Author: webrwanda

  • Asuka amarira, uwabyaranye n’Umudipolomate w’u Rwanda arabara inkuru ibabaje isa na filime #rwanda #RwOT

    Eric Kayoge Rutoni, ni umujyanama wa kabiri wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, umwanya yagiyeho avuye ku kazi yakoraga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga aho yari Umuyobozi ushinzwe imikorere ya za Ambasade/Consulars z’u Rwanda.

    Hashize igihe kirenga umwaka, uyu mudiplomate w’u Rwanda aregerwa Perezida wa Repubulika binyuze kuri twitter, aho umugore witwa Uwimana Consolée yamushinjaga kumwibira umwana babyaranye muri 2008, akamujyana mu Misiri aho asanzwe akorera. Vuba aha ariko, n’ubundi ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho agaragaza ibyishimo n’urugwiro rw’uyu mubyeyi wari wongeye kubona umwana we.

    Nk’uko Uwimana Consolée yabisobanuye mu kiganiro kirekire cy’amashusho yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi, yabyaranye na Rutoni Kayoge Eric muri 2008. Avuga ko agisama umugabo yamubwiye ko natabyara umuhungu munini w’inzobe umwana atazaba ari uwe, bikaza kuba amahire umwana akavuka ameze uko.

    Nyuma umwana agize imyaka ibiri n’igice, Kayoge Rutoni Eric yaje kuvuga ko atari we se w’umwana, ariko aza kwivuguruza imbere y’urukiko yemera ko ari we wamubyaye ndetse aranamwandikisha nk’uko bigaragazwa n’impapuro z’irangizarubanza twabashije kubonera kopi.

    Uyu mwana yagiye atuma ababyeyi be bahatana kenshi mu nzego z’ubugenzacyaha n’inkiko, kuva ari igitambambuga kugeza n’ubu rugeretse. Nyina agaragaza ko yagiye afungwa abeshyerwa guhohotera umwana we igihe yigaga muri Green Hills, agasobanura uko umwana we yaje gushimutwa bigizwemo uruhare na se, ndetse n’akarengane yagiye ahura nako kubera ko yari afitanye ikibazo n’umuyobozi wakoreshaga inzego za Leta mu nyungu ze bwite.

    REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UWIMANA CONSOLEE HANO :

    Ni inkuru ndende bigoye guhina, avugamo uko nyuma yo gufungwa azira uyu mwana, mu gihe yari agifite ihungabana yatewe no kurenganywa, mu mwaka wa 2019 wa mwana we yaje kuburirwa irengero, agafashwa mu buryo bw’uburiganya kubona inyandiko z’inzira zatumye ajyanwa na Se mu Misiri nyina atabizi. Iki kibazo agaragaza ko yakigejeje ku nzego nyinshi, ntizigikemure ndetse ntihagire n’umuhamagara ngo amusobanuze ikibazo cye, kugeza ubwo yaje kwigira inama yo gutangira kukibwira Perezida wa Repubulika abinyujije kuri Twitter.

    Kera kabaye, muri uku kwezi kwa Kanama 2020 yaje kubona umwana we agaruwe mu Rwanda, nabwo uburyo yamuhawemo akagaragaza ko byamuteye agahinda. Nyuma yo kumuhabwa ariko, nabwo yahise abona ikirego cya se avuga ko umwana yari yarajyanye mu Misiri, yaje kumenya ko ashobora kuba atari uwe.

    Uwimana Consolée n’ibitwenge byinshi, aha asobanura ko yatangajwe n’impamvu Kayoge Eric Rutoni ashingiraho avuga ko ashidikanya ku kuba ari se w’umwana nk’uko bigaragara muri icyo kirego.

    Rutoki Kayoge Eric mu kirego ati : “Nyuma y’igihe mbana n’uyu mwana aho nakoreraga mu Misiri, natangiye kugenda mbona imyifatire idasanzwe y’umwana aho umwana yagendaga ambwira ko ntari se umubyara ko ndi se wo mu mategeko. Rimwe na rimwe yansubiriraga mu mateka ati erega mama yambwiraga ko bishoboka ko utari papa nyakuri. Ikindi gihe akabwira abandi bana banjye ko batavukana, kuko papa wabo atari Kayoge Rutoni Eric ubabyara, ibi byakomeje kuntera impungenge nkibaza koko niba umwana avuga ukuri.”

