo itwara bityo ko bakwiye kugenda mu muhanda bubahiriza ibiwugenga.'

    yakomeje avuga ko impanuka zigizwemo uruhare n'abatwara ibinyabiziga by'umwihariko kubera amakosa bakoze zigatwara ubuzima bw'abantu, bazajya babihanirwa by'intangarugero.
    Ati 'Impanuka iyo zibaye zigira ingaruka nyinshi k'uyikoze, umuryango we n'igihugu muri rusange; uwo idahitanye imusigira ubumuga, abandi zikabapfakaza, abandi zikabasiga ari imfubyi, zikanasiga n'izindi ngaruka zirimo no gutakaza icyizere cy'ubuzima. Mu gihe rero hari uburyo bwo kuba wazikumira wirinda amakosa, niyo mpamvu uzigiramo uruhare abiryozwa nk'uko amategeko abiteganya.'

    Mu kiganiro twagiranye n'umwe mu bagizweho ingaruka n'impanuka, Rwampungu Meshack, aratanga ubuhamya bw'imibereho atarakora impanuka n'uko abayeho nyuma yaho agira n'inama abakoresha umuhanda.

    Uyu munyabigwi wakanyujijeho mu mukino w'intoki wa Basketball, yavutse nk'abandi, ariga, akura akina nk'abandi bana bose kugeza ubwo yaje kumenyekana cyane muri uyu mukino.

    Rwampungu avuga ko atarakora impanuka yari umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya KCB n'ikipe y'igihugu. Ku itariki ya 1 Werurwe 2015, nibwo yakoze impanuka ahitwa mu Nkoto mu karere ka Kamonyi, ubwo Coaster yari arimo na bagenzi be yagonganaga na Fuso bagiye gukina mu Ntara y'Amajyepfo mu karere ka Huye.

    Ati 'Imodoka twarimo yashatse kunyura ku yari iri imbere yacu, ariko shoferi atahabona neza, nibwo twahise duhura na Fuso yaturukaga aho twajyaga turagongana. Nahise mugara igice cyo hepfo, guhera mu rukenyerero kumanura ku maguru, ntihongeye gukora biturutse kuri iyo mpanuka twakoze tujya gukina mu Karere ka Huye.

    Impanuka yatumye ntakabya inzozi nakuranye zo kuzaba umukinnyi w'izina riremereye, ukina muri Shampiyona zikomeye kandi utanga umusaruro mu ikipe y'igihugu cyanjye.'

    Avuga ko n'ubwo yamugaye ataheranywe n'agahinda ahubwo yafashe iya mbere mu gufatanya na Polisi mu bukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda binyuze muri gahunda ya Gerayo Amahoro hagamijwe guhindura imyumvire y'abatwara ibinyabiziga bidahwema kudutwara ubuzima bw'abanyempano batandukanye n'izindi nzirakarengane.

    Yagize ati 'Nubwo mfite ubumuga ntabwo naheranwe n'agahinda ngo numve nitereye icyizere, nyuma y'ibyambayeho numvise hari umusanzu natanga wo gukangurira abakoresha umuhanda kwirinda impanuka, mbinyujije muri Association yitwa 'Sport for wheel' dukora ikipe ikina hifashishijwe igare. Twaje kuyigira gahunda ngarukamwaka dukora buri tariki ya 1 Werurwe, kuko ari nawo munsi nakoreyeho impanuka.'

    'Twibutsa abatwara ibinyabiziga ingaruka n'uburemere bw'impanuka, tubagaragariza ibyo bakwiye kwirinda usanga kenshi biteza impanuka nk'uko Polisi idahwema kubitwibutsa muri gahunda yayo nziza ya Gerayo Amahoro. Bidufasha no kwibutsa ababana n'ubumuga butandukanye ko badakwiye kwiheba cyangwa ngo bahezwe kuko nabo hari umusanzu batanga mu kubaka sosiyete.'

