Author: webrwanda
-
Inkomoko y’izina Yaoundé, agace kihariye i Musanze #rwanda #RwOT
Mu Karere ka Musanze hari agace kazwi cyane nka Yaoundé, karimo amaduka menshi y’ubucuruzi, ndetse iri zina rizwi cyane muri ako karere. -
Kamonyi: Aya mashuri abana bagomba kuyigiramo mu kwa 9 babaye batangiye-Vice Meya Uwamahoro #rwanda #RwOT
Mu byumba by’amashuri 82 byagombaga kubakwa hirya no hino mu mirenge y’akarere ka kamonyi, Umurenge wa Rukoma niwo wabimburiye indi kuri uyu wa 05 Kanama 2020 utaha ibyumba 5 n’ubwiherero 7 bujuje. Bibukijwe ko bagifite urugendo rwo kuzuza ibindi byumba by’icyiciro cya kabiri( bafite ibisaga 60), bityo ko bakwiye kwitegura kuba bataba imbogamizi mu itangira ry’abanyeshuri benshi bategereje.
Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w’akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, ataha ku mugaragaro ibi byumba 5 n’ubwiherero 7 byuzuye mu murenge wa Rukoma, akagari ka Taba, yashimiye buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa, anabibutsa ko urugendo rutarangiye.

Vice Mayor Uwamahoro Prisca ataha ibi byumba by’amashuri 5 n’ubwoherero 7 byuzuye i Rukoma. Yagize ati“ Ubu bufatanye,imbaraga n’ubwumvikane bituma ibintu bikorwa vuba kandi neza ni nabyo Igihugu cyacu cyifuza, turabibashimiye ku ruhare rwa buri wese. Ibi birarangiye ariko hari ikindi cyiciro mwateruye, aya mashuri abana bagomba kuyigiramo mu kwezi kwa cyenda baramutse batangiye”.
Uwamahoro, avuga ko iyuzura ry’ibyumba by’amashuri, haba ibi bya Rukoma ndetse n’ahandi mu karere bije gukemura ibibazo birimo; Ubucucike bw’abanyeshuri, ibibazo by’ingendo ndede abana bakoraga bajya ku ishuri ndetse no kuba bizafasha mu ireme ry’uburezi, aho mwarimu azabasha kwigisha abana abasha gukurikirana neza.

Gitifu Nkurunziza asobanurira Vice Mayor Prisca iby’aya mashuri. Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko kuba bari ku isonga mu kuzuza ibi byumba by’amashuri bari bafite nk’umuhigo babikesha ibintu bitatu by’ingenzi;
Yagize ati“ Ibanga ryacu rizingiye ku bintu bitatu; hari Abaturage ba Rukoma twafatanije kino gikorwa, aho bakoze imiganda myinshi cyane kugira ngo bigende neza, icya kabiri cyabaye uguhitamo neza rwiyemezamirimo uzaduha ibikoresho akabiduha ku gihe ndetse n’igihe amafaranga ataraza akatworohera ntahagarike imirimo, hanyuma icya gatatu cyabaye kugira abafundi babyumva, bakora bitanga badatekereza gusa ku gihembo ahubwo baha agaciro igikorwa barimo”.

Ubwiherero bw’ibyumba 7 bwuzuye. Zimwe mu mbogamizi zabaye mu iyubakwa ry’ibi byumba nkuko Gitifu Nkurunziza abivuga, ni ikibazo cy’amazi ariko nacyo ngo bihutiye kugishakira umuti kuko ubwo babonaga umuyoboro w’amazi wa Mbizi, bashyize amazi mu kigo bityo bituma abamaraga umwanya munini bagiye kuyashaka, cya gihe batakazaga bagikoresheje begerana n’abandi, barakora bihutisha akazi ntawe uvuga ngo amazi yayabuze cyangwa se ngo acike intege kubwa kanaka wamuherezaga wagiye gushaka amazi.
Mu gihe Rukoma yujuje ikanataha ibi byumba, ubuyobozi bw’akarere buvuga iki gikorwa mu karere hose kiri ku musozo kuko ari icyiciro cya mbere cy’ibyumba by’amashuri 82 n’ubwiherero 96 byo mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020 byubatswe ku mafaranga yatanzwe na Banki y’Isi.

