Author: webrwanda

  • Itangazo ryihutirwa! APR FC imaze gutangaza impanuka ku bantu bari kugura amatike yo kureba umukino ifitanye na Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC imaze gutangaza impinduka zihutirwa ku buryo bwo kugura amatike yo kureba umukino ukomeye cyane wa 1000 Hills Derby ihuriramo na Rayon Sports. Iri tangazo rije mu gihe habura isaha imwe n'iminota mirongo itatu (1h 30min) ngo umukino utangire.

    Nk'uko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga za APR FC, uburyo busanzwe bwo kugura amatike ukoresheje 939# butagikoreshwa. Abafana basabwa gukoresha umubare mushya wa 18281*317909# kugira ngo babashe kubona amatike binyuze muri Momo Code y'ikipe.

    Abafana b'APR FC n'abakunzi b'umupira w'amaguru muri rusange barasabwa kwihutira kugura amatike hakiri kare, kugira ngo birinde umuvundo ku mirongo no gukererwa kwinjira kuri sitade.

    Source : https://yegob.rw/itangazo-ryihutirwa-apr-fc-imaze-gutangaza-impanuka-ku-bantu-bari-kugura-amatike-yo-kureba-umukino-ifitanye-na-rayon-sports/

  • Igitego abafana babonye ni icya Nyiragasazi gusa! APR FC na Rayon Sports zabuze ibitego ahubwo bitsindwa n’abafana bazo aribo Nyiragasazi wari uhanganye na Malayika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'Umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro, APR FC na Rayon Sports zanganyije 0-0.

    Nubwo nta gitego cyabonetse mu minota isanzwe y'umukino, abafana bari bitabiriye uyu mukino babonye igitego cyihariye cya Nyiragasazi, nyuma yo gutsinda penaliti mu irushanwa ryabereye hagati y'igice cya mbere n'icya kabiri. Iri rushanwa ryateguwe nk'igikorwa cyihariye, aho abafana, Nyiragasazi wa APR FC na Malayika wa Rayon Sports bashyizwe imbere y'amafaranga miliyoni 1 y'amanyarwanda bagaterana penaliti eshanu.

    Umukino warinze urangira, abafana bari batarabona ibihe bikomeye cyane mu mukino, uretse penaliti ebyiri zaterewe mu karuhuko k'igice cya mbere. Nyiragasazi, usanzwe afana APR FC, yatsinze Malayika, ufana Rayon Sports, mu gice cy'iyi mikino y'abafana kuri penarite 2- 1.

    Nyuma y'uyu mukino, Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona n'amanota 43, ikurikirwa na APR FC ifite amanota 41.

    Source : https://yegob.rw/igitego-abafana-babonye-ni-icya-nyiragasazi-gusa-apr-fc-na-rayon-sports-zabuze-ibitego-ahubwo-bitsindwa-nabafana-bazo-aribo-nyiragasazi-wari-uhanganye-na-malayika/

  • Umunyeshuri w'Umupalestina Wagize Uruhare mu Myigaragambyo muri Columbia University Yafashwe n'Abashinzwe Abinjira n'Abasohoka #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri w'Umupalestina Wagize Uruhare mu Myigaragambyo muri Columbia University Yafashwe n'Abashinzwe Abinjira n'Abasohoka

    Ku cyumweru, inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe umunyeshuri w'Umupalestina wigaga muri Columbia University, nyuma y'uko yari ayoboye imyigaragambyo yamagana Israel mu mpeshyi ishize. Ibi bikomeje kubyutsa impaka zikomeye ku burenganzira bw'abanyamahanga biga muri Amerika no ku kibazo cya Isiraheli na Palestine kivugwaho byinshi ku isi.

    Uyu mwanzuro wo kumufata wateje impagarara mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, abanyeshuri, ndetse n'abarimu, aho bamwe babifashe nko kugerageza gukandamiza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

    Umunyeshuri wafashwe ni umunya-Palestina wari umaze igihe akora ubuvugizi ku kibazo cya Gaza n'uburenganzira bw'Abanyapalestina. Yari azwi cyane muri Columbia University nk'umwe mu banyeshuri bari imbere mu gutegura imyigaragambyo yamagana ibitero bya Israel kuri Palestine, by'umwihariko muri Gaza.

    Mu myigaragambyo yakozwe mu mpeshyi ishize, uyu munyeshuri n'abandi bigana muri Columbia bagaragaje ko bamagana ibikorwa by'ubushyamirane biri kubera hagati ya Israel na Hamas, basaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika inkunga ihabwa Israel.

