Author: webrwanda

  • Abantu 81 bahitanwe n’ibitero byagabwe n’intagondwa muri Nigeriya

    Abantu 81 nibo kuri uyu wa 10 Kamena 2020, bamenyekanye ko bahitanwe n’igitero bivugwa ko cyagabwe n’abarwanyi bo mu mutwe w’intagondwa zishamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa Kisilamu-Boko Haram. Ni igitero cyagabwe mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nijeriya.

    Guverineri wa leta ya Borno, Babagana Zulum Umara, yavuze ko aba barwanyi bo mu mutwe ufatwa nk’uwiterabwoba-Boko Haram bagabye ibitero mu giturage cya Faduma Koloram ho muri leta ya Borno bakarasa abaturage, bakica 81 mu gihe hari abandi benshi bakomeretse ndetse n’inzu nyinshi zigatwikwa.

    Guverineri Zulum nkuko Anadolu Agency dukesha iyi nkuru ibitangaza, asaba ingabo z’iki gihugu gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guhashya aba barwanyi n’ibitero byabo bagaba bigahitana abaturage.

    Guhera mu mwaka wa 2009, ibitero by’abarwanyi bo mutwe w’intagondwa za Boko haram bimaze guhitana abantu basaga ibihumbi 20, mu gihe ibihumbi by’Abanyagihugu ba Nigeria bahunze ingo zabo.

    Uyu mutwe kandi kuva muri 2015 wakomeje kwagura ibitero byawo, biva mu gihugu imbere bigera no mu bihugu by’ibituranyi nka Cameroun, Niger ndetse na Tchad, ahabaruwe abantu basaga ibihumbi bibiri bishwe. Uyu mutwe wa Boko Haram ni uw’Abanyanijeriya ukaba warashinzwe mu mwaka w’2002.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/abantu-81-bahitanwe-nibitero-byagabwe-nintagondwa-muri-nigeriya/

  • Abasirikare n’Abapolisi bakuru muri Zimbabwe kati“ Nta guhirika ubutegetsi kwabaye”

    Abategetsi bakomeye mu nzego z’umutekano mu Gihugu cya Zimbabwe babeshyuje ibyo bita ibihuha bivuga ko hari abashatse guhirika ubutegetsi buriho. Ni inyuma y’imyaka ibiri Robert Mugabe akuwe ku butegetsi n’agatsiko gashyigikiwe n’abasirikare. Abakekwa ngo bagamije kwanduza ishusho ya Perezida, bakaba bagiye guhigwa ndetse bakirukanwa.

    Akanama kadasanzwe k’umutekano kagizwe n’abakuru b’abasirikare n’abapolisi gashinja abanyepolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, abahoze mu ishyaka rya Zanu-PF gukwirakwiza ayo makuru y’ibinyoma.

    Uretse aba bahoze mu ishyaka rya Robert Mugabe bashinjwa gukwiza ibinyoma, ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko mu batugwa intoki mu gutiza umurindi ibi binyoma harimo n’itangazamakuru, abadipolomate b’abanyabulayi, hamwe n’abayoboye amadini n’amatorero.

    Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa.

    Abagize aka kanama k’umutekano, bavuga ko ibyo bihuha ari uburyo bwo kwanduza ishusho ya perezida, no kubiba ubwoba mu gihugu. Karatangaza ko ko Leta igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abo yise abanzi ba Demokarasi bashyirwe ahagaragara kandi bahagarikwe

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/abasirikare-nabapolisi-bakuru-muri-zimbabwe-kati-nta-guhirika-ubutegetsi-kwabaye/

  • Guverinoma y’u Burundi irabeshyuza amakuru y’uko umubyeyi (nyina) wa Petero Nkurunziza nawe yapfuye

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi avuga ko amakuru yakwijwe kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kamena 2020 nimugoroba ko umubyeyi (nyina) wa Perezida Pierre Nkurunziza na we yapfuye atari ukuri.

    Prosper Ntahorwamiye yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati:” Ararwaye ariko ntabwo yapfuye“. Iby’indwara y’uwo mukecuru avuga ko ari ubuzima bwite bw’umuntu.

    Haravugwa amakuru menshi ku rupfu rwa Bwana Nkurunziza, bamwe babihuza n’icyorezo cya coronavirus, itangazo rivuga urupfu rwe rivuga ko yishwe no “guhagarara k’umutima”. Nta rwego rw’ubuvuzi cyangwa abaganga baremeza ibitandukanye n’ibi.