Icyiciro cya kabiri ari nacyo gisaba imbaraga nyinshi kandi mu gihe gito, kirimo ibyumba by’amashuri bisaga 600, bimwe bizubakwa ku mafaranga ya Banki y’Isi ibindi ku mafaranga y’ingengo y’imari ya Leta. Ubuyobozi butangaza ko imirimo irimo kugenda neza kuko ubu nta kibazo cy’ibikoresho bafite, ko ndetse biteguye ko amashuri aramutse atangiye mu kwezi kwa 9 nabo batangira ntakabuza.


Intebe zagejejwe mu mashuri. 
Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Liban:abayobozi bo kucyambu cya Beirut bafungishijwe ijisho nyuma yiturika ridasanzwe ryahabaye. #rwanda #RwOT
Leta ya Liban (Lebanon) ivuga ko abategetsi benshi bo ku cyambu cya Beirut ubu bafungishijwe ijisho hategerejwe ko iperereza ritangira ku iturika rikaze ryo ku wa kabiri.
Iryo turika ryahitanye abatari munsi ya 135 naho abarenga 4000 barakomereka. Hatangiye ibihe bidasanzwe bizamara ibyumweru bibiri.Perezida Michel Aoun wa Liban yavuze ko iryo turika ryatewe na toni 2,750 za ‘nitrate d’ammonium’ (ammonium nitrate) zari zibitse nabi mu nzu ibikwamo ibicuruzwa (warehouse/entrepôt).
Badri Daher, umukuru wa gasutamo (ugenzura ibyo guca imisoro ibyinjira mu gihugu), yavuze ko ikigo akuriye cyasabye ko icyo kinyabutabire kihakurwa, ariko “ibi ntibyigeze biba”.
Daher yagize ati: “Duhariye impuguke ngo zitahure impamvu zabiteye”.
‘Nitrate d’ammonium’ ikoreshwa mu buhinzi nk’ifumbire, igakoreshwa kandi nk’igiturika.Ubwo yatangizaga inama y’abaminisitiri yihutirwa y’ejo ku wa gatatu, Perezida Aoun yagize ati:
“Nta magambo ashobora gusobanura ubwoba bwabase (bwibasiye) Beirut mu ijoro ryacyeye [ryo ku wa kabiri], igahinduka umujyi wugarijwe n’amakuba”.Inzobere zo kuri Kaminuza ya Sheffield mu Bwongereza zigereranya ko uko guturika kwari gufite imbaraga zingana na kimwe cya cumi cy’imbaraga z’igisasu kirimbuzi cya nikleyeri cyatewe ku mujyi wa Hiroshima mu Buyapani ku itariki nk’iyi ya 6 y’ukwa munani mu myaka 75 ishize.
Icyo gihe hari mu ntambara ya kabiri y’isi.Izo nzobere zivuga ko iryo turika ry’i Beirut “nta gushidikanya ko ari rimwe mu guturika gukomeye cyane kudatewe n’ibisasu kirimbuzi bya nikleyeri kuranze amateka ya muntu”.
The post Liban:abayobozi bo kucyambu cya Beirut bafungishijwe ijisho nyuma yiturika ridasanzwe ryahabaye. appeared first on KASUKU MEDIA.
-
Africa Haguruka’ igiye kuba ku nshuro ya 21 hifashishijwe ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

Igiterane cy’ububyutse cyiswe ‘Africa Haguruka’ gihuriza hamwe abantu b’ingeri zose mu ivugabutumwa kuri iyi nshuro cyateguwe mu buryo bwihariye bitewe n’ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Africa Haguruka igiye kuba ku nshuro ya 21 iteganyijwe ku wa 9-16 Kanama 2020; izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Africa Haguruka yateguwe na Authentic Word Ministries ku bufatanye na Zion Temple Celebration Center, isanzwe ifite intero igira iti “Africa Haguruka urabagirane”. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Africa yoborwa n’Imana”, iboneka mu Gitabo cya Yesaya 48:17.
Africa Haguruka yashibutse mu iyerekwa Dr Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple Celebration Center yagize mu 2000, rigamije kuzamura iterambere ry’Umugabane wa Afurika no guhembura abawutuye binyuze mu ijambo ry’Imana.
