Author: webrwanda
-
Coronavirus: Urukingo rwa kaminuza ya Oxford rwari mu igeragezwa, rwateje ikibazo ruhita ruhagarikwa #rwanda #RwOT
Igeragezwa rya nyuma ry’urukingo rwa coronavirus, rwakozwe n’uruganda rw’imiti AstraZeneca na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza, ryabaye rihagaritswe nyuma yuko umwe mu barugeragerezwagaho mu Bwongereza rumugizeho ingaruka mbi.
Uruganda AstraZeneca rwavuze ko uko kuba igeragezwa rihagaritswe ari “ibisanzwe” mu gihe habayeho “indwara idasobanutse”. Ibiva mu mageragezwa y’uru rukingo biri gukurikiranirwa hafi mu bice bitandukanye by’isi.
Urukingo rwa AstraZeneca na Kaminuza ya Oxford rubonwa nk’uruhabwa amahirwe akomeye yo kuba urukingo nyarwo mu nkingo za Covid-19 zibarirwa muri za mirongo zirimo gukorwa mu bice bitandukanye ku isi.
Hashize igihe hari abafite icyizere cyinshi ko urwo rukingo rushobora kuzaba urwa mbere rwa Covid-19 rugeze ku isoko ry’imiti, nyuma yuko amageragezwa yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri agenze neza.
Kugera mu cyiciro cya gatatu cy’igeragezwa byabayeho mu byumweru bishize. Muri iki cyiciro nkuko BBC ibitangaza, rwari rurimo kugeragerezwa ku bantu bagera ku 30,000 bo muri Amerika, mu Bwongereza, Brazil n’Afurika y’epfo.
Amageragezwa y’urukingo yo mu cyiciro cya gatatu akenshi akorerwa ku bantu babarirwa mu bihumbi ndetse ashobora kumara imyaka myinshi.
Abarukoze bavuze iki?
Ibikorwa byabaye bihagaze mu bice byose byo ku isi aho urwo rukingo rwarimo kugeragerezwa, mu gihe harimo gukorwa amagenzura yigenga ku bijyanye n’amakuru ku ngaruka ku buzima mbere yuko hafatwa icyemezo niba igeragezwa ryarwo ryakongera gutangira, nkuko umunyamakuru wa BBC Fergus Walsh ukuriye ishami ry’inkuru ku buvuzi abivuga.
Umuvugizi wa Kaminuza ya Oxford yagize ati: “Mu magerageza akorewe ku bantu benshi, uburwayi bubaho ariko bugomba kugenzurwa mu buryo bwigenga mu kurebana ibi ubushishozi”.
Ubu bubaye ubwa kabiri igeragezwa ry’urukingo rwa coronavirus rwa Kaminuza ya Oxford ribaye rihagaritswe, nkuko umunyamakuru wa BBC Fergus Walsh akomeza abivuga.
Ibintu nk’ibyo byo kuba igeragezwa ry’urukingo rihagaritswe bisanzwe bibaho mu magerageza y’inkingo akorewe ku bantu benshi, kandi biba igihe umuntu wo mu bemeye kurugeragerezwaho arwaye akajyanwa mu bitaro kandi icyateye ubwo burwayi bwe kidahise kimenyekana.Byibazwa ko amageragezwa y’uru rukingo rwa Kaminuza ya Oxford ashobora kongera gutangira mu minsi iri imbere.
Urubuga rw’amakuru y’ubuzima, Stat News, rwatangaje iyi nkuru bwa mbere, rwavuze ko amakuru arenzeho ajyanye n’uwo wo mu barugeragerezwagaho mu Bwongereza rwagizeho ingaruka atahise amenyekana. Ariko urwo rubuga rwasubiyemo amagambo y’umuntu waruhaye amakuru avuga ko byitezwe ko uwo muntu akira.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Bite bya Rwatubyaye Abdul uri ku musozo w’amasezerano ye? #rwanda #RwOT

Myugariro w’umunyarwanda uri ku mpera z’amasezerano ye mu ikipe ya Colorado Rapids mu cyiciro cya mbere muri Amerika ‘MLS’ ariko akaba yaratijwe muri Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya 2, avuga ko ubu ataramenya neza niba azongera amasezerano cyangwa azatandukana n’iyi cyane ko afite andi makipe amwifuza.
Mu Kwakira 2019 ni bwo Rwatubaye Abdul yongereye amasezerano y’umwaka 1 akinira Colorado Rapids yo mu cyiciro cya mbere muri Amerika, byari byitezwe ko azanakina mu cyicro cya mbere ariko iyi kipe ikaba yaraje kumutiza mu cyiciro cya 2 muri Colorado Springs Switchbacks.
