Author: webrwanda

  • Ubuhamya: Kwizera kurarema ku ncuro ya 2 Thabitha yongeye gusezerana n’umugabo we bari barahawe gatanya. #rwanda #RwOT

    Mu giterane cyateguwe na Joyce meyer Ministiries cyabereye i Hampton muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Tabitha Sierra yatanze ubuhamya bukomeye bw’ukuntu yatandukanye n’umugabo we (Divorce) ariko bitamuturutseho ahubwo ari umugabo we wamwihakanye. Icyakora we yahamye ku ijambo rivuga ko atazareka kumukunda, Kubw’igitangaza cy’Imana nyuma y’imyaka5 barongera bakora ubukwe, kandi babanye neza!

    Umugabo wanjye ni umusirikare ubarizwa mu ngabo zirwanira mu mazi (Marine Corps). Mu gihe kingana n’imyaka umunani, ari mu butumwa bw’akazi yagarutse yarahindutse cyane, yaje atakinyikoza nta rukundo yari akimfitiye .
    Mu bihe bitandukanye yahoraga antonganya kandi akanyerurira neza ko atagishaka kubana na njye.

    Ubusanzwe nkora mu buvuzi ku bijyanye n’imitekerereze y’abantu (psychologue), nari nzi neza ko umugabo wanjye arwaye indwara yo guhahamuka (PTSD). Icyo kibazo yari agisanganywe arinayo mpamvu yahoraga antoteza muri ubwo buryo, ariko ntacyo nashoboraga kubikoraho.

    Urushako rwacu rwabaye rubi cyane kuko byageze n’aho tudashobora kwicara hamwe ngo tujye inama nk’abashakanye, nakwinjira mu cyumba arimo agahita asohoka.

    Umunsi umwe, rero naje gufungura Televiziyo mbona inyigisho za Joyce Meyer, maze bigera aho gutanga ibyifuzo byo gusengera abafite ingo ziri mu marembera, avuga ko dukwiye guhama ku ijambo ntiducike intege,ahubwo tugasaba gushyigikirwa n’imana mu miryango yacu.

    Mubyukuri nari maze imyaka myinshi ndi umukristo nkijijwe, ariko sinari narigeze numva inyigisho zo kwizera nkizo! Naravuze nti: “ kuki njye ntabohoza umugabo wanjye ?”

    Joyce Meyer yashishikarije abantu kujya ku rubuga rwe, maze bafate urutonde rw’amagambo yo gusengeramo batura ibyiringiro n’insinzi ku buzima bwabo buri munsi. Nanjye rero nafashe urwo rutonde rwayo magambo.

    Nacukumbuye muri Bibiliya nsangamo ibyanditswe byose bivuga ku bashakanye, nuko ntangira kwatura ayo magambo yose nsengera impinduka ku mugabo wanjye , umuryango wacu, abana bacu, n’imibanire yacu. Nicaye ku ijambo mvuga nti: “urugo rwacu rugomba kuramba.”

    Muri ibyo bihe rero nakomeje kwinginga Imana, ariko ibintu aho guhinduka ahubwo bigasubira irudubi. Byaje kuba ngombwa rero ko dutandukana byemewe n’amategeko (Divorce), kuko umugabo wanjye yari yarabyiyemeje,kandi abishaka, nsigara muri ako gahinda.

    Inshuro nyinshi rero satani yarangendereraga akambwira ko ibyo kuvuga ko urugo rwacu ruzaramba byarangiye umunsi Twakoze natandukanye n’umugabo, ariko njye ngua ku ijambo

    nkamusubiza nzakomeza kwizera kwanjye kandi ko ntazatezuka ntakwemera na gato ibyo ambwira. Nari nariyemeje ko igihe cyose nzahura n’ibinca intege nzahama ku ijambo nabwiye Imana. Mukigwi cyo kwivovotera Imana nashikamye kukwizera kwanjye , kandi nirinze ko hari amagambo yo gushidikanya yava mu kanwa kanjye.
    Icyakora uko iminsi yagiye itambuka nagiye mbona agacu k’impinduka Ariko, ibyo nkakomeza kubishimira Imana.

