Author: webrwanda

  • Diyosezi ya Kabgayi yizihije Umunsi w'Umuco mu mashuri ku nshuro ya mbere (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Muri iki gitaramo cy'umuco, abanyeshuri berekanye imikino itandukanye iranga umuco Nyarwanda irimo imbyino, imivugo, ikinamico n'ibindi.

    Ni ibirori byitabiriwe n'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Perezida w'Ishyirahamwe ry'Imikino n'Umuco mu Mashuri (FRSS), Karemangingo Luke n'abahagarariye izindi nzego zirimo Minisiteri y'Uburezi, Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu n'ubuyobozi bw'uturere turi muri iyi diyosezi.

    Uyu munsi watekerejwe na Diyosezi Kabgayi, uzajya uba buri mwaka hagamijwe guteza imbere umuco n'ururimi rw'Ikinyarwanda kugira ngo rurusheho gukundwa no kuvugwa neza. Ibi ni byo byatumye insanganyamatsiko yawo yitwa 'Twige tumenye Ikinyarwanda ururimi ruduhuza”.

    Ku nshuro ya mbere hahimbazwa uyu Munsi, mu mashuri 214 yo muri Diyosezi ya Kabgayi, hakozwe ku buryo yose ahagararirwa mu byiciro birimo amashuri abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga.

    Mu Gitaramo cy’umuco w’ikinyarwanda kirimo kubera ku ishuri rya College Sainte Marie Reine Kabgayi, herekanywe imikino itandukanye iranga umuco Nyarwanda: imbyino, imivugo, ikinamico n’ibindi.@Rwanda_Edu @REBRwanda @Rwanda_Sports @ministryculture pic.twitter.com/FAOab3n3Vo

    — Federation Rwandaise du Sport Scolaire FRSS (@FRSS2025) March 8, 2025

    Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yavuze ko Kiliziya Gatolika yabaye ku isonga ry'ababungabunze umuco Nyarwanda ndetse bakawukoraho ubushakashatsi bawutoza umwana w'u Rwanda kugira ngo atawibagirwa mu gihe ahura n'indi mico iva mu mahanga.

    Ati 'Iki gitaramo kiragaragaza uburezi gatolika bureba umwana, bureba umuntu mu mfuruka ze zose. Kiliziya mu burere n'uburezi iha muntu, ntabwo yibagirwa umuco.'

    Yasabye kandi abarezi n'ababyeyi kurinda abana ikoreshwa nabi ry'ururimi rw'Ikinyarwanda, abibutsa ko ari bo ba mbere bagomba gukosora umwana.

    Uwari uhagarariye Minisiteri y'Uburezi, Nsengiyaremye Christophe, usanzwe ari Umuhuzabikorwa w'Uburezi mu Ntara y'Amajyepfo, yashimiye Diyosezi ya Kabgayi ku birori yateguye, avuga ko 'bidashidikanywaho ko uburere n'uburezi mu mashuri ari muri iyi Diyosezi ya Kabgayi bigenda neza nk'uko abana barererwa muri aya mashuri babigaragaje.'

    Yonyegeyeho ati 'Mboneyeho kandi gushimira ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku ruhare rwayo rufatika mu kurerera u Rwanda. Ibyo bigaragazwa n'umubare w'ibigo bifasha Leta kurera.'

    Perezida w'Ishyirahamwe ry'Imikino n'Umuco mu Mashuri (FRSS), Karemangingo Luke, na we yashimiye Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko babonye inkomoko yo kwitwara neza kw'amashuri yo muri iyi diyosezi mu marushanwa y'umuco.

    Ati 'Mu byo twibandaho cyane ni umuco kandi twishimiye kubagira nk'umufatanyabikorwa. Biratunezeza cyane iyo tubona amashuri angana atya yateranya, arushanwa mu muco. Natwe tuhabonera impano zitandukanye.'

    Umuco uri mu marushanwa ategurwa n'Ishyirahamwe ry'Imikino mu Mashuri mu Rwanda aho buri mwaka, amashuri arushanwa kuva ku rwego rw'akarere kugeza ku rwego rw'igihugu.

    Umunsi w'Umuco wizihijwe bwa mbere muri Diyosezi ya Kabgayi mu birori byabereye muri College Ste Marie Reine Kabgayi

    Abanyeshuri berekanye ubumenyi butandukanye bujyanye n’insanganyamatsiko yashyizweho

    Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa (iburyo), yasabye abarezi n’ababyeyi kurinda abana ikoreshwa nabi ry'ururimi rw'Ikinyarwanda

    Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yavuze ko abana bazajya bagaragaza ubuhanga mu marushanwa y’umuco bazajya bashyigikirwa

    Umunyamabanga Mukuru wa FRSS, Rugasire Euzebius n’Umuyobozi wa Tekinike muri iri Shyirahamwe, Habiyambere Emmanuel, bari mu bitabiriye ibi birori byabaye ku nshuro ya mbere

    Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS), Karemangingo Luke, yashimiye Diyosezi ya Kabgayi ku gikorwa yatangije cyo kwizihiza Umunsi w’Umuco

    Amafoto y'abanyeshuri bagaragaza ubumenyi bwabo ku muco Nyarwanda binyuze mu mbyino, imivugo n'imikino itandukanye:


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Diyosezi-ya-Kabgayi-yizihije-Umunsi-w-Umuco-mu-mashuri-ku-nshuro-ya-mbere-Amafoto

  • Amb. Rwamucyo yagaragaje ko impuhwe amahanga afitiye Congo ari nk'iza bihehe – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ibihugu birimo Canada, u Bubiligi n'u Budage bifatiye u Rwanda ibihano, birushinja gushyigikira umutwe wa M23 no kuba nyirabayazana w'ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ibi bihugu bigaragaza ko u Rwanda rukora ibi rugamije kungukira mu mabuye y'agaciro ya RDC.

