Author: webrwanda

  • U Burundi bwasabwe ibisobanuro ku bitero biherutse kwibasira u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    By Editor
    U Rwanda kandi rwasabye Guverinoma y’u Burundi kugaragaza itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bagabye igitero muri Nyaruguru ku wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020.
    Bimwe mu bikoresho abagabye icyo gitero bari bitwaje barabyambuwe
    Bimwe mu bikoresho abagabye icyo gitero bari bitwaje barabyambuwe
    Ingabo z’u Rwanda zivuga ko zasubije inyuma abo barwanyi baturutse i Burundi, mu masaha y’igicuku bagaba igitero ku mudugudu uherereye mu Murenge wa Ruheru muri Nyaruguru, ariko basanga Ingabo z’u Rwanda ziri maso, bane mu bagabye igitero bahasiga ubuzima, abandi batatu barafatwa.
    Icyakurikiyeho ni uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ku ruhande rw’u Rwanda yandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku ruhande rw’u Burundi, ibaruwa isaba ibisobanuro kuri abo bantu bateye u Rwanda baturutse i Burundi.
    Iyo baruwa kandi ivuga ko abagabye icyo gitero bahise bahungira i Burundi, u Rwanda rukaba rusaba u Burundi guta muri yombi abagabye icyo gitero no kubashyikiriza inkiko, cyangwa se bakoherezwa mu Rwanda kugira ngo bisobanure ku byo bashinjwa, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yabitangarije ikinyamakuru KT Press.
    Iyo baruwa ngo u Rwanda rwayoherere u Burundi ku wa Gatandatu uwo munsi ibitero bikimara kuba, ariko Guverinoma y’u Burundi ngo ntirasubiza.


  • Abantu 101 barimo abagororwa 72 b’i Ngoma banduye Coronavirus mu Rwanda #Rwanda #RwOT #webrwanda








    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 101 barimo n’abagororwa basanganywe Coronavirus mu bipimo 2498 byafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Kamena 2020.

    Ni ku nshuro ya mbere kuva umuntu wa mbere wanduye Coronavirus agaragaye mu
     Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, habonetse abarwayi benshi ba Coronavirus mu 
    munsi umwe.
    Itangazo rya Minisante rigaragaza ko abarwayi bashya bakuwe mu bice bitandukanye 
    by’igihugu.
    Rigira riti “Kigali:22, Rusizi:3, Rubavu:2, Kayonza:1, Kirehe:1 & mu itsinda ry’
    abagororwa muri Ngoma:72 bahuye n’abanduriye i Rusumo.’’
    Kuri uyu wa Mbere nta muntu wasezerewe mu bitaro byatumye umubare w’abamaze
    gukira uguma kuri 443.
    Mu gihe uduce twari twibasiriwe cyane n’ubwandu bushya turimo Kigali, Rusizi,
     Rubavu na Kirehe, ibipimo byafashwe uyu munsi byerekanye abarwayi bashya 
    i Ngoma, ahabonetse abagororwa 72 bahuye n’abanduriye ku Rusumo mu gihe i
     Kayonza ho hasanzwe umwe.
    Mu Rwanda haherukaga kuboneka abarwayi benshi mu munsi umwe ku wa 22 
    Kamena 2020 ubwo abantu 59 barimo ‘ab’i Kirehe (33), Rusizi (12), Kigali (7),
     Nyamasheke (4), Rubavu (3)’ basanzwemo Coronavirus.
    Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus 
    agaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka 1001 banduye mu bipimo 140 249 bimaze
     gufatwa, 443 barayikize mu gihe 556 bakiri mu bitaro naho babiri bitabye Imana.
    Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo
     bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse 
    ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye 
    n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
    Mu gukomeza kwirinda, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza 
    ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, 
    kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo
     cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

  • Victor Osimhen yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika muri Shampiyona y’u Bufaransa #rwanda #RwOT

    Umunya-Nigeria Victor Osimhen ni we wegukanye igihembo cyitiriwe umunya-Cameroun Marc-Vivien Foé witabye Imana mu 2003 aguye mu kibuga.
    http://dlvr.it/RZbHZ7

  • Amafoto ya Muhadjiri asomana n’umukobwa akomeje kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

    utahizamu Hakizimana Muhadjiri,uri kwifuzwa n’amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze yagaragaye ari giusomana n’umukobwa w’uburanga bituma benshi ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro.