Aganira na ISIMBI.RW, Rwatubyaye Abdul yavuze ko koko ari ku mpera z’amasezerano ye muri iyi kipe kandi nta n’ibiganiro aratangira kugirana na yo ngo abe yakongera amasezerano.
Yagize ati“nongereye amasezerano mu Kwakira umwaka ushize ariko kugeza ubu nta biganiro biraba hagati yanjye n’ikipe ariko bidahindutse tuvugana hagati ya Nzeri n’Ukwakira.”
Yakomeje avuga ko n’iyo atakongera amasezerano afite andi makipe amwifuza atahita atangaza.
Ati“Bidakunze hari n’andi makipe ariko ntabwo umuntu yahita azivuga aka kanya ntakiraba, ni uko bimeze, ntongereye amasezerano n’ikipe yanjye umuntu yakwicara akareba icyo gukora.”
Mu ntangiro za 2019 ni bwo Rwatubyaye Abdul yavuye mu Rwanda agiye muri Sporting Kansas City, iyi kipe muri Gicurasi 2019 yafashe umwanzuro wo kumugurana umukinnyi wo hagati we bamutanga muri Colorado Rapids ari na yo afitiye amasezerano n’ubwo yamutije muri Colorado Springs Switchbacks.
Rwatubyaye Abdul ari ku mpera z’amasezerano yesource http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-rwatubyaye-abdul-uri-ku-musozo-w-amasezerano-ye
-
Rubavu: ADEPR_ Busiza yaciwe amande 150000 Frw kubera kwakira abantu benshi mu bukwe #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Rubavu bwahanishije ADEPR_Busiza gucibwa amande y’ibihumbi 150 Frw kuko uru rusengero rwarengeje umubare w’abakristu bagomba kuhateranira ubwo basezeranyaga abageni mu bukwe bwatashywe n’abantu 45 mu gihe ubusanzwe hemewe 30.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert avuga ko ruriye rusengero rwemerewe guteraniramo abantu 30 ariko ko mu mpera z’icyumweru gishize hari hateraniye abantu 45 bari baje mu bukwe.
Ati “Murumva ko barengejeho cumi na batanu (15) ari nayo mpamvu twabaciye ariya mande kuko buri muntu yabariwe amande y’ibihumbi icumi (10).”
Ifoto y’inyemezabwishyu y’ariya mande ya 150 000 Frw yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize.
Iyi nyemezabwishyu yanditseho ko impamvu ari “Kurenga ku mabwiriza ya Covid-19 -UBUKWE” yatanzwe ku wa 05 Nzeri 2020
Mayor Habyarimana Gilbert avuga ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikwiye kujya mu zindi gahunda abantu basanzwe bakora kandi buri wese akumva ko zimureba.
Ati “Aha buri wese azaba afite icyizere cyo kutandura ndetse no kutanduza abandi; kandi uwirinze akambara agapfukamunwa neza, agakaraba kandi agatanga intera, n’iyo yahura n’uwanduye ashobora kutandura.”
Mu karere ka Rubavu, uru rusengero ruri mu Murenge wa Bugeshi ni rwo rubaye urwa mbere mu gucibwa amande yo kurenga ku mabwiriza.
buri muntu yabariwe amande y’ibihumbi icumi
http://dlvr.it/RgFhsX -
Rubavu: ADEPR_ Busiza yaciwe amande 150000 Frw kubera kwakira abantu benshi mu bukwe #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Rubavu bwahanishije ADEPR_Busiza gucibwa amande y’ibihumbi 150 Frw kuko uru rusengero rwarengeje umubare w’abakristu bagomba kuhateranira ubwo basezeranyaga abageni mu bukwe bwatashywe n’abantu 45 mu gihe ubusanzwe hemewe 30.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert avuga ko ruriye rusengero rwemerewe guteraniramo abantu 30 ariko ko mu mpera z’icyumweru gishize hari hateraniye abantu 45 bari baje mu bukwe.
Ati “Murumva ko barengejeho cumi na batanu (15) ari nayo mpamvu twabaciye ariya mande kuko buri muntu yabariwe amande y’ibihumbi icumi (10).”
Ifoto y’inyemezabwishyu y’ariya mande ya 150 000 Frw yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize.
Iyi nyemezabwishyu yanditseho ko impamvu ari “Kurenga ku mabwiriza ya Covid-19 -UBUKWE” yatanzwe ku wa 05 Nzeri 2020
Mayor Habyarimana Gilbert avuga ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikwiye kujya mu zindi gahunda abantu basanzwe bakora kandi buri wese akumva ko zimureba.
Ati “Aha buri wese azaba afite icyizere cyo kutandura ndetse no kutanduza abandi; kandi uwirinze akambara agapfukamunwa neza, agakaraba kandi agatanga intera, n’iyo yahura n’uwanduye ashobora kutandura.”
