Author: webrwanda
-
Gakenke: Abangavu basobanuriwe uburenganzira bahabwa n’itegeko ryo gukuramo inda ntibibagireho ingaruka #rwanda #RwOT
Abana b’abakobwa bagera ku 100, babyaye bari munsi y’imyaka 18 bo mu Karere ka Gakenke, basobanuriwe uburenganzira bafite ku itegeko ryo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko. -
Nyagatare: Polisi yafashe abibaga sima yubakishwaga ibyumba by’amashuri #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga yafashe abantu batatu bari bamaze kwiba imifuka 21 ya sima yubakishwaga ibyumba by’amashuri mu murenge wa Musheri. -
Covid-19: indi midugudu itatu 3 yo muri nyarugenge yashyizwe muri gahunda ya guma murugo. #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize muri gahunda ya Guma mu Rugo imidugudu itatu yo mu Murenge wa Muhima mu gihe umwe mu yari yarashyizwe mu kato mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo wo wagakuwemo.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, rivuga ko guhera kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, Imidugudu itatu yo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, “ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nibura mu gihe cy’iminsi 15”.
Iyo midugudu ni:
Umudugudu wa Tetero
Umudugudu w’Indamutsa
Umudugudu w’IntigandaMu midugudu yari isanzwe muri iyi gahunda harimo umwe wayikuwemo ariwo wa Kadobogo mu Kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.
Naho iyagumye muri gahunda ya Guma mu Rugo yari iyisanzwemo,
yo ni:
Kamabuye, mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro
Zuba, mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro
Nyenyeri (igice cyo hepfo y’umuhanda cy’amasibo 13), akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka KicukiroIbi bice bishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere abantu 47 basanganywe Coronavirus bituma umubare w’abanduye mu Rwanda ugera ku 1629.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abo bantu ari ‘abarwayi bari mu gace kari kwitabwaho by’umwihariko muri Kigali hapimwa abantu benshi.’’
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye nubwo hari aho byagaragaye ko hari abatambara udupfukamunwa, aho utubari twakoraga, abaterana ariko ku bufatanye n’inzego zirimo Polisi y’igihugu byagiye bifatirwa ingamba.
The post Covid-19: indi midugudu itatu 3 yo muri nyarugenge yashyizwe muri gahunda ya guma murugo. appeared first on KASUKU MEDIA.
-
Kigali : Umudugudu umwe wakuwe muri Guma mu rugo hashyirwamo itatu #rwanda #RwOT

Guhera kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, umudugudu wa Kadobogo Akagari ka Kigali umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge wakuwe muri gahunda ya Guma mu rugo warimo kuva tariki 26 Kamena.
Imidugudu ya Kamabuye na Zuba yo mu Kagari ka Nyarurama ; umurenge Kigarama mu karere ka Kicukiro n’ Umudugudu wa Nyenyeri wo mu Kagari ka Bwerankori mu Murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro yagumishijwe muri Guma mu rugo.
Imidugudu ya Tetero, Indamutsa n’Intiganda yo mu kagari ka Tetero umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge yashyizwe muri guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15 ishobora kongerwa.
Umudugudu ushinzwe muri guma mu rugo, inzira ziwusohokamo zishyirwaho ibimenyetso zikanashirwaho abapolisi kugira ngo hatagira uwusohokamo.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abatuye mu midugudu yashyizwe muri guma mu rugo kubahiriza amabwiriza abigenga, inasaba inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.
Abaturarwanda bose barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda koronavirusi uwiketseho ibimenyetso agahamagara 114 agapimwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof SHYAKA Anastase ku munsi w’ejo yavuze ko Leta idafite impungenge zo kubona ibitunga abashyizwe muri guma mu rugo ko ahubwo ifite impungenge z’abashobora gushyira muri guma mu rugo ntibubahirize amabwiriza ayigenga.
-
Indi midugudu itatu yo mu Mujyi wa Kigali yashyizwe muri Gahunda ya Guma mu Rugo #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize muri gahunda ya Guma mu Rugo imidugudu itatu yo mu Murenge wa Muhima mu gihe umwe mu yari yarashyizwe mu kato mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo wo wagakuwemo. -
Coronavirus: Ihumure ku batuye Isi riturutse mu kigo cya Biotech Synairgen kiri kugerageza umuti uri gutanga icyizere – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Mu gihe urugamba rugeze ahakomeye ndetse benshi bari gukanura nk’abatsinzwe, kurundi ruhande hari abari kugerageza ibishoboka byose ngo barokore ikiremwamuntu. Kuri iyi nshuro uruganda rwitwa Biotech Synairgen rwo mu Bwongereza ruri kugeregeza umuti wifitemo protein ndetse bivugwa ko utanga icyizere cyo kuba wakiza Covid-19. -
Chinese President Calls Zambian Counterpart Over #COVID-19 #rwanda #RwOT
Chinese President Xi Jinping held a telephone conversation with Zambia’s counterpart, Edgar Lungu, and discussed how the two countries can continue to support each other in the fight against coronavirus.
President Jinping noted that the virus has caused a serious crisis and remains a big test for the world.
He told President Lungu that in the face of the epidemic, the two countries should “stand firm and stand together, and stand together and fight side by side.”
“African countries including Zambia have given us valuable support in China’s fight against the epidemic,” he said.
He also said that China has been providing material assistance, sharing experience in prevention and control, and helping African countries improve their ability and control.
“I have repeatedly called for increased support for African countries. China is stepping up the implementation of the relevant measures and will continue to do its best to support African countries such as Zambia in their efforts to fight against the disease and restore economic and social development,” Jinping said.
He also requested President Lungu to support Chinese citizens in Zambia.
Langu said that Zambia values China’s friendship and thanks to China for the valuable support given to Zambia’s economic development over the years.
He lauded Jinping’s initiative of China-Africa solidarity against the pandemic.
source https://taarifa.rw/chinese-president-calls-zambian-counterpart-over-covid-19/
-
In Malawi, Residents Use Debit Cards, Mobile Money, To Pay For Water #rwanda #RwOT
Mayamiko Nkoloma, a Malawian lecturer in Telecommunications at the University of Malawi has changed the lives of city dwellers in Lilongwe.
The 2018 ITU telecom world global SME award winner for the greatest social impact developed an electronic system, iMoSyS, that allows residents to pay for water at kiosks electronically.

