Author: webrwanda

  • Abamotari babiri basanzwe baranduye Coronavirus bateye impungenge #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri iki Cyumweru hagaragaye abantu bashya batandatu banduye Coronavirus mu Mujyi wa Kigali mu gihe I Rusizi habonetse 18 naho ku mupaka wa Rusumo haboneka babiri.

    Muri rusange abarwayi babonetse kuri iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2020, ni 26 mu bipimo 3,252.

    Mu barwayi batandatu bagaragaye mu Mujyi wa Kigali harimo babiri bakora imirimo yo gutwara abantu kuri moto naho abandi bane ni abafite aho bahuriye n’abandi barwayi bari baragaragaye ubushize.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC gitangaza ko abatwara za moto bagaragaye mu buryo bwo gupima bwari bumaze iminsi itanu hapimwa abantu benshi ngo hamenyekane niba iki cyorezo kidakomeje gukwirakwira.

    Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko abamotari babiri bagaragaweho Coronavirus bateye inkeke aho abaturage n’abamotari muri rusanga basabwe kwitwararika ngo bataba ikiraro gikwirakwiza Coronavirus.

    Yagize ati “Nibo bahangayikishije cyane kuko ni icyiciro cyafunguriwe imirimo nyuma y’ibindi byose ku buryo rero biduhangayikishije mu buryo bwo kuvuga ngo izi moto turi kugendaho tugomba kwitwararika cyane ngo zitaba ikiraro cyo gukwirakwiza Coronavirus.”

    Dr Nsanzimana yabwiye RBA ko ubu igikurikiyeho ari ugushakisha hakarebwa aho aba bamotari bakuye icyorezo ndetse no kumenya abo bashobora kuba baratwaye cyangwa barahuye nabo n’ubwo bigoye.

    Yakomeje agira ati “Icyo dusaba Abanyarwanda ni uko abagenda kuri za moto n’abakora indi mirimo gukurikiza amabwiriza ni ingenzi kuko ntumenya niba ugutwaye ataba afite ubwo burwayi atanabizi kuko abenshi ntan’ibimenyetso bari kugaragaza.” Dr Nsanzimana avuga ko n’ubwo icyorezo bigaragara ko tuzabana nacyo igihe kirekire ariko kwirinda ikwirakwira ryacyo birashoboka

    Amabwiriza yashyizweho n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku wa 3 Kamena 2020, ubwo serivisi zo gutwara abantu kuri moto zasubukurwaga, asaba abamotari n’abagenzi kwitwaza imiti y’isuku yabugenewe (Hand-Sanitizers) kugirango basukure intoki na casques mbere y’urugendo.

    Abamotari n’abagenzi bagomba kuba bafite Agatambaro ko kwambara imbere y’ingofero (Casques).

    Abamotari n’abagenzi kandi bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima ndetse abantu bose bashishikarizwa kwifashisha ikoranabuhanga mu kwishyura.

    Dr Nsanzimana avuga ko kuba abamotari batangiye kugaragaraho iki cyorezo bishoboka cyane ko hagiye kubaho ikwirakwira ryihuse rya Coronavirus cyane ko baba batwara abantu benshi mu gihe gito cyane.

    Ati “Uko urujya n’uruza rw’abantu rwiyongera hirya no hino mu Rwanda, biroroshye cyane ko abantu bavana uburwayi ahantu babujyana ahandi. Ariko biroroshye cyane kuko dufite uburyo bwo kwirinda aribwo bwo kubahiriza neza amabwiriza yashyizweho.”

    Icyizere I Rusizi?

    Uyu muyobozi avuga ko kuri ubu mu mibare bigaragara ko akarere ka Rusizi ariko gakomeje kuza imbere mu bwandu bwa Coronavirus cyane ko nko mu barwayi 26 bagaragaye kuri iki Cyumweru 18 ari ab’I Rusizi.

    Yakomeje avuga ko bigaragara ko hari ibiri kugerwaho kuko nk’aba 18 bagaragaye ku Cyumweru, batatu muri bo ni abanyarwanda bari baratahutse, mu gihe abandi bane ari ababana n’umwe wari wagaragaye mu minsi ishize mu gihe abandi 11 ari ababonetse ahantu hibasiwe muri aka karere ka Rusizi.