Dr Paul Gitwaza watangije iki gikorwa cya Africa Haguruka Urabagirane yavuze ko muri iki gihe igikwiye guhabwa agaciro ari ubuzima n’umutekano by’abantu.
Yagize ati “Niyo mpamvu twahisemo ko kuri iyi nshuro Africa Haguruka yaba hifashishijwe ikoranabuhanga abantu ntibahure bisanzwe. Ariko nanone ntabwo Coronavirus igomba gutuma tuguma mu bwoba igatuma duhagarika ibikorwa byose tukibagirwa gukomeza gusingira ibyo Imana yaturemeye.”
“Tuzakoresha uburyo bwose buhari yaba uburyo busanzwe ubw’ikoranabuhanga nka murandasi, radio na televiziyo dukomeze gahunda yacu yo gukurikira indangagaciro z’Imana tugahindura Afurika. Ubukana bwose iki cyorezo cyaba gifite, ubwoba ntabwo aribwo bufite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu, ni Imana yonyine. Turasabwa ikintu kimwe gusa: kwemera kuyoborwa n’Imana (Yesaya 48:17).”
Iki giterane cyatumiwemo abantu batandukanye barimo abo mu Rwanda n’abaturutse ku migabane itandukanye nka Rev. Dr. Philip Igbinijesu, Umuyobozi wa Word Assembly, Itorero ryo muri Nigeria rifite amashami atandukanye ku Isi; Dr.Shandon Hart, Umushakashatsi mu Kigo Corning Incorporated gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; Dr. Ben Leong, Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’Igihugu ya Singapore (NUS), akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ibijyanye n’Ubushakashatsi n’Ikorabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi muri Singapore; Dumi Lopang, Umukirisitu w’Impuguke mu by’Itangazamakuru muri Botswana akaba anafite ibigo by’itangazamakuru ; Apostle Victor Mokgotlhoa uyobora Itorero Praise Tabernacle rifite icyicaro gikuru i Johannesburg muri Afurika y’Epfo; Pastor Zerubbabel Mengistu uyobora Beza International yo muti Ethiopia; Rev. Mohamed Sanogo uyobora Itorero Vases d’Honneur ryo muri Côte d’Ivoire; Apostle Alain Caron uyobora Itorero Le Chemin Apostolic Centre ryo muri Canada n’abandi.
Authentic Word Ministries iri muri gahunda yo kwimuka iva mu buryo bwa gakondo ijya mu ikoranabuhanga mu rwego rwo guha abantu bose ku Isi amahirwe yo gukurikira iki giterane kidasanzwe.
Gitwaza asanga “Guhindura Africa atari inshingano z’abanyapolitiki, abacuruzi n’abarezi gusa ahubwo ari n’inshingano z’itorero guteza imbere uyu mugabane.”
Africa Haguruka izatangirwamo ibiganiro byibanda ku iterambere rya Afurika bizajya bitangira saa Kumi n’imwe (5:00 pm) kugera saa Moya (7:00 pm), naho igiterane cy’ububyutse kibe kuva 7:30pm kugera 9:30 pm. Kizajya kinyura kuri radio na TV bitandukanye by’umwihariko Radio na TV Authentic no kuri Youtube.
Iki giterane cyubakiye ku ngingo zirindwi z’ingenzi z’ubuzima zirimo Ubuyobozi, Umurimo w’Imana, Ubucuruzi, Umuryango, Uburezi, Itangazamakuru n’Imyidagaduro ari nazo abayitabiriye bahuguriwemo n’impuguke zitandukanye.
Uretse gahunda ya Africa Haguruka urabagirane, Authentic Word Ministries ifite n’ibindi bikorwa by’iterambere nk’ivuriro “Bethsaida”, ishuri “Authentic International Academy” na radio na Televiziyo Authentic.
Source:Igihe
source https://agakiza.org/Africa-Haguruka-igiye-kuba-ku-nshuro-ya-21-hifashishijwe-ikoranabuhanga.html
-
Rooney yatunguye benshi ubwo yari abajijwe kuri Cristiano na Messi #rwanda #RwOT

Nyuma yo gukinana na Cristiano Ronaldo igihe kitari gito, bakaba basanzwe ari n’inshuti zisanzwe, Wayne Rooney byari byitezwe ko ari buvuge ko uyu mukinnyi ari wa mbere ku Isi imbere ya Messi, gusa yaje gutungurana avuga ko bose ari abakinnyi beza ariko Messi hari icyo arusha uyu mukinnyi.
