Author: webrwanda
-
Yverry agiye gusohora filime ishingiye ku bushabitsi mu muziki-VIDEO – Inyarwanda.com
Umuhanzi Rugamba Yverry [Yverry] uherutse kumurika Album ‘Love you more’, yatanze integuza ya filime y’uruhererekane yise ‘Ejo’ ishingiye ku buzima n’ubushabitsi bwo mu muziki. -
Zuckerberg yasezeranyije impinduka mu mabwiriza ya Facebook kubera amagambo ya Trump
Umuyobozi Mukuru wa Facebook, Mark Zuckerberg, yasezeranyije ko hagiye usuzumwa amwe mu mahame n’amabwiriza ngenderwaho agenga uru rubuga nkoranyambaga, yatumye rufata icyemezo cyo kutagira icyo rukora ku butumwa bwashyizweho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.Iri tangazo ryaje mu buryo bw’ibaruwa yandikiwe abakozi b’uru urubuga nkoranyambaga,ryagaragaye nk’irigamije guhosha uburakari muri iki kigo, ni nyuma y’uko bamwe bavuze kobashobora gusezera.Ubu burakari bwaje ubwo Zuckerberg yavugaga ko Facebook idashobora gusiba cyangwaguhisha ubutumwa Trump yaherukaga kwandika kuri urwo rubuga, byagaragaye kobwashishikarizaga kugirira nabi abigaragambiriza irondaruhu ryakozwe n’umupolisiw’umuzungu wishe umuturage w’umwirubarura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Ubutumwa Mark Zuckeberg yatanze ku wa Gatanu, bwagabanyaga ubwo burakari.Yagize ati “Tugiye gusuzuma amabwiriza yacu yemerera ibiganiro ndetse n’iterabwobaryo gukoresha ingufu za Leta kugira ngo turebe niba hari ibyo dukwiye guhindura.”Yakomeje agira iti “gukoresha cyane abapolisi cyangwa ingufu za Leta. Urebye amatekaakomeye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanyuzemo, ibi bikwiye kwitabwaho bidasanzwe.”Imbuga nkoranyambaga zahamagariwe guhindura ibyatangajwe na perezida, vuba ahakubera imvururu zafashe indi ntera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyumay’urupfu rwa George Floyd, umwirabura wari udafite imbunda wishwe ubwo yafatwagan’abapolisi.Muri iyo baruwa yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook, Zuckerberg yakomeje agiraati “Icyemezo nafashe mu cyumweru gishize cyatumye benshi muri mwe barakara,baratungurwa ndetse barababara.”Zuckerberg yavuze ko arimo gushakisha impinduka zishoboka ku buryo ibyemezoby’amabwiriza byajya bifatwa kuri Facebook, hamwe n’ubundi buryo bwo gutezaimbere ubutabera bushingiye ku irondaruhu.Yaburiye abakozi agira ati “Mu gihe turi kureba muri ibi bice byose, ntidushoborakuzana impinduka dushaka gukora muri byose.”Ku bijyanye n’abakozi bavuze ko rubanda rugufi rudahagarariwe, Mark Zuckerberg yijejeko hazabaho isuzuma ryo kureba uburyo hari ibyahinduka mu buyobozi kugira ngoamatsinda agire amajwi angana. -
Brésil yatangaje ko nayo ishobora kwivana muri OMS
erezida wa Brésil, Jair Bolsonaro, yatangaje ko igihugu cye gishobora kwivana mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, kuko uyu uryango ukomeje kugaragaza ukubogama.