    Nagumye rero muri urwo rugamba Satani nawe ntiyahwemye kujya angenderera ,akanca intege ambwira ko hashize imyaka 4 ntandukanye n’umugabo wanjye kandi ko ntakindi ntegereje nakagombye gushaka undi, ngo kuko ndimo gusaza.

    Ariko nakomeje guhagarara nkabwira satani nti: “Windiganya kuko muri iyi si sinshaka undi mugabo,Sinshaka urundi rukundo Ndashaka ko umugabo wanjye agaruka niwe narahiye ko nzakunda iteka ryose.”

    Nyuma yimyaka itanu ntandukanye umugabo wanjye, Imana yakoze igitangaza mubyukuri umuganbo wanjye arangarukira anyambika indi mpeta aravuga ati: “Niyemeje kuzashyingiranwa nawe.”

    Ntimwabyiyumvisha rero kuko iyo yari intambwe nini yari itewe mu buzima bwanjye. Muri icyo gihe, umubano wacu warakomeje kandi umugabo wanjye yaravugaga ati: “Sinzagusiga.”

    Ubwo rero nanjye nashimye Imana ariko nkomeza no gusenga ninginga Imana, nyisaba ko iduha urugo rw’umugisha kandi rushingiye kuriyo . Nayisabaga ko urukundo rwacu rwaba rwiza tugakundana nkuko Kristo yakunze Itorero (Abefeso 5:25) “ Bagabo,mukunde abagore banyu nkuko Krito yakunze itorero akitangira”.

    Ubu ndababwira ko uyu munsi hashize imyaka umunani kandi umugabo wanjye arankunda ndabishimira Imana kuko yampojeje amarira. Ku isabukuru yacu iheruka , yateguye urugendo arantungura dutemberana mu mujyi wa New York antwaye mu modoka.

    Ndashima Imana ko ubu umugabo wanjye atekereza neza cyane kuruta uko yahoze!

    Bitewe n’urugamba nanyuzemo namenye ko nta hantu na hamwe Imana itakura umuntu! Ijambo ry’Imana rigaragaza ko duhabwa ibirenze ibyo dusaba ( Abefeso 3:20).

    Nahagaze ku Ijambo ryayo, kandi ndashimira Imana ko mfite urugo rwiza uyu munsi. Niba hari intambara urimo kurwana intambara y’urushako ndamushishikariza guhagarara ku Ijambo, akaryatura , akaryiga . Ushikame kandi ntukemere guha icyuho satani mugihe utarabona igisubizo cy’ibyo wasabye Imana. Imana yiteguye kuzahura umubano wawe n’uwo mwashakanye kandi satani ntashobora kugira icyo aguhungabanyaho keretse umunsi wacogoye , kubw’ibyo rero ntucike intege!

    Source: Joyce Meyer Ministries

    Daniel@agakiza

    source https://agakiza.org/Ubuhamya-Kwizera-kurarema-ku-ncuro-ya-2-Thabitha-yongeye-gusezerana-n-umugabo.html

  • Coffee farming lifts farmers out of poverty #rwanda #RwOT

    IGIHE spoke to some residents of the Eastern Province in Gatsibo and Kirehe districts, where they point out how coffee farming has lifted them out of poverty.

    Kagirinka Cecile, a 64-year-old resident of Kigarama Village in Rwarenga Cell in Remera Sector, says she started growing coffee in 1985 and cultivated less coffee, a crop that helped her raise her children, pay for their education until all of them graduated and got married.

    Kagirinka says in addition to paying for her children’s school fees, she has now renovated her home and bought land in various places and thanks to Project of Rural Income through Exports (PRICE) training through the National Agricultural Exports Development (NAEB).

    Ngerageze Straton, a 51-year-old resident of Gahara Sector in Kirehe, says he started growing coffee in 2006 with the help of Price who later joined him in the coffee farmers’ cooperative. He started harvesting coffee for the first time in 2010.

    “I started harvesting coffee with 125 kilograms and then I continued to grow as many as 1,000 trees, and PRICE planted for me other 4,300 trees in different places,” he added.

    Ngerageza says that they dug holes for them, gave them manure and seedlings to plant.

    “What shows that I have made progress in this project, I have got Rwf 500,000 and am planning to reap more money next year.”