Intambara y’umukinnyi urusha undi ku Isi hagati y’umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo n’umunya-Argentine, Lionel Messi ikomeza kugenda ikura umunsi ku munsi aho abantu badahuriza k’urusha undi bitewe n’ibikorwa byabo bagiye bakora na n’uyu munsi bagikora.
Umwongereza Wayne Rooney kuva 2003 kugeza 2009 yakinanaga na Cristiano muri Manchester United, ubu ni n’inshuti mu buzima busanzwe.
Mu gice cya Sunday Times cy’ikinyamakuru cya The Times cyo mu Bwongereza, yavuze ko agitangira gukinana na we atari yitaye ku bitego ariko wabonaga afite inyota yo kuba umukinnyi wa mbere ku Isi.
Yagize ati“Cristiano wabonaga atitaye ku gutsinda ibitego nkitangira gukinana na we, ariko wabonaga ko ashaka kuba umukinnyi wa mbere ku Isi.”
“Yaritoje bitangira kubyara umusaruro, yaje kuvamo umukinnyi utsinda ibitego w’agatangaza. We na Messi ni bo bakinnyi beza nabonye muri uyu mukino.”
Yakomeje avuga ko aba bombi mu rubuga rw’amahina ari abakinnyi babi cyane.
Ati“Cristiano mu rubuga rw’amahina ni umugome, yanakwica. Ariko Messi azabanza agukorere iyicarubozo mbere yo ku kwica, ariko Messi azanagushimisha. Aba bombi bahinduye umukino mu bijyanye no gutsinda ibitego.”
Rooney kandi yavuze ko adakeka ko hari undi mukinnyi uzabaho nka Messi, gusa ngo we na Cristiano bari hejuru y’abandi.
Ati“Messi mu rwego rwe nk’umukinnyi ni nywenyine, sinkeka ko hari undi mukinnyi nka we uzabaho. We na Cristiano barenze abasigaye.”
Cristiano no yatangiye gukina muri Man U ibyo gutsinda atabiha agaciro
Rooney ahamya ko nta mukinnyi nka Messi uzabahosource http://isimbi.rw/siporo/article/rooney-yatunguye-benshi-ubwo-yari-abajijwe-kuri-cristiano-na-messi
-
Two DRC Judges Refuse Taking Oath Before President Tshisekedi #rwanda #RwOT
The Congolese justice system is engulfed in a complex situation following the refusal by two constitutional judges to take oath before the Head of State.
Two judges of the constitutional court Jean Ubulu Mpungu and Noël Kilomba Ngozimala appointed Presidents of the Court of Cassation by an order of the Head of State Félix Tshisekedi on July 17, 2020 refused to take the oath, this Tuesday.
According to details they want to stay at the Constitutional Court to complete their constitutional mandates there while their oaths were scheduled for Tuesday 04 August 2020.
These two judges estimate that the respective terms of the constitutional court are nine (9) years for each, and are still in progress.
“Allow us, nevertheless, to inform your Very High Authority that in accordance with the Constitution, in its article 158, paragraph 3, and with the Organic Law no 13/026 of October 15, 2013, on the organization and functioning of the Court Constitutionally, in its article 6, our respective Mandates are nine (9) years for each, and are still in progress,” the judges said in a joint communiqué.
Foremost, the two judges argue that although they were appointed by the President, they claim were not consulted.
“Excellency the President of the Republic, It was through the airwaves and without prior consultation that we learned, on July 17, 2020, of our appointments as Presidents to the Court of Cassation, by Ordinance n ° 20/108 of July 17, 2020, which were followed by our immediate replacements, while it is since July 2014 for Judge Kilomba, and April 2018 for Judge Ubulu, that by our respective letters, copies of which were reserved for you in due time, we had lifted the option of no longer work at the Supreme Court of Justice, until the end of our nine-year mandates at the Constitutional Court, and this, in accordance with the Constitution, in its article 158, paragraph 3, as well as with Organic Law no. ° 13/026 of October 15, 2013, on the organization and functioning of the Constitutional Court, in its articles 6 and 34,” reads part of their correspondence.
