Author: webrwanda
-
Byinshi ku munsi wa Asomusiyo wizihizwaho ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya #rwanda #RwOT
Buri tariki 15 Kanama, abakirisitu Gatolika bizihiza umunsi mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, umunsi uzwi nka ‘Asomusiyo’. -
Nta gahora gahanze! Impano zidasanzwe zifashe ahazaza h’umuziki w’u Rwanda mu biganza #rwanda #RwOT
Umuziki w’u Rwanda uri kugenda utera imbere, mu buryo bukomeye ndetse abahanzi benshi uyu munsi bakora umuziki nk’akazi ka buri munsi; ikintu gitandukanya cyane ab’ubu nabo mu bihe byo hambere. -
Umugabo wanjye yitabye Imana none nkeneye umusore wakwemera ko twibanira. #rwanda #RwOT
Nitwa Mujawamariya Pierrine nkaba ntuye i Kigali. Umugabo wanjye twabanye dukundanye cyane, kandi yari byose kuri njye niyo mpamvu akimara kwitaba Imana naketse ko ubuzima bwanjye burangiriye ahongaho. Ariko buhoro buhoro nagiye niyakira ntangira kwimenyereza ubuzima bwo kubaho ntamufite. Ntibyari byoroshye ariko Imana yaranshoboje, ubu rero ndumva maze kwiyubaka bihagije, ndetse n’igikomere nari mfite ku mutima natewe n’urupfu rwe cyarakize. Niyo mpamvu nshaka umuntu twakundana tukibanira akaramata. Nzamufata neza muteteshe, nzamubera umwana mwiza mwubahe, muhe urukundo rwose kandi ntacyo azamburana.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
source https://www.imbere.com/umugabo-wanjye-yitabye-imana-none-nkeneye-umusore-wakwemera-ko-twibanira/
-
Umusore twari tugiye kubana yambenze k’umunsi w’ubukwe inshuro ebyiri none ubu ndashaka umukunzi. #rwanda #RwOT
Nitwa Umutesi Colombe mfite imyaka 27. Ubwo nari mfite imyaka 16 nibwo ninjiye mu muryango w’aba Scout. Nahagiriye ibihe byiza cyane ndetse mpamenyanira n’inshuti, ni naho nakuye umukunzi wanjye. Twese twaramutinyaga kuko yari umwe mu bayobozi bacu, gusa yari umwana mwiza cyane. Uwo musore naramukundaga, bitewe n’ukuntu nabonaga yitangira umuryango w’aba Scout ndetse agafasha buri wese umukeneye. Urukundo rwacu n’ubwo rwatangiye tukiri bato ariko rwarakomeje cyane ndetse bigera n’aho dupanga ubukwe. Bitewe n’uburyo yabyifuzaga yahisemo ko twabanza umuhango wo gusaba no gukwa, noneho ibyo gusezerana ku murenge ndetse no mu kiliziya tukazabikora nyuma. Ubwo imyiteguro yaratangiye, dutumira abantu benshi muri uwo muhango wo gusaba no gukwa, ariko isaha twari twavuganye ko abashyitsi bagomba kuza turategereza turaheba. Kandi abasangwa bo bari bahageze. Bitewe n’uko uwo muhango wari uteganyijwe kuba saa munani z’amanywa byarinze bigera sa moya z’umugoroba tugitegereje. Byegeze saa mbiri z’umugoroba uwo musore arahamagara avuga ko yagize impamvu imutunguye yatumye ataza, kandi ubwo twari twahereye kare tubahamagara batubwira ko bari mu nzira. Cyari igisebo gikomeye cyane kuri njye ndetse no ku muryango wanjye, nahise mpinduka iciro ry’umugani aho nyuze hose bakandyanira inzara ngo dore wa mukobwa babenze k’umunsi w’ubukwe. Ikindi n’uko ibyo twari twatetse byose ndetse n’ibyo kunywa twari twaguze ibyinshi byapfuye ubusa, kandi icyo gikorwa nari nagishyizemo amafaranga yanjye menshi rero byari ibihe by’umubabaro