    Nyiramahoro Theopiste, director of the Rwanda Coffee Farmers’ Cooperative, said PRICE project helped farmers realize the value of coffee where they were helped to plant trees worth over Rwf 150 million on an area of 1,500 hectares across the country.

    He said there are currently 86 cooperatives in the country, including 18,700 coffee farmers. PRICE is a rural development project implemented through the National Agricultural Exports Development (NAEB). Gerageza Straton says he has achieved a lot thanks to coffee Gashakwabubah Ezekiel says that coffee has lifted him out of poverty Kagirinka Cecile says coffee helped her raise her children, pay for their education until all of them graduated and got married

    Elina Jonas Ruzindaza
    http://dlvr.it/RbqGf9

  • Social Mula yashyize hanze indirimbo y’urukundo ‘Mi Amor’ #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Social Mula yasohoye indirimbo y’urukundo ‘Mi Amor’ izaba iri kuri Album nshya ye yatangiye gukoraho.

    Ni indirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho ikaba yarakorewe muri Monster Record ikozwe na Knox Beat mu gihe amashusho yatunganyijwe na Big Team Production.

    Iyi ndirimbo ‘Mi Amor’ ni indirimbo ya mbere asohoye muzizaba ziri kuri Album ye nshya yatangiye gukoraho.

    Ni indirimbo yumvikanao abwira umukobwa ko kuva amakunda nta kintu na kimwe atakora kugira ngo yitangire urukundo rwabo, aba amusezeranya ko amukunda kandi ko atazamuhemukira mu buzima bwe.

    Ubundi Mi Amor ni ijambo ry’igitaliyani risobanura Ndagukunda mu Kinyarwanda. Social Mula yasohoye indirimbo Mi Amor

    Reba indirimbo Mi Amor ya Social Mula
    http://dlvr.it/RbqGfY

  • Le Senegal a l’ecole rwandaise de IMIHIGO, Contrat de performance #rwanda #RwOT

    Les différents rapports de l’Inspection générale d’état (Ige) ont mis à nu les dysfonctionnements et les irrégularités dans certains services de l’administration sénégalaise. Une anomalie qui découle en partie d’une inertie et d’un manque de volonté révolutionnaire des autorités. Et pourtant, le « benchmarking » institutionnel existe. Au Rwanda par exemple, le modèle de contrat de performance appelé « imihigo » imposé aux maires et aux directeurs généraux a fini par faire de ce pays un champion en matière de lutte contre la corruption.

    Le constat qui ressort des différents rapports de l’IGE remis au Président Macky Sall et rendus publics est alarmant. L’administration sénégalaise dans sa plus grande partie navigue dans les eaux troubles du népotisme, du détournement de fonds et de l’inefficacité. Des ministères aux directions en passant par les collectivités territoriales, la nébuleuse, l’incohérence et le laxisme sont les maux les mieux partagés.

    Et si le choix des hommes est une des causes de la déliquescence de l’administration, force est de dire que le système hérité du colonialisme a beaucoup contribué à la léthargie de l’administration sénégalaise, même si elle a produit plusieurs générations de grands commis de l’Etat. Et pourtant des modèles de gestion puisés dans les tréfonds de nos cultures qui ont produit d’excellents résultats existent en Afrique. Il faut juste changer de regard et arrêter de voir notre salut à travers la lorgnette du modèle occidental qui s’effrite.

    Par exemple, le Rwanda, pays qui était dans une situation presque apocalyptique avec la guerre civile de 1994 qui a causé plus d’un million de morts, apparaît aujourd’hui comme l’un des champions de la bonne gouvernance sur le continent. Et en effet, le pays des mille collines fait partie, avec les Seychelles (premier du contient), le Botswana, le CapVert et la Namibie, des ‘’5 majeurs‘’ du continent en matière de lutte contre la corruption (Indice de Perception de la Corruption dans le monde 2019). Mais comment ce pays a-t-il pu sortir des ténèbres ? le miracle vient de « Imihigo ». En effet, un des éléments clés du relèvement du Rwanda correspond à la mise en œuvre des Imihigo (pratique culturelle ancestrale associée aux ententes de rendement ». Il s’agit d’un système local de gestion des performances, dans le cadre duquel les individus s’engagent à réaliser un certain nombre de tâches durant une année, au terme de laquelle leurs résultats sont évalués par la communauté. Ces contrats, appelés « imihigo », étaient autrefois oraux et entérinés par une cérémonie. Aujourd’hui, ils sont écrits et signés, même si leur fonction reste la même.