    Uyu munyeshuri yafashwe na serivisi zishinzwe abinjira n'abasohoka (ICE — Immigration and Customs Enforcement) mu rugo rwe, aho bivugwa ko batunguranye mu gicuku bakamuta muri yombi. Nubwo impamvu nyayo y'ifatwa rye itaratangazwa mu buryo burambuye, bamwe bakeka ko bifitanye isano n'ubushake bwa guverinoma yo gukumira ibikorwa by'abanyamahanga bafite imyemerere ya politiki idahuye n'ibitekerezo bya Amerika ku kibazo cya Isiraheli na Palestine.

    Iki gikorwa cyakuruye impaka ndende ku burenganzira bw'abanyeshuri b'abanyamahanga muri Amerika. Hari impamvu nyinshi zituma abanyeshuri biga muri Amerika bagaragaza impungenge kuri iyi dosiye:

    1. Ubwisanzure bwo Gutanga Ibitekerezo
      • Abanyeshuri benshi bo muri Columbia University ndetse no mu yandi mashuri makuru batangaje ko ifatwa ry'uyu munyeshuri ari igikorwa kigamije gukandamiza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.
      • Bemeza ko nk'uko amategeko ya Amerika abiteganya, umuntu agomba kugira uburenganzira bwo kuvuga ibitekerezo bye mu bwisanzure, kabone n'iyo bishingiye ku kibazo cy'intambara na politiki.
    2. Ubwoba ku Banyeshuri b'Abanyamahanga
      • Bamwe mu banyeshuri baturuka mu bindi bihugu batangiye kugira ubwoba ko bashobora gufatwa kubera imyemerere yabo ya politiki cyangwa ibikorwa byabo byo kwerekana ibitekerezo.
      • Hari impungenge ko abashinzwe abinjira n'abasohoka bashobora gukoresha amategeko yo kwimura abanyamahanga mu rwego rwo kubuza abatavuga rumwe na politiki ya Amerika gukora ubuvugizi.
    3. Uruhare rw'Imiryango Mpuzamahanga
      • Amnesty International n'izindi nzego ziharanira uburenganzira bwa muntu zatanze ibaruwa zisaba ibisobanuro ku ifatwa ry'uyu munyeshuri, zisaba ko arekurwa ako kanya.
      • Abanyapolitiki batandukanye, barimo n'abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, bagaragaje impungenge zabo kuri iki gikorwa.

    Nubwo hari uburakari bwinshi ku bijyanye n'ifatwa ry'uyu munyeshuri, ubuyobozi bwa Amerika ntiburagira icyo butangaza ku mpamvu nyirizina zatuma afatwa. Gusa, hari impamvu eshatu zikunze gutangwa iyo abanyamahanga bafatiwe muri Amerika:

    1. Ibibazo by'Ubuhungiro cyangwa Uburenganzira bwo Kuba muri Amerika
      • Hari abakeka ko uyu munyeshuri ashobora kuba afite ikibazo kijyanye n'uruhushya rumwemerera gukomeza kuba muri Amerika.
    2. Ibikorwa by'Ubushotoranyi cyangwa Gutera Imvururu
      • Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite amategeko agenga imyigaragambyo, kandi umuntu ushobora kugaragara nk'uhungabanya umutekano ashobora gufatwa cyangwa akajyanwa mu butabera.
    3. Politiki y'Ububanyi n'Amahanga
      • Kuba uyu munyeshuri yari umuyobozi w'imyigaragambyo yamagana Israel bishobora kuba ari impamvu yatumye ubuyobozi bumukoraho iperereza.

    Ifatwa ry'uyu munyeshuri rishobora kugira ingaruka ku mpande nyinshi, haba muri kaminuza ya Columbia, muri Amerika, ndetse no ku mubano wa Amerika na Palestine.

    1. Ubukangurambaga ku Burenganzira bwa Muntu
      • Bishobora gutuma habaho impagarara n'ubukangurambaga bwagutse bwamagana ifatwa ry'abantu bazira gusa ibitekerezo byabo bya politiki.
    2. Ibibazo mu Mibanire ya Amerika na Palestine
      • Kuba Amerika ifashe umunyeshuri uzwiho kurengera uburenganzira bwa Palestine bishobora kongera umwuka mubi mu mubano wa Amerika n'ibihugu by'Abarabu bifasha Palestine.
    3. Impinduka mu Mategeko Agenga Abanyeshuri b'Abanyamahanga
      • Bishobora gutuma hari amategeko mashya azatuma abanyeshuri b'abanyamahanga bagira impamvu zo kugira impungenge mu gihe bashaka kugira uruhare mu bikorwa bya politiki.

    Abanyeshuri bo muri Columbia University batangaje ko biteguye gukora imyigaragambyo yo kwamagana ifatwa ry'uyu munyeshuri. Bamwe mu barimu nabo bavuze ko bibabaje kubona abanyeshuri babo bafatwa bazira gusa kugira ibitekerezo bitandukanye na politiki ya Amerika.