udasanzwe. Uwo musore yagerageje kumbwira impamvu zabimuteye numva zirafatika, ndamubabarira nuko twiyemeza ko iyo gahunda twayimurira nyuma y’ukwezi kumwe. Twahise twongera dutumira abantu tubamenyesha italiki ubukwe bwimukiyeho. Sinjye wabonye umunsi ugera, kuko numvaga ko ngiye kuva muri cya kimwaro mazemo iminsi. Uwo munsi twari twabukereye kurenza mbere, kuko twumvaga ko ibirori byacu bigomba kuba byiza cyane kugira ngo twibagize abantu ibyabaye ubushize. Kuri gahunda ibirori byagombaga kuba bitangiye saa saba, abasangwa bo guhera saa sita bari batangiye kuhasesekara. Nanjye ubwo saa saba zagiye kugera namaze kwitegura ndetse n’abakobwa bari banyambariye bari bamaze kwimeza neza. Ubwo nahise nohereza umwana ku irembo ry’aho ibirori byagombaga kubera kugira ngo abashyitsi nibaza ahite ambwira. Twakomeje gutegereza turaheba, nanone burinda bwira umusore ataje. Ubu bwo impamvu yose yari kumbwira sinari kuyemera cyane ko numvaga namaze kumuzinukwa ndetse no kuzinukwa ikitwa umusore cyose. Ibyo bintu byanteye igikomere kinini kuburyo numvaga nanakwiyahura. Kuva uwo munsi ibyo gukundana nahise mbivamo. Kuri iyi nshuro rero ndashaka kongera kugerageza amahirwe, niyo mpamvu nshaka umusore twakundana akanyizeza ko atazigera ankora nk’ibyo uwo nguwo yankoze. Uwumva yabimfashamo yanyandikira inbox.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
-
Umukobwa twiganye yantwariye umugabo none nkeneye umukunzi. #rwanda #RwOT
Nitwa Solange Uwamwezi. Hari umukobwa twiganye naramwizeraga cyane kandi naramukundaga kuko namufataga nk’umuvandimwe. Namubitsaga amabanga yanjye yose, kandi uretse n’amabanga, n’amafaranga yanjye amenshi niwe wayambikiraga kugira ngo ntayarya. Uwo mukobwa yari inkoramutima yanjye. Tukimara kurangiza kwiga, ubushuti bwacu bwarakomeje, akajya aza kunsura iwacu i Huye, nanjye nkajya kumusura iwabo i Kigali. Mu bukwe bwanjye yaranyambariye ndetse ninawe waje kuntinyisha. Bitewe n’uko yari umwana mwiza umugabo wanjye yaramukunze, izindi nshuti nari mfite azinshaho ambwira ko ari abana babi, ariko uwo mukobwa we umugabo wanjye ntiyigeze amumbuza. Tumaze kubyarana umwana wa mbere, uwo mukobwa niwe waje kumfasha imirimo. Namwe murabizi ukuntu mu rugo rwibarutse haba hari urujya n’uruza rw’abantu, uwo mukobwa niwe wamfashaga kwakira abashyitsi ndetse n’ibindi. Yaje iwacu ahamara amezi 2, noneho bitewe n’uko nari nabyaye umugabo wanjye ntacyo nari nkimupimira mu buriri, ahubwo nari naramusize mu cyumba cye maze njya kurarana n’umwana mu kindi cyumba. Uwo mukobwa rero muri icyo gihe nibwo yafatiranye umugabo wanjye, maze atangira kumureshya. Uwo mukobwa yacungaga umugabo wanjye yicaye m’uruganiriro, agahita akenyera agatenge maze akamunyura imbere, yahagera agakora k’uburyo ka gatenge kari buhite kagwa maze akunama akagatora, muri uko kunama, umugabo wanjye yateraho akajijo, akabura umutekano bitewe n’uko yabaga amaze iminsi tudatera akabariro. Umugabo wanjye yarabimbwiye, njye sinabiha agaciro, numva ko wenda ashyizemo amakabyankuru cyangwa se ko uwo mukobwa ari impanuka yamugwiririye akambara ubusa atabipanze.
