Author: webrwanda

  • Igaragaza igiciro Yesu yishyuye ku musaraba … – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025, umuramyi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Yanyishyuriye”, igihangano gishingiye ku butumwa bukomeye bw'imbabazi z'Imana n'igiciro Yesu yishyuye ku musaraba kugira ngo acungure umuntu.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Chryso yavuze ko bahisemo gusubiramo iyi ndirimbo mu buryo bushya kandi bugezweho, kugira ngo ikomeze gutanga ihumure n'ihishurirwa rishya ku bakristo. 

    Yavuze ko “Yanyishyuriye” ari indirimbo ifite ubutumwa bukomeye ku mukristo wese, igaragaza uko Yesu yitanze ku musaraba ngo acungure abantu, yerekana imbabazi ze n'urukundo rutagereranywa.

    Uyu muhanzi yashimangiye ko iyi ndirimbo itanga ubutumwa bwuzuye ubuntu bw'Imana, yibutsa ko amaraso ya Yesu ahanaguraho abantu ibyaha byose. 

    Ati: “Ni indirimbo ivuga ku mbabazi z'Imana n'uburyo amaraso ya Yesu yatumeneye atwuhagije byose. Ni ubutumwa bwuzuye ubuntu n'urukundo rw'Imana.”

    Kugira ngo iyi ndirimbo igire imbaraga muri iki gihe, Chryso Ndasingwa yavuze ko bayihinduye mu buryo bw'amajwi n'injyana bundi bushya, ikaba ivuguruye mu buryo bujyanye n’igihe. 

    Yavuze ko bagize igitekerezo cyo kuyisubiramo kugira ngo irenge kuba indirimbo isanzwe, ahubwo ibe ubuhamya bwimbitse bw'icyo Yesu yakoze.

    Iyi ndirimbo yasohotse muri iki gihe ‘kuko ubutumwa bw'amaraso ya Yesu bukenewe cyane, aho abantu benshi bakwiye kwibutswa ko batagomba kwigunga no kwihemberamo ibyaha cyangwa ubwoba, ahubwo ko Yesu yamaze kubyishyura byose.’

    Yakomeje agira ati: “Ubutumwa twifuza gutanga ni uko ntacyo umuntu yakwishyura ku bw'agakiza ke, kuko Yesu yarangije byose. Ni igihe cyo kwizera, kwegera Imana, no kubaho mu munezero w'ubuntu bwayo.” 

    Ubusanzwe, “Yanyishyuriye” ni indirimbo ya 88 mu gitabo cy’indirimbo, mu ruhande rw’izitwa izo ‘gushimisha.’

    Agaruka kuri Sharon Gatete bakoranye iyi ndirimbo, yavuze ko uyu mukobwa ufite impano idashidikanwaho ari umukobwa ukunda Imana kandi afite ijwi ryiza kandi bose bakaba bahuje intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw'Imana binyuze mu kuririmba.

    Yagize ati: 'Sharon ni umuramyi mwiza ufite ijwi ryiza kandi akunda Imana. Twarahuye nyuma twumva ko dufite intego zimwe zo guteza imbere ubutumwa bw'Imana binyuze mu muziki. Umuziki we ni mwiza kandi atanga ibyiringiro ndetse akaba ashishikajwe no gukorera Imana.'

    Uretse kuba yakoranye indirimbo n'umwe mu baramyi b'abahanga mu muziki, Chryso Ndasingwa yagarutse ku gitaramo 'Easter Experience' ari kwitegura gukorera muri BK Arena ku munsi wa pasika, yavuze ko kizarangwa no kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwa nyabwo.

    Ati 'Igihe kirageze! Hari ibikomeye nateganyirije abakunzi b'umuziki wange. Icy'ingenzi ni uko bizaba ari ibihe bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana.'

    Yavuze ko hari byinshi ateganyiriza abazitabira igitaramo cye ariko 'Hari byinshi ntari bwerureho ariko nizeye ko bizatungura benshi kandi bikaba umugisha kuri bose.'

    Chryso Ndasingwa ni umuhanzi wa kabiri mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wabashije kuzuza BK Arena abantu hirya no hino bakabura ayo bacira n'ayo bamira dore ko hari abahanzi benshi bagerageje BK Arena ariko bikanga.

    Kuri ubu Chryso Ndasingwa ari mu myiteguro y’igitaramo cya Pasika yise Easter Experience kizaba tariki 20 Mata 2025. Mu bo azataramana nabo harimo Papi Clever na Dorcas, True  Promises ndetse na Arsene Tuyi.

    Ni igitaramo kizabera muri Intare Arena i Rusororo ndetse amatike yamaze kugera hanze. Kwinjira ni ukugura itike ya 10, 000 Frw, 20,000 Frw, 30,000Frw ndetse na 50,000 Frw. Amatike aboneka kuri *797*30# no kuri www.ishema.rw.