    Umwe mu barimu ba Columbia yavuze ati:
    'Universite zigomba kuba ahantu abanyeshuri bagira ubwigenge bwo gutanga ibitekerezo byabo. Gufata umunyeshuri azira ibitekerezo bye ni ukwica ubwisanzure bw'uburezi.'

    Ifatwa ry'uyu munyeshuri w'Umupalestina rifite ingaruka nyinshi, haba ku burenganzira bwe, ku banyeshuri b'abanyamahanga muri Amerika, ndetse no ku mubano wa Amerika na Palestine.

    Nubwo ubuyobozi bwa Amerika butaragira icyo butangaza ku buryo burambuye, hari impungenge z'uko bishobora kuba bigamije gukumira ibitekerezo binenga politiki ya Amerika ku kibazo cya Israel na Palestine.

    Ikigaragara ni uko iyi nkuru izakomeza kuganirwaho mu minsi iri imbere, ndetse bishobora gutuma hari impinduka mu mategeko no mu mikorere y'inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka muri Amerika.

    Source : https://kasukumedia.com/umunyeshuri-wumupalestina-wagize-uruhare-mu-myigaragambyo-muri-columbia-university-yafashwe-nabashinzwe-abinjira-nabasohoka/

  • Gicumbi: Uko Mukamushinja yaretse ubwarimu n'ubuganga akiyegurira gutunganya kawa – #rwanda #RwOT

    Mukamushinja, w'imyaka 56, ni nyir'uruganda, Nova Coffee, ruri mu murenge wa Bukure, mu karere ka Gicumbi. Yatangiye akora ubucuruzi butandukanye, nyuma aza kwiyemeza kwinjira mu buhinzi bwa kawa, aho afite hegitari eshatu zayo ze bwite, akanagurira abahinzi bo mu gace atuyemo.

    Mukamushinja yabwiye RBA ko yabaye umwarimu, nyuma akaminuza mu buganga, akanakora ibijyanye na Farumasi, ariko nyuma byose akaza kubitera umugongo agahitamo kwiyegurira ubuhinzi bwa Kawa, ibintu byaje no kumuhira.

    Uruganda rwe rutunganya kawa ihiganwa ku rwego mpuzamahanga, bikaba byaratumye yegukana ibihembo bikomeye bihabwa abahize abandi mu gutunganga kawa nziza kandi iryoshye birimo Best of Rwanda mu 2021 no mu 2024.

    Yagize ati 'Kawa dutunganya iba ari iy'umwimerere, dutoranya gusa iy'umutuku imeze neza kugira ngo tugire umusaruro mwiza na kawa nziza kandi iryoshye.'

    Uretse gutunganya kawa, Mukamushinja yubatse urugo mbonezamikurire rw'abana bato (ICD), aho rutanga ubufasha ku bana no ku miryango yabo, kuko ababyeyi bahasiga abana babo bakajya gushaka imibereho batekanye.

    Uwimpuhwe Bernadette urerera muri uru rugo mbonezamikurire avuga ko yazanye umwana we atazi kuvuga namba ariko ubu akaba yarabaye intyoza.

    Yagize ati 'Niba narazanye umwana afite ibiro icumi, akaba amaze amezi atanu yiga none yiyongereyeho ibiro bitanu, urumva cyagihe twamugendanaga mu rugo byabaga ari ikibazo, ntiyabonaga umwanya wo kwisanzura, ntiyakinaga.'

    Iyi ICD yatwaye Agnes miliyoni zisaga 70 Frw, ariko avuga ko agifite indi mishinga myinshi yo kubaka irimo urugo rwo guhugura urubyiruko ndetse n'ababyeyi.

    Mukamushinja ashimira Leta y'u Rwanda, by'umwihariko Perezida Paul Kagame, ku mpinduka nziza zabaye ku bagore, zibafasha kubona amahirwe angana n'ay'abagabo.

    Yagize ati 'Perezida Kagame yaduhaye ijambo, aduha amahirwe. Ubu umugore arashoboye, ashobora gukora imirimo yose.'

    Uruganda Nova Coffee ruri ku rwego rwiza aho rufite agaciro ka miliyoni zisaga 300 Frw, rukaba rufasha abahinzi benshi kubona isoko ryiza rya kawa ku buryo butabagoye.

