Author: webrwanda

  • Abapolisikazi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa UNMISS bibutse mugenzi wabo wishwe na Covid-19

    Abapolisikazi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Kamena 2020 bagize umuhango wo kwibuka mugenzi wabo,  Police Constable (PC) Mbabazi Enid uherutse kwitaba Imana azize icyorezo cya Covid-19.

    Nyakwigendera Mbabazi yari mu itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 240 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ahitwa Malakal muri Sudani y’Epfo. Tariki ya 02 Kamena 2020 yitabye Imana azize icyorezo cya COVID-19. Yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal bya hano mu Rwanda aho yari yagaruwe aje kuvuzwa.

    Umuhango wo kwibuka PC Mbabazi wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga aho bagenzi be bose b’abapolisi aho bari mu butumwa mu gihugu cya Sudani bashoboye kuwukurikirana. Abari barahuye nawe bose bagarutse ku kababaro batewe no kumubura bihanganisha umuryango we ndetse n’igihugu cye cy’amavuko aricyo u Rwanda.

    Orowo Regina Omuyeh aturuka mu gihugu cya Nigeria akaba ari nawe uyobora ihuriro ry’ abagore bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo.

    Yavuze ko n’ubwo bari mu kiriyo cya mugenzi wabo PC Mbabazi bagomba gukomeza umuco wo gukorera hamwe nk’ikipe bagafashanya kugira ngo nk’abagore bashobore gutsinda imbogamizi zihariye bakunze guhura nazo buri munsi.

    Yagize ati “ Nk’abagore baje muri iki gihugu gufasha abagore bagenzi bacu tugomba gukorera hamwe tugashyigikirana, nk’abagore dukunze guhura n’imbogamizi zihariye. Nk’ababyeyi twasize abana mu miryango yacu tuza gufasha bagenzi bacu b’abagore hano muri Sudani y’Epfo”.

    Eileen Jane Pickering ni umugore waturutse mu gihugu cya Fiji, ni umuhuzabikorwa mu butumwa bwa UNMISS. Yavuze ko ibitekerezo ndetse n’amasengesho babyerekeje ku baturage b’u Rwanda, abapolisi b’u Rwanda ndetse no ku muryango wa nyakwigendera PC Mbabazi.

    Yakomeje agira ati “PC Mbabazi yasize umwihariko ku bagore bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo ndetse no kubagore bo muri iki gihugu”.

    Unamisi Vuniwaqa, Umuyobozi w’abapolisikazi bari mu butumwa bwa UNMISS yavuze ko PC Mbabazi yari umupolisikazi w’intangarugero, yanakoraga neza inshingano ze mu gihe yari amaze mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

    Vuniwaqa, nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rukomeza rubitangaza, yasabye abapolisi bose gukomera bakihangana bagakomeza gukorera hamwe bafasha abaturage ba Sudani y’Epfo.

    Yagize ati “Mwese ndabasaba gukomera kandi mugashyira hamwe mugakomeza gufasha abaturage b’iki gihugu. Buri umwe afashe mugenzi we nk’abavandimwe bahuriye mu muryango umwe ariwo Loni (UN). Mu bihe nk’ibi nibwo twegerana tukagaragaza ko turi mu muryango umwe ndetse n’abantu bakamenya ko dufashanya nk’abagore bari mu nzego z’umutekano”.

    Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya muri Matayo 5:9, Vuniwaqa yagize ati “Abanyamugisha ni abaharanira amahoro kuko bazitwa abana b’Imana. Ubwo turimo kwibuka mugenzi wacu, tugomba kwirebera mu ishusho nk’abapolisi b’umuryango w’abibumbye bafite ikimenyetso cy’amahoro tugomba kugeza ku baturage b’iki gihugu”.

