Author: webrwanda

  • Nitwa Odeth umusore twakundanaga yanshiye inyuma ndamufata none ndashaka umukunzi. #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe nta muhungu ukigira umukunzi umwe abahungu benshi usanga bafite abakobwa benshi babeshya. Hari umuhungu usanga ntamukunzi w’ukuri afite ahubwo afite abakobwa barenga 5 bose abeshya ko akunda. Iyo ukunda umuntu by’ukuri ntushobora kumenya ko aguca inyuma, ndetse baranabikubwira ukabihakana ukumva ko bakubeshya. Nakunze umusore n’umutima wanjye wose, abahungu b’inshuti ze bakamunshimira bakambwira ko nahisemo neza, ariko abakobwa b’inshuti zanjye bo bakambwirako uwo muhungu anca inyuma ariko simbyemere.

    Igihe kimwe nagiye kumusura nsanga iwe hari imyenda y’umukobwa mubaza icyo iyo myenda ikora ahongaho ambwira ko hari umuturanyi wasize yanitse imyenda, maze imvura igiye kugwa ahitamo kuyimwanurira. Numvise ntakibazo kirimo ahubwo numva ko cheri wanjye ari umuntu mwiza wita no kunyungu z’abaturanyi. Hashize iminsi rero nagiye kumusura maze mu gutaha nibagirirwayo charger ya phone yanjye, bituma mugitondo nzindukira yo kugira ngo nyifate mbone kujya mu bindi ubwo rero mpita nsanga hari umukobwa waharaye ndetse mbona naya myenda nahasanze ari iye. Nahise nibwiriza icyo gukora. Ubu rero ndashaka umuhungu twakundana, nubwo abahungu benshi bangiritse ariko nziko nabavugisha ukuri bagihari. Nitwa Kayitesi Odeth ndashaka umusore utazantendeka tuzakundana tugatandukanwa n’urupfu. Ndahari nawe abaye ahari yanyansikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/nitwa-odeth-umusore-twakundanaga-yanshiye-inyuma-ndamufata-none-ndashaka-umukunzi/

  • Umugabo wanjye yitabye Imana none ndashaka umuhungu twakundana tukabyarana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Shangazi Drocelle mfite imyaka 32 nashatse umugabo mfite imyaka 23 yambereye umwana mwiza tubana neza imyaka igera ku itandatu. Muri iyo myaka yose ntamwana twabyaye, tukibana twari dukundanye cyane, ariko abonnye tutabyaye atangira guhinduka gake gake, umugabo wanjye yakomeje gutegereza biba iby’ubusa agezaho afata icyemezo cyo kunta akajya kwishakia undi mugore kugira ngo abone akana. Ibyo ntibyaje kumuhira kuko yaryamanye n’abagore barenga 10 bose habura n’umwe yatera inda. Nyuma yaje kujya kwisuzumisha kwa muganga bamubwira ko ari we ufite ikibazo, nyuma yo kumva ibyo nibwo yagarutse kunsaba imbabazi, imbabazi narizimuhaye tubana undi mwaka umwe ariko aza gukora impanuka ahita yitaba Imana ubu hashize imyaka 4 ibyo bibaye. Ninayo mpamvu ndi gushaka umusore twakundana tukibanira ndetse tukanabyarana kuko njye narisuzumishije nsanga ndi muzima nkaba niteguye kubyara. Uwaba yumva twahuza yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/umugabo-wanjye-yitabye-imana-none-ndashaka-umuhungu-twakundana-tukabyarana/

  • Tukiri abakene umugabo wanjye twarakundanaga ariko ubukire bwaraje butuma tuba abanzi. #rwanda #RwOT