    Chyso Ndasingwa na Sharon Gatete bongeye kwibutsa abantu igiciro Yesu yishyuye ku musaraba kugira ngo akize abantu ibyaha

    Iyi ndirimbo bavugururye bundi bushya, isanzwe ari iya 88 mu gitabo cy’indirimbo

    Chryso Ndasingwa yavuze ko ari indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’imbabazi zihebuje bugenewe buri mukristo wese

    Chryso ari gushyira hanze ibihangano bitandukanye mu gihe ari kwitegura igitaramo gikomeye cya Pasika

    Nyura hano urebe indirimbo nshya ya Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete “Yanyishyuriye”

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153440/igaragaza-igiciro-yesu-yishyuye-ku-musaraba-chryso-ndasingwa-ku-ndirimbo-nshya-yakoranye-n-153440.html

  • Cyari ikinyoma giteye isoni- Ingabire Marie I… – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi atangaje ibi mu gihe umushinga wa Miss Rwanda umaze imyaka itatu ubitse mu Kabati k’Inteko y’Umuco n’Ururimi ikorera muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe). 

    Miss Rwanda yari igikorwa cyakurikirwaga n’abantu barenga za Miliyoni 9. Ndetse, uyu mushinga wahinduriye ubuzima benshi mu bakobwa mu myaka 12 ishize. 

    Kuva Ishimwe Dieudonne wateguraga Miss Rwanda yatangiye gukurikiranwa mu butabera, muri Mata 2022, Guverinoma binyuze muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yahindutse Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, yafashe umwanzuro wo guhagarika iri rushanwa kugeza igihe kitazwi. 

    Kuva mu myaka itatu ishize riharitswe nta kanunu k’isubukurwa. Hari amakuru agera ku InyaRwanda, avuga ko hagiye haba inama zijyanye no gusubukura uyu mushinga, ariko bikongera gusubizwa mu kabati.

    Hari abavuga ko hatekerejwe uburyo iri rushanwa ryajya riba, ariko hagatorwa umukobwa uhagararira buri Ntara, hagatorwa n’uhagararira Umujyi wa Kigali, ndetse hagatorwa n’uhagararira bose ari nawe bazajya bagezaho raporo y’ibyo bakoze.

    Umuyobozi w’ishami ry’umuryango Transparency International mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko Guverinoma yakabaye yarabonye ko hari ibibazo bizavuka muri iri rushanwa rigahagarikwa mbere.

    Ati “Ni nacyo nongera kubaza Leta. Babonaga se iriya ‘risk’ itarimo. Twese ko twabibonaga na Leta yarabibonaga, ndavuga abayobozi mu nzego za Leta ntibakajye batubeshya rero ko batabihagaritse…”

    Arakomeza ati “Leta wowe urareka umwana wawe akagenda, bakirirwa babamurika hariya nk’ibicuruzwa ukaba uzi se ko amaherezo azaba ayahe?”

    Ingabire yavuze ko azi ababyeyi benshi cyane bangiye abana babo kwitabira Miss Rwanda, kuko bitumvikanaga uburyo abana b’abakobwa birirwaga bamurikwa imbere ‘y’abantu bafite irari’. Ati “Ubwo se uba uziko bizarangira gute? Mbwira uko uba uzi bizangira.”

    Uyu muyobozi yavuze ko uko yagiye agaragaza ibibi bya Miss Rwanda ari nako bamwe mu bantu bamutukaga cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio, Ingabire yavuze ko Miss Rwanda idakwiye kugaruka ukundi. Ati “Ntabwo yikwiriye (kuba rihari). Ubuse ryahagaze babaye iki? Mbwira icyo igihugu cyahombye. Mbwira icyo abo bana b’abakobwa bahombye.”

    Yumvikanishije ko atemeranya n’abavuga iby’amakamba abakobwa begukanaga, kuko nta bwami babaga bahagarariye. Ati ” Ni abamikazi b’ubuhe bwami? Ubu Miliyoni aracyazifite? (Amafaranga abakobwa bahabwaga). Icyo nzi hari ikiba kidatunguranye, kitanangaje, ngatangazwa n’uko abantu twese twiha gutangara iyo cyabaye, kandi twese biba twarabibonaga ko amaherezo ariko bizarangira.”

    Ingabire yavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda “ryari ikinyoma giteye isoni”. Avuga ati ” Baravugaga ngo bareba ubwenge, umuco, icya nyuma ubwiza, ubwo bwiza, hari n’abo nabonye banatambutse n’ikinyarwanda ubwacyo atazi kukivuga, hajya ubwo ni umuco w’ikihe gihugu udashobora no kuvuga ururimi rwawe?”

    Yavuze ko n’ibibazo byabazwaga muri Miss Rwanda bidashinga, kuko n‘umukozi wo mu rugo yabisubiza.

    Uyu muyobozi ariko kandi yibajije impamvu mu 2012 Leta yikuye mu mitegurire y’iri rushanwa nyuma ikarigarukamo. Ati “Ibivuyemo irabijugunye, none ibigarutsemo kubyitambikamo kubikoramo iki?”

    Abajijwe niba Miss Rwanda igarutse yagira inama umubyeyi yo kwemerera umwana we kuryitabira, yasubije ko yamubuza akamubwira ko “umwana wawe si itungo bamurika, si imyenda bagurisha.”

    Miss Rwanda ni irushanwa ry’ubwiza ryari mu bikorwa by’imyidagaduro byavugwaga yane kurusha ibindi buri mwaka mu Rwanda.

    Kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ryongeye gusubukurwa mu 2009 riteguwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo, ryongera kuba mu 2012 nabwo riteguwe na Leta ifatanyije n’abigenga.

    Kuva mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné Ishimwe yatangiye gutegura iri rushanwa nyuma yo gutsindira isoko, kuva icyo gihe niyo yonyine yariteye, kugeza muri Mata 2022, ubwo ryahagarikwaga kugeza igihe kitazwi.

    Mu Ukuboza 2022, Prince Kid yagizwe umwere, ariko ubushinjacyaha burajurira, buvuga ko bufite ibimenyetso bishya ku majwi yari yatanzwe mbere yumvikanisha uyu mugabo asaba 'ishimishamubira' umwe mu bitabiriye iri rushanwa. 

    Ku wa 13 Ukwakira 2023, Urukiko mu mujyi wa Kigali rwamuhanisha igifungo cy'imyaka 5 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusambanya undi ku gahato.

       

    Ingabire Marie Immaculée yatangaje ko Miss Rwanda idakwiye kugaruka, kuko ntacyo ryafashije umwana w'umukobwa, ariko kandi avuga ko Guverinoma yakabaye yarakumuriye ikibi kitaraba

    Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid (iburyo) ubwo yari kumwe n’umwunganizi we Emeline Nyembo mu rukiko i Kigali muri Mata 2023
    Mu bihe bitandukanye bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda, bumvikanishaga ko ryabahinduriye ubuzima 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153447/cyari-ikinyoma-giteye-isoni-ingabire-marie-immaculee-kuri-miss-rwanda-imaze-imyaka-3-ibits-153447.html

  • Abanyeshuri hafi 140 mu mwaka umwe: Umwihariko wa Ntare Louisenlund School yatangiranye ingoga mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ishuri ryatangiranye imbaraga cyane ko ryari rimaze igihe kinini ritegerejwe na benshi, aho mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye ryatangiranye abanyeshuri hafi 140.

    Ntare Louisenlund School ni igitekerezo cyakomotse ku bagize umuryango NSOBA (Ntare School Old Boys Association) bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School yo muri Uganda barimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.

    Iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera.

    Izina rya Louisenlund ryahawe iri shuri rikomoka ku kigo cyo mu Budage cya Louisenlund School, cyamamaye mu Burayi hose ku bwo gutanga ubumenyi bufite bushingiye kuri siyansi.

    Ibi bigo byombi byahuje imbaraga kugira ngo bikorane.

    Byakozwe mu murongo wo kuzana uwo muco no mu Rwanda abana bagacengera ubumenyi bugezweho ndetse mpuzamahanga, bwa bundi usanga hake mu gihugu.

    Mu Kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Abiyandikisha muri Ntare Louisenlund School, Anne Grace Mbabazi, yashimangiye ko ari ishuri ryazanye umwihariko wo kwigisha

    Ati 'Ni ishuri rifite umwihariko wo kuba rifite indangagaciro za kinyafurika. Nubwo turi ishuri mpuzamahanga twigisha mu buryo dukurikije integanyanyigisho za IB [International Baccalaureate Organization] ariko turi ishuri rishingiye ku ndangagaciro za kinyafurika, za Kinyarwanda kandi dushishikariza abana bacu kwimenya no gukunda abo bari bo.'

    Yavuze ko bijyanye n'umwihariko wo kuba ari ishuri rishyira imbaraga cyane mu birebana no kwigisha imibare, siyanse n'ikoranabuhanga nabyo bikwiye kuba impamvu yatuma abanyeshuri cyangwa ababyeyi barihitamo.

    Ati 'Ababyeyi bifuza ko abana bagira ubunararibonye muri siyanse, ikoranabuhanga kandi bakwifuza ko ari byo bakomeza kuminuzamo. Nubwo ari byo abantu benshi batuziho ariko dufite n'igice cyo kwigisha ukwihangira imirimo kandi gikomeye cyane tubona ko nabyo bizagenda bimenyekana cyane.'

    Yavuze ko mu kwigisha bibanda cyane ku guha abanyeshuri ubumenyi bushingiye ku gushyira mu ngiro ibyo biga ndetse no kwimakaza ubushakashatsi hagamijwe mu kwagura imitekerereze y'abanyeshuri no guharanira ko bashobora kuzavamo abazana impinduka n'ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete.

    Kuri ubu iri shuri ryashyizeho umunsi abantu mu ngeri zinyuranye bashobora kurisura bagamije kumenya amakuru yimbitse ajyanye naryo kandi ryafunguriye amarembo ababyifuza.

    Ni umunsi uteganyijwe ku wa 22 Werurwe 2025, aho ababyeyi bazagaragarizwa umwihariko wo kwigishiriza abana b'abo muri Ntare Louisenlund School mu gutegura ahazaza habo heza.

    Ati 'Iyo dufunguriye imiryango abantu bifuza kuza, ikintu cya mbere dukora ni ukubamara amatsiko, bakabanza bagasura ikigo. Ikindi cy'akarusho uyu mwaka bazabasha kwinjira mu mashuri barebe uko abanyeshuri biga.'