    Mu butumwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukena kandi ifite umutungo kamere.

    Ati 'RDC iri mu ihurizo ry'iterambere. Nubwo ifite umutungo kamere mwinshi, nicyo gihugu gikennye ku Isi. Raporo ya Loni ku iterambere ry'abaturage, yashyize RDC ku mwanya wa 180 (mu bukene) mu bihugu 190 biyiriho.'

    Amb. Rwamucyo yakomeje avuga ko amabuye y'agaciro iki gihugu gifite, agirira akamaro amahanga n'abayobozi bacyo bashyize imbere ruswa.

    Ati 'Tugarutse ku bacukura amabuye y'agaciro ya RDC. Guverinoma ya RDC yashyize imbere ruswa n'abanyepolitike bakomeye bamaze imyaka ibarirwa mu binyacumi baratanze amabuye y'agaciro y'ibihugu nk'ingwate ku bakora ubucukuzi bakomeye, babamenyera icyo mu mufuka. Gukomeza imvugo y'uko ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro ari bwo ntandaro y'intambara muri RDC ni uburyarya no kubeshya. Ukuri kubabaje ni uko iyi mvugo itegurwa n'abayobozi ba RDC barangwa na ruswa ndetse n'abafite uruhare muri ubu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.'

    Uyu muyobozi yavuze ko kwegeka k'u Rwanda ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ugushakira ikibazo aho kitari, no kwirengagiza ko impamvumuzi yacyo ari ruswa n'imiyoborere mibi.

    Yavuze ko kuba RDC yarahaye rugari umutwe wa FDLR n'ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b'Abanye-Congo ari cyo gihangayikishije u Rwanda.

    Ati 'Uburinzi n'ubufasha buhabwa FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ikibazo cy'umutekano k'u Rwanda, ndetse n'ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b'Abatutsi.'

    Amb. Rwamucyo yavuze ko ibihugu by'amahanga byahisemo kwiyunga kuri RDC mu gukwirakwiza iyi mvugo y'uko u Rwanda rukurikiye amabuye y'agaciro muri Congo, bigamije guhisha ubucukuzi bumaze igihe bikorera muri iki gihugu.

    Ati 'Hari ikirombe cya Zahabu mu Mujyi wa Kamituga, muri teritwari ya Mwenga muri Kivu y'Amajyepfo. Kamituga ni umujyi munini ukorerwamo ubucukuzi bwa Zahabu. Zahabu yavumbuwe aha bwa mbere muri za 1920[…] ikigo cy'Ababiligi Miniere des Grands Lacs Africain (MGL) yatangiye ubucuruzi bwa zahabu mu Kamituga muri za 1930 kugeza mu 1997.'

    'Iyo ni imyaka 67 yo gusahura zahabu nta nyungu ku baturage b'Abanye-Congo. Mu 1997 MGL yagurishije iki kirombe cya zahabu Banro, ikigo cyo muri Canada. Kugeza uyu munsi Banro niyo ifite iki kirombe. Ababiligi nabo baracyafite imigabane.'

    Yakomeje avuga ko nubwo uyu mujyi wo muri RDC ukungahaye, abawutuye bakennye ndetse nta bikorwaremezo by'ibanze nk'imihanda ufite.

    Amb. Rwamucyo yagaragaje ko iyo aya mahanga avugira RDC, atari uko aba ayikunze cyangwa ashyira imbere cyane demokarasi n'uburenganzira bwa muntu, ahubwo aba arengera inyungu zayo.

    Ati 'Iyo u Bubiligi, Canada ndetse n'inshuti zabo z'i Burayi za bagashakabuhake ari nabo mpamvu muzi y'amateka y'iki kibazo, bifatanya na RDC mu kurwanya u Rwanda no kwanga ubwicanyi bushingiye ku moko bukorerwa Abanye-Congo, baba batwawe no kurinda inyungu z'ibihugu byabo z'ubukungu bafite mu duce nka Kamituga n'ahandi muri RDC. Ni igikorwa kigamije gushimisha Abanyepolitike ba Congo bihebye. Ibi ntabwo ari ukubera indangagaciro z'imiyoborere myiza, Demokarasi cyangwa uburenganzira bwa muntu, bigamije kurinda inyungu z'ibihugu byabo.'

    Amb. Rwamucyo atangaje ibi, mu gihe mu minsi mike ishize Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko umutekano w'u Rwanda ari cyo kintu cya mbere kirushishakaje, aho kuba umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk'uko bamwe babivuga.

    Amb. Rwamucyo yagaragaje ko impuhwe amahanga yijunditse u Rwanda afitiye Congo ari nk'iza bihehe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-rwamucyo-yagaragaje-ko-impuhwe-amahanga-yijunditse-u-rwanda-afitiye-congo

  • NIDA yagaragaje ko abifuza guhindura ifoto iri ku ndangamuntu babyemerewe – #rwanda #RwOT

    NIDA itangaje ibi nyuma y'uko hari abaturage bagaragaza ko babangamirwaga n'amafoto ari ku ndangamuntu zabo atagihuye n'uko bameze uyu munsi ndetse rimwe na rimwe hakaba serivisi batabona kubera icyo kibazo.

    Ndagijimana Charles ukora akazi k'ubumotari yabwiye RBA ko hari serivisi abona abanje gusiragizwa bitewe n'ifoto iri ku ndangamuntu ye igaragaza isura y'umuntu w'umwana nyamara uko yagiye akura yarahindutse mu buryo bugaragara.

