Muneza Christopher, wamenyekanye mu muziki nka Christopher wamamaye mu ndirimbo nka; ‘Iri joro’, ‘Ndabyemeye’, ‘Byanze’, yatangiye ubucuruzi bw’ubuyobwa bw’ifu n’ububisi.
Abinyujije ku rukuta rwe Instagram, Christopher yashizeho ifoto y’ubwo bunyobwa acuruza avuga ko nyuma yo kwita ku matwi y’abantu ubu hagezweho ururimi rwabo.
Yagize ati“nari maze igihe nita ku matwi yanyu, ubu noneho ni ururimi rwanyu.”
Ubu bunyobwa acuruza ni ubwo yihingiye mu rwego rwo kubyaza umusaruro isambu y’iwabo mu Mutara, arabutunganya bumwe akabugurisha ari ifu ubundi ari bubisi.
Ni umushinga arimo gukurona na mubyara we. Ubu bunyobwa bacuruza bakaba barahisemo kubwita ‘Iwacu’.
Ubunyobwa Christopher acuruza
Christopher atangiye uyu mushinga nyuma y’uko mu minsi ishize umuhanzi King James wari usanzwe ufite Supermarket yatangiye uruganda rukora Kawunga.
Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Nshimiyimana Amran avuga ko niba perezida wa Rayon Sports yaratangaje ko nta mwenda wa recruitment bamufitiye yaba yarabeshye cyane.
Ku munsi w’ejo mu kiganiro cy’imikino kuri Radio10, perezida wa Rayon Sports, yavuze ko Amran Nshimiyimana ari umwe mu bakinnyi iyi kipe idafitiye umwenda wa recruitment.
Mu magambo ye yagize ati“abakinnyi dufitiye umwenda harimo Kayumba Soter, Maxime. Nshimiyimana Amran sintekereza ko hari icyo tumugomba, simbitegereza rwose.”
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Amran Nshimiyimana yavuze ko niba koko perezida w’iyi kipe yabitangaje yabenshye kuko yagiye amwandikira amwishyuza amafaranga arimo na recruitment ntagire icyo amusubiza.
Yagize ati“niko yavuze? Yaba yarabeshye cyane, niba ariko yavuze yaba yarabeshye kuko urebye na message mwandikira ntansubize harimo no kumubaza ku kibazo cya recruitment, buriya nzamubaza neza ukuntu yayimpaye.”
Rayon Sports muri iyi minsi benshi mu bakinnyi yaguze umwaka ushize wa 2019, bagiye bumvikana bayishyuza amafaranga baguzwe batabonye yose.
Amran Nshimiyimana akaba ari umwe muri abo bakinnyi binjiye muri Rayon Sports umwaka ushize aho yari avuye muri APR FC aho yasinye imyaka 2 ubu akaba amazemo umwe asigaje undi.
Amran avuga ko Rayon Sports imufitiye recruitment atabonye
Rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere yananiwe gukuraho agahigo yishyiriyeho ko kurenza ibitego 23 yatsinze umwaka ushize, ibitego bitaratsindwa n’undi mwataka muri shampiyona ya Tanzania imyaka 10 ishize.
Ku munsi w’ejo ni bwo shampiyona ya Tanzania yasozwaga, Simba SC ya Meddie Kagere yanegukanye igikombe cya shampiyona, yakinaga na Polisi Tanzania iyitsinda ibitego 2-1, ibitego byose bya Simba SC byatsinzwe na kapiteni w’iyi kipe, John Raphael Bocco.
Meddie wabanje ku ntebe y’abasimbura, ntiyagize amahirwe yo gutsinda ibitego ngo abe yakuraho agahigo yishyiriyeho nk’uko yari yabyiyemeje, asoje afite ibitego 21 ayoboye abandi, ni mu gihe umwaka ushize yari yatsinze 23 yifuzaga kurenza.
Uyu rutahizamu akaba yari yatangiye shampiyona afite intego yo kuba yakuraho aka gahigo dore ko n’ubundi ari we ugafite wenyine muri iyi shampiyona ko kugeza ibitego 23 mu mwaka umwe mu myaka 10 ishize.