    Rwampungu yashishikarije abatwara ibinyabiziga n'abandi bose bakoresha umuhanda, kumva neza bagasobanukirwa kandi bagakurikiza ubutumwa Polisi ibaha bwo gukoresha umuhanda neza, binyuze muri gahunda ya Gerayo Amahoro kuko atari ubutumwa bukwiye guhita gusa ahubwo ari ubutumwa bukiza kandi bubarinda guhura n'ibimeze nk'ibyamubayeho byo kugira ubumuga, bakarinda ubuzima bwabo n'ubw'abandi basangiye umuhanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoresha-umuhanda-bashishikarijwe-kugira-uruhare-mu-gukumira-impanuka-n

  • Minisitiri wo mu Bwongereza yemeye ko yabeshyeye Amb.Nduhungirehe ku bwicanyi bwa ADF – #rwanda #RwOT

    Ku wa 26 Gashyantare 2025 ubwo yari imbere y'abagize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Collins of Highbury yabajijwe ibijyanye n'impfu z'abakirisitu 70 baherutse kwicwa n'umutwe wa ADF, hakoreshejwe imihoro n'inyundo.

    Imirambo y'aba bantu uko ari 70 yasanzwe mu rusengero muri teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Mu gusubiza, Minisitiri Collins of Highbury yahise avuga ko yahuye na Minisitiri Nduhungirehe i Genève bakabiganiraho, ariko u Rwanda rugahakana ibirego byose rushinjwa.

    Ni imvugo yongereye ikibatsi mu mubano wajemo agatotsi hagati y'ibihugu byombi, ndetse u Rwanda rwabigaragaje nk'ubujiji no gushaka kuyobya Isi ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba wa RDC.

    Ku wa 28 Gashyantare 2025, Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda yahise ahamagazwa ngo atange ibisobanuro kuri iyi ngingo.

    Nyuma y'aho Minisitiri Collins ashobora kuba yarumvise uburemere bw'ikosa yakoze, ahitamo kwandika ibaruwa igaragaza ko yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ibinyoma.

    Minisititri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yabwiye The New Times ko ku wa 1 Werurwe 2025 yabonye ibaruwa yandikiwe na Minisitiri Collins igaragaza ko u Rwanda ntaho ruhuriye n'umutwe w'iterabwoba wa ADF.

    Ati 'Twabonye ibaruwa ariko ntabwo yigeze asaba imbabazi.'

    Amakuru ahamya ko muri iyi baruwa, Collins yahamije u Rwanda ntaho ruhuriye n'umutwe w'iterabwoba wa ADF ndetse ko atigeze aganira na Minisitiri Nduhungirehe ku byerekeye igitero uyu mutwe wagabye.

    Biteganyijwe kandi ko Collins yandikira ibaruwa Lord Alton wamubajije ikibazo ku gitero cya ADF kugira ngo hakosorwe ibyavuzwe kandi bishyirwe mu nyandiko, bikazanatangazwa ku rubuka rw'Inteko Ishinga Amategeko.

    Umubano hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza watangiye kuzamo agatotsi nyuma y'uko iki gihugu gitangaje ko kigiye gufatira u Rwanda ibihano kubera ibirego rushinjwa byo gutera inkunga umutwe wa M23 no kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, ariko rwo rukabihakana ndetse rukanerekana ibimenyetso bifatika.

    U Rwanda rushinja u Bwongereza kwihutira gufata uruhande mu bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

    U Rwanda kandi rwerekana ko rutewe impungenge n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorana n'ingabo za FARDC, Abarundi, abacanshuro b'Abanyaburayi na SAMIRDC muri kilometero nke cyane uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC bagamije gukuraho ubutegetsi mu Rwanda, bityo rukavuga ko rudateze gukuraho ingamba z'ubwirinzi zashyizweho mu gihe uyu mutwe ugihari.

    Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Afurika, Collins of Highbury yandikiye Minisitiri Nduhungirehe ahamya ko u Rwanda ntaho ruhuriye na ADF


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-bwisubiyeho-butangaza-ko-u-rwanda-ntaho-ruhuriye-n-umutwe-w

  • Amateka y'u Rwanda, uko yinjiye muri FPR no gukira 'stroke': Ikiganiro na Dr. Sezibera – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wavukiye i Ngozi mu Burundi agakurira muri Uganda, na we yari mu basore n'inkumi bafashe icyemezo gikomeye cyo kureka ibyo yakoraga, ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu ubwo yari asoje amasomo ye mu buvuzi.

    Nyuma yo kubohora u Rwanda yakoze imirimo itandukanye, haba muri Guverinoma, mu Nteko Ishinga Amategeko, guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu, iyo mu Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS n'ahandi.

    Icyakora mu myaka nk'itanu ishize ntabwo yari akigaragara muri politiki cyane, atari uko yayiretse ahubwo kubera ibibazo by'ubuzima butari bwifashe neza.