    Mukamushinja Agnes yaretse gukora ibijyanye n'ibyo yize yiyegurira gutunganya kawa

    Bamwe mu bakozi bakora muri Nova Coffee bavuga ko Mukamushinja usibye kuba ari we bakorera ahubwo yabaye n’umubyeyi wabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-uko-mukamushinja-yaretse-ubwarimu-n-ubuganga-akiyegurira-gutunganya

  • Icyihishe inyuma y'igitaramo Maître Gims wishyizemo u Rwanda, yateguye i Paris ku munsi wo gutangira Icyunamo – #rwanda #RwOT

    Tariki 7 Mata buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho umuryango mpuzamahanga wifatanya n'u Rwanda mu kuzirikana Abatutsi barenga miliyoni bishwe, hakanafatwa ingamba zo gukumira ngo bitazongera kubaho ukundi.

    Iyi tariki ku bihugu bifite aho bihurira n'u Rwanda birayizirikana cyane ku buryo hari ibitanga ubutumwa bwo kwifatanya n'Abanyarwanda.

    Mu 2019, hasohotse iteka mu Bufaransa rigena ko tariki 7 Mata igihugu n'Umujyi wa Paris bazajya byifatanya n'Abanyarwanda mu kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kwibuka byashyizwemo imbaraga mu Bufaransa ndetse mu Mujyi wa Rouen mu Ntara ya Normandie kuwa 13 Mata 2024 hafungurwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk'imwe mu nzira yo gushyigikira ko Jenoside itazongera ukundi.

    Gusa mu buryo butumvikana, umuhanzi Maître Gims ufite inkomoko muri RDC yitwikiriye umutaka wo gufasha abana bagizweho ingaruka n'intambara zo mu Burasirazuba bw'iki gihugu, ategura igitaramo ku itariki ya 7 Mata 2025.

    Ni igitaramo bigaragara ko gifite intego yo kurangaza abantu bari mu Bufaransa, bagakwirakwizwamo imvugo zangisha abantu Abatutsi bitwaje gutabariza abana bagizweho ingaruka n'intambara yo muri RDC yakomotse ku butegetsi bwa Congo.

    Muri iki gitaramo hazanaririmbamo Youssoupha na we wahisemo intero yo kuvuga nabi u Rwanda igihe cyose.

    Itangazo ryasohowe n'Umuyobozi w'Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Christophe Renzaho, rivuga ko bababajwe bikomeye no kubona igitaramo cyashyizwe ku itariki mpuzamahanga yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko bigakorwa n'umuhanzi usanzwe azwiho gukwirakwiza imvugo zibiba urwango.

    Ati 'Gutegura ibikorwa kuri iyi tariki ibikorwa by'umuhanzi w'umunye-Congo Maître Gims wanamenyekanye ku mu bikorwa byo gukwirakwiza imvugo zihembera urwango n'ihohoterwa ryibasira Abatutsi ntabwo byaba ari ibintu bitunguranye. Muri filime mbarankuru yakozwe na Netflix yareruye aravuga ngo 'ntabwo urwango rw'Abatutsi waruhagarikisha umutobe w'amacunga'. Asoje aya magambo yakoze ikimenyetso cyo kurashisha imbunda, akangurira abantu ubwicanyi.'

    Renzaho yagaragarije Meya w'Umujyi wa Paris ko gusubika iki gitaramo kikimurirwa ku yindi tariki yaba ari intambwe ikomeye mu gukumira ikwirakwizwa ry'imvugo zibiba urwango n'amacakubiri by'umwihariko byibasira Abatutsi, Abanyamulenge n'Abahema mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ati 'Gusubika iki gitaramo bizafasha abashaka guhurira hamwe kuri uwo munsi wagenewe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n'urwango nk'urwo, bakazirikana birushijeho. Bizanafasha kwirinda guteza ibibazo mu baturage kuko iki gitaramo kibaye muri ubu buryo kitabura kubikurura.'

    Consternation de la communauté #Rwandaise 🇷🇼 de France et du monde entier s'indigne devant un AFFRONT AVÉRÉ sur la mémoire du génocide perpétré contre les #Tutsi.@chrismanzi @diasporwanda et toute le monde sur place en #France 🇫🇷 on ne lâche rien. pic.twitter.com/9WUiiHGTZn

    — Eddy Sabiti (@esabiti) March 7, 2025

    Abanyarwanda baha agaciro kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje ko gutegura igitaramo ku munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko uzwi ku mvugo z'urwango ari imwe mu nzira zo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Le 7 avril, c’est personnel. Et c’est NON NÉGOCIABLE.

    Mon grand-père a été exécuté d'une balle dans la tête. Ma grand-mère, enterrée vivante. Mes tantes, cousins et cousines massacrés avec une barbarie innommable. Comme moi, la majorité des rescapés portent ces cicatrices à vie.… https://t.co/YRwjYkJqmZ

    — Chris Renzaho 🇷🇼 (@chrismanzi) March 7, 2025

    Gandhi Alimasi Djuna, wamamaye mu buhanzi nka Maître Gims, cyangwa Gims ni umunye-Congo ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa.