    Yakomeje ati 'Dutumira na ba bantu bagize iki gitekerezo cyiza ngo iri shuri rijyeho. Urugaga rwabo ni abagabo ubu bamaze kuba bakuru, bakaza bakaganiriza ababyeyi kugira ngo bumve ibigwi byacu n'aho duturuka, bakabasha kumva aho duturuka n'aho dushaka kugera.'

    Yagaragaje ko kuri ubu hashyizweho gahunda yo gutanga buruse aho abanyeshuri bashobora kwishyurirwa igice cy'amafaranga y'ishuri, hakaba n'uburyo Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'Uburezi ifasha abanyeshuri barangije amashuri abanza batsinze neza kurusha abandi.

    Kuri ubu MINEDUC yafashije abanyeshuri 80 kwiga muri Ntare Louisenlund School kuko batangiranye nayo.

    Ntare Louisenlund School yashimangiye ko rifite intego yo kubaka no gutegura abahanga bafite intekerezo za kinyafurika hagamijwe kubakundisha umuco wabo no gukunda abo bari bo.

    Iri shuri rifite gahunda y'uko nibura mu gihe cy'imyaka itandatu rizaba ryigwamo n'abarenga 1500 baturutse mu bice bitandukanye.

    Abashaka kwiyandikisha aho ababyeyi bazagaragarizwa umwihariko wo kwigishiriza abana b'abo muri Ntare Louisenlund School, ku itariki ya 22 Werurwe 2025, bashobora gukoresha iyi link: https://docs.google.com/forms/d/e/1…

    Ubuyobozi bwa Ntare Louisenlund School busobanurira ababyeyi barerera muri iri shuri

    Abanyeshuri hafi 140 bamaze gutangira muri Ntare Louisenlund School


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-140-mu-mwaka-umwe-umwihariko-wa-ntare-louisenlund-school

  • Indege ya American Airlines yafashwe n'inkongi y'umuriro ku kibuga cy'indege cya Denver #rwanda #RwOT

    Abagenzi b'indege ya American Airlines Flight 1006 bavuye Colorado Springs berekeza Dallas, bahuye n'akaga ubwo indege barimo yafashwe n'inkongi y'umuriro ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Denver.

    Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yari imaze kugwa ahagana saa 5:15 z'umugoroba ku isaha ya Denver, ubwo moteri yayo yafatwaga n'umuriro. Ibi byateje umwotsi mwinshi wagaragaye hejuru y'ikibuga, bitera impungenge abagenzi n'abari hafi aho.

    Nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'ikibuga cy'indege, ubwo abapilote babonaga ibimenyetso by'inkongi, bahise batangaza impuruza maze abashinzwe kuzimya inkongi bihutira gutabara. Abashinzwe umutekano bahise bafunga igice cy'ikirere cyari cyegereye aho indege yari iparitse kugira ngo hirindwe impanuka zindi.

    Abagenzi bose uko ari 157 n'abakozi b'indege 6 bari muri iyi ndege bahise basohorwa huti huti kugira ngo hatagira ugerwaho n'ingaruka z'umuriro. Abatangabuhamya bari ku kibuga bavuze ko bumvise urusaku rukomeye mbere y'uko babona umwotsi mwinshi uva ku ndege.

    Umwe mu bagenzi, John Peterson, yavuze ati: 'Twari dusohotse mu ndege nk'ibisanzwe, hanyuma tubona umwotsi uturuka kuri moteri. Byateye ubwoba ariko byahise bicungwa neza.'

    Ubuyobozi bwa American Airlines bwatangaje ko iyi mpanuka yatewe n'ikibazo cya moteri cyabaye nyuma yo kugwa kw'indege. Bavuze kandi ko bari gukorana n'inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi.

    Ishami rishinzwe umutekano w'indege muri Amerika (FAA) ryatangaje ko hatangiye iperereza ku byabaye kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka. Bavuze ko iyi ndege yari imaze iminsi ikorerwa igenzura, ariko hakenewe ubushishozi mu kumenya niba hari ubundi bibazo byari bisanzwe bihari.

    Nta muntu n'umwe wakomeretse muri iyi mpanuka, kandi abagenzi barimo guteganyirizwa izindi ngendo kugira ngo bakomeze urugendo rwabo. American Airlines yavuze ko izakomeza gutanga ubufasha bwose bukenewe ku bagiye bahura n'iki kibazo.

    Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yari imaze kugwa ahagana saa 5:15 z'umugoroba ku isaha ya Denver, ubwo moteri yayo yafatwaga n'umuriro.

    Source : https://kasukumedia.com/indege-ya-american-airlines-yafashwe-ninkongi-yumuriro-ku-kibuga-cyindege-cya-denver/

  • Resitora ya Cristiano Ronaldo na Rafael Nadal yari iherereye i Madrid yafunze burundu #rwanda #RwOT

    Resitora ya Cristiano Ronaldo na Rafael Nadal, yitwa 'Tatel Madrid', yafunze imiryango burundu nyuma y'imyaka itatu ikorera mu murwa mukuru wa Espagne, Madrid. Iyi resitora yari imwe mu zacuruzaga amafunguro ahambaye kandi yitabirwaga n'abakunzi b'imyidagaduro, abakinnyi b'ibihangange ndetse n'abakire batandukanye.