    Ati 'Nafashe indangamuntu mu 2016 nkiri mutoya ntaramera ubwanwa, nkiri umwana ndi ku ishuri. Bijya bimpombya kuko ubu hari igihe njya nkenera nko kwaka ibyangombwa mu nzego zitandukanye bakabanza kunshidikanyaho.'

    Uwitwa Tuyishimire Emmanuel we yagize ati 'Iyo ugiye kwaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga cyangwa pasiporo hajyaho ifoto iri ku ndangamuntu. Twumva bagafashe ifoto nshyashya y'uwo muntu kugira ngo naramuka agize aho ajya hatari aho yafatiye ibyo byangombwa batazamushidikanyaho.'

    Umukozi ushinzwe Itumanaho muri NIDA, Mugwaneza Annette yatangaje ko ikibazo cy'amafoto yo ku ndangamuntu atajyanye n'igihe gihari ariko ko byemewe kujya kuyahinduza.

    Yagize ati 'Nta kindi [umuturage] bimusaba yaba uri mu ntara [cyangwa i Kigali] yabisaba ku murenge noneho umurenge ukazamwakira 'rendez-vous' yo kuza kwifotoza. Uwashobora kubyikorera kandi yatwandikira email kuri [email protected] akaba yabyisabira tukamuha igihe cyo kuza kwifotoza. Ikindi tumusaba ni ukwishyura 1500 Frw.”

    Mugwaneza yongeyeho ko ayo mafaranga yishyurwa binyuze ku rubuga rwa Irembo kandi ko nyuma yo kwifotoza bundi bushya, uwatse iyo serivisi ategereza iminsi 30 akabona indangamuntu iriho ifoto ye nshyashya.

    Hari abafite indangamuntu ziriho amafoto babona atakijyanye n’uko basa ku buryo bifuza ko ahinduka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nida-yemereye-abahura-n-ingaruka-z-ifoto-iri-ku-ndangamuntu-kuyihinduza

  • Neymar Jr ntabwo yigeze aboneka ku mukino wabahuzaga n'ikipe Corinthiansaraye kubw'imvune afite #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Umunya-Brazil, Neymar Jr, akomeje guhura n'ibibazo by'imvune nyuma yo kugerageza gusubira mu kibuga. Ku mugoroba w'ejo hashize, byari biteganyijwe ko agira uruhare mu mukino wa Santos, ikipe yamureze kuva akiri umwana, ariko ntiyabonetse kubera ikibazo cy'uburwayi.

    Neymar yagize ati: 'Ikibabaje ni uko numvise ububabare mu byumweru bishize. Nifuzaga cyane gufasha ikipe, hanyuma dukora ibizamini mu gitondo ariko nongeye kumva ububabare.'

    Aya magambo agaragaza ko imvune ye ikomeje kumuzonga, bikaba bishobora gutinza igihe yari yiteze kugarukira mu kibuga.

    Uyu mukinnyi wari umaze igihe kinini adakina kubera imvune yo mu ivi yagize mu mwaka ushize, yari yitezweho kongera kwigaragaza mu mukino wa gicuti na Santos, aho abafana bari bamwiteze nk'umukinnyi w'icyubahiro w'iyi kipe. Gusa, ikibazo cy'ububabare bwagarutse bwatumye uyu mukino awurebera kure.

    Kuva Neymar yavunika ubwo Brazil yakinaga na Uruguay mu Ukwakira 2023, urugendo rwe rwo gukira rwabaye rurerure.

    Kuva Neymar yavunika ubwo yakinaga na Uruguay mu Ukwakira 2023, urugendo rwe rwo gukira rwabaye rurerure.

    Yakoze ibizamini bitandukanye ndetse n'imyitozo yo kugaruka mu kibuga, ariko ikibazo cy'uburibwe cyongeye kumubera inzitizi.

    Abakunzi be n'abafana ba Santos bari bafite ikizere ko azakandagira mu kibuga, ariko ntibyashobotse. Ibibazo by'imvune bikomeje kuba umutwaro ku mukinnyi wari usanzwe uzwiho ubuhanga n'ubushobozi bwo guhindura umukino.

    Biracyari amayobera niba Neymar azagaruka vuba cyangwa se niba azakenera igihe kinini cyo gukira neza. Ariko icyizere kiracyahari ko azagaruka mu bihe biri imbere, akaba yahabwa amahirwe yo gukina mu mikino ya Copa América cyangwa se agakomeza urugendo rwe muri Al Hilal.

    Biracyari amayobera niba Neymar azagaruka vuba cyangwa se niba azakenera igihe kinini cyo gukira neza.

    Source : https://kasukumedia.com/neymar-jr-ntabwo-yigeze-aboneka-ku-mukino-wabahuzaga-nikipe-corinthiansaraye-kubwimvune-afite/

  • M23 yigaruriye Santere ya Nyabiondo nyuma y'imirwano ikomeye muri Kivu y'Amajyaruguru #rwanda #RwOT

    Abarwanyi b'umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bafashe Santere ya Nyabiondo, iherereye muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru. Ibi byabaye nyuma y'imirwano ikaze yabahuje n'umutwe wa APCLS (Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain), usanzwe ufatanya n'ingabo za Leta ya RDC (FARDC).

    Iyo mirwano yatangiye mu gitondo cyo ku wa 9 Werurwe 2025, ikomeje kongera umwuka mubi mu burasirazuba bwa Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ihora ihanganye mu guharanira ubutaka n'ibindi bikorwa bifite agaciro.

