Author: webrwanda

  • DOGE iyoborwa na Elon Musk yatangiye kugerwa amajanja – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku wa 12 Werurwe 2025, nyuma intumwa za leta zigera kuri 14 z'abo mu Ishyaka ry'Aba-Democrate zashinjije Elon Musk n'urwego ayobora gukora bitewe n'amategeko no guhungabanya imitegekere y'izo leta.

    Musk na Trump bashinjwa gukoresha ububasha bwabo mu buryo bwangiriza ubuzima bw'abaturage.

    Ibizava muri ayo makuru Musk yatswe ni byo bizafasha mu kureba niba Musk n'inshuti ye Trump bahagarika ibyo bikorwa byabo bavuga ko bigamije kugabanya amafaranga Amerika itakaza mu bidafite umumaro.

    Umucamanza witwa Tanya Chutkan yasabye Elon Musk gutanga amazina ndetse n'inshingano bya buri mukozi ukorera DOGE, uyu muherwe yashyize mu nzego zitandukanye za leta, n'amakuru yose ajyanye n'uko DOGE yubatswe n'ububasha Musk afite.

    Musk kandi yahawe ibyumweru bitatu byo kuba yatanze izo raporo zose.

    Urukiko ruramutse rwemeje ko uru rwego, rwashyizweho na Perezida wa Amerika Donald Trump, rwakoze binyuranyije n'amategeko rwahita rufunga ibikorwa byose byarwo.

    Trump na Musk bamaze igihe bahisha amakuru ya DOGE cyane ko Trump we avuga ko Elon Musk atari umujyanama mukuru muri White House.

    Ku ruhande rwa Chutkah avuga izo nshingano zindi ntaho zihurira n'uru rwego rundi bityo no gutanga amakuru ku bikorwa byarwo ntacyo bizatwara inshingano ze zindi.

    Kugeza ubu, Elon Musk ndetse n'ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, ntacyo biratangaza kuri iyi myanzuro y'urukiko.

    Si uyu mucamanza gusa watse uru rwego raporo z'imikorere yarwo kuko muri Gashyantare 2025 undi mucamanza wo muri Washington yasabye ko uru rwego rwerekana imikorere yarwo.

    Elon Musk yasabwe kwerekana imikorere y’urwego ayobora rwa DOGE


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/elon-musk-yatswe-raporo-y-ibikorwa-bya-doge-ngo-hasumwe-niba-urwo-rwego

  • Abasenateri batabarije abana batunganirwa uko bikwiye mu nkiko, basaba ibihano bitari igifungo – #rwanda #RwOT

    Bagaragaje kandi ko ubwunganizi buhabwa abana bakurikiranyweho ibyaha budakorwa mu buryo bunoze.

    Byagarutsweho n'Inteko rusange ya Sena nyuma yo kugezwaho raporo na Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu ku isuzumwa rya raporo y'ibikorwa bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu by'umwaka wa 2023-2024.

    Perezida w'iyo Komisiyo, Senateri Umuhire Adrie, yashimye ibimaze gukorwa bigamije guha ubutabera abana bakurikiranyweho ibyaha, birimo gushyiraho amategeko arengera umwana no kubashakira ababunganira mu mategeko.

    Yashimangiye ariko ko harimo ibibazo bikunze kugaragara buri mwaka birebana n'imitangire y'ubutabera ku bana, bityo bikaba bikwiye guhabwa ubwihutirwe mu kubikemura kuko abana ari bo mbaraga z'ejo hazaza h'igihugu.

    Ati 'Ibyo bibazo birimo kutajuririra ku gihe imanza z'abana; kudategurana urubanza n'umwana kuri bamwe mu bunganizi, gusubika kenshi imanza kubera ko abunganizi mu by'amategeko batitabiriye iburanisha; kuburanishwa nk'umuntu mukuru kandi icyaha akurikiranywe cyarakozwe akiri umwana no gukoresha ikoranabuhanga mu iburanisha kandi abana batarimenyereye.'

