Author: webrwanda
-
Coronavirus: Abamaze kwandura ku isi hose ni Miliyoni 18, ingaruka zizagaragara mu myaka 40 iri imbere – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Mbere, umubare w’abantu banduye coronavirus ku isi ni miliyoni 18. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryihanangirije abantu ko ingaruka z’iki cyorezo “zizagaragara mu myaka mirongo iri imbere”. -
Yampozaga umubabaro! Clarisse Karasira yavuze inkomoko y’indirimbo “Ibihe” yasohoye-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi Clarisse Karasira ukora injyana ya gakondo yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Ibihe” atangaza ko yamubereye akabando yicumba igihe yayandikaga kugeza n’ubu mu rugendo arimo. -
APR FC: Rujugiro yatangaje ikipe y’abakinnyi 11 y’ibihe byose mu mboni ze, ibihe atazibagirwa anavuga kuri Rayon Sports – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Munyaneza Jacques uzwi nka Rujugiro ni izina ryubatse amateka mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera gufana APR FC yakuze yikundira bidasanzwe ku buryo n’iyo umubajije igihe yatangiye kwiyumvamo ikipe y’ingabo z’igihugu agusubiza adafite imbebya ati: ”Nkiri mu nda ya mama”. -
Hello world! #rwanda #RwOT
Welcome to WordPress. This is your first post. Edit or delete it, then start writing!
-
Unlike the African-American community, with notable exceptions, the Latino community is an incredibly diverse community #RwOT #Rwanda

Unlike the African-American community, with notable exceptions, the Latino community is an incredibly diverse community – Joe Biden
.@JoeBiden: “Unlike the African-American community, with notable exceptions, the Latino community is an incredibly diverse community” pic.twitter.com/CFO4Q40jEI
— Tom Elliott (@tomselliott) August 6, 2020
-
Facebook na Twitter zafatiye ibihano Trump kubera amakuru y’ibinyoma kuri Coronavirus #rwanda #RwOT
Facebook na Twitter zahannye Perezida Donald Trump nyuma yo gutangaza amakuru y’ibinyoma kuri Coronavirus, aho yavuze ko abana bafite ubudahangarwa bwinshi kuri iki cyorezo. -
Umwaka urirenze rutahizamu Bertrand abazwe, yakomoje ku bubabare bukabije, ubwoba bwinshi yanyuzemo muri icyo gihe #rwanda #RwOT

Ku munsi nk’uyu 2019 ni bwo rutahizamu w’Amavubi na Gasogi United yabazwe imvune yo ku kuguru kw’ibumoso, ibintu avuga ko yanyuze mu buribwe bukabije.
Hari tariki ya 6 Kanama 2019, uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande yakiniraga Mukura VS, yabagiwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yari afite ubwoba bwinshi cyane kuko yumvaga atazakira ngo yongere gukina ruhago.
Yagize ati“ntabwo byari byoroshye, nari mfite ubwoba bwinshi cyane numva birangiye, gukira bizangora, icyo gihe narababaye ariko bitari cyane kuko bambaze neza.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kubagwa ari bwo yaciye mu bubabare bwinshi arimo gukora kine.
Yagize ati“nababaye cyane ndigukora kine kwa Rutamu, niho numvaga ububabare bukaze, ariko ndashima Imana kuko nakize vuba, mu byumweru 3 nari maze gukira, ndashima Rutamu(umuganga w’ikipe y’igihugu) na Mukura banyitayeho bakamvuza nkakira.”
Iradukunda Jean Bertrand yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda nka APR FC, Bugesera FC yavuyemo ajya muri Police FC, batandukanye 2018 yerekeza muri Mukura VS na yo yasojemo amasezerano muri uyu mwaka akaba yaramaze gusinyira Gasogi United.
Ubwo yari amaze kubagwa muri King Faisal Hospital
Zidane wa AS Kigali umwe mu bamusuye -
Noëlla Izere wihebeye injyana gakondo yakoze indirimbo isana imitima y’abacitse intege #rwanda #RwOT

Uyu muhanzikazi umaze igihe gito mu muziki ariko by’umwihariko injyana gakondo avuga ko iyi ndirimbo yayikoze nyuma yo kubona ko mu mibereho ya buri munsi hari abantu bakora ariko bakabona ibintu byabo bitagenda neza nk’abandi.
Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko indirimbo ‘Icyo uzaba’ yayikoze agamije gukomeza abari mu bibazo bitandukanye abereka ko iyo bakomeje gukotana bagera kuri ya ntego bari bafite.
Ati “Hari abantu bihebye cyangwa se bacitse intege mubyo bakora ariko burya ikigaragaza intwari ni uko ihangana nabyo ikagera kuri ya ntego yari ifite mbere.”
