Author: webrwanda

  • Narangije amashuri yisumbuye ariko ntakazi ndabona none ndashaka umukunzi. #rwanda #RwOT

    By Akaliza Phionah
    Muraho neza? Nitwa Kamaliza Diane mfite imyaka 27 nkaba nararangije amashuri 6 yisumbuye. Ndi umukobwa mugufi w’imibiri yombi nkaba ndi umushomeri ntakazi ndabona. Nkeneye umuhungu twakundana ufite urukundo rufite intego yiteguye ko dukora ubukwe kandi akaba afite imyaka iri hagati ya 30 na 50. Byaba byiza afite inzu abaye atayifite byibuze akaba afite imodoka ndetse nakazi keza kuburyo azabasha kuntunga. Agomba kuba atari mugufi nkanjye kandi akaba yumva urukundo rumurimo nkuko nanjye mbyiyumvamo. Byagiye bimbaho kuba nakunda umuntu ndetse nkanaryoherwa n’urukundo ariko sindabona urukundo k’urugero ndwifuzaho, niyo mpamvu nshaka umuhungu uzi gukundana bya nyabyo urukundo rwinshi. Uwumva twahuza yanyandikira inbox cyangwa akampamagara kuri 0789485537.
    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
  • Ingurube zo mu Bushinwa zabonetsemo indi virusi y’ibicurane ‘ishobora kuba icyorezo’ #rwanda #RwOT

    By Nsanzimana Ernest

    Abo bashakashatsi bahangayikishijwe nuko ishobora kwigabamo amashami y’izindi virusi kugira ngo ishobore gukwirakwira byoroshye iva ku muntu umwe ijya ku wundi, igateza icyorezo.
    Bavuga ko nubwo kuri ubu iyo virusi idateje ikibazo, yujuje “ibyangombwa byose” byuko ishobora kwanduza abantu ku rwego rwo hejuru, bikaba bicyenewe ko ikurikiranirwa hafi.
    Kandi kubera ko ari ubwoko bushya bw’iyi virusi, abantu bashobora kuba bafite ubwirinzi bw’umubiri bucye cyangwa nta nabwo kuri iyo virusi.
    Ubushakashatsi bwabo bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi cya ‘Proceedings of the National Academy of Sciences’ cyo muri Amerika.
    Abo bahanga muri siyansi bavuga ko ingamba zo kurwanya iyo virusi mu ngurube, ndetse no gukurikirana abakora mu bijyanye n’ingurube, zikwiye guhita zishyirwa mu bikorwa.
    Ibyago byo kuba icyorezo
    Ubwoko bushya bubi bw’ibicurane buri mu ndwara za mbere zishobora kwaduka ku isi abahanga mu buvuzi bari gukurikiranira hafi, no muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya coronavirus.
    Icyorezo cy’ibicurane isi iheruka guhura nacyo – ibicurane by’ingurube byo mu mwaka wa 2009 byatangiriye muri Mexique (Mexico) – ntabwo cyahitanye abantu benshi nkuko byari byitezwe.
    Ahanini byatewe nuko abantu benshi bageze mu zabukuru bari bafite ubwirinzi bw’umubiri burwanya iyo virusi, bishoboka ko ari uko yasaga n’izindi virusi z’ibicurane zabayeho ku isi mu myaka myinshi yabanje.
    Iyo virusi y’ibicurane y’icyo gihe, yahawe izina rya A/H1N1pdm09, kuri ubu ikingirwa mu rukingo rwa buri mwaka rw’ibicurane kugira ngo hizerwe ko koko abantu bayirinzwe.
    Ubu bwoko bushya bwa virusi y’ibicurane by’ingurube bwatahuwe mu Bushinwa busa n’ibyo bicurane by’ingurube byo mu 2009, ariko bufite n’impinduka nshya.
    Hari urukingo ifite ?
    Kugeza ubu, nta byago byinshi yari yateza, ariko Prof Kin-Chow Chang na bagenzi be bamaze igihe bayikoraho ubushakashatsi, bavuga ko ari iyo guhozaho ijisho.
    Iyi virusi nshya, abo bashakashatsi bayise G4 EA H1N1. Bavuga ko ishobora gukurira no kororokera mu turemangingo tw’ubuhumekero bwa muntu.
    Babonye gihamya y’ubwandu bwayo bushya bahereye ku bakozi bo mu mabagiro ndetse n’abakora mu bijyanye n’ingurube mu Bushinwa.
    Inkingo z’ibicurane ziriho kuri ubu bisa nkaho zitarinda iyi virusi nshya, nubwo zishobora guhindurwa ngo ziyirinde bibaye bicyenewe.
    Prof Kin-Chow Chang, ukora kuri Kaminuza ya Nottingham mu Bwongereza, yabwiye BBC ati :
    “Ubu turangajwe na coronavirus kandi reka iturangaze ni mu gihe. Ariko ntabwo tugomba kwirengagiza izindi virusi nshya zishobora guteza ibyago”.
    Nubwo iyi virusi nshya idateje ikibazo cy’aka kanya, agira ati : “Ntidukwiye kuyirengagiza”.
    Prof James Wood, ukuriye ishami ry’ubuvuzi bw’inyamaswa kuri Kaminuza ya Cambridge nayo yo mu Bwongereza, yavuze ko ubu bushakashatsi kuri iyi virusi nshya “buje nk’urwibutso rwiza” rwuko isi ihora iri mu byago byuko hari udukoko dushya twagaragara tugateza indwara.
    Ndetse ngo binibutsa ko amatungo yo mu rugo, agira aho ahurira henshi n’abantu kurusha izindi nyamaswa, ashobora kuba nyirabayazana y’ibyorezo biturutse kuri za virusi.
    BBC
  • Abakinnyi 5 ba mbere ba filime bahembwa menshi mu nganda za Nollywood. #rwanda #RwOT