    Yongeyeho ati 'Impinduka mu baburanira abana (ubugenzacyaha, ubushinjacyaha no mu rukiko); guhatira abana kwemera icyaha bizezwa guhita barekurwa cyangwa kugabanyirizwa ibihano no gutinda kuburanisha abana bari muri za kasho z'ubugenzacyaha.'

    Yasabye ko Minisiteri y'Ubutabera ikwiye gufata ingamba zo gukemura ibyo bibazo bikigaragara mu kunganira abana bakurikiranyweho ibyaha, umwavoka uhawe dosiye akunganira umwana kugeza urubanza rurangiye.

    Yagaragaje kandi ko Minisiteri y'Ubutabera ifatanyije n'Urugaga rw'Abavoka bakwiye gushyiraho uburyo bwo gukurikirana imikorere y'Abavoka bunganira abana, ugaragaweho imyitwarire mibi akabibazwa hakurikijwe ibiteganywa n'amategeko.

    Yavuze kandi ko hari hakwiye gusuzumwa uburere butangirwa mu miryango hagamijwe kumenya impamvu ituma abana bakora ibyaha bitandukanye ndetse n'ubwiyongere bw'abangavu baterwa inda.

    Abasenateri batabaje…

    Senateri Mukakarangwa Clotilde yagaragaje ko hari hakwiye kubaho abavoka n'abacamanza bihariye baburana imanza z'abana nk'uko habaho n'abahanga bihariye baminuza mu gukurikirana ubuvuzi bw'abana.

    Ati 'Iyo tugiye mu bijyanye n'ubuzima ubona ko buri mavuriro harimo abaganga bita ku bana, bakaba barabyigiye kuko kugira ngo umenye indwara y'umwana ni uko uba warabyigiye kandi ufite kwihanga. Byatumye nibaza ngo ese ntihashobora kubaho abacamanza bashobora kuburana imanza z'abana?'

    Yakomeje ati 'Mu bigaragara muri raporo hari n'aho batajya gusura abana mu magororero, nonese waburanira umuntu utamusuye ngo umenye umuzi w'ikibazo bamufatiye? Bashobora kubireba hakabaho abacamanza basobanukiwe n'imanza z'abana bakabyitaho ndetse bagahabwa amahugurwa muri ibyo.'

    Senateri Bideri John Bonds yavuze ko abona uburyo amasezerano ahabwa abavoka mu manza z'abana yakongera akarebwaho mu kunoza ibyo bakora.

    Uwera Pelagie yashimangiye ko iyo umwana arenganye hangirika byinshi cyane ko aba akiri muto.

    Ati 'Umwana uba warenganye hari byinshi byangirika, ashobora kuba yabujijwe bwa burenganzira, bwo gukomeza kuba mu muryango we, kurerwa, kwiga n'ibindi bishobora kumuhungabanya. Guhungabana akiri muto bishobora kumugiraho n'ingaruka z'igihe kirekire.'

    Yavuze ko ikijyanye n'amategeko gikwiye kubahirizwa cyane cyane mu gihe umwaka yaba yakoze icyaha ndetse hakaba harebwa uburyo hashobora kubaho ibindi bihano bitari ugufungwa.

    Ati 'Natekereje niba hakwiye kubaho umwihariko kugira ngo bijye bibanza birebweho mu buryo bwo guhana umwana, ariko tunatekereza ubundi buryo bashobora guhabwa undi murongo wo kwigorora bitabaye ngombwa ko bajyanwa muri kasho.'

    Amafaranga y'intica ntikize n'ingendo za hato na hato…

    Umwe mu banyamategeko umaze igihe yunganira abana mu nkiko, yagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma ibyo bibazo ku butabera buhabwa abana bibaho zishingiye ku kuba bahembwa amafaranga y'intica ntikize.

    Yagaragaje ko umunyamategeko ku giti cye ugiye kunganira abana agenerwa ibihumbi 400 Frw mu gihe ababarizwa muri Cabinet hatangwa ibihumbi 500 Frw.