    Resitora 'Tatel Madrid' yafunguwe muri Werurwe 2022, ikaba yari igice cy'urunani rw'amaresitora ya 'Tatel Group', aho Cristiano Ronaldo na Rafael Nadal bari mu banyamigabane bayo.

    Yari iri mu gace kazwiho ubukerarugendo n'ubucuruzi bw'amafunguro ahenze, gaherereye i Madrid. Kari agace kazwi cyane ku mafunguro nk'ayo mu Butaliyani, harimo Carbonara Pasta, ari nayo mpamvu benshi bayifata nk'iyari igamije gutanga serivisi ku rwego mpuzamahanga.

    Ku rundi ruhande, ifungwa rya Tatel Madrid ryatewe ahanini n'ihungabana ry'ubukungu bw'amasosiyete acuruza ibiribwa ndetse n'izamuka ry'ibiciro by'inkwano n'ibikoresho byo gutegura amafunguro.

    Mu myaka ishize, resitora nyinshi zo ku rwego rwo hejuru mu Burayi zahuye n'icyo kibazo, aho abafatanyabikorwa bamwe bagiye bakuramo imari yabo bitewe n'igihombo cyagiye kigaragara.

    Nubwo iyi resitora ifunzwe, Cristiano Ronaldo na Rafael Nadal bakomeje kugira ibikorwa by'ubucuruzi mu yindi mijyi.

    Aho Cristiano Ronaldo afite amahoteli menshi mu Burayi no muri Aziya, ndetse n'indi mirimo y'ubushabitsi irimo ibicuruzwa bijyanye n'imyambarire, ubuzima, n'ibiribwa.

    Rafael Nadal nawe afite ibikorwa by'ubucuruzi birimo ibigo by'imyitozo ya Tennis ndetse n'andi maresitora afitanye isano na 'Tatel Group'.

    Nubwo bimeze bityo, abafana b'aba bakinnyi b'ibihangange n'abakunzi b'iyi resitora bibaza niba bazongera kugerageza kuyifungura mu yindi mijyi cyangwa se bagashora imari mu bindi bikorwa bifitanye isano n'ubucuruzi bw'amafunguro.

    Nubwo bimeze bityo, abafana b'aba bakinnyi b'ibihangange n'abakunzi b'iyi resitora bibaza niba bazongera kugerageza kuyifungura mu yindi mijyi cyangwa se bagashora imari mu bindi bikorwa bifitanye isano n'ubucuruzi bw'amafunguro.

    Source : https://kasukumedia.com/resitora-ya-cristiano-ronaldo-na-rafael-nadal-yari-iherereye-i-madrid-yafunze-burundu/

  • Shampiyona ku nshuro ya kabiri y'umukino wa Billard mu bagore igiye kubera mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya kabiri, u Rwanda rugiye kwakira shampiyona y'umukino wa Billard y'ab'igitsinagore, izwi ku izina rya Ladies Tournament Pool Table. Iyi mikino izabera kuri Signal Game Zone i Kicukiro, mu mpera z'uku kwezi kwa Werurwe 2025, ikazahuza abarenga 100 baturutse hirya no hino mu gihugu.

    Uyu mukino wa Billard wari usanzwe uzwi nk'uharirwa cyane cyane abagabo mu Rwanda, ariko abategura aya marushanwa bahisemo guha n'abagore urubuga rwo kwigaragaza.

    Intego nyamukuru ni uguteza imbere umukino wa Billard mu bagore no gutoranya abakinnyi beza bazahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

    Iyi shampiyona ikomeje gukundwa cyane kuko umwaka ushize, ubwo yabaga bwa mbere, yagaragaje impano nyinshi zitari zizwi.

    Abakinnyi bitwaye neza bahawe amahugurwa n'amahirwe yo gukina ku rwego rwo hejuru. Ni muri urwo rwego, abategura irushanwa batangaje ko muri uyu mwaka bazongeramo udushya dutandukanye, harimo ibihembo bikomeye, amahugurwa yihariye ku bakinnyi bageze kure mu irushanwa, ndetse n'uburyo bushya bwo kumenyekanisha uyu mukino mu bagore.

    Ubwitabire bwitezwe kuba bwinshi, kuko abakobwa n'abagore batari bake batangiye kwitabira Billard nk'umukino ubahuza, ukanabafasha kwidagadura.

    Bamwe mu bitabiriye irushanwa ry'umwaka ushize bavuze ko ryabafashije kwiga byinshi kuri uyu mukino, bikaba byarateye ishyaka benshi bashya kuza kugaragaza impano zabo.

    Abakunzi b'uyu mukino barasabwa kuzitabira iyi shampiyona, kugira ngo bashyigikire abagore bari kwitinyuka no kwinjira mu mukino wa Billard ku rwego rwisumbuyeho.

    Uyu mukino wa Billard wari usanzwe uzwi nk'uharirwa cyane cyane abagabo mu Rwanda, ariko abategura aya marushanwa bahisemo guha n'abagore urubuga rwo kwigaragaza.