Bolsonaro yabwiye abanyamakuru ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze kwivana
muri uyu muryango, igihugu cye nacyo kirimo kwiga kuri iki cyemezo.Yagize ati “OMS igomba gukora mu buryo butarimo kubogama cyangwa natwe
twivanemo, ntabwo dukeneye abantu bava mu mahanga baza kuduha amabwiriza mu
bijyanye n’ubuzima.”Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zamaze guhagarika imikoranire zari zifitanye na
OMS.Perezida Donald Trump ashinja OMS kunanirwa gukurikirana u Bushinwa mu buryo
bwitwaye ku cyorezo cya Coronavirus.Amerika ni cyo gihugu cya mbere ku isi cyateeraga inkunga nyinshi cyane OMS,
mu mwaka ushize wa 2019 ikaba yarahaye OMS irenga miliyoni 400 z’amadolari.Ikinyamakuru, Folha de S Paul kivuga ko Brésil iheruka guhagarika gutanga
umusanzu wayo muri OMS mu 2019, aho kugeza ubu iki gihugu gifitiye OMS umwenda
wa miliyoni 33 z’amadorali ya Amerika.Imibare igaragaza ko Brésil isanzwe itanga imisanzu muri OMS igera kuri miliyoni
14.1 z’amadorali ku mwaka.Aljazeera yo ivuga ko Perezida wa Brésil yatangaje aya magambo mu gihe umubare
w’abandura n’abapfa muri iki gihugu ukomeje kwiyongera kuko kuri uyu wa Gatanu
gusa abantu bashya banduye barengaga ibihumbi 30, mu gihe abandi barenga igihumbi
bapfuye umunsi umwe.Nubwo iki gihugu cyugarijwe na coronavirus, Perezida Bolsonaro we avuga ko hagomba
kuvanwaho amabwiriza yose yo kwirinda iki cyorezo.Agaragaza ko ingaruka iki cyorezo gifite ku bukungu, ziruta kure izo cyagira ku buzima.Umuvugizi wa OMS, Margaret Harris, atangaza ko “Kuvanaho gahunda yo kuguma
mu rugo n’izindi ngamba zo kurwanya iki cyorezo, aribyo birimo gutuma ubwandu
bukomeza kwiyongera mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo.”Kugeza ubu Brésil iza ku mwanya wa Kabiri ku Isi aho ifite abanduye coronavirus
646 006, naho abamaze gupfa ni 35 047 -
Shaddyboo watangiye umushinga wo guteka, yasubije abamutuka anasobanura amashusho yafashwe muri Miss Rwanda 2020
Shaddyboo izina ry’umugore w’ikizungerezi ukundwa na benshi ndetse unakurikirwa n’umubare munini ku mbuga nkoranyambaga cyane ko ari nazo zimutunze, yinjiye mu bucuruzi bw’ibiryo yise “Love on plate”.Mbabazi Shadia benshi bamenye nka Shaddyboo ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mushinga yatangije ni uwo guteka ndetse agacuruza ibiryo ku babikenera bya buri munsi.Mu kiganiro na IGIHE yagize ati” Ni ibintu nsanzwe nkunda, mu minsi ishize nibwo niyemeje kubikora nkanabishakamo amafaranga kuko nari umutetsi mwiza noneho abantu bantera imbaraga zo kubigira umwuga.”Shaddyboo kugeza ubu yatangiye kujya atekera mu rugo agashyira abantu ibyo kurya aho bakorera cyangwa mu ngo zabo.Ibijyanye n’ibiciro ndetse n’amakuru arambuye kuri ubu bucuruzi azayatangaza ku wa mbere tariki 8 Kamena 2020 binyuze ku mbuga nkoranyambaga.Shaddyboo avuga ko icyorezo cya Covid-19 nikirangira azafungura restaurant aho noneho abantu bazamenya aho bajya bafatira amafunguro yateguwe na we.Abajijwe umwihariko w’amafunguro ye yagize ati” Njye ngira urukundo, nzi guteka ibaze rero ibiryo bitetse neza birimo n’urukundo rwanjye. Ndabizi bazabikunda.”Shaddyboo ari mu bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse avuga ko ari byo bimutunzeShaddyboo avuga ko kuba ari mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bimufasha cyane mu buzima bwa buri munsi kuko abikoramo ubucuruzi ndetse bukaba aribwo bumutunze.Ati “Nibyo bintunze njye iyo nshyize amafoto yamamaza kuri Instagram n’izindi mbuga nkoranyambaga nkoresha ndinjiza, bimfasha kubona akazi ko kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi kandi byose bimpa ubushobozi bwo kubaho.”Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Shaddyboo yari akurikiwe n’abarenga ibihumbi 715 kuri Instagram.Yasubije abakunda kumutuka avuga ko bamufata uko atariShaddyboo yavuze ko kenshi abantu bakunda kumutuka ku mbuga nkoranyambaga ariko ahamya ko abenshi ari abamwibeshyaho.Ati” Njye mba ndi gushaka amafaranga abamvuga nabi bo ntacyo baba bambwiye kuko icyo mba nshaka mba nkizi, ariko kandi nanjye ndi umuntu ndababara iyo mbibonye, ariko se kuki natinda ku muntu unyanga kandi nziko hari abandi bankunda? Iyo mbibonye gutyo mpita nkureka nkikomereza ibyanjye n’abankunda.”Shaddyboo icyakora avuga ko hari igihe abantu barengera kuko hari ubwo basohora n’amashusho y’abantu bambaye ubusa cyangwa bari mu busambanyi bakabimwitirira nyamara atari we.Yagize ati” Abantu bajye bibuka ko ndi umubyeyi, nabo bazabyara. Ese kuki umuntu yashimishwa no kugushyira ku karubanda? Kuki umuntu atatekereza ku bana banjye, ese nk’umubyeyi cyangwa umuntu uzabyara uba wumva ukoze neza? Ni ukuri nta muntu udakosa wenda nanjye ndakosa ariko ntibagakabye rwose.”Icyakora yibukije abamwanga n’abakunda kumutuka ko ntacyo bimutwara ahubwo bimufasha.Ati” Iyo muntuka cyangwa mumvuga nabi njye ntacyo biba bimbwiye kuko abankurikira ntibasiba kwiyongera kandi nibo batuma mbona akazi kuko nakubwiye ko ntunzwe no gukoresha imbuga nkoranyambaga.”Yavuze ku mashusho yafashwe mu birori Miss Rwanda 2020 bikavugwa ko yari yasinzeMu birori bya Miss Rwanda 2020, Shaddyboo yasizemo inkuru kubera ukuntu yabyinnye n’ukuntu yishimiye gutsinda kwa Naomie Nishimwe.Shaddyboo wavuzweho kuba yari yasinze abandi bakamwita umusazi yahishuye ko yari yishimiye uko ibirori byari byiza, uko uwo yafanaga yatsinze ariko by’umwihariko ngo yari yishimiye ko atsinze intego yari yagiranye n’inshuti ze.Ati” Njye nirirwaga mu mpaka n’abantu hano, buriya nari nateze nabo. Rero ibaze umuntu ufana atsinze noneho ukaba wariye n’intego mu birori byari bimeze kuriya.”Ibibazo by’amatsiko wakwibaza kuri ShaddybooUrukundo rwe na Diamond, Shaddyboo yavuze ko nta rwigeze rubaho ahubwo ko ari inshuti bisanzwe, “Diamond ni inshuti yanjye ikomeye mufata nk’umuvandimwe kubera ukuntu amfasha.”Shaddyboo nubwo ari umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh, ari mu rukundo n’undi mugabo.Ati ” Mfite undi mukunzi, ntabwo aba mu Rwanda ariko si umuhanzi Shaffy nkuko benshi babitekereza cyangwa bajya babivuga ku mbuga nkoranyambaga. Shaffy ni inshuti yanjye isanzwe ntabwo dukundana.”Shaddyboo nubwo adashyize imbere ibyo gukora ubukwe avuga ko Imana nimufasha azabukora kuko niba ariwo mugambi wayo ntaho yabikwepera.Ubusanzwe uyu mubyeyi yahishuye ko yishimira gutembera, guteka, kwambara neza ndetse no kubyina.Mu Rwanda ni umufana wa Bruce Melodie na Yvan Buravan, muri Afurika ni umufana wa Wizkid naho ku Isi akunda bikomeye Chris Brown.