    Nitwa Uwamurera Goreth mfite imyaka 30 ntuye i Kanombe. Umugabo wanjye twashakanye tukiri bato we yari umunyeshuri muri kaminuza njye nari ndangije amashuri yisumbuye. Mu by’ukuri twabanye twembi bidutunguye kuko twarakundanaga cyane gusa tuza gukubagana antera inda, anteye inda abona ntakundi bizagenda ahitamo kungira umugore kugira ngo dufatanye kurera umwana. Muri icyo gihe ubuzima bwari bworoshye, urebye ntabibazo byinshi twari dufite, ntitwari abakire twari mu buzima buciriritse ariko umugabo wanjye yajyaga abona ibiraka bigatuma tutabura icyo kurya. Nyuma amaze kurangiza kwiga yaje kubona akazi keza agakora imyaka ibiri muri iyo myaka yose twari tubayeho neza gusa nyuma kukazi baje kumwirukana nibwo ubuzima bwatangiye gukomera kuko yabuze akandi kazi ndetse nabya biraka yajyaga abona birahagarara kandi n’abana twari tumaze kugira babiri. Ubuzma bwabaye bubi cyane turakena hahandi no kubona icyo kurya byari ikibazo. N’ubwo ubuzima bwari bubi ariko umugabo wanjye twari twikundaniye bimwe birenze. Hari nk’igihe inzara yabaga yatwiciye mu nzu, abana tukabohereza mu baturanyi kugira ngo baryeyo twe tugasigara twiganirira duseka twishimye kuburyo utari kubikeka ko inzara yenda kuduheza umwuka. N’ubwo ibibazo byari byinshi cyane ariko urukundo twari twifitiye rwatumye ibyo bibazo byose tubinyuramo. Igihe cyaje kugera umuntu ampa udufaranga duke ntukoramo igishoro ntangira gucuruza amavuta y’abagore, natangiye ari ubucuruzi buciriritse cyane ariko mu gihe gito naje kuzamuka ngira iduka rinini. Ibyo byatumye ntangira kugira ubushobozi, amafaranga araboneka, mbasha kugura ikibanaza dutangira no kucyubaka. Ubushobozi bwakomeje kwiyongera ubucuruzi bwanjye bukomeza kuzamuka nshinga uruganda ruciriritse rukora imigati ndetse nyuma y’aho nshinga na supermarket nshaka abakozi bazajya bancururiza iyo migati ndetse n’ibindi. Ibikorwa byanjye byakomeje kwaguka cyane amafaranga araboneka umugabo wanjye mugurira imodoka kuko we yari atarabona akazi. Natangiye kumusaba ko yaza tugafatanya mu bucuruzi bwanjye ariko we ntibyigeze bimushishikaza ahubwo wasangaga ahugiye mu gusesagura umutungo w’urugo, asengerera abagabo b’inshuti ze ndetse nawe atangira kwishora m’ubusinzi n’ubusambanyi. Kubona naramurushaga amafaranga ntibyigeze bimushimisha ahubwo yahoraga avuga ngo murutisha akazi kanjye, ngo aranshaka akambura, n’ibindi byinshi. Kuva ubwo yatangiye kwitwara uko yishakiye kugeza ubwo yatangiye kujya ansanga kukazi yasinze akantukira imberre y’abakozi. Ibyo byose narabyihanganiye kuko numvaga abiterwa n’ipfunwe ry’uko we atinjiza, ariko njye kuba atinjiza ntacyo byari bintwaye kuko amafaranga twari tuyafite ahagije. Umubano wanjye nawe wakomeje kugenda uba mubi kurushaho, kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo kwishyura abantu ngo bashake ukuntu bampombya, business zanjye zihagarare. Abo bantu banteje ibibazo bikomeye cyane banteranya n’abakozi banjye, abakozi batangira kujya banyiba, ndetse bakangiza n’imashini ndetse n’ibindi bikoresho. Haje kuvamo umukozi umwe ambwira ko hari umuntu wabishyuye kugira ngo bampombye rero nza kumenya ko umugabo wanjye ariwe ubyihishe inyuma. Twahise twangana ndetse tuba abanzi kuburyo ubu ahantu ndi ntashobora kuhagera, ariko abana be aracyabakunda njya mbaha uruhushya bakajya kumusura. Ubu rero ibye nabisize inyuma niyo mpamvu nshaka umuntu twakwikundanira tukibanira. Nanjye ndi kuri uru rubuga uwabishaka yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/tukiri-abakene-umugabo-wanjye-twarakundanaga-ariko-ubukire-bwaraje-butuma-tuba-abanzi/

