Author: webrwanda

  • RIB iri gushakisha Zirikana Daniel ukekwaho kwica umugore we #rwanda #RwOT

    Itangazo ryo kurangisha umuntu wese wabona Zirikana ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2020.

    Uwamubona yakwihutira gutanga amakuru y’aho aherereye kuri Sitasiyo ya RIB cyangwa Polisi imwegereye.

    Wanahamagara ku murongo wa RIB utishyurwa 166 cg uwa Polisi 112.
    http://dlvr.it/RdT3mJ

  • Ni ukwitegura kuko Kristo ari bugufi- Danny Mutabazi mu ndirimbo nshya #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yise ‘Amarira y’ibyishimo’ yakozwe mu mwaka ushize mu buryo bw’amajwi ariko kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze amashusho yayo.

    Igice kinini cy’amashusho y’indirimbo ‘Amarira y’ibyishimo’ cyafatiwe mu gitaramo cya Danny Mutabazi yamurikiyemo alubumu ye ya mbere yise ‘Calvary’. Iki gitaramo cyabaye 02 Kamena 2019.

    Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko muri rusange ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwibutsa abantu ko Kristo ari hafi kugaruka ari nayo mpamvu basabwa guhora biteguye.

    Yagize ati “Ni ukubwira abantu kuba maso no kwitegura kuko Kristo ari bugufi.”

    Reba amashusho y’indirimbo ya Danny Mutabazi

    Ni indirimbo iri kuri alubumu ye ya kabiri, yayiririmbye mu gitaramo cya cyo kumurika alubumu ye ya mbere ariko ntabwo yari iri kuri iyo alubumu.

    Danny Mutabazi yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Impamba y’Urugendo’, ashimira abakunze b’ibihangano bye bakomeje kumushyigikira.

    Danny Mutabazi ni Umuramyi ubivanga n’ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Paruwasi ya Gasave, yatangiye kuririmba muri korali z’abana mu 2004

    Reba amashusho y’indirimbo ya Danny Mutabazi
    http://dlvr.it/RdT3mV

  • Umuhemu indirimbo ya Daddy v yibanda kubuhemu bukorwa murukundo. #rwanda #RwOT

    Muvunyi jean bosco Victor wamenyekanye ku izina rya Daddy v Ni umwe mubasore bakizamuka batanga ikizere ku iterambere ry’umuziki nyarwanda, agaruka kucyatumye ahitamo gukoresha Daddy v nk’izina ry’ubuhanzi avugako yarikuye Aho yigaga amashuri yisumbuye Aho yari umwe mubabyeyi muri famille zihuza abanyeshuri.

    Daddy v amaze gugshyira hanze indirimbo zose hamwe Umunani(8) gusa we avugako izamenyekanye cyane Ari enye(4) kuko arizo akenshi zagiye zikunda gukinwa kumaradiyo na television bya hano mu Rwanda.

    Indirimbo UMUHEMU ije ikurikira indi yitwa Oriana aheruka gukorana na Mc Tino wahoze ubarizwa mu itsinda rya TBB,

    agaruka ku ndirimbo UMUHEMU yakozwe na Heavy kick kuva muri Kigali record amashusho agakorwa na producer Mussan ewan avugako ari indirimbo yamugoye mu ikorwa ryayo kuko yatangiye gukorwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 ibi bikaba aribyo byatumye abanza gushyira hanze “Oriana” yarimaze kurangira yongeraho ko COVID-19 iri mu byadindije ikorwa ry’indirimbo Umuhemu.

    Asoza ikiganiro yagiranye na kasukumedia.com Yashimiye byimazeyo abanyarwanda muri rusange uko bakomeje kumwereka urukundo no kumushyigikira ababwirako nubwo hakirimo ibibazo bya COVID-19 bitazababuza gukora umuziki Kandi mwiza anashimiea n’itangazamakuru muri rusange.