    Ni umwe mu bacengewe cyane na politike y'urwango ya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo. Yageze ubwo yandika indirimo ashyiramo amagambo asebya Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame.

    Mu 2003 ni bwo Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye yemeje tariki ya 7 Mata nk'Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko inyito yayo nyakuri yatangiye gukoreshwa na loni mu 2018.

    Umwanzuro 58/234 wo ku wa 23 Gashyantare 2003 usaba ibihugu binyamuryango bya Loni guha agaciro tariki 7 Mata no gukurikiza amasezerano yo gukumira no guhana ibyaha bya Jenoside kugira ngo hatazagira ibikorwa bisa n'ibyabaye mu Rwanda byongera kubaho.

    Abanyarwanda n’inshuti zabo ntibumva ukuntu uyu muhanzi ashaka gukora igitaramo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyihishe-inyuma-y-igitaramo-maitre-gims-wishyizemo-u-rwanda-yateguye-i-paris

  • Nyamagabe: Abagore 18 bayobora ingo bagabiwe inka, hashimwa ubutwari bagira mu kwiteza imbere – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bagabiwe witwa Ugizimfura Marie Rose, wo mu Murenge wa Musebeya, mu Kagari ka Kagano, Umudugudu wa Busanza, ni umubyeyi w'abana batatu. Yabwiye IGIHE ko asanzwe ari umuhinzi w'imyaka itandukanye, ariko akaba yagorwaga no kubona ifumbire.

    Ati 'Kubona ifumbire byandushyaga, byagomberaga gutira inka na bwo ku muntu w'inshuti ikaza mu rugo iwacu ikaribata ibyatsi nko mu gihe cy'ukwezi, kugira ngo tubone ifumbire yo guhingisha, tukongera tukayisubiza.'

    Ugizimfura, yakomeje avuga ko ubu yafashe ingamba zo kongera umusaruro w'ibirayi byera cyane muri uwo murenge, akaba yatanze isezerano ko mu mwaka utaha azaba agaragaza impinduka zikomeye ziturutse kuri iyi nka yahawe.

    Bangugirake Donatille wo mu Mudugudu wa Bugarama, Akagari ka Rugano, yavuze ko yishimiye iyi ntambwe atejwe yo kongera korora, avuga ko ubusanzwe yari umuhinzi ariko yagorwaga no kubona ifumbire ihagije, ariko ubu agahamya ko ibyo bigeze ku iherezo.

    Avuga ko gukorera urugo uri umugore bigira imvune, ariko kubera ko ubuyobozi bw'u Rwanda bwahaye umugore ijambo, bituma aho yerekeje amaboko hose yumvwa na we akabasha kwiteza imbere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habimana Thaddée, yavuze ko igihugu cyashyize imbere guha urubuga umugore mu nzego zose z'ubuzima, kugira ngo na we atange umusanzu we kuko ashoboye.

    Ati 'Ubuyobozi bw'akarere dukomeje gushyira imbaraga mu mukoro dufite wo korohereza abagore mu bikorwa bibyara inyungu no gukangurira abagore guhinga kijyambere no kongera udushya mu buhinzi, no mu gusaba no guhabwa serivisi z'imari kugira ngo bakomeze kwiteza imbere n'ibindi.'

    Depite Mukabunani Christine, wari umushyitsi mukuru, yakanguriye imiryango kurushaho kumva neza akamaro k'uburinganire n'ubwuzuzanye mu gukomeza gutera imbere no kubaka umuryango utekanye, birinda icyawutandukanya icyo ari cyo cyose.

    Ati 'Hari imvugo zivuga ko ngo hari imiryango igira za karande zo gutandukana, ukumva bavuga ngo uriya aturuka mu muryango ababyeyi be batabanaga n'ubundi, na we ntibizakunda. Izo karande tuzice, tugerageze kurema imiryango myiza kandi iramba.'

    Yakomeje asaba abaturage n'abayobozi kumenya imiryango itabanye neza, bakayiha ubufasha bukomatanyije, mu mitekerereze no mu bukungu kugira ngo ive ibuzumu ijye ibuntu, ari na ko barandura ihohoterwa n'ibindi bibazo bidindiza umuryango birimo n'ubukene, agaragaza ko bizanyura mu kubaha ubushobozi butandukanye burimo kubaha inka ngo zibateze imbere mu mata n'ifumbire.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wizihizwaga ku nshuro ya 53 ku Isi ndetse no ku nshuro ya 50 mu Rwanda, ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti 'Umugore ni uw'agaciro.'