    Hariho bamwe mu bakinnyi ba filime mu nganda za Nollywood bahembwa menshi kurusha abandi ukurikije ubudahwema n’uburambe mu nganda za sinema zo muri Nijeriya.

    5 Ramsey Nouah.

    Umukinnyi wa Nollywood, Ramsey Nouah atwara miliyoni N1.2 nziza kuri firime. Ibi bituma aba umukinnyi wa gatanu uhembwa menshi muri Nijeriya.

    4 Chidi Mokeme.

    Chidi Mokeme numwe mubakinnyi beza muri Nigeriya. Afata miliyoni 1.3 yo gukina film.

    3 Jim Iyke.

    Umuhungu mubi wa Nollywood atwara miliyoni 1.5 kuri firime.

    2 Desmond Elliot.

    Kugira ngo ushukishe Desmond gukina muri firime yawe, ugomba kuba witeguye gukorora miliyoni 1.7.

    1 Richard Mofe-Damijo.

    RMD numukinnyi wa Nollywood uhembwa menshi kandi izina rye rivuga byinshi kubyerekeye amafaranga yishyuza. Afata miliyoni 2 kuri firime.

    Src:www.ghgossip.com

    source https://www.hillywood.rw/?p=74331

  • Nyamagabe:Yaguwe gitumo amaze guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 20Frw mu bihumbi 100Frw yari yamwemereye. #rwanda #RwOT

    Simubara Sylvain  w’imyaka 44 wo umudugudu wa Kinyovu,akagari ka Kamegeri,mu murenge wa Kamegeri yafatiwe mu cyuho arimo guha umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Tare,  ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.

    Uyu mugabo yafashwe na Polisi  ikorera mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2020.

    Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe, Senior Superintendent of Police (SSP) Gaston Karagire yavuze ko Simubara afite muramu we ufungiye kuri sitasiyo ya Tare ukurikiranweho icyaha cy’ubujura. Simubara yaje kwegera umuyobozi wa sitasiyo  kugira ngo amuhe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 barekure muramu we witwa Ndikuyeze Damien.

    SSP Karagire yagize ati  “ Simubara yabanje kuza umunsi wa mbere ntiyahasanga umuyobozi wa Sitasiyo,  agaruka kuri uyu wa mbere. Amubwira ko azamuha ibihumbi ijana ariko akabanza kumuha amafaranga ibihumbi 20 andi akazayazana bamaze gufungura muramuwe ndetse bagurishije ikimasa bafite.”

    SSP Karagire akomeza avuga ko umuyobozi wa Sitasiyo ya Tare amaze kumva ko Simubara ashaka gutanga ruswa yaramwihoreye amuha ayo mafaranga ibihumbi 20 ariko ahamagara abapolisi bari hanze bahita bafatira mu cyuho Simubara atanga ruswa.

    Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe yongeye gukangurira abaturage gucika ku muco wo gutanga ruswa,ahubwo bakajya bakora ibintu byemewe n’amategeko.

    Ati   “Abaturage duhora tubakangurira kwirinda gushaka inzira z’ubusamo zituma bakora ibyaha nka biriya byo gutanga ruswa. Simubara yagombaga gutegereza umwanzuro w’ubugenzacyaha kuko muramu we yari agikorerwa iperereza, hari n’igihe yari kuzaba umwere.”

    Yibukije abantu ko ruswa nta mwanya ifite mu Rwanda ndetse ari icyaha kitababarirwa(Zero Tolerance). Yagaye bamwe mu baturage bagifite imyumvire yo kumva ko bazajya baha ruswa abapolisi nyamara bakirengagiza ko abapolisi aribo bashinzwe kurwanya ruswa.

    Simubara yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Tare kugira ngo akorerwe idosiye.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    The post Nyamagabe:Yaguwe gitumo amaze guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 20Frw mu bihumbi 100Frw yari yamwemereye. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/nyamagabeyaguwe-gitumo-amaze-guha-umupolisi-ruswa-yibihumbi-20frw-mu-bihumbi-100frw-yari-yamwemereye/

  • Ntwari Evode wifuzwaga n’andi makipe yerekeje muri Police FC #rwanda #RwOT

    Ntwari Evode wakiniraga Mukura VS yerekeje muri Police FC ayisinyira amsezerano y’imyaka 2.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira, yari aherutse kwandikira Mukura VS yari asigaraniye umwaka umwe ayisaba ko basesa amasezerano kubera kutubahiriza amasezerano bagiranye harimo no kuba bamaze amezi 7 nta mushahara.

    Byaje gukurura imanza bigera no muri FERWAFA ariko birangira impande zombi zumvikanye ko ikipe izamwifuza izegera Mukura VS.

    Police FC ikaba yamaze kumvikana na Mukura VS maze bagura umwaka umwe w’amasezerano Ntwari Evode yari asigajemo aho bayishyuye miliyoni 3 akazajya ahembwa ibihumbi 400.

    Nyuma yo kugura aya masezerano Police FC ikaba igomba kwiyumvikanira na Ntwari Evode amafaranga igomba kumwishyura nka recruitement.

    Ntwari evode asinyiye Police FC mu gihe yifyuzwaga n’andi makipe arimo Kiyovu Sports, Gasogi United na Rayon Sports.

