Author: webrwanda

  • Dore inshuti ukwiriye kwitondera kugisha inama mu rukundo. #rwanda #RwOT

    Kugira inshuti ni byiza ariko siko zose ugomba kuzibwira ibyawe cyangwa kuzigisha inama kuri byose cyane cyane iby’urukundo cyangwa urugo rwawe.

    Uyu munsi twaguteguriye inshuti utakagombe kugisha inama ku byerekeranye n’urukundo

    1.Inshuti itamarana n’umukunzi kabiri

    Bene ya nshuti yawe ihora ihindaguranganya abakunzi ashobora kutakugira inama nzima kuko kuri we ashobora kuba atekereza ko igihe ikibazo kihe hagati yawe n’uwo mukundana nta mpamvu yo kwivuna ahubwo wahindura ugashaka undi. Kandi mu by’ukuri n’abanyarwanda baravuga ngo nta zibana zidakomanya amahembe.

    2.Inshuti itemera ko urukundo rubaho

    Burya mu nshuti ushobora kugira umwe utemera ko n’urukundo rubaho. Bene uwo ashobora kukugira inama itariyo mu by’urukundo kuko n’ubundi we ntarwemera, ntaruha uburemere.

    3.Umunyeshyari

    Umuntu wiyita inshuti yawe ariko akakugirira ishyari ujye umugendera kure kandi inama ze ujye uzitondera. Umuntu wiyita inshuti yawe ariko wamubwira ikintu cyiza cyakubayeho aho kugirango afatanye nawe mu byishimo agahita ashakisha Ikindi kintu kuri we cyiza kurusha ibyawe. Mbese buri gihe agashakisha uburyo ibye byaba ari byiza kurenza ibyawe uwo nta nshuti imurimo ahubwo ni umunyeshyari.

    4.Umuntu wumva ko azi ibintu byose kandi ko atajya yibeshya

    Bene wa muntu uhora yumva ko ahora mukuri, ko ibye bihora ari bizima kandi ko atajya yibeshya ashobora kuba ari umuntu utazi gusesengura neza kandi udaca bugufi. Bene uwo nawe inama ze nukuzitondera kuko zishobora kukuyobya.

    5.Inshuti itajya ibika ibanga

    Uno nawe nukumugendera kure nah’ubundi wazasanga inkuru yawe izwi n’abantu bose. Burya umuntu utazi kubika ibanga kandi ugira amagambo umubwirwa n’uko nawe akubwira amabanga y’abandi kandi utanayamubajije. Umuntu wicara akakubwira ubuzima bwa runaka cg ibyabaye kuri runaka nawe igihe mutari kumwe ibyawe azabibwira abandi.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74824

  • Uburyo Perezida Kagame ahuza akazi kenshi agira n’ubuzima busanzwe; ibiteye amatsiko ku miterere y’umunsi we #rwanda #RwOT

    Amatsiko ku buzima bwite bwa Perezida Kagame yashize! Inshuro nyinshi abantu bakunze kwibaza uburyo ahuza akazi kenshi aba afite n’ubuzima bwe bwite, ku buryo hari aho byageraga bamwe bakibaza niba abona umwanya wo kuruhuka.
  • Jare Ijalana, niwe mukobwa mwiza ku Isi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri 2018, umwana w’imyaka 5, wo mu gihugu cya Nigeria witwa Jare Ijana, yafotowe amafoto ari wenyine ashyirwa ku rubuga rwa instagram, ayo mafoto ahita atangira kunyanyagira ku mbuga nkoranyambaga abayabonye hafi ya bose bakemeza ko uyu mwana w’umukobwa ari mwiza.

    Ni uko byaje ko Jare Ijalana ari we mukobwa mwiza ku Isi. Ni umukobwa ufite imisatsi myinshi n’amaso yiganjemo umweru. Afite uruhu rwa shokola n’ubunini bugereranyije.

    Uyu mwana w’umukobwa amaze kwandikwa mu binyamakuru byinshi, inkuru zose zimwandikwaho zivuga ko ariwe mukobwa mwiza kurusha a abandi ku Isi.