    Mu mpera z’icyumweru gishize,nibwo aya mafoto ya Muhadjiri yagiye ahererekanwa ku mbuga nkoranyambaga ari mu bihe byiza n’uyu mukobwa utavuzwe amazina.

    Muhadjiri ari gushakwa cyane n’ikipe ya Rayon Sports FC gusa yayisabye miliyoni 15 FRW kugira ngo ayisinyire amasezerano y’umwaka umwe.

    Nkuko amafoto agaragaza Muhadjiri arimo gusomana n’iyi nkumi abigaragaza, biragaragara cyane ko aba bombi bari bishimanye cyane dore ko n’inkumi yanacishagamo ikamureba akana ko mu jisho.

    Byari byitezwe ko Hakizimana Muhadjiri asinyira Rayon Sports kuwa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2020,ahawe miliyoni 15 Frw n’umushahara wa miliyoni 1.2 Frw ku kwezi.

    Mu gitondo cyo kuwa Gatanu, Hakizimana Muhadjiri yagiye kuganira n’Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, aho akorera ku Kimihurura ndetse uruhande rwa Rayon Sports rwari rwizeye gusinyisha uyu mukinnyi.

    Nkuko IGIHE cyabitangaje,Ibiganiro by’impande zombi byamaze isaha irenga, ntacyo byatanze nyuma y’uko Hakizimana Muhadjiri asabye ko mu masezerano yagirana n’iyi kipe hashyirwamo ingingo ivuga ko yakwemererwa kuva muri Rayon Sports igihe icyo aricyo cyose haba hari indi kipe imushatse.

    Bivugwa ko hari ikipe yo muri Maroc yaba yifuza uyu mukinnyi. Yanga SC yo muri Tanzania nayo iravugwa mu gihe AS Kigali ngo yifuje guha Muhadjiri miliyoni 20 Frw ku myaka ibiri, akabyanga.

    Hari kandi amakuru avuga ko Hakizimana Muhadjiri ari gutinza ibyo gusinyira Rayon Sports atari uko hari andi makipe amwifuza, ahubwo ari gutinya kuyisinyira bitewe n’ibibazo by’ubukungu biyirimo ndetse yayisabye kumuha icyumweru kimwe cyo kongera kubitekerezaho.

    Rayon Sports yari yihaye uyu wa Gatanu nk’umunsi wo gusinyisha uyu mukinnyi byakwanga igatangira gutekereza ku bandi barimo Kwizera Olivier.

    Hakizimana Muhadjiri nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yakiniraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuva muri Nyakanga 2019.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 26, yavuye mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yari yaragezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, nayo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

    Hakizimana Muhadjiri uvukana na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.

    Nyuma yo kuzamurwa n’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Hakizimana Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.
    http://dlvr.it/RZbHb1

  • Nsanzabera agiye gusohora igitabo gisobanura iyororoka ry’Abanyarwanda n’imiryango migari bibumbiyemo #rwanda #RwOT

    Kumenya inkomoko y’igisekuruza cyawe, ni iby’agahebuzo kandi bifite akamaro kanini mu mibereho ya muntu, haba mu mibanire ye n’abandi, mu kubaka imitekerereze, kwiyubaka wowe ubwawe, umuryango wawe n’igihugu muri rusange.
    http://dlvr.it/RZbHbR

  • Ibyo benshi mu bakobwa bakunze kwibeshya ku gushyingirwa #rwanda #RwOT

    Abakobwa benshi iyo bagiye gukora ubukwe,usanga hari ibintu byinshi bibeshyaho rimwe na rimwe wakumva uburyo umukobwa avuga ubukwe bikaba bimeze nk’inzozi kuko ibyo aba yibwira akenshi sibyo biba bizamubaho ,ni nayo mpamvu buri mukobwa ugiye gushyingirwa aba akeneye abamugira inama zitandukanye kandi bakamubwiza ukuri,bakamubwira uko azitwara mu gihe ibyo yakekaga atari byo abonye.