    Amakuru aturuka mu baturage b'ako gace avuga ko nyuma yo gutsimbura APCLS na FARDC, abarwanyi ba M23 bahise bigenzura Nyabiondo, aho bashyize ibirindiro bishya.

    Abaturage benshi bahise bahunga, bajya gushakira umutekano ahandi, cyane cyane mu bice bya Walikale no mu nkengero za Goma.

    Bamwe mu batuye Nyabiondo batangaje ko mbere y'uko M23 ifata ako gace, imirwano yamaze amasaha menshi, aho amasasu n'urusaku rw'imbunda bikomeye kumvikanye ahantu hanini. Umwe mu bahoze batuye muri ako gace yagize ati: 'Twabayeho mu bwoba bukabije, ntitwari tuzi uko bigiye kurangira. Twabonye abasirikare ba FARDC na APCLS batangiye gusubira inyuma, duhita dufata icyemezo cyo guhunga.'

    Ku ruhande rwa Leta ya Congo, ntacyo iratangaza ku ifatwa rya Nyabiondo n'umutwe wa M23. Gusa, bamwe mu bayobozi b'igisirikare cya FARDC baherutse kuvuga ko bateganya ibikorwa bikomeye byo gusubiza aka gace mu maboko ya Leta.

    Kuva uyu mutwe wa M23 wongeye kubura imirwano mu 2021, warigaruriye ibice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, harimo n'imijyi ikomeye nka Bunagana.

    Ibi bikomeje gushyira igitutu ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, kuko uburasirazuba bw'igihugu bukomeje kuba indiri y'imitwe yitwaje intwaro.

    Ibihugu bitandukanye by'akarere, birimo u Rwanda na Uganda, byagiye bishinjwa kugira uruhare mu gushyigikira imitwe irwanya Leta ya Congo, ariko bikabyamaganira kure.

    Icyakora, igisubizo cy'iki kibazo gikomeje kuba ingorabahizi, kuko ibiganiro by'amahoro byagiye bitanga umusaruro muke.

    Nyuma yo gufata Nyabiondo, haribazwa niba M23 izakomereza ahandi, cyangwa niba Leta ya Congo izongera gukoresha imbaraga zayo zose mu kuyirwanya.

     Nyuma yo gufata Nyabiondo, haribazwa niba M23 izakomereza ahandi, cyangwa niba Leta ya Congo izongera gukoresha imbaraga zayo zose mu kuyirwanya.

    Source : https://kasukumedia.com/m23-yigaruriye-santere-ya-nyabiondo-nyuma-yimirwano-ikomeye-muri-kivu-yamajyaruguru/

  • Diyosezi ya Kabgayi yizihije Umunsi w'Umuco mu mashuri ku nshuro ya mbere (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Muri iki gitaramo cy'umuco, abanyeshuri berekanye imikino itandukanye iranga umuco Nyarwanda irimo imbyino, imivugo, ikinamico n'ibindi.

    Ni ibirori byitabiriwe n'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Perezida w'Ishyirahamwe ry'Imikino n'Umuco mu Mashuri (FRSS), Karemangingo Luke n'abahagarariye izindi nzego zirimo Minisiteri y'Uburezi, Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu n'ubuyobozi bw'uturere turi muri iyi diyosezi.

    Uyu munsi watekerejwe na Diyosezi Kabgayi, uzajya uba buri mwaka hagamijwe guteza imbere umuco n'ururimi rw'Ikinyarwanda kugira ngo rurusheho gukundwa no kuvugwa neza. Ibi ni byo byatumye insanganyamatsiko yawo yitwa 'Twige tumenye Ikinyarwanda ururimi ruduhuza”.

    Ku nshuro ya mbere hahimbazwa uyu Munsi, mu mashuri 214 yo muri Diyosezi ya Kabgayi, hakozwe ku buryo yose ahagararirwa mu byiciro birimo amashuri abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga.

    Mu Gitaramo cy’umuco w’ikinyarwanda kirimo kubera ku ishuri rya College Sainte Marie Reine Kabgayi, herekanywe imikino itandukanye iranga umuco Nyarwanda: imbyino, imivugo, ikinamico n’ibindi.@Rwanda_Edu @REBRwanda @Rwanda_Sports @ministryculture pic.twitter.com/FAOab3n3Vo

    — Federation Rwandaise du Sport Scolaire FRSS (@FRSS2025) March 8, 2025

    Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yavuze ko Kiliziya Gatolika yabaye ku isonga ry'ababungabunze umuco Nyarwanda ndetse bakawukoraho ubushakashatsi bawutoza umwana w'u Rwanda kugira ngo atawibagirwa mu gihe ahura n'indi mico iva mu mahanga.

    Ati 'Iki gitaramo kiragaragaza uburezi gatolika bureba umwana, bureba umuntu mu mfuruka ze zose. Kiliziya mu burere n'uburezi iha muntu, ntabwo yibagirwa umuco.'

    Yasabye kandi abarezi n'ababyeyi kurinda abana ikoreshwa nabi ry'ururimi rw'Ikinyarwanda, abibutsa ko ari bo ba mbere bagomba gukosora umwana.

    Uwari uhagarariye Minisiteri y'Uburezi, Nsengiyaremye Christophe, usanzwe ari Umuhuzabikorwa w'Uburezi mu Ntara y'Amajyepfo, yashimiye Diyosezi ya Kabgayi ku birori yateguye, avuga ko 'bidashidikanywaho ko uburere n'uburezi mu mashuri ari muri iyi Diyosezi ya Kabgayi bigenda neza nk'uko abana barererwa muri aya mashuri babigaragaje.'