    Mu kiganiro The Long Form yagiranye Sanny Ntayombya, Amb Dr. Sezibera yaragaraje uko ubuzima bwe buhagaze, yongera gushimangira ko ari Inkotanyi cyane ko ari mu barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi yashinzwe mu myaka 38 ishize.

    Ku wa 07 Mutarama 2025, Dr. Sezibera yanditse ku rukuta rwe rwa X amagambo agira ati 'Mu kwirinda ibyo shidikanya, utanyise Inkotanyi twabipfa.'

    Abajijwe impamvu y'iyo mvugo. Uyu muhanga mu by'ubuvuzi yavuze ko byaje ubwo yari ari kuganira n'inshuti ze, azisobanurira aho izina Inkotanyi ryavuye, anabasobanurira inkuru ya FPR-Inkotanyi.

    Ati 'Icyo gihe nagaragazaga ko nterwa ishema cyane no kuba ndi umwe mu bagize FPR-Inkotanyi. Ni bwo nanditse biriya ntebya. Ibihe byiza byanjye bya mbere nagize ni igihe nafataga icyemezo cyo kuba Inkotanyi.'

    Kuba Inkotanyi byeruye ni icyemezo cyaturutse ku mibereho mibi we n'Abanyarwanda bari barabujijwe uburenganzira bwabo ku gihugu, ibibazo bahuraga na byo, bituma bahurira mu matsinda atandukanye yatumaga baganira ku buryo bwo gutaha iwabo.

    Ati 'Mu 1987, Umuryango FPR-Inkotanyi uvukira muri Uganda njye na bagenzi banjye turi mu ba mbere barahiriye kuba abanyamuryango bawo. Twari muri Kaminuza ya Makerere. Abo twari kumwe baracyariho ariko abandi bitabye Imana. Mu buryo budasubirwaho ninjiye muri FPR-Inkotanyi ubwo yashingwaga mu 1987.'

    Mu 2019 Dr Sezibera yagize ibibazo bya stroke, ha handi imitsi yo mu bwonko igira ikibazo, amaraso akavura, ayavuze akabuza andi gutambuka, ibishobora gutwara ubuzima bw'uwo byabayeho mu gihe ataba atabawe vuba.

    Ni ibintu byamubayeho bimitunguye ariko umuryango we na Guverinoma y'u Rwanda baramufasha ubu akaba ari mu rugendo rwo gukira.

    Dr Sezibera agaragaza ko ashimira Imana ku kuba yararokotse iyo stroke, uyu munsi akaba ameze neza, agashimira cyane ubuyobozi bw'Igihugu buhora bushyize imbere imibereho myiza y'abaturage, kuko bwamubaye hafi mu buryo butaziguye.

    Ati 'Urugendo rwo gukira rwari rurerure cyane. Ariko ubu meze neza cyane.'

    Amb Dr Sezibera yavuze ko bihawe agaciro ndetse bigashyirwamo ingufu, ibihugu bya EAC byakwihuza

    Abajijwe niba yarigeze yumva yinubiye ibibazo by'ubuzima bukomeye yahuye na bwo yewe bikaza no mu bihe yari atangiye gusoroma imbuto z'igihugu yarwaniriye, yagaragaje ko bitamubayeho.

    Ati 'Nabayeho igihe kinini kiruta icyo natekerezaga mu 1994. Uyu munsi icyizere cyo kubaho ni imyaka 69. Muri ubwo buryo ndacyafite imyaka yo kubaho. Sinabura gushima ko niboneye ku bitangaza by'ubuzima mu Rwanda ndetse ngashyiraho n'uruhare rwanjye. Ku bw'amahitamo sinari guhitamo kugira stroke, ariko narayigize ndayikira ndetse ubuzima buracyakomeje.'

    Aya magambo yuzuye icyizere n'uburyo bwo kudaheranwa n'ibibi, ni na byo uyu muhanga mu buvuzi asaba urubyiruko rushobora kumva ko rwahuye n'ibibazo rukumva ko byacitse.

    Agaragaza ko nubwo ibibazo bizahoraho, abantu bagomba kwishingikiriza ku migisha bahura na yo mu buzima bwabo, bikabafasha no guhangana na za kidobya bashobora guhura na zo mu buzima.

    Ubudasa bw'u Rwanda rw'ubu, inkomoko yo mu 6000 mbere ya Yezu

    Amb Dr Sezibera yabajijwe ku bituma u Rwanda rutera imbere umunsi ku wundi, yagaragaje ko u Rwanda rwabayeho igihe kirekire kurusha ibindi bihugu ndetse birimo n'ibyarukolonije, ku buryo ibiri kuba ubu ari umurage wo hambere.

