Author: webrwanda

  • Icyo Iragire Saidi atazibagirwa kuri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na yo #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, Iragire Saidi avuga ko kimwe mu byo atazibagirwa ari uko ari yo kipe yatsindiye ibitego byinshi muri shampiyona.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 16 Nyakanga 2020 nibwo uyu musore yemereye ISIMBI ko yamaze gutandukana na Rayon Sports yari asigaraniye umwaka w’amasezerano.

    Aganira na ISIMBI yavuze ko Rayon Sports ari ikipe nziza atazibagirwa, ni nayo kipe yatsindiye ibitego byinshi muri shampiyona mu mwaka umwe w’imikino.

    Yagize ati“Rayon Sports ni ikipe yamfashije kwimenya n’ubushobozi mfite. Ubundi kuva nakina muri shampiyona yo mu Rwanda nari ntararenza ibitego 2, ariko Rayon Sports nayitsindiye 3, ni cyo kintu ntazibagirwa.”

    Myugariro Iragire Saidi yageze muri Rayon Sports umwaka ushize w’imikino avuye muri Mukura VS, ayisinyira imyaka 2 ubu akaba yari asigaje umwaka umwe.

    Iragire Saidi avuga ko Rayon Sports ari yo yatsindiye ibitego byinshi

    source http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-iragire-saidi-atazibagirwa-kuri-rayon-sports-nyuma-yo-gutandukana-na-yo

  • Nyuma yo gutandukana na APR FC na Rayon Sports berekeje muri Mukura VS #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko myugariro Iragire Saidi atandukanye na Rayon Sports, Nkomezi Alex na we agatandukana na APR FC, amakuru avuga ko aba basore bombi bamaze kwerekeza muri Mukura VS bahoze bakinira.

    Ku munsi wo ku wa Gatatu ni bwo APR FC yarekuye Nkomezi Alex wari usigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe. Nyuma yo kudahirwa n’umwaka we wa mbere akaba yarasabye ko batandukana, iyi kipe yagezemo muri 2019 na yo irabimwemerera.

    Nkomezi Alex yarekuwe na APR FC

    Ejo hashize ku wa Kane kandi ni bwo amakuru yamenyekanye ko Iragire Saidi wageze muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2019, nyuma yo kudahabwa ibyo yemerewe na we yatandukanye n’iyi kipe ku bwumvikane.

    Iragire Saidi yasubiye mu rugo

    Amakuru avuga ko aba basore uko ari 2 bamaze gusubira mu ikipe ya Mukura VS bakiniraga mbere yo kuza mu mujyi wa Kigali.

    Si abo gusa kuko na myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wakiniraga AS Kigali, Nshimiyimana Marc Govin, amakuru ISIMBI yamenye ihawe n’umwe mu nshuti z’uyu musore nawe yamaze kwerekeza mu ikipe ya Mukura VS y’i Huye.

    Marc Govin wakiniraga AS Kigali yerekeje muri Mukura VS

    source http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gutandukana-na-apr-fc-na-rayon-sports-berekeje-muri-mukura-vs

  • Umunyamakuru wa RBA, Andrew Kareba yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa wa perezida wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), Andrew Kareba yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Sekamana Arielle.

    Ni umuhango wabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 16 Nyakanga 2020.

    Andrew Kareba akaba asezeranye nyuma y’igihe akundana na Sekama Arielle, umukobwa perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rtd. Brig. Gen Sekamana Jean Damascene.

    Uyu munyamakuru akaba yaramanyekanye mu biganiro bitandukanye nka Waramutse Rwanda, Inspire Me byose bitambuka kuri RTV agikora, yanakoze kandi muri Miss Rwanda aho yakoraga nk’umuyobozi w’ibirori [MC].