Noëlla Izere avuga ko yahisemo gukora injyana gakondo kugira ngo azibe icyuho kubera ko urubyiruko rutitabira cyane umuziki wa gakondo.Reba ikiganiro twagiranye na Noëlla Izere
Kuri we asanga n’ubwo ashobora kuzakora izindi ndirimbo zitari gakondo ariko azagerageza gushyiramo wa umwihariko we wumvikanisha kuri buri wese ko ari umunyarwandakazi aho yaba ari hose.
Yagize ati “Icyuho kugiti cyanjye nje kuziba ni icyo kugerageza guteza umuziki wa gakondo imbere cyane cyane ko urubyiruko rutitabira uyumuziki wa gakondo rero nkavuga ngo tutabungabunze gakondo mu minsi iri imbere wazasanga dufite ama ibisekuru bitagira gakondo.”
Yakomeje agira ati “Nose se abana bacu bazigirahe ? Kuki ? Rero numva ariwo musanzu nshaka guha umuziki Nyarwanda ndetse n’umuziki wacu ugere kure hashoboka”
Noëlla Izere amaze kugira indirimbo zo munjyana yagakondo ebyiri aho iyambere yasise ‘ibyisi’. Indirimboye shya ‘Icyo uzaba’ arapanga kuyikorere amashusho vuba bishoboka.
Avugako ari gukora byinshi bishoboka ngo abe yasohora album ye ya mbere bidatinze.
Noëlla Izere yakuze akunda kuzaba nka Kamaliza, Kayirebwa Cécile , Florida Uwera, Muyango, Rugamba ndetse akumva cyane n’abandi baririrmba umuziki wo hambere.
Ubutumwa atanga by’umwihariko asaba urubyiruko gukunda ibyiwabo niba banatira batire ariko bongera mubyiwabo. Asoza asaba buriwese kumushyigikira mu bikorwa bye akora.
Reba indirimbo nshya ya Noëlla Izere
Reba ikiganiro twagiranye na Noëlla Izere
Yanditswe na Kubananeza Willy Evode
-
Bugesera : Umwana we yandujwe SIDA ku myaka 4, aratabaza Perezida mu karengane yakorewe n’abarimo Umushinjacyaha Mukuru #rwanda #RwOT

Mu 2002, nibwo umwana we w’umukobwa wari ufite imyaka ine y’amavuko icyo gihe yafashwe ku ngufu n’umugabo witwa Mukeragabiro Prudence wo mu Murenge wa Nyamata, amwanduza Sida.
Mukeragabiro yaje kugezwa mu rukiko araburana aratsindwa ndetse mu 2009 akatirwa igifungo cya burundu, ariko mu mwaka ukurikiyeho wa 2010, Semutwa yaregeye indishyi aza gutsinda mu 2011.
Semutwa avuga ko yatsindiye indishyi ya miliyoni 41Frw ariko kugeza ubu akaba atarahabwa iyo ndishyi [Yagombaga kuvunjwamo umugabane wa Rukeragabiro].
Muri rusange abo mu muryango w’uyu mugabo wanduje Sida umwana wa Semutwa bari bemeye ko bazaha Semutwa ingurane y’ubutaka bungana na metero 50 kuri 80 [50/80], gusa ngo ibi ntabwo byakozwe ahubwo nyuma gato y’uko urubanza rusomwe bahise bafata bwa butaka babugurisha na Havugiyaremye Aimable.
Mu kiganiro na UKWEZI, Semutwa yavuze ko nyuma yo gutegereza iyo ngurane akayibura yatangiye kwiruka mu buyobozi butandukanye, asaba kurangirizwa urubanza ariko akabura ubufasha haba mu buyobozi bw’Akarere, Minisiteri y’Ubutabera ndetse n’ahandi.
Yakomeje agira ati “Inzego zose zizi ikibazo cyanjye. Kunsiragiza n’uburiganya nakorewe n’ubuyobozi nasabaga ko nabona undenganura, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mbonye umungezaho niwe wandenganura kuko abandi bo byaranze.”
Umushinjacyaha Mukuru muri iki kibazo…..
Semutwa avuga ko yagerageje kujya kugeza ikibazo cye ku Mukuru w’Igihugu ubwo yari yagiye I Nyanza mu 2015 ariko agezeyo asanga nta mwanya w’ibibazo uhari.
Avuga ko icyo gihe abakozi bo muri Perezidansi bamwakiriye akabasobanurira ikibazo cye akanababwira ko isambu yagombaga guhabwa umwana we yaguzwe n’abarimo Havugiyaremye Aimable ari nawe Mushinjacyaha Mukuru muri iki gihe.