    Gusimburana k’ubutegetsi nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Bwana Nkurunziza kwateye kwibaza igikurikiraho kuko hari umukuru w’igihugu watowe ndetse n’icyo itegeko nshinga riteganya.

    Hari amakuru avuga ko ubwo hari umukuru w’igihugu watowe ari we ushobora guhita arahizwa kuko yamaze kwemezwa bya burundu, bityo ntihabanze kujyaho umukuru w’igihugu w’inzibacyuho nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga.

    Kuri iki, Bwana Ntahorwamiye yagize ati: “Inzego zirabanza kubaza urukiko rurengera itegeko nshinga, aho biga (bihweza) ibijyanye no kubura k’ubutegetsi, bifite iminsi bifata, hariho inzira zigomba gukurikizwa”.

    Uyu munsi ku wa kane tariki 11 Kamena 2020, hateganyijwe inama y’abaminisitiri mu Burundi bivugwa ko yiga kuri ibi bihe igihugu kirimo nyuma yo gupfusha umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/guverinoma-yu-burundi-irabeshyuza-amakuru-yuko-umubyeyi-nyina-wa-petero-nkurunziza-nawe-yapfuye/

  • Nutritious Sciences study – You have to know.

    As a expert in nutrition you klarst on your consumers about the human being diet plan.

    Nutritious Sciences center around health in addition to the metabolism and its discussion with some other dietary, nutrients and foods portions. As an expert in all issues of food nutritionist finds numerous potential employers in all industries, which have to do with food.

    Content.

    What content material are section of the research of nutrition science?

    Specially at the start of the investigation the medical principles are most critical. Have you any idea this just once the necessary expertise in organic, physics and chemistry and math, you fall the following, determined by it issues more readily. For further distinct skills from the 1st one half of the research involve subject areas including microbiology, food items chemistry, anatomy and physiology. The meals development and the Lebensmitteltoxologie is going to be available in the very first three semesters on the element strategy.

    State-of-the-art lessons you choose the additionally duration of study singularly. Whether you select for the industry of guidance psychology, high quality managing or the diet sociology, all you is left. Specifically fascinating i think are going to the goals buy a paper Parasitology and devices.

    Notably widely used during the time, the training course Healthy Sciences Bachelor of Technology (B. Sc. ) without NC to IUBH Poor Honnef. More information on the costs and crediting choices, look into the cost-free analysis pamphlet at: www. Iubh-fernstudium.de/ernaehrungswissenschaften.

    Procedure.

    So the research into nutritious sciences comes to an end.

    A couple weeks practicum is commonly also section of the study.

    General, this program will last 6 semesters, after which you might get the scholastic level of “Bachelor of Science”. During the duration of 3 years you participate in visiting, seminars and lectures practicing virtually in laboratory assessments. A couple weeks practicum is often also part of the research.

    It is performed in additional organizations and you also gives a chance to initially interact socially “the marketplace”. Listed here furthermore you will towards the job ready and can even currently learn in places you will guide your career course sooner or later, maybe.

    Bachelor thesis: Only one last hurdle to aspiring graduates waiting, by the end of the study. It truly is legally considered to be settled final evaluation and it is saved such as a prepared report. The objective this is to look into a specific exploration query and then solution as widely as you can.

    Depending on prerequisites, several of the www.mav.vic.edu.au perform is often carried out as experimental are employed in sensible conditions. So you have to experiment prepare, analyze and implement then professionally, if you wish to take a practical part.

    If you have completed study regarding dietary technology, it is possible to are experts you on. A solution will give you the advanced master’s system that you restrain you to ultimately a single research region. It is important to give some thought to deciding on a gravitational pressure specifically – or you would throw away a great deal of time and effort.

    By getting the status of “Grasp of Scientific discipline” You do have a possiblity to graduate. When you, even so, got an ample amount of understanding and examination anxiety have, you are able to boot directly into the doing work planet together with the learn – even during a control place.

    Demands.

    These situations are indispensable.

    If you want to study nutritional sciences at a university, you need absolutely the general or technical university. With a specialised college or university It is possible to abandon register your self along with the diploma. Prescribe a set numerus clausus most colleges and universities. This differs depending on semester and location. Currently, colleges require a finalized standard in between 1.6 and two.