    Yonyegeyeho ati 'Mboneyeho kandi gushimira ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku ruhare rwayo rufatika mu kurerera u Rwanda. Ibyo bigaragazwa n'umubare w'ibigo bifasha Leta kurera.'

    Perezida w'Ishyirahamwe ry'Imikino n'Umuco mu Mashuri (FRSS), Karemangingo Luke, na we yashimiye Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko babonye inkomoko yo kwitwara neza kw'amashuri yo muri iyi diyosezi mu marushanwa y'umuco.

    Ati 'Mu byo twibandaho cyane ni umuco kandi twishimiye kubagira nk'umufatanyabikorwa. Biratunezeza cyane iyo tubona amashuri angana atya yateranya, arushanwa mu muco. Natwe tuhabonera impano zitandukanye.'

    Umuco uri mu marushanwa ategurwa n'Ishyirahamwe ry'Imikino mu Mashuri mu Rwanda aho buri mwaka, amashuri arushanwa kuva ku rwego rw'akarere kugeza ku rwego rw'igihugu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/diyosezi-ya-kabgayi-yizihije-umunsi-w-umuco-mu-mashuri-ku-nshuro-ya-mbere

  • Gisagara: Hafi miliyoni 400 Frw zimaze gushorwa mu kuzamura imishinga y'urubyiruko – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda igamije gufasha urubyiruko rufite ibitekerezo by'imishinga y'imirimo aho buri umwe akarere kamugenera ibihumbi 300 Frw, ikaba yaratangiye ifasha urubyiruko 10 muri buri murenge ku mwaka, nyuma igakura ikaba igeze ku bantu 20 muri buri murenge muri 13 igize akarere.

    Bamwe mu rubyiruko rwasogongeye kuri iyi nkunga y'iterambere baganiriye na IGIHE, bavuze ko iyi nkunga yabahinduriye ubuzima ubu bakaba barabaye ba rwiyemezamirimo na bo batanga akazi.

    Niyonsenga Appaulin, wo mu Murenge wa Ndora, Akagari ka Gisagara, Umudugudu wa Nyabitare, ni umwe mu bahereweho muri iyi gahunda mu 2018, nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu bugeni ku Nyundo.

    Yavuze ko ibihumbi 300 Frw yahawe yahise ayaguramo amarangi n'utundi dukenerwa mu gushushanya, agatangira gukora ibiraka byo gushushanya no kwandika ku byapa atyo.

    Nyuma y'imyaka ibiri, yari amaze kumenyekana maze asinya amasezerano ya miliyoni hafi 5 Frw yo gushushanya imitako ku bikuta by'Ingoro Ndangamurage ya Huye, ibyatumye azamura urwego.

    Ati 'Ibi byatumye nzamuka mu mwuga maze njya no gukodesha inzu yo gukoreramo mva mu rugo, nshaka n'abakozi babiri bamfasha mpemba.'

    Niyonsenga wakomereje amasomo ye ajyanye n'ubugeni muri UR-Huye, avuga ko ubu ari ku rwego rwo kwihemba amafaranga asaga ibihumbi 300 Frw ku kwezi, ndetse atakiri mu mubare w'abasaba akazi nyuma yo gusoza kaminuza, byose abikesha 'Kuremera program'.

    Itangishaka Esther, ukorera inkweto mu Murenge wa Kibirizi, Akagari ka Kibirizi, yavuze ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yakoraga inkweto ariko atarabiha umurongo.

    Ubwo yasozaga kwiga ayisumbuye mu 2021, Itangishaka yahise yiyegurira umwuga wo gukora inkweto ariko nta bikoresho.

    Yatanze umushinga we na we bamuha inkunga y'ibihumbi 300 Frw, mu 2022, ibyamufashije gukora neza binatuma mu 2023 atsindira miliyoni 1 Frw.

    Itangishaka akomeza avuga ko afite intego yo gukora uruganda rutunganya inkweto abihereye mu gutunganya impu cyane ko izo bakoresha ubu zituruka hanze bagahendwa nazo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko baha agaciro urubyiruko, ari na yo mpamvu batekereje 'Kuremera Program', ngo babazamurire urubyiruko ubushobozi.

    Yavuze ko muri iyi gahunda bareba urubyiruko rufite ubushake n'umushinga wo gukora, bibanda ku barangije amashuri yisumbuye, buri umwe bakamuha ibihumbi 300 Frw atishyurwa, kugira ngo bashyigikire icyo gitekerezo, noneho ufashijwe agakomeza iyo nzira n'akarere kagakomeza kumuba hafi.

    Ati 'Ubu tugeze aho urubyiruko 20 muri buri murenge ruhabwa ubufasha bwo kwinjira mu bushabitsi. Mu karere kose tumaze gutera inkunga urubyiruko hafi 1000, aho bakora na bo bagahanga akazi, kuko tuzi neza ko gufasha urubyiruko ari ugutegura ejo hazaza n'akarere keza.'

    Yakomeje avuga ko ubu bageze ku rwego rwo gutanga miliyoni 78 Frw, zihabwa urubyiruko rugera kuri 250 buri mwaka.

    Muri rusange, iyi gahunda imaze kugera ku bajeni 920 mu karere kose, aho basaranganyijwe hafi miliyoni 400 Frw, abayahawe bakaba barabaye ba rwiyemezamirimo biyubashye muri byinshi bakora.