    Andrew Kareba yasezeranye imbere y’amategeko na Ariella Sekamana

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/umunyamakuru-wa-rba-andrew-kareba-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukobwa-wa-perezida-wa-ferwafa

  • Kigali yihariye umubare munini w’abasanganwe Covid-19 #rwanda #RwOT

    Imbonerahamwe y’imibare igaragazwa na Minisiteri y’ubuzima ku cyorezo cya Covid-19 mu masaha 24 y’uyu wa 16 Nyakanga 2020, igaragaza ko mu barwayi 38 babonywe mu bipimo 5,556 byafashwe, Kigali ifitemo 30. Nyabihu ifitemo 7 naho Kirehe ikagira 1.
    Dore uko iyi mbonerahamwe igaragaza imibare muri rusange y’uko byifashe;


    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/kigali-yihariye-umubare-munini-wabasanganwe-covid-19/

  • Real Madrid yegukanye igikombe cya shampiyona cya 34 #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda Villa Real ibitego 2-1, Real Madrid yahise yegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne ‘La Liga’ umwaka w’imikino wa 2019-2020.

    Iyi kipe yegukanye igikombe cya 34 cya shampiyona nyuma yo gutsinda Villa Real ibitego 2-1.

    Wari umunsi ubanziriza uwa nyuma wa shampiyona y’iki gihugu, Real Madrid yari yakiriye uyu mukino kuri Stade Alfredo Di Stefano, yari ibizi ko isabwa gutsinda kugira ngo yegukane igikombe ititaye ku byagombaga kuva mu mukino wa FC Barcelona yabaryaga isataburenge yakinnye na Osasuna.

    Yaje kwitwara neza itsinda uyu mukino ku bitego 2-1, ibitego byose bya Real Madrid byatsinzwe na Karim Benzema mu gihe igitego cya Villa Real cyatsinzwe na Vincente Iborra.

    Mu w’undi mukino igiteo cya Lionel Messi nticyari gihagije ngo giheshe intsinzi FC Barcelona kuko baje gutsindirwa mu rugo na Osasuna 2-1.

    Real Madrid ikaba yegukanye igikombe cya shampiyona n’amanota 86, FC Barcelona ya 2 ifite 79. Yaherukaga kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2016-2017, igikombe nacyo yari yaheshejwe n’umutoza Zinedine Zidane.

    Real Madrid yegukanye igikombe cya shampiyona cya 34

    source http://isimbi.rw/siporo/article/real-madrid-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-cya-34

  • Umunyamakuru wa RBA, Andrew Kareba yasezeranye imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), Andrew Kareba yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Sekamana Arielle.

    Ni umuhango wabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 16 Nyakanga 2020.

    Andrew Kareba akaba asezeranye nyuma y’igihe akundana na Sekama Arielle, umukobwa perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rtd. Brig. Gen Sekamana Jean Damascene.

    Uyu munyamakuru akaba yaramanyekanye mu biganiro bitandukanye nka Waramutse Rwanda, Inspire Me byose bitambuka kuri RTV agikora, yanakoze kandi muri Miss Rwanda aho yakoraga nk’umuyobozi w’ibirori [MC].

    Andrew Kareba yasezeranye imbere y’amategeko na Ariella Sekamana

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-wa-rba-andrew-kareba-yasezeranye-imbere-y-amategeko

  • Perezida Trump yisubiyeho ku cyemezo yari yarafashe cyari kugira ingaruka ku Banyarwanda benshi. #rwanda #RwOT