    Ati 'Nk'u Bubiligi uyu munsi buracyahanganye no gukomeza gushaka icyatuma buba igihugu. Amateka y'u Rwanda ni aya kera kuva mu myaka ya 6000 mbere ya Yesu.'

    Yashimangiye ko u Rwanda rwatangiye kwiyubaka nk'igihugu mu myaka ibihumbi na mbere y'uko Abanyaburayi baruzamo.

    Byagizwemo uruhare Abacurabwenge, bahoraga i Bwami bafite inshingano zo kugaragaza amateka uko yasimburanaga.

    Ni amateka kandi yabaga mu buryo bw'ibisigo, ibitekerezo byose bigamije guhererekanya amateka y'u Rwanda kuva muri iyo myaka yose.

    Amb Dr. Sezibera yavuze ko ibyo byajyanaga no kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye i Bwami, ibintu avuga ko ari umwihariko utapfa no gusanga muri ibyo bihugu bindi bya gashakabuhake.

    Ati 'Ikindi cyari uburinganire n'ubwuzuzanye aho abagabo n'abagore bose bagiraga uruhare mu butegetsi. Ubwami bw'u Rwanda bwayoborwaga n'abantu babiri, habaga umwami wagombaga buri gihe kuyoborana n'umugabekazi. Umugabekazi yatoranywaga mu buryo bwitondewe, ndetse imbaraga nyinshi zashyirwaga mu gutoranya uzaba umugabe kazi, kurusha uko byagendaga ku gutoranya umwami. Iyo ngingo yo kuba hagombaga kuba abagabo n'abagore bagira uruhare mu buyobozi ni umwihariko w'u Rwanda.'

    Ubwo buryo bw'imiyoborere, Amb Dr Sezibera agaragaza ko bwakomejwe na FPR-Inkotanyi mu mishinga yarwo, akagaragaza ko ari ho hakomowe ibijyanye n'ubumwe bw'Abanyarwanda, ubwiyunge no kubabarirana, ihame ry'uburinganire n'ibindi.

    Amb Dr. Sezibera yagaragaje ko u Rwanda rwahoze rugira indangaciro na kirazira bivuze ko rwimirizaga imbere ibikwiriye ibidakwiriye bikarwanywa, ariko akavuga ko ari agahomamurwa kuboba bimwe mu bihugu ubu bishaka kurwigisha icyo uburenganzura bwa muntu buvuze.

    Amb Dr Sezibera (ibumoso) ari kumwe n’Umunyamakuru Sanny Ntayombya

    Umushinga ugira ibihugu bya EAC igihugu kimwe uracyashoboka

    Amb Dr. Sezibera yanabajijwe impamvu kugira Afurika y'Uburasirazuba igihugu kimwe gifite ubuyobozi, ifaranga n'ibindi byose bimwe bikomeje kudindira, yagaragaje ko ari umushinga umushinga yahoze aharanira kugeza uyu munsi.

    Yavuze ko uko abatuye icyo gice babagaho mu myaka yo hambere mbere y'ivuka rya Yezu, aho bakoreraga hamwe n'ubu muri iyi Si ikataje mu iterambere na byo byashoboka.

    Ati 'Kuki tutabikora? Kuko haba mu buryo bwa politiki, imibereho myiza y'abaturage, ubw'ubukungu byose bifite akamaro.'

    Amb Dr Sezibera yavuze ko mu masezerano ya EAC hari ibyiciro bine by'imikoranire bigamije kuhuza ibihugu bya EAC harimo guhuza za gasutamo, isoko rusange, guhuza ifaranga n'uburyo bwo kwihuza, EAC ikaba nk'igihugu kimwe kigizwe na za leta zigenga (confederation).

    Ati 'Ubwo nari muri EAC ni ikibazo nakunze kugaragaza. Bamwe bavuga ko bitashoboka ko EAC iba igihugu kuko hari impungenge zitandukanye. Twaravuze ngo reka dushyireho itsinda ryo gusesengura izo mpungenge rimenye izo ari zo ndetse rizikemure.'

    Iryo tsinda ryashyizweho ndetse rijya gukora akazi ryahawe, bakora raporo itomoye igaragaza izo mbogamizi zose n'uburyo bwo kuzikemura.

