Author: webrwanda

  • Soraya Hakuziyaremye yavuze kuri John Rwangombwa n'umurage yifuza kusigira BNR – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 25 Gashyantare 2025, ni bwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize Soraya Hakuziyaremye Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda asimbuye John Rwangombwa, aba umugore wa mbere ugiye kuri uwo mwanya.

    Soraya Hakuziyaremye yari amaze imyaka ine ari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'Igihugu kuva mu 2021, bisobanuye ko yari amaze imyaka ine yungirije John Rwangombwa wagiye kuri uwo mwanya mu 2013.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Soraya Hakuziyaremye, yakomoje ku rwibutso afite kuri John Rwangombwa wari usoje manda ebyeri ziteganywa n'itegeko ku buyobozi bwa Banki Nkuru y'u Rwanda cyane ko bari bamaze imyaka ine bakorana.

    Yagize ati 'Asize banki Nkuru y'u Rwanda ikomeye, yubakitse, tukaba tunamushimira cyane umusanzu yatanze muri iyi myaka 12, yaba mu rwego rw'ubukungu bw'igihugu ariko by'umwihariko kuri BNR. Yaba gushyiraho abakozi no kubaka ubushobozi bwabo, imikoranire n'izindi banki nkuru zo mu Karere ndetse no ku rwego rw'Isi ariko no kuba ari umuyobozi wigisha abo bakorana bose kugira ngo bakomeze kwiyubaka nk'abayobozi.'

    Yavuze ko John Rwangombwa yaharaniraga gutegurira buri wese kuba umuyobozi kandi ko umusanzu yasize muri iyo myaka 12 yari amaze ari wo bagiye kubakiraho.

    Ati 'Asa nk'aho ategura buri wese ko agize amahirwe yo kugirirwa icyizere, umwanya yabona uwo ari wo wose werekeranye n'imicungire y'ubukungu aba koko afite ubwo bushobozi. Ni ikintu tumushimira cyane kandi twizeye ko n'umusanzu yatanze natwe tuzawubakiraho tugakomeza kugira Banki Nkuru ikomeye, ishoboye kandi yuzuza neza inshingano zayo.'

    Soraya Hakuziyaremye yagaragaje ko nubwo ari bwo agitangira inshingano zo kuyobora BNR, yifuza kuzasiga umurage mwiza mu bukungu bw'Igihugu.

    Ati 'Ubu ni bwo ngitangira inshingano, icyo nizeye ni uko azaba ari umurage mwiza. Nko mu myaka 30 umuntu akazavuga ngo Banki Nkuru y'u Rwanda mu 2025 yatanze koko umusanzu ukomeye wo kubaka igihugu gifite ubukungu butajegajega kandi bukura.'

    Yemeje ko BNR igomba kuba ifasha Abanyarwanda kurushaho kumva ubukungu n'akamaro ka serivisi z'imari kandi bakanazitabira ari benshi.

    Ati 'Akaba ari na Banki Nkuru y'u Rwanda yatumye Abanyarwanda barushaho kumva ubukungu, kumva akamaro ka serivisi z'imari, bakanazitabira ari benshi. Bakaba ari n'Abanyarwanda twavuga ko bubaka ubukire atari ukugira gusa amakonti yo kwishyurana ahubwo ari Abanyarwanda bizigamira ku buryo bashora imari mu buryo butandukanye kandi bakaba banategura n'ejo hazaza, haba ku bana babo n'abuzukuru babo.'

    Hakuziyaremye wanyuze mu mirimo itandukanye irimo no kuba Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda azungirizwa na Dr. Justin Nsengiyumva.

    Uyu na we yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi kugeza mu 2008. Mbere y'aho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

    Soraya Hakuziyaremye yagaragaje ko imyaka ine yari ishize ari Guverineri wungirije yakoranye neza na John Rwangombwa

    John Rwangombwa yari amaze imyaka 12 ayobora banki Nkuru y’u Rwanda

    Guverineri mushya wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yashimye umurage John Rwangombwa asimbuye asigiye BNR


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/soraya-hakuziyaremye-yavuze-kuri-john-rwangombwa-yasimbuye-ku-mwanya-wa

  • Umuturage Byiringiro Timoth uzwi nka Cakazulu yakubiswe n'abanyerondo azira ubujura mu mudugudu wa Byimana #rwanda #RwOT

    Ahagana ku isaha y'isaa 19:00 z'umugoroba, ku munsi wejo hashize ku ya 2 Werurwe 2025, Byiringiro Timoth uzwi cyane ku izina rya Cakazulu, yakubitiwe mu mudugudu wa Byimana, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama, mu Mujyi wa Kigali, n'abanyerondo ubwo yashinjwaga ibikorwa by'ubujura.

    Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko Cakazulu amaze igihe kinini avugwaho ibikorwa by'ubujura, birimo kwiba telefone, gusahura ibikoresho byo mu nzu ndetse no gutobora amazu y'abaturage nijoro.

    Umusore uzwi ku izina rya Cakazulu yakubiswe n'abanyerondo azira ubujura mu mudugudu wa Byimana.

    Bamwe mu baturage batangaje ko bamubonye yinjira mu rugo rw'umuturage akekwaho gushaka kwiba, bituma bahamagara abanyerondo, ari na bwo yahise afatwa.

    Nyuma yo kumufata, umuyobozi w'abanyerondo b'umwuga muri ako gace yabanje kuvuga ijambo asaba abaturage kudakingira ikibaba abajura kuko ari bo babangamira umutekano n'iterambere ry'igihugu.

    Yagize ati: 'Abantu bakwiye kumva ko guceceka no gukingira ikibaba abajura ari byo bidindiza iterambere ry'igihugu cyacu. Tugomba gukorana n'inzego z'umutekano mu gukumira ibyaha.'

    Byiringiro nyuma yo gufatwa yahise atangira gukubitwa, ariko bidatinze polisi irahamagarwa, iza kumutwara kugira ngo akurikiranwe n'inzego z'ubutabera.

    Umwe mu bapolisi, yagize icyo yibariza bamwe mu baturage bari asobanuza uko byagenze, umwe mu baturage yamusobanuriye ko Cakazulu yarasanzwe ari umujura ariko igihe cyari iki ngo afatwe.

    Kugeza ubu Byiringiro Timoth ari mu maboko ya polisi kandi iperereza rirakomeje, Polisi y'u Rwanda yanasabye abaturage kwirinda ibikorwa byo kwihanira, kuko bikunze kuvamo urugomo rutemewe n'amategeko.

    Ubuyobozi bw'umudugudu wa Byimana bwatangaje ko bugiye gukomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda ibyaha no gukorana n'inzego zishinzwe umutekano kugira ngo hafatwe ingamba zihwitse mu gukumira ubujura bwiganje muri ako gace.

    Ubuyobozi bw'Akagari ka Kigarama bwibukije abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bakekwa mu bikorwa by'ubujura n'ubundi bugizi bwa nabi.

    Source : https://kasukumedia.com/umuturage-byiringiro-timoth-uzwi-nka-cakazulu-yakubiswe-nabanyerondo-azira-ubujura-mu-mudugudu-wa-byimana/

  • Gasogi United ihagamye Murera! Rayon Sports yongeye kubura amanota 3 yikurikiranya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yanganyije 0-0 na Gasogi United mu mukino w'umunsi wa 19 wa Shampiyona, wabaye kuri iki Cyumweru.

    Uyu mukino ntiwahiriye Rayon Sports kuko yongeye gutakaza amanota abiri yikurikiranya. Abasore ba Gasogi United, bayobowe na KNC, bitwaye neza, barinda izamu ryabo neza cyane.

    Nyuma y'uyu mukino, Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 5 irusha APR FC, iyi nayo ikaba igiye guhura na Police FC saa 19:00.

    Ese APR FC izagabanya ayo manota akaba 2, cyangwa se Rayon Sports ikomeze kuyirusha 5? Dutegereze turebe.

    Source : https://yegob.rw/gasogi-united-ihagamye-murera-rayon-sports-yongeye-kubura-amanota-3-yikurikiranya/

  • Rwanda Foam yishimiye uko yakiriwe muri Tour du Rwanda 2025 – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya cyenda uru ruganda rwari rwitabiriye Tour du Rwanda, aho iya 2025 yegukanywe n'Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies.

    Muri iri siganwa, uru ruganda rwasusurutsaga abaryitabiriye rubifashijwemo na Platini P, rukanatanga impano zitandukanye za matela n'imisego.