    Ainsi, la modernisation de cette pratique constitue l’une des approches novatrices qui sont utilisées pour renforcer la planification, la mise en œuvre et l’évaluation du développement et ce, en vue d’améliorer les conditions de vie des Rwandais. Tous les paliers du gouvernement, y compris les services nationaux, provinciaux et ceux des districts, doivent planifier et mettre en œuvre leurs propres objectifs et leurs propres engagements liés aux « Imihigo ». Ce culte du résultat qui a imprégné toute la société a permis ainsi au Rwanda d’atteindre pratiquement tous les Objectifs de développement du millénaire.

    Dans la gestion publique, il se traduit depuis 2006 par des contrats de performances. Chaque année, les responsables des districts doivent signer avec le président de la République, Paul Kagamé, un contrat très précis indiquant les résultats à atteindre dans différents domaines : hectares de maïs à planter, taux de scolarisation, construction de latrines, nombre de centres de soins. Les maires performants sont récompensés alors que ceux qui ont failli peuvent être congédiés, ou même envoyés en prison lorsqu’ils sont pris en flagrant délit de corruption. Le contrat de performance concerne aussi les ministères et les organismes du gouvernement. Et il n’est pas rare de voir des ministres et directeurs généraux licenciés de leurs postes. L’on se souvient par exemple qu’en 2015, trois maires de grandes localités du Rwanda ont été arrêtés pour malversations.

    En somme, les rapports de l’IGE montrent l’urgence de changer de paradigme dans la manière de gérer le pays. Et dans cette perspective de révolution, il faut voir les modèles qui marchent comme le Rwanda. D’autant qu’à l’image de ce pays qui est allé puiser dans sa culture pour trouver des notions comme « Imihigo » pour l’inclure dans la gestion de l’Etat, le Sénégal regorge de concepts comme le ‘’Ngor‘’, le ‘’Jom” qui étaient ses fils rouges. Il faut déconstruire les esprits et le rapport symbolique avec nos anciens ‘’maîtres” qui nous ont légué une administration qui secrète des ‘’rois‘’ et des bourgeois au grand dam des populations qui continuent de s’enliser dans la pauvreté. Si le Président Macky Sall a su relever le défi lancé par son homologue Paul Kagamé sur les mesures d’hygiène à prendre dans ce contexte de Covid-19, il peut faire autant en essayant de copier ce modèle Imihigo en matière de gestion publique.

    IGIHE
    http://dlvr.it/RbqGfh

  • Kirehe : Yafashwe yambaye imyenda ya Polisi iriho n’amapeti #rwanda #RwOT

    Uyu musore ukomoka mu Murenge wa Kigina yatawe muri yombi mu ijoro ryakeye ahagana Saa Munani.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugari, Iyamuremye Antoine, yabwiye IGIHE ko uyu musore yatawe muri yombi n’abaturage ubwo mu ijoro babibaga ihene bajya kuzishakisha bagahura nawe yambaye imyenda ya Polisi iriho amapeti na kamambiri bakamugirira amakenga.

    Ati “Byabaye nijoro ku bufatanye n’abaturage, muri uwo Mudugudu wa Nyabiyenzi bari bahibye ihene ebyiri abaturage bagiye gushakisha uwazitwaye nyuma yaho nyirazo yari atabaje, babona umusore wambaye imyenda ya Polisi na kamambiri, babanza kumwibazaho bamufashe bumva arajijinganya baradutabaza natwe duhamagara Polisi.”

    Gitifu Iyamuremye yakomeje avuga ko uyu musore yari asanzwe ari mu gatsiko k’abajura bajujubije abaturage bo mu Mirenge ya Kigina na Nyamugari, ngo bamubajije aho yakuye iyo myenda asubiza ko yayitoraguye ariko ngo harakekwa ko yayibye.