The assistant to the President of the Republic, Michée Mulumba, considers that Judges Kilomba and Ubulu refusing to go to the Court of Cassation for not having completed their mandates at the Constitutional Court amounts to pure manipulation which results from a failure after their appeal against their departure from the High Court.

source https://taarifa.rw/two-drc-judges-refuse-taking-oath-before-president-tshisekedi/
-
Property Brokers Become Jobless As Rwanda Adopts Online Public Auction #rwanda #RwOT
Rwandans on Wednesday begun online bidding for properties lined up for public auction bringing an end to age old cumbersome and emotional method that involved physical presence of bidders at the site of property.
For any property available for auction valued at or above Rwf5million, interested bidders from wherever they are required to first deposit 5% of the price (reference price) as bid security. This is also refundable.
This new system is aimed at preventing any form of manipulations, influence peddlers and various forms of corruption previously experienced in analogue public auctions.
Martine Urujeni the Head of the Access to Justice Services in the Ministry of Justice explains that the new online method aims at weeding out ‘mafia rings’ formed by some brokers to distort prices and value.
According to Urujeni, when a successful bidder pays the price within the time limits specified by law, he or she deducts the bid security from the price to be paid.
The law provides that interested bidders enter offer prices through the electronic system where they are kept confidentially. Six hours before the auction hour, the prices are disclosed, again through the electronic system and also submitted by email to both the bailiff and each bidder.
“This fee is deposited onto the bank account specified by the Ministry of Justice and is refunded if the bidder is not awarded the property in question within three working days,” Urujeni was quoted in an interview with a local publication.
Meanwhile, Richard Kayibanda the Registrar General says, “It will be easier, faster and more transparent. The client can place their bid at any time and will be able to see the bidding results at the opening time, which will be communicated through email.”
source https://taarifa.rw/property-brokers-become-jobless-as-rwanda-adopts-online-public-auction/
-
Rwanda Launches Digital Platform To Allow International Bidders In Auctions #rwanda #RwOT
The Ministry of Justice, in partnership with the Rwanda Development Board (RDB), today launched a digital bidding platform that is aimed at making the enforcement of orders efficient and transparent.
The platform, accessible at https://cyamunara.gov.rw/auction/ will reduce the processes involved in the enforcement of orders and curtail malpractices occasioned by human interaction.
Additionally, the platform will make it possible for potential bidders outside the country to participate in the auction exercise.
Speaking at the launch, Johnston Busingye, Minister of Justice and Attorney General, said that the platform is a long-term solution to the challenges faced in the execution of enforcement of orders.
“I would like to commend RDB and other partners for working closely with the Ministry of Justice to effect change in the execution of enforcement orders, from a manual to an electronic system that is in line with the Government’s vision of digitalizing all its services,” he said.Clare Akamanzi, the Chief Executive Officer of RDB, said that over the last 10 years, Rwanda has implemented focused reforms aimed at improving the doing business environment for the private sector to thrive.
“Private sector contribution to the economic development of Rwanda is primary. We cannot talk about development without developing the private sector; activities such as this help the private sector to thrive in our economy.
The net outcome of the electronic system is to improve the quality of auctions and recovery rate. We hope that this system will help banks and the private sector in general to thrive.”
The new Registrar General instructions on Management, Lease, Auction, and Take-over of mortgages, in addition to electronic auctioning of collateral, also provide for a bid deposit to ensure that only genuine bidders participate in the auction.
The instructions also provide for a possibility for the property owner to object to the price if it is less than 75% at the first and second rounds of auction.
Read more of the instructions here: rdb.rw/wp-content/upl
source https://taarifa.rw/rwanda-launches-digital-platform-to-allow-international-bidders-in-auctions/
-
Rusizi: Abasore bane bafatanywe imifuka itandatu y’imyenda ya magendu bayivanye muri RDC #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda, ku wa Kabiri yataye muri yombi abasore bane, bafatanwa imifuka itandatu yuzuyemo imyenda ya caguwa, bayinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu. -
Nta muhanuzi iwabo! Ibitangaje ku rugendo rw’umuziki rwa Dj Marnaud n’urwibutso rwe kuri Dj Miller #rwanda #RwOT
Dj Marnaud, umwe mu ba-Djs bafite izina rikomeye mu Rwanda, yavuye imuzi bumwe mu buzima bwe n’uko yahisemo gutangira gushyira hanze ibihangano ku giti cye.