Author: webrwanda
-
Ibinezaneza kuri Bruce Melodie nyuma yo kubona Guverineri wo muri Kenya aririmba indirimbo ye #rwanda #RwOT
Guverineri w’Umujyi wa Mombasa Hassan Joho yagaragaye ari kuririmba ‘Katerina’ ya Bruce Melodie bizamura amarangamutima y’uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda. -
Humviswe abashinjura Maj Mudaheranwa uregwa kwica umusore amwitiranyije n’uwateye inda umwana we #rwanda #RwOT
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, mu rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo hakomeje urubanza rw’umusirikare witwa Maj Mudaheranwa Godfrey uzwi ku izina rya Kirikiri, humvwa ubuhamya bw’abamushinjura ku kurasa umwana w’umunyeshuri amwitiranyije n’uwo yavugaga ko yamutereye inda umukobwa. -
Angelina Gira impanga ya Miss congeniality 2012 yashyize hanze indirimbo Humura. #rwanda #RwOT
Angelina Gira ni umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba n’impanga ya Miss congeniality 2012 uwamahoro Ange.
Kuri icyicyumweru Ubwo kasukumedia.com twamusangaga ku rusengero yagiye gusenga twifuje kugirana nawe ikiganiro ku rugendo rwe muri muzika abasha kutuganiriza anatubwira ku ndirimbo ye nshya yise Humura yashyize hanze.
Gira hamwe n’impanga ye miss congeniality 2012.Asobanura icyamuteye gukora indirimbo Humura n’ubutumwa burimo yavuzeko byamujemo ubwo yarari gusoma bibiriya mu gitabo cyanditswe na yobu 14:7, ngo yumvise akwiye gufata umwanya nawe akagira icyo akora mu guhumuriza ubwoko bw’Imana busa nubwihebye muriyiminsi.
Gira ari munzu y’Imana avugako ariho hamunezeza.Mu buzima busanzwe Gira yavuzeko umuntu afata nk’icyitegererezo kuri we ari Aline gahongayire nawe wamenyekanye cyane nk’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana hano mu Rwanda, na clarise karasira ukunze kwibanda cyane ku ndirimbo z’umuco.
mubyo azi harimo no gucuranga guitar.
Gira iyo abajijwe IGIhe yamenyeye ko afite impano yo kuririmba avugako aribintu yakuriyemo gusa akaza gukuza impano neza mu mwaka wa 2015 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yambere,
Ubu amaze kugira indirimbo 5 ateganya gushyira album hanze mu mwaka utaha wa 2021.
ahamyako umuntu muzabana ugomba kumusengera.Nkuko bikunze kuvugwa n’abandi bahanzi bakora indirimbo zo guhimbaza Imana iyo babajijwe kubo bateganya kuzarushingana Gira nawe icyo kibazo yagisubije yisekera gusa avugako akiri kumusengera atarasubizwa.
Angelina Gira yasoje adusangiza ku ijambo ry’Imana rijya rimufasha riboneka mu gitabo cya zaburi yi 146.
The post Angelina Gira impanga ya Miss congeniality 2012 yashyize hanze indirimbo Humura. appeared first on KASUKU MEDIA.
-
Djihad Bizimana na Yannick Mukunzi bahuye n’uruva gusenya, Rwatubyaye na Kagere bitwara kigabo #rwanda #RwOT

Mu mpera z’icyumweru gishize, amakipe akinamo abanyarwanda hanze ya rwo yari yakinnye, Waasland Bveren ya Djihad Bizimana na Sandvikens ya Yannick Mukunzi ntizahiriwe mu gihe Simba SC ya Kagere yitwaye neza.
Colorado Springs Switchbacks FC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikinamo umunyarwanda Rwatubyaye Abdul, yari yasuye Real Monarchs ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu mukino w’umunsi wa 3.
Rwatubyaye Abdul akaba yarakinnye uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3. Abdul Rwatubyaye akaba ari we watsindiye ikipe ye igitego cya 3 cyatumye batahana inota. Ni igitego yatsinze n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri itewe na Ferreira ku munota wa 95. Akaba yaraje gutorwa nk’umukinnyi w’umukino.
Nyuma y’uyu munsi wa 3, Colorado Springs Switchbacks FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 4 irushwa 1 na El Paso Locomotive ya mbere.

Mu cyiciro cya 3 muri Sweden, ahakina umunyarwanda Yannick Mukunzi mu ikipe ya Sandvikens IF ntibahiriwe n’impera z’icyumweru, ku ku munsi w’ejo ku Cyumweru batsinzwe Sylvia 2-1 ibasanze iwabo. Ni umukino Yannick Mukunzi yabanje mu kibuga aza gusimburwa na Simba ku munota wa 69.
Nyuma yo gutsindwa uyu mukino bakaba bahise bagera ku mwanya wa 5 n’amanota 15 mu gihe Sylvia ya mbere ifite 23.

Ku wa Gatandata tariki ya 18 Nyakanga 2020 muri Tanzania ikipe ya KMC ikinamo umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yari yasuye Mtibwa Sugar. Yaje no kuyitsinda 1-0. Ni umukino Migi yakinnye ari na kapiteni w’iyi kipe.
KMC ubu iri ku mwanya wa 11 n’amanota 46, mu gihe igikombe cyegukanywe na Simba SC ubi ifite 84.