    Ubuyobozi bwa Rwanda Foam bwatangaje ko bwishimiye uko isiganwa ry'uyu mwaka ryagenze ndetse n'uko babanye n'abanyarwanda.

    Bwanatangaje ko bwongereye igihe cya poromosiyo y'igabanywa rya 5% ku biciro bya Super Executive, Inzozi na Executive.

    Si ibyo gusa kuko uru ruganda ruzanishyurira amezi abiri, abacuruzi 10 bashya bifuza gukorana narwo.

    Uru ruganda ruherutse kwagurwa mu rwego rwo guhaza isoko ryo mu Rwanda no hanze kuko ubu rushobora gukora matela 5000 ku munsi.

    Rwanda Foam imaze imyaka irenga 40 ikora matela kuva mu 1983. Serivisi zayo ziboneka ku bacuruzi barenga 60 bayihagarariye mu gihugu hose.

    Aharanga umucuruzi haba hari icyapa cy'umuhondo cyayo ndetse nta zindi matela acuruza. Ushobora no guhaha unyuze kuri https://rwandafoam.com/

    Rwanda Foam yatanze impano zitandukanye ku bakunzi bayo

    Umuhanzi Platini P yaserukanye na Rwanda Foam muri iyi Tour du Rwanda

    Rwanda Foam yashimye uko yakiriwe muri Tour du Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-foam-yishimiye-uko-yakiriwe-muri-tour-du-rwanda-2025

  • MU MAFOTO 100: Tour du Rwanda 2025 isigiye Ab… – #rwanda #RwOT

    Iri siganwa, ryatangiye hakinwa agace ka Prologue ku ntera ya kirometero 4.3 aho abakinnyi bahagurukiraga ku marembo manini ya BK Arena bagasoreza kuri Sitade Amahoro.

    Umukinnyi Aldo Taillieu ukinira ikipe ya Lotto Cycling Team ukomoka mu Bubiligi niwe wegukanye aka gace, akoresheje iminota 3 n'amasegonda 48. Ku mwanya wa kabiri haje Fabien Doubey ndetse na Milan Menten bose barushijwe amasegonda 2 n'ibice.

    Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan w’imyaka 25 ubitse Tour du Rwanda ya 2023 yegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda ya 2025 kakinwe ku wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare.

    Aka gace ka mbere kari gafite intera y’ibilometero 157,8 akaba ari nako karekare muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, kahagurutse i Rukomo mu karere ka Gicumbi Saa tanu, kanyura mu karere ka Nyagatare na Gatsibo ubundi gasorezwa mu karere ka Kayonza.

    Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech, ni we wegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda ya 2025, kakinwe ku wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare. Ubwo iri rushanwa ryakomezaga ku munsi waryo wa kabiri, hakinwe agace kavuye mu mujyi wa Kigali kuri MIC Saa tanu, kaza gusorezwa i Musanze ku ntera y’ibilometero 121.

    Ku wa Gatatu ubwo Tour du Rwanda ya 2025 yakomezaga ku munsi wayo wa 4 hakinwa agace ka Gatatu kavaga i Musanze Saa tanu, kakaza gusorezwa i Rubavu ku ntera y’ibilometero 121, Brady Gilmore yanditse amateka yo kwegukana aka gace nyuma y'uko ari we wegukanye n'aka kabiri.

    Umufaransa Joris Delbove ukinira Ikipe ya TotalEnergies yegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2025, kakinwe ku wa Kane kava i Rubavu kerekeza i Karongi. Ni mu gihe Umubiligi Duarte Marivoet w’imyaka 20 ukinira Ikipe ya UAE, yegukanye Agace ka Gatanu k'iri rushanwa kakinwe ku wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2025, ubwo kavaga i Rusizi kerekeza i Huye.

    Naho Nahom Araya w’Ikipe y’Igihugu ya Eritrea yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2025, kakinwe ku wa Gatandatu ubwo kavaga mu karere ka Nyanza kerekeza mu mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia. Agace ka nyum kaje kwitambikwa n’imvura, kegukanwe n’umufaransa Fabien Doubey.