    Uwo mwavoka kandi aba asabwa gukora ingendo zerekeza ahari stasiyo za RIB mu gihe hari umwana wakoze icyaha watawe muri yombi kuko aba agomba kumwunganira.

    Yasobanuye ko amafaranga bahabwa usanga arangirira mu ngendo bigatuma bacika intege ndetse rimwe na rimwe abarangije amasezerano y'umwaka basinya ntibayongere.

    Yagaragaje ko hari n'ubwo bamenyeshwa n'ubugenzacyaha iminsi bakererewe bikaba byatuma bataganira n'abo bana uko bikwiye cyangwa bamwe ntibanageyo.

    Ikindi yagaragaje nk'imbogamizi irimo ni uko n'ayo mafaranga make atangwa usanga ashobora kumara amezi atandatu ataratangwa, bikaba byakoma mu nkokora abanyamategeko.

    Ku kijyanye no kutarangiza imanza, yavuze ko akenshi biterwa n'uko abavoka benshi iyo barangije amasezerano y'umwaka batajya bongeresha kubera ibibazo biba birimo no gutinda kw'imanza.

    Yagaragaje ko byakemurwa no kongera ingano y'amafaranga atangwa ku bavoka baburanira abana ndetse hakanongerwa umubare w'abavoka baburana izo manza.

    Abasenateri batabarije abana bakurikiranwaho ibyaha n’uburyo batereranwa n’ababunganira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-batabarije-abana-batunganirwa-uko-bikwiye-basaba-ibihano-bitari

  • Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange basabwe kwirinda ibiteza impanuka – #rwanda #RwOT

    Ni mu bukangurambaga bw'Umutekano wo mu muhanda buzwi ku izina rya “Gerayo Amahoro” bwabereye mu kigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare) ya Nyabugogo, mu Karere ka Nyarugenge mu rwego rwo kubashishikariza gukumira impanuka zihitana ubuzima bw'abazifashisha mu ngendo zigirira hirya no hino mu gihugu.

    Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yagaragarije abo bashoferi ishusho y'umutekano wo mu muhanda, ababwira ko hakwiye gufatwa ingamba zihamye zizatanga umusaruro mu gukumira impanuka bigizwemo uruhare n'abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Yagize ati “Inyinshi mu mpanuka ziba ziterwa no kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe, ubusinzi, kwihuta mutanguranwa abagenzi ngo mukore inshuro nyinshi, gucomokora akagabanyamuvuduko, umunaniro, kunyuraniraho ahatemewe, kugenda muvugira kuri telefoni, guhugira mu kubara amatike y'abo mwatwaye, uburangare n'ibindi.'

    SP Kayigi yibukije abashoferi ko ubuzima bw'abagenzi batwara buba buri mu biganza byabo, ko mu gihe bananiwe cyangwa batameze neza bajya babibwira abakoresha babo bakabaruhura, ikindi bakirinda amakosa bajya bakora yo guhaguruka batagenzuye ko imodoka zabo nta kibazo zifite icyo aricyo cyose mbere y'uko bafata urugendo.

    Ati 'Turabasaba gutwara neza abaturage no kubaha serivisi nziza inoze mukabigira inshingano kugira ngo mugereyo amahoro kandi mukagira umuco wo gucyaha bamwe muri mwe bakora amakosa kuko baba basebya umwuga wanyu.'

    Yanibukije abagenzi kandi ko nabo ari bamwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, ko badakwiriye kurebera amakosa akorwa n'abashoferi mu gihe babatwaye kuko bafite uburenganzira bwo kubibabuza, bakwanga bakabimenyesha inzego zibishinzwe cyane ko iyo impanuka ibaye, ari bo ba mbere igiraho ingaruka.

    SP Kayigi yabasabye ko mu gihe hari umwe mu bagenzi ugaragaje imyitwarire itari myiza ku buryo babona yabangamira urugendo rwabo bikaba byateza impanuka, bajya bamukuramo mbere y'uko bahaguruka cyangwa mu gihe bari mu nzira bagenda bakajya bahita bihutira kubimenyesha Polisi.

    Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro kandi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe, bwanabereye mu Ntara y'Iburengerazuba, mu karere ka Rubavu no mu karere ka Rutsiro, higishwa abanyeshuri n'abanyonzi, bongera gukangurirwa kwirinda impanuka zo mu muhanda bubahiriza amategeko n'amabwiriza biwugenga.

    Mu karere ka Rubavu, ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, bwabereye mu murenge wa Mudende higishwa abanyonzi 60 ndetse no mu Ishuri ryisumbuye rya Nyakiliba higishwa abanyeshuri bagera ku 1,943.

    Ni mu gihe mu karere ka Rutsiro, mu Ishuri ribanza ry'Umucyo higishijwe abanyeshuri 250.

    Bongeye kwibutswa uburyo bw'imikoreshereze y'umuhanda birinda impanuka, mu gihe bagenda n'amaguru basabwa kugendera mu ruhande rw'ibumoso bw'umuhanda aho bareba neza ibinyabiziga bibaturuka imbere, mu gihe cyo kwambukiranya umuhanda bakambukira ahari imirongo yera izwi nka zebra crossings babanje kureba niba nta kinyabiziga kiri hafi.

    Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange basabwe kwirinda ibiteza impanuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashoferi-b-imodoka-zitwara-abagenzi-mu-buryo-bwa-rusange-basabwe-kwirinda

  • Hari Abanyarwanda baba i Burayi batagize isoni zo kwishimira ibihano u Rwanda rwafatiwe #rwanda #RwOT

    Guhera ku Bubiligi, Ubudage, Ubwongereza, Amerika, Ubufaransa, Canada, Ubumwe bw’Uburayi muri rusange n’ibindi bihugu bikomeje gufatira u Rwanda ibihano bitandukanye usanga hari n’ibindi bivuga ko bizabifata. Ikibabaje ariko ni ukubona hari bamwe mu banyarwanda bagaragaye mu bikorwa byo kwishimira ko igihugu cyabo cyafatiwe ibihano.

    Hari amafoto twabashije kubona y’abishyize hamwe nabo baba bangamwabo bajya kwishimira ibihano u Rwanda rwafatiwe nyamara bibagiwe umugani w’ikinyarwanda uvuga ko amazi ashyuha ariko atibagirwa iwabo wa mbeho, nabo bibagiwe ko nta kindi gihugu cyabarutira u Rwanda bakomokamo.

    Aha kandi buri wese yakwibaza niba bazatekereza kongera guhirahira bagaruka mu Rwanda cyangwa niba nanone nta miryango bafite ishobora kugirwaho n’ikibi cyose cyagera ku Rwanda nk’igihugu cyababyaye.

    Uko biri kose ariko, u Rwanda rukomeje kwihagararaho ruvuga ko aho kwemera gukuraho ingamba zashyira mu kaga umutekano w’Abanyarwanda, rwakemera rugafatirwa ibihano birimo no gukurirwaho inkunga n’amahanga yarushyigikiraga mu burezi, ubuvuzi, igisirikare n’ibindi kuko ntacyaruta ubuzima bw’abaturage.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Hari-Abanyarwanda-baba-i-Burayi-batagize-isoni-zo-kwishimira-ibihano-u-Rwanda-rwafatiwearticle

  • REG yahishuye ikiri gutera ibura ry'umuriro rya hato na hato – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo REG yashyize hanze ku wa 13 Werurwe 2024, yagaragaje ko ikibazo cy'ibura ry'umuriro cyagaragaye mu Rwanda no mu bihugu bituranyi cyatewe n'ubujura bw'ibikorwaremezo by'amashanyarazi.

    Iti 'Ibi bibazo byagaragaye mu Rwanda no mu bihugu duturanye, kubera ko dukoresha umuyoboro dusangiye. Byatewe n'ubujura bwakorewe ku bikorwaremezo by'umuyoboro munini w'amashanyarazi uduhuza n'ibihugu duturanye bitera ibibazo mu kugenzura ihuzwa ry'imiyoboro y'amashanyarazi mu Karere u Rwanda ruherereyemo.'

    Ubuyobozi bwa REG bwakomeje buvuga ko imirimo yo gusana uwo muyoboro ikomeje bikaba biteganyijwe ko izarangira bitarenze ku wa 17 Werurwe 2025 ndetse ko hafashwe ingamba mu kwirinda ko ibyo bibazo byaba ukundi.

    Iyo sosiyete kandi yaboneyeho kwihanganisha abagizweho ingaruka n'iryo bura ry'umuriro rya hato na hato.

    Iti 'Turazirikana ingaruka byagize ku baturage, ibikorwa by'ubucuruzi, ndetse n'ibigo bitanga serivisi z'ingenzi.'

    REG yasabye afatabuguzi bayo kandi kwihangana no kwitondera insinga z'amashanyarazi mu gihe umuriro wakongera kubura kuko imirimo yo gusana uwo muyoboro ikiri gukorwa.

    REG yatangaje ko ibura ry’umuriro rya hato na hato riherutse ryatewe n’abibye ibikoresho by’amashanyarazi ku miyoboro ihuza u Rwanda n’ibihugu ruturanye na byo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reg-yahishuye-icyihishe-inyuma-y-ibura-ry-umuriro-rya-hato-na-hato-riherutse

  • Abanyeshuri bo mu Budage basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni inyota abo banyeshuri bagaragaje nyuma y'ibyo bagejejweho ku makuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igice cyabowe n'umunyamateka wo mu Bufaransa witwa Fabien Théofilakis.

    Ni umunyamateka akaba n'umwarimu muri Kaminuza ya Paris 1 Panthéon-Sorbonne. Fabien Théofilakis yagize uruhare mu kumenya jenoside zitandukanye zabaye ku Isi harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iri murikabikorwa ni kimwe mu bigize umushinga wa Fabien Théofilakis uzwi nka 'Le Rwanda et Nous' ryabaye ku wa 16 Mutarama 2025 ahazwi nka 'Centre Marc Bloch mu Murwa Mukuru w'u Budage, Berlin.

    Icyo gihe abo banyeshuri bagaragaje uburyo banyotewe no kumenya ayo mateka, ariko noneho byaba akarusho bakaganirizwa n'umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ababwire urugendo rwe rwo kurokoka n'uko ibintu byari bimeze muri icyo gihe.

    Bashakaga kumenya by'umwihariko uburyo ayo mateka mabi yaranze u Rwanda yabaye, uburyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'igihugu bataheranwe n'agahinda ahubwo bagaharanira kwiyubaka kugeza ku iterambere igihugu kigezeho ubu.

    Mu buryo bwo kuzirikana ibyifuzo by'abo banyeshuri, hateguwe ibiganiro byo kuganira kuri iyo ngingo no gusubiza ibibazo byose bibaza.

    Mu baganirije abo banyeshuri ku wa 13 Werurwe 2025 harimo Rose Ilibagiza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba anatuye i Berlin mu Budage afatanyije na Fiona Mamboleo. Baganiriye n'abo banyeshuri bagerageza gusubiza ibibazo byose bibajijwe kuri ayo mateka.

    By'umwihariko Ilibagiza yagarutse ku buhamya bwe agaragaza ubuzima bwe mbere, mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yayo.

    Abanyarwanda baba mu Budage n'igihugu muri rusange bakomeje kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kugaragaza amateka yaranze u Rwanda, guhangana n'abayagoreka, cyangwa bayahakana bakanayapfobya.

    Mu gushimangira ibyo bikorwa mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Lauchringen mu Budage hatashywe urwibutso rwa mbere muri iki gihugu nyuma y'igihe kinini byifuzwa.