    Word of advice! Even without school you will find the possiblity to analysis healthy sciences recently. If you have one of the following statements, this is.

    Finished vocational training Encounter Accredited Experts / enterprise management specialized CCI champ.

    Obviously, you must also take a medical fundamental knowing and best of all fascination with organic and natural chemistry or in addition to excellent marks. If you have assigned an intensive course in one of these areas at school – although this is not necessarily a must, it is advantageous as well! Connection expertise will give you, as with most other classes along with on interpersonal capabilities along with a average tone of voice expertise.

    Frontward-looking records – these professional chances get set for you.

    On the whole, the position leads for Dietitians are persistently good. Given that the topic of nourishment continually additional is the winner inside our world in value, a balanced diet is soon even about the curriculum in German universities.

    In more, addition and more significant firms will guarantee that their staff retain eat and fit healthful – an extremely good https://payforessay.net/ development for all those who wish to make profession in this particular discipline! Therefore you can to a degree not only work in the food industry, but also in:

    Companies, government agencies, from the prescription drug business, in treatment centers and therapy establishments.

    Salaries as being a nutritional expert vary considerably by place, seniority and industry of household. The typical income for starters is 2,800 euros gross monthly. Over time, the earnings normally goes up to 3,000 euros, at very best, to as much as 4,500 euros.

     2 total views,  2 views today

    The post Nutritious Sciences study – You have to know. appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/10/nutritious-sciences-study-you-have-to-know/

  • Sobanukirwa akamaro ka vitamine D n’uburyo wayibona

    Vitamine D ni imwe mu bintu by’ingenzi umubiri wacu ukenera, ikaba kandi izwi nka vitamine ikomoka ku zuba kuko iyo umubiri uhuye n’izuba uhita ugira ububasha bwo gukora vitamine D.icyakora hari ibiribwa bikungahaye kuri iyi vitamine ibyo bikagira umumaro wo kubungabunga amagufwa, amenyo no kongera ubudahangarwa bw’umubiri, imikorere myiza y’ubwonko ndetse n’ubuzima bwiza bw’ibihaha.

    Hari ibiribwa bitandukanye dusangamo vitamine D harimo: ibihumyo, amafi yaourt, amata ya soya, amagi umutobe w’amacunga, tofu ndetse n’ibindi.

    Mu miterere yayo, vitamine D ntimeze nk’izindi kuko yo ikorwa n’umubiri mu gihe izindi ziva mu biribwa ariko vitamine D yo isaba ko umubiri uhura n’izuba nibura iminota 1 kugeza ku minota 10.

    Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe umumaro wa vitamine D mu mubiri w’umuntu ndetse n’ingaruka mbi ziterwa no kuyibura:

    Vitamine D ituma amagufwa meza:

    Kugirango ubungabunge amagufwa, ni ngombwa kugira urugero rushyitse rwa calcium na fosifore mu mubiri. Kuboneka kwa Vitamine D bifasha mu kuringaniza ikigero cya calcium na fosifore mu maraso.

    Vitamine D irinda kanseri:

    Vitamine D ni ngombwa mu kugenzura imikurire y’utureman (cellules) iyo iyi vitamine ibaye nkeya mu mubiri celules ziirapfa bikaba byatera uburwayi bwa kanseri.

    vitamine D igabanya ibyago byo kurwara diyabete: Kugabanya ibyago byo kurwara diyabete:

    Urugero ruhagije rwa Vitamine D mu mubiri rushobora kugabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2. Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bagira ingaruka mbi mu gusohora insuline iyo urugero rwa Vitamine D rudahagije.

    vitamine D igabanya ibyago byo kurwara gripe:

    iyo umubiri ufite vitamine D ihagije, biwufasha guhangana n’ibicurane cyangwa izindi ndwara izo ari zo zose ziterwa n’ubukonje.

    Vitamine D ifite umumaro mwinshi ku mugore utwite:

    Mu gihe umugore utwite abuze vitamine D ihagije niho usanga mu gihe cyo kubyara afite ibyago byinshi byo kubagwa kuko kubyara neza biba bidakunze kubaho.