    Amb Dr. Sezibera agaragaza ko icyagaragaye ari uko ubwo bwoba n'impungenge zari mu bitekerezo by'abanyepolitiki mu nzego zitandukanye za EAC kurusha uko zari mu baturage bose.

    Bamwe bagaragazaga impungenge ku busugire n'imikorere y'ibihugu byabo, icyakora birasesengurwa bigaragara ko ibihugu byakwihuza, izo mpungenge zigakemurwa binyuze mu kizwi nka 'confédération.

    Ni uburyo ibihugu byihuza ariko bigakomeza kurinda ubusugire bwabyo bikaba bifite imiyoborere yabyo yihariye nk'ibisanzwe ariko bifite ubundi buyobozi hejuru bugenzura iryo huriro.

    Amb Dr. Sezibera yavuze ko kugira EAC igihugu kimwe ari ibintu bimaze igihe kirekire kuko ari igitekerezo cyatangiye mu 2007, hafi imyaka 18 abantu bizengurukaho batagira icyo bakora.

    Yavuze ko ibihugu byo muri EAC byakwihuza mu buryo bukomeye kabone nubwo ibyo bihugu byaba bifite indangagaciro zitandukanye, ko amasezerano ya EAC yabishyizeho umucyo, ndetse n'uko byagenda, ko ibihugu byitabira iyo gahunda bijyanye n'ubushake bwabyo n'aho bibona inyungu rusange.

    Ati 'Nk'urugero. Ubu abaturage bo mu Rwanda, Uganda na Kenya bakoresha ingangamuntu nk'uburyo mw'inzandiko z'inzira muri ibyo bihugu uko ari bitatu. Ni icyemezo cyafashwe mu myaka myinshi ishize, hasabwa ko ibihugu bigomba kugikora muri EAC. Ibi bihugu uko ari bitatu byo byumva bifite ubushake bwo kubikora ubwabyo mu gihe ibindi bitabikora, ariko ibyo ntibyabuza ibindi gukomeza.'

    Uko bimeze ku bijyanye no kugenderanirana ni na ko bimeze ku bijyanye no gukoresha ifaranga rimwe kuko hari ibihugu bifite ubushake bwigiye imbere kuri iyo ngingo kurusha ibindi ndetse ko nta kintu kigomba kubahagarika mu gihe bategereje abandi.

    Ati 'Kwihuza mufite indangagaciro zitandukanye birashoboka. Nimwihuze ku ndangagaciro mwumva mwemeranyaho ndetse mwagure urwo runana ku byo mwemeranyaho uko ibihe bisimburana, aho guhora muri hamwe nta kijya mbere. Mureke dutere imbere ku nzego twumvikanaho.'

    Amb Dr Sezibera yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda nyuma yo kugira uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu

    Yatanze urugero ku bwihuze nk'ubwo bwakoze, ubwo Mwalimu Julius Kambarage Nyerere na Abeid Amani Karume bemeje guhuza icyitwaga Tanganyika na Zanzibar kigahinduka Tanzania, nubwo hari ibyo ibyo bihugu bitumvikanagaho.

    Amb Dr. Sezibera yanagarutse ku bijyanye no gushyira mu masezerabo ibyaba byemeranyijwe n'iryo huriro, na cyane ko hari abava inyuma bakaba bahinduka nk'igihugu.

    Yatanze urugero ku biri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, aho abakuru b'ibihugu ba EAC bemeje ko ingabo z'uyu muryango zajya kugarura amahoro muri icyo gice cya Congo, ariko nyuma Kinshasa yonyine nta n'uwo igishije inama, bikarangira ifashe umwanzuro wo kwirukana izo ngabo, ikazana izirwanya byeruye M23 zo mu Muryango w'Ubufatanye mu by'Ubungungu w'ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo SADC.

    Yavuze ko nubwo ibyo kubahiriza ibyemezo byafashwe bikiri hasi, ariko ari ikintu abantu bagenda bakoraho uko bwije n'uko bukeye bigizwemo uruhare n'inzego zitandukanye.

    Amb Dr Sezibera yavuze ko ubwo yari Umunyamabanga Mukuru wa EAC, abanyapolitiki benshi bo mu Burasirazuba bwa RDC bashyiraga imbaraga mu busabe bwo kuba umunyamuryango wa EAC nk'icyo gice bitari igihugu cyose.

    Ati 'Byanakozwe na mbere y'uko RDC nk'igihugu cyinjira muri EAC. Abo banyapolitiki twababwiye ko bagomba kwinjira nk'igihugu ndetse birakunda. Icyakora ubona ko bitakozwe ku nyungu za bose, kuko ubibonera mu makimbirame akiriho ubu.'