    Source : https://kasukumedia.com/shampiyona-ku-nshuro-ya-kabiri-yumukino-wa-billard-mu-bagore-igiye-kubera-mu-rwanda/

  • AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano #rwanda #RwOT

    Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasabye ko Perezida Félix Tshisekedi agaragaza byeruye ko afite ubushake bwo kuganira na ryo.

    Ryatanze ubu butumwa nyuma y'aho ibiro bya Perezida João Lourenço wa Angola bitangaje ko ibiganiro bizahuza abahagariye M23 na Leta ya RDC bizatangira tariki ya 18 Werurwe 2025.

    AFC/M23, ibinyujije ku Muvugizi wayo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yashimiye Perezida Lourenço kuba akomeje gukora ibishoboka kugira ngo uburasirazuba bwa RDC bubone amahoro.

    Kanyuka yagaragaje ariko ko ari ngombwa kuzirikana ko Leta ya RDC yavuze kenshi ko idateze kuganira na AFC/M23, bityo ko abarwanyi babo bakeneye igisubizo cyeruye cyerekana ko Tshisekedi yavuye ku izima.

    Ati 'AFC/M23 ibona ko ari ingenzi ko itsinda ry'abahuza rya Angola rishaka ibisubizo byeruye kuri izi ngingo: ko Bwana Tshisekedi agaragariza mu ruhame kandi yeruye ubushake bwo kuganira n'umuryango wacu.'

    AFC/M23 yasabye Angola gushyiraho itsinda ry'abahuza rivugana n'impande zirebwa n'ibi biganiro, isobanura ko uretse amatangazo yabonye ku rubuga rwa Perezida Lourenço, nta menyesha yahawe rinyuze mu nzira ziteganywa.

    Tariki ya 8 Gashyantare 2025, abakuru b'ibihugu byo mu muryango wa Afurika y'iburasirazuba (EAC) n'uwa Afurika y'amajyepfo (SADC) bahuriye mu nama, banzura ko imirwano n'ubushotoranyi bihagarara, Leta ya RDC ikaganira na AFC/M23.

    Iri huriro ryasabye Angola ibisobanuro ku buryo imyanzuro yafatiwe mu nama ya EAC na SADC izubahirizwa, rigaragaza ko ryiteguye kugira uruhare mu biganiro by'amahoro nk'inzira yonyine yatanga igisubizo kirambye cy'iyi ntambara.

    The post AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/afc-m23-yasabye-perezida-tshisekedi-ko-yerura-akavuga-ko-ashaka-imishyikirano/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=afc-m23-yasabye-perezida-tshisekedi-ko-yerura-akavuga-ko-ashaka-imishyikirano

  • Uburyo Phiona Nyamutoro yabaye umushinga wa Eddy Kenzo #rwanda #RwOT

    Minisitiri Phiona Nyamutoro, akaba n'umugore wa Eddy Kenzo, yahishuye inkuru yihariye y'ukuntu bwa mbere bahuye n'uyu muhanzi atazi ko ari we ubwe uzaba umushinga w'ubuzima bwe. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Next Radio yo muri Uganda, aho yagarutse ku buryo urukundo rwabo rwatangiye mu buryo butunguranye.

    Uyu Munyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro muri Uganda yagaragaje ko yahuye na Kenzo yiteze ibiganiro by'akazi, ariko bigahinduka ibindi.

    Yagize ati: 'Byarihuse cyane sinzi uko Eddy Kenzo yambonye. Twapanze guhura ari ibintu byagombaga kuba ari akazi, yavugaga ko afite umushinga, sinari nzi ko njyewe ubwanjye ndi uwo mushinga yari afite.'

    Uyu muhango wari witabiriwe n'abagize imiryango yabo ndetse n'inshuti magara, bakishimira intambwe nshya aba bombi bateye.

    Phiona Nyamutoro yavuze ko yakiriye ibyo yabonye nk'uburyo bushya Imana yamugeneye, maze yemera urukundo rwe na Kenzo. Nyuma y'igihe gito bari mu rukundo, byaje gutangazwa ku mugaragaro ko bombi bemeranyije kubana nk'umugabo n'umugore.

    Muri Kanama 2024, Eddy Kenzo yinjijwe mu muryango wa Phiona Nyamutoro mu muhango wabereye iwabo w'uyu mugore, aho ababyeyi be batanze umugisha ku rugo rwabo rushya.

    Uyu muhango wari witabiriwe n'abagize imiryango yabo ndetse n'inshuti magara, bakishimira intambwe nshya aba bombi bateye.

    Uru rukundo rwabo rwakomeje gukurikirwa cyane n'abakunzi b'umuziki wa Eddy Kenzo ndetse n'abakurikiranira hafi ibya politiki ya Uganda, kubera ko Phiona Nyamutoro ari umwe mu bagore bakiri bato bafite inshingano zikomeye muri guverinoma.

    Gushyigikirana kwabo mu buzima bwabo bw'umwuga n'urukundo byatumye benshi babona urugero rwiza rw'uburyo iterambere ry'umwuga n'iry'urukundo bishobora kujyana.