    Yakomeje abasaba kumva ko bafite inshingano kandi bakazibandaho n’umwete buri umwe agakebura mugenzi we bityo bagakomeza gushikama mu butumwa barimo bwo kubungabunga amahoro.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/abapolisikazi-bu-rwanda-bari-mu-butumwa-bwa-unmiss-bibutse-mugenzi-wabo-wishwe-na-covid-19/

  • Nyabihu: Abagore babiri bafatanwe udupfunyika dusaga 1300 tw’urumogi

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2020, abapolisi b’u Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafashe abagore babiri bafite udupfunyika 1,339 bari bagiye kurucuruza mu baturage. Bafatiwe mu karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe mu kagari ka Kora.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ibirengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko kugira ngo Maniragena Jacqueline w’imyaka 30 na Ngabire Mapole w’imyaka 35 bafatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Umuturage yari afite amakuru ko Ngabire yahaye urumogi Maniragena, anamubwira aho arushyira akaza kuruhasanga. Maniragena yarushyize mu mufuka aruvanga n’ibirayi arujyana aho Ngabire yamubwiye”.

    CIP Karekezi avuga ko Maniraguha yari yahawe akazi yagombaga guhemberwa amafaranga. Umuturage wari ufite amakuru kuri urwo rumogi niwe wahamagaye abapolisi nabo barakurikirana.

    CIP Karekezi ati“Umuturage yamaze kubimenya ahita atubwira, twohereza umupolisi hafi y’aho urwo rumogi rwari gushyirwa, Maniragena yahafatiwe aruzanye barebye mu mufuka basanga harimo ibirayi bivanze n’urumogi”.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, yashimiye uruhare rw’abaturage mu kurwanya ibyaha anasaba n’abandi gukomeza ubwo bufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.

    Yakomeje akangurira abantu bagifite umutima wo gukora ibyaha cyane cyane abijandika mu biyobyabwenge kubicikaho kuko amategeko yakajijwe.

    Ati“Icyo nabwira abantu bakijandika mu biyobyabwenge ni uko ibihano ku muntu ubifatiwemo byakajijwe kugera ku gufungwa burundu. Ikindi kandi kubera ubufatanye n’abaturage amayeri yose akoreshwa mu bucuruzi bw’urumogi agenda amenyekana”.

    Abafashwe nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubitangaza, bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Jenda kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/nyabihu-abagore-babiri-bafatanwe-udupfunyika-dusaga-1300-twurumogi/

  • Ubuzima bw’umuntu ntibushingira ku byo atunze

    Mu buzima bwa buri munsi, hari ibintu bimwe na bimwe dukenera kugirango bidufashe kubaho akenshi bigaruka ku mafaranga n’ubundi butunzi bwa hano ku isi. n’ubwo bidufasha kubaho ariko dukwiye kumenya ko ubuzima bwacu budashingira kuri byo ahubwo Imana yabuteguye twebwe tutarabaho.

    arababwira ati “mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye” (Luka 12:15)

    Bibiliya ikubiyemo inama nyinshi nziza zijyanye no gucunga amafaranga. Kurenga kimwe cya kabiri cy’ imigani ya Yesu bivuga ku micungire y’umutungo cyangwa amafaranga . Mubyukuri, Yesu yavuze byinshi kumafaranga kuruta ibyo yavuze ku bwami bw’ ijuru cyangwa ikuzimu.

    ijambo ry’Imana ritubwira ndetse rikatwereka agaciro umuntu yahawe Imana ikimurema yaramwishimiye ndetse yamuhaye ubutware bwose kugirango ategeke isi n’ibiyuzuyemo ariko mu by’ukuri nta kintu na kimwe kimurusha agaciro kuko ibindi byose Imana yarabiremye kugirango bimufashe kubaho, byumvikane rero ko bitamurusha agaciro.

    “ibiremwa muntu bihorana agaciro kurusha imitungo ubwayo”

    reka turebere hamwe imvugo ebyiri abantu benshi bakunda kugarukaho ku byerekeye amafaranga nyamara bakabifata uko bitari:

    Imvugo ya 1: Amafaranga ni mabi. Mubyukuri, amafaranga ntabwo ari meza nta n’ubwo ari mabi, icyo Bibiliya ivuga ni uko gukunda amafaranga ari umuzi w’ibibi byose 1Timoteyo 6:10)

    icyo tugomba gukora ni ugukoresha ibintu no gukunda amafaranga uko bikwiriye hagamijwe kubahisha Imana. iyo ducuritse iri tegeko, bituzanira ibibazo bidasanzwe. Imana yo yavuze ko mu byo yaremye byose nta na kimwe kirusha umuntu agaciro.

