Author: webrwanda
-
Uko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byarushanyijwe mu kwinjiriza igihugu amadevize #rwanda #RwOT
Mu myaka 26 ishize, urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ni rumwe mu zatejwe imbere kandi zigira uruhare mu kongera kwiyubaka kw’igihugu cyari kimaze gusenywa na Jenoside yakorewe Abatutsi. -
Amerika yemeje ikoreshwa ry’amaraso y’abakize Coronavirus mu kuvura abayanduye #rwanda #RwOT
Ikigo kigenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FDA), cyemeje ko igice cy’amaraso kigizwe n’amazi ’plasma’, cy’abakize Coronavirus, gishobora gutangira kwifashishwa mu kuvura abandi bayanduye. -
Abashoborwaga n’isindwe bashyizwe igorora #rwanda #RwOT
Itsinda ry’abashakashatsi bo mu gihugu cya Finland bamaze gushyira hanze umuti uzifashishwa n’abantu babashwa n’inzoga, bakagira isindwe (hangover) rikabije. -
Meddie Kagere byamurenze agaragaza amarangamutima ye nyuma y’ibyo yakorewe na Simba SC #rwanda #RwOT

Rutahizamu w’u unyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere yashimiye ikipe ya Simba SC n’abafana muri rusange bitewe n’icyubahiro yeretswe mu mpera z’icyumweru gishize.
Hari ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020 kuri Simba Day, ni umunsi iyi kipe yerekaniraho abakinnyi bayo iba izakoresha mu mwaka w’imikino utaha.
Bahamagara umukinnyi ku mukinnyi akava mu rwambariro bakamumurikira abafana b’iyi kipe.
Bageze kuri Meddie Kagere byari biratandukanye, yahamagawe mu buryo bugaragaza ko iyi kipe ya Wekundu wa Msimbazi bishimira ibyo amaze kubakorera mu myaka 2 ayimazemo.
Umuvugizi wa Simba SC wari uyoboye ibi birori, Haji Manara agiye guhamagara Meddie Kagere yagize ati“ndashaka munyumve, ku y’indi nshuro ndashaka duhagarare, umuntu ugiye kuza akeneye icyubahiro cyinshi, nzanye rutahizamu watsinze ibitego byinshi, Meddie Kagere.”
Bati ibyo wakoze twarayamanitseeeeAbantu bari muri Benjamin Mkapa Stadium bakaba bose barahagurutse bigaragaza ko bishimiye cyane uyu rutahizamu w’umunyarwanda bitewe n’ibyo amaze kubakorera.
Abinyuijije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddie Kagere yashimiye cyane abafana ba Simba SC ku bw’icyubahiro bamweretse.
Yagize ati“isi ni nk’igitabo, abatasha guyitembera byibuze musome nka paji imwe. Mwakoze cyane abafana ba Simba SC ukuntu mwanyakiriye n’icyubahiro mwampaye, wakoze cyane Manara.”
Kagere akaba yaraje no ahembwa nk’umukinnyi wakoze cyane muri Simba akanatsinda ibitego byinshi mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.
Mu myaka 2 amaze muri Simba SC akaba yarayitsindiye ibitego 45 muri shampiyona, ibintu bitarakorwa n’undi mukinnyi uwo ari we wese muri shampiyona ya Tanzania mu myaka 10 ishize.
Meddie Kagere yabashimiye ku bw’icyubahiro bamweretse -
Uko urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga rwatekereje guteza imbere ku ivuko #rwanda #RwOT
Shema Charles ni umwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda bavukiye mu mahanga kubera amateka ababyeyi be baciyemo yatumye bahungira muri Zaïre mu 1973, aho yavukiye mu 1978. -
Ishusho y’iby’ingenzi byaranze icyumweru mu mafoto #rwanda #RwOT
Icyumweru kigana ku musozo cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. -
Amagambo 10 akomeye atazibagirana yavuzwe na Gen James Kabarebe #rwanda #RwOT
James Kabarebe amaze kumenyekana nk’inararibonye mu bijyanye n’amateka y’u Rwanda, cyane ajyanye n’urugamba rwo kubohora igihugu, akagira umwihariko mu kuvuga, ku buryo iyo abara inkuru hari ubwo ushiduka ubirebera mu ntekerezo nk’aho ari filime. -
USA: Imibu Miliyoni 750 yakorewe muri Laboratwari igiye gusohorwa hanze – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika imaze kwemeza ko harekurwa imibu igera kuri miliyoni 750 yakorewe muri laboratwari mu rwego rwo guhangana na ngenzi yayo itwara indwara zitandukanye harimo na Virusi ya Zika. -
King Boys Itsinda rishya muri muzika ryashyize hanze indirimbo “Go Dawn“ rinahishura ingamba rizanye -VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Uko bwije n’uko bukeye impano zigenda zivuka zikanagaragazwa, ubu itsinda rya King Boys mu ryashyize hanze indirimbo nshya “Go Dawn” igaruka ku magambo y’urukundo, umuntu abwira umukunzi we bari mu munyenga w’urukundo. -
Prosper Nkomezi ageze kure umushinga wa album ya kabiri #rwanda #RwOT
Yabitangaje mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Wanyujuje indirimbo’ iri kuri iyi alubumu avuga ko yatangiye gukoraho mu ntangiro z’uyu mwaka.
Ni indirimbo yagiye hanze ku wa 14 Kanama 2020, ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho aho kuri ubu imaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 20 ku rukuta rwa YouTube rwa Prosper Nkomezi.
Uyu muhanzi yabwiye FINE FM dukesha iyi nkuru ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ari ubw’umuntu wese wumva afite ishimwe ku Mana kubw’ibyo yamukoreye.
Ati “Ntabwo ari indirimbo y’umuhanzi ahubwo ni iy’umuntu wese ufite imirimo ikomeye yakorewe na Kristo akumva ageze mu gihe cyo gushima.”
Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ya Prosper Nkomezi
Prosper Nkomezi yavuze ko iyi ndirimbo ‘Wanyujuje inidirimbo’ ari imwe mu zizaba ziri kuri album ye ya kabiri ataganya kurangiza gukora mu mwaka utaha.
Yagize ati “Ndi gukora kuri album yanjye ya kabiri, narayitangiye kuri ubu hari indirimbo zigera muri enye maze gukora ariko n’izindi ndateganya ko zizarangira umwaka utaha.”
Uyu muhanzi avuga ko abifashijwemo n’abamufasha mu gutunganya ibihangano bye bateganya kujya bashyira hanze nibura indirimbo imwe mu kwezi.
Prosper Nkomezi yatangiye umuziki mu 2014 aririmba mu itsinda Real Testimony icyo gihe ryitwaga Horeb Ministries, ariko indirimbo ye ya mbere nk’umuhanzi ku giti cye yahosotse mu 2017.
Muri Nyakanga 2019, nibwo yakoze igitaramo yari yise ‘Ibasha gukora Live Concert’ yamurikiyemo alubumu ya mbere.
Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ya Prosper Nkomezi
http://dlvr.it/RfCsn7