    Amb Dr Sezibera muri iyi minsi hari ibibazo by'ubuyobozi bujegajega, ko abayobozi bamwe batakigira umubano wihariye n'abaturage babo, ari yo mpamvu ubu hari kugaragara ibibazo byagakwiriye kuba byarakemuwe kera.

    Ibyo ni byo bituma abaturage bamwe bashaka guhirika ubutegetsi, cyangwa kwifashisha ibindi bisubizo byo kwigobotora ingoyi, agasaba ko ibihugu bya Afurika bigomba kwitegura icyo kintu, ariko bikanoza umubano wabyo n'abaturage, kubaka ubushobozi udategereje ak'imuhana n'ibindi.

    Ati 'Perezida Paul Kagame na we aherutse kubigarukaho agaragaza ko Isi itakugomba ubuzima, ahubwo ni wowe ugomba guharanira kubaho. Niba udashoboye kwirinda uzapyinagazwa n'icyo bise umuryango mpuzamahanga. Uko ni ko kuri tugomba kubaka igihugu cyacu n'umugabane wacu nta yandi mahitamo. Niba umuntu atagushaka kuki wamwihomaho. Ibyo bivuze ko tugomba gusubiza amaso inyuma tukareba ibyo dukora mu bihugu byacu.'

    Amb Dr. Sezibera yavuze ko hagomba kubakwa sosiyete idaheza, abayobozi barajwe ishinga no gutegura ejo hazaza heza h'abaturage bikaba uko no ku kubanira n'abaturanyi ariko hatibagiranye icyo kubaka ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho.

    Amb Dr Sezibera yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rwe-rwo-gukira-n-ibyo-kugira-eac-igihugu-kimwe-ikiganiro-na-dr

  • Shemu yagumanye umwambaro wa Forzza Bet ku munsi wayihariwe muri Tour du Rwanda 2025 – #rwanda #RwOT

    Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda, kakinwe tariki ya 1 Werurwe, ubwo abasiganwa bavuye i Nyanza berekeza ku i Rebero, kegukanywe n'Umunya-Eritrea, Nahom Araya watanze abandi kugera kuri Canal Olympia.

    Muri iri siganwa ry'uyu mwaka, iyi sosiyete yazanye ubukangurambaga bwa 'BikorenaForzza', uburyo bushya bwo kwishyiriraho amafaranga yo gukinira ndetse no kwibikuriza ayo watsindiye, byose bigakorwa utarinze kugana cyangwa guhamagara iduka rya Forzza Bet.

    Ushobora kandi no gukina unyuze ku rubuga rwayo rwa http://www.forzza.rw/

    Forzza kandi yashimangiye ko yinjiye mu rugamba rwo guhanga imirimo kuko imiryango ifunguye ku bifuza gutunga amaduka y'ikoranabuhanga ( Virtual shop) , aho basabwa guhamagara umurongo utishyurwa 6677 kugirango bahabwa ubusobanuro burambuye.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Forzza Bet, Nshuti Thierry yatangaje ko yatunguwe n'urukumbuzi basangaye abanyarwanda.

    Ati 'Natunguwe cyane n'urukumbuzi twasanze abanyarwanda badufitiye. Rwatumye twiha umugambi wo gukomeza kubaha serivisi nziza uko dushoboye ndetse no kurushaho kubegera.'

    Forzza Bet ni izina ry'ubucuruzi bwa Sosiyete ya Baron Sports Gaming Ltd, yanditse kandi ikorera mu Rwanda. Intego zayo ni ugutanga serivisi zinoze, kandi ikaba ishishikajwe no guteza imbere uruganda rw'imikino n'imyidagaduro mu Rwanda.

    Ukeneye ibindi bisobanuro uhamagara umurongo wa telefoni utishyurwa 6677 cyangwa se ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, (X, Facebook, Instagram @Forzzagamingrwanda na WhatsApp: 0795307588).