    Imvugo ya 2: Amafaranga nurufunguzo rw’ibyishimo. dusesenguye neza dusanga ibi nabyo atari ukuri. kuko Niba amafaranga yari garanti y’ibyishimo, abantu bakize bari kwishima cyane kuruta abandi bose.

    mu rwego rwo kuvuguruza iyi mvugo ni ugusoma ibyanditse byera aho Yesu yavuze ati: “mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye” (Luka 12:15)

    ku bantu bamenye Imana, ubuzima bw’umuntu ntibushingira ku byo atunze, yaba umukene yaba umukire, buri wese asabawa gukora icyo yahamagariwe kandi yaremewe bityo ntihakagire umuntu wumva ko amafaranga cyangwa imitungo ye aribyo bigenga ubuzima bwe ahubwo tujye dufata intekerezo zacu tuzigomororere Kristo ibindi byose ni inyongera.

    source:www.topchretien.com

    source https://agakiza.org/Ubuzima-bw-umuntu-ntibushingira-ku-byo-atunze.html

  • Ngororero: Umugore yamaze gusonga ubugari umugabo ahita amwica

    Byabere mu murenge wa Nyange, Akagari ka Vuganyana, Umudugudu wa Kalambo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2020.

    Uyu mugabo yitwa Hakuzimana Medard bahimbaga (Gisurere) naho umugore yitwa Jeannette bari bafitanye abana babiri.

    Umwe baturanyi b’uyu muryango wari utunzwe no gupagasa yabwiye UKWEZI ko uyu mugabo Gisureri yishe umugore we saa mbili z’umugoroba ubwo yari asanze umugore we amaze gusonga ubugari.

    Abaturanyi babo bavuga uyu mugore ku wa Gatatu yagiye ku isoko yirirwayo ntiyataha, arara ahantu hatazwi.

    Bukeye bwaho ku wa Kane nibwo uyu mugore yatashye asanga umugabo yazindutse ajya gupagasa. Umugore yahise ajya guhaha araza arateka.

    Bigeze nimugoroba nibwo Gisurere yatashye ageze mu rugo asanga umugore we ari gusonga ubugari ahita amukubita ifuni mu mutwe aramwica.

    Mashyaka Valens, uturanye n’uyu muryango avuga ko uyu mugore n’uyu mugabo bombi bari basanzwe ari abasambanyi.

    Yagize ati “Intandaro ni uko uwo mugore yari asanzwe asambana anasinda. Ibyo nanjye nanabibonaga kuko ntuye muri karitsiye imwe nabo. Yaba umugabo yari umusinzi, umugore nawe umugabo yamushinzaga uburaya, ubwo rero n’ubwo mbere y’uko apfa ntabwo yari yaraye mu rugo”.

    Mukasano Gaudence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange aganira na UKWEZI yavuze ko uyu muryango yari asanzwe awuzimo amakimbirane ashingiye ku mutungo.

    Ati “Nari maze kubakira mu biro byanjye inshuro enye mbagira inama bakagenda bambwiye ko bisubiyeho. Inshuro zose numvaga bambwira ikibazo cy’amakimbirane ashyingiye ku mitungo ibyo by’ubusambanyi ntabyo bambwiraga”.

    Uyu mugabo nyuma yo kwica umugore yahise atoroka n’ubu ntarafatwa, inzego z’umutekano ziri kumushakisha. Hari amakuru avuga ko uyu mugabo yari afite undi mugore yasize ku Gikongoro.

    Mukasano avuga ko inama nk’ubuyobozi bagira abaturage ari ukureka kwihambira ku bintu, bakumva ko inzego z’ubuyobozi zibereyeho kurwanya amakimbirane. Ati “Twari twarabahuguye batubwira ko bisubiyeho”.