    Usibye uburyohe bw'igare ku bakunda imikino muri rusange, n'abakunzi b'imyidagaduro ntibasigajwe inyuma kuko habaye ibitaramo binyuranye byiswe 'Tour du Rwanda Festival' byazengurutse mu Turere twa Musanze, Rubavu, Huye, ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

    Mu bahanzi batanze ibyishimo muri ibi bitaramo harimo Bwiza, Juno Kizigenza, Yampano, Chriss Eazy, Mico The Best,Bushali na Senderi Hit. Ni mu gihe Tasha The DJ ndetse na DJ Brianne na bo batanze ibyishimo ku bakunzi b'umuziki.

    Mu mafoto, ihere ijisho uko byari bimeze hirya no hino mu gihugu, uko Abanyarwanda bari bishimiye abakinnyi ba Tour du Rwanda:









     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152954/mu-mafoto-100-tour-du-rwanda-2025-isigiye-abaturarwanda-ibyishimo-bisendereye-152954.html

  • Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk'umutoza mukuru w'Amavubi y'Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy'Abagore #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru, nibwo ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA brwaatangaje ko Umunya-Algeria Adel Amrouche ariwe mutoza mushya w'Amavubi asimbuye Frank Spittler.

    Nk'uko byatangajwe binyuze ku mburaga nkoranyambaga za FERWAFA, Adel Amrouche w'imyaka 57 azungirizwa n'abatoza babiri, Eric Nshimiyimana n'Umudagekazi Dr Carolin Braun.

    Adel Amrouche yatoje amakipe atandukanye arimo u Burundi,Kenya,USM Alger,Libya ,MC Alger,Botswana,Yemen na Tanzania aherukamo aho yajyanye nayo mu Gikombe cya Afurika 2024.

    Mu ikipe y'Igihugu y'Abagore, Cassa Mbungo André ni we wahawe inshingano z'umutoza, aho azabifatanya no gutoza amakipe y'abakiri bato ndetse akazaba anashinzwe iterambere rya ruhago mu biro bya tekinike ku rwego rw'igihugu.

    Cassa wahawe gutoza Amavubi y'Abagore yari aherutse gutoza imikino 2 yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika, akaba yarasezerewe na Misiri itsinze ibitego 3-2 mu mikino yombi.

    Kuri Adel, amakuru ahari aravugwa ko yahawe gutoza Amavubi mu gihe cy'umwaka umwe naho Cassa we yahawe amasezerano y'imyaka ibiri.

     

    The post Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk'umutoza mukuru w'Amavubi y'Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy'Abagore appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-ferwafa-yemeje-adel-amrouche-nkumutoza-mukuru-wamavubi-yabagabo-cassa-mbungo-ahabwa-iyabagore/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-ferwafa-yemeje-adel-amrouche-nkumutoza-mukuru-wamavubi-yabagabo-cassa-mbungo-ahabwa-iyabagore

  • Prime Insurance yanyuzwe n'uko yakiriwe muri Tour du Rwanda 2025 – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya munani iki kigo cyari giherekeje iri siganwa ry'amagare rizenguruka igihugu, ryarangiye ryegukanwe Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies.

    Ubuyobozi bw'iyi sosiyete butangaza ko bwanyuzwe ni uko bakiriwe mu bice bitandukanye iri siganwa ryagezemo, cyane ko aho ryasorezaga henshi haba amashami ya Prime Insurance.

    Muri iri siganwa, iyi sosiyete ihemba umukinnyi muto mwiza kuri buri gace, aho muri rusange uwegukanye umwambaro wayo ari Milan Donie ukinira Lotto Development Team.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yagaraje ko iri siganwa ryari umwanya mwiza wo kwegera abakiriya babo bagasobanurirwa byimbitse serivisi zitandukanye.

    Ati 'Uyu mwaka twibanze cyane ku bwishingizi bwo kwivuza n'ubw'imitungo itimukanwa kuko tuzi neza ko uko igihugu gitera imbere ni ko abantu bacyubaka ariko buryo icyo wubatse uba ushaka kukirinda.'

    Yakomeje agira ati 'Icya kabiri kwivuza nabyo ni kimwe kuko ukora ushaka gutera imbere ushobora kwisanga warwaye aho rero tugufasha kwivuza haba imbere mu gihugu, mu karere no hanze ya Afurika nko muri Turikiya n'u Buhinde.'

    Muri Tour du Rwanda 2025, Prime Insurance yitiriwe agace ka kabiri kiswe 'Ntakibazo na Prime (*177#)'. Aka gace kavuye i Kigali kagasorezwa i Musanze, kegukanywe na Brady Gilmore wa Israel Premier Tech.