    Ati “Haracyari kare kugira ngo tuvuge ko icyorezo mu Karere ka Rusizi kiri kugabanyuka, abaturage barasabwa kubahiriza ingamba zashyizweho kuko twabonaga ko hari abatazikurikiza nk’abo tubona bajya gusura ababo ndetse n’abagerageza kuva muri Rusizi bajya ahandi.”

    Yakomeje agira ati “Muby’ukuri ingamba dufite n’ibipimo byinshi biri gufatwa ndetse na guma mu rugo iri I Rusizi, twizeye ko mu minsi iri imbere ibipimo biza kugabanyuka ndetse n’ababa barahuye n’ubu burwayi bagatangira gukira.”

    Icyorezo tuzabana nacyo igihe kirekire

    Icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus cyageze mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, ubwo habonekaga umurwayi wa mbere.

    Kuva icyo gihe abantu 111,257 nibo bamaze gupimwa aho muri bo abagera kuri 728 bamaze kwandura iki cyorezo mu gihe abandi 359 aribo bamaze gukira naho abakirwaye ni 367.

    Abantu babiri nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo ku butaka bw’u Rwanda.

    Iminsi igera mu 100 ishize icyorezo kigeze mu Rwanda igaragaza ko abanyarwanda bazabana nacyo igihe kirekire, aho basabwa kubahiriza amabwiriza n’ingamba byashyizweho ku nyungu zabo n’izabandi.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Abamontari-babiri-basanzwe-baranduye-Coronavirus-bateye-impungenge

  • Mujawimana Yvonne yatandukanye n’umugabo we none arashaka umuhungu bakundana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Mujawimana Yvonne mfite imyaka 39 n’abana 3, umugabo ntawe mfite uwo twabanaga yarantaye ajya kwishakira undi mugore. Kuba yarantaye nta ruhare nabigizemo cyangwa wenda birashoboka ko narugizemo, ariko uruhare rwanjye ni agatonyanga mu nyanja ugereranyije nibyo yankoze. Twabanye atankunda ahubwo yari ankurikiranyeho imitungo nasigiwe n’ababyeyi. Njye naramukundaga n’umutima wanjye wose, numvaga ari we juru ryanjye, namukundaga kuruta ibibaho byose, urukundo namukundaga nararumwerekaga ndetse nkanarumubwira. Numvaga nahitamo gupfa aho kumureka, ariko we yamfataga nk’agacucu ibyo byose ntagaciro yabihaga. Aho nagejeje mwereka urukundo niho yagejeje anyereka urwango, kuko ubwo nari maze kumwandiikaho myinshi mu mitungo nari mfite nibwo yahise anta ajya kwishakira undi. Ubu rero nanjye ndumva nshaka kwinjira m’urukundo nkarwinjiranamo n’umuntu unkunda by’ukuri ntakindi ankurikiyeho. Ndashaka umusore twakundana, umusore uzi urukundo, gutetesha no gutanga care, nzamutetesha nzamufata neza nzamuha buri kimwe nta kintu azamburana. Ubishaka anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/mujawimana-yvonne-yatandukanye-numugabo-we-none-arashaka-umuhungu-bakundana/

  • Fillette ari gushakisha umukunzi bakubakana urugo rukazakomera. #rwanda #RwOT

    Nitwa Igiraneza Fillette mfite imyaka 34 nashatse umugabo mfite imyaka 26 tumarana imyaka 6 tuza gutandukana bitewe n’ukuntu yasesaguraga umutungo w’urugo awuha abakobwa mbona sinabyihanganira mpitamo gutandukana nawe. Twatandukanye tumaze kubyarana abana 3. Iyo myaka 6 namaranye n’umugabo wanjye yabaye imyaka mibi y’ubuzima bwanjye kuko nararaga ndira nkirirwa ndira, agahinda kari karanyije ndetse numvaga n’umutima wenda kuzamvamo bitewe n’abakobwa umugabo wanjye yabaga akundana nabo. Ubu rero ndumva nshaka amahirwe ya kabiri yo kubaka urugo rw’amahoro urugo rw’umunezero. Niyo mpamvu nshaka umusore wakwemera ko twakwikundanira tukabana tukubaka urugo rugakomera. Ndashaka umusore utari umunebwe, umusore uzi gushakisha, ufite ibitekerezo bizima kandi afite imishinga ifatika ibyara inyungu twakora kuko igishoro cyo ndagifite kuburyo azaza tugafatanya tugashyira hamwe tukarushaho gutera imbere. Niba uri tayari nyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/fillette-ari-gushakisha-umukunzi-bakubakana-urugo-rukazakomera/