    Nyakwigendera Jeannette yasize umwana w’imyaka 6 n’ undi w’imyaka ibiri. Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Muhororo gukorerwa isuzuma.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Ngororero-Umugore-yamaze-gusonga-ubugari-umugabo-ahita-amwica

  • Три основных действия: бесплатные игровые автоматы онлайн!

    Я часто спрашиваю, положительный ли это вопрос, но мне обычно задают вопросы по любому игровому запросу от моей группы близких друзей. Когда вы играете в игровом заведении на суше, например, большинство игровых автоматов работают по-разному, в зависимости от номинала каждого игрового автомата, который вы выполняете. Например, выбранные видеоигры могут в конечном итоге Ежели играющему хочется узнать автоматы на деньги в деталях, он ещё имеет возможность кликнуть на иконку «Гайд». быть ограничены за вознаграждение, или вы можете не получить возможность делать ставки даже больше, чем определенное количество за вознаграждение. Доход, полученный от поощрительных ходов, приносит 25-периодную необходимость в ставках. Варианты игры в рулетку зависят от того, какую систему интернет-казино вы выберете, но ассортимент видеоигр поразит вас.

    Лучшие казино Великобритании

    Бесплатные приложения для игровых автоматов Zynga, в игорном домике в сети бесплатно правила денежного вознаграждения. Артур Прудент может быть разработчиком требований к вознаграждениям игорного дома, веб-сайта, на котором представлена ​​игровая информация, оценки возможностей казино, техасских холдемов, бинго, спортивных мероприятий, бонусных сделок, маркетинговых акций и многое другое. Эти условия включены для того, чтобы некоторые казино имели склонность к потере денег, в значительной степени из-за предложения этой награды игрокам.

    Некоторые казино концентрируются на особом вознаграждении, например, бесплатные переписывания. Основное правило использования бездепозитного вознаграждения в современном казино обычно состоит в том, чтобы пользоваться этими деньгами в соответствии с требованиями, известными как требования к ставкам. Награда без депозита – это изумительные слова и фразы для каждого игрока, но вы не должны полностью устранять свой ум. Интернет-казино Champion. Большой выбор тусовок не позволит вам скучать, и вам придется возвращаться сюда снова и снова.

    За это время он поиграл и создал различные другие стратегии мошенничества с кредитными провайдерами, такие как распечатка собственных, почти идеальных копий оценок, сдача их и убеждение банковских учреждений улучшить свои деньги на основе ненадлежащего наличные деньги на его счетах. Игровой автомат Mega Moolah, безусловно, считается одним из лучших игровых автоматов, зачисленных на рекордные выплаты в джекпотах. Говоря о видеоиграх, игроки могут выбирать из обширной коллекции, которая включает в себя сотни качественных игр для игровых автоматов, настольных видеоигр и видео-техасских вариантов игры в холдем, но также можно получить живого продавца.

    Некоторые казино также устанавливают ограничения по периодам между фазами, например, если вы зарегистрируетесь в сентябре, но можете внести депозит до декабря, даже если вы вносите 50 фунтов стерлингов, вы можете не иметь права. Они имеют настоящих живых продавцов, и игроки могут легко и комфортно смотреть в своем доме, когда обрабатываются кредитные карты и размещаются ставки. В приведенной ниже гиперссылке мы обсуждаем руководство о некоторых из величайших онлайн-казино, о том, как их открывать и использовать, и как их включение в стоимость оценивает наземное интернет-казино.

     48 total views,  48 views today

    The post Три основных действия: бесплатные игровые автоматы онлайн! appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/12/tri-osnovnyh-dejstvija-besplatnye-igrovye-avtomaty-4/

  • Rutahizamu Iradukunda Bertrand yavuze ikintu kimugora mu gutereta

    Rutahizamu wa Gasogi United, Iradukunda Jean Bertrand avuga ko ikintu kimugora mu rukundo gituma kugeza n’uyu munsi adafite umukunzi ari uko atajya abasha kwihanganira uburyo abakobwa bagorana kugira ngo bemerere umuhungu urukundo.