    Kanda hano wumve unatunge indirimbo UMUHEMU ya Daddy v

    The post Umuhemu indirimbo ya Daddy v yibanda kubuhemu bukorwa murukundo. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/umuhemu-indirimbo-ya-daddy-v-yibanda-kubuhemu-bukorwa-murukundo/

  • ShaddyBoo na Bruce Melodie batawe muri yombi #RwOT #Rwanda

     Umuhanzi Bruce Melodie hamwe n’umugore umaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo batawe muri yombi na Polisi bashinjwa kurenga ku mategeko yo kurwanya Coronavirus no gukwiza urusaku.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko aba bombi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus hamwe n’ajyanye no kwirinda gukwirakwiza urusaku.

    Ati “Barafunze kubera ibintu byo gucuranga bagasakuriza abaturanyi n’ibintu byo kujya kunywa inzoga muri ibi bihe. We [ShaddyBoo] n’uwitwa Bruce Melodie]. Bari bagiye gusura uwitwa Rwema, baracuranga basakuriza abaturanyi. Ibyo kujya kunywa nabyo muri iki gihe ntibyemewe.”

    Yakomeje agira ati “Gusakuriza abaturanyi urabizi nabyo bijyana n’ibintu byo kwirinda urusaku, nabyo ntibyemewe.”

    Bombi batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama. Uwo munsi ShaddyBoo yari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko Polisi yagiye gusaka urugo rwe gusa ubwo butumwa yahise abusiba hashize akanya gato.

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe aho afite nyinshi mu ndirimbo zikunzwe mu Rwanda no hanze yarwo. Muri zo harimo nk’iyo yise Saa Moya isigaye iharawe cyane ndetse n’indi yise Katerina ikunzwe hanze y’u Rwanda cyane muri Kenya.

    Ni mu gihe ShaddyBoo usibye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, aherutse kumvikana avuga ko yatangiye ubushabitsi bwa restaurant aho agemurira abantu amafunguro mu ngo zabo.

    Reba indirimbo yitwa Saa moya ya Bruce Melodie

    ShaddyBoo akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus no guteza urusaku mu baturanyi

    Bruce Melodie na ShaddyBoo bafunzwe bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus no guteza urusaku mu baturanyi
  • Perezida Donald Trump yahungishijwe amasasu igitaraganya, ahamya ko isi ifite akaga #rwanda #RwOT

    Umukozi w’urwo rwego rufite mu nshingano kurinda abategetsi bakuru n’imiryango yabo, yazamutse aho Bwana Trump yari ahagaze ariho avuga maze aramwongorera.

    Mu gihe yahise asohorwa muri icyo cyumba Bwana Trump yumvikanye avuga ngo “Oh” na “Ni ibiki biri kuba ?”. White House yahise ifungwa yose kubera ibi byabaye kuwa mbere.

    Hashize iminota icyenda, Bwana Trump yagarutse, avuga ko ibintu byasubijwe mu buryo, ko hari umugabo warashwe.

    Urwego rw’ibanga rwa Amerika rwemeje ibyabaye, ruvuga ko hari “umukozi mu nzego z’umutekano warasanye” ku muhanda wegereye ibiro bya White House.

    Uru rwego rwagize ruti : “umuntu w’umugabo hamwe n’umukozi w’urwego rw’ibanga rwa Amerika bombi bajyanywe mu bitaro”, rwongeraho ko “muri icyo gihe nta cyahungabanyije White House cyangwa uwo turinda wese”.

    Bwana Trump yabwiye abanyamakuru ko “mubyo yumvise”, uru rwego rwarashe ukekwa wari ufite imbunda.

    Yavuze ko atazi niba uwo muntu yari agamije kumugirira nabi. Ati : “Wasanga ntaho bihuriye nanjye”.

    Bwana Trump ariko yemeje ko ari ikintu kidasanzwe, ashimagiza ubunyamwuga bw’uru rwego rumurinda.

    Umunyamakuru yamubajije niba adafite ubwoba kubera ibimaze kuba. Bwana Trump aramusubiza ati : “Urabona mfite ubwoba ?”

    Yongeraho ati : “Nta kundi aha ni ku isi, kandi isi nta gihe itabaye ahantu hateye akaga. Ntabwo ari ikintu cya hano gusa.Iyo usubije amaso inyuma mu binyejana byashize, ubona ko isi yahoze ari ahantu hateye akaga, hateye akaga cyane, bizakomeza, niko nkeka, mu gihe runaka”.