    Muri iki kirego kandi, uyu mudipolomate avuga ko umwana yabwiraga abandi bana be ko badasa, bityo ko atagomba kujya abita barumuna be ahubwo azajya abita inshuti ze. Yongeraho ko umwana yamubwiye ko nyina yajyaga aryamana n’abandi bagabo benshi.

    Ibi byose ariko, kuri Uwimana Consolée ngo birasekeje cyane ko uretse kuba ngo abeshyera umwana, ngo no kuba umwana ari we waha se amakuru y’uko yaba atari se ndetse akagerekaho kumukuraho amakuru y’uko yaryamanaga n’abandi bagabo, akibaza niba umwana yamenya ko nyina aryamana n’abandi kandi akabimenya ataravuka kuburyo icyo gihe aterwa inda umwana waje kuvuka nyuma yabonaga abo bagabo bandi baryamanaga.

    Uwimana Consolée ariko ngo ntazigera yitaba urukiko kuko agize amahirwe yatsindwa adahari, Kayoge Rutoki Eric akemererwa n’urukiko ko atari se w’umwana, ngo ibyo byazatuma uyu Uwimana Consolée atazakomeza guteshwa umutwe no gufungishwa nk’uko byakunze kugenda, ikindi ngo byaha umwana umutuzo akiga ntakomeze gusiragizwa, yazakura akazitangira ikirego asaba uburenganzira bwe nk’umwana. Ngo afite akazi kamufasha gutunga umwana no kumwishyurira ishuri, akabikora wenyine nk’uko yajyaga abikora rimwe na rimwe se yanze gutanga ibyo yari yarategetswe n’urukiko.

    JPEG - 24.1 ko

    Ku ruhande rwa Kayoge Rutoni Eric uri mu Rwanda muri iki gihe, ikinyamakuru Ukwezi cyaganiriye nawe avuga ko ntacyo yifuza gutangaza na kimwe, kuko ngo akazi akora katamwemerera guha umunyamakuru ‘Interview’.

    REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UWIMANA CONSOLEE HANO :

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Asuka-amarira-uwabyaranye-n-Umudipolomate-w-u-Rwanda-arabara-inkuru-ibabaje-isa-na-filime

  • Icyo u Rwanda ruri gukora mu rugamba rwo kuzabona urukingo rwa Coronavirus mu ba mbere #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, buri wese arangamiye ahazava agakiza. Ni inzozi zacu twese kuzongera guhurira ku bibuga, tugahoberana nta gishyika, tukinigura ku icupa ndetse n’uteze moto atashye mu ijoro rwagati, ntabazwe iby’agatambaro.
  • Champions League: Lyon yatunguye Manchester City isanga Bayern Munich muri ½ (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Manchester City yananiwe kugera muri ½ cya UEFA Champions League y’uyu mwaka, itsindwa na Lyon ibitego 3-1 mu mukino wabaye ku wa Gatandatu i Lisbon muri Portugal.
  • Murumuna wa Donald Trump yapfuye #rwanda #RwOT

    Murumuna wa Perezida Donald Trump witwa Robert Trump, yapfuye ku myaka 71 kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi butigeze butangazwa.
  • Mu mafoto: ibyaranze umunsi wa assumption I kibeho witabiriwe n’abantu bake mumateka yayo. #rwanda #RwOT

    Buri mwaka tariki ya 15 Kanama, abantu babarirwa mu bihumbi baturutse ku Isi hose biganjemo abakirisito Gatolika bakoranira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, umunsi uzwi nka Asomusiyo.
    amasengesho yibanze kugusabira isi yugarijwe na COVID-19.


    Icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa byo kwizihiriza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya i Kibeho ku butaka butagatifu, gituma kuhakorera ingendo nyobokamana bisubikwa.