    Uyu musore ufatanya gukina no kumurika imideri, ni umwe mu bakunzwe mu gihugu ariko akaba ahamya ko nta mukunzi afite mu myaka 4 ishize nk’uko aherutse kubitangariza ISIMBI.

    Mu kiganiro The Choice, uyu mukinnyi yavuze ko impamvu adafite umukunzi kugeza uyu munsi ari uko gutereta ari ibintu bigorana cyane, bityo akaba yarahisemo kuba abyihoreye.

    Yagize ati“ikintu cya mbere kingora mu gutereta ni ukwihangana, abakobwa baragora, njyewe kwihangana birananira nkahita mbivamo, ntabwo wangora kangahe ngo mbe nkihari.”

    Yakomeje agira ati“kugira ngo muzagere ku rwego rwo kuvugana amasaha 2, muba mwahereye ku munota 1, 2 umwinginga, rero kwinginga birangora, burya mu rukundo iyo ibintu ari ibyawe ntabwo bikugora.”

    Uyu musore akomeza avuga ko aba atinya ko yamutaho igihe kandi bikazarangira umukobwa amwanze, akaba bifata nko guta umwanya.

    Iradukunda Jean Bertrand, aherutse gutangariza ISIMBI ko nta mukunzi afite ariko akaba abona igihe kigeze ngo ashake uwo bakundana akaba yazanamubera umugore we Imana ibihaye umugisha. Si muri ruhago gusa no mu mideli izina rye ririmo kugenda rizamuka Avuga ko ibintu by’urukundo yari yarabyirengagije ariko ubu arimo kubitekerezaho
    http://dlvr.it/RYVSgB

  • AMAKURU ATARIHO IVUMBI YAJE>SUNNY YARI IGIKARA CYUZUYE MURI 2015 UYU MUNSI NI METICE!!MUKOROGO YAKOZE AKAZI:AMAFOTO>>

    Uhanzikazi uzwi nka Sunny Rwanda Umukobwa wazanye Umuvuduko udasanzwe muri muzika Nyarwanda nubwo yaririmbye kera ariko nta mahirwe yo kwa mamara yagiraga. muri 2015 nuyu munsi 2020

    Ariko aho amenyekaniye ni mu ndirimbo yakoranye na Bruce Melody yitwa Kungora iyo ndirimbo abantu benshi niho bamenyeye Sunny byatumye benshi batagira kumukurikirana cyane ku mbuga nkoranyambaga akoresha zose amenyekana gutyo.

    Uyu mukobwa afite umwana w’umukobwa mukuru utazi Sunny wakwibeshya ko arumwana wejo bundi kandi siko bimeze ni mukuru cyane nubwo muri showbiz usanga atwika avuga amagambo menshi ateye nisoni byerekana ko atari muto ikindi utari uzi kuri Sunny yashatseho umugabo wumuzungu babana nyuma bazagutandukana buri wese aca inzira ye mu nkuru zacu zitaha tuzababwira ise w’umwana afite ubu kuko ntabwo yamubyaranye n’umuzungu babanaga.

    Muri 2015 Sunny yari umukobwa wirabura cyane afite Igikara kiza nyuma yagiye asirimuka nkuko bajya bakunda kubivuga aba ayobotse amavuta yaciwe mu Rwanda azwi nka mukorogo atangira kujya yisinga ayo mavuta Abantu benshi batari bamuzi bamumeye yaramaze kwisiga Mukorogo.

    Bamwe baketse ari Metice abandi baribasanzwe bamuzi bakavuga ko yitukuje nyuma y’impaka nyishi uyu munsi twabazaniye amafoto ye yo hambere benshi mutari muzi ndetse na yubu uko asa uwavuga ko yisize ntabwo yaba abeshye bitewe nuko yari ameze mbere muri 2015 n’uyu munsi.

    AMAFOTO YA SUNNY UKO YASANGA MBERE NUKO ASA UYU MUNSI>.