    Uretse ibyo kandi, iyi sosiyete yimakaje ikoranabuhanga yavuguruye gahunda yayo, aho umukiriya yisabira serivisi akanze *177#.

    Umukiliya mushya ashobora kwisabira ubwishingizi bwose ashaka, bitabaye ngombwa ko afata umwanya, ajya ku ishami rimwegereye.

    Iyi serivisi ifasha umukiliya kubona abafatanyabikorwa bayo muri serivisi zijyanye n'ubuzima n'imodoka (Pharmacie n'ibitaro)
    Si ibyo gusa kuko ushobora no kumenyekanisha impanuka ukoresheje ubwo buryo bityo ugatabarwa byihuse.

    Hari kandi ubwishingizi bw'ingendo bwo mu mahanga bukoresheje indege (Travel Insurance) aho wishingirwa mu gihe ugize ikibazo mu mahanga nko kurwara, gutakaza ibyawe by'agaciro(luggage) cyangwa gukerererwa biturutse ku ndege aho ufashwa gushakirwa icumbi mu gihe utegereje indege.

    Kugeza ubu, Prime Insurance itanga ubwishingizi bw'igihe gito busaga mirongo ine bukubiyemo ubw'ibinyabiziga by'ubwoko bwose, ubw'inkongi z'umuriro, ububungabunga umutungo, ubw'imizigo, ubw'impanuka zonona umubiri, ubw'imirimo ijyanye n'inyubako z'ingeri, ubw'ingendo zo mu kirere, ubwo kwivuza, n'ubundi butandukanye.

    Prime Insurance yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwaga COGEAR Ltd. Ni ikigo cy'ubwishingizi rusange cyemewe na Banki Nkuru y'u Rwanda ndetse kikaba cyaranahawe ikirangantego cy'ubuziranenge muri serivisi (ISO 900-2015) gitangwa n'Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

    Kuva icyo gihe kugeza ubu gifite amashami arenga 60 mu gihugu n'aba-agent basaga 80, hagamijwe kwegereza Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zihuse. Mu gihe kandi hari ukeneye serivisi atarinze kubageraho akoresha umurongo utishyurwa (1320).

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yambika umwambaro Milan Donie

    Milan Donie ukinira Lotto Development Team yabaye umukinnyi mwiza ukiri muri Tour du Rwanda 2025 ahembwa na Prime Insurance

    Mu isiganwa ry’uyu mwaka, Prime Insurance yimakaje ubwishingizi bw’imitungo itimukanwa n’ubw’ubuvuzi

    Prime Insurance yari yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya munani


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-insurance-yanyuzwe-n-uko-yakiriwe-muri-tour-du-rwanda-2025

  • Abanyeshuri barenga 3000 ba Kaminuza y'u Rwanda babonye akazi binyuze muri gahunda ya SPIU – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 28 Gashyantare 2025, mu nama ngaruka mwaka ya Kaminuza y'u Rwanda ndetse n'abafatanyabikorwa bayo, aho beretswe imwe mu mishinga y'abanyeshuri yatewe inkunga n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Kaminuza yerekanye ko kuva mu 2017 kugera mu 2024 yakiriye inkunga zigera kuri 351, zafashije abanyeshuri 2,496 kwishyurirwa ishuri, ndetse zinafasha imishinga igiye inyuranye irimo iy'ubushakashatsi, ibyatumye abagera ku 3000 babona akazi.

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko n'ubwo ibyo byagezweho hakiri ikibazo cy'abanyeshuri barangiza bafite ubumenyi bwo mu ishuri gusa nta bumenyi bwo mu kazi bafite.

    Avuga ko ari yo mpamvu bashyizeho gahunda yo guhuza abanyeshuri n'inzobere mu bintu bitandukanye kugira ngo abanyeshuri bunguke ubundi bumenyi.

    Yagize ati 'Dutegura ibiganiro byibanda ku myuga igiye itandukanye, bihuza abanyeshuri n'impuguke muri iyo mirimo. Ibi bifasha abanyeshuri kumva ibibera hanze, ndetse kibanabahuza n'abantu bafite uburambe mu mirimo bashaka kuzakora.'