His product, the e-Madzi (e-water) requires residents to use their credit cards or MoMo to pay for water.
The project has been implemented in communal water points in peri-urban areas. The initiative can, however, limit the have-nots’ access to water. Social activists have criticized the innovation saying that it robs residents of the right to water.
Apart from kiosks, the innovation is now being used in homes for personal water consumption.
Those who support the innovation say it has helped them stop paying for water stolen or lost before reaching their homes.
Meanwhile, residents say the innovation helps them minimize spread of Coronavirus because they don’t have to exchange cash while paying for the water.
source https://taarifa.rw/in-malawi-residents-use-debit-cards-mobile-money-to-pay-for-water/
-
Urukingo rwa Coronavirus rwakozwe n’Abongereza rushobora guhindura ibintu ku isi #rwanda #RwOT

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko ibyagezweho n’ubu bushakashatsi bitanga icyizere cyinshi cyane, ariko haracyari kare cyane kumenya niba ibi bihagije ngo bitange ubwirinzi bw’iyi virusi. Ubu hari gukorwa andi magerageza akorewe ku bantu benshi kurushaho.
Leta y’Ubwongereza yamaze gutanga ‘commandes’ z’uducupa miliyoni 100 tw’urwo rukingo. Uru rukingo – rwitwa ChAdOx1 nCoV-19 – ruri gukorwa ku muvuduko mwinshi cyane ku kigero kitari cyarigeze kibaho mbere.
Rukozwe muri virusi yakorewe muri ‘ laboratoire’ itera ibicurane mu nguge. Rwarahindaguwe cyane, mbere na mbere kugira ngo rudateza ubwandu mu bantu, ariko nanone no kugira ngo “rumere” nka coronavirus.
Abahanga muri siyansi bakoze ibi bimurira mu rukingo bimwe mu bigize coronavirus bizwi nka ‘spike protein’, iki kikaba ari igikoresho cy’ingenzi ikoresha mu kugaba igitero ku turemangingo twacu.
Ibi bivuze ko uru rukingo rusa na coronavirus nyirizina, noneho ubwirinzi bw’umubiri bukitoza uburyo bwo kuyihashya.
-
Umusenateri yafatiwe mu kabari mu masaha buri wese agomba kuba ari mu rugo hirindwa Covid-19 #rwanda #RwOT

Senateri Johnson Sakaja uhagarariye akarere k’umurwa mukuru Nairobi, mu mpera y’icyumweru gishize yasanzwe ari kunywa inzoga mu kabari k’i Nairobi, hashize amasaha umukwabu wa saa tatu z’ijoro utangiye.
Bijyanye n’uwo mukwabu, nta muntu uba wemerewe kuba ahatari iwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.
Senateri Sakaja yafungiwe by’akanya gato ku biro bya polisi byo mu mujyi wa Nairobi, mbere yuko afungurwa amaze gutanga amafaranga y’ingwate.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri agezwa mu rukiko, ariko avuga ko yiteguye kwirengera ibikorwa bye.
Yanavanywe ku buyobozi bw’akanama gakomeye ko mu nteko kagenzuraga uko Kenya iri kwitwara mu kurwanya Covid-19.
Videwo iri guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga yagaragaye ejo ku cyumweru, yerekana Bwana Sakaja w’imyaka 35 ari muri kasho ya polisi aterana amagambo n’abapolisi nyuma yo gutabwa muri yombi.
Abanya-Kenya bamaze igihe binubira ko amategeko akaze yo kurwanya coronavirus ashyirwa mu bikorwa mu buryo butandukanye bitewe n’uwo uri we.
Binubira ko abanyapolitiki bayarengaho ku mugaragaro bagakoresha za mitingi zitabirwa n’imbaga kandi izo mitingi zaraciwe.
Polisi ya Kenya na yo yanenzwe gukubita, gukomeretsa no kwica Abanya-Kenya mu gihe cy’iyubahirizwa ry’ayo mategeko.
Zimwe mu ngamba zikaze zibuza gutera mu nsengero no kubuza ingendo mu duce tw’ingenzi tw’izingiro rya coronavirus, kuri ubu zakuweho, nubwo coronavirus ikomeje kwiyongera mu gihugu.
Kugeza ubu muri Kenya abanduye coronavirus bageze ku 13,353, muri bo 234 imaze kubica.
Inkuru dukesha BBC