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     2 total views,  2 views today

    The post AMAKURU ATARIHO IVUMBI YAJE>SUNNY YARI IGIKARA CYUZUYE MURI 2015 UYU MUNSI NI METICE!!MUKOROGO YAKOZE AKAZI:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.
    http://dlvr.it/RYVSp1

  • Abapolisikazi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa UNMISS bibutse mugenzi wabo wishwe na Covid-19

    Abapolisikazi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Kamena 2020 bagize umuhango wo kwibuka mugenzi wabo,  Police Constable (PC) Mbabazi Enid uherutse kwitaba Imana azize icyorezo cya Covid-19.

    Nyakwigendera Mbabazi yari mu itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 240 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ahitwa Malakal muri Sudani y’Epfo. Tariki ya 02 Kamena 2020 yitabye Imana azize icyorezo cya COVID-19. Yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal bya hano mu Rwanda aho yari yagaruwe aje kuvuzwa.

    Umuhango wo kwibuka PC Mbabazi wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga aho bagenzi be bose b’abapolisi aho bari mu butumwa mu gihugu cya Sudani bashoboye kuwukurikirana. Abari barahuye nawe bose bagarutse ku kababaro batewe no kumubura bihanganisha umuryango we ndetse n’igihugu cye cy’amavuko aricyo u Rwanda.

    Orowo Regina Omuyeh aturuka mu gihugu cya Nigeria akaba ari nawe uyobora ihuriro ry’ abagore bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo.

    Yavuze ko n’ubwo bari mu kiriyo cya mugenzi wabo PC Mbabazi bagomba gukomeza umuco wo gukorera hamwe nk’ikipe bagafashanya kugira ngo nk’abagore bashobore gutsinda imbogamizi zihariye bakunze guhura nazo buri munsi.

    Yagize ati “ Nk’abagore baje muri iki gihugu gufasha abagore bagenzi bacu tugomba gukorera hamwe tugashyigikirana, nk’abagore dukunze guhura n’imbogamizi zihariye. Nk’ababyeyi twasize abana mu miryango yacu tuza gufasha bagenzi bacu b’abagore hano muri Sudani y’Epfo”.

    Eileen Jane Pickering ni umugore waturutse mu gihugu cya Fiji, ni umuhuzabikorwa mu butumwa bwa UNMISS. Yavuze ko ibitekerezo ndetse n’amasengesho babyerekeje ku baturage b’u Rwanda, abapolisi b’u Rwanda ndetse no ku muryango wa nyakwigendera PC Mbabazi.

    Yakomeje agira ati “PC Mbabazi yasize umwihariko ku bagore bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo ndetse no kubagore bo muri iki gihugu”.

    Unamisi Vuniwaqa, Umuyobozi w’abapolisikazi bari mu butumwa bwa UNMISS yavuze ko PC Mbabazi yari umupolisikazi w’intangarugero, yanakoraga neza inshingano ze mu gihe yari amaze mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

    Vuniwaqa, nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rukomeza rubitangaza, yasabye abapolisi bose gukomera bakihangana bagakomeza gukorera hamwe bafasha abaturage ba Sudani y’Epfo.

    Yagize ati “Mwese ndabasaba gukomera kandi mugashyira hamwe mugakomeza gufasha abaturage b’iki gihugu. Buri umwe afashe mugenzi we nk’abavandimwe bahuriye mu muryango umwe ariwo Loni (UN). Mu bihe nk’ibi nibwo twegerana tukagaragaza ko turi mu muryango umwe ndetse n’abantu bakamenya ko dufashanya nk’abagore bari mu nzego z’umutekano”.

    Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya muri Matayo 5:9, Vuniwaqa yagize ati “Abanyamugisha ni abaharanira amahoro kuko bazitwa abana b’Imana. Ubwo turimo kwibuka mugenzi wacu, tugomba kwirebera mu ishusho nk’abapolisi b’umuryango w’abibumbye bafite ikimenyetso cy’amahoro tugomba kugeza ku baturage b’iki gihugu”.