    Ntwari Evode(wambaye umuhondo), yamaze kwerekeza muri Mukura VS

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ntwari-evode-wifuzwaga-n-andi-makipe-yerekeje-muri-police-fc

  • Uko Mimi Mirage yabeshye itangazamakuru ko yahaye miss josiane imodoka #rwanda #RwOT

    By Twahirwa Emmy
    Amakuru amaze Iminsi Avugwa ariko bamwe Ntibayemere ndetse na Josiane akaba yarayagize Ibanga Nuko Mimi Mirage yakoresheje Iturufu abeshya ko azagurira Josiane Imodoka nyuma yamusabye ko atagomba gutangaza Umubare wa mafaranga yamuhaye yitaga ayo kugura Imodoka.
    Amakuru dufite kandi yizeye nuko amafaranga yahawe Josiane atarenga amayero 600 amaze kuyamuha Mimi yamusabye ko atangomba kuvuga umubare wayo bitewe nuko Josiane yakorewe icyo twakwita Surprise nawe yagiriye Ibanga Mimi Mirage.
    Kugeza uyu munsi Josiane nta modoka agira ndetse twagiye tubigarukaho cyane ariko benshi ntibabyemere ko ntamodoka uyu Miss yahawe na Mimi wari wayimwemereye,
    Ese Mimi yabikoreye iki ubusanzwe uyu mukobwa yashakanga kwamamara cyane mu Rwanda Dore ko ariyo gahunda yarafite na Mbere y’uko aza mu Rwanda yifuzanga ikintu cyatuma Mimi yamamara akamenyekana ibi nibyo byatumye abeshya Josiane ko azamugurira Imodoka.
    Gusa Josiane nawe yamugiriye Ibanga kugeza ubwo twakomeje gukurikirana aya makuru ubu rero tukaba twamaze kumenya ukuri kwabyo ko ntamodoka Mimi yaguriye Josiane ni kenshi twagiye duhamagara Josiane tumubaza Imodoka yaguriwe akavuga ko amafaranga yayakoreshejemo ibindi ariko Umuturanyi wa Josiane tutavuze amazina yaduhamirije ko Josiane yababwiye ko Mimi yamuhaye Amayero 600 atagura Imodoka.
    NGAYO NGUKO IBYA MIMI NA  MISS JOSIANE.
  • Mu mafoto irebere ubwiza bw’inzu y’umuhanzikazi Knowless na clement #rwanda #RwOT

    By Twahirwa Emmy
    Umuhanzikazi Butera Knowless ubu ubarizwa muri label ya Kina Music iyoborwa n’umutware we, Ishimwe Clement, ni umwe mu bahanzi bakize cyane hano mu Rwanda. Mu minsi ishize, Knowless n’umutware we, Clement, baherutse kuzuza umuturirwa wabo mu Karere Ka Bugesera ari naho basigaye baba kugeza ubu. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto agaragaza ubwiza budasanzwe bw’inzu ya Butera Knowless na Clement.

    Inzu ya Knowless na Clement ni etage igeretse rimwe ndetse ifite na piscine
    Knowless ava kuri piscine azamuka mu gikari.
    Knowless ava kuri piscine azamuka mu gikari
    Inzu ya Knowless na Clement yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Inshuro 100’ ya Knowless
    Clement arimo afata akayaga kuri bingalo y’inzu ye
    Igor Mabano, umwe mu bahanzi bari muri Kina Music ubwo yarari kumwe na bagenzi be mu gihe cya Lockdown biberaga kwa Producer wabo Clement
    Abahanzi bose bagize Kina Music bari kwa producer wabo, Clement, mu gihe cya Lockdown
  • Bafite uburwayi bwo mu mutwe ariko bagereranya nka Romeo na Juliet mu rukundo #rwanda #RwOT