Yanga Africans ikinamo Sibomana Patrick Papy na Haruna Niyonzima, yanganyije na Mwadui 1-1 ku munsi wo ku wa Gatandatu, ni umukino wagaragayemo Papy gusa kuko Haruna we afite ikibazo cy’imvune.
Yanga Africans ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 68, Simba SC yegukanye igikombe ifite 84.

Simba SC ya Meddie Kagere yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, ikaba yaraye inyagiye Alliance ibitego 5-1, harimo ibitego 2 bya Meddie Kagere ku munota wa 24 na 44, akaba yanatanze umupira wavuyemo igitego cya 4 cya Deo Kanda.
Meddie Kagere akaba ari we umaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi shampiyona aho amaze gitsinda ibitego 22.

Djihad Bizimana na Waasland Beveren bakaba batarahiriwe n’impera z’icyumweru kuko banyagiwe na PSG ya Neymar ibitego 7-0, ni umukino Djihad Bizimana yakinnye iminota yose 120.

-
Microsoft yemeye ko Windows 10 yagize ibibazo bituma uyikoresha abura internet #rwanda #RwOT
Ikigo cy’ikoranabuhanga Microsoft cyemeje ko porogaramu ya Windows 10 yifashishwa n’abakoresha mudasobwa, by’umwihariko iyavuguruwe muri Gicurasi 2020, ifite ibibazo byo kuba yatakaza internet, kandi ihari ndetse ihagije. -
APR FC ni ikipe nziza buri mukinnyi yakwifuza gukinamo- Bizimana Yannick #rwanda #RwOT
Uwari rutahizamu wa Rayon Sports, Bizimana Yannick, yavuze ko yishimiye kuba umukinnyi wa APR FC kuko ari ikipe nziza buri wese yakwifuza gukinira. -
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zohereje icyogajuru kuri Mars #rwanda #RwOT
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, zabaye igihugu cya mbere cy’Abarabu cyohereje icyogajuru ku mubumbe wa Mars mu bushakashatsi, mu butumwa bwahawe izina rya “Hope” cyangwa se “Icyizere” mu Kinyarwanda. -
Uburyo Ikirumugabo yiteje imbere abikesha ubuhinzi bw’ibinyomoro #rwanda #RwOT
Ikirumugabo Hildebrand ni umusore w’imyaka 30 utuye mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, amaze imyaka irindwi ahinga ibinyomoro aho byamufashije kwiteza imbere agura ibibanza ndetse anagura umushinga we. -
Musenyeri Kambanda yashimye ubwitonzi bwaranze abakirisitu ku munsi wa mbere wo gufungura insengero #rwanda #RwOT
Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, yashimiye abakirisitu ku bwitonzi bagaragaje ku munsi wa mbere wo gufungura insengero bakongera guterana nyuma y’amezi arenga ane zifunze kubera icyorezo cya Coronavirus. -
Basize umugani nyuma yo gusezerana bagasomana bambaye agapfukamunwa #rwanda #RwOT

Mu rwego rwo kwirinda coronavirus, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS risaba abantu bose ko bagomba kwambara udupfukamunwa igihe bari mu bantu benshi kuko birinda ikwirakwira ry’iki cyorezo kimaze kwica abantu barenga ibihumbi 600 ku Isi.
Iyi foto y’umugore n’umugabo batatangajwe amazina yashyizwe ku rubuga rwa instagram abarukoresha batangaho ibitekerezo bitandukanye byiganjemo kuvuga ko umugore n’umugabo bamaze gusezerana bakwiye gukuramo udupfukamunwa igihe bagiye gusomana.
Faith Augustine, ati “Mana dufashe kuva muri ibi, couple nziza ikoresha agapfukamunwa. Mana dufashe kuva muri ibi mu izina rya Yesu amena”.
Ozioma Ogblou ati “Couple nziza, ariko harimo akatanoze, reka tujugunye agapfukamunwa. Agapfukamunwa gafasha bande ?”
Priceless Jewel ati “Icyo Imana yafatanyije ntigikwiye gutandukanywa n’agapfukamunwa”.
Undi ati “Ibi ni akumiro ! Aha harimo ikihe kibazo gituma bambara agapfukamunwa. Nshuti yanjye, uwo si umugore wawe” ?
Maxwel Okah ati “Ubu se barajisjisha nde ? Nibagera mu rugo barongera basomane bakambaye, nakeka ari Oya, nibajya gukora imibonano mpuzabitsina barayikora bakambaye ? Nakeka ari oya. Aba barishuka kuko ndabize neza ntabwo barakora ibi bageze mu rugo”.
Mhiz Debby, ati “Ese ntabwo baza gusomanira imbere nibagera mu rugo”.
Ibitekerezo by’abakoresha imbuga nkoranyambaga byumvikanisha abashyingiranywe batagomba gusomana bambaye agapfukamunwa kuko n’ubundi baba baragera mu rugo bagasomana batakambaye.