    Jare Ijalana, mu kwezi kwa 2 uyu mwaka yatumiwe mu cyumweru cyo kumurika imideli kibera mu Bwongereza. London Fashion Show ni ibirori bikomeye bibera mu mujyi wa Londres mu Bwongereza bikaba kabiri mu mwaka. Ibi birori bitumirwamo abakobwa n’abasore beza bakambikwa style z’imyenda kugira ngo bereke aba bareba ko iyo myenda ibabereye nabo bayiguye.

    Jare Ijalana avukana n’abandi bakobwa batatu. Bafite paje imwe bashyiraho amafoto yabo kuri instgaram yitwa 3sisters, (abavandimwe batatu b’abakobwa). Kuri iyi paji niho hanyujijwe ubutumwa bubwira ababakurikira ko Jare Ijalana yatumiwe muri London Fashion week, banashyiraho amashusho magufi bamwerekana ahagaze hagati y’amazu mu Bwongereza. Iyi paji ninayo yanyujijweho ifoto ya mbere yatumye ahinduka icyamamaze ku Isi.

    Jare Ijalana aherutse gutwara igihembo cy’umucyamideli w’umunyafurika ukiri muto ‘the African Child Fashion Personality Award’. Iki gihembo yagiherewe mu gihugu cya Ghana mu kwezi kwa 9 umwaka ushize wa 2019.

    Jare Ijalana, amaze kubaka izina nk’umwana muto w’Umunyafurika, w’umunyamurava urangwa no gushira amanga. Azwi cyane mu myidagaduro cy’umwihariko kumurika imideli. Ibi byose yabigiyemo nyuma y’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bemeje ko ari mwiza.













    Jare Ijalana na bakuru be Jomi Ijalana na Jobu Ijana


    Aba bana uko ari batatu aha bari kumwe na se na nyina

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Jare-Ijalana-ku-myaka-5-abenshi-bahise-bemeza-ko-ariwe-mukobwa-mwiza-ku-Isi-AMAFOTO

  • Uburyo Perezida Kagame ahuza akazi kenshi agira n’ubuzima busanzwe; ibiteye amatsiko ku miterere y’umunsi we #rwanda #RwOT

    Amatsiko ku buzima bwite bwa Perezida Kagame yashize! Inshuro nyinshi abantu bakunze kwibaza uburyo ahuza akazi kenshi aba afite n’ubuzima bwe bwite, ku buryo hari aho byageraga bamwe bakibaza niba abona umwanya wo kuruhuka.

    source https://igihe.com/abantu/kubaho/article/uburyo-perezida-kagame-ahuza-akazi-kenshi-agira-n-ubuzima-busanzwe-ibiteye

  • Kigali na Nyabihu byihariye umubare munini w’abarwayi ba Covid-19 muri 42 babonetse none #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 10 Nyakanga 2020, rigaragaza imbonerahamwe y’imibare y’uko icyorezo cya Covid-19 cyifashe mu masaha 24 ashize, bigaragara ko mu bipimo 3,898 byafashwe none habonetsemo abarwayi 42. Kigali yagizemo 16, Nyabihu 17 mu gihe Rusizi yagize 5 naho Nyamagabe ikagira bane.

    Dore uko imbonerahamwe ibigaragaza muri rusange;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/kigali-na-nyabihu-byihariye-umubare-munini-wabarwayi-ba-covid-19-muri-42-babonetse-none/

  • Kigali: Imidugudu imwe yakuwe mukato ka “Guma mu rugo” indi ikagumishwamo #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu itangazo ryayo, yavuze ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga 2020, imwe mu Midugudu yari yarashyizwe mu kato ka gahunda ya“ Guma mu rugo” igakuwemo bitewe n’uko mu masuzuma yakozwe byagaragaye ko nta bwandu bukiyirangwamo. Imidugudu igifite ibibazo yagumishijwe mu kato ka “Guma mu rugo”.