Shaddyboo ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga
Shaddyboo avuga ko abakunze kumuvuga nabi ari abamwibeshyaho we akenshi aba yishakira amafaranga
Shaddyboo yinjiye mu mushinga wo guteka, Uncle Austin ni umwe mu bariye ku ifunguro rya Shaddyboo bwa mbere -
Perezida Magufuli yashimiye abaturage ba Tanzania kutambara Agapfukamunwa
Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Tanzaniya, John Pombe Magufuli, yashimiye
Abanyatanzaniya kuba batambara agapfukamunwa mu ruhame, bigaragaza mu bundi
buryo buhangayikishije bwo kutubahiriza byimazeyo amabwiriza yo kurwanya
Coronavirus yashyizweho n’umiryango wita k’ubuzima ku isi (OMS). Perezida Magufuli
ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abantu i Dodoma, yatangiriye abashimira ku kuba
batambaye udupfukamunwa, akomeza anenga abatwambara avuga ko ari tubi cyane ugereranije
n’amabere yataye isura. Yagize ati:Ubwo Coronavirus yatangiraga, bavuze ko tuzakusanya
imirambo mu mihanda ariko twasenze iminsi itatu gusa none Coronavirusi yarashize.
Muri Dar es Salaam hari abarwayi bane gusa. Iyo ndebye kuri iyi mbaga, nshimishijwe no kubona
mutambaye kiriya kintu (agapfukamunwa). Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko aherutse
kuntangaza mbona yicaye wenyine ku ntebe ya Perezida w’inteko ariko yambaye
agapfukamunwa, reka twige kwiringira Imana.
Perezida John Pombe Magufuli yihanangirije abenegihugu bose mu gihugu kwanga no
kumenyesha umuntu wese utanga udupfukamunwa tw’ubuntu, avuga ko abanzi b’igihugu
bateganya gukwirakwiza virusi binyuze muri utwo dupfukamunwa twandujwe, ati:
Ndashaka kubaburira ko bumwe mu buryo bashobora gukoresha mu gukwirakwiza corona ari
ukwanduza udupfukamunwa bakazibazanira. Reka twige gukara, niba umuntu aguhaye
agapfukamunwa, kange umubwire ajye kukambara iwe hamwe n’umugore n’abana be,
hari abantu bashaka kutuvangira. Niba ugomba kukambara, kora akawe murugo.
Nabwiye abayobozi ba leta gufata umuntu wese bazabona akwirakwiza udupfukamunwa
kugira ngo batubwire aho twagenzuriwe. Ni ikihe gitangaje kuri icyo kintu (agapfukamunwa)
kandi gisa n’ibere rimwe ryaciwe ku mubiri.
Bivugwa ko Tanzania ifite umubare mwinshi w’abanduye coronavirus, ariko guverinoma ya
John Pombe Magufuli yatangaje ko yatsinze iyi virusi nubwo yanze gutangaza amakuru kuri
Covid19. Muri iki gihugu, amakuru ku bijyanye n’iyi ndwara aheruka gushyirwa ahagaragara
ku mugaragaro kuwa 29 Mata 2020.
Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-magufuli-yashimiye-abaturage-ba-tanzania-kutambara-agapfukamunwa -
Uwahoze ari umuvugizi wa M23 aravugwaho guhuguza inzu Byiringiro Vainqueur, we ati ‘byatewe na covid-19’

Iyi nzu iherereye mu murenge wa Rubavu akagari ka Byahi,umudugudu wa Buhuru. Amasezerano y’ubugure agaragagaza bayiguze tariki 15 Mutarama 2020 ndetse banakora ihererekanya ry’icyangombwa cy’ubutaka ariko kugeza ubu Munyarugero Canisius n’umuryango we baracyayituyemo.
Byiringiro Fils Vainquer aganira n’itangazamakuru yavuze ko inzego z’ubuyobozi zamutereranye kugeza ubu akaba amaso yaraheze mu kirere.