    By Twahirwa Emmy
    facebook sharing button
    twitter sharing button
    whatsapp sharing button
    sharethis sharing button
    Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa amakuru atangaje y’umugabo w’umurwayi wo mu mutwe n’umugore nawe ufite uburwayi bwo mu mutwe, bamaranye imyaka 22 bakaba bamaze kubyarana abana 3.
    Bivugwa ko  ko uyu mugabo witwa Samade afite impamyabumenyi ya Physics yakuye muri kaminuza ya Nigeriya mbere y’uko yiruka mu muhanda. Samade yari umufana wa buri muturage kubera ubushobozi n’ubuhanga. Intambwe ye yo kubyina n’ijwi ryiza ntishobora kwirengagizwa n’abahisi, yararirimbaga akabyina adafite ibikoresho bya muzika nyamara abamwumvaga bakamureba usanga bagira intimba ku mutima.Story Of Mad Couple Married For 22 Years With 3 Children (VIDEO ...
    Ubuzima bwe bw’urukundo  na Cynthia, undi muntu ufite uburwayi bwo mu mutwe bwatangaje benshi. Samade na Cynthia babanaga mu kwiyubaka ubwabo munsi y’ikiraro kizwi cyane ku masangano ya Orile ku myaka imyaka 22 bamaze babana.
    Inshuro nyinshi abaturage bagiye babona aba bombi basa nk’abatongana ariko nta muntu n’umwe uzi uko bakemura ibyo batumvikanaho.Ku bitangaje kandi, Samade na Cynthia ntibavuga ururimi rumwe. Impamvu ni uko Samade yavaga mu gice cyo hagati mu gihe Cynthia yakomokaga mu Burasirazuba bw’igihugu.Mad couple Archives | Face Of Malawi
    Ukuntu bemeye kubana nk’abashakanye bakabyara abana 3 ni ihurizo rigora buri muntu kuryumva, babagaho mu kwiruka mu muhanda ariko bakanyuzamo bagatungwa no gusabiriza, nta bwumvikane buke bafite, babuze abajyanama, ntibigeze bitabira amasomo yo gushyingirwa, nyamara babanye imyaka 22 nta nkomyi.
    Samade na Cynthia ubu bagereranwa na Romeo na Juliet ku isi yabo, nta kosa bagirana, ubumwe bwabo n’uburyo bagaragara basomana cyane mu munyenga w’urukundo, bahoberana, kandi basangira ibihe by’urukundo ni bimwe mu bitangaza abababona.
    Amakuru aturuka muri informationigeria yo aherutse kwemeza ko aba bombi baba barapfuye, aho Samade yapfuye nyuma gato Cythia nawe agapfa.

    Src:faceofmalawi    
  • Ingendo mu Karere ka Rubavu zakomorewe, insengero zikomeza gufungwa #rwanda #RwOT

    By igihe

    Inama y’Abaminisitiri yashimangiye ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, yemeza ko insengero zikomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 15 ndetse ko ingendo ziva cyangwa zijya mu Karere ka Rubavu zemewe nyuma y’uko zari zarahagaritswe kubera kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.
  • Abakinnyi 5 ba mbere ba filime bahembwa menshi mu nganda za Nollywood. #rwanda #RwOT

    By Francois Nshimiyimana
    Hariho bamwe mu bakinnyi ba filime mu nganda za Nollywood bahembwa menshi kurusha abandi ukurikije ubudahwema n’uburambe mu nganda za sinema zo muri Nijeriya.

    5 Ramsey Nouah.

    Umukinnyi wa Nollywood, Ramsey Nouah atwara miliyoni N1.2 nziza kuri firime. Ibi bituma aba umukinnyi wa gatanu uhembwa menshi muri Nijeriya.

    4 Chidi Mokeme.

    Chidi Mokeme numwe mubakinnyi beza muri Nigeriya. Afata miliyoni 1.3 yo gukina film.

    3 Jim Iyke.

    Umuhungu mubi wa Nollywood atwara miliyoni 1.5 kuri firime.

    2 Desmond Elliot.

    Kugira ngo ushukishe Desmond gukina muri firime yawe, ugomba kuba witeguye gukorora miliyoni 1.7.

    1 Richard Mofe-Damijo.

    RMD numukinnyi wa Nollywood uhembwa menshi kandi izina rye rivuga byinshi kubyerekeye amafaranga yishyuza. Afata miliyoni 2 kuri firime.
    Src:w