    By KASUKU MEDIA


    President Trump and Ivanka criticised over Goya support - BBC News

    Inkuru twaherukaga kubagezaho yavugaga ko Abanyarwanda biga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batazineza icyo bagomba gukora, nyuma y’aho iki gihugu gitangarije ko abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri kaminuza zahisemo gukoresha iyakure muri ibi bihe bya Covid-19, bagomba gusubira mu bihugu byabo.
    Ku wa 6 Nyakanga, nibwo ibiro bya ya USA bishinzwe abinjira n’abasohoka, ICE byatangaje ko nta munyeshuri w’umunyamahanga uzemererwa kuguma muri iki gihugu, nyuma y’impeshyi mu gihe kaminuza zabo zaba zarahisemo gutanga amasomo hifashishijwe iyakure, cyeretse gusa igihe baba bimukiye muri kaminuza zizakomeza gutanga amasomo uko bikwiye
    ICE yavuze ko utazashaka kubahiriza iki cyemezo azaba ari kwishyira mu kaga ko gusubizwa mu rugo hakoreshejwe imbaraga (Deportation)
    Nyuma y’iki cyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamwe mu banyeshuri b’abanyamahanga barimo n’abanyarwanda bari baraheze mu rujijo bitewe n’uko ibigo byabo bitarababwira niba bazakomeza kwiga bakoresheje iyakure cyangwa niba bizakomeza uko byari bisanzwe.
    Kaminuza nyinshi zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo iya Harvard, Princeton na Rutgers zatangaje ko mu gihe zizaba zongeye gutanga amasomo hazifashishwa iyakure kugeza igihe icyorezo cya Covid-19 kizaba cyamaze kugabanya ubukana muri iki gihugu.
    Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwaretse gahunda yo gusubiza mu bihugu byabo abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri kaminuza ubu zimuriye amasomo yose kuri internet mu kwirinda coronavirus.
    Uku kwisubiraho kubaye hashize icyumweru iyo gahunda itangajwe.
    Kaminuza za Massachusetts Institute of Technology (MIT) na Harvard zari zareze leta mu nkiko kubera iyo gahunda.
    Allison Burroughs, umucamanza mu karere ka Massachussetts, avuga ko impande zombi ubu zumvikanye.
    Ubwo bwumvikane busubijeho gahunda yashyizwe mu bikorwa mu kwezi kwa gatatu, muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus.
    Iyo gahunda yemerera abanyeshuri b’abanyamahanga kwitabira amasomo mu buryo bw’iyakure bwo kuri internet mu gihe bibaye ngombwa.
    Ibemerera kandi kuguma muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko ku ruhushya (visa) rwa kinyeshuri, nkuko ikinyamakuru The New York Times kibitangaza.
    Umubare munini w’abanyeshuri b’abanyamahanga bajya kwiga muri Amerika buri mwaka kandi bagira uruhare rukomeye mu mikoro ya za kaminuza.
    Mu bihe bya vuba bishize, Kaminuza ya Harvard yatangaje ko kubera impungenge itewe n’ikwirakwira rya coronavirus, umwaka w’amashuri ugiye gutangira amasomo azakomeza gutangirwa kuri internet.
    Kaminuza ya MIT, cyo kimwe n’izindi nyinshi, nayo yatangaje ko izakomeza gukoresha gahunda yo kwigishiriza kuri internet
    Tubibutse ko ICE yavuze ko nta munyeshuri wagombaga gutangira amasomo muri Kaminuza zahinduye imyigishirize zikayoboka iyakure uzahabwa Visa.
    Imibare ya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2018-2019 muri iki gihugu higaga abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 1200.
  • Ndashaka umusore twakundana tukabana ariko ntiduhite tubyara. #rwanda #RwOT

    By Akaliza Phionah
    Muraho nshuti zanjye nitwa Mukobwajana Reponse mfite imyaka 29 ndi umukobwa nkaba nifuza umusore twakundana tugakora ubukwe tukabana ariko ntiduhite tubyara tukabanza gutegereza byibuze imyaka 5. Umusore twakundanaga nkibimubwira yahise anyanga ndetse avuga ko ndi umwirasi ariko njye impamvu ntashaka guhita mbyara si uko nanga abana, abana ndabakunda cyane pe, ahubwo n’uko mfite gahunda yo kubanza kwiga nkarangiza amashuri nkabona kubyara. Nize icyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri cya kaminuza ndakirangiza ariko mfite gahunda yo gukomeza kwiga igiciro cya gatatu hamwe n’icya kane kuko hari abantu banyemereye kunyishyurira ishuri muri America rero ayo mahirwe sinayitesha.
    Byongeye kandi hari umuryango natangije ufasha abana b’abakobwa kwigirira icyizere, nagize amahirwe mbona abaterankunga kuburyo mu myaka 2 iri imbere hari amahugurwa menshi ndetse n’inama nzitabira hirya no hino ku isi. Ibyo rero ntabwo nabifatanya no kubyara ngo bikunde, kandi mbanje gutegereza kubirangiza ngo nzabone gushaka nabwo ntibyankundira kuko iyo umuntu afite amafaranga ahura n’ibigusha byinshi kandi iyi si yuzuyemo ibishuko byinshi kuburyo umukobwa atabyinyuzamo ari wenyine. Rero kugira ngo gahunda zanjye zigerweho nuko ngomba kuba mfite umuntu wo kwizerwa iruhande rwanjye niyo mpamvu ngomba gushaka umugabo, akamfasha mu mishinga yanjye yose akamba hafi ariko akanyemerera ko tuziha gahunda y’imyaka itanu nta mwana tukazaba tubyara nyuma.
    Bitewe n’uko ngomba kujya kwiga mu mpera z’umwaka utaha nifuzaga ko uwo musore twakundana ubungubu tukaba twakora ubukwe mu ntangiriro z’umwaka utaha kandi byose bigenze neza nk’uko ndi kubipanga ntacyambuza ko twazajyana muri America noneho ibikorwa byanjye ndetse n’ibye bwite akaba yabikurikirana turi kumwe. Uwakumva twakwemeranya kuri iyo ngingo yanyandikira inbox tugatangira umushinga w’urukundo.
    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
  • Sudan:Abakristo bishimiye igitangaza ko itegeko ry’ubuhakanyi ryakuweho #rwanda #RwOT