Mu karere ka Rubavu, uru rusengero ruri mu Murenge wa Bugeshi ni rwo rubaye urwa mbere mu gucibwa amande yo kurenga ku mabwiriza.
buri muntu yabariwe amande y’ibihumbi icumi
-
Charles Ndereyehe arrêté en Hollande en attente de son extradition au Rwanda pour ses présumés crimes de génocide #rwanda #RwOT

Dans un premier temps, disent les sources, il est procédé au retrait de la nationalité hollandaise qu’il avait acquise.
Il est rapporté que son arrestation vers seize heures et demie a suivi sa convocation à quatorze heures par les services hollandais d’Etat civil qui lui ont fait signer le fait qu’il venait de perdre la nationalité de ce pays-là.
La Hollande répond aux souhaits des autorités rwandaises qui, le 20 avril 2010, avaient lancé un mandat d’arrêt international contre le monsieur, souhaitant que le pays qui l’héberge prenne ses disposition pour son extradition vers la justice rwandaise où il doit répondre aux sérieuses accusations pour son implication dans le génocide des Tutsi de 1994.
Il est rapporté que Charles Ndereyehe vivait tranquillement en Hollande où il poursuivait sa sensibilisation au négationnisme du génocide des Tutsi tout en collaborant avec des mouvements politico militaires de RNC/Rwanda National Congress et des FDLR/Forces Démocratiques de Libération du Rwanda. Il était particulièrement actif dans les FDU-Inkingi/Forces Démocratiques Unifiées où il est cité comme l’un des membres fondateurs.
De quoi est-il accusé ?
Il est accusé d’avoir, en 1992, créé le CRP-Cercle des Républicains Progressistes en collaboration avec d’autres intellectuels de l’époque, les Nahimana Ferdinand ; Dr Rwamucyo Eugène ; Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas et les autres. Ce mouvement a sensibilisé les étudiants de l’Université Nationale du Rwanda- Campus de Nyakinama à préparer le génocide des Tutsi de 1994.
Il a, à son compte aussi, le fait, en 1992, d’avoir activement participé à la création de la CDR, un parti extrémiste hutu par qui le Génocide des Tutsi de 1994 a été rendu possible.Alors qu’il était nommé Directeur général de l’ISAR-Rubona/Institut de Sciences Agronomiques, il a encouragé son personnel à haïr puis génocider les agents Tutsi qui y travaillaient.
Enfin, à l’école des Sous Officiers de Butare, il a été parmi ceux qui ont organisé la milice Interahamwe du coin pour une formation militaire tentant à leur efficacité dans les massacres des tutsi de 1994.
La CNLG/Commission Nationale de Lutte contre le Génocide qui a investigué sur la criminalité sans borne de cette personne, le retrace en 1993 où fraîchement nommé DG de l’ISAR, il a conçu un plan de décimer toutes les familles tutsi de l’ISAR et de son voisinage. Pour cela, il a créé des comités de criminels dans l’ISAR et dans ses 7 antennes éparpillées dans le pays.
Pour mieux arriver à ses fins, il a écrit le 21 mars 1993, une lettre au Chef du Personnel de l’ISAR, M. Didace Mugemana, une lettre lui donnant tous les pouvoirs de traiter le personnel à sa guise. Tous les chefs de services ont eu copie de cette lettre.
Cette carte blanche suffisait à Didace pour créer et coordonner la section des jeunesses Interahamwe au sein de l’ISAR.
Il est même rapporté qu’au temps où courait le génocide depuis avril 1994, Ndereyehe a ordonné à son personnel de céder une partie de leurs salaires pour constituer un effort à la chasse des Tutsi et les hutu qui n’approuvaient ni ne participaient au projet de génocide des Tutsi.
Une coopération judiciaire rwando hollandaise active
La probable extradition au Rwanda de Charles Ndereyehe par la justice hollandaise viendrait suivant celle de deux autres présumés génocidaires Jean Claude Iyamuremye et Jean Baptiste Mugimba qui sont arrivés au Rwanda en 2016. Ils font face à leurs procès par les cours et tribunaux rwandais.Contrairement à la France ou la Belgique qui hébergent beaucoup de présumés génocidaires et autres négationnistes, la Hollande ne tolère pas de tels individus. Elle a jugé un certain Joseph Mpambara qui, le 7 juillet 2011 a été reconnu coupable de crimes de génocide des Tutsi et en a écopé une peine de prison à vie. Une certaine Yvonne Basebya Ntacyobatabara a, quant à elle, le 1er mars 2013, écopé d’une peine légère de six ans et huit mois, pour les crimes de génocide avérés commis à Gikondo, au centre sud de la Ville de Kigali.