    Yabwiye abanyamakuru ko yaherekejwe akagezwa mu cyumba akoreramo ‘Oval Office’ ubwo ibi byariho biba.

    Abandi bategetsi basohowe muri iki kigani barimo minisitiri ushinzwe ubukungu n’ushinzwe ingengo y’imari. Icyumba cyaberagamo icyo kiganiro cyahise gifungwa.

    Ibiro ntaramakuru bya Amerika bivugwa ko umuntu warasiwe hafi aho ashobora kuba yakomeretse bikomeye cyane.

    Bivugwa kandi ko bari gusuzuma niba uwateye aha hantu nta kibazo cyo mu mutwe yaba afite.

    Inkuru dukesha BBC
    http://dlvr.it/RdQ8t5

  • Hari amakosa 10 abantu bakora mu gitondo bakiriranwa umunabi. Dore inama ugirwa kugira ngo wirirwane akanyamuneza #rwanda #RwOT

    Hari igihe umuntu ava mu buriri akiriranwa umushiha kandi atazi neza icyawumuteye nta n’ikibazo na kimwe afite uwo munsi. Ubushakashatsi bwerekanye ko akenshi ibi biterwa n’amakosa dukora buri gitondo kandi bamwe bakayakora batayazi.

    Tugiye kurebera hamwe amakosa agera ku 10 wakirinda buri gitondo bigatuma wiriranwa akanyamuneza, kuko ibyishimo, guseka aribyo soko yo kuramba no no kugera ku munezero w’ubuzima tubayemo.

    1. Gukangurwa n’inzogera, isaha( reveille): Abantu benshi bahitamo gukangurwa n’isaha cyane cyane bashyira mu matelefoni yabo ikagenda ivuga buri minota 15 bitewe nuko isaha yo kubyukiraho umubiri uba utarayimenyera. Iki ni ikintu kibi cyane kinaniza umubiri umunsi wose, ahubwo abahanga batubwira ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri igihe cyo kubyukiraho buri munsi.

    2. Kuguma mu kizima bwacyeye: Abantu bamwe bahitamo kwijimisha icyumba baryamamo bashyiramo amarido yijimye kugirango urumuri rw’umucyo rwa mu gitondo rutaza kubakangura. Ibi sibyo kuko ari ukuvuna umubiri wacu kandi uba ukeneneye ruriya rumuri rwa mu gitondo.

    3. Kubyuka vuba vuba igihe ukangutse: Iri ni rimwe mu makosa ananiza umubiri umunsi wose igihe ukangutse ugahita ubaduka vuba na bwangu, ibi bituma amaraso yirukanyira mu maguru bikaba byanagutera umuvuduko w’amaraso ukabije, isereri n’ibindi. Tugirwa inama zo kubanza kwicara ku buriri gato ukabanza ugatekereza ibyo ugiye gukora no kunanura umubiri.

    4. Kudakora imyitozo ngororamubiri: Siporo ya mu gitondo niyo iruta izindi twakora ku yandi masaha y’umunsi kuko ariyo ituma umuntu atiyongera ibiro uko yiboneye. Iyi myitozo yoroheje ikorwa igihe uvuye mu buriri ituma umuntu yiriranwa akanyamuneza umunsi wose.

    5. Kutoza amenyo: Iri ni ikosa rikorwa n’abantu batari benshi ariko rikomeye cyane kuko ubyutse ntusukure amenyo wiriranwa uburyaryate mu kanwa butuma umubiri wirirwa wumva utameze neza.

    6. Koza amenyo ukimara kunywa ibintu byifitemo acide: Iri ni ikosa rikorwa n’abantu benshi iyo bamaze gufata ifunguro rya mu gitondo(Petit dejeunner). Ku bakoresha ikawa , amazi arimo indimu n’ibindi biribwa birimo acide mu ifunguro rya mu gitondo bagirwa inama ko bajya basukura amenyo yabo nyuma nibura y’iminota mirongo ine nyuma y’uko bafata iryo funguro.