    Uyu musore akaba yari ari kumwe n’irindi tsinda ry’abasore benshi bakunda kwiba muri aka gace kuri ubu bakaba bagishakishwa.

    Yakomeje ati “Ubu turashimira abaturage ku gikorwa cyiza bakoze cyo kugira amakenga no kumufata. Turabasaba gukomeza kurinda ibyagezweho ari nako bagirira amakenga abantu babona batazi baba biyitirira inzego z’umutekano.”

    Kuri ubu uyu musore yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamugari mu gihe iperereza rikomeje ryo kumenya aho yakuye iyo myenda, abandi nabo basanzwe bafatanya muri ubu bujura bakomeje gushakishwa.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kirehe-Yafashwe-yambaye-imyenda-ya-Polisi-iriho-n-amapeti

  • Kumara iminota 10 ku munsi ureba filime z’urukozasoni byongera ibyago byo kuba ikiremba #rwanda #RwOT

    Inzobere zo mu Bwongereza no mu Budage zavumbuye ko kureba kureba filime z’urukozasoni, Porno byongera ibyago byo kunanirwa gutera akabariro.

    Abasore bareba izi filime iminota 70 mu cyumweru bigeraho akajya areba izi filime igitsina cye kigafata umurego, ariko yaba ari kumwe n’umukobwa ntigifate umurego.

    Mu Bwongereza ¼ cy’abagabo bari munsi y’imyaka 35 bafite iki kibazo. Professor Gunter de Win wo muri University of Antwerp wayoboye ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 3500 avuga ko batunguwe n’uburyo imibare y’abatakaza ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina bitewe no kureba porno.

    Ati “Twasanze hari isano rinini hagati yo kumara umwanya munini ureba porno no kudashyukwa”.

    Ubu bushakashatsi bwamurikiye umuryango w’Iburayi wiga ku ndwara z’urwungano rw’inkari, mu nama yakozwe hifashishijwe iyakure (video conference).

    Abongereza miliyoni hafi 5 bafite iki kibazo. Aba bahanga bavumbuye ko kuba umuntu ureba porno iminota myinshi ananirwa gushyukwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina biterwa n’uko bitera ikibazo cyo mu mitekerereze, akanagira ibibazo cyo kuba amaraso atongera gutembera neza mu mubiri. Kureba izi filime byongera ibyago byo kurwara umutima.

    Ibinini bya Viagra bisanzwe bikoreshwa mu kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bikemura iki kibazo cyo kunanirwa gushyukwa bitewe no kureba porno amasaha menshi gusa ibi binini izi nzobere zivuga ko bifite ingaruka zirimo kubabara umutwe w’inyuma, kurwara umutwe no gutakaza ubushobozi bwo kubera.

    Professor Maarten Albersen, wo muri kaminuza ya Leuven University mu Bubiligi yavuze ko ubu bushakashatsi bwavumbuye ikintu cy’ingenzi ku ngaruka zo kureba pornography gusa avuga ko hanewe no gukorwa ubundi bushakashatsi bugaragaza ubwoko bwa pornography bugira ingaruka kurusha ubundi.

    Ubu bushakashatsi ikindi bwabonye ni uko ibikoresho bikoreshwa mu kwimara iruba (sex toys) nabyo bituma umuntu agira iki kibazo cy’uburemba.

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Kumara-iminota-10-ku-munsi-ureba-filime-z-urukozasoni-byongera-ibyago-byo-kuba-ikiremba

  • Abahamya ba Yehova bati ‘ntituzasubira mu nsengero coronavirus itavuye mu nzira, icyo dushyira imbere ni ubuzima si amaturo’ #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe gashize iminsi ibiri, guverinoma y’u Rwanda ifashe umwanzuro wo gukomorera insengero zubahirije amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuzima kuba zakongera gukorerwamo misa n’amateraniro.

    Nkurikiyinka Valens, Umuvugizi w’ Abahamya ba Yehova mu mujyi wa Kigali yabwiye UKWEZI k obo batazasubira mu nzu z’abahamya ba Yehova kongera gusengeramo icyorezo cya coronavirus kitarava mu nzira kuko imibare y’abandura ikiyongera.