Décidément la Hollande force le respect dans son effort de rendre le Rwanda démocratique dans sa tentative d’arrêter les auteurs de crimes de génocide des Tutsi de 1994 au Rwanda. Cette coopération judiciaire ne peut que tendre à la saine et véhémente démocratisation des institutions et de la société rwandaise qui ne doivent pas lutter contre les négationnistes du génocide et autre ethnocentristes extrémistes hutu qui sont sérieusement opposés à toute ouverture démocratique d’une société rwandaise roulant sur des valeurs de la tolérance, compréhension mutuelle et ouverture d’esprit.
Jovin Ndayishimiye
-
Mistaek wiga umuziki ku Nyundo yinjiye mu muziki aserukana indirimbo ‘Marina’-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuhanzi Bahizi Zitoni Eddy Prince Nest [Mistaek] wiga ku Ishuri rya muzika rya Nyundo, yinjiye mu muziki asohora a.mashusho y’indirimbo ye ya mbere y’urukundo yise “Marina”. -
Byatangiye nzi ko ari bimwe by’abakinnyi ariko ubu arankunda cyane! Ikiganiro kirambuye na Maureen umufasha wa Babuwa-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Mutoni Maureen umugore wa Babuwa Samson avaga ko yakundanye na Samson Babuwa bibanje kugorana cyane kuko yumva abakinnyi atabiyumvamo ndetse akumva ibyo kubana n’umunyamahanga bitakunda. -
Rulindo: Ukekwaho kuranguza urumogi mu baturage yatawe muri yombi #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2020, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe Tuyisenge Jean Baptise w’imyaka 25, wari umucuruzi uhambaye w’ urumogi. We na bagenzi be bafatiwe mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana mu kagari ka Kiyanza, Umudugudu wa Kivubwe.
Abapolisi basanze iwe ahafite ububiko (Stock) y’urumogi aho yari afite udupfunyika ibihumbi 2,101 n’ibiro 20 by’urumogi rudatunganyije. Tuyisenge niwe wacuruzaga ku bandi urumogi, yari afite Moto ifite ibirango RD 336Y yifashishaga acuruza urwo rumogi.
Muri iki gikorwa cya Polisi cyo gufata Tuyisenge, uwo munsi habanje gufatwa uwitwa Mushumba Geremie w’imyaka 24 na Nduwayezu Jean Claude w’imyaka 25 bafatanwa udupfunyika 301 tw’urumogi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo, Superintendent of Police (SP) Isack Ruzindana, avuga ko umuturage ariwe watanze amakuru ko Mushumba acuruza urumogi, amaze gufatwa nawe yagaragaje aho arukura basanga ni Tuyisenge Jean Baptiste warumuhaga.
SP Ruzindana yagize ati“ Twari dufite amakuru ko Mushumba acuruza urumogi, abapolisi bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bakurikiranye Mushumba bamufata ku manywa i saa sita bamufatana udupfunyika 301 ari kumwe na Nduwayezu wasaga nk’umurinze”.
Yakomeje avuga ko Mushumba na mugenzi we bamaze gufatwa bahise bavugisha ukuri bajya kwerekana aho bakuye urwo rumogi.
Ati“ Bagiye imbere abapolisi babajyana kwa Tuyisenge Jean Baptiste basanga uyu afite ububiko bunini bw’urumogi kuko hari uwitwa Kuradusenge Valens w’imyaka 27 yari ashinzwe gupfunyika udupfunyika tw’urumogi, yari amaze gupfunyika udupfunyika ibihumbi 2,101. Hari kandi ibiro 20 by’urumogi rutaratunganywa ngo rupfunyikwe mu dupfunyika, yari anafite moto yifashishaga mu bikorwa by’ubucuruzi bw’urumogi”.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo yakomeje avuga ko Tuyisenge yahishuye ko urumogi hari abantu barukura mu gihugu cya Uganda nawe akajya kurugura akarukwirakwiza mu gihugu cy’u Rwanda.
SP Ruzindana yashimye ubufatanye buri hagati y’abaturage ndetse na Polisi mu kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yibukije abantu ko ibihano ku byaha bijyanye n’ibiyobyabwenge byongerewe abasaba kubicikaho.
Ati“ Turashimira abaturage uburyo barimo kudufasha kurwanya ibyaha n’icyabiteza cyose. Ariko turakangurira abantu gushaka ibindi bikorwa bakora byemewe n’amategeko, bareke kwishora mu biyobyabwenge, icyo tumenyesha abantu ni uko Polisi iri maso kandi ntizacogora mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha kandi byose ni kubufatanye n’abaturage”.
Aba bafatiwe mu karere ka Rulindo uko ari bane nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza, bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.
Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
http://dlvr.it/RgFG6g