    7. Kwihutira kubyukira ku byuma by’ikoranabuhanga: Iri ni ikosa rikorwa n’abantu benshi bitewe n’umuvuduko w’iterambere isi yacu igezemo ariko ni rimwe mu makosa akomeye ananiza umubiri wacu. Harimo kubyukira ako kanya kuri telefoni usoma ubutumwa bugufi, ku mbuga nkoranyambaga, ku mashini y’akazi ukiva mu buriri. Ahubwo ubu bushakashatsi bugira inama ko abantu bagomba kubanza kwitegura umunsi ibi ukabikora aruko winjiye mu kazi kawe ka buri munsi. Iri kosa hari n’abarigwamo bakibereye mu buriri.

    8. Gutangira akazi nta gahunda ufite y’umunsi: Iri ni ikosa rikomeye kubyuka ukajya mu mirimo ya buri munsi utarategura gahunda yawe yose y’umunsi kuko akenshi hari igihe umunsi ukwiriraho nta kintu na kimwe ukoze gifatika, ubishoboye byuka wandike ku gapapuro gahunda yawe yose y’umunsi.

    9. Kubyuka utekereza ibibazo ufite: Uyu ni umwitozo twese dusabwa gukora buri gitondo aho umuntu yabyutse yishimira ibyiza yagezeho mu buzima ku rwego rwe aho kubyuka utekereza ibibazo bigukikije.

    10. Gutinda kuryama ngo utabura ibitotsi: Hari abantu benshi bahitamo kujya mu buriri bakererewe ngo nibwo babona ibitotsi ku buryo bwihuse. Ibi sibyo ahubwo abahanga batugira inama ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri we isaha yo kuryamiraho n’iyo kubyukiraho ntubihindagure uko wiboneye.

    Aya makosa tumaze kuvuga agera ku icumi hiyongeraho ikosa rikomeye ku bashakanye kandi bagomba gukosora . Umunezero wa mbere ushobora gutuma umugore cyangwa umugabo yirirwa ameze neza umunsi wose ni igikorwa cyo gutera akabariro buri gitondo kuko bituma akazi bagakora neza kandi baruhutse mu mutwe.

    The post Hari amakosa 10 abantu bakora mu gitondo bakiriranwa umunabi. Dore inama ugirwa kugira ngo wirirwane akanyamuneza appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/hari-amakosa-10-abantu-bakora-mu-gitondo-bakiriranwa-umunabi-dore-inama-ugirwa-kugira-ngo-wirirwane-akanyamuneza/

  • Humble Jizzo yinjiye mu bucuruzi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys, Manzi James wamenyekanye nka Humble Jizzo, yinjiye mu bucuruzi bw’inzu n’ibibanza.

    Uyu muhanzi akaba yatangije kompanyi yitwa Tunga Real Estate aho batanga serivisi zo kuranga amazu n’ibibanza bigurishwa.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Humble Jizzo yatangaje ko yatangije iyi kompanyi kandi yigezeye ko izafasha abanyarwanda ibagezaho serivisi nziza kandi mu buryo bworoshye cyane.

    Iyi kompanyi ikaba ifasha abafite inzu n’ibibanza bagurisha kubabonera abakiriya cyangwa n’abifuza inzu n’ibibanza byo kugura kubafasha kubibona, ikaba ifite ibiro Kacyiru.

    Nyuma ya Urban Record, studio y’itsinda rya Urban Boys abarizwamo we na Nizzo, aba basore bari baherutse gufungura Urban Image, sosiyete yo gufata no gutunganya amashusho n’amafoto mu birori birimo n’ubukwe.

    Humble Jizzo yatangije kompanyi kompanyi y’ubucuruzi

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/humble-jizzo-yinjiye-mu-bucuruzi

  • Nshuti Innocent yashimiye ubuyobozi bwa APR FC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Nshuti Innocent yashimiye ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu kuba yarasinyishije rutahizamu Bizimana Yannick kuko ari umukinnyi uzafasha iyi kipe.

    Ni umukinnyi yerekanye tariki ya 19 Nyakanga 2020 imukuye mu ikipe ya Rayon Sports aho yamusinyishije imyaka 2.