    Abagore 18 bayobora ingo bagabiwe inka kuri uyu munsi wabahariwe

    Ababyeyi bagabiwe inka bahize kuzamura umusaruro no kugira ubuzima bwiza banywa amata

    Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Habimana Thaddée, yavuze ko Akarere kiteguye gukomeza gushyigikira iterambere ry’umugore

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyamagabe, Umumararungu Béatha, yashimye intambwe umugore w’i Nyamaabe agezeho mu myaka isaga 30 ishize

    Depite Mukabunani Christine, yasabye abaturage kwimakaza ihame ry’uburinganire kuko ari bwo iterambere ryiyongera mu rugo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abagore-18-bayobora-ingo-bagabiwe-inka-hashimwa-ubutwari-bagira-mu

  • Elon Musk yavuze ko ikigo cye cya Starlink cyanzwe na Afurika y'Epfo kuko atari umwirabura – #rwanda #RwOT

    Ni amagambo yatangarije ku rubuga rwa X, ubwo yatangaga igitekerezo ku mashusho y'ikiganiro cy'umucuruzi wo muri Afurika y'Epfo, Rob Hersov, wavugaga ko hari amategeko muri Afurika y'Epfo arwanya abazungu.

    Elon Musk wasaga nk'uwemeza ibyo Hersov yavugaga ko muri iki gihugu yavukiyemo hariho amategeko agonga abazungu, yasubije ati 'Starlink ntabwo yemerewe gukorera muri Afurika y'Epfo, kuko ntari umwirabura'.

    Icyakora ibi byatewe utwatsi n'umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga muri Afurika y'Epfo, Clayson Monyela, wasubije Musk agira ati 'Nyakubahwa, ibyo ntabwo ari ukuri kandi urabizi!'.

    Yongeyeho ati 'Ntaho bihuriye n'ibara ry'uruhu rwawe'. Uyu mugabo yavuze ko Starlink yakwemererwa gukorera muri iki gihugu igihe cyose yemeye kubahiza amategeko abigenga.

    Kuba Afurika y'Epfo ifite amategeko akakaye ku bazungu, biherutse kugarukwaho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wavuze ko azahagarika inkunga yahabwaga iki gihugu bitewe n'impamvu nyinshi zirimo kuba amategeko agenga ubutaka yarakumiriye abazungu.

    Elon Musk yavuze ko ikigo cye cya Starlink cyanzwe na Afurika y'Epfo kuko atari umwirabura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/elon-musk-yavuze-ko-ikigo-cye-cya-starlink-cyanzwe-na-afurika-y-epfo-kuko-atari

  • Higanjemo abigitsina gore! Ibyamamare byatun… – #rwanda #RwOT

    Kunywa itabi ku byamamare, ni ikintu gisa nk’ikimenyerewe mu Isi y’myidagaduro, kuko usanga haba mu ndirimbo, mu mafilime bakina n’ahandi bashobora kuryifashisha bitewe n’ubutumwa bashaka gutambutsa.

    Nyamara ku rundi ruhande, hari ibyamamare bitungurana no mu buzima busanzwe bikagaragara biritumura mu ruhame, kandi ari abantu basanzwe baryamaganira kure ndetse bashishikariza abandi kurigendera kure mu rwego rwo kugira ubuzima buzira umuze.

    Abanyamideli, abahanzi, abakinnyi ba filime n’abanyamakuru bakomeye barimo Jennifer Aniston, Bella Hadid na Dua Lipa bose bagaragaye batumura itabi, nyamara bari bazwiho kwimakaza ubuzima bwiza.

    Dore bamwe mu byamamare batunguranye banywa itabi:

    1.     Abakobwa ba Perezida Barack Obama

    Malia Obama, umukobwa mukuru wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44, yavugishije benshi nyuma yo kugaragara atumura itabi mu muhanda i Los Angeles.

    Page Six yatangaje ko Malia Obama yagaragaye i Los Angeles ku wa Gatatu, tariki 4 Ukwakira 2023, ari kunywa itabi. Uyu mukobwa yafotowe ari kumwe n'inshuti ze bishimanye anywa itabi.


    Malia Obama yagaragaye atumura itabi nyuma yaho murumuna we Sasha Obama na we aheruka kugaragara ari kumwe n'inshuti ze baganira bahererekanya itabi. Uyu mukobwa yari avuye mu birori.

    Obama w'imyaka 62 mu 2009 yavuze ko na we yanyweye itabi mu gihe cy'ubugimbi bwe na nyuma amaze kurushinga ariko akaza kurireka ubwo yatangiraga urugendo rwo kwiyamamariza kuyobora Amerika.

    Mu 2020 mu gitabo Obama yashyize hanze yise 'A Promised Land'' yagaragaje ko uyu mukobwa we mukuru Malia Obama ari mu bamufashije kureka kunywa itabi. Obama yayoboye Amerika mu 2009-2017.