Nyamara umukobwa we ibyo akora yari abizi. Igihe kimwe rero nagiye gukingiza umwana nsaba uwo mukobwa ngo amperekeze ambwira ko atameze neza, bituma njyana n’umukozi. Nagiyeyo nsanga hari umurongo muremure biba ngombwa ko ntindayo. Aho nagarukiye rero nasanze umugabo wanjye aryamye kandi nari nagiye adahari, ariko mu kwinjira nkubitana n’uwo mukobwa asohoka mu nzu. Iryo joro naraye ntongana n’umugabo kandi muri make ibyo yanzizaga sinari nzi ibyaribyo gusa nahise mbyumva ko ya nshuti yanjye ari yo yaduteranyije. Hashize iminsi mike, nari ndyamye ari nijoro, numva abantu basa nk’aho baganira. Ngiye mu cyumba uwo mukobwa yararagamo sinamubona, nkomeje gutega amatwi numva bari kuvugira mu cyumba cy’umugabo wanjye. Nahise njya kucyumba ndakomanga baranyihorera wa mukobwa yari aryamanye n’umugabo wanjye. Nyuma y’uko uwo mukobwa asubiye iwabo, ubwumvikane mu rugo ntibwigeze bugaruka, nahoraga nshwana n’umugabo, tugahora dutongana, kugeza ubwo umugabo yanyirukanye biza kurangira yishakiye uwo mukobwa twiganye ubu niwe babana. Ibyo rero byampaye isomo ko ntamukobwa ngomba kwizera. Niyo mpamvu nshaka umuntu twakundana tukibanira.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
source https://www.imbere.com/umukobwa-twiganye-yantwariye-umugabo-none-nkeneye-umukunzi/
-
Nyuma ya Sarpong, myugariro ukomeye w’Amavubi aravugwa muri AS Kigali #rwanda #RwOT

Nyuma y’uko bivuzwe ko ikipe ya AS Kigali yifuza rutahizamu Michael Sarpong, iyi kipe yatangiye no kwegera myugariro w’Amavubi ukina muri Bangladesh ariko uri mu Rwanda, Emery Bayisenge ngo abe yakwerekeza muri iyi kipe.
Ku munsi w’ejo ni bwo twabagejejeho inkuru y’uko nyuma y’uko Simba SC ihakaniye Sarpong ko itakimukeneye, ikipe ya AS Kigali yahise itangira kumwegera kugira ngo abe yajya kuyifasha mu mwaka utaha w’imikino cyane mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup iyi kipe izakina.
Perezida w’ikipe ya AS Kigali, akaba yatangarije RBA ko uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi ari umwe mu basore bifuza kugira ngo ajye kubafasha, yanahamije kandi amakuru y’uko bifuza Michael Sarpong.
Emery Bayisenge ukinira Saif Sporting Club yo muri Bangladesh aherutse gutangaza ko agifite amasezerano n’iyi kipe ariko atazi igihe azasubirirayo.
Iramutse iguze aba bakinnyi baba biyongereye kuri Hakizimana Muhadjiri, Rugirayabo Hassan na Shabani Hussein Tchabalala bamaze gusinyira iyi kipe.
Emery asanzwe akina muri Bangladeshsource http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-ya-sarpong-myugariro-ukomeye-w-amavubi-aravugwa-muri-as-kigali
-
Itsinda rya Biden ryavuze kuri Trump wibaza ku nkomoko ya Kamala Harris, ribyita kwisuzuguza #rwanda #RwOT
Itsinda rishinzwe kwamamaza Joe Biden, umukandida w’ishyaka ry’aba-Democrates, ryasubije mu mvugo ikarishye Perezida Donald Trump wavuze ko yumvise ko Kamala Harris uziyamamazanya na Biden yaba atujuje ibisabwa byo kuba Visi Perezida. -
RDC yafunguye ingendo zose z’indege #rwanda #RwOT
Repubulika ya Demokarasi ya Congo yongeye gufungura ingendo z’indege, nyuma y’igihe zifunzwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. -
Ifoto y’umunsi: Urwibutso ku myitozo ikakaye y’ingabo z’u Rwanda #rwanda #RwOT
Abanyarwanda benshi bifuza kumenya impanuro n’imyitozo ihabwa ingabo zabo ku buryo zikomeza kuba intangarugero uko imyaka ije indi igataha, n’ubwo babyifuza si kenshi babasha kubibona. -
Nduhungirehe, Nyiramatama na Mutsindashyaka bagizwe ba Ambasaderi; Uwacu Julienne ahabwa kuyobora FARG #rwanda #RwOT
Nduhungirehe Olivier, Nyiramatama Zaina na Mutsindashyaka Théoneste bahawe imirimo mishya bagirwa ba Ambasaderi mu bihugu birimo u Buholandi, Maroc na Repubulika ya Congo mu gihe Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG.