    Meya Rutaburingoga avuga ko biteze kubona ba rwiyemezamirimo bashoboye mu gihe kiri imbere bashibutse kuri gahunda ya ‘Kuremera Program’

    Ibikorwa bya Niyonsenga Appaulin bikundwa n’ababibonye bose, akavuga ko intango ari ‘Kuremera Program’

    Itangishaka Esther yihangiye umurimo, ubu nawe afite abo akoresha

    Niyonsenga Appaulin yageze aho atangira gupigana ibiraka ku Ngoro Ndangamurage ya Huye, abikesha Kuremera Program

    Itangishaka Esther, ubu yihebeye akazi ko gutunganya ibikomoka ku ruhu, akaba atirengagiza ko yazamukiye ku nkunga ya Kuremera Program

    Niyonsenga wize ku Nyundo, nyuma agakomereza muri UR-Huye, ubu arakataje ku murimo we atazatatira

    Mu 2023, Itangishaka yatsindiye miliyoni 1 Frw muri Youth Connekt abikesha umushinga we wo gukora inkweto


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-hafi-miliyoni-400-frw-zimaze-gushorwa-mu-kuzamura-imishinga-y

  • Kuki Canada Yahisemo? #rwanda #RwOT

    Mark Carney

    Mu gihe Canada yitegura kubona Minisitiri w'Intebe mushya, Mark Carney ni izina rikomeje kuvugwa cyane. Uyu mugabo wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Canada ndetse na Banki Nkuru y'u Bwongereza, yitezweho kuzana impinduka zikomeye muri politiki y'iki gihugu, cyane cyane mu gihe cy'ubuyobozi bwa Donald Trump muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Abanya-Canada benshi bamubonamo icyizere cyo gukomeza gukomeza ubukungu bw'igihugu, guhangana n'ingaruka z'ubusumbane mu mitungo, ndetse no gufata imyanzuro ikomeye izatuma Canada ikomeza gutera imbere.

    Ariko se ni iki gitumye Mark Carney agira igikundiro gikomeye muri politiki ya Canada? Ese azabasha guhura n'ibibazo bikomeye bikomeje kwigaragaza muri politiki n'ubukungu bw'iki gihugu?

    Mark Carney yavukiye mu Canada mu mwaka wa 1965. Yize muri Kaminuza ya Harvard no muri Oxford, aho yabonye impamyabumenyi mu by'ubukungu n'imari. Yatangiye gukora mu rwego rw'imari muri Goldman Sachs mbere yo kujya muri Banki Nkuru ya Canada, aho yagizwe Guverineri mu 2008.

    Ibikorwa by'ingenzi yakoze:

    • Yagize uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by'ubukungu byatewe n'ihungabana ry'imari rya 2008.
    • Yahindutse umuyobozi w'icyitegererezo kubera ubushobozi bwe bwo guhangana n'ibibazo bikomeye by'ubukungu.
    • Yayoboye Banki Nkuru y'u Bwongereza hagati ya 2013 na 2020, aho yakoze impinduka zikomeye mu bijyanye n'imari n'ishoramari.

    Nyuma yo gusubira muri Canada, Carney yinjiye muri politiki, ahita agaragara nk'umukandida ukomeye w'ishyaka rya Liberal Party.

    Hari impamvu nyinshi zituma Mark Carney afatwa nk'umuyobozi ukwiye muri iki gihe.

    1. Ubunararibonye mu bukungu
      • Mu gihe ibindi bihugu bikomeje guhura n'ibibazo bikomeye by'ubukungu, Canada ikeneye umuyobozi uzi gucunga ubukungu neza.
      • Carney afite ubushobozi bwo gukomeza gukomeza isura y'ubukungu bwa Canada, cyane cyane muri iki gihe isi iri guhura n'ibibazo by'ubukungu n'ifaranga rikomeje guhindagurika.
    2. Ubufatanye n'amahanga
      • Yagize uruhare rukomeye mu miyoborere y'ubukungu ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane muri G20.
      • Afite ubushobozi bwo gukorana n'ibihugu bikomeye nk'u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyo bikazafasha Canada gukomeza kugira isura nziza ku ruhando mpuzamahanga.
    3. Ubushobozi mu guhangana n'ingaruka za Trump
      • Kuva Trump yagaruka muri politiki ya Amerika, Canada ihura n'ibibazo byinshi bijyanye n'ubuhahirane.
      • Carney afite ubushishozi mu guhangana n'ingaruka z'ubuyobozi bwa Trump, akaba ashobora gufasha Canada kugumana umutekano w'ubukungu n'imibanire mpuzamahanga.
    4. Impinduka mu miyoborere ya Canada
      • Carney azanye uburyo bushya bwo kuyobora, butandukanye n'ubwa Justin Trudeau, wagiye agira ibibazo byo kugumana icyizere cy'abaturage.
      • Abaturage benshi bamubona nk'umuntu ushobora kongera icyizere mu miyoborere ya Canada.

    Nubwo Carney afite ubushobozi bwo kuyobora Canada mu cyerekezo gishya, hari ibibazo bikomeye azahura nabyo:

    1. Ubukungu butameze neza
      • Nubwo Carney ari inararibonye mu bukungu, azasanga Canada ifite ikibazo cy'ubusumbane mu mitungo.
      • Igiciro cy'ubuzima kiri kuzamuka cyane, ndetse n'imishahara idahura n'ibiciro by'ibiribwa, inzu n'ibindi by'ibanze.
    2. Imibanire na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
      • Kuba Trump yagarutse mu buyobozi bwa Amerika bizagira ingaruka zikomeye kuri Canada.
      • Carney azasabwa gufata ibyemezo bikomeye byo gukomeza gukorana n'Amerika, ariko kandi agaharanira inyungu za Canada.
    3. Ibibazo bya politiki imbere mu gihugu
      • Ishyaka rya Liberal Party arimo rikomeje kugira ibibazo by'imbere mu gihugu, birimo abashaka impinduka mu miyoborere.
      • Carney azasabwa gukorana neza n'abanyapolitiki batavuga rumwe na we kugira ngo abashe gukomeza kuyobora igihugu neza.