    Eddy Kenzo, umuhanzi umaze kwandika izina mu muziki wa Afurika, yari yaragize ibihe bikomeye mu rukundo mbere yo guhura na Phiona, ariko ubu yamaze guhamya ko yishimiye intambwe nshya yateye. Benshi bakomeje kubifuriza ibyiza mu rugendo rushya batangiye nk'umugabo n'umugore.

    Eddy Kenzo, umuhanzi umaze kwandika izina mu muziki wa Afurika, yari yaragize ibihe bikomeye mu rukundo mbere yo guhura na Phiona.

    Source : https://kasukumedia.com/uburyo-phiona-nyamutoro-yabaye-umushinga-wa-eddy-kenzo/

  • Ikipe ya APR FC yanyomeje amakuru y'uko imaze igihe idahemba abakozi bayo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bwanyomoje amakuru bise ibihuha by'uko iyi kipe y'ingabo z'igihugu  bivuga ko itarahemba Abakinnyi n'abandi bakozi bayo.

    Ibi iyi kipe yabihakanye ibinyujije ku rubuga rwayo rwa internet aho yavuze ko ubusanzwe yubahiriza amasezerano ayariyo yose kandi ihembera ku igihe.

    Iti 'Ubuyobozi bwa APR FC burasaba abakunzi n'abafana bayo ndetse n' abanyarwanda muri rusange kudaha agaciro ibyo binyoma bigamije gusebya no guharabika APR FC.'

    APR FC ikomeje intego yayo yo kwegukana igikombe cya Rwanda Premier League ndetse n'icy'Amahoro, kugirango isohokere igihugu kandi yitware neza mu marushanwa mpuzamahanga kurusha ibindi bihe bitambutse.

    Abakunzi n'abafana bayo rero barasabwa kudacibwa intege n'ibihuha biba byahimbwe kandi bigakwirakwizwa n'ababifitemo izindi nyungu zitagamije ineza ku ikipe y'ingabo.

    Ibi bije nyuma yaho kuri uyu wa Gatanu ikipe ya APR FC iri bukine umukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona y'u Rwanda iri busure Gasogi United guhera ku isaha ya saa moya z'ijoro.

    The post Ikipe ya APR FC yanyomeje amakuru y'uko imaze igihe idahemba abakozi bayo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-apr-fc-yanyomeje-amakuru-yuko-imaze-igihe-idahemba-abakozi-bayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-ya-apr-fc-yanyomeje-amakuru-yuko-imaze-igihe-idahemba-abakozi-bayo

  • Orchestre Les Fellows yakebuye abasubiramo in… – #rwanda #RwOT

    Ibihangano by’abahanzi benshi bo hambere bizwi nka Karahanyuze bikunze kwifashishwa n’abakiri bato mu muziki bakabisubiramo, ndetse bakabikorera amashusho batangaza ku mbuga zitandukanye zabo. 

    Mu minsi ishize hari itsinda ry’abakobwa ryasubiyemo indirimbo y’umwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihe mu muziki gakondo, nyuma y’iminsi ibiri bayishyize ku rubuga rwa Youtube yakuweho n’abashinzwe inyungu z’uyu muhanzi kubera ko bari babikoze mu buryo uriya muhanzi atamenye. 

    Nubwo aba bahanzi bakiri bato basubiramo indirimbo z’abahanzi bakuru mu buryo wumva ko batataye umwimerere, ariko hari n’abandi bavuga ko bidakwiye ko indirimbo zabo zikorwa batabizi.

    Nzajyayo Abede uri mu bayobozi ba Orchestre Les Fellows yabwiye InyaRwanda ko mu bihe bitandukanye bumva uburyo abantu basubiramo indirimbo zabo, rimwe bakabyumva byataye umwimerere ariko harimo n’abagerageza kujyanisha neza n’uburyo bari bakozemo indirimbo zabo.

    Yasobanuye ko bidakwiye ko abantu basubiramo indirimbo zabo, kandi batabamenyesheje. Ati “Abacuranzi benshi basubiramo n’iz’abandi n’izacu biri kumwe. Gusa, hari ukuntu Leta izabijyamo ikazajya ibuza abantu gukoresha ibihangano by’abandi.”

    Akomeza ati “Kuzikina ahantu bagiye gucurangira barazikora, kuko bakora n’iza Orchestre Impala bagakora n’iz’abandi bose. Kuzisohora udafite uburenganzira, sibyo byazana ibibazo. Ntabwo byemewe muri make no mu bindi bihangano by’abandi bantu. Ntabwo byemewe ko ukora igihangano kitari icyawe, utigeze ugiramo n’uruhare.”

    Nzajyayo Abede yavuze ko muri iki gihe basubukuye ibikorwa by’umuziki wabo, kuko bamaze iminsi bari no kwitegura gukora ibikorwa byagutse, ndetse bari no kwitegura gushyira hanze indirimbo. Ati “Hari ibihangano bihari bikozwe, ariko ntabwo turabitunganya neza kugeza ubu.”

    Indirimbo nyinshi za Orchestre Les Fellows zanditswe na Francois. Abede avuga ko babiri bashinze Orchestre Les Fellows muri iki gihe babarizwa mu Burundi, ni mu gihe undi umwe ubu abarizwa mu Bubiligi.