    Mu by’ukuri vitamine D ni ingenzi mu buzima kuko ituma amagufwa akomera ndetse bituma amenyo akomera, si ibyo gusa ahubwo bituma ubudahagarwa bw’umubiri bwiyongera ninucyo rero tujye twibuka kujya ku zuba mu rwego rwo gufata iyi vitamine y’ingenzi mu buzima bwacu.

    source: www.doctor.ndtv.com

    source https://agakiza.org/Sobanukirwa-akamaro-ka-vitamine-D-n-uburyo-wayibona.html

  • Brenda arashaka umukunzi wakwemera kumusanga Nairobi bakibanira.

    Nitwa Brenda ubu hashize imyaka 10 umugabo wanjye yitabye Imana, we yaransigiye abana 3. Twarabanye tudasezeranye bitewe n’uko umugabo wanje yari yarambwiye ngo tubanze dushake amafaranga tuyagwize tubone gukora ubukwe, amafaranga yaje kugwira umugabo wanje yaramaze kwitaba Imana azize impanuka ya airplane. Ndifuza umukunzi twakora ubukwe kuko mfuye nadakoze ubukwe naba mfanye agahinda. Bitewe n’ubucuruzi bukomeye mfite hano Nairobi sinahava rero uwo twakundana tukemeranya kubana yansanga inaha akaba arho dukorera ubukwe. Ndafite ubushobozi buhagije bwo kwita k’umukunzi wanje ndetse no kumuha igishoro cyamufasha kwihangira akazi ubwo yaba ansanze inaha, ndetse transport nibindi yakenera byose kugira ngo aze inaha nabimwishurira.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/brenda-arashaka-umukunzi-wakwemera-kumusanga-nairobi-bakibanira/

  • Umubyeyi wa Perezida Nkurunziza ntabwo yapfuye

    Prosper Ntahorwamiye yabwiye BBC ati: “Ararwaye ariko ntabwo yapfuye”. Iby’indwara y’uwo mukecuru avuga ko ari ubuzima bwite bw’umuntu.

    Haravugwa amakuru menshi ku rupfu rwa Perezida Nkurunziza, bamwe babihuza n’icyorezo cya coronavirus, itangazo rivuga urupfu rwe rivuga ko yishwe n’indwara y’umutima.

    Nta rwego rw’ubuvuzi cyangwa abaganga baremeza ibitandukanye n’ibi.

    Gusimburana k’ubutegetsi nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Perezida Nkurunziza kwateye kwibaza igikurikiraho kuko hari umukuru w’igihugu watowe ndetse n’icyo itegeko nshinga riteganya.

    Hari amakuru avuga ko ubwo hari umukuru w’igihugu watowe ari we ushobora guhita arahizwa kuko yamaze kwemezwa bya burundu, bityo ntihabanze kujyaho umukuru w’igihugu w’inzibacyuho nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga.

    Ntahorwamiye yagize ati: “Inzego zirabanza kubaza urukiko rurengera itegeko nshinga, aho biga ibijyanye no kubura k’ubutegetsi, bifite iminsi bifata, hariho inzira zigomba gukurikizwa”.

    Uyu munsi ku wa Kane, hateganyijwe inama y’abaminisitiri mu Burundi bivugwa ko yiga kuri ibi bihe igihugu kirimo nyuma yo gupfusha umukuru w’igihugu.

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Umubyeyi-wa-Perezida-Nkurunziza-ntabwo-yapfuye

  • Kayumba Soter yavuze ikintu cyamugoye muri Rayon Sports mu gihe gito ayimazemo

    Myugariro wo mu mutima w’ubwigarizi mu ikipe ya Rayon Sports, Kayumba Soter avuga ko mu gihe gito amaze muri iyi kipe ikintu cyamugoye kikanamubabaza ari uko atabonye umwanya uhagije wo gukina ngo yiyereke abafana b’iyi kipe.

    Muri Muatarama 2020 ni bwo uyu musore yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka n’igice, akaba yari yatangiye kuyifasha mu mikino yo kwishyura y’umwaka w’imikino wa 2019-2020.

    Atarakina imikino myinshi, muri Werurwe 2020 shampiyona yaje guhagarara kubera icyorezo cya COVID-19 kugeza tariki ya 22 Gicurasi ubwo FERWAFA yatangazaga ko umwaka w’imikino wa 2019-2020 wasubitswe igikombe cyahawe APR FC, shampiyona ikazagaruka hakinwa umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Kayumba Soter yavuze ko ikintu kimwe cyamugoye kikanamubabaza ari uko atabonye umwanya uhagije wo gukina ngo yiyereke abakunzi ba Rayon Sports kubera COVID-19.