    By Ubwanditsi

    Abakristo baharanira uburenganzira bwa muntu bashimye iyo ntambwe igihugu cya Sudani cyateye yo gukuraho itegeko ryakandamizaga abakristo, ryashimangiraga ko Isilamu ariryo dini ryemewe, dore ko iri itegeko ritihanganiraga nagato umuyisilamu wahinduraga idini rye.
    Guverinoma ya Sudani yafashe iki cyemezo nyuma y’uko abakirisito bari bamaze imyaka myinshi batotezwa, ihitamo koroshya amategeko muri Mata ariko impinduka zatangiye gukurikizwa mu cyumweru gishize.
    Ivanwaho ry’itegeko rihana abayisilamu bahindura idini ryabo ryashyizwe mu bikorwa nyuma y’igitutu cy’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku isi,yagiye ishyira kuri Sudan kuva kera basaba ko habaho ubwisanzure bw’amadini muri icyi gihugu.
    Umuyobozi mukuru wa Release International, uvuganira abakirisitu batotezwa mu isi , Paul Robinson yagize ati: “Icyerekezo ubuyobozi bwo muri Sudani bwari bufite cyari kigamije kurushaho gukaza umurego ku mategeko ya kisilamu no kubuza umudendezo w’andi madini. Uyu munsi rero byahindutse . Hariho umudendezo muri Sudan ,Kandi bigomba no kugerwaho ku isi yose.”
    Mu myaka myinshi ishize , ntibyari byemewe kuva muri Isilamu winjira mu bukristo muri iki gihugu ndetse no guhirahira uganira kuyindi myizerere ishingiye ku yandi madini byashoboraga gutuma umuntu atabwa muri yombi. Igihano cyahabwaga umuntu wavaga mu buyisiramu yinjira mu bukristo ku butegetsi bwariho cyari urupfu.
    Mu 2014, nibwo amategeko y’ubuhakanyi muri Sudani yatangiye kuvugwa cyane ubwo umugore witwa Meriam Ibrahim, yakatirwaga urwo gupfa no gukubitwa inkoni 40 kubera ko ngo yakoze icyaha cyogushyingiranwa n’umukristu.
    Nubwo uyu mugore yari umukristo, yashinjwaga ubuhakanyi kubera ko ise yari umuyisilamu. Icyogihe yakatiwe urwo gupfa nyuma yo kwanga kuva mu myizerere ye ya gikristo. Icyakora kubwo igitangaza cy’Imana muri ibyo bihe kuko yari atwite yahise abyarira muri gereza biba ngombwa ko arekurwa ahita ahungira mu Butaliyani.
    Bwana Robinson yavuze ko guca burundu Itegeko ry’ubuhakanyi muri Sudani ari “intambwe ikomeye iganisha ku bwisanzure bw’amadini muri icyo gihugu abakirisitu bakunze gutotezwa mu imyaka myinshi yatambutse”
    Uyu muyobozi yanavuze ko mugihe abakrito batotezwaga hari imitungo yabo yafashwe n’abayobozi, akizera ko bazayisubizwa.
    Bwana Robinson yasabye kandi abakirisitu gusenga kugira ngo ubwisanzure bw’amadini busigasirwe muri Sudani, hagamijwe kugira ngo hatabaho kutavuga rumwe hagati y’abakristo n’ubutegetsi.
    Ati: “Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagomba gutegurwa kuko hari impungenge zuko ibintu bishobora gusubira inyuma. Abakristo mugomba gusenga cyane”.
    ” Nibyo musenge kugira ngo ubwisanzure bw’abakristo buhabwe intebe, ikindi abakristo bagire ijwi rikomeye kuri ubu butegetsi bushya. Nyamuneka kandi musenge kugira ngo leta isubize itorero imitungo myinshi y’abakirisito yagiye ifatirwa.”
    Impinduka zazanywe na Guverinoma y’inzibacyuho yasimbuye ubutegetsi bw’igitugu bwa Omar al-Bashir, wahiritswe ku butegetsi mu myaka yashize.
    Ku wa gatandatu, Minisitiri w’ubutabera wa Sudani yatangaje ko iki gihugu noneho kizemerera abatari Abayisilamu kwisanzura kandi ko hagomba kubuzwa guca imyanya ndangagitsina y’abagore.
    Source: www.christian today.com
  • Niba umukobwa agukorera ibi bintu nta kabuza yarakubenze #rwanda #RwOT