    1. Impinduka mu bukungu

    • Carney aramutse abaye Minisitiri w'Intebe, ashobora gukomeza politiki y'ubukungu ishingiye ku bucuruzi butandukanye n'Amerika gusa.
    • Ashobora gushyiraho uburyo bushya bwo gufasha imishinga mito n'iciriritse kugira ngo abaturage babashe kubona akazi.

    2. Ibyemezo bishobora guhindura Canada

    • Carney ashobora gufata ibyemezo bikomeye byo kugabanya imyenda y'igihugu.
    • Azashyira imbaraga mu kurwanya ibibazo by'ubusumbane mu bukungu n'imibereho myiza y'abaturage.

    3. Politiki mpuzamahanga izagira ingaruka

    • Ubufatanye bwa Canada n'isi buzahinduka kuko Carney afite imyumvire itandukanye n'iy'abayobozi basanzwe ba Canada.
    • Ashobora guhindura politiki y'ubucuruzi kugira ngo Canada itizera gusa Amerika nk'umufatanyabikorwa mukuru.

    Mark Carney ni umwe mu bayobozi bashya bitezweho kuzana impinduka zikomeye muri politiki ya Canada. Uburambe bwe mu bukungu, ubushobozi bwe mu miyoborere mpuzamahanga, ndetse n'uburyo ashobora guhangana n'ingaruka z'ubuyobozi bwa Trump, bituma benshi bamubonamo icyizere.

    Nubwo afite ibibazo bikomeye azahangana nabyo, nka politiki mpuzamahanga, ubusumbane mu bukungu, ndetse no kugumana icyizere cy'abaturage, biragaragara ko afite amahirwe menshi yo gukomeza kuyobora Canada mu cyerekezo gishya.

    Mark Carney
    Mark Carney
    Mark Carney

    Mark Carney
    Mark Carney

    Source : https://kasukumedia.com/kuki-canada-yahisemo/

  • Ese Meya wa New York, Eric Adams Bizagorana Kwikura mu Byaha bya Ruswa? #rwanda #RwOT

    Meya wa New York, Eric Adams

    Meya wa New York, Eric Adams, ari mu mazi abira nyuma y'uko akekwaho ibyaha bya ruswa. Ariko se, hari ingorane nyinshi ashobora guhura nazo mu kwirwanaho? Nk'uko raporo nshya ibigaragaza, igice kinini cy'ubukire bwe kiri mu mitungo itagurishwa byoroshye (illiquid assets), ibi bikaba bishobora kumugora mu gihe yaba akeneye amafaranga menshi yo kwirwanaho mu nkiko.

    Ubwo yari akiyamamariza uyu mwanya, Adams yagaragaje ko afite umutungo utari muto, ariko ubundi buryo bw'imari bufatika (cash) bugaragara ko ari buke cyane. Ibi bivuze ko nubwo afite imitungo, kuyibyaza amafaranga ashobora kuyifashisha mu manza bishobora kuba ikibazo gikomeye.

    Eric Adams ni umunyapolitiki ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba Meya wa New York kuva mu mwaka wa 2022. Yahoze ari umupolisi muri NYPD (New York Police Department), aho yamenyekanye cyane nk'umuntu waharaniraga impinduka muri polisi, agamije guhangana n'ivangura rishingiye ku ruhu no guharanira uburenganzira bwa rubanda.

    Nyuma y'imyaka myinshi muri politiki, Adams yegukanye umwanya wa Meya wa New York, atsindira kuyobora umwe mu mijyi ikomeye ku isi. Gusa, mu gihe cy'imyaka ibiri amaze ku butegetsi, ubuyobozi bwe bwagaragayeho ibibazo bikomeye, birimo ubushinjacyaha bukomeje gukurikirana ibirego bya ruswa no gukoresha nabi ububasha afite.

    Meya Adams arashinjwa ibyaha bijyanye na ruswa, cyane cyane ku bijyanye no gukorana na ba rwiyemezamirimo no kwakira inkunga idafite ibisobanuro bihagije.

    Bimwe mu byo akekwaho harimo:

    • Kuba yarakiriye inkunga y'amafaranga atemewe mu gihe cy'amatora ye.
    • Gufasha bamwe mu bikorera kubona amasoko ya Leta binyuze mu nzira zitazwi.
    • Kuba hari amafaranga akekwaho kuba yarahawe binyuranyije n'amategeko akomoka hanze y'igihugu, by'umwihariko muri Turukiya.

    Aya makosa yose ashobora gutuma Adams ahura n'ibibazo bikomeye, harimo no kuba ashobora gukurwa ku mwanya we cyangwa akagirwa umwere, ariko ibi byose bisaba amafaranga menshi yo kwirwanaho mu nkiko.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko umutungo wa Eric Adams utoroshye kuwubyaza amafaranga mu buryo bwihuse. Ibi bivuze ko nubwo afite umutungo ufatika, ashobora kugorwa no kubona amafaranga menshi yo kwishyura abunganizi be mu mategeko no gukemura ibibazo by'ubutabera.

