Author: webrwanda

  • Rwatubyaye umaze iminsi mu kato yasubiye mu myitozo #rwanda #RwOT

    Rwatubyaye ntiyakinnye imikino ibiri iheruka ya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yashyizwe mu kato nyuma y’uko hari mugenzi we bakinana wagaragaweho icyorezo cya Covid-19.

    Uyu mukinnyi yamaze gusubukura imyitozo ndetse ashobora kwifashishwa mu mikino itaha nk’uko IGIHE ibikesha umunyamakuru w’ikinyamakuru The Gazette cyo muri Leta ya Colorado.

    Ati “Abdul ntabwo yakinnye imikino ibiri iheruka y’ikipe. Ntabwo ikipe yigeze ivuga impamvu ariko byatewe n’uwanduye Covid-19 wabonetse. Nabonye Abdul ku kibuga kuva mu cyumweru gishize, ndatekereza ko ashobora kwifashishwa mu mikino iri itaha.”

    Mbere yo gukina El Paso Locomotive mu mpera z’icyumweru gishize, umutoza mukuru wa Switchbacks FC, Alan Koch, yavuze ko hakiri kare ku buryo yamenya igihe ashobora kubonera Will Vint na Rwatubyaye Abdul.

    Mu mpera z’ukwezi gushize, Rwatubyaye yavuze ko yashyizwe mu kato nyuma yo gusanga umwe mu bakinnyi bakinana kandi babana kuri appartement, yaranduye Coronavirus.

    Rwatubyaye Abdul yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yagurwaga na Sporting Kansas City ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Major League Soccer) muri Gashyantare 2019 avuye muri Rayon Sports.

    Nyuma iyi kipe yamuguranye Benny Feilhaber ukina hagati mu ikipe ya Colorado Rapids, ihita imutiza muri Switchbacks yo mu cyiciro cya kabiri, akinamo kugeza ubu.

    source http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Rwatubyaye-umaze-iminsi-mu-kato-yasubiye-mu-myitozo

  • Moshions , une entreprise rwandaise de mode vestimentaire, en quête de renommée internationale #rwanda #RwOT

    Dany Rugamba, Business Manager chez Moshions, affirme que cette marque de luxe est très sollicitée par une clientèle diversifiée qui est parfaitement satisfaite. Danny habille des personnalités publiques qui lui font une commande en ligne.
    “La conception de notre plateforme nous a pris beaucoup de temps. Au départ, nous voulions qu’elle attire une clientèle internationale en plus de celle du Rwanda,” confie au Newtimes Rugamba.

    Moshions offre des vêtements variés avec des couleurs et des designs diversifiés. Ici on y trouve des vêtement pour hommes et femmes et tous les accessoires conçus par ses designers.
    Moshions reçoit à ce jour des commandes de l’Amérique du nord, l’Asie et de l’Europe.

    Une marque de luxe au Rwanda
    La vision de Moshions est de créer une marque de luxe authentique d’inspiration culturelle qui a des racines au Rwanda et en Afrique.
    “Nous voulions faire progresser la notoriété de notre marque et nous avons réalisé que nous pouvions le faire par le biais de magasinages et vente en ligne », a noté la chef d’entreprise.

    Les amateurs de la mode achètent des produits vestimentaires et autres de luxe chez les grands noms de Gucci, Louis-Vuitton, Chanel et Dior. Ils le font parce qu’ils leur font confiance et apprécient la marque. Plus que toute autre catégorie, les biens et services haut de gamme sont motivés par la perception et la popularité de leurs labels.

    “Notre politique de prix n’est pas basée sur ce que les gens peuvent penser “, a déclaré Rugamba. « Nous prenons en considération les facteurs réels. Nous devons examiner la valeur du produit, le travail qui est impliqué, et même ce qu’est la marque et ce qu’elle a été en mesure d’accomplir », a-t-elle ajouté.
    Pour exemple, une production d’une chemise de marque Moshions de haute qualité impliquera une série de travaux, y compris la conception.

    « Tout ne nous est pas offert dans ce monde. Quelque chose peut être relativement abordable en raison des ressources de chaque individu, mais cela ne signifie pas qu’il est abordable pour tout le monde », a-t-il ajouté montrant que cette femme entrepreneure a choisi le monde du grand capital rwandais et international comme cible de ses produits sans cesse qualitativement améliorés.