  • Peace-loving Trump super-supporter Bernell Trammell shot dead hours after giving pro-Trump interview #RwOT

    black trump supporter bernell trammell killed milwaukee
    Black Trump supporter Bernell Trammell was gunned down in Milwaukee shortly after an alleged dispute over his Trump signs. 
    “Trammell, 60, was gunned down on July 23 near the very spot where he gave a video interview a few hours before explaining why he supported Trump,” according to the Daily Callout. “The motive is not clear, including whether the slaying was tied into Trammell’s political beliefs or Trump support.”
    Trammell was a Rastafarian street preacher who advocated for President Trump’s reelection both in front of Milwaukee’s City Hall and in his black-majority neighborhood.
    Police say Trammell was shot to death at around 12:30 p.m. in front of his business, Expression Publications. Trammell’s storefront is plastered with “Trump 2020” signs.
    Reggie Moore, the director of the Milwaukee Office of Violence Prevention, told the Milwaukee Journal-Sentinel that he had “intervened in a dispute between Trammell and a young man” that was “related to a Trump sign that Trammell was carrying.”
    black trump supporter bernell tremmell store
    Bernell Trammell’s storefront was plastered with “Trump 2020” signs. (Fox 6/screenshot)

    Trammell was well-known in his neighborhood for his pro-Trump advocacy and his religious preaching.
    Neighbors fondly remembered Bernell as a friendly, peace-loving man. “The guy was just full of love,” local resident Dick Nelson told Fox 6.
    Source : Youtube
  • Rusizi: Ntibumva uburyo umusaza ukekwaho gusambanya umwuzukuru we yarekuwe #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter baratabariza umwana w’imyaka 8 wo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi, bikekwa ko yasambanyijwe na sekuru we, bagasaba Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB kubafasha kuko nyuma yo gutabwa muri yombi bongeye kumubona.
  • Abantu 10 bafatiwe mu kiyaga cya Kivu baroba binyuranyije n’amategeko #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryakoze igikorwa cyo kurwanya ba rushimusi b’amafi ndetse n’abandi bakora ibyaha bibera mu mazi. Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Rutsiro.
  • Somalia: Abadepite beguje Minisitiri w’Intebe bamushinja ubushobozi buke #rwanda #RwOT

    Inteko Ishinga Amategeko ya Somaliaa yatakarije icyizere Minisitiri w’Intebe, Hassan Khaire, imushinja ubushobozi buke harimo; kunanirwa gushyiraho urwego rw’umutekano rukomeye, no gutegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha.
  • Polisi y’u Bufaransa yongeye guta muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare mu nkongi yibasiye cathédrale y’i Nantes #rwanda #RwOT

    Polisi yo mu Bufaransa yongeye guta muri yombi umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare mu nkongi yatwitse cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul y’i Nantes mu Bufaransa.
  • Gentil Misigaro, ababyeyi be, Rhoda, Miss Dusa, n’abandi bo mu muryango wa Dr Mutabazi bakoranye indirimbo yanditswe mu 1986 #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yanditswe n’ababyeyi ba Gentil Misigaro kera mu 1986 mbere y’uko bibaruka abana babo. Kuri uyu wa 6 tariki 25 Nyakanga 2020 ni bwo iyi ndirimbo yageze hanze.

    Ni indirimbo bise ‘Uwaneshereje’ yahuriwemo n’abo mu muryango wa Dr Bishop Mutabazi Shadrack. ‘Mutabazi Legacy Family’. Iyi ndirimbo yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo agaragaramo abantu 10 bo mu muryango umwe wa Dr Bishop Mutabazi, Se wa Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo ‘Biratungana’, ‘Buri munsi’, n’izindi zitandukanye. ‘Uwaneshereje’ ni yo ndirimbo ya mbere Rhoda Misigaro (umugore wa Gentil Misigaro) agaragayemo.

    Gentil Misigaro Mutabazi uzwi cyane nka Gentil Misigaro,uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel yabwiye INYARWANDA ko yishimye cyane kuba abashije kuririmbana n’ababyeyi be bamutoje bakanamukundisha umurimo w’uburirimbyi. Ati “Biranshimishije cyane kuba nshoboye kuririmbana n’ababyeyi banjye. Ni bo bantoje banankundisha umurimo w’uburirimbyi”.