    Dore ibyo umukobwa atagomba kwibeshyaho nkuko bitangazwa n’urubuga Elcrema rwandika ku mibanire.

    1.Gushyingirwa ntibikemura ibibazo byose ufite

    Rimwe na rimwe umukobwa aba yumva ko umunsi yashyingiwe azaba abonye ibisubizo by’ibibazo byose yari afite.Ibi bituma iyo ageze mu rwe agasanga bitandukanye n’ibyo yibwiraga atangira kumva atishimiye urugo ndetse bikaba byanatuma yumva yaruvamo kuko ibitangaza yishyizemo nta na kimwe abonye.

    2.Gushyingirwa utwite sibyo bituma ugira urugo rwiza

    Abandi usanga bibwira ko kujya gukora ubukwe utwite ari byiza kuko uba uzagera mu rugo ugahita ubyara,mukagira umuryango,ariko nyamara abenshi usanga bahangayikishwa nuko baje batwite,kuko bahura n’ibibazo byinshi birimo kubura intege no kurwaragurika ukiri umugeni,gutangira guhangayikira umwana ugiye kuvuka rimwe na rimwe n’ubushobozi budahagije kuko muba muvuye mu bukwe maze umwana akaba ikindi kibazo mu rugo.

    3.Ubukwe si ibyishimo birambye bizakomeza

    Umukobwa ugiye gukora ubukwe usanga yibwira ko umunezero w’ubukwe ariwo uzakomeza na nyuma yabwo ntatekereze ku by’ejo hazaza,ariko siko biri kuko birashoboka ko uwo munezero utazahoraho ntubashe kubyihanganira kuko utigeze ubitekerezaho ko bishoboka.

    4.Umugabo siwe ibibazo byose bireba

    Hari abandi bakobwa bajya gushaka abagabo bakagenda bazi ko ikibazo cyose kizaba mu rugo kizaba kireba umugabo gusa,maze we akumva azaba ari nk’umwana mu rugo ntacyo yitayeho,nyamara siko bigenda kuko murafatanya.

    Ibi byose iyo umukobwa abyibeshyeho agiye mu rwe,biramugora cyane ni naho uzasanga urugo rumunaniye kuko nta kintu na kimwe yigeze yitaho ngo abitekerezeho neza mbere y’igihe,kuburyo ibizamubaho bitazaba bimutunguye.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74244

  • “Kayumba afashwe akoherezwa mu Rwanda, byaba ari byiza ariko si cyo cy’ingenzi”perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Hashize umwaka n’amezi arenga atandatu u Rwanda rwoherereje Afurika y’Epfo inyandiko zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa kimwe n’abandi bayobozi bari ku ruhembe rw’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo.

    U Rwanda rwasabye Afurika y’Epfo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa akoherezwa kuburanira mu gihugu nyuma y’uko ashinjwe gukorana n’indi mitwe y’abarwanyi bo mu Burasirazuba bwa RDC mu misozi ya Fizi na Uvira mu ishyamba rya Bijombo mu bikorwa bigamije guhungabanya u Rwanda.

    Zari impapuro za kabiri ashyiriweho nyuma y’izo mu 2010 ubwo we na Karegeya Patrick basabirwaga gutabwa muri yombi ku byaha by’iterabwoba bari bakurikiranyweho biturutse ku bitero bya gerenade bya hato na hato muri Kigali.

    Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique hamwe na Nicholas Norbrook wa The Africa Report, yabajijwe niba u Rwanda rushishikajwe no kubona Kayumba yoherezwa mu gihugu, asubiza ko icy’ingenzi ari umubano mwiza na Afurika y’Epfo.

    Ati “Biramutse bikozwe, ni ikintu cyiza. Gusa si ikintu cy’ingenzi kuri twe.

    Icy’ingenzi, ni umubano mwiza na Afurika y’Epfo. Twagaragarije neza abayobozi b’i Pretoria ko niba bashaka kumuha sitati y’ubuhunzi, kuri twe icyo nta kibazo kirimo.
    Mu gihe iyo sitati yubashywe ku buryo uyihawe atayuriraho ngo akore ibikorwa bihungabanya umutekano aturutse hanze.”
    “Bisaba guhitamo hagati yo gukorana n’u Rwanda nk’igihugu cyigenga, hanyuma no gufunga amaso ku bikorwa by’imitwe igamije guhungabanya inyungu zarwo.

    Ntabwo dushobora gufata impande zombi. Ni nabyo twabwiye Uganda.”

    Perezida Kagame yavuze ko imitwe ya RNC na FDLR ubushobozi yifitemo ari buke, ahubwo ko ikibazo gikomeye ari uko ikomeza kubaho, igakingirwa ikibaba mu nyungu z’indi z’ibihugu n’imiryango yo mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika.

    Yavuze ko abayobozi bayo “utaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahoze ari umuntu wamunzwe na ruswa wahunze igihugu nyuma yo gushyirwa ku karubanda”.

    Bose ngo bakoresha uburyo bumwe, bwo kuvuga ko ari “abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi barwanira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu”.

    Yavuze ko ibyo bavuga akenshi usanga byakirizwa yombi n’itangazamakuru ryirengagiza abo aribo.
    Uwari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, muri Gashyantare 2019 yabwiye IGIHE, ko mu 2010 Afurika y’Epfo yashakaga kohereza mu Rwanda Kayumba na Karegeya ariko ikibazo kiba ko bari baramaze guhabwa ubuhungiro, hatekerezwa kuba bakoherezwa mu bindi bihugu.

    Ati “Ntabwo twari tubishimiye. Ntabwo twigeze dushaka ko Afurika y’Epfo iba igicumbi cy’impunzi, dufite ibibazo byinshi byacu. Rero twashakaga kubimura, nicyo kintu cyiza cyagombaga gukorwa ni yo mpamvu twashatse kubimura gusa ntibyakunda. Twagerageje no kwegera Loni, twakoze ibiganiro n’ibindi bihugu by’inshuti.”
    Yavuze ko icyo gihe ibihugu bimwe byashyizeho amahame yo gukurikiza ariko Afurika y’Epfo irananirwa bituma ibaguma mu gihe ku rundi ruhande u Rwanda rwabashakaga.

    Ati “Ntitwashoboye kubohereza kuko twasinye amasezerano ya Loni agendanye n’impunzi. N’ubu turacyazitiwe. Twagombaga gushaka ubundi buryo bwo gukemura ikibazo.”

    “Nta nubwo ari bariya babiri gusa, hari n’abandi. Twari dufite ubushobozi bwo gukemura ikibazo ndetse ndatekereza ko byari mu murongo mwiza kugeza ubwo twumvaga urupfu rwa Karegeya hanyuma hakaza ibibazo mu mubano tukirukana Abadipolimate babiri b’u Rwanda n’Umurundi hanyuma u Rwanda mu gusubiza rukirukana batandatu ba Afurika y’Epfo.”

    The post “Kayumba afashwe akoherezwa mu Rwanda, byaba ari byiza ariko si cyo cy’ingenzi”perezida Kagame appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/kayumba-afashwe-akoherezwa-mu-rwanda-byaba-ari-byiza-ariko-si-cyo-cyingenziperezida-kagame/