    Didiane Umutoni

    source https://fr.igihe.com/Moshions-une-entreprise-rwandaise-de-mode-vestimentaire-en-quete-de-renommee.html

  • COVID-19: Rwanda records 86 recoveries, 19 new cases #rwanda #RwOT

    In a Tuesday 12, August report, 19 new cases were recorded out of 5153 tests that were conducted, bringing the total of confirmed cases to 2,171.

    According to the Ministry of Health statement , the new cases include 10 contacts of positive cases and tests in high-risk groups in Kigali, while 6 are returning residents isolated upon arrival in Rubavu; there were also 2 cases from Rusizi and one from Gicumbi district respectively.

    The new recoveries bring the number of recoveries to 1478 while the number of active cases is now 686.

    Nicole Kamanzi M.

    source https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwanda-records-86-recoveries-19-new-cases

  • « Le travail belge de la mémoire continue de hoqueter, et même de déraper » Pr Philippe Schreiber #rwanda #RwOT

    Explication… Dans la foulée du meurtre de Georges Floyd, des statues déboulonnées et des débats sur le racisme et la décolonisation, la Chambre des Représentants a mis sur pied une commission d’enquête parlementaire sur la colonisation du Congo, du Rwanda et du Burundi, dont les travaux, essentiels en termes de mémoire collective, doivent débuter en octobre prochain.

    Les tractations politiques ont été ardues, afin de constituer le groupe d’experts qui va plancher sur ces questions. L’enjeu est délicat, particulièrement au sujet des responsabilités idéologiques de la Belgique coloniale et post-coloniale, lesquelles ont notamment conduit à la structuration d’un véritable régime d’apartheid au Rwanda.

    Les forces politiques qui depuis l’Indépendance ont soutenu la discrimination raciale au bénéfice des Hutu et surtout porté à bout de bras le gouvernement génocidaire rwandais responsable de l’abomination de 1994 sont encore très actives en Belgique, en particulier en Flandre.

    Elles poursuivent jour après jour leur travail de sape pour relégitimer les « nazis tropicaux », absoudre leurs crimes et anathémiser le pouvoir actuel en place à Kigali, celui qui pourtant a mis fin au génocide en juillet 1994.

    En octobre dernier, elles avaient réussi à organiser une tournée de conférences, dans plusieurs universités flamandes, d’une journaliste canadienne connue pour ses thèses révisionnistes.

    En juillet, elles ont remis le couvert en tentant de faire figurer dans la liste du groupe d’experts de la commission d’enquête parlementaire sur la décolonisation, un professeur d’université et un journaliste flamands connus depuis longtemps pour épouser semblables thèses révisionnistes et s’en faire d’ardents propagandistes.

    Elles y ont finalement échoué, pour ces derniers jours parvenir malgré tout à faire nommer au sein du groupe d’experts une candidate CD&V aux élections communales de 2018, ancienne secrétaire générale de l’association Jambo. Cette association est très proche de la démocratie chrétienne flamande, et véhicule un négationnisme sournois à propos du génocide commis contre les Tutsi.

    Plutôt que nier les faits, ce qui pourrait tomber sous le coup de la loi, elle les dilue complètement, de manière à ce que les forces militaires tutsi qui ont libéré le pays en 1994 apparaissent comme auteures d’un prétendu génocide contre les Hutu et instigatrices du véritable génocide, celui reconnu par la communauté internationale.

    C’est un travestissement honteux des faits, une manipulation, une théorie qui ne résiste absolument pas à tout ce qui a été depuis vingt-cinq ans étayé par les historiens.

    Cependant cette thèse proprement négationniste, qui exonère les vrais coupables, est défendue par ceux qui ont été aux côtés voire les complices des responsables du génocide avant le printemps 1994, pendant celui-ci et après l’accomplissement du crime, et continuent à œuvrer pour incriminer sans relâche le régime politique de Paul Kagame, l’actuel président rwandais.

    L’association Jambo est un relais essentiel de ce discours honteux, et sa proximité avec la démocratie chrétienne flamande lui permet désormais de figurer au sein de la commission d’enquête parlementaire sur la colonisation.