    2.     Jennifer Aniston

    Nubwo asanzwe afatwa nk'umuntu w'intangarugero, Jennifer Aniston yigeze kumenyekana nk'umunywi w'itabi ukomeye mu myaka yatambutse.
    Mu 2022, uyu mukinnyi wa filime wegukanye ibihembo bikomeye, yagaragaye atumura itabi ubwo yizihizaga isabukuru ye y'amavuko. Ibi byateje impaka, cyane ko yari yaratangaje ko yasezereye itabi burundu kuva mu 2007.

    3. Bella Hadid

    Uyu munyamideli w'icyamamare yagaragaye arimo kunywera itabi mu birori bya filime bya Cannes mu Bufaransa.
    Bella Hadid yigeze kwemera ko yatangiye kunywa itabi afite imyaka 14, kandi ko yarikoresheje igihe kinini. Kuva mu 2017, yari yaravuze ko agiye kureka itabi burundu, ariko amafoto ye aheruka yatumye abakunzi be bibaza niba yaba yararisubiyeho.

    4. Stacey Solomon

    Uyu munyamakuru wa televiziyo yagaragaye anywa itabi ubwo yari kumwe n'umuryango we i Londres mu 2023.
    Yigeze kuvuga ko yakunze kugira ikibazo ubwo yafataga icyemezo cyo kureka itabi, ndetse no mu gihe yari atwite. Yavuze ko yagerageje kugabanya ingano y'itabi yanywaga, ariko ko kureka burundu bitamworoheye.

    5. Dua Lipa

    Uyu muririmbyi ukomoka mu Bwongereza yagaragaye mu kwezi gushize arimo kunywa itabi ari kumwe n'umukunzi we Callum Turner i Paris.
    Ibi byaratunguranye cyane kuko mu 2022 yari yaratangaje ko yaretse itabi burundu kugira ngo asigasire ijwi rye, ndetse n'ubuzima bwe muri rusange.

    6. Holly Willoughby

    Uyu munyamakuru wa televiziyo mu Bwongereza, wari uzwiho ubuzima bwiza, yagaragaye anywa itabi mu 2009 ubwo yari yitabiriye V Festival.
    Nyuma yaho, bivugwa ko yaretse itabi, ariko amafoto yafashwe nyuma nabwo atumura itabi yakomeje gutungura benshi.

    7. Abbey Clancy

    Uyu munyamideli ukomoka mu Bwongereza yagaragaye inshuro nyinshi aryohewe n'itabi, harimo nko mu 2023 ubwo yarimo gufata amashusho y'amatangazo ya Paddy Power.
    Abbey Clancy kandi yigeze kugerageza kureka itabi mu 2011, ariko nyuma y'igihe gito yongeye kugaragara arinywa.

    8. Miley Cyrus

    Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo za pop yagiye agaragaza ku mugaragaro ko ashyigikiye itabi, cyane cyane iry'urumogi.
    Miley Cyrus yigeze gutangaza ko yafashe icyemezo cyo kudasubira mu businzi no mu kunywa itabi, na nyuma yagaragaye kenshi aritumura mu ibanga.

    9. Johannes Radebe

    Uyu mukinnyi wa filime akaba n'umubyinnyi wo muri Afurika y'Epfo yemeje ko akunda kunywa itabi cyane cyane mu bihe bikomeye by'amarushanwa yo kubyina nka “Strictly Come Dancing”.
    Yavuze ko ababyinnyi benshi b'amafilime banywa itabi kubera igitutu bahura na cyo.

    10. Emily Atack

    Uyu mukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya yigeze gutangaza ko yatangiye kunywa itabi no kunywa inzoga nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye.
    Mu 2023, yagaragaye anywera itabi mu birori byabereye i Londres, biteza impaka kuko benshi bamufataga nk'icyitegererezo mu birebana n'ubuzima bwiza.

    Itabi rifite ingaruka mbi ku buzima zirimo:

    • Kongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima n’ibihaha

    • Kuzana iminkanyari no gusaza vuba kw’uruhu

    • Guhindura ibara ry'amenyo n'inzara

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153231/higanjemo-abigitsina-gore-ibyamamare-byatunguranye-bikagaragara-bitumura-itabi-mu-ruhame-a-153231.html

  • Amb. Diane Gashumba yashyigikiye Chriss Eazy… – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu bitabiriye igitaramo cyaririmbyemo abarimo Chriss Eazy ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo 'Sambolera' na Spice Diana wo muri Uganda, cyabereye mu Mujyi wa Stockholm ku wa 8 Werurwe 2025.