    Muri rusange, umutungo wa Adams wiganjemo ibi bikurikira:

    1. Inzu n'imitungo itimukanwa
      • Adams afite amazu arimo icumbitsemo abantu, bivuze ko kugira ngo ayagurishe cyangwa ayabyaze amafaranga bishobora gufata igihe.
      • Imitungo nk'iyi kandi igira ibibazo byo kugira amafaranga ahoraho, ariko si ibintu ushobora kugurisha byihuse.
    2. Imigabane (stocks) n'ishoramari ridakora vuba
      • Hari amakuru agaragaza ko Adams afite imigabane mu bigo bitandukanye, ariko imigabane ntishobora gukurwamo amafaranga igihe cyose udahombye.
      • Kugurisha imigabane mu gihe cy'amage bishobora kugabanya agaciro kayo, bikaba ikibazo gikomeye ku muntu uri mu bibazo bikomeye bya ruswa.
    3. Umutungo ufite umwenda (mortgaged properties)
      • Amazu Adams atunze bamwe bavuga ko afite imyenda yayashorayemo, bivuze ko atayifitiye uburenganzira busesuye bwo kuyagurisha uko ashaka.
      • Ibi bishobora kumugora cyane cyane mu gihe yaba akeneye amafaranga menshi mu buryo bwihuse.

    Mu manza zirebana na ruswa, bisaba amafaranga menshi yo kwishyura abunganira ukekwaho icyaha, gutegura inyandiko z'ubwunganizi, ndetse no gukemura ibindi bibazo by'amategeko.

    Mu gihe Adams yaba afite umutungo ugoranye kubyazwa amafaranga, bishobora kumusiga mu bibazo bikomeye birimo:

    • Kubura amafaranga yo kwishyura abamwunganira mu mategeko.
    • Kuba yafatirwa imitungo ye mu gihe cy'uburana.
    • Gutakaza icyizere mu banyapolitiki no mu bayobozi bagenzi be.

    Niba Adams atabashije gukemura ibi bibazo mu buryo bwihuse, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mwanya we wa Meya wa New York, ndetse n'ubuzima bwe muri politiki.

    Bimwe mu bigaragara ko bishobora kumubaho harimo:

    1. Kweguzwa ku mwanya wa Meya wa New York
      • Niba Adams ahamwe n'icyaha, ashobora kwirukanwa cyangwa akava ku butegetsi ku bushake.
    2. Gutakaza icyizere cy'abaturage
      • Mu gihe umuyobozi agize ibibazo bya ruswa, abaturage batangira kutamugirira icyizere, kandi bashobora gusaba ko akurwa ku butegetsi.
    3. Gusenyuka kw'ishyaka rye rya Democratic Party
      • Ishyaka ry'aba-Democrats rishobora kugira ibibazo mu gihe ryaba rikomeje kugira abayobozi bavugwaho ruswa.

    Iki kibazo cya Eric Adams giteye impungenge, cyane cyane kubera ko kiri kugaragaza uburyo bamwe mu bayobozi bakuru bashobora kugira imitungo myinshi ariko idafatika mu bijyanye no gukoresha amafaranga mu buryo bwihuse.

    Bamwe mu basesenguzi bavuga ko ibi bishobora gukomeza gukurura ikibazo cya ruswa mu buyobozi bw'umujyi wa New York, kuko iyo umuyobozi afite ibibazo by'amikoro, bishobora gutuma arushaho kujya muri ruswa no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

    Eric Adams ari mu bibazo bikomeye, kandi umutungo we ushobora kuba kimwe mu bigiye kumugora mu kwirwanaho. Nubwo afite amazu, imigabane, n'indi mitungo, kubona amafaranga ako kanya bishobora kumubera ikibazo gikomeye.

    Mu gihe ategereje urubanza, abantu benshi bari gukurikiranira hafi uko ibintu bizagenda, kuko ibi bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw'umujyi wa New York, ku buyobozi bwe, ndetse no ku isura y'ishyaka rye.

    Meya wa New York, Eric Adams
    Meya wa New York, Eric Adams
    Meya wa New York, Eric Adams
    Meya wa New York, Eric Adams

    Source : https://kasukumedia.com/ese-meya-wa-new-york-eric-adams-bizagorana-kwikura-mu-byaha-bya-ruswa/

  • Dr. Wagner Nascimento mu myiteguro yo kugaruka muri Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe dukesha umufana ukomeye cyane wa Rayon Sports, Nkundamatch yageze yemeza ko Dr. Wagner Nascimento, wahoze ari umutoza wungirije muri Rayon Sports mu 2019, ashobora kugaruka muri iyi kipe nk'umutoza wungirije wa Robertinho. Uyu mugabo yari mu ikipe yatoje Rayon Sports ubwo yatwaraga igikombe cya shampiyona muri uwo mwaka, akaba ari mu nzira zo gusubira muri iyi kipe ikundwa na benshi.

    Nk'uko bivugwa, Dr. Wagner Nascimento yamaze kugirana ibiganiro n'ubuyobozi bwa Rayon Sports, kandi impande zombi zamaze kumvikana ku cyerekezo cy'ubufatanye bushya. Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko ikipe ikeneye umutoza wungirije ufite ubunararibonye, kugira ngo afatanye na Robertinho kuzamura urwego rw'imikinire y'abakinnyi.

    Biteganyijwe ko Dr. Wagner Nascimento azasimbura Quanane Selemi, wahoze ari umutoza wungirije ariko akaba yavuye muri Rayon Sports kubera ibibazo by'umuryango. Ubuyobozi bwa Gikundiro bwashatse umusimbura ukwiye, maze buhitamo Dr. Wagner, ufite ubunararibonye muri Rayon Sports no mu mupira w'amaguru muri rusange. Abakunzi ba Rayon Sports bategereje kumva itangazo ryemeza ifatwa ry'uyu mwanzuro, mu gihe imyiteguro yo kwinjira mu mikino y'iki gihe cy'imikino igeze kure.

    Source : https://yegob.rw/dr-wagner-nascimento-mu-myiteguro-yo-kugaruka-muri-rayon-sports/