    By Our Reporter

    Hari ibintu by’ingenzi umukobwa ukunda agukorera bikaba byahita bikwereka ko atagukeneye na gato mu rukundo.
    Igitsina gore mu miterere ya cyo kirihariye cyane kuko usanga rimwe na rimwe badapfa kugaragaza amarangamutima yabo ku kintu batishimiye gusa hari bimwe bisa nk’ibyo bahuriyeho ari na byo tugiye kurebera hamwe.
    1.Ngufata nk’umuvandimwe.
    Nta na rimwe umukobwa yaba agukunda ngo akubwire ko uri nk’umuvandimwe we kuko urukundo umuntu akunda umuvandimwe ruba ruhabanye cyane n’urwo wakunda undi musore. Mu gihe rero umukobwa wifuzaho kuba umukunzi akubwiye gutyo, jya wumva ko yashatse kukumvisha ko atakwishimiye ku buryo wamubera umukunzi.
    Kukwemerera ko uba nka musaza we ni uburyo bwo ku kumvisha ko ibyo gukundana na we biri kure nk’ukwezi kuko nyine utakundana na mushiki wawe.
    2.Ndacyari muto
    Birazwi neza ko amategeko afite icyo avuga ku bantu bifuza kubana gusa gukundana byo nta gihe cyagaragajwe bitangiriraho niba rero ukunda umukobwa akajya akubwira ko akiri muto ujye umenya icyo ashatse kuvuga aba yakubenze ntakabuza
    3.Nta gahunda ndafata
    Mu gihe usabye umukobwa ko mwakundana akakubwira ko atarafata gahunda yo gukundana burya aba yifitiye abasore benshi akunda kandi batarabivuganaho byeruye ngo afate umwanzuro. Ibi rero bituma yirinda kwica k’uwundi kuko aba yumva yazakubwira yego mu gihe azaba yabonye ko ahandi byanze. Mbese ubwo aba asa n’ukwibikiye ku buryo azakwemerera mu gihe ahandi ateganya byanze.
    4.Tube inshuti zisanzwe
    Mu gihe umukobwa akwereka ko agufitiye amarangamutima ariko akagusaba ko mwakwibera inshuti zisanzwe, burya aba agukunda ariko afite undi umwe cyangwa benshi; cyane ko bene uwo aba akunda gutendeka.
    Birashoboka ko na none abikubwira mu rwego rwo kukumvisha ko urukundo yifuza kugukunda ari urusanzwe rwa kivandimwe, ko akubonamo umusore mwiza ariko na none udakwiye kugera ku rugero rwo kumubera umukunzi.
    5.Mfite indi nshuti y’umuhungu
    Wabwiwe menshi urakomeza urahatiriza gusa nyuma y’ibyo yakubwiye haruguru bwanyuma aza ashimangira ko afite undi muhungu yihebeye ubwo rero nta kubitindaho rwose mu gihe umukobwa afite umukunzi yiyumvamo kandi babanye neza, iyo atagira ingeso mbi yo gutendeka akubwira nyine ko inkweto yabonye iyayo.
    Ni ahanyu rero mu gufata icyemezo bitewe n’uko ubanye n’umukunzi wawe gusa niba ubona ibi twavuze haruguru umukunzi wawe abigukorera ni ahawe ngo ufate icyemezo