    Kuri iyi nshuro si ko byagenze kubera ko icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus kibasiye Isi n’u Rwanda cyatumye ibikorwa byinshi bihuriza abantu hamwe bihagarara.

    Kuri uyu wa Gatandatu uwageraga i Kibeho yagiraga ngo nta cyabaye kuko nta bantu benshi bari bahari nk’uko ubusanzwe biba bimeze, kuko imbuga iri imbere y’Ingoro ya Bikira Mariya yabaga yuzuyeho abantu babarirwa mu bihumbi 30.
    abakirisitu bibukijwe kugira umutima utabara.
    abantu 138 nibo bonyine bitabiriye iri sengesho.

    The post Mu mafoto: ibyaranze umunsi wa assumption I kibeho witabiriwe n’abantu bake mumateka yayo. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/mu-mafoto-ibyaranze-umunsi-wa-assumption-i-kibeho-witabiriwe-nabantu-bake-mumateka-yayo/

  • Bimwe mu byavugiwe mu mwihererero wa Rayon Sports, Sadate yavuze ku byo kwegura #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwakoze umwihererro n’abakinnyi b’iyi kipe mu rwego rwo kurebera hamwe ubuzima rusange bw’ikipe, kubereka abakinnyi abashya, umutoza ndetse no gukemura ibibazo abakinnyi benshi bafite cyane iby’amafaranga.

    Ni inama yabereye Honey to Honey ku Ruyenzi, ikaba yaratangiye saa 10h zirengaho iminota mike.

    Umwe mu bakinnyi bari bitabiriye uyu mwihererero yabwiye ISIMBI ko nk’abakinnyi mbere yo kwinjira mu mwiherero cyangwa inama, babanje gukora inama nk’abakinnyi bagira ibyo bumvikanaho, icya mbere cyerekeranye n’ibirarane iyi kipe ifitiye abakinnyi aho bemeje ko nta mukinnyi uzatangira imyitozo hari ibirarane bagifitiye bagenzi be.

    Benshi mu bakinnyi bari bafite amatsiko yo kumva icyo ubuyobozi buvuga ku birarane bafitiwe, perezida w’iyi kipe wari uyoboye iyi nama yabwiye abakinnyi ko bakwihangana ko ikibazo cyabo kigiye gukemurwa kuko barimo kugikurikirana.

    Ikindi ni uko babwiwe ko nyuma y’uko amasezerano ya bo ahagaritswe muri Werurwe 2020, mu minsi mike bakira amabaruwa abasubiza mu kazi.

    Aganira na Rwanda Magazine, perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze kubivugwa byo kuba yakwegura cyangwa se amafaranga yishyuza kugira ngo arekure ikipe.

    Yagize ati“Munyakazi ntabwo yigurisha. Amafaranga nashyize muri Rayon Sports nayayigurishe kubushae ntabwo rero navuze ko nzarekura ikipe nyasubijwe. Kwegura nagiye ku buyobozi ntowe igihe rero natorewe nikirangira nzahamagaza inteko rusange batore undi ansimbure.”

    Atangaje ibi mu gihe abakunzi b’iyi kipe n’abandi bavuga ko akwiye kurekura ikipe kuko isa niyamunaniye kuko babona umunsi ku munsi usenyuka.

    Abasore ba Rayon Sports mbere y’umwiherero

    source http://isimbi.rw/siporo/article/bimwe-mu-byavugiwe-mu-mwihererero-wa-rayon-sports-sadate-yavuze-ku-byo-kwegura

  • 11 b’ibihe byose bakinanye na Manamana Jean Pierere #rwanda #RwOT

    Manamana Jean Pierere, wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, ubu yibera mu Bubiligi nyuma yo gusoza gukina umupira w’amaguru, yahishuye ikipe y’abakinnyi 11 beza bakinaye mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Yakiniye Amavubi 2003 kugeza 2005, ni umwe mu bakinnyi bafashije Amavubi kubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004.

    Ni we mukinnyi wa mbere watsindiye Amavubi igitego cya mbere mu gikombe cy’Afurika, hari ku mukino Amavubi yatsinzwemo na Tunisia 2-1.