    Amos Mfitundinda, wari uhagarariye Minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo, MIFOTRA, yavuze ko uretse kuba iyi Minisiteri ikorana bya hafi na Kaminuza y'u Rwanda cyane cyane mu gufasha abanyeshuri barangije kubona imenyerezamwuga, inafasha kumenya ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

    Yagize ati 'Dukora ubushakashatsi mu mirimo igezweho tukamenya ibyo akaboresha bakeneye bityo bikadufasha kumenya ni iyihe mirimo ikenewe ku isoko kuri ubu ndetse no mu gihe cya ahazaza. Ibi bifasha amashuri na za Kaminuza gushyiraho gahunda nshya cyangwa bakavugurura gahunda z'amasomo basanzwe bafite kugira ngo bizere ko bari gutanga ubumenyi buzakenerwa ku isoko ry'umurimo.'

    Iki gikorwa cyasojwe no guhemba abanyeshuri 17 bitwaye neza kurusha abandi mu cyiciro cy'abarangije amasomo yabo mu 2024, barimo 10 barangije mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, ndetse na 7 barangije mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.

    Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, asaba afatanyabikorwa gukomeza gufasha abanyeshuru kubona imenyerezamwuga

    SPIU yatumye abarenga 3000 babona akazi

    Amos Mfitundinda asobanura uburyo Mifotra ifasha abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda barangije kubona imenyerezamwuga

    Abanyeshuri berekanye imwe mu mishinga ibyara inyungu bakoze binyuze muri SPIU

    Inama ya Kminuza y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bayo yiga ku buryo bwo kuyiteza imbere

    Abayobozi batandukanye baganira ku buryo bwo guteza imbere amasomo muri kaminuza

    Abanyeshuri bahize abandi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza bahawe ibihembo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-barenga-3000-ba-kaminuza-y-u-rwanda-babonye-akazi-binyuze-muri

  • Abanyarwanda bishimiye ibikorwa bya Amstel muri Tour du Rwanda 2025 – #rwanda #RwOT

    Nkuko bisanzwe, muri iri siganwa ry'uyu mwaka, Amstel yongeye gutegura ibitaramo biriherekeza bizwi nka 'After Party'.

    Iri siganwa ryakinwaga ku nshuro ya 17 kuva ribaye mpuzamahanga, ryasojwe ku Cyumweru, tariki 2 Werurwe 2025 ryegukanwe n'Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies.

    Bamwe mu bitabiriye ibirori byariherekezaga bagaragaje ko babyishimiye cyane.

    Niyonkuru Emmanuel wo mu Karere ka Rubavu yatangaje ko yishimiye kubona umuhanzi Yampano uri mu bagezweho muri iyi minsi.

    Ati ' Nishimye cyane. Twaririmbiwe na Yampano uri kuduha ibigoma birenze muri iyi minsi. Turashimira Amstel yamutuzaniye ku buntu.'

    Hirwa Bruce yatangaje ko yishimira cyane ibi bitaramo kuko bibafasha kubona ubushyuhe mu mujyi wabo.

    Ati 'Ibi bitaramo ni byiza cyane. Urabona abantu baba biriwe ku mihanda rero ni mugoroba tubona aho kwicira icyaka mu buryo butandukanye n'ubusanzwe.'

    Ubuyobozi bwa Bralirwa bwatangaje ko ibikorwa nk'ibi bishimisha abantu ndetse bigatuma basabana aribyo Amstel iba igamije kandi ibereyeho. Bwateguje kandi udushya twinshi mu isiganwa ritaha.

    Uretse ibikorwa nk'ibi, muri Tour du Rwanda, Amstel ihemba umukinnyi mwiza w'umunsi (uwegukanye agace k'uwo munsi).

    Amstel ihemba umukinnyi mwiza w'umunsi

    Amstel iba itanga ibyo kunywa ahasorezwa isiganwa

    Amstel yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya gatanu

    Miss Muyango ni umwe mu bagiye bayobora ibi bitaramo

    Abanyarwanda bishimiye ibikorwa bya Amstel muri Tour du Rwanda 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bishimiye-ibikorwa-bya-amstel-muri-tour-du-rwanda-2025

  • Ibyo u Rwanda rwategetse u Bwongereza nyuma y'ikinyoma cya Minisitiri Collins – #rwanda #RwOT

    Ku wa 26 Gashyantare 2025 ubwo yari imbere y'abagize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Collins of Highbury yabajijwe ibijyanye n'impfu z'abakirisitu 70 baherutse kwicwa n'umutwe wa ADF, hakoreshejwe imihoro n'inyundo.

