Author: webrwanda
-
Kayonza: Hafatiwe umugabo ukekwaho kwica umugore we mu 2011 agahindura amazina
Mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza hafatiwe umugabo ukekwaho kwica umugore we mu mwaka wa 2011 mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro nyuma agahindura amazina agahungira i Kayonza. -
Bedie wahoze ayobora Côte d’Ivoire agiye kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida
Henri Konan Bedie wahoze ayobora Côte d’Ivoire yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida azaba mu Ukwakira uyu mwaka. -
Israel Mbonyi yahembuye abakunzi be mu gitaramo cyabereye kuri Internet, abararikira icyo azamurikiramo Album ye ya gatatu
Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020 bahembukiye mu gitaramo cya Israel Mbonyi, yakoze cyanyuraga kuri shene ya Youtube ya MK1 TV. -
Rubavu: Umuturage yafatanwe ibiro 15 by’urumogi
Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bafashe umugabo w’imyaka 32 afatanwa ibiro 15 by’urumogi. Yafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kamena afatirwa mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Byahi mu mudugudu wa Murambi. -
Umuryango w’Abibumbye wamaganye irondaruhu nyuma y’urupfu rwa George Floyd
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Council:HRC) kamaganye ivangura rishingiye ku ruhu nyuma y’ibikomeje kuba hirya no hino ku Isi kubera urupfu rwa George Floyd. -
Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana?
Iyo witegereje neza, ibibera mu isi ya none, ubona ibintu byinshi bitera kwibaza cyane! Turi mu isi yihuta cyane muri byinshi, turi mu isi irimo byinshi by’amayobera, turi mu isi irimo byinshi byarenze ubwenge bwa muntu. -
Imihigo ya Orchestre Les Fellows ivuguruye yatangiye gusubiramo indirimbo zabo zanyuze benshi – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Orchestre Les Fellows ivuguruye yahize kongera kumvisha Abanyarwanda uburyohe bw’umuziki wa kera no kugarura ibitaramo by’imbaturamugabo nk’ibyabagaho kera. -
Ibipimo bya Covid-19 byongeye kugaragaza abarwayi bashya barenga 40 #rwanda #RwOT
Ishusho itangwa na Minisiteri y’Ubuzima y’uko icyorezo cya Covid-19 kiriwe kifashe kuri uyu wa 20 Kamena 2020, igaragaza ko mu bipimo 3,116 byafashwe none, hagaragayemo abantu 41 barwaye iki cyorezo. Abakize ni 6 mu gihe abakirwaye ari 343.
Dore uko ishusho yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza:

Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/ibipimo-bya-covid-19-byongeye-kugaragaza-abarwayi-bashya-barenga-40/
-
Amerika: Abigaragambya barasaba ko Ubugome n’ivangura ku ruhu bikorwa na Polisi bihagarara #rwanda #RwOT
Imyigaragambyo mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kubura. Abayitabiriye basaba ko ibikorwa bishingiye ku irondaruhu ndetse n’ubugome bikorwa na bamwe mu bapolisi ku baturage bihagarara.
Imyigaragambyo yongeye kubura mu mihanda yo mu mijyi imwe yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Abigaragambya mu mpera z’iki cyumweru bakomeje gusaba ko ivangura rishingiye ku ruhu n’ubugome Polisi ikoresha ku baturage byahagarara.

Ikibumbano cya Albert Pike, umwe mu bari bashyigikiye ubucakara mu minsi yo hambere, abigaragambya bamaze kugitembagaza baragitwika i Washington kuri uyu wa 20 Kamena 2020. Abigaragambya, kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Kamena 2020 n’ejo ku cyumweru baranizihiza ikiruhuko cya “Juneteenth cyo kwibuka umunsi umwirabura wanyuma yavuye mu bucakara taliki ya 19 z’ukwezi kwa gatandatu mu 1865 muri Leta ya Texas”.
Imyigaragambyo iteganijwe mu mujyi ya New York, Los Angeles na Miami. Mu murwa mukuru Washington DC hateganijwe indi imyigaragambyo. Abaraye bigaragambirije mu birometero bicye hafi y’ingoro ya perezida, baraye basenye ikibumbano cya Albert Pike umwe mu bategetsi bo hambere bari bashyigikiye ubucakara muri icyo gihe.

George Floyd, urupfu rwe nirwo rwabaye imbarutso y’imyigaragambyo. Imyigaragambyo, nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza yatangiye taliki 25 Gicurasi 2020 ubwo umwirabura George Floyd yari amaze kugwa mu maboko ya Polisi mu mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota.
Uyu mwirabura Floyd, mu mashusho yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragara umupolisi w’umuzungu yamuryamishije hasi, amushinze ivi ku ijosi.

George Floyd n’Umupolisi ugaragara mu mashusho yamushinze ivi ku ijoro. Mubyumvikanye byavuzwe n’uyu mwirabura ubwo yari hasi ahinzwe ivi mu ijosi, ngo yagize ati“ Simbasha guhumeka”. Ni rimwe mu magambo ye ya nyuma ku Isi. Abapolisi bane b’abazungu nibo bakurikiranweho ubwicanyi bw’uyu George Floyd.

Umupolisi w’Umuzungu ashinze ivi ku ijosi rya George Floyd. Aha ni naho yashiriyemo umwuka. Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Abanyempano bo muri ArtRwanda- Ubuhanzi baserutse neza muri Iwacu Muzika Festival yatangijwe na Bruce Melodie #rwanda #RwOT
Iwacu Muzika Festival yatangiye ku nshuro yayo ya kabiri. Ibitaramo by’uruhererekane bizakorwa muri iri serukiramuco byaganuwe na Bruce Melodie wabaye umuhanzi wabimburiye abandi.