    Aganira na ISIMBI, Manamana yavuze ko ikipe y’ibihe byose kuri we ari 11 babanjemo ku mukino wa Tunisia, kuri we abafata nk’intagereranywa.

    Dore 11 beza bakinanye na Manamana

    Umunyezamu: Nkuzingoma Ramadhan

    Ba Myugariro: Nshimiyimana Canisius, Bizagwira Leandre, Ntaganda Elias na Ndikumana Hamad Katauti

    Abakina Hagati: Sibomana Abdul, Nshimiyimana Eric

    Ba Rutahizamu}: Karekezi Olivier, Manamana Jean Pierre, Mbonabucya Desire na Saidi Abedi Makasi

    ikipe ya 11 kuri Manamana

    source http://isimbi.rw/siporo/article/11-b-ibihe-byose-bakinanye-na-manamana-jean-pierere

  • “If I Had Asked The Customers What They Wanted, They Would Have Said Faster Horses.”​ Henry Ford #rwanda #RwOT

    I love brand, marketing, cars and everything in between. Therefore, I must say that this polarizing adage by Henry Ford is one in all the few statements out there that stir innovative thinking.

    For the most part, todays’ marketing and its value proposition is literally what this quote says; “a faster horse”.

    This has everything to do with how deep we are willing dive into gathered customer insights to decode those inner emotional most needs, the job-to-be-done.

    This “faster horse” position is additionally informed by how our question to the customer is phrased.

    A faster horse would have been the most direct answer if the industrialist had asked; “What do you need?”. However, if Henry had asked me back in 1896, “What would you wish to achieve?” My response would have been, “To be able to venture out of town with my wife and children to go to visit my parents, four hundred kilometers away, take my dog and the gifts we’ve kept for them and then be back that very same day for the launch of the telephone.”

    Because his was innovative thinking and he knew that we wanted to get to our destinations faster, Henry Ford didn’t provide a faster horse but rather went ahead and develop the Ford Model-T and very first en-masse vehicle assembly line. 

    We often ask customers to tell us what they need and we give them just that. We don’t think beyond their response and this gives birth to flat indistinguishable communication that does not stand out but rather sounds like everyone else offering a similar solution. 

    It’s not the customer’s job to ask us for the technology, but rather to give us a hint of their desired outcome and then we do the remainder. That’s where emotional messaging lives.

    An interesting alignment exercise for marketing teams is to periodically check in to conduct a messaging audit across all brand touch points more especially your sales pitch.
    http://dlvr.it/RdkYZS

  • COVID-19: Rwanda records 93 new cases, 46 recoveries #rwanda #RwOT

    A statement from the Ministry of Health on Friday, August 14, 2020, said the new patients are from different parts of the country but most new cases are from Kigali which registered eighty cases and thirteen from Rusizi.

    The total number of COVID-19 in Rwanda is 2,293 out of 323,905 tests taken. There are 1604 have been recoveries, 681 active cases, and eight deaths.

    Elina Jonas Ruzindaza
    http://dlvr.it/RdkYbV

  • Umugabo wanjye yitabye Imana none nkeneye umusore wakwemera ko twibanira. #rwanda #RwOT

    Nitwa Mujawamariya Pierrine nkaba ntuye i Kigali. Umugabo wanjye twabanye dukundanye cyane, kandi yari byose kuri njye niyo mpamvu akimara kwitaba Imana naketse ko ubuzima bwanjye burangiriye ahongaho. Ariko buhoro buhoro nagiye niyakira ntangira kwimenyereza ubuzima bwo kubaho ntamufite. Ntibyari byoroshye ariko Imana yaranshoboje, ubu rero ndumva maze kwiyubaka bihagije, ndetse n’igikomere nari mfite ku mutima natewe n’urupfu rwe cyarakize. Niyo mpamvu nshaka umuntu twakundana tukibanira akaramata. Nzamufata neza muteteshe, nzamubera umwana mwiza mwubahe, muhe urukundo rwose kandi ntacyo azamburana.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
    http://dlvr.it/RdhfQ8