    Yagize ati “Ikidushishikaje si amafaranga y’amaturo ikidushishikaje ni ubuzima, niyo mpamvu tutazajya mu nsengero nubwo amabwiriza abiduhera uburenganzira. Kuba amazu dusengeramo yarahagaze ntacyo bivuze igifite icyo kivuze ni uko abantu bakomeza gutera imbere mu buryo bw’umwuka”.

    Umwanzuro bafashe wo kudasubira guteranira hamwe kugeza coronavirus ivuye mu nzira ushingiye kuri bibiliya kuko bibiliya isaba abantu kurinda ubuzima bwabo no kugira amakenga (imigani:22,3 /Imigani 14,15/Umubwiriza 7,12).

    Avuga ko icyemezo bafashe kidashingiye ku kuba babona kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w’ubuzima bwabananira, ati “Ntabwo kubahiriza amabwiriza byatunanira kuko ku nzu z’ubwami bw’abahamya ba Yehova hashize umwaka n’igice tuhashize kandagirukabare na hand sanitizers mu rwego rwo kurinda ubuzima kuko ubuzima ni impano ikomeye duhabwa na Yehova”.

    Ubwo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo hagaragaraga icyorezo cya coronavirus niko Abahamya ba Yehova bafashe umwanzuro wo gushyiraho kandagira ukarabe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abajya mu nsengero.

    Amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuzima azajya asuzumirwaho n’inzego z’ibanze mbere yo kwemerera abantu kujya mu nsengero mu materaniro cyangwa misa, arimo kuba urwo rusengero rwarashyizeho uburyo bwo gutura hakoreshejwe mobile money, kuba zifite kandagira ukarabe cyangwa imiti yica udukoko ku miryango, no kuba zarashushanyije ku ndebe ku buryo abajya mu nsengero bicara bahanye intera.


    Imwe mu mazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova

    Mu gihe u Rwanda rwose rwari muri gahunda ya Guma mu rugo, ibikorwa hafi ya byose byarahagaritswe kubera coronavirus hari abapasiteri bumvikanye basaba abayoboke babo gutanga amaturo n’ibyacumi bakoresheje mobile money.

    Abo bapasiteri bavugaga ko impamvu ari uko nubwo amateraniro itarimo aba hari ibindi bikorwa bisaba insengero byarimo bikorwa birimo nko gusukura ku nsengero, kwishyura amazi n’umuriro n’ibindi.

    Ati “Impamvu tutazasubira mu nsengero mbere y’uko coronavirus irangira ni mu rwego rwo kwirinda ko hari uwakwandura kubera igiterane cyacu”.

    Nkurikiyinka avuga abapasiteri badakwiye gushyira imbere gutungwa n’amaturo kuko ngo ibyo muri bibiliya byari ibyo mu isezerano rya kera.

    Yagize ati “Pawulo yakoraga amahema kugira ngo abone ikimutunga. Pasiteri akwiye gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza awukorana ubwitange”.

    Abahamya ba Yehova ntabwo batanga amaturo, ahubwo umuhamya wa Yehova ku bushake bwe akora mu byo atunze agatera inkunga umuryango w’Abahamya ba Yehoza.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Inzu z’Ubwami bw’Abahamya ba Yehova zigera kuri 400, naho abahamya ba Yehoba bose hamwe ni 31 000.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Abahamya-ba-Yehova-bati-ntituzasubira-mu-nsengero-coronavirus-itavuye-mu-nzira-icyo-dushyira-imbere-ni-ubuzima-si-amaturo

  • COVID-19: Rwanda confirms 38 new cases #rwanda #RwOT

    Kigali’s cluster has continued to drive the increase in COVID-19 cases with 30 out of 38 new cases coming from the capital city; the cases from Kigali are concentrated in one controlled place, not scattered across the city.

    Nyabihu district which has been having big numbers, from Western Province, had 7 cases and Kirehe district in Eastern Province bordering with Tanzania registered one case.

    No case was identified in Rusizi district which saw the lockdown eased by cabinet meeting yesterday.

    Dr. Sabin Nsanzimana, Director General of Rwanda Biomedical Centre (RBC) said on Wednesday that the district is registering success stories in the fight against COVID-19.

    “COVID-19 situation in @RusiziDistrict is improving, we commend continuous efforts of local leaders, population & response teams @RwandaWest,” he said.