    Nshuti Innocent wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yavuze ko iyi kipe yagize neza isinyisha uyu rutahizamu ukiri muto kuko ari umukinnyi mwiza abona azafasha iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.

    Yagize ati“Yannick ni umukinnyi mwiza cyane nagiye ngira amahirwe yo kureba imikino yakinnye, ni umukinnyi ufite uburyo bwihariye akinamo kandi bwiza, ni umukinnyi waje asanga abandi bakinnyi beza, ni umukinnyi ushobora kugutsinda gitego isaha iyo ari yo yose, ni umukinnyi utanga imipira myiza ibyara ibitego, azi gucenga n’ibindi byinshi byiza yihariye.”

    Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe yatekereje neza kuzana uyu mukinnyi kuko akiri muto kandi ari mu kigero kimwe na bo ahasanze.

    “Kuza kwa Yannick nabyakiriye neza cyane kuko nawe ni umukinnyi ukiri muto, nawe ari mu kigero kimwe natwe kandi nizera ntashidukanya ko kubw’ibyiza by’ikipe dufite aho tuzageza ikipe heza cyane. Ubuyobozi bwatekereje neza kuba bwamuzana akaza gufasha abo ahasanze.” Nshuti aganira n’urubuga rwa APR FC

    Ahamya ko imbaraga z’uyu musore zizabafasha kugera kuri byinshi kuko APR FC itubakiye ku muntu umwe, akaba ari ikipe iri hejuru ya buri muntu wese ari nayo mpamvu ihora yifuza ibyiza.

    Nshuti Innocent ahamya ko Yannick Bizimana izabafasha byinshi

    Yannick Bizimana yamaze kuba umukinnyi wa APR FC

    source http://isimbi.rw/siporo/article/nshuti-innocent-yashimiye-ubuyobozi-bwa-apr-fc

  • Rutsiro : Abakozi 15 b’akarere na rwiyemezamirimo batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwahagaritse ku kazi aba bakozi nyuma yuko bigaragaye ko hari ibikoresho by’ubwubatsi byagombaga gukoreshwa kubaka imihanda muri gahunda ya VUP mu mirenge itandukanye muri aka Karere mu mwaka w’ingengo y’imari 2019 – 2020 bitageze aho byagombaga gukoreshwa kandi byarishyuwe.

    RIB yatangaje ku wa Gatandatu ko aba bakozi bari batangiye gukorwaho iperereza barimo abayobozi bakora muri aka Karere, abakozi batandukanye hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Ruhango, Murunda, Rusebeya, Nyabirasi na Mushubati.

    Abandi bari bakurikiranywe ariko bose badafunze ni abakozi bashinzwe ubutaka, ibikorwaremezo n’imiturire mu mirenge ya Ruhango, Murunda, Mushonyi, Mukura, Gihango, Kivumu, Boneza na Nyabirasi.”

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwatangaje ko aba bakozi batawe muri yombi ku wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, aho bari kumwe na rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo kubaka imihanda y’imigenderano muri aka karere.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko ibi byaba bakurikiranyweho byagiye bikorwa aho rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko yagiye azana ibikoresho bimwe na bimwe hanyuma bakamusinyira ko yazanye ibikoresho byose kandi bimwe muri byo bitarageze aho byagombaga kugera.

    Yakomeje agira ati “Ibi bikoresho ni umucanga n’amabuye byagombaga gukoreshwa mu mirimo yo kubaka imihanda y’imigenderano mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Rutsiro.”

    Dr Murangira yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo rigaragaze n’abandi bashobora kuba barafatanyije ibi byaha nabo bakurikiranwe.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Rutsiro-Abakozi-15-b-akarere-na-rwiyemezamirimo-batawe-muri-yombi

  • Amagambo akomeye ya Joe Habineza nyuma y’uko inkuru zo kwirukanwa kwe zivugishije benshi #rwanda #RwOT

    Joseph Habineza benshi bakunda kwita Joe, ni umwe mu bantu basanzwe bakunda kuvugisha itangazamakuru ndetse no kugaragaza byeruye ibitekerezo n’ukuri kumurimo, nyamara abanyamakuru bose bagerageje kumubaza iby’iyirukanwa rye bose nta n’umwe yigeze yerurira. Gusa nanone akunda kugaragaza ibitekerezo bye cyane abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Muri iyi nkuru, turareba amwe mu magambo akomeye arimo n’inyigisho yafasha benshi, Joe Habineza yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter ariko cyane cyane agace k’inkurushusho yanyujije ku rubuga rwa Whatsapp (Status). Turahera mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo kwirukanwa mu kazi n’ubwo bitahise bimenyekana.