    Abede avuga ko nyuma y’uko bamwe muri bagenzi be bavuyemo, bisuganyije bahuza imbaraga n’abandi bantu babarizwaga mu izindi Orchestre bongera gukora Orchestre Les Fellows ivuguruye.

    Mu mateka y'umuziki Nyarwanda nyuma y'Ubukoloni, habayeho urugamba runini hagati y'amatsinda y'umuziki yavutse muri icyo gihe.

    Amenshi muri yo yitwaga ama-Orchestre cyangwa amatorero. Ni muri uwo mujyo habayeho Orchestre Les Fellows yahogoje abatari bake kubera amajwi meza n'injyana Nyarwanda ivuguruye; yari inogeye Abanyarwanda benshi ndetse n'abanyamahanga muri icyo gihe.

    Orchestre Les Fellows yashinzwe mu 1973 n'itsinda ry'abasore bari bakiri bato, bamwe muri bo bari kavukire mu Rwanda, abandi nabo baturutse mu bihugu by'ibituranyi, kubera urukundo rw'umuziki bashinga itsinda ry'umuziki baryita Orchestre Les Fellows.

    Nk'andi matsinda yose yabayeho muri icyo gihe hagiye habaho ingeri z'abantu benshi bacuranze muri Orchestre Les Fellows ariko nyuma bagatandukana ariko mu barishinze bazwi harimo Nikiza David, Raymond, Rastang na Franco.

    Bose bari bakiri ingaragu z' abasore bato cyane cyeretse Nikiza David wabarutaga ariko nawe yari akiri ingaragu.

    Babanaga mu nzu imwe bagakora imyitozo ubutitsa buri munsi n'ishyaka ryinshi; kubera ko icyo bakuragamo mu muziki wabo muri icyo gihe kitafatikaga cyane babifatanyaga n'akazi ka buri munsi.

    Franco yakoraga muri Minagri, Rastang akora mu ibarizo ryabaga i Nyamirambo, ariko ntibibarwirwe rwa rukundo rw'umuziki rwabahuzaga na bagenzi babo.

    Batangiriye ku ndirimbo yitwa 'Dans tes bras', bakurikizaho 'Brigitte' n'izindi nyinshi ariko iyi 'Brigitte' iri muzahogoje benshi muri icyo gihe yewe no muri ibi bihe turimo. 

    Haje kuba irushanwa muri Hotel yitwaga '5 Juillet' mu bihe bya kera kuri ubu yittwa Serena Hotel, ryitabirwa n'amatsinda yari akomeye muri icyo gihe nka Orchestre Impala, Orchestre Les Fellows, Orchestre Abamararungu n'andi menshi, ariko izi nizo zari zikomeye cyane muri icyo gihe.

    Irushanwa ryaje gutwarwa na Orchestre Impala de Kigali, Orchestre Les Fellows iba iya kabiri ariko hazamo akangononwa k'abafana ko icyo gikombe cyari gikwiye Orchestre Les Fellows kuko ariyo yari yigaruriye urukundo rw'abafana bari bitabiriye iryo rushanwa.

    Urugendo muri iyo minsi ntabwo rwari rworoshye kubera ubuzima igihugu cyari kirimo, bigeze mu 1994 benshi muri bo bagannye iy'ubuhunzi abandi bagwa muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Orchestre Les Fellows yaje gusa naho isubiye inyuma cyane kubera ingufu nyinshi zatakaye mu mpande zayo zose yaba mu bacuranzi bayo yewe no mu bafana bayo batari bacye.

    Tariki ya 25 Kanama 2012, mu cyumba cya Serena Hotel uwari Minisitiri w'Umuco na Siporo Mitali Protais yari yitabiriye igitaramo cyo kongera gutangiza Orchestre Impala, icyo gihe abantu benshi bari bitabiriye, bishimiye kongera kugaruka k'umuziki w'umwimerere.

    Minisitiri w'Umuco na Siporo Mitali Protais, yasabye ababa bakiriho baririmbaga mu ma-Orchestre yahozeho nka Orchestre Les Fellows, Nyampinga, Les Citadins n'izindi, ko nabo bakongera bakazibyutsa zikongera kubaho.

    Mu mpera za 2018, umwe mu bigeze gucuranga muri Orchestre Les Fellows n'abavandimwe ba bacuranzi baryo, bagize igitekerezo cy'abagabo cyo kongera kuzahura iri tsinda.

    Bifashishije n'andi maraso mashya y'abandi bahanzi bakiri bato mu myaka cyangwa muri muzika, ariko bafite impano.

    Orchestre Les Fellows yatangaje ko abasubiramo ibihangano byayo bakwiye kujya babisabira uburenganzira
    Les Fellows ivuga ko muri iki gihe yatangiye urugendo rw'ibitaramo no gukora indirimbo nshya 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ABEDE NZAJYAYO URI MU BAGIZE LES FELLOWS

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMULISA’ YA ORCHESTRE LES FELLOWS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153429/orchestre-les-fellows-yakebuye-abasubiramo-indirimbo-zayo-batabavugishije-video-153429.html