    Magingo aya u Rwanda rumaze kugira inzibutso za Jenoside zirenga 20 mu bihugu bitandukanye ku Isi harimo ibyo ku mugababe w'u Burayi, Canada no muri Afurika kandi zikomeza kwiyongera uko amahanga agenda arushaho kumva no guha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Izi nzibutso zifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri ibi bihugu n'abandi bose babyifuza kubona aho bibukira Abatutsi bishwe mu 1994, ndetse no kubera imfashanyigisho urubyiruko, amashuri bikaba imbarutso yo kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazongera kubaho ahandi ku Isi.

    Abanyeshuri bo muri Lycée Français de Berlin basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ilibagiza Rose warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yasobanuriye abanyeshuri b’Abadage amateka mabi yaranze u Rwanda n’uko rwiyubatse benshi batabyumva

    Lycée Français de Berlin ni rimwe mu mashuri amaze igihe atanga uburezi bufite ireme mu Budage

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-b-abadage-basobanuriwe-amateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Kirehe: Inkuba yishe abana babiri b'imyaka itanu – #rwanda #RwOT

    Aba bana bakubiswe n'inkuba mu mvura nke yaguye mu ijoro rya tariki ya 12 Werurwe 2025, ikaba yaraguye mu tugari twa Butezi na Muhamba two mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahara, Munyana Josette, yavuze ko aba bana bakubiswe n'inkuba yari iri mu mvura idasanzwe yaguye muri uyu Murenge irimo inkuba n'imirabyo byinshi cyane.

    Ati 'Imvura yaguye ariko ntabwo yari nyinshi cyane ahubwo yari irimo inkuba n'imirabyo byinshi. Umwana yakubiswe n'inkuba ubwo yari ari kumwe n'ababyeyi be. Bahise bamuzana kwa muganga ariko bagiye kumwakira yitabye Imana. Indi nkuba yakubitiye umwana mu Kagari ka Butezi yari ari kumwe na se, umwana ahita yitaba Imana ariko se agira ihungabana, yajyanywe kwa muganga.'

    Gitifu Munyana yavuze ko ubuyobozi bwageze ku miryango y'ababuze ababo burayihumuriza, asaba abaturage kwitwararira muri ibi bihe bakirinda kugama munsi y'ibiti, akangurira ababyeyi ko iyo imvura iguye irimo n'inkuba kujya birinda kuvugira kuri telefone n'ibindi byinshi.

    Kugeza ubu imirambo y'aba bana yahise ishyingurwa mu gihe ubuyobozi bwasabye abaturage kuba maso muri iki gihe cy'imvura bagakomeza ibisenge by'inzu zabo.

    Raporo ya Minisiteri y'Ibidukikije igaragaza ko mu myaka icyenda ishize kugeza mu 2023 abantu 1595 bishwe n'ibiza bitandukanye, mu gihe byakomerekeje abandi 2368.

    Imyuzure yishe 307 ikomeretsa 101, inkangu zihitana abantu 425 ikomeretsa 187, inkuba zica abantu 538 zikomeretsa 1338, imvura nyinshi ihitana 315 ikomeretsa 612, mu gihe umuyaga mwinshi wahitanye abantu 10 ukomeretsa abandi 128.

    Ibiro by’Akarere ka Kirehe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-inkuba-yishe-abana-babiri-b-imyaka-itanu

  • Kwibohora31: Abasirikare n'abapolisi bagiye gutangira ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage – #rwanda #RwOT

    Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru izi nzego z'umutekano zashyize hanze kuri uyu wa 13 Werurwe 2025 zatangaje ko Ingabo, Polisi n'izindi nzego bagiye kwifatanya n'abaturage mu bikorwa byo gufasha mu kuzamura imibereho myiza yabo n'iterambere.

    Ibyo bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose kuva ku itariki 17 Werurwe 2025 bikomeze mu gihe cy'amezi atatu.

    Bifite insanganyamatsiko igira iti 'Ubufatanye bw'abaturage n'inzego z'umutekano mu kwizihiza Kwibohora 31 n'imyaka 25 y'imikoranire na Polisi y'u Rwanda'.

    Ibyo bikorwa bizibanda mu byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage birimo iby'ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.