    Kuri Twitter Joe Habineza yanditse tariki 8 Kanama amagambo agira ati : “Imana ntiyakwemera ko ibibi bitugeraho kereka igihe ifite umugambi wihariye, cyahe iba ishaka kunyuza imigisha ihambaye muri ibyo biruhije. Nta mwijima uhoraho iteka kandi n’aho uri haba hari inyenyeri. Baho buri munsi ufite intego nziza”

    Mu byo Joe Habineza yatangaje kuri uru rubuga akabisubiramo ubugira kabiri, tariki 9 no kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2020, harimo amagambo asobanura ko inzira rukumbi yakugeza ku byishimo ari uguhagarika guhangayikira ibintu birenze ubushobozi bw’ugushaka kwawe.

    Hari inkurushusho cyangwa icyo twakwita nk’igitekerezo, Joe Habineza yasangije abantu ku rubuga rwa Whatsapp (Status), kuri uyu wa Mbere mu gihe inkuru zivuga kwirukanwa kwe zacicikanaga. Iyi nkuru n’ubwo yatangaje igice cyayo, turayibagezaho uko yakabaye guhera ku ntangiriro kugeza ku musozo wayo aho buri wese aba agomba kumva isomo riyirimo.

    Icyo iyo nkuru ivuga cyane ko isanzwe izwi…

    Hari umugore wari ufite imbwa y’inyangamugayo yizeraga cyane kuburyo yayisigiraga umwana we akajya mu yindi mirimo itandukanye. yaragarukaga iteka agasanga umwana asinziriye ameze neza, imbwa imuri iruhande imucungiye umutekano.

    Igihe kimwe ariko haje kuba ikintu kidasanzwe. Umugore nk’ibisanzwe yasize umwana we yizeye ko imbwa imurinda hanyuma ajya guhaha. Ubwo yagarukaga, yasanze hari ibintu biteye ubwoba. Imyambaro y’umwana yari yacagaguritse, kandi hari amaraso menshi mu cyumba yari yasizemo umwana.

    Byaramurenze, atangira gushakisha umwana ariko mu gihe ataramubona ahita abona ya mbwa iri munsi y’igitanda, umunwa wayo wuzuyeho amaraso abona ko nta gushidikanya yamuririye umwana. Nta kuzuyaza nk’uko benshi muri twe bahita babigenza, yafashe inkoni akubita ya mbwa kugeza ipfuye.

    Arangije ashakisha mu nzu hose agirango byibura abone ko yabona ibisigazwa by’umubiri w’umwana we imbwa yari yariye. Ageze ku hafi y’igitanda, yaje kubona ko umwana ameze neza, ari ku buriri ndetse ntacyo yabaye, ahita anabona ibice by’inzoka yapfuye, asobanukirwa neza ko imbwa ye yari amaze kwica ari yo yarwanye n’inzoka iyirinda kuba yamurira umwana, ariko nyine uwo mugiraneza (imbwa) yari yamaze gupfa.

    Ntacyo yari agishoboye gukora kuko imbwa yahamubereye, ikamurindira umwana adahari, ikitanga ku bw’ikibondo cye, yari yahubutse ayica ataramenya neza niba ibyo yibwira ari ukuri. Amarira yatangiye kuzenga mu maso, aricuza bikomeye.

    ISOMO : Si byiza mu buzima ko wihutira gucira abandi urubanza, ngo utangire kubavugaho ibibi cyangwa kubatekerezaho ibibi nyamara utazi ukuri kose kw’ikibyihishe inyuma.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Amagambo-akomeye-ya-Joe-Habineza-nyuma-y-uko-inkuru-zo-kwirukanwa-kwe-zivugishije-benshi