    Iki gitaramo kandi cyitabiriwe na Eric Kabera umenyerewe cyane mu gutunganya sinema nyarwanda kuva mu 1994. Cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n'abatuye muri uyu mujyi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore.

    Byitezwe ko nyuma y'iki gitaramo, Chriss Eazy agomba guhita asubira i Kigali, mbere yo kongera kujya i Burayi mu bitaramo bizazenguruka ibihugu binyuranye by'uwo mugabane.

    Nyuma yo gutaramira abo muri Suède, Chriss Eazy azakomereza muri Pologne ku wa 26 Mata 2025 mu gitaramo azahuriramo na Joe Boy, nyuma yaho Ku wa 3 Gicurasi 2025 azataramira i Paris, naho ku wa 10 Gicurasi ataramire i Bruxelles mu Bubiligi.

    Ibi bitaramo byateguwe na Sosiyete ya Team Production isanzwe ifasha abahanzi gukorera ibitaramo cyane cyane mu Bubiligi. 

    Chriss Eazy uri kwitegura gukora ibi bitaramo, ni umuhanzi w’umunyarwanda ukora injyana ya Afrobeat, akaba n’umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umuyobozi wa Ewuana Brand.

    Uyu musore yatangiye umuziki mu 2016 ubwo yitabiraga amarushanwa y’impano yiswe “Talent”. Mu 2020, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Ese Urabizi?”, akurikiraho “Tegereza”.

    Indirimbo ze zamenyekanye cyane mu Rwanda no mu karere, harimo “Inana”, “Amashu”, “Sambolela”na “Edeni”. Mu Ukwakira 2023, yashyize hanze indirimbo yise “Bana”.

    Uretse umuziki, Chriss Eazy ni umuyobozi wa Ewuana Brand, inzu y’imideli igamije guteza imbere imideli n’ubuhanzi mu Rwanda. Zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye zirimo nka “Inana”, “Amashu”, “Sambolela”, “Edeni”, “Bana” n'izindi.

    Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi bakiri bato bafite impano ikomeye mu muziki nyarwanda, akaba akomeje kwagura umuziki we no kugera ku rwego mpuzamahanga.

    Ambasaderi Dr. Diane Gashumba ari muri benshi bitabiriye igitaramo Chriss Eazy yahuriye na Spice Diana muri Suede 



    Junior Giti yavuze ko ari iby’agaciro ari iby’agaciro kubona abayobozi b’u Rwanda bitabira ibikorwa bya muzika


    Igitaramo gikurikira, Chriss Eazy azagihuriramo na n’umunya-Nigeria Joe Boy muri Poland

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153220/amb-diane-gashumba-yashyigikiye-chriss-eazy-mu-gitaramo-yahuriyemo-na-spice-diana-amafoto-153220.html

  • Prince Kid yafatiwe muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu mujyi wa Fort Worth, muri Texas. Ishimwe yari yarinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwemewe n'amategeko, ariko aza kurenga ku mategeko y’igihugu. Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI) rwafashije ICE mu gikorwa cyo kumufata.

    Ishimwe Dieudonné, uzwi nka Prince Kid, wari umuyobozi wa kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda,  mu Kwakira 2023 nibwo yahamijwe ibyaha  bibiri aribyo Gukoresha  undi imibonano mpuzabitsina ku gahato  ndetse n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku Gitsina , akatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Nyuma yo gukatirwa, ntiyigeze yishyikiriza inzego z’ubutabera ngo arangize igihano cye.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru mu Ugushyingo 2023, umuvugizi wungirije wa guverinoma, Alain Mukuralinda, yatangaje ko nibaramuka batamubonye mu gihugu, bazitabaza inzego mpuzamahanga zirimo na Interpol kugira ngo afatwe.

    Leta y'u Rwanda, binyuze mu Bushinjacyaha Bukuru, yari yashyiriyeho Ishimwe impapuro zimuta muri yombi ku cyaha cyo gufata ku ngufu kuva ku wa 29 Ukwakira 2024. Josh Johnson, umuyobozi w'agateganyo wa ICE mu ishami rishinzwe gukurikirana no kwirukana abinjira mu gihugu mu buryo butemewe, yavuze ko Amerika itazihanganira abanyabyaha bagerageza guhunga ubutabera mu bindi bihugu. Yongeyeho ko bazakomeza gukorana n'inzego z'umutekano zo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo abantu nk'aba bafatwe kandi birukanwe.

    Kuri ubu, Ishimwe afungiye muri ICE, ategereje ko hafatwa icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda nk’uko bigaragara ku rubuga rwayo ndetse bikaba byagarutsweho n’ibitangamakuru bitandukanye birimo wfaa.com.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153223/prince-kid-yafatiwe-muri-amerika-153223.html