  • Coronavirus: Mu barwayi bagaragaye i Kigali harimo abamotari babiri

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko mu barwayi bashya ba Coronavirus bagaragaye mu Mujyi wa Kigali harimo n’abamotari babiri, ibintu yavuze ko biteye inkeke mu buryo bwo kurwanya iki cyorezo.
  • Uko Ngabonzima yatangiye gutubura pomme, rumwe mu mbuto zihenze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uretse kuba ziboneka hake mu masoko yo mu Rwanda, aho zibonetse naho abazigura bazi uburyo igiciro cyazo atari ikigonderwa na buri wese. Pomme imwe ingana n’ikirayi kiringaniye, ntiwayicyura udafite nibura 500 Frw.
    http://dlvr.it/RZ43Vz

  • Espagne yafunguriye amarembo ba mukerarugendo #rwanda #RwOT

    Espagne, kimwe mu bihugu byibasiwe cyane na Coronavirus, yafunguriye amarembo ba mukerarugendo bo mu Burayi, mu bihugu biri muri Schengen ndetse n’abo mu Bwongereza.
    http://dlvr.it/RZ43WT

  • Brazil yabaye igihugu cya mbere kibonye abarwayi benshi ba Coronavirus umunsi umwe #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima muri Brazil ku wa Gatanu yatangaje ko nibura abantu bashya 54,771 aribo bagaragaweho Coronavirus bituma abamaze kuyandura mu gihugu hose bagera kuri 1,032,913.

    Imibare itangazwa n’iki gihugu igaragaza ko Brezil imaze kugaragaramo abantu 48,954 bamaze kwicwa n’iki cyorezo cyatangiriye mu Bushinwa mu mpera za 2019.

    Abahanga n’impuguke mu bijyanye n’ikwirakwira ry’indwara z’ibyorezo bagaragaza ko umubare w’abandura muri iki gihugu ushobora kurenga abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bityo Brezil ikaba igihugu cya mbere ku Isi kibasiwe n’iki cyorezo.

    Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yabonetse muri Brezil ku wa 26 Gashyantare 2020, ariko nyuma y’ukwezi kumwe nibwo muri iki gihugu imibare yazamutse cyane ku buryo abarwayi bashya bageze mu 3000 naho abapfaga bagera kuri 77.

    Icyo gihe nibwo Perezida wa Brezil Jair Bolsonaro yagereranyije iki cyorezo nk’ibicurane byoroheje ahamya ko abaturage b’igihugu cye bafite ubudahangarwa bw’umubiri badashobora kuzahazwa na Coronavirus.
    http://dlvr.it/RZ43Wk

  • Hagaragajwe ko intangangabo mu binyabuzima zishobora kuba nke kubera ubushyuhe bwinshi ku isi #rwanda #RwOT

    Inzobere zagaragaje ko uko ubushyuhe bukomeza kwiyongera ku isi bigira ingaruka ku ntangangabo mu binyabuzima ku buryo bikomeje zazagera aho ziba nke cyane.

    source https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/hagaragajwe-ko-intangangabo-mu-binyabuzima-zishobora-kuba-nke-kubera-ubushyuhe

  • Minisitiri w’Uburezi yaburiye abarimu bazafatwa bimuye abanyeshuri badashoboye #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Uburezi, Uwamariya Valentine yaburiye abarimu bizagaragara ko bimura abanyeshuri batatsinze nyuma y’ibyumba bishya by’amashuri Leta igiye kubaka bizafasha mu kugabanya ubucucike mu mashuri.

    source https://igihe.com/amakuru/article/minisitiri-w-uburezi-yaburiye-umwarimu-uzafatwa-yimuye-abanyeshuri-badashoboye

  • Hagaragajwe ko intangangabo mu binyabuzima zishobora kuba nke kubera ubushyuhe bwinshi ku isi

    Inzobere zagaragaje ko uko ubushyuhe bukomeza kwiyongera ku isi bigira ingaruka ku ntangangabo mu binyabuzima ku buryo bikomeje zazagera aho ziba nke cyane.