    Ubwo Nsengiyumva Shemu yari amaze gushyikirizwa igihembo n’Umuyobozi Mukuru wa Forzza, Rutayisire Eric

    Nsengiyumva Shemu yongeye kwambara umwambaro w’uwahize abandi mu kuzamuka, utangwa na Forzza Bet

    Muri iyi Tour du Rwanda 2025, Forzza yafunguye ishami rishya i Kamembe mu karere ka Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/shemu-yagumanye-umwambaro-wa-forzza-bet-ku-munsi-wayihariwe-muri-tour-du-rwanda

  • Nyuma y’ibiganiro birebire na bayobozi ba rayon sport, Fall Ngagne yemeye imyanzuro yafashwe n’ubuyobozi bwa Murera ku bijyanye n’imvune ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Umunya-Senegal Fall Ngagne, yemeye kubagwa nyuma y'ibiganiro byimbitse yagiranye n'ubuyobozi bw'iyi kipe. Iyi myanzuro yafashwe nyuma yo gusuzumwa bikagaragara ko imitsi ye y'ivi izwi nka cruciate ligaments (ligaments croisés) zacitse, bityo akaba adashobora gukira neza atabazwe. Kubagwa ni bwo buryo bwiza bwemejwe kugira ngo azabashe kugaruka mu kibuga ameze neza.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gashyantare, Fall Ngagne yajyanywe ku bitaro aho yaraye ategereje kubagwa. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu arajyanwa mu cyumba cyabugenewe (iseta) kugira ngo abagwe na Dr Bukara, inzobere mu kuvura imvune z'amagufa, by'umwihariko izifata mu ivi. Iki gikorwa cyitezweho kumufasha gukira neza, nubwo bizamusaba igihe kirekire adakina.

    Fall Ngagne yagiriye iyi mvune ikomeye mu mukino Rayon Sports yakinnye na Amagaju FC, ubwo yagonganaga n'umunyezamu bikamuviramo ikibazo gikomeye ku ivi ry'iburyo. Nyuma yo gusuzumwa n'abaganga, byemejwe ko azamara hagati y'amezi atandatu n'icyenda adakina, bitewe n'uburyo umubiri we uzakira nyuma yo kubagwa. Ibi bivuze ko atazongera gukina muri iyi season ya 2024-2025, ibintu bishobora kugira ingaruka ku musaruro wa Rayon Sports.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports n'abakunzi bayo bakomeje kwihanganisha uyu mukinnyi no kumwifuriza gukira vuba. Kugeza ubu, abafana bategereje kureba uko ubuyobozi bw'iyi kipe buzabyitwaramo mu gushaka uburyo bwo gusimbuza rutahizamu wayo wari uyoboye abandi mu gutsinda ibitego muri shampiyona.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yibiganiro-birebire-na-bayobozi-ba-rayon-sport-fall-ngagne-yemeye-imyanzuro-yafashwe-nubuyobozi-bwa-murera-ku-bijyanye-nimvune-ye/

  • Umukinnyi wa team Rwanda, Mugisha Moïse, yafatiwe ibihano muri Td Rwanda 2025 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Team Rwanda, Mugisha Moïse, yafatiwe ibihano muri Td Rwanda 2025 nyuma yo kunyura ahatemewe mu Gace ka Gatandatu (Nyanza- Kigali Canal Olympia).

    Yaciwe amande y'ama-CHF 200 (agera ku bihumbi 315 Frw), anakurwaho amasegonda 20 ku bihe yakoresheje.

    Yakuweho kandi amanota 15 ku rutonde rw'abazamutsi, amanota 12 yo gutambika n'amanota 15 ku rutonde rwa UCI.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-team-rwanda-mugisha-moise-yafatiwe-ibihano-muri-td-rwanda-2025/

  • MTN MoMo yamuritse ikarita y'ikoranabuhanga ifasha mu kwishyura ku Isi yose – #rwanda #RwOT

    Iyi karita yashyizwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe 2025 kuri Canal Olympia ubwo hasozwaga Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2025.

    Umuyobozi wa MTN MoMo Rwanda Ltd, Kagame Chantal, yavuze ko ubu buryo buje gufasha abakuriya kugendana n'igihe ndetse no kuborohereza guhahira mu maduka atandukanye ku Isi.

    Yagize ati 'Twishimiye cyane gutangiza ubu buryo dufatanyije na Mastercard na I&M Bank. Mu gihe isoko mpuzamahanga rikomeje kwaguka, turizeza abakiriya bacu ko tuzahora imbere. Twizera ko bakwiye ibigezweho kandi ubu bufatanye buzafasha guhahira ku masoko mpuzamahanga bifuza.'

    Yakomeje agira ati 'Iyi karita y'ikoranabuhanga ni imwe muri byinshi dufitiye abakiriya bacu kandi twizeye ko gukorana na Mastercard na I&M Bank bizadufasha gukoresha ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru.'

