Author: webrwanda

  • Ibimenyetso bitanu bigaragaza aho u Burundi buganisha umubano n’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ukwezi kumwe n’iminsi itanu birashize Perezida Evariste Ndayishimiye arahiriye kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi. Ni manda yatangiye mu buryo budasanzwe, kuko irahira rye ryigijwe imbere kubera urupfu rwa Pierre Nkurunziza yari asimbuye, n’ubu rukivugwaho byinshi.
  • Dr Rwigamba washinze ULK yatanze inama zikwiriye kubakirwaho ubuzima #rwanda #RwOT

    Prof. Dr Rwigamba Balinda ni Umurezi muri Kaminuza kuva mu 1974. Akomoka mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera gusa yavukiye i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera impamvu z’amateka y’igihugu.
  • Ndayishimiye evaliste yijeje gucyura impunzi no kurema ubumwe mu baturage. #rwanda #RwOT

    Perezida Evaliste Ndayishimiye yavuze ko ku ngoma ye, ibintu by’ingenzi ashyize imbere ari ugucyura impunzi z’Abarundi ndetse no guhangana n’ikibazo cya ruswa kikigaragara mu gihugu cye.

    Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje ubwo yatangizaga umwiherero w’abagize Guverinoma mu ntara ya Ngozi, uzamara iminsi itatu. Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yavuze ko manda ye ari umwanya mwiza kuri buri muyobozi wo gutunganya ibyo ashinzwe kugira ngo abaturage barusheho gutera imbere.

    Avuga ku ngingo nyamukuru zizasuzumwa muri uyu mwiherero, Perezida Ndayishimiye yikije cyane kuri ruswa nk’ikibazo cy’ingutu kicyugarije u Burundi. Yagize ati” Kugira ngo izi ngingo zishyirwe mu ngiro, hari ibibazo nyamukuru bizavugutirwa umuti mbere kuko ari byo abaturage bakunze kubaza”.

    Muri ibyo bibazo harimo icyo gucyura impunzi, icy’urubyiruko rutagira akazi ndetse n’ikijyanye no kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

    Uyu mwiherero wari uyobowe na Perezida Evaliste Ndayishimiye, wanitabiriwe na Visi Perezida, abagize ibiro bya Repubulika, Minisitiri w’Intebe n’ibiro bye, abaminisitiri batandukanye, abayobozi b’intara ndetse n’abajyama.

    The post Ndayishimiye evaliste yijeje gucyura impunzi no kurema ubumwe mu baturage. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/ndayishimiye-evaliste-yijeje-gucyura-impunzi-no-kurema-ubumwe-mu-baturage/

  • Zimbabwe Criminalises Spread Of #Covid-19 #rwanda #RwOT

    In Zimbabwe, if one infects another with coronavirus, it is considered a criminal offence- President Emmerson Munangagwa has announced in the new anti-Covid-19 measures.

    The southern African country said it had imposed a curfew from 6pm to 6am for all but essential services and a retreat to 8am to 3pm working hours for exempted businesses.

    These new directives are tagged along with criminalisation of deliberate or reckless transmission of Covid-19.

    “These measures are being taken for our collective safety. As Zimbabweans, we have to win the war against the Covid-19 pandemic. We must minimise loss of lives. I, as your President, will come back to you to announce the easing of these public health measures, once the situation has improved. Let all of us, for now, unreservedly comply with these measures,” he said.

    Curfew and other changes were the result of the rapid increase in the number of total infections, especially those within Zimbabwean communities, seen recently with local cases now greater than those among returning residents.

    Public gatherings for social, religious or political purposes remain banned. Funeral gatherings remain curtailed, in line with public health requirements.

    The President warned against desertion from places of quarantine by returnees and infected persons, resulting in the exposure of innocent lives to the virus saying will be considered a criminal act and invite very robust response from law and public health-enforcement arms.