Icyo gihe yagize ati“nishimira gutsinda, nkunda gukora ibyo ku mpamvu z’ikipe yanjye. Nimbona umwanya wo gutsinda nzatsinda ibitego kuko mfite intego yo kwibona natsinze ibitego biri hejuru y’ibyo natsinze umwaka ushize.”
Meddie Kagere umwaka ushize w’imikino wa 2018-2019, wari umwaka we wa mbere mu ikipe ya Simba SC, ni umwaka wari uhagije kugira ngo uyu mukinnyi akureho uduhigo tw’abandi ba rutahizamu bashyizeho mu mwaka 10 yari itambutse, aho ari we wahise uba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania muri iyo myaka itambutse.
Abandi bakinnyi batsinze ibitego byinshi ni Amiss Tambwe wakiniraga Young Africans watsinze 21 umwaka w’imikino wa 2015/2016 na Emmanuel Okwi, umugande wakiniraga Simba SC yatsinze ibitego 20 mu mwaka w’imikino wa 2017/2018.
Umwaka warashize Urukiko rw’Umurimo rwemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura Ndayishimiye Eric[Bakame] miliyoni 7 kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko, gusa ntacyakozwe uyu munyezamu akaba avuga ko imyanzuro y’urukiko igomba kubahirizwa kuko igihe bahaye iyi kipe cyo kumwegera cyarangiye kandi bakaba batarabikoze.
Bakame yareze Rayon Sports kumwirukana binyuranyije n’amategeko. Nyuma yo gutsindwa mu Rukiko rw’Umurimo iyi kipe yajuririye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge na rwo rwemeza ko ikirego cya Bakame gifite ishingiro bityo bagomba kubahiriza imyanzuro y’Urukiko rw’Umurimo.
Icyo gihe Rayon Sports yabwiye ISIMBI ko itarabona imyanzuro y’urukiko ko nta n’icyo batangaza.
Aganira na ISIMBI, Bakame yavuze ko aho ibintu bigeze ubu ari ugukurikiza imyanzuro y’urukiko.
Yagize ati “navuga ko ikibazo cyanjye na Rayon Sports kitararangira ariko kigeze hejuru ya 90%, simba nshaka kubyinjiramo kuko mfite umunyamategeko urimo kubikurikirana. Oya nta muyobozi twigeze tuvugana.”
“In solidarity with government and the people of United Republic of Tanzania during this time of grief following the demise of His Excellency Benjamin William Mkapa, the third President of the United Republic of Tanzania.”
Former President Benjamin Mkapa died on July 23rd in Dar Es Salam – Tanzania.
The statement reads the mourning period will start from Monday 27th July to Wednesday 29th July.
“We remain in solidarity with the people and the government of the United Republic of Tanzania as well as with the family of the late President Mkapa,”
Rwanda FPU-1 deployed in the Bangui under the command of ACP Safari Uwimana, in December last year developed the project worth US$50,000 to address the shortage of clean water in the capital.
The project will see the construction of three boreholes in one of the most affected areas of Ngongonon Two, Ngongonon Four and Galabadja Four, all in the 8th Arrondissement.
Early this month, MINUSCA leadership weighed in to fund the project, which is expected to be completed within three weeks.
The official ground breaking ceremony for the construction of the boreholes was held on July 14, and presided over by government and MINUSCA officials.
According to ACP Safari, the initiative is in line with their mandate of “protection of civilians.”
“MINUSCA mission mandate is to ensure protection of civilians, but we are also in a period when the world is faced with the pandemic of Coronavirus; so, access to clean water is a quick impact project to saves lives,” ACP Safari said.
Rwandan Police peacekeepers have operated in the capital Bangui since 2014, when the first contingent was deployed under MINUSCA.
“Rwanda FPU-1 has lived with the communities in Bangui and particularly in 8th Arrondissement, since 2014 and has developed good neighborhood relations.
The clean water initiative was also developed in that line for the health of the local population,” said ACP Safari.
Over the years, Rwandan Police peacekeepers in CAR have conducted human security activities including supplying clean water and Umuganda to clean streets and neighborhoods.
Rwanda maintains three Police contingents in CAR; two FPUs and a Protection Support Unit (PSU), each composed of 140 peacekeepers.