    Soma uko itangazo ribisobanura, umenye imidugudu yagumijwe mu kato n’iyagakuwemo;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/kigali-imidugudu-imwe-yakuwe-mukato-ka-guma-mu-rugo-indi-ikagumishwamo/

  • Ishusho y’umunsi mu buzima bwa Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Amatsiko ku buzima bwite bwa Perezida Kagame yashize! Inshuro nyinshi abantu bakunze kwibaza uburyo ahuza akazi kenshi aba afite n’ubuzima bwe bwite, ku buryo hari aho byageraga bamwe bakibaza niba abona umwanya wo kuruhuka.
  • Ishusho y’umunsi mu buzima bwa Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Amatsiko ku buzima bwite bwa Perezida Kagame yashize! Inshuro nyinshi abantu bakunze kwibaza uburyo ahuza akazi kenshi aba afite n’ubuzima bwe bwite, ku buryo hari aho byageraga bamwe bakibaza niba abona umwanya wo kuruhuka.

    source https://igihe.com/abantu/kubaho/article/ishusho-y-umunsi-mu-buzima-bwa-perezida-kagame

  • Nyanza: Umusore akurikiranweho kwica se amukubise agafuni, bikekwa ko yabikoze atabara nyina #rwanda #RwOT

    Umusore wo mu Murenge wa Kigoma mu Karereka Nyanza yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo kwica se witwa Rurangwa Alexandre, amukubise agafuni mu mutwe.
    http://dlvr.it/RbLqCz

  • Justin Bieber arashimira Yesu ko atapfiriye mu mwijima w’ibyaha yanyuzemo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber, wigeze kuvugwaho ibibi byinshi kuruta ibyiza, yashimiye Yesu ko yamukijije kandi ko atagikeneye kubaho mu kimwaro, ntatewe isoni nokuvuga ko Yesu yamugiriye Ubuntu.

    Uyu muhanzi yatangaje iby’ukwemera kwe kwa gikristo ku rubuga rwe rwa Instagram, aho afite abayoboke barenga miliyoni 140. Mu butumwa bwe yasangije imbaga y’abantu ingana ityo bwari bwuzuye amagambo yo gushima Yesu kubwo kumubohora akamugirira imbabazi.

    Yagize ati” “Urakoze Yesu kubyo unkorera mu buzima bwanjye. Urakoze kumbabarira! Urakoze kunyereka ko mpagije! Urakoze ko ntakigendana isoni n’ikimwaro, ko ahubwo ngendana ishema ry’uko nziko unkunda, ko natoranijwe, kandi nababariwe!”

    Yakomeje, ashishikariza miliyoni z’abamukurikira kuri instgram gukurikira Yesu ndetse bakanamwikoreza imitwaro yabo yose, agira ati””Niba uhanganye n’amateka y’ibyahise mu buzima bwawe bishyikirize Yesu! Kuko we Ntabwo ajya aremerewe na byo!”

    “Yesu aragukunda kandi yubahishwa no kumenya buri kimwe cyose kibera mu buzima bwawe icyiza cyangwa se ikibi! Ntabwo yigeze akurakarira, arakwifuriza ibyiza gusa!”

    Ubutumwa bwo kubabarirwa n’Imana ni ikintu Bieber afitiye ubunararibonye kuko nyuma yimyaka myinshi itangazamakuru rimuvugaho ibibi , nko gukoresha ibiyobyabwenge no gufatwa kubera umuvuduko mwinshi. Nanone kaho mu 2014, yatanze amadorari 80.000 kugira ngo akemure ikibazo n’umuturanyi we yashinjwaga gufata kungufu, n’ibindi byinshi bibi byamuvuzweho.

    Byabaye amateka atizibagirana rero kuri we kuko muri uwo mwaka wa 2014, nibwo yahindutse cyane maze abatizwa mumazi menshi yakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe. Kuva icyo gihe yiyemeje kwizera no gukurikira Kristo.

    Source: www.christiantoday.com

    [email protected]
    http://dlvr.it/RbLqGS