    Uruhare rw'Ingabo na Polisi by'u Rwanda mu bikorwa by'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage biteganywa n'amategeko agenga izo nzego.

    Ingabo na Polisi by'u Rwanda byongeye gushimira abaturage ku ruhare n'ubufatanye badahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n'iterambere ry'u Rwanda.

    Ibikorwa nk'ibyo mu 2024 byasize hakozwe byinshi birangwajwe imbere n'abaturage barenga ibihumbi 10 babazwe indwara zitandukanye, abandi 5000 bari barahumye bongera kureba n'ibindi.

    Uretse kuvura abo baturage hanubatswe inzu 31 zihabwa abatishoboye, hubakwa n'ingo mbonezamikurire (ECD) 15 n'ibiraro 13, hanatangwa ubwato bune ku baturage bo mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru.

    Hatanzwe amatungo 800, hakwirakwizwa amazi n'amashanyarazi ndetse ingo 327 zihabwa amashanyarazi y'imirasire, imirenge itanu yahize indi muri buri ntara ihabwa imodoka n'ibindi bikorwa bitandukanye.

    Aha byari mu 2024 ubwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Namuhoranye Félix yatahaga inzu zubakiwe abatishoboye mu Karere ka Musanze

    Mu 2024 Umurenge wa Tumba wo mu Karere ka Rulindo washyikirijwe imodoka watsindiye nk’umurenge wahize indi yose yo mu Majyaruguru mu kwimakaza isuku n’umutekano

    Mu Bugesera Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda (uwa kabiri ku ruhande rw’iburyo) ari kumwe n’abandi bayobozi basuye umuturage mu nzu nshya yubakiwe na RDF ku bufatanye na Polisi. Hari mu 2024

    Amagare 90 yatanzwe ku bagize amahuriro y’Imboni z’Impinduka kugira ngo abafashe kwiteza imbere

    Imodoka zitandukanye zatanzwe mu gufasha abaturage kurinda umutekano no kwimakaza isuku

    Umwaka ushize hatashywe amarerero 15 yubatswe na Polisi n’Ingabo z’u Rwanda

    Mu 2024 inzu 31 zubakiwe abatishoboye bikozwe na RDF na RNP

    Mu 2024 abapolisi n’abasirikare bubatse ibiraro 13 mu bice bitandukanye by’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibohora31-abasirikare-n-abapolisi-bagiye-gutangira-ibikorwa-bigamije-guteza

  • U Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y'u ubufatanye mu bya gisirikare – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yo kwagura imikoranire yasinywe kuri uyu wa 13 Werurwe 2025 mu ruzinduko Gen Muganga we n'itsinda ayoboye bari kugirira muri Ethiopia.

    Gen Muganga n'itsinda bari kumwe basuye icyicaro gikuru cy'Ingabo za Ethiopia ari na ho ayo maseserano yashyiriweho umukono.

    Gen Muganga muri urwo ruzinduko muri Ethiopia yari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri icyo gihugu, Karamba Charles, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Brig Gen Patrick Karuretwa hamwe n'abandi bayobozi bakuru bo muri Minisiteri y'Ingabo y'u Rwanda.

    Umubano mu bya gisirikare w'u Rwanda na Ethiopia umaze imyaka irenga 20, aho byifatanya mu guhugura abasirikare. Kuri ubu ubwo bufatanye bwagukiye no muri Polisi z'ibihugu byombi.

    Uretse ubufatanye bw'ingabo na polisi kandi, u Rwanda na Ethiopia bafitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n'izindi.