    Yakomeje abasaba kumva ko bafite inshingano kandi bakazibandaho n’umwete buri umwe agakebura mugenzi we bityo bagakomeza gushikama mu butumwa barimo bwo kubungabunga amahoro.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com
    http://dlvr.it/RYVSpd

  • REMA NAMAKURA YAKOZE UBUKWE BWAGATANGAZA NA SEBUNYA UYU MUNSI URUGO RWABO RURAKAMO UMURIRO KUBERA UMWANA WA EDDY KENZO:INKURU

    UMUHANZIKAZI W’UMUGANDE UZWI NKA REMA NAMAKURU HASHIZE AMEZI MAKE AKOZE UBUKWE BUKOMEYE NA DR SEBUNYA BWANYEGANYEJE EAST AFRICA YOSE UWAVUGA KO BWARI BUMEZE NKUBWO NYAKWIGENDERA KATAWUTI UMUNYARWANDA YAKOZE NA OWAYA OPRAH UKINA FILME MURI TANZANIA YABA ATIBESHYE,

    UKO BIMEZE MURUGO RWA SEBUNYA HAMWE NA REMA NAMAKURA INSHUTI YO HAFI YUYU MURYANGO HASHIZE ICYUMWERU SEBUNYA ATOTEZA REMA AMUBWIRA GUSUBIZA EDDY KEZA UMWANA WE MUKURU AFITE NGO AKAVA MURUGO RWABO ARIKO REMA NAWE AKAVUGA KO ATAKWIRUKANA UMWANA MURUGO KANDI BARASHAKANYE AZIKO UMWANA YABANAGA NAWE,

    IBI RERO BIKOMEJE GUTEZA IMPAGARARA NYINSHI MURUGO RWABO NTA KINDI BAPFA N’UMWANA WA EDDY KENZO REMA YASHATSE UMUGABO AMUFITE NDETSE BABANA IBI RERO SEBUNYA AKABA ATABIKOZWA.

    INSHUTI YABO MAGARA ATURANYE NABO EJO BUNDI YATANGAJE KO REMA BAJYA BAKUNDA KUMVU ASA NURIMO KURIRA NDETSE BATONGANIRA HEJURU N’UMUGABO.

    HARI N’UMUNSI BUMVIKANYE UMUGABO AKUBITA REMA AMWIRUKANA MURUGO IYO IKABA ARIMWE MU MPAMVU ZISHOBORA GUTUMA BATANDUKANA BITEWE NUKO NTABWUMVIKANE BAFITE MURUGO RWABO.

    NGAYO NGUKO……….

    POSTED BY PAPARAZZI WACU KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     106 total views,  106 views today

    The post REMA NAMAKURA YAKOZE UBUKWE BWAGATANGAZA NA SEBUNYA UYU MUNSI URUGO RWABO RURAKAMO UMURIRO KUBERA UMWANA WA EDDY KENZO:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/12/rema-namakura-yakoze-ubukwe-bwagatangaza-na-sebunya-uyu-munsi-urugo-rwabo-rurakamo-umuriro-kubera-umwana-wa-eddy-kenzoinkuru/

  • Musanze: Gitifu w’Umurenge wa Cyuve n’abo bareganwa bongeye gutabwa muri yombi

    Aba bagabo bari bamaze iminsi muri gereza bashinjwa gukubita no gukomeretsa, bongeye gutabwa muri yombi aho kuri ubu noneho bakekwaho ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.

    Sebashotsi Gasasira Jean Paul, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Leonidas, aba Dasso babiri ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain, bari baratawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020 nyuma y’imvururu bagaragayemo ku itariki 13 Gicurasi 2020.

    Gusa ku wa 10 Kamena Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwabarekuye by’agateganyo nyuma y’ubujurire bwabo kuko mbere bari bakatiwe gufungwa by’agateganyo bakajya baburana bari muri gereza.

    Kuri uyu wa 11 Kamena 2020, RIB yongeye gutangaza ko bafunzwe aho noneho bakekwaho icyaha cya ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Gitifu-w-Umurenge-wa-Cyuve-n-abo-bareganwa-bongeye-gutabwa-muri-yombi