Ati ”Nahaguze tariki 15 Mutarama 2020 twumvikana ko nyuma y’amazi abiri agomba kuba yayimpaye ni uko itariki igera turi muri Covid musabye ko ayimpa avuga ko bidashoboka niyambaza ubuyobozi bumuha integuza yo kuri tariki 26 Werurwe ko agomba kuba yayitanze nawe arabyemera ariko itariki igeze arabyanga ngo ntiyabona aho ajya ndamureka mubwira ko tariki 4/5/2020 nibafungura azampa inzu yange ariko arabyanga”
Akomeza agira ati ‘’Niyambaje ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari bumusaba gutanga inzu arabyanga,Gitifu w’akagari yandikiye Polisi ayisaba ubufasha bwo kumukura mu nzu kugeza n’ubu Polisi nayo ntiyaje,niyambaje ubuyobozi bw’umurenge nabwo kugeza ubu nta gisubizo”
Munyarugerero aganira na UKWEZI yavuze ko iyi nzu atayigurishije ko ahubwo yagujije Byiringiro Fils Vainqueur miliyoni 15 ngo azishore muri bizinesi, amusezeranya ko azayamwishyura nyuma y’amezi abiri, ni uko hahita hazamo ikibazo cya covid-19 bizinesi irahagarara.
Agira ati “Icyifuzo cyanjye ni uko yampa amezi abiri nkamusubiza amafaranga ye miliyoni 15, kuko mu mezi abiri naba nyabonye kuko bizinesi zari zarahagaze kubera covid-19 zongeye gufungura”
Munyarugerero avuga ko mu by’ ukuri iyi nzu nubwo mu masezerano bayihaye agaciro ka miliyoni 15 ngo irakarengeje ninayo mpamvu Byiringiro adashaka kwihangana ahubwo ashaka guhita ayitwara.
Gusa nubwo bimeze gutya hari amakuru avuga ko iyi nzu Munyarugerero yari yayigurishije na Byiringiro kuri miliyoni 15 akaba ari gushaka umukiriya umuha arenze miliyoni 15 ngo asubize Byiringiro miliyoni 15 yamuhaye aho kumuha inzu.
Munyarugerero avuga ko iki kibazo bakigejeje mu bayobozi b’ inzego z’ ibanze ngo zibafashe kugikemura nyuma yo kunanirwa kumvikana hagati yabo zikaba ziri kubigendamo gake.



Iminsi ibiri ishize tugerageza kuvugana n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rubavu Tuyisenge Annociata ngo tumubaze kuri iki kibazo ariko inshuro zose twamuhamagaye telefone ye icamo ariko ntayitabe.
-
Mugheni wari mu nkingi za mwamba za Rayon Sports yamaze kuyisezera

Mugheni Fabrice yari amaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports nyuma yo kuva muri mukeba Kiyovu Sports.
Mu minsi ishize, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko uyu mukinnyi wari usoje amasezerano, ari umwe mu bari kuganirizwa ngo bagume muri iyi kipe ndetse byavugwaga ko ashobora guhabwa igitambaro cya kapiteni nyuma y’igenda rya Rutanga Eric waguzwe na Police FC.
Abinyujije kuri Instagram, Mugheni Kakule Fabrice yagize ati “Rimwe na rimwe biragoye gusezera inshuti. Ntabwo nsezeye ahubwo tuzabonane vuba kuko tuzakumburana mu minsi mike. Ibyumweru, amezi, imyaka…Ntabwo byoroshye gusezera inshuti yagushyigikiye kenshi mu bihe bikomeye ariko ndatekereza ko iki aricyo gihe cyo gutandukana. Amahiwe masa Rayon Sports Rwanda.”
Mugheni yavuze ko kandi Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamubwiye ko bufite “gahunda yo gukinisha abakinnyi bato badahembwa umushahara w’umurengera.”