    The new cases brought the total number of confirmed cases to 1,473 including 699 active cases, while the recoveries constitute the biggest cases with 770 recovered patients. So far, the pandemic has claimed 4 lives.

    Nicole Kamanzi M.

    source https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwanda-confirms-38-new-cases

  • Turiza uwiteka umutegereze wihanganye #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwa buri munsi duhura na byinshi bidukubita hasi bikaba byatuma urusaku ruturenga tukivovota, haba n’igihe usanga akenshi tubabazwa n’uko abanyabyaha bahora mu mahoro nyamara abizera bagahora mu ntambara, ariko icyo dusabwa ni uguceceka tugaturiza imbere y’Imana kuko ibyo yibwira kutugira ni ibyiza.

    Turiza uwiteka umutegereze wihanganye, ntuhagarikwe umutima n’ubona ibyiza mu rugendo rwe, n’umuntu usohoza Inama mbi (Zaburi 37:7).

    Isi iradutwikiriye aho usanga amagambo n’amashusho bitwara ibitekerezo byacu kandi bikagira ingaruka kubitekerezo byacu. Twitegereza ibicuruzwa bigurishwa kandi tukageragezwa n’bigezweho. Twitegereza inzira yubuzima bw’abandi kandi twibaza niba turi hejuru yabo (tubarenzeho), niba hari icyo tubuze mu buzima bwacu bityo bikadushyira mu muhangayiko.

    Iminsi yose mu buzima bwacu, Ijambo ry’Imana riduha icyerekezo cy’ibintu bitandukanye. Imana itubwira ko ishaka kutumara ubwoba kugira ngo dushobore kubona amahoro nyayo n’ibyishimo nyabyo, ndetse no kunyurwa kurambye. Mubyukuri Imana ntishaka ko duhanga amaso abantu cyangwa ngo twifuze kumera nka bo.

    Icyo Bibiliya itwibutsa:

    Ntidukwiye gusuzumira ubuzima bwacu kubyo abantu bakora cyangwa bavuga.

    Ntidukwiye gupima ibyo twagezeho dukurikije amahame yisi.

    Ntidukwiye kureka igitutu cy’isi ngo kidutware.

    Ntidukwiye kumva duhatirwa gukora cyangwa kuvuga ikintu icyo aricyo cyose kuberako abandi babikora cyangwa babivuga.

    Ikigaragara biragoye cyane, ariko tugomba kwiringira Uwiteka n’umutima wacu wose kandi ntitwishingikirize ku bwenge bwacu. Tugomba kubimenya kuko uwiteka azabidufashamo kandi azatuyobora atunganye inzira zacu. (Imigani 3:5-6).

    Muri macye, ibintu byose bigize ubuzima bwawe bihereze uwiteka Ntugahungabanywe n’igitutu cy’isi, ahubwo wizere ko Yesu azabikora byose kuko Yadusezeranyije kuduha amahoro n’imigisha, kugukuraho imitwaro, impungenge n’ubwoba icyo dusabwa ni ukumwizera.

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    source https://agakiza.org/Turiza-uwiteka-umutegereze-wihanganye.html

  • Le Senegal a l’ecole rwandaise de IMIHIGO, Contrat de performance #rwanda #RwOT

    Les différents rapports de l’Inspection générale d’état (Ige) ont mis à nu les dysfonctionnements et les irrégularités dans certains services de l’administration sénégalaise. Une anomalie qui découle en partie d’une inertie et d’un manque de volonté révolutionnaire des autorités. Et pourtant, le « benchmarking » institutionnel existe. Au Rwanda par exemple, le modèle de contrat de performance appelé « imihigo » imposé aux maires et aux directeurs généraux a fini par faire de ce pays un champion en matière de lutte contre la corruption.

    Le constat qui ressort des différents rapports de l’IGE remis au Président Macky Sall et rendus publics est alarmant. L’administration sénégalaise dans sa plus grande partie navigue dans les eaux troubles du népotisme, du détournement de fonds et de l’inefficacité. Des ministères aux directions en passant par les collectivités territoriales, la nébuleuse, l’incohérence et le laxisme sont les maux les mieux partagés.