    Yavuze ko yakuranye inzozi zo kubona ibikorwa byo gukorera Imana, yatojwe n’ababyeyi be bigera ku Isi yose. Yagize ati “Zari inzozi zanjye kubona ibikorwa byo gukorera Imana batangije kuva kera bakanabitoza umuryango wabo bigera ku bantu benshi mu migabane yose. Niyo mpamvu rero nabasabye ko batwemerera tuga producinga zimwe mu ndirimbo banditse imyaka irenga makumyabiri (20) ishize”.

    Hasohotse indirimbo yanditswe na Se wa Gentil Misigaro

    Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo ‘Uwaneshereje’ yakozwe na Gentil Misigaro, amashusho yayo (Video) akorwa n’umusore wiga muri ‘Vancouver film school’ witwa Michael Oyaro ukomoka mu gihugu cya Kenya. Gentil Misigaro wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, yagize ati “Twayikoreye mu rugo hari ku cyumweru mu gitondo mbere y’uko dutangira amateraniro. Rero ndizera ko iyi ari intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi tuzakorana nk’umuryango”.

    Abantu 10 bo mu muryango wa Dr Mutabazi biganjemo abanyempano ni bo bagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Uwaneshereje’. Amazina y’abari muri iyi Video n’uko barutanwa mu myaka, ni Dr.Bishop Mutabazi Shadrack (Se wa Gentil Mis), Miriam Mutabazi (Nyina wa Gentil Mis), Mukiza Alex Misigaro (Uncle wa Gentil Mis) n’umufasha we Naomi, Gentil Misigaro Mutabazi n’umufasha we Rhoda Misigaro, Mandela Mutabazi, Console Mutabazi, Dusabe Gentille Mutabazi (Miss Dusa) na David Mutabazi.

    Dr Bishop Mutabazi n’umufasha we ni bo banditse iyi ndirimbo mbere y’uko babyara abana bafite ubu

    Dr Mutabazi Shadrack na Miriam Mutabazi bafitanye abana 6, abahungu 4 n’abakobwa 2. Muri iyi ndirimbo bakoze nk’umuryango haraburamo umwana wabo umwe Reagan Mutabazi utari uhari ubwo bafataga amashusho, gusa asanzwe ari umunyamuziki aho acuranga Guitar Bass.

    Muri iyi ndirimbo humvikanamo aya magambo: “Intambara Samson yarayirwanye urugamba ruramutsinda. Ku kw’igihe nawe yamennye ibanga ry’Imana abanzi be bamunogoramo amaso. Mana yanjye, sinzabe nka Samson nanjye ntazamena ibanga ryawe abanzi bakanogora amaso y’umwuka nkananirwa, gukora umurimo wawe”.

    “Intambara Abraham yarayirwanye, urugamba ruramutsinda, ku kw’igihe yageze imbere y’abimeleki, aravuga ati Sarah nimushiki wanjye. Mana yanjye undinde umwuka w’ubwoba kugira ngo ntihakana ijambo ryawe, abanzi banjye bakambonaho urwitwazo nkananirwa gukora umurimo wawe. Uwaneshereje Samson njye ndamuzuzi, Uwaneshereje Aburahamu njye ndamuzuzi, Uwaneshereje Dawidi njyewe ndamuzuzi, Ni Uwiteka nyiringabo Jehovah.”

    Ni indirimbo irimo ubutumwa bushishikariza abantu kunyurwa n’ibyo Imana yabahaye kandi bakinga Imana ikabaneshereza mu byo bacamo byose.

    ‘Uwaneshereje’ ibaye indirimbo ya 2 Miss Dusa mushiki wa Gentil Mis agaragayemo mu gihe ari kwitegura gusohora nawe ize bwite.

    Iyi niyo Video y’indirimbo Uwanesheje

    Daniei@Agakiza

    Source:Inyarwanda

    source https://agakiza.org/Gentil-Misigaro-ababyeyi-be-Rhoda-Miss-Dusa-n-abandi-bo-mu-muryango-wa-Dr.html

  • Karongi:Umusozi waridutse nta mvura yaguye ufunga umuhanda, wangiza imyaka #rwanda #RwOT

    Umusozi wo mu karere ka Karongi waridutse nta mvura yaguye ufunga umuhanda ndetse wangiza bimwe mu bikorwa by’abaturage birimo imyaka, imiryango ibiri irimurwa.