    Yagize ati“nta ngorane nagize mu mikino nakinnye uretse ko tutagize amahirwe shampiyona irangire ngo dukine n’igikombe cy’Amahoro, ikintu cyangoye ni uko ntabonye umwanya uhagije wo kugira ngo nigaragarize abakunzi ba Rayon Sports, icyo ni cyo kintu cyangoye kiranambabaza.”

    Akomeza avuga ko muri aya mezi ayimazemo yasanze ari ikipe nziza kandi nk’ibisanzwe yafasha umukinnyi kugera aho yifuza.

    Yagize ati“Rayon Sports ni ikipe nkuru namwe murabizi uretse ko twagize ikibazo cy’icyorezo cyugarije Isi muri rusange bituma shampiyona itarangira, gusa ni ikipe nziza yaguha izina, yagufasha kwandika amateka muri rusange.”

    Kayumba Soter yinjiye muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na AFC Leopards yo muri Kenya, akaba yaranakiniye andi makipe nka AS Kigali.

    Yababajwe no kuba atarabonye umwanya uhagije wo kwiyereka abakunzi b’iyi kipe

    Kayumba Soter ahamya ko Rayon Sports ari ikipe nziza

    source http://isimbi.rw/siporo/article/kayumba-soter-yavuze-ikintu-cyamugoye-muri-rayon-sports-mu-gihe-gito-ayimazemo

  • Ikirego cy’abasifuzi barezwe muri RIB, dosiye yageze mu bushinjacyaha

    Nyuma y’uko umuyobozi wa komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda ari we Gasingwa Michel atanze ikirego mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’ arega bamwe mu basifuzi kuba baramennye amabanga y’akazi, ubu dosiye ya bo yageze mu bugenzacyaha(Pariki.

    Gasingwa Michel mbere yo gutanga iki kirego kandi akaba yari yarumvikanye mu itangazamakauru avuga ko RIB ikwiye gukurikirana ikibazo cya ruswa kiri muri komisiyo y’abasifuzi ayobora.

    Nyuma akaba yaraje kurega muri RIB kugira ngo amenye uko ayo mabanga y’akazi yasohotse akajya mu itangazamakuru.

    Icyo gihe abasifuzi baganiraga ku mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona wahuje Gasogi United na Mukura VS maze Mukura VS iza kuwutsinda ku bitego 2-1, perezida wa Gasogi United, KNC akaba yarumvikanye atishimiye imisifurire y’abasifuzi bayoboye umukino bari bayobowe na Simba Honore.

    Simba Honore akaba yarasobanuye ko ibyabaye kuri uyu mukino bahayeho kwibeshya, ibyavugiwe muri iki cyumba byaje kugera mu itangazamakuru ari byo byatumye Michel arega abasifuzi, bivugwa ko abarimo gukurikiranwa ari batatu, Nsabimana Celestin, Nizeyimana Is’haq na Kamanzi Emery.

    Aba basifuzi bakaba baraje gutumizwaho na RIB barisobanura ndetse bakaba baramaze gukorerwa dosiye yaranagejejwe mu Bushinjacyaha tariki ya 5 Kamena 2020 nk’uko umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yabitangarije Radio10.

    Yagize ati“ikirego twakiriye cyasinywe na Gasingwa Michel, yatanze ikirego asaba urwego rw’igihugu gukora iperereza ku kibazo yahuye na cyo ko hari inama barimo nyuma abantu bakaza gushyira hanze ibyavuyemo asaba RIB gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uko byagenze.”

    “Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bwakoze iperereza, rugira abantu rukurikirana ndetse iperereza ryaranarangiye idosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha tariki nya 5 Kamena.”

    Gasingwa Michel yatanze ikirego muri RIB

    Iki kirego cyatanzwe uyu mugabo akaba yaranenzwe kuba yarasimbutse inzego kuko atakabaye yihutira kugana inkiko mbere yo kugana FERWAFA cyangwa se komisiyo zibishinzwe mu cyane ko bazifite mu basifuzi.

    Nizeyimana Is’haq na we mu barezwe muri FERWAFA

    Celestin ari mu batumijweho na RIB

    source http://isimbi.rw/siporo/ikirego-cy-abasifuzi-barezwe-muri-rib-dosiye-yageze-mu-bushinjacyaha