    Gukoresha cyangwa kubona iyi karita ukanda *182*2*6#, ugashyiramo umubare w'ibanga wa MoMo yawe, ugahitamo ahanditse 'Virtual Card by MoMo', ukayifungura ugakurikiza amabwiriza.

    MoMo Rwanda Ltd ni ikigo gitanga serivise z'imari mu buryo bw'ikoranabuhanga gishamikiye kuri MTN Rwanda. Cyatangiye gukora ukwacyo mu 2021 kikaba gifite abafatabuguzi barenga miliyoni eshanu mu gihugu hose.

    MTN MoMo yamuritse ikarita y'ikoranabuhanga ifasha mu kwishyura ku Isi yose

    Abayobozi batandukanye bareba ubu buryo bushya

    Umwe mu bayobozi bakuru muri Mastercard, Sandra Enwezoh yahaye igihembo Yoel Habteab wabaye umunyafurika muto mwiza

    Kuri uyu munsi, MTN MoMo yaserutse muri kajugujugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-momo-yamuritse-ikarita-y-ikoranabuhanga-ifasha-mu-kwishyura-ku-isi-yose

  • Rwamagana: Ntibumva impamvu bimwa amagare yabo kandi baba baramaze kwishyura ibihano – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2025, aba banyonzi bari banze kuva ku biro by'Akarere batabonye amagare yabo, nyuma y'aho bagiriye ku biro bya Polisi y'u Rwanda ishami rya Rwamagana inshuro nyinshi, bakimwa amagare yabo nyamara ibisabwa birimo n'amande baba barabyubahirije.

    Simpunga Vianney uri muri aba banyonzi yavuze ko bamaze kujya kuri Polisi inshuro umunani babima amagare yabo kandi amande asabwa barayishyuye, akibaza impamvu bayimwa kandi ari yo atunze imiryango yabo.

    Ati 'Ubundi ko nta kanyanga nahetse, urumogi n'ibindi, kandi nkaba ntanga Mituelle n'amafaranga y'irondo kuki barifata. Mfite abana babiri biga kandi bashaka kurya.''

    Undi yavuze ko bemera guhanwa ariko bagahabwa amagare yabo, yavuze ko ashyigikiye ko abarenza amasaha yagenwe bazajya babihanirwa ariko nyuma ngo Leta ikajya ibaha amagare yabo kuko abenshi ari yo abatunze.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko amabwiriza ashyirwaho n'inzego z'ibanze bo ko baba bayashyira mu bikorwa, avuga ko iyo abafatiwe amagare bamaze kwishyura baza bakayahabwa.

    Ati 'Ubutumwa twatanga ku banyonzi n'abandi bakoresha amagare bagomba kubahiriza amabwiriza. Ni mu rwego rwo gukumira no kurwanya impanuka cyane ko amagare nta rumuri ruhagije aba afite, mu gihe cy'umwijima usanga biteza impanuka. Ni amabwiriza yo kurengera ubuzima bwabo bagomba kuyubahiriza, utazayubahiriza tuzamufata.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko gufata aya magare biri mu buryo bwo gushyira mu bikorwa umwanzuro w'Inama Njyanama, yemeje ko igare rizajya rifatirwa mu muhanda hejuru ya Saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba rizajya rifatirwa na Polisi kugeza nyiraryo yishyuye amande ya 3000 Frw.

    Nyuma yo kugaragaza akababaro kabo ba nyir'amagare basabwe kwiyandika, bagahabwa amagare yabo, ariko basabwa kubahiriza ibyemezo byafashwe kuko bigamije kurengera ubuzima bwabo.

    Inama Njyanama z'uturere hirya no hino zafashe umwanzuro w'uko nta gare ryemerewe kurenza Saa Kumi n'Ebyiri rikiri mu muhanda nyuma y'aho Polisi y'u Rwanda igaragarije ko atera impanuka nyinshi zo mu muhanda mu masaha ya nijoro bitewe nuko nta matara agira.

    Aya magare yafashwe ba nyirayo barengeje amasaha yo gutaha

    Abanyonzi basabwe kwiyandika kugira ngo bahabwe amagare yabo

    Abanyonzi benshi bafatiwe amagare bahuriye ku Karere ka Rwamagana bariyandika bajya kuyahabwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-ntibumva-impamvu-bimwa-amagare-yabo-kandi-baba-baramaze-kwishyura