    Et si le choix des hommes est une des causes de la déliquescence de l’administration, force est de dire que le système hérité du colonialisme a beaucoup contribué à la léthargie de l’administration sénégalaise, même si elle a produit plusieurs générations de grands commis de l’Etat. Et pourtant des modèles de gestion puisés dans les tréfonds de nos cultures qui ont produit d’excellents résultats existent en Afrique. Il faut juste changer de regard et arrêter de voir notre salut à travers la lorgnette du modèle occidental qui s’effrite.

    Par exemple, le Rwanda, pays qui était dans une situation presque apocalyptique avec la guerre civile de 1994 qui a causé plus d’un million de morts, apparaît aujourd’hui comme l’un des champions de la bonne gouvernance sur le continent. Et en effet, le pays des mille collines fait partie, avec les Seychelles (premier du contient), le Botswana, le CapVert et la Namibie, des ‘’5 majeurs‘’ du continent en matière de lutte contre la corruption (Indice de Perception de la Corruption dans le monde 2019). Mais comment ce pays a-t-il pu sortir des ténèbres ? le miracle vient de « Imihigo ». En effet, un des éléments clés du relèvement du Rwanda correspond à la mise en œuvre des Imihigo (pratique culturelle ancestrale associée aux ententes de rendement ». Il s’agit d’un système local de gestion des performances, dans le cadre duquel les individus s’engagent à réaliser un certain nombre de tâches durant une année, au terme de laquelle leurs résultats sont évalués par la communauté. Ces contrats, appelés « imihigo », étaient autrefois oraux et entérinés par une cérémonie. Aujourd’hui, ils sont écrits et signés, même si leur fonction reste la même.

    Ainsi, la modernisation de cette pratique constitue l’une des approches novatrices qui sont utilisées pour renforcer la planification, la mise en œuvre et l’évaluation du développement et ce, en vue d’améliorer les conditions de vie des Rwandais. Tous les paliers du gouvernement, y compris les services nationaux, provinciaux et ceux des districts, doivent planifier et mettre en œuvre leurs propres objectifs et leurs propres engagements liés aux « Imihigo ». Ce culte du résultat qui a imprégné toute la société a permis ainsi au Rwanda d’atteindre pratiquement tous les Objectifs de développement du millénaire.

    Dans la gestion publique, il se traduit depuis 2006 par des contrats de performances. Chaque année, les responsables des districts doivent signer avec le président de la République, Paul Kagamé, un contrat très précis indiquant les résultats à atteindre dans différents domaines : hectares de maïs à planter, taux de scolarisation, construction de latrines, nombre de centres de soins. Les maires performants sont récompensés alors que ceux qui ont failli peuvent être congédiés, ou même envoyés en prison lorsqu’ils sont pris en flagrant délit de corruption. Le contrat de performance concerne aussi les ministères et les organismes du gouvernement. Et il n’est pas rare de voir des ministres et directeurs généraux licenciés de leurs postes. L’on se souvient par exemple qu’en 2015, trois maires de grandes localités du Rwanda ont été arrêtés pour malversations.

    En somme, les rapports de l’IGE montrent l’urgence de changer de paradigme dans la manière de gérer le pays. Et dans cette perspective de révolution, il faut voir les modèles qui marchent comme le Rwanda. D’autant qu’à l’image de ce pays qui est allé puiser dans sa culture pour trouver des notions comme « Imihigo » pour l’inclure dans la gestion de l’Etat, le Sénégal regorge de concepts comme le ‘’Ngor‘’, le ‘’Jom” qui étaient ses fils rouges. Il faut déconstruire les esprits et le rapport symbolique avec nos anciens ‘’maîtres” qui nous ont légué une administration qui secrète des ‘’rois‘’ et des bourgeois au grand dam des populations qui continuent de s’enliser dans la pauvreté. Si le Président Macky Sall a su relever le défi lancé par son homologue Paul Kagamé sur les mesures d’hygiène à prendre dans ce contexte de Covid-19, il peut faire autant en essayant de copier ce modèle Imihigo en matière de gestion publique.

    IGIHE

    source https://fr.igihe.com/Le-Senegal-a-l-ecole-rwandaise-de-IMIHIGO-Contrat-de-performance.html