    C’est un peu comme si après la Seconde Guerre mondiale vous aviez intégré des sympathisants du régime de Vichy dans une commission chargée de faire la lumière sur l’antisémitisme nazi… Le travail belge de la mémoire continue de hoqueter, et même de déraper.

    J’avoue que ne suis même pas surpris de cette nouvelle indignité, de cette farce politique navrante et de cette gifle au visage des survivants des massacres du printemps 1994.

    Le génocide est un crime contre l’humanité qui, inlassablement, se perpétue dans son odieuse négation.

    Pr Philippe Schreiber

    Pr Philippe Schreiber

    source https://fr.igihe.com/Le-travail-belge-de-la-memoire-continue-de-hoqueter-et-meme-de-deraper-Pr.html

  • Mukobwa dore ibimenyetso simusiga bizakwereka ko umusore agukunda by’ukuri #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe gukunda n’ibintu biba ku muntu bitewe n’ ibyiyumviro bye akumva akunze umuntu runaka. Gusa buri wese yifuza kuba yakundwa urukundo nyakuri kuko urukundo iyo rujemo kubeshyanya rurushaho kubiha.

    Nk’uko tubikesha urubuga “www.whowafica.com” ruvuga ko hari ibintu bigera kuri 6 by’ingenzi bishobora kukwemeza ko umusore agukunda by’ukuri .

    1. Agumana nawe waba uri mu bihe byiza ni bibi:Umuntu ugukunda ntago yishimana nawe mu bihe byiza gusa ahubwo no mubihe bibi akuba hafi akakwegera akifatanya nawe.

    2. Yifuza ku kumenya kurusha abandi: Ikizakubwira ko umuntu agukunda yumva ya kumenya kuva hasi kugera hejuru kugirango akwiyumvemo anakuzi neza, kuburyo agutandukanya n’abandi, wowe akagufata nk’umuntu wagaciro gakomeye.

    3. Akubwira buri kimwe: Umuhungu ugukunda by’ ukuri akubwira icyo atekereza cyose kugirango mujye inama kubyaba bitagenda neza mu rukundo rwanyu bityo mukabishakira umuti muri hamwe kugira ngo n’ undi munsi bitazasubira

    4.Yirinda icyaguhungabanya: Ahora yumva yakurwanira ishyaka kugira ngo umutekano wawe uhore ari ntamakemwa kabone yewe niyo yaba nta bigango abayumva ntacyagukoraho arebera, burigihe yumva yabanza mubimbere mugihe habayeho ibyago kuri wowe.

    5. Aguharira umwanya we wose: Igihe cyose afite cyo kuruhuka yumva mwaba murikumwe kabone yewe nubwo yaba afite akazi yumva iteka mwahorana bitewe n’uburyo aba akwiyumvamo

    6.Iyo agukoshereje agusaba imbabazi: Mubuzima tubamo ntawutagira ikosa, iyo aguye mwikosa araryemera kandi akanarisabira imbabazi kuko aba yumva abangamiwe no kubaho mutavuga rumwe.

    Mukobwa rero niba ufite umusore ugukunda nyabyo, ntuzabura kumubonaho kimwe cyangwa byose muri ibi bimenyetso tukubwiye.

    source http://isimbi.rw/andi-makuru/article/mukobwa-dore-ibimenyetso-simusiga-bizakwereka-ko-umusore-agukunda-by-ukuri

  • Ni gute watangira umunsi neza? #rwanda #RwOT

    Uwiteka mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye, mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe, mbe maso ntegereje (Zaburi 5:4)

    Mu buzima busanzwe, abahanga bavuze ko intangiriro nziza ari kimwe cya kabiri cya byose. bivuze ko iyo umuntu atangiye umunsi neza bitanga icyizere ndakuka ko umunsi wose uza kugenda neza.

    Umunsi wawe utangira ute?

    Utangira mu gihirahiro no kwihuta, ukora ibintu 36 icyarimwe?

    Ukunze kwisanga uhumagira kandi ubuze kwihangana, urakarira umugore wawe cyangwa umugabo wawe, utuka abana, uhangayitse kandi udashobora kwihanganira ubuzima?

    Utangira umunsi wawe utiteguye, ufite intwaro nke, ndetse utizeye neza ibigutegereje ?