Ati “Icyo gihe nababwiye ikibazo cyanjye noneho nyuma Havugiyaremye haje kumpamagara arambwira ngo noneho tugiye kuguha ingurane y’ubutaka bwawe.”
Meya Mutabazi ati ‘Umwana genda umuhe igikoma’
Semutwa avuga ko yasiragiye kenshi mu buyobozi ashakisha uwamufasha aza kugera ku rwego rwo gushya amaguru.
Umwana we wandujwe Sida niwe umwitaho wenyine kuva icyo gihe kandi ngo ni ibintu bigoye nk’umwana uba akeneye kwitabwaho by’umwihariko.
Ati “Ingaruka ni nyinshi. Uyu mwana byatangiye afite imyaka ine kugeza uyu munsi ninjye umwitaho njyenyine, hari indwara zatewe n’ibyo bibazo byose ninjye umwitaho mu gushaka ubuvuzi n’ibindi byinshi.”
Semutwa avuga ko uyu mwana ari umunyeshuri mu Ntara y’Amajyepfo aho aba asabwa kuza gufata imiti kenshi aturutse ku ishuri akaza muri CHUK.
Akomeza agira ati “Ntan’uwo naka itike ngo ayimpe ahubwo nigeze no kujya mu karere mbibwiye Meya Mutabazi numva igisubizo ampaya ari ukunkomeretsa ngo uwo mwana se ubundi anyoye igikoma yaba iki ? Noneho umuvugizi we arambwira ngo ese arakinywa akaruka ?”
Semutwa avuga ko n’inzu abamo ubwayo yenda kumurwaho kubera ibibazo kandi ubuyobozi butamufasha cyane ko hari n’amafaranga y’inkunga yari agiye guhabwa ku murenge bamubwira ko asanzwe ahabwa inkunga ya FARG [nayo avuga ko ari ibihumbi 10Frw ahabwa ku kwezi].
-
Liban:abayobozi bo kucyambu cya Beirut bafungishijwe ijisho nyuma yiturika ridasanzwe ryahabaye. #rwanda #RwOT
Leta ya Liban (Lebanon) ivuga ko abategetsi benshi bo ku cyambu cya Beirut ubu bafungishijwe ijisho hategerejwe ko iperereza ritangira ku iturika rikaze ryo ku wa kabiri.
Iryo turika ryahitanye abatari munsi ya 135 naho abarenga 4000 barakomereka. Hatangiye ibihe bidasanzwe bizamara ibyumweru bibiri.Perezida Michel Aoun wa Liban yavuze ko iryo turika ryatewe na toni 2,750 za ‘nitrate d’ammonium’ (ammonium nitrate) zari zibitse nabi mu nzu ibikwamo ibicuruzwa (warehouse/entrepôt).
Badri Daher, umukuru wa gasutamo (ugenzura ibyo guca imisoro ibyinjira mu gihugu), yavuze ko ikigo akuriye cyasabye ko icyo kinyabutabire kihakurwa, ariko “ibi ntibyigeze biba”.
Daher yagize ati: “Duhariye impuguke ngo zitahure impamvu zabiteye”.
‘Nitrate d’ammonium’ ikoreshwa mu buhinzi nk’ifumbire, igakoreshwa kandi nk’igiturika.Ubwo yatangizaga inama y’abaminisitiri yihutirwa y’ejo ku wa gatatu, Perezida Aoun yagize ati:
“Nta magambo ashobora gusobanura ubwoba bwabase (bwibasiye) Beirut mu ijoro ryacyeye [ryo ku wa kabiri], igahinduka umujyi wugarijwe n’amakuba”.Inzobere zo kuri Kaminuza ya Sheffield mu Bwongereza zigereranya ko uko guturika kwari gufite imbaraga zingana na kimwe cya cumi cy’imbaraga z’igisasu kirimbuzi cya nikleyeri cyatewe ku mujyi wa Hiroshima mu Buyapani ku itariki nk’iyi ya 6 y’ukwa munani mu myaka 75 ishize.
Icyo gihe hari mu ntambara ya kabiri y’isi.Izo nzobere zivuga ko iryo turika ry’i Beirut “nta gushidikanya ko ari rimwe mu guturika gukomeye cyane kudatewe n’ibisasu kirimbuzi bya nikleyeri kuranze amateka ya muntu”.
The post Liban:abayobozi bo kucyambu cya Beirut bafungishijwe ijisho nyuma yiturika ridasanzwe ryahabaye. appeared first on KASUKU MEDIA.
http://dlvr.it/Rd5zPj