    The stringent rules also consider that anyone who knowingly exposes, aids, abets, or infects innocent persons, whether by breaching conditions of isolation or by encouraging actions which undermine public health measures which Government has announced or undertaken, will be liable, and severely punished accordingly.

    Meanwhile, food markets will remain open and operational, and must observe set measures, rules and requirements meant to uphold public health. Supplies to markets should be facilitated to reach the markets, including by security forces.

    source https://taarifa.rw/zimbabwe-criminalises-spread-of-covid-19/

  • Inkoko zakorewe amaboko iziyatewe zirabangamirwa [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Bitangaje kubona inkoko ifite amaboko. Aya maboko aragurwa. Abayakozwe bashyizwe hanze amafoto za zimwe mu nkoko zateweho aya maboko. Aya maboko afite ishusho imeze nk’amaboko y’uruhinja.

    Aya maboko afite akagozi kanyura hejuru y’ijosi ryayo agatendera mu gatuza. Ni amabako y’umutako inkoko yayateweho ntacyo yayakoresha.

    Bamwe mu babonye aya mafoto y’inkoko zateweho amaboko yavuze ko bishimishiye kubona inkoko ifite amaboko, gusa abandi bavuze ko nta gisekeje kirimo bavuga ko ari nko kurata ikidafite umumuriko.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko muri 2020 bigoye ko wabona ikintu gitangaza abantu. Aya maboko agurwa agaterwa ku nkoko akoze muri purasitike.

    Inkoko iteweho aya maboko bibanza kuyigora kuko ari ibintu bidasanzwe bibi byiyongereye ku mubiri wayo.



    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Inkoko-zakorewe-amaboko-iziyatewe-zirabangamirwa

  • Abigaga muri Kaminuza zafunzwe bafite impungenge zo kuba imbohe z’ibibazo by’amashuri yabo #rwanda #RwOT

    Mu mpera za Kamena 2020, Minisiteri y’Uburezi yambuye Kaminuza eshatu ibyangombwa bizemerera gukora nyuma yo gusanga zugarijwe n’ibibazo bitazibashishaga gutanga uburezi bufite ireme.
  • Kigali : Habonetse abarwayi bashya 24 bafite coronavirus, menya uko bigahaza mu karere #rwanda #RwOT

    Abarwayi bashya babonetse barimo 24 MINISANTE ivuga ko ari abo mu bice byo mu mujyi wa Kigali biri kwitabwaho by’umwihariko. Ni ibice byasubijwe muri gahunda ya guma mu rugo. Abandi barwayi babiri babonetse mu karere ka Kirehe.

    Ibi byatumye abamaze kwandura baba 1655, abakize baba 848, abamaze gupfa ni batanu, abakirwaye ni 802, ibipimo bimaze gufatwa ni 221 039.

    Mu isi abamaze kwandura ni 15,097,696, abapfuye ni 619,560 abakize ni 9,115,482.

    Mu bihugu by’abaturanyi :

    Uganda , abamaze kwandura ni 1,072 abakize ni 958, abakirwaye ni 114 abapfuye ni 0. Burundi : abanduye bose ni 328, abakize ni 207, abakirwaye ni 120, hapfuye umwe, Tanzania : Abanduye ni 509, abakize ni 183, abakirwaye ni 305, abapfuye ni 21. RDC, abanduye ni 8,534 abakize ni 4,528, abakirwaye ni 3,810 abapfuye ni 196.

    Leta y’u Rwanda ivuga ko yiteguye neza kwita ku barwayi b’iki cyorezo mu gihe bakwiyongera kuko hari ibitanda ibihumbi 3 byateganyijwe kwakira abanduye.

    Polisi y’u Rwanda ivuga ko abanyarwanda benshi bari kugerageza kwitwararika iki cyorezo gusa ngo na bake bagerageza kunaniza polisi bazananirwa mbere yayo igume mu kazi.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abatuye mu midugudu yashyizwe muri guma mu rugo kubahiriza amabwiriza abigenga, inasaba inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.