    Igitekerezo cyo gutangira umunsi neza kiroroshye: Mubyukuri dushobora urugero rw’Umwami Dawidi, iyo yabyukaga mu gitondo yahitaga avuga ati : « Uwiteka iki gitondo umva ijwi ryanjye»

    Amagambo ya mbere abanziriza umunsi agomba kubwirwa Imana aho kuyabwira umuntu

    Ikintu cya mbere Umwami Dawidi yakoraga buri gitondo, kwari ukuzamura ijwi rye aryerekeza ku Mucunguzi, amagambo ye y’umunsi yayabwiraga Imana aho kuyabwira umuntu.

    Yiyambazaga Imana agira ati: «Nerekeje isengesho ryanjye kuri wowe kandi ndakumva ni ubuhe buryo bwo gutangira umunsi ?»

    Zamura ijwi ryawe uryerekeze ku Mana mu isengesho. Yibwire ibyifuzo byawe, yereke ibyo ushaka gukora uwo munsi, yishyikirize ibibazo yawe n’ibigukomereye bikugoye gufatira umwanzuro.

    Kubw’ibyo , nka Dawidi, dukwiye gutegerezanya ukwizera, tugatangira umunsi dufite intwaro zuzuye, tugategereza ibisubizo by’amasengesho tweretse Imana mu gitondo.

    Umugani w’Ikigiriki uvuga ko «intangiro ni kimwe cya kabiri cya byose» ibi ni ingenzi kugirango umunsi wawe ugende neza kuko iyo utangiye neza n’ibisigaye bigenda neza, ni gacye bishoboka ko umuntu atangira nabi. Mubyukuri ni ngombwa gutangira umunsi twiragiza Imana

    Isengesho ry’umunsi

    Mukiza, mfasha gutangira umunsi wanjye, wumva ijwi ryanjye kandi umenya ibyo nkeneye byose Amen!

    Source:www.topchretien.com

    [email protected]

    source https://agakiza.org/Ni-gute-watangira-umunsi-neza.html

  • Dosiye y’abakobwa bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni igeze he ? #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa bari mu kigero cy’imyaka 18 na 27 y’amavuko batawe muri yombi mu mpera za Nyakanga ndetse baza kwerekwa itangazamakuru ku wa 31 Nyakanga 2020.

    Ubwo berekwaga itangazamakuru umwe muri aba bakobwa yavuze ko ibyo bakoze babikoreshejwe no gusinda, ariko asobanura ko mu gitondo inzoga zibashizemo bakiriwe n’amashusho yabo agaragaza ubwambure bagwa mu kantu.

    Uwo mwana w’umukobwa yavuze ko babikoze batazi ingaruka bizagira, kandi ngo bari basinze batanazi ko bihanwa n’amategeko.

    Aba bose icyo gihe bemeraga icyaha bakoze ariko bagasaba imbabazi imiryango yabo, abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi muri rusange.

    Dosiye y’aba bakobwa yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha aho yatanzwe ku wa 4 Kanama 2020.

    Umuvuzi wa RIB w’umusigire Dr Murangira Thierry yabwiye UKWEZI ko iyo dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo burebe niba buzaregera urukiko cyangwa bugatesha agaciro iki kirego.

    Ingingo ya 34 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu ushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa aba akoze icyaha.

    Ubihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ya 1.000.000 Frw ariko atarenze miliyoni eshatu.

    Reba hano video y’aba bakobwa ubwo berekwaga itangazamakuru

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Dosiye-y-abakobwa-bakurikiranyweho-gukwirakwiza-amashusho-y-urukozasoni-igeze-he

  • Mu mafoto : Moto nini za Polisi zashyizweho indangururamajwi, abaturage basabwa kutagira ubwoba #rwanda #RwOT

    Izi moto zari zisanzwe zimenyerewe nk’izikoreshwa n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.

    Mu butumwa Polisi y’Igihugu yashyize ku rukuta rwa Twiter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2020, yatangaje ko ikomeje gukoresha ubu buryo mu bukangurambaga.

    Bugira buti “Dukomeje gukoresha uburyo butandukanye mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha ingamba zashyizweho zo kurwanya ikwirakwira rya #COVID-19 kugira ngo tubashe kuzubahiriza no kwirinda.”

