Author: webrwanda

  • Amerika igiye guha u Rwanda imashini 100 zongerera umwuka abarwayi ba Coronavirus #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko Leta Zunze ubumwe za Amerika zigiye guha u Rwanda Imashini zigera ku 100 zitanga umwuka ku barwayi ba Coronavirus.
  • Abakinnyi bo muri NBA y’Abagore banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b’ikipe ya Seattle Storm n’iya New York Liberty banze kuririmba indirimbo yubahiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahitamo kuva mu kibuga mu rwego rwo gusabira ubutabera umwiraburakazi Breonna Taylor.
  • François Bozizé wahoze ayobora Centrafrique agiye kwiyamamariza kuba Perezida #rwanda #RwOT

    François Bozizé wahiritswe ku butegetsi muri Centrafrique yatangaje ko agiye kongera kwiyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.
  • Umunyamakuru Friday James wakoreye televiziyo Rwanda yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Friday James, umunyamakuru usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoze ubukwe na Karemera Sandrine biyemeza kubana akaramata.

    Ni ubukwe bwabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanya 2020, bubera muri Amerika aho batuye.

    Ni ubukwe bwabereye ku nkombe z’ikiyaga bukaba bwitaburiwe n’abantu banyuranye, inshutu n’umuryango w’abageni.

    Umuhango wabereye ku nkengero z’ikiyaga

    Friaday James abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aherutsa gutangaza ati“inzozi zibaye impamo! Ndishimye kandi mbuze amagambo yo kuba njye na Sandrine isezerano ryo ry’urukundo no kuzabana ribaye impamo. twahawe umugisha n’Imana n’ababyeyi bacu. Turishimira urukundo rwacu turishyira ku y’indi ntera tugiye kuba umugore n’umugabo.”

    Fridaye James akaba yasezeranye kubana akaramata na Sandrine nyuma y’uko muri Nzeri 2019 yari yateye ivi amusaba kuzamubera umugore.

    Bahamije isezerano ryabo imbere y’Imana

    Icyo gihe Friday James yashimiye Sandrine kuba yaramubereye inshuti nziza, umujyanama ndetse n’umwunganizi utaramutengushye.

    Mu magambo yuje amarangamutima, Friday James yagaragaje ko yishimiye kuba azabana n’umugore bahuje itariki y’amavuko.

    Yagize ati“ni byiza kuba ngeze ku ntera yo kuba nashyingiranwa na Sandrine. Rwari urugendo nyarwo kandi rushimishije, nshimishijwe n’ibyo Imana idufitiye mu minsi iri mbere, sinatekerezaga ko kuba duhuye dusangiye itariki y’amavuko (15 Gashyantare) byatuma tubana ubuzima bwacu bwose.”

    Muri Nzeri 2019 yari yamwambitse

    Friday James yamenyekanye cyane kuri TVR mu biganiro binyuranye ndetse n’amakuru, yanamoreye kandi TV10.

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-friday-james-wakoreye-televiziyo-rwanda-yakoze-ubukwe

  • Ishusho y’imikoreshereze ya miliyari 95 Frw yashyizwe mu Kigega Nzahurabukungu cyahaye umwihariko amahoteli #rwanda #RwOT

    Tariki ya 8 Kamena 2020, Leta y’u Rwanda yatangije Ikigega Nzahurabukungu cyiswe ‘Economic Recovery Fund’ kigamije gufasha ibikorwa by’ishoramari kwigobotora ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.
  • Patient Bizimana yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wa Gospel utaramye muri Iwacu Muzika Festival #rwanda #RwOT

    Patient Bizimana ni umuhanzi usanzwe ukunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yabaye uwa mbere mu bakora uyu muziki watumiwe mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival biri gutambuka kuri Televiziyo Rwanda buri wa Gatandatu w’icyumweru.
  • Patient Bizimana yabaye umuhanzi wa mbere wa Gospel uririmbye mu iserukiramuco ribera kuri RTV #rwanda #RwOT

    Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya kabiri ryatangijwe umwaka ushize aho ryagejejwe mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali. Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri iki gihe, byabaye ngombwa ko abaritegura bahindura umuvuno rikaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Kuri iyi nshuro rero Patient Bizimana niwe wari utahiwe kuririmba muri iri serukiramuco. ni umuramyi wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nka ‘Iyo neza’,‘Amagambo yanjye’,‘Menye neza’, ‘Ikimenyetso’, ‘Ubwo buntu, ‘Ndaje’ n’izindi nyinshi.

    Uyu muhanzi, umuziki yawutangiye akiri muto, akiyumvamo impano yatangiye kwihatira kwiga gucuranga piano mu rusengero hanyuma bigeze mu 2007 asohora indirimbo ye bwite yitwa ‘Andyohera’ ari nabwo benshi batangiye kumubwira ko afite ijwi ryiza.

    Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2020 ni bwo umuhanzi Patient Bizimana yasusurukije abari mu ngo mu gitaramo gikomeye cyatumye aba umuramyi wa mbere uririmbye muri ibi bitaramo.