    Mu myaka irindwi ishize kandi u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y'ubufatanye kuri serivisi z'ingendo zo mu kirere, bituma sosiyete z'ubwikorezi bwo mu kirere za RwandAir na Ethiopian Airlines bikorana nta nkomyi.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga (ibumoso) na Mugenzi we w’Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko muri Ethiopia


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-ethiopia-byasinyanye-amasezerano-y-u-ubufatanye-mu-bya-gisirikare

  • Filime nshya ya siyansi ya Matt Aldrich igiye gukorwa na Universal, ikayoborwa na Barry Jenkins ndetse ikagaragaramo Glen Powell. #rwanda #RwOT

     

    Glen Powell na Barry Jenkins Bafatanyije mu Gukina no Kuyobora Filime 'The Natural Order' ya Matt Aldrich

    Nyuma y'intsinzi ya Mufasa: The Lion King, Barry Jenkins yabonye filime nshya ikomeye muri studio ndetse akayihuza n'umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Hollywood, Glen Powell. Amakuru aturuka muri Deadline yemeza ko Universal yasinyanye amasezerano y'iyi filime nshya yitwa The Natural Order, aho Jenkins azayiyobora na Powell akaba azayikinamo.

    Iyi filime ishingiye ku gitabo kiri gutegurwa na Matt Aldrich, nyuma y'uko studio ibonye uburenganzira bwo kukivugurura. Amakuru menshi ku nkuru yayo aracyagizwe ibanga, ariko bivugwa ko ari inkuru ya siyansi (sci-fi thriller) ivuga ku gushaka kubaho iteka. Jenkins na Aldrich bazayihindura bayikuye mu nyandiko itarandikwa ku buryo bwa nyuma (manuscript).

    Umushinga Ukomeye ku Ruhando Mpuzamahanga

    Iyi filime ni umushinga wa mbere wa Powell na Dan Cohen kuri kompanyi yabo nshya Barnstorm, ifitanye amasezerano na Universal kuva mu kwezi gushize. Adele Romanski na Mark Ceryak bazayikora binyuze muri Pastel, inzu yabo basangiye na Jenkins. Jewerl Keats Ross, wagize uruhare mu guhuza Jenkins, Aldrich na Powell, na we ari mu biganiro byo kuyikoraho. Ross aheruka gutanga umusanzu mu gutunganya Sujo, filime yatsindiye igihembo cya Sundance Grand Jury Prize.

    Glen Powell Akomeje Kugaragara mu Mishinga Ikomeye

    Glen Powell Akomeje Kugaragara mu Mishinga Ikomeye

    Powell ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane muri iki gihe, akaba ari kwitabazwa mu mishinga minini. Kuri ubu, ari gukina The Running Man, filime ya Edgar Wright ishingiye ku nkuru ya Stephen King, izasohoka ku wa 7 Ugushyingo 2025. Muri iyi mpeshyi, yakinnye muri Twisters, filime yaciye agahigo ka filime z'ibiza mu madolari 81.2M mu cyumweru cya mbere. Yinjije $267.7M muri Amerika n'$371M ku isi yose. Powell kandi aheruka gukina muri Anyone But You no muri Hit Man, filime yinjije amafaranga menshi kuri Netflix.

    Azagaragara muri Chad Powers, uruhererekane rwa Hulu, ndetse no muri filime nshya ya J.J. Abrams.

    Barry Jenkins na Matt Aldrich mu Rwego Rukuru

    Jenkins aheruka kuyobora Mufasa, filime yinjije asaga $700M ku isi. Yakoze Moonlight, filime yatsindiye Oscar ya Best Picture ndetse inamuhesha Oscar ya Best Adapted Screenplay. Filime ye If Beale Street Could Talk yahawe izindi Oscar eshatu. Uruhererekane Underground Railroad rwamuhesheje ibihembo bya Golden Globes na BAFTA.

    Aldrich we azwi cyane kuri Coco, filime ya Disney/Pixar yinjije $800M ku isi. Ibikorwa bye bishya birimo Dynamic Duo, filime nshya ya Warner Bros na DC Studios ivuga inkomoko ya Robin, izasohoka mu mpeshyi ya 2028.

    Mufasa_ The Lion King 

     

    Source : https://kasukumedia.com/filime-nshya-ya-siyansi-ya-matt-aldrich-igiye-gukorwa-na-universal-ikayoborwa-na-barry-jenkins-ndetse-ikagaragaramo-glen-powell/