    Bukomeza buvuga ko “Twatangiye gukoresha moto ifite indangururamajwi mu rwego rwo kugeza ubutumwa kuri benshi.”

    Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kwirinda kurangarira iyo moto ahubwo bagatega amatwi ubutumwa itambutsa.

    Ubutumwa bwa Polisi buvuga kandi ko abaturage basabwa “Kwirinda kwirema amatsinda murangariye iyo moto kuko byabaviramo kwanduzanya Koronavirusi.”

    Ubu buryo bushya bwazanywe na Polisi buje busanga ubundi bukangurambaga bwari busanzwe buriho bwiswe ‘Ntabe Ari Njye’.

    Ni ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’Igihugu isaba Abanyarwanda kwambara neza agapfukamunwa no kubahiriza amabwiriza yose yashyizwe kugira ngo buri wese aharanire ko ataba ariwe uba intandaro yo gutiza umurindi icyorezo cya Coronavirusi.

    Bwatangijwe muri Kamena 2020, Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera avuga ko “Buri Munyarwanda,abanyamadini, abanyamahoteri, n’abandi kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru ‘’Ntabe Arinjye” utiza umurindi icyorezo cya Coronavirus, cyangwa ukwirakwiza Coronavirusi nahisemo gusiga intera hagati yanjye n’abandi.”

    Icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO igaragaza ko kuri ubu 20,542,666 bamaze kuyandura ku Isi yose, barimo 746,335yahitanye mu gihe 13,460,635 bamaze kuyikira.

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze gufatwa ibipimo 309,653 bimaze kubonekamo abantu 2,171 banduye iki cyorezo mu gihe 1,478 bamaze guhira naho abakirwaye ni 686. Abamaze guhitanwa na Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda ni barindwi.
    Moto nini za Polisi zashyizweho indangururamajwi zifashishwa mu gutanga ubutumwa bwibutsa abantu ingamba zo kwirinda Coronavirus
    Abaturage basabwe kutagira ubwoba no kwirinda kurema amatsinda bashungereye izi moto

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Mu-mafoto-Moto-nini-za-Polisi-zashyizweho-indangururamajwi-abaturage-basabwa-kutagira-ubwoba

  • U Rwanda rwatangaje ko u Burundi nta bushake bufite bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr Biruta yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2020, aho yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubana neza n’ibihugu byose birimo n’ibyo mu karere ruherereyemo.

    Avuga ko ariko hari ibihugu birimo u Burundi bimaze kugaragaza ko nta bushake na mba bufite mu kuzahura umubano w’impande zombi.

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Biruta kandi yavuze ko ibiherutse gutangazwa na Perezida w’u Burundi ko u Rwanda rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda kuva za 2015, bitangaje uburyo u Burundi bwavuga ibi. Minisitiri Dr Biruta ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2020

    Inkuru irambuye ni mu kanya….

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-rwatangaje-ko-u-Burundi-nta-bushake-bufite-bwo-kuzahura-umubano-w-ibihugu-byombi

  • Itariki n’aho umwiherero w’abakinnyi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports uzabera #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe umwiherero w’abakinnyi n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo kwigira hamwe ibibazo bimaze iminsi muri iyi kipe.

    Mu minsi yashize ni bwo ISIMBI yabagejeho inkuru y’uko Rayon Sports izakora umwiherero n’abakinnyi mu rwego rwo kuganira n’abakinnyi hategurwa umwaka w’imikino utaha, gusa umuvugizi w’iyi kipe yavugaga ko bataramenya aho umwierero uzabera.

    Uyu mwiherero uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020 guhera ku isaha ya saa 9h, ubuyobozi bukazamarana umunsi n’abakinnyi biga kuri buri ngingo abakinnyi bibazaho ndetse banabereka umurongo ngenderwaho bagiye gukurikiza umwaka utaha w’imikino.

    Uyu mwiherero biteganyijwe ko uzabera Honey in Honey ku Ruyenzi. Bamwe mu bakinnyi ISIMBI yagerageje kuvugisha bayemereye ko bamaze gutumirwa babwirwa iby’uyu mwiherero. Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gukora umwiherero
    http://dlvr.it/RdTwhP