    Patient Bizimana yari agaragiwe na bamwe mu bahanzi b’abahanga barimo Nelson Mucyo, Uwase Jolie, Ikirezi Claire na Yves Mahoro Rwisumbura. Umuhanzi Christian Irimbere yaje gusanga Patient Bizimana kuri stage mu minota ya nyuma baririmbana indirimbo zisoza.

    Patient yahembuye imitima ya benshi

    N’ubwo iki gitaramo ‘Iwacu muzika Festival’ cyatambutse kuri Televiziyo y’ u Rwanda muri iri joro nticyari ‘Live’ bitewe n’uko uririmba afatwa amajwi n’amashusho mbere y’uko umunsi ugera hanyuma bigatunganywa.

    Bizimana yahereye ku ndirimbo “Ikimenyetso” aherutse gukorera amashusho, “Menye neza”, “Ubwo buntu”, “Ijambo rya nyuma” n’izindi ze zakunzwe mu buryo bukomeye.

    Uyu muhanzi yashimye Imana ikomeje kurinda abaturarwanda muri ibi bihe bya Covid-19. Yakanguriye abantu bose kandi gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho agamije gukumira iki cyorezo.

    Iyi ni video y’igitaramo cyose

    Daniel@Agakiza

    Source:Inyarwanda

    source https://agakiza.org/Patient-Bizimana-yabaye-umuhanzi-wa-mbere-wa-Gospel-uririmbye-mu-iserukiramuco.html

  • Amerika y’Epfo: Abanduye Coronavirus bamaze kurenga miliyoni 4 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, Burezili na Arijantine byabonye abantu bashya benshi banduye coronavirus. Brezili imaze kugira abantu 67.860 banduye virusi, n’abapfuye 1.284 umunsi umwe gusa. Ibyo byatumye umubare w’abantu banduye ugera kuri 2.227.514, mu gihe impfu zazamutse zigera ku 82.771.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9ad917e3c11c8f6f3fb0d03df1ca991411b91147f44bc9ccc9fd44fb49b22d6e66a74fe135c8148db13d7532dbc97ac19230a8a967f0b6a11ec67a0aaf56e50b10d75618b6bbb3498566ab78

  • Rayon Sports irahakana miliyoni 50 za recruitment bivugwa ko ifitiye abakinnyi yaguze umwaka ushize #rwanda #RwOT

    Ubuyobiozi bw’ikipe ya Rayon Sports burahakana amakuru y’uko ibereyemo umwenda wa miliyoni 50 za recruitment abakinnyi yaguze umwaka ushize w’imikino.

    Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga hazenguruka urutonde rwa bamwe mu bakinnyi iyi kipe yaguze umwaka ushize wa 2019 ndetse n’umwenda wa recruitment babereyemo buri mukinnyi, ni amafaranga agera kuri miliyoni 50.

    Mu kiganiro kuri Radio10 ku munsi w’ejo, perezida wa Rayon Sports yahakanye aya makuru aho yavuze ko recruitment babaereyemo abakinnyi zitarenze miliyoni 15.

    Yagize ati“miliyoni 50 za recruitment? Ntabwo ari ibyo rwose, abakinnyi Rayon Sports ifitiye recruitment z’umwaka ushize ntabwo arenze miliyoni 15 niba ari menshi.”

    Akomeza avuga ko bamwe mu bakinnyi bari kuri urwo rutonde nta mwenda abafitiye, kuko abakinnyi bafitiye umwenda batarenze 3 cyangwa 4.

    Yagize ati“oya abo bakinnyi siko bose tubafitiye amafaranga, abakinnyi dufitiye iryo deni ntibarenze 3 cyangwa 4, niko kuri, harimo nka Maxime na Kayumba Soter.”

    Sadate yakomeje avuga ko bamwe mu bakinnyi bari kuri urwo rutonde badafitiye umwenda barimo Nizeyimana Mirarfa, Nshimiyimanana Amran n’abandi. Kayumba Soter, Rayon Sports yemera ko imufitiye ideni Maxime na we yemera ko bamufitiye amafaranga
    http://dlvr.it/RcLjF8

  • Idle Market Built By President Kagame To Be Turned Into School #rwanda #RwOT

    During the liberation war (1990-1994) the Rwanda Patriotic Army rebels enjoyed much support from Rubaya where they had established a base very close to the Ugandan boarder.

    Five years ago a market was built by President Paul Kagame in honour of the support rendered to Rwanda Patriotic Army by residents of Rubaya sector in Gicumbi district.

    However, this market has been idle and no business activity has ever taken place there.

    According to reports, there is a plan to turn this market into a vocational training school.

    Nteziryayo Anastase the vice mayor in charge of economic development says the district was considering utilizing this market as a maize flour depot and “there is another plan of turning the market into a technical vocational training school.”

    Dunia Theoneste representing the Private sector in Rubaya sector says the market has not been attractive to traders because, people always walked across the border into Uganda to buy commodities at very low prices compared to Rubaya.

    “By the time the market was constructed, borders were open making it easy for access to markets across in Uganda,” Dunia said adding that’s the reason the market lacks activity.

    Other critics argue that the market was placed far away from an active trading centre- this makes it difficult for traders to trek to the facility.

    Since the residents of Rubaya were not used to the tax man, it is believed that the first time some traders used this market, they were taxed to their surprise.

    source: Umuseke
    http://dlvr.it/RcLjGP