    Imirambo y'aba bantu uko ari 70 yasanzwe mu rusengero muri teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Mu gusubiza, Minisitiri Collins of Highbury yahise avuga ko yahuye na Minisitiri Nduhungirehe i Genève bakabiganiraho, ariko u Rwanda rugahakana ibirego byose rushinjwa.

    Ni imvugo yongereye ikibatsi mu mubano wajemo agatotsi hagati y'ibihugu byombi, ndetse u Rwanda rwabigaragaje nk'ubujiji no gushaka kuyobya Isi ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba wa RDC.

    Ku wa 28 Gashyantare 2025, Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda yahise ahamagazwa ngo atange ibisobanuro kuri iyi ngingo.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru kuri uyu wa 2 Werurwe 2025, yatangaje ko akibona igisubizo cya Minisitiri Collins of Highbury yagize ngo byateguwe hakoreshejwe AI.

    Ati 'Twahise duhamagaza Ambasaderi w'u Bwongereza tumubwira ko ibyo bintu bidashobora kwihanganirwa, tumubwira ko mbere na mbere Minisitiri ushinzwe Afurika witwa Lord Collins of Highbury ko ibyo yavuze ntabwo ari ukuri kuko ntabwo twigeze tuganira ku bya ADF.'

    Mu bindi ambasaderi w'u Bwongereza yeretswe, Nduhungirehe yavuze ko harimo ko 'Gushinja u Rwanda gukorana na ADF ni ibintu rwose bidashobora kwihanganirwa kubera ko u Rwanda tunarwanya ahubwo iyo mitwe y'iterabwoba Cabo Delgado, icya gatatu kuko kubera ko ari u Bwongereza ibyo bavuze byagize ingaruka mbi ugasanga abantu babifashe nk'ukuri bakavuga bati 'ubwo u Bwongereza bwabivuze, ni igihugu gikomeye gishobora kuba gifite amakuru.'

    Yavuze ko hari abantu bari batangiye kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo bavuga ko u Rwanda rufitanye ubufatanye na ADF byose bitewe n'ibinyoma bya Collins.

    Minisitiri Nduhungirehe yanavuze ko u Rwanda rwasabye u Bwongereza gusohora itangazo rivuguruza iki kinyoma no kugisabira imbabazi.

    Ati 'Ni yo mpamvu twasabye ko Guverinoma y'u Bwongereza itanga itangazo rivuga ko ibyo Minisitiri wabo yavuze atari ukuri kandi bagasaba n'imbabazi. Ntabwo bakoze iryo tangazo ahubwo Minisitiri wabo yanyandikiye ibaruwa yemera ko ibyo bintu tutabivuganye koko, akemera ko u Rwanda nta hantu ruhuriye na ADF. Icyo atakoze ni ukubisabira imbabazi.'

    'Yemeye ko atavugishije ukuri kandi yemeye ko u Rwanda nta bufatanye na buke rushobora kugirana n'umutwe w'iterabwoba nka ADF ujya kwica Abakiristu muri za Kiliziya. Ibyo ni bibintu bitari gushobora kwihanganirwa.'

    Umubano hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza watangiye kuzamo agatotsi nyuma y'uko iki gihugu gitangaje ko kigiye gufatira u Rwanda ibihano kubera ibirego rushinjwa byo gutera inkunga umutwe wa M23 no kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, ariko rwo rukabihakana ndetse rukanerekana ibimenyetso bifatika.

    U Rwanda rushinja u Bwongereza kwihutira gufata uruhande mu bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

    U Rwanda kandi rwerekana ko rutewe impungenge n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorana n'ingabo za FARDC, Abarundi, abacanshuro b'Abanyaburayi na SAMIRDC muri kilometero nke cyane uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC bagamije gukuraho ubutegetsi mu Rwanda, bityo rukavuga ko rudateze gukuraho ingamba z'ubwirinzi zashyizweho mu gihe uyu mutwe ugihari.

    Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko basabye u Bwongereza gusohora itangazo ziruvuguruza ikinyoma cya Minisitiri Collins of Highbury


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-u-rwanda-rwategetse-u-bwongereza-nyuma-y-ikinyoma-cya-minisitiri-collins