    Abaturarwanda bose barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda koronavirusi uwiketseho ibimenyetso agahamagara 114 agapimwa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof SHYAKA Anastase ku munsi w’ejo yavuze ko Leta idafite impungenge zo kubona ibitunga abashyizwe muri guma mu rugo ko ahubwo ifite impungenge z’abashobora gushyira muri guma mu rugo ntibubahirize amabwiriza ayigenga.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kigali-Habonetse-abarwayi-bashya-24-bafite-coronavirus-menya-uko-bigahaza-mu-karere

  • U Rwanda rwahombye miliyari 76 Frw nyuma y’inama 70 zasubitswe kubera COVID-19 #rwanda #RwOT

    Leta y’u Rwanda yahombye agera kuri miliyoni 80 z’amadolari ya Leta Zunze za Amerika, akabakaba miliyari 76 mu mafaranga y’u Rwanda bitewe n’inama 70 zagombaga kubera mu gihugu zasubitswe kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.
  • Ikinyobwa cya Mburwa mu isura nshya y’uburyohe #rwanda #RwOT

    Abakunzi b’ikinyobwa cya Mburwa, gikorwa n’uruganda Mburwa Production bongeye gushyirwa igorora, aho iki kinyobwa cyaje mu isura nshya y’icupa( Canette) ikozwe mu buryo bwa gihanga kandi bwizewe mu mutekano usesuye, budashobora kwiganwa ndetse n’iki kinyobwa ubwacyo kikaba cyizewe mu buziranenge.

    Munyankumburwa Jean Marie, ukuriye uruganda Mburwa Production yabwiye intyoza.com ko iki kinyobwa kije kiri ku rwego rwo hejuru kuko cyahinduwe mu buryo bwa gihanga kandi bwujuje ubuziranenge ngo kirusheho kunogera no kuryohera abagifata muri rusange.

    Ni ikinyobwa cyije mu isura nshya kubigeze kumva iri zina [Mburwa] mbere, kikaba kandi cyashyizwe no mu icupa-Canette bishya, kandi byose byizewe mu mutekano waba uw’ikinyobwa n’icupa.

    Munyankumburwa, avuga ko iki kinyobwa cyahinduwe kigakorwa mu buryo gishobora kubikwa igihe kirekire, kigakorwa kandi mu buryo bucyongerera uburyohe burushije ubwari busanzwe kandi noneho ukaba ushobora no kukigura ukagenda ukinywa nta ngurane y’icupa kuko kiri muri Kanete(Canette).

    Iki kinyobwa, gifite umwihariko ugitandukanya n’ibindi haba mu buryohe ndetse no mu buryo bw’ibyo umubiri ukeneye kuko bimwe mu bikigize birimo Tangawizi, ubuki, amazi n’ibindi utashidikanya ko ari nkenerwa no mu buzima busanzwe.

    Ikinyobwa cya Mburwa, gikorerwa mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi. Nyuma yo gushyirwa muri Canette, ubu cyatangiye kugera hirya no hino mu gihugu ku basanzwe bakizi n’abandi bashaka kumva ikinyuranyo cy’uburyohe nyabwo. Ni ikinyobwa kandi kinongerera umubiri imbaraga n’akanyabugabo mu buryo budashidikanywaho.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/ikinyobwa-cya-mburwa-mu-isura-nshya-yuburyohe/

  • Kigali yongeye kuza ku isonga mu bantu bafite Covid-19, ikurikirwa na Kirehe #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, yatangaje imibare y’abantu 26 basanzwemo icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 7,039 byafashwe mu masaha 24 ashize. Kigali niyo ifite benshi kuko ifitemo 24 mu gihe Kirehe ifite babiri.

    Dore uko imbonerahamwe y’umunsi ibigaragaza;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/kigali-yongeye-kuza-ku-isonga-mu-bantu-bafite-covid-19-ikurikirwa-na-kirehe/