Ubwo yagarukaga muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2018, ni ku nshuro ya kabiri Mugheni yari ageze muri iyi kipe yatwaranye nayo igikombe cya shampiyona ya 2018/19 nyuma y’uko bwa mbere yakiniye ari hagati ya 2015 na 2017.
Yabaye umukinnyi wa gatanu wari muri Rayon Sports ya 2019/20 uyisohotsemo nyuma ya Michael Sarpong wirukanwe, Kimenyi Yves na Irambona Eric (baguzwe na Kiyovu Sports), Iradukunda Eric na Rutanga Eric, bombi baguzwe na Police FC.
-
Burundi: Abantu 20 bashya banduye Coronavirus

Guverinoma y’u Burundi yatangaje bwa mbere ku wa 31 Werurwe 2020, ko habonetse abantu babiri banduye icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya kazwi nka Coronavirus.
Kuva icyo gihe ubuyobozi bw’iki gihugu ntibwigeze bushyiraho ingamba zigamije gukumira iki cyorezo cyayogoje Isi yose cyane ko mu minsi ishize iki gihugu kivuye mu bikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu itangaza ko kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2020, abantu bamaze kwandura iki cyorezo ari 80, mu gihe abamaze gukira ari 45 naho umuntu umwe akaba ariwe umaze guhitanwa na Coronavirus mu Burundi.
Muri aba bantu bamaze kwandura Coronavirus mu Burundi harimo Denise Bucumi Nkurunziza, umufasha wa Perezida Pierre Nkurunziza.

source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Burundi-Abantu-20-bashya-banduye-Coronavirus
-
COVID-19: 10 More Cases, Total Now 420

The positive cases announced came out of 1,558 tests conducted countrywide, mainly in the two border towns of Rusumo, bordering Tanzania and Rusizi which is on the border with the Democratic Republic of Congo (DRC).
The Ministry of Health said that the new cases relate to the Rusizi and Rusomo clusters, they have been isolated and contacts traced.
The total number of cases in the country is now 420 while two new recoveries were registered, bringing total recoveries to 282 while active cases are now 136.
With Rusizi and Rubavu districts still in isolation for at least two weeks as the country tries to contain the possible spread of COVID-19 in the community; the government said mass testing will continue as the country looks to slowly return to normal though borders remain closed.
The Ministry of Health said that the new cases relate to the Rusizi and Rusomo clusters, they have been isolated and contacts traced.

Nicole Kamanzi M.
source https://en.igihe.com/news/article/covid-19-10-more-cases-total-now-420
-
President Kagame, Indian PM Modi hold talks on bilateral ties and COVID-19

“Had a very good call with my friend PM @narendramodi, we discussed our historically good relationship and the support India continues to offer us,” President Kagame posted on Twitter
The President said he thanked Modi for the medical supplies and equipment India donated to Rwanda in this fight against Covid-19.
The India Premier responded with a tweet thanking President Kagame for the leadership shown in the fight against the pandemic.
“India is honoured to support your efforts, not only for fighting the pandemic but also for advancing Rwanda’s impressive development story,” PM Modi said
“Rwanda is, and will remain, an important pillar of India’s relationship with Africa.” He added
Like India, China, Qatar and Germany have also voiced their support to Rwanda’s fight against the novel coronavirus pandemic.
The Indian Association Rwanda (INAR) on April 8 donated medical supplies worth two million Rwandan francs to the local authorities to help with testing and treating Covid-19 patients.
Modi made a two-day state visit in Rwanda in July 2018, becoming the first Indian head of government to set foot in Rwanda and during the visit, he announced the setting up of an Indian high commission in Kigali, which has since been established.
President Paul Kagame held a phone conversation with Indian Prime Minister Narendra Modi on the bilateral relations between the two countries
“India is honoured to support your efforts, not only for fighting the pandemic but also for advancing Rwanda’s impressive development story,” PM Modi said
The India Premier responded with a tweet thanking President Kagame for the leadership shown in the fight against the pandemic.Nicole Kamanzi M.