FPUs are charged with crowd control, conduct patrols, protection of people in Internally Displaced Camps and escort duties, among others.
The PSU is particularly in charge of security for CAR Prime Minister, MINUSCA Special Representative of the UN Secretary General and other high profile government and UN officials as well as other special duties assigned under Joint Task-Force Commander.
Rwandan Police peacekeepers have operated in the capital Bangui since 2014, when the first contingent was deployed under MINUSCA
Rwanda Police peacekeepers and Bangui officials during the official groundbreaking ceremony for the construction of the boreholes.
The official ground breaking ceremony for the construction of the boreholes was held on July 14,
“Kigali:34 & Nyamasheke:16 testing in villages under lockdown), Rusizi:16, contacts of previously confirmed positives,” reads the Ministry’s statement. There have also been identified one case in Kirehe and Rwamagana respectively.
These new records brought the number to a total of confirmed cases 1,821 of which 898 are the active cases; 918 people have so far recovered including 11 on Sunday. Five deaths were recorded since the pandemic outbreak four months ago.
Aba baturage bafashwe barimo 59 basanzwe mu tubari kandi bitemewe, abakoraga ingendo zitemewe nyuma ya saa tatu z’ijoro, abandi ni abafashwe mu mugitondo cyo ku Cyumweru bari muri siporo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu kandi bitemewe.
Umwe muri aba baturage yavuze ko “Navuye mu kazi numva nshonje njya aho bakora Lorex, niyo nagiye kurya mbona abamotari bamaze kuva mu muhanda mpitamo kugenda n’amaguru rero ubwo bamfashe ngiye kugera mu rugo banjyana muri stade.”
Mugenzi we yagize ati “Isomo nkuyemo ni uko ntazongera kurenza amasaha yagenwe nkiri mu muhanda, nzajya ntaha mbere y’igihe.”
Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’inzego zishinzwe ubuzima mu karere ka Rubavu igaragaza ko muri aka karere hari abantu 150 bakekwaho Coronavirus bashyizwe mu kato mu bigo byateganyijwe aho bari gusuzumwa.
Hari kandi abandi bantu bagera kuri 50 banduye Coronavirus bari kuvurirwa mu bigo byabugenewe bya Rugerero na Nyakiriba.
Bamwe mu baturage bo muri aka karere bavuga ko kuba hari bagenzi babo bakomeje kutubahiriza amabwiriza yashyizweho bishobora gutuma aka karere kongera gusubira muri gahunda ya Guma mu rugo.
Umwe yagize ati “Tuziko icyorezo cyageze muri aka karere kandi n’ingaruka ziri kugenda zitugeraho, kandi mu gihe hari bamwe barenga ku mabwiriza ntibayubahirize urumva ko ari ikibazo ku baturage bamwe na bamwe bakomeje gufungirwa ibikorwa byabo.”
Akarere ka Rubavu gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ntabwo ari ubwa mbere kaba gashyiriweho gahunda ya Guma mu rugo mu buryo bw’umwihariko.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias yabwiye RBA ko mu bafashwe hari abasanzwe mu mihanda saa munani z’ijoro batarataha kandi bitemewe.
Ati “Niyo mpamvu dukaza ingamba amasaha 24/24. Nk’aba hari abo twafashe saa munani z’ijoro, ubundi isaha yanyuma yo kuba umuntu agendagenda ni saa tatu z’ijoro ariko biratangaje cyane kubona turi mu mihanda saa saba, saa munani z’ijoro abantu tukabafata bihereye ahantu baganira.”
Nzabonimpa yatangaje ko aba bose bafashwe nyuma yo kwigisha bararekurwa bamaze gutanga amande kandi bagashyirwa mu kato mu ngo zabo.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 26 Nyakanga 2020, igaragaza ko mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 242, 129 byagaragayemo abarwayi 1,821.
Abantu 918 bamaze gukira neza iki cyorezo ndetse batashye iwabo mu ngo, mu gihe abakirwaye ari 898 naho abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni batanu
Mu gihe hirya no hino mu gihugu bari mu kurwana n’iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri, hamwe mu hagomba kubakwa bashyira mu majwi Minisiteri y’uburezi kuba nyirabayazana w’itinzwa ry’ibikoresho byo kubaka ibi byumba. Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine avuga ko iki kibazo koko cyabaye, ariko ko mu byumweru bitarenga bibiri kiraba gikemutse, ndetse ngo ukwezi kwa Munani ibyumba byose bikaba bibonetse.
Ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2020 yasuraga aho ibikorwa byo kubaka amashuri bigeze mu Kerere ka kamonyi, yagejejweho ikibazo cy’itinzwa ry’ibikoresho bituruka ku rwego rwa Munisiteri ayoboye, yemera ko ikibazo koko cyabaye ariko avuga ko bitarenze ibyumweru bibiri iki kibazo kiraba gikemutse.
Hari aho ibyumba by’amashuri bikiri mu ntango, ariko kandi hari n’aho batarasiza ahazubakwa.
Mu gukemuka kw’iki kibazo, Minisitiri Uwamariya avuga ati“ Biradusaba gushyiramo ingufu zigaragara zijyanye no kuhageza ibikoresho vuba hihutirwa kubera ko na Site zarateguwe ariko kubera ko hari ibikibura biradusaba kongera ingufu kugira ngo ibikoresho bituruka kuri Central Level( ku rwego rwa Munisiteri) bihagere vuba hashoboka”.
Akomeza ati“ Twifuza ko mu byumweru 2 ibikoresho byose bisabwa gutangiza/kuzamura byaba byageze kuma site. Icyo gihe mu byumweru 2 byahageze mfite icyizere ko ukwezi kwa Munani kwarangira amashuri yuzuye nkuko tubyifuza”.
Meya Tuyizere asobanura iby’iyubakwa ry’amashuri.
Minisitiri Uwamariya, avuga ko icyatindije ibikoresho ari uko ibyinshi bituruka hanze y’igihugu. Gusa afite icyizere ashingira ku kuba ubu ngo ibyari bikenewe byose byarabonetse ku buryo harimo kunozwa uburyo bwo kubigeza aho bikenewe.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddee avuga ko muri aka karere, ibyumba by’amashuri birimo kubakwa biri mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere kirimo ibyumba byo mu mwaka w’Ingengo y’imari ya 2019-2020, aho avuga ko byari byaratindijwe n’ibikoresho ariko ubu ngo iyubakwa ryabyo rikaba rigeze ku rugero rwa 80%. Ni ibyumba 82 n’ubwiherero 96. Byose ngo ahenshi harabura gusakara n’amasuku ya nyuma, ku buryo hari icyizere ko mu cyumweru kimwe bishobora kuba birangiye.
Abayobozi bari kumwe na Minisitiri Uwamariya(hagati), basura ahubakwa ibyumba by’amashuri mu murenge wa Gacurabwenge ho muri Kamonyi.
Meya Tuyizere, avuga ko ibyumba bibarizwa mu cyiciro cya kabiri byo mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020-2021 aribyo biteje ikibazo kuko ku ngengo y’imari ya Leta hari ibyumba 434 n’ubwiherero 643, mu gihe ku nkunga ya Banki y’Isi hari ibyumba 229 n’ubwiherero 320. Ibi ngo ahenshi ntaho biragera ndetse hari n’aho bataratangira.
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka kamonyi, Tuyizere Thaddee akomeza avuga ko iyubakwa ry’ibi byumba rikiri kure bitewe n’itinda kuboneka ry’ibikoresho by’ibanze bigomba gutangwa na Minisiteri y’Uburezi. Avuga ko ibyagombaga gukorwa ku rwego rw’akarere byakozwe.
Site zigera kuri 68 zigomba kubakwa muri kamonyi ntabwo ziratangira, ku buryo hari n’ahatarasizwa. Gusa ngo mu gihe ibikoresho byaboneka, icyizere cyo kurangiza ibi byumba kirahari kuko ngo ahari ibikoresho nkenerwa kubaka ntabwo biba ikibazo.
Kigali na Nyamasheke zaje ku isonga mu kugira abarwayi benshi ba Covid-19 mu mibare mishya yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2020. Mu bipimo 4,122 byafashwe none, habonetsemo abarwayi 69.
Dore uko imbonerahamwe y’imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza;