Author: webrwanda

  • Côte d’Ivoire: Perezida Alassane Ouattara aziyamamariza manda ya gatatu #rwanda #RwOT

    Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya gatatu nyuma yo kugenwa n’ishyaka rye ngo azarihagararire mu matora ateganyijwe mu Ukwakira uyu mwaka.
  • Ibitazibagirana kuri Nzarora wakiniye Amavubi igikombe cy’Isi akaba yasezeye umupira ku myaka 26, abatoza 3 ashimira #rwanda #RwOT

    Ku myaka 26, umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi wanakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, Nzarora Marcel yasezeye ku mupira w’amaguru kubera imvune, yagarutse kuri bimwe mu bihe atazibagirwa mu rugendo rwe rwa ruhago.

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo inkuru yamenyekanye ko Nzarora Marcel, umwe mu banyezamu bakinnye Amavubi mu gikombe cy’Isi cya 2011 cy’abatareneje imyaka 17 muri Mexique yasezeye umupira w’amaguru.

    Muri Kanama 2019 yavuye mu Rwanda ajya ku mugabane w’u Burayi gukina mu cyiciro cya 3 muri Ecosse, gusa ubu ari muri Wales.

    Yatangaje ko yasezeye umupira w’amaguru kubera imvune yo mu ivi bamusabye ko yabagwa na we agasanga abazwe byamutwara umwanya kuko byari ubwa kabiri agiye kuhabagwa ahitamo kubireka.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Nzarora Marcel yagurutse ku bihe bitandukanye atazibagirwa mu buzima bwe ari umukinnyi.

    Ati“Mu rugendo rwanjye rwa ruhago hari ibintu byinshi byiza nagiye ncamo ariko hari ibyo ntashobora kuzibagirwa, nko kuba narambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu.”

    Yakomweje avuga ko umukino atazibagirwa mu buzima bwe ari umukino batsinzemo Misiri 1-0 mu gikombe cy’Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 cyabereye mu Rwanda, ahamya ko ari na rwo rufunguzo rwo kubona itike y’igikombe cy’Isi.

    Yagize ati“umukino ntazibagirwa ni umukino waduhuje na Egypt, ni umukino abenshi bari bawutegereje, ni umukino wari uwo guhindura amateka kuri ruhago y’u Rwanda murabizi ko twabonye itike(y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2011), ni umukino wambereye mwiza kubera intsinzi yari ibonetsemo.”

    Ikindi yishimira ni uko umupira w’amaguru wamuhuje n’abantu benshi batandukanye banamugiriye akamaro mu buzima busanzwe.

    Mu batoza, avuga ko yatojwe n’abatoza benshi kandi batandukanye, gusa hari amazina atatu yagarutseho.

    Yagize ati“mu batoza, nagiye mpura n’abatoza benshi bangiriye umumaro, hari abatoza nahuye nabo muri Electrogaz bangiriye umumaro, abatoza bo mu Isonga. Nahuye n’abatoza benshi gusa sinabura gushimira umutoza Mbarushimana Abdou, umutoza Kanamugire Alyos na Richard Tardy.”

    Richard Tardy(iburyo) na Kanamugire Aloys(ibumoso) bamutoje mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yabashimiye

    Umutoza Abdou Mbarushimana na we yamushimiye

    Nzarora Marcel yakiniye amakipe arimo Police FC, Rayon Sports, Musanze FC ndetse na Mukura VS, yanakiniye kandi ikipe y’igihugu Amavubi.

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ibitazibagirana-kuri-nzarora-wakiniye-amavubi-igikombe-cy-isi-akaba-yasezeye-umupira-ku-myaka-26-abatoza-3-ashimira

  • Inyungu ikigega cyashyiriweho gufasha abahanzi guhangana n’ingaruka za COVID-19 kibahishiye #rwanda #RwOT

    Icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka mu mfuruka zose z’ubuzima bw’abantu! Cyashegeshe buri wese cyane cyane abikorera.
  • Uko Umuganura wizihizwaga mu mateka y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuganura ufite umwihariko mu mateka y’u Rwanda rwo hambere! Wari umuhango ukomeye kuko wari mu nzira z’ubwiru, ukagira intego yo kwibutsa Abanyarwanda ko bakwiye kuzirikana ko basangiye igihugu kimwe, umuco umwe n’indangagaciro zimwe.
  • Kayonza: Polisi yafashe uwiyitiriye urwego rw’ubugenzacyaha yambura umuturage #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Rukara, mu kagari ka Rukara mu mudugudu wa Muzizi, kuwa Gatatu tariki ya 5 Kanama yafashe uwitwa Tuyishime Yves nyuma yo kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.
  • Akanyamuneza ni kose kuri Malcolm nyuma yo guterwa igitsina cye kukuboko. #rwanda #RwOT

    Kubera uburwayi Malcolm MacDonald wo mu Bwongereza yahuye nabwo, abaganga bafashe umwanzuro wo kumutera igitsina cye ku kuboko, ibintu byatumye aba umuntu wa mbere bikorewe.

    Kugira ngo abaganga bafate uyu mwanzuro byatewe n’ubwandu yagize mu myanya ndangagitsina mu 2014 ndetse ikaza kumuviramo uburwayi buzwi nka ‘Sepsis’
    Malcom aganira na 7sur7, yavuze ko ubu burwayi bwamushegeshe kugeza aho igitsina cye kivaho kikagwa hasi.

    Yagize ati “Kubona igitsina cyanjye kigenda cyirabura byanteraga kwiheba, byari bimeze nko kureba filimi iteye ubwoba, umunsi umwe kiza kuvaho gitakara hasi, kuko nari naramaze kwiyumvisha ko nzagitakaza, naragitoraguye ngishyira mu myanda.”

    Kuva Malcolm yahura n’iki kibazo yananiwe kwiyakira, atangira kunywa inzoga zirengeje urugero.

    Mu 2016 nibwo yahuye n’inzobere mu gukora no gusana ibitsina yo muri ‘University College Hospital in London’, Professor David Ralph, maze yemera kumufasha. Yemeye kumubaga agafata igitsina cye akakimushyira ku kuboko, ibintu Malcolm nawe yivugira ko bitangaje.

    Ati “Birumvikana ko bidasanzwe kugira igitsina ku kuboko kwawe, ndetse sindabimenyera ariko iyo ubitekerejeho biratangaje.”

    Malcolm wabaye ashyizwe igitsina cye ku kuboko, yagombaga kongera kubagwa muri Mata kugira ngo gishyirwe ahabugenewe ariko biza gukerezwa n’icyorezo cya Covid-19.

    Uku kwimura igitsina cye akagishyira ku kuboko byatwaye Malcolm amayero ibihumbi 55. Avuga ko kugeza uyu munsi atangarirwa n’abamubona, ariko akongeraho ko byumvikana kuko ari ubwa mbere baba babonye umuntu ufite igitsina ku kuboko.

    The post Akanyamuneza ni kose kuri Malcolm nyuma yo guterwa igitsina cye kukuboko. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/akanyamuneza-ni-kose-kuri-malcolm-nyuma-yo-guterwa-igitsina-cye-kukuboko/

  • Nabwirwa n’iki ko ndi umuturage w’ijuru? #rwanda #RwOT

    Mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye itorero ry’Abafilipi 3:20-21, Hagira ati” Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, niho dutegereje Umukiza ko azava ariwe Mwami Yesu Kristo, uzahindura uyu mubiri wo gucishwa bugufi kwacu akawushushanya n’umubiri w’ubwiza bwe, kuko afite imbaraga zo kumubashisha kwihindura byose”. Abakristo muri rusange dutegereje kuzajya mu ijuru nk’uko Pawulo yabihamije, gusa iyi ni ingingo iri mu rwego ruhanitse kubera ko niyo ubajije bamwe mubakijijwe ko bazajya mu ijuru, si benshi bakwitangira ubwo buhamya usanga hari ababishidikanyaho. Muri iyi nyigisho yateguwe na Pasiteri Habyariman Desire, Turasobanukirwa uko ubuzima bw’umuntu utegereje kujya mu ijuru bugomba kuba bumeze.

    Umuntu uzajya mu ijuru agomba kuba afitanye isano naryo

    Abakristo bakwiriye kuba mu buzima bwejejwe niba koko biteguye kuzajya mu ijuru. Kuba umuntu yizera akakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe ni ibintu byiza kuko niryo banze ry’urugendo rugana mu ijuru, bigereranywa nko kwiyandikisha ko uzajya mu ijuru. Ariko ntibikwiye kugarukira aho gusa ahubwo umukristo agomba kwitoza kubaho ubuzima bwo kwigana Kristo bidasabye ko hari umucunga, cyangwa umugenzura ahubwo agafata iyambere akabyibwiriza. Hari ikintu kibabaje kigaragara hirya no hino cyo kuba abantu batarahindukiye kuba abakristo, ahubwo ari ukwinjira mu madini n’amatorero aho usanga bishoboka ko umuntu yahawe inshingano, akora imirimo mu nzu y’Imana ariko atarigeze avuka ubwakabiri. Ni ingenzi cyane kumenya ko hagati yo kuva mu mubyaha no kuba waba umuragwa w’ijuru harimo urugendo rwo guhinduka mu mikorere, mu myifatire no mu mutima . Icyakora mu buryo bworoshye ni uko umuntu wese aba azi ibiri imbere mu mutima we, aba azi imbuto yerera abandi uko zimeze, aba azi neza ko impanda ivuze yayumva cyangwa ko atayumva.

    Umuntu uzajya mu ijuru agomba kuba yaravutse ubwa kabiri

    Hari ibintu abakristo bakwiriye gutandukanya: Impano ,inshingano, umuhamagaro, kubatizwa, kuba umunyetorero( Membre) byose bitandukanye no kuba umuntu yaravutse ubwa kabiri. Iyo umuntu ari mu buzima bwejejwe nicyo kimenyetso cyo kuvuka ubwakabiri, bikagaragazwa nuko yiyambuye umuntu wa kera mbere yuko ahura na Kristo. Biratangaje cyane kandi bikanababza kuba hari abantu bubakira kubo baribo aho kwita ku gakiza k’imbere mu mutima no kuba mu buzima bwo kwezwa. Umunsi impanda izavuga ntabwo Kristo azareba ko umuntu yari umushumba, yari umuhanuzi mwiza, yatunganyaga imirimo y’itorero neza, yaririmbaga neza n’ibindi byinshi , ahubwo Yesu azahamagara uwagize umutima wejejwe.

    Abantu bakwiye no gusobanukirwa ko imimirimo bakora mu Isi atariyo izabahesha kuba mu bwami bw’Imana, icyakora imirimo bakoze izabaherekeza ntabwo ariyo izabanza kurebwa ku mwanya w’imbere. Iyi ngingo abantu basabwa kuyumvana uburemere kuko muby’ukuri niba Imana itarigeze yihanganira ubwoko bawayo (Abisilaheri) ubwo yabatsemberaga mu butayu, Dutekereza ko izabasha kwihanganira abanyangeso mbi babaga mu nzu yayo? Umuntu kugiti cye yari akwiye kuzirikana ku iherezo rye, agaharanira guhinduka akavuka ubwa kabiri. Ibi ntibireba uwinjiye mu gakiza vuba, ntibireba ukiri muto , ntibireba ukora imirimo yoroheje mu nzu y’Imana ahubwo birareba buri wese aho ava akagera wamaze kwakira Yesu nk’umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, kabone yewe naho yaba ari uyoboye abandi, agomba kwezwa kubera ko urubanza ruzahera mubo imbere.

    Umuntu uzajya mu ijuru agomba kuba afite amahoro yo mu mutima

    Kugira amahoro yo mu mutima ntabwo bisobanuye ko umuntu afite ibyo akeneye byose cyangwa ibisaga, cyangwa se abayeho neza nk’uko benshi babimaranira, ahubwo bisonuye kugira umutima unyuzwe. Impamvu y’ibi ni uko n’abatunze byinshi bishobora kubabuza ubwami bw’ijuru cyangwa bigahungabanya ubusabane bwabo bari bafitanye n’Imana. Mu rwandiko rwambere intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo (1 Timoteyo 6:6-10) ,Yahuguye abakristo ko iyo umuntu yubashye Imana afite umutima unyuzwe bitanga inyungu nyinshi bitewe n’uko mugihe umuntu yazaga mu Isi ntacyo yazanye kandi ntan’icyo azayivanamo ubwo azaba avuye mu mubiri. Umukristo rero ubasha kubona iby’ibanze mu buzima bwe akwiye kunyurwa nabyo kandi akabikora anubaha Imana.

    Umuntu uzajya mu ijuru agomba kuba afite Umwuka Wera

    Uwanditse indirimbo ya 107 mu gitabo cy’indirimbo z’agakiza, iyo ndirimbo yayihaye umutwe w’ikibazo kigira kiti” Twemezwa n’iki ko tuzagera mu ijuru?. Uyu muririmbyi ntiyahejeje abantu mukugumya bibaza icyababera ikimenyetso ko bazajya mu ijuru , ahubwo yashyizeho igisubizo ababwira ko ari Umwuka w’Ihoraho Imana Data. Ninayo mpamvu yakomeje ashishikariza abantu gushaka uwo mwuka wera kubera ko ari we utanga ibyiringiro ndetse no kurwanirira abakristo mu rugendo rwose bazanyuramo mu isi bajya mu ijuru. Hari ikintu kibabaje mu bakristo benshi muri iki gihe kuko bameze nk’abashyitsi kuby’umwuka wera nyamara umumaro w’umwuka wera ari ingenzi mu buzima bwabo.

    Umwuka wera niwe waje gutegura itorero kandi ninawe uzarijyana mu ijuru , niwe utwigisha gusenga, Umwuka wera ninawe utunihira iminiho. None niba umuntu adafite umwuka wera, yagakwiye kwibwira ko azajya mu ijuru? Birababaje ko muri iyi minsi hari aho ugera abantu bakuzura umwuka wera abakristo benshi bagasa nk’abikanga, cyangwa batazi ibyo bintu ibyo aribyo. Bihangayikishije Imana cyane kuko abakristo batakiriye umuyobozi wabo wari ukwiriye kubarinda no kuberekera mu murimo w’Imana. Yego habaho abigisha beza, abashumba beza, abaririmbyi beza, abahanuzi beza, ariko iyo ibyo byose bikorwa nta mwuka wera ubirimo, ntamusaruro bitanga ku Mana. Birasba ko umuntu atakwishuka ko afite itike yo kuzaba mu ijuru, ahubwo agaca bugufi agashaka mu maso h’Imana akayinginga ikamuha umwuka Wera kuko ari uburenganzira bw’umukristo wese wakiriye agakiza.

    Umuntu uzajya mu ijuru agomba kuba yamamaza Ubwami bw’Imana

    Imirimo yose ikorwa n’uwamaze kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, Yagombye kuba ishingiye ku kwamamaza ubwami bw’Imana(Ubutumwa bwiza). Ubwo Yesu yari hafi gusubira mu Ijuru yahaye Imana raporo y’uko akazi kagenze ubwo yari mu Isi, kandi yagaragazaga ko yakoze umurimo we neza. Yesu icyo gihe yanabwiye Se wamutumye ariwe Mana ko n’abo yamutumyeho yabamenyesheje ibyo bagombaga kumenya, akanabakorera ibyo yasabwaga kubakorera. Ikindi Yesu nawe yanavuze ko abasigiye inshingano nk’uko Imana yabitegetse, yewe yanageretseho kubasabira mugihe bazaba basigaye muguhirimbanira gukora imirimo yabo mu isi, (Yohana 17: 1-26).

    Hari ijambo Yesu yavuze rikomeye muri iki gice ku murongo wa 18, aho yagize Ati “Uko wantumye mu isi, nanjye niko nabatumye mu Isi”. Dushingiye kuri aya magambo ari muri raporo Yesu yahaye Imana, tukanagaruka kuri uyu murongo wa 18, biragaragara ko umuntu witegura kuba umuturage w’Ijuru yagakwiye kuba arimo kwamamaza ubutumwa bwiza mu buzima bwe bwa buri munsi no mubyo akora byose. Reka twibukiranye ko intama ibyara indi ntama idashobora kubyara ihene cyangwa irindi tungo, kandi iyo intama igize ibyago byo kutabyara yitwa ingumba. Ninako rero bibera umukristo utabasha kugira abo azana mu bwami bw’Imana. Niba koko umukristo yaragiriwe ubuntu n’Imana akarokorwa, yagombye no kurokora abandi bari mubyaha, bari mu mwijima wirimbukiro.

    Twari dukwiye kuzavuga nka Pawulo washoje imirimo ye mu isi, yewe akanihamiriza ubwo yari agiye kuva mu mubiri aho yagiraga ati” Kuko njyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye” ( 2Timoteyo 4:5-8). Umuntu witegura kujya mu ijuru rero yagakwiye kugira raporo nziza azamurika ku Mana agahirimbanira kugira abo azana kuri Kristo. Ikindi aha twavuga kigendanye n’imirimo, ni uko ibyo twakoze byose bizapimwa kandi ibyo twakoranye urukundo nibyo bizagira agaciro imbere y’Imana.

    Inyigisho irambuye wayisanga hano:

    [email protected]
    http://dlvr.it/Rd8ty3

  • La FIFA, la Fédération marocaine de football et la finition cahoteuse de l’hôtel sportif de la Ferwafa #rwanda #RwOT

    Vincent de Gaulle, son doigte dans la direction de la Ferwafa fait qu’il est dans tous les esprits. Pourtant la gestion de l’association a ete quelque peu cahoteuse. Mais il a ete tres communicatif.

    Que s’est-il passé ?
    Pourquoi le président de la Ferwafa d’alors, Vincent de Paul Nzamwita (2014-2018) n’a pas rempli ses responsabilités ?
    Subitement, les travaux à peine commencés, le service d’urbanisme de la mairie de la Ville de Kigali en a ordonné la cessation. Raison invoquée ? La société d’exécution n’a pas reçu l’autorisation de démarrage des travaux, rapporte-t-on.
    En réalité, que se passe-t-il ? En juin 2016, lors de la passation de marché de construction de cet hôtel, il a été jugé qu’il a manqué une transparence exigée.
    Des informations dignes de foi disent que le trio Jean Olivier Mulindahabi-Secrétaire Exécutif de la Ferwafa, Vincent de Gaulle, Président et Ir. Adolphe Muhirwa, dirigeant de la Société Light Construction and Consultancy Engineers Ltd qui devait désigner la société ayant gagné le marché, tous les trois se sont consultés pour octroyer illégalement le marché à Experts Company Limited de Gatabazi Protais. A l’arrêt des travaux, ce dernier sera arrêté et mis sous les verrous pour trois ans.

    L’affaire est portée devant le tribunal

    La Cour de Grande Instance de Nyarugenge prononce son verdict. Il reconnaît et affirme la responsabilité du Secrétaire Exécutif de la Ferwafa, Me Mulindahabi, dans la passation louche de marché d’exécution de cet hôtel à Expert Co qui n’avait pas obéi au principe de passation de marché dit LE MOINS OFFRANT. La Cour a constaté que Expert Co avait fait une offre de plus de 260 millions de francs par rapport aux autres entreprises concurrentes. Dans la foulée, le verdict a décidé que l’ingénieur Adolphe Muhirwa de Light Construction and Consultancy Engineers a été complice dans cette affaire.

    Ces deux personnes ont été reconnues coupables de dilapidation du patrimoine public. Elles ont néanmoins été innocentées du crime de favoritisme à l’égard de Expert Co. Le Président de la Ferwafa, Vincent de Gaulle a été lavé de tout crime pour avoir signé sur le document-contrat de Ferwafa avec Expert Co, lequel document a été conçu et préparé par quelqu’un d’autre ; Me Mulindahabi. Bien plus, il ne faisait pas partie du Comité de passation de marchés.

    En appel, les deux personnalités ont, elles aussi, été innocentées pour le fait qu’elles n’étaient pas parmi les membres du Comité d’étude et de passation de marché.
    Très curieux, la Cour condamne l’exécuteur des travaux et innocente les fonctionnaires qui l’ont facilité pour accéder au marché. Y comprenez-vous quelque chose ?

    Il est rapporté qu’une fois terminé, cet hôtel allait être une source d’autofinancement importante de différentes activités sportives de la Ferwafa. La FIFA avait accepté de financer pour moitié soit deux milliards de francs, les travaux de cet hôtel sportif qui devait comporter 88 chambres.
    En juillet 2016, une société de construction chinoise CCECC Rwanda ltd/China Civil Engineering Construction Company a été déclarée gagnante du marché de relance des travaux de construction de cet hôtel pour une période de 18 mois avec date de livraison Mai 2018. Gianni Infantini, President de la FIFA

    Une valse diplomatique autour de la construction de cet hôtel
    La pierre inaugurale de début des travaux de construction de cet hôtel a été posée en Février 2017 par Giani Infantino, le Président de la FIFA lors de son passage à Kigali. Celui-ci a promis de participer à la construction de cet hotel à hauteur de 65% des dépenses pour une facture globale de 3.85 milliards de francs.
    Le Président de la Ferwafa d’alors, Vincent de Gaulle, participera à Rabat/Maroc à une rencontre organisée par la CAF/Confédération Africaine de Football. Il mènera des pourparlers avec Faouzi Lekjaa, Président de la Fédération Marocaine de Football/FRFM qui aboutiront à un accord d’aide financière participative aux travaux de finissage de l’Hôtel sportif de Kigali. Cet accord spécifiait qu’il sera accordé au Rwanda une somme de 2.25 millions de dollars que la FIFA devait accorder au Maroc.
    Les travaux piétinent
    Tout devenait alors clair. La FIFA avec 65% de partiicipation et le Maroc 35%.
    Et pourtant avec la fin du mandat de De Gaulle à la tête de la Ferwafa, tous les travaux sont réduits au silence. Cette autorité était assez communicative. Elle a organisé beaucoup de rencontres sportives amicales avec le Maroc. La FRFM avait décidé de former bon an mal an 5 jeunes sportifs rwandais. Elle avait aussi accordé des frais médicaux pour cinq joueurs rwandais.

    Bien plus, rapporte-t-on, le Maroc avait promis d’apporter son concours à la formation d’adolescents au football, de fournir l’équipement sportif et de participer à la construction des stades de districts Gicumbi (Nord), Rusizi (Sud-ouest) et Nyamagabe (Sud du pays). Les relations entre les deux fédérations allaient bon train avant 2018. Elles tenaient régulièrement des réunions de travail dans le cadre de la redynamisation des activités de football dans leurs pays respectifs.

    Les élans se perdent avec le départ de Vincent de Gaulle
    Deux ans après le départ de Vincent de Gaulle, que constate-t-on ? La reprise des activités de construction de l’hôtel sportif avec la société chinoise poursuivait son chemin. Les travaux étaient évalués à 53%. Il était attendu le transfert de fonds promis par le Maroc pour que les travaux atteignent 75% de finition de l’hôtel. Ce n’est qu’à ce stade que la FIFA allait débloquer les 25% restants pour la fin des travaux et l’opérationnalisation de l’hôtel.
    Des sources dignes de foi disent que depuis le départ de Vincent de Gaulle, le Maroc a décidé de ne plus honorer sa promesse de financement de l’hôtel sport.

    Est-ce un chantage ? Ce bailleur exige-t-il le retour de Vincent de Gaulle ?

    Pourquoi la Ferwafa ne fait pas appel aux banques commerciales et institutions financières locales pour continuer ses travaux ? Après tout, c’était cela le plan de départ !
    Peut-on reprocher au nouveau président, le Gén. JD Sekamana, de ne pas multiplier les bons offices et relancer les relations de bon voisinage avec le Maroc pour voir ce dernier honorer ses engagements ? Dans tous les cas, de telles institutions doivent honorer la parole et la signature données comme preuve de leur fiabilité.
    Le nouveau président de la Ferwafa devra s’entourer d’une équipe soudée qui jettera des stratégies lui permettant de dépasser cette situation inconfortable qui lui fait porter le tort de voir des travaux de chantiers arrêtés et pour lequel la Société de construction réclame déjà un milliard de franc de non exécution des clauses du contrat. Il en va de même de la société de surveillance des activités de construction de cet hôtel. Elle aussi réclame des indemnités de 150 millions de francs pour arrêt brutal des travaux. Au Centre, Le general a la retraite JD Sekamana, Actuel President de la FERWAFA. Beacoup de defis a relever pour faire la diplomatie sportive a tout-va

    “A ce jour, la Ferwafa est en pourparlers avec la FIFA pour voir dans quelle mesure les travaux peuvent être refinancées et relancées. Tenez, tous les travaux effectués déjà sont entièrement payés », a dit à la presse François Régis Uwayezu, Secrétaire général de la Ferwafa.
    Avec Faouzi de FRFM, le général Sekamana fait aussi des progrès quand il l’a rencontré en Février dernier. Il faut relancer les relations bilatérales entre les deux associations sportives.

    FIFA revient sur sa décision et se montre entièrement coopérative pour la construction de l’hôtel
    Le sportif Infantino et admirateur de la gestion du patrimoine public du Président Paul Kagame a décidément fermé la page. « Mis à part qu’on est dans une crise sanitaire mondiale causée pas le Covid 19, j’approuve le déblocage de tout le montant nécessaire pour terminer cet hôtel », a-t-il décidé.
    Les images d’un hotel dont les travaux sont arretes

    Didiane
    http://dlvr.it/Rd8ty8

  • Ruhango: RIB yavuze ku kibazo cy’umugore bivugwa ko yasambanyijwe n’abamwiciye umugabo #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ku kibazo cya Uwimbabazi Irène utuye mu Karere ka Ruhango bivugwa ko yashimuswe agasambanywa ku gahato n’abantu bataramenyekana.
  • Coronavirus: Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara gihangayikishijwe n’ibibera muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC cyagaragaje impungenge ku buryo Leta ya Tanzania iri kwitwara ku ngamba zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.