Author: webrwanda

  • U Rwanda rwatangije uburyo bwo gupima Coronavirus butanga ibisubizo mu minota itarenze 30 #rwanda #RwOT

    Inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangaje ko hatangijwe uburyo bwo gupima coronavirus buzwi nka ‘Antigen Rapid tests” butanga ibisubizo mu gihe cy’iminota itarenze 30.
  • Abantu 109 mu Rwanda banduye Coronavirus mu munsi umwe #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu masaha 24 ashize kugeza kuri uyu wa Gatandatu, abantu 109 bashya banduye coronavirus, bituma umubare w’abamaze kwandura ugera ku 2889.
  • Abavugabutumwa b’abagore bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Hambere ntibahabwaga ijambo! Usibye mu mico imwe n’imwe aho usanga abagore barahezwaga mu mirimo itandukanye, Bibiliya yo yarenze urwo rwego kugera n’aho mu kubara abantu, hatangazwaga umubare, utabariyemo abagore n’abana.
  • Umunya-Australia yagizwe umuyobozi muri Miss Career Africa itegurwa n’Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Umunya-Australia, Heshani Munasinghe, yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa wa Miss Career Africa, itegurwa n’abanyarwanda, nyuma yo kubisaba akanareka akandi kazi yari afite, kubera umuhate afite mu guteza imbere umwali n’umutegarugori muri Afurika.
  • Miliyari 43 Frw yo mu Kigega Nzahurabukungu amaze guhabwa amahoteli #rwanda #RwOT

    Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Dr Monique Nsanzabaganwa, yatangaje ko miliyari 43 Frw agenewe Urwego rw’Amahoteli mu Kigega Nzahurabukungu yamaze gutangwa kugira ngo uru rwego ruri mu zazahajwe cyane n’icyorezo cya Coronavirus, zongere zizahure ibikorwa.
  • Kiyovu Sports ifite amadeni ya miliyoni 60, 25 ntibazi aho yaturutse #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports ivuga ko ifite umwenda wa miliyoni 60 ariko 25 bakaba bataramenye aho zaturutse.

    Ni amadeni bavuga ko amenshi ari ayo bagurijwe bagiye kugura abakinnyi yaba umwaka ushize w’imikino wa 2019-2020 ndetse n’uyu mwaka w’imikino ugiye kuza wa 2020-2021.

    Ibi byatangarijwe mu nama y’Inteko rusange y’iyi kipe yabaye kuri iki Cyumweru.

    Ubwo yamurikaga raporo y’umutungo wa Kiyovu Sports, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Kiyovu Sports umunsi ku munsi, Twizerimana Bernard, yagaragaje amafaranga iyi kipe yakoresheje mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 ndetse n’ayo bateganya gukoresha muri 2020-2021.

    Muri raporo y’umwaka ushize byagaragaye ko iyi kipe yakoresheje 144.300.000 mu kugura abakinnyi n’imishahara, 4.486.000 y’uduhimbazamusyi, 11.789.000 yo gutegura imikino, miliyoni zirenga 26 z’imyenda, miliyoni zirenga 3 z’ibikoresho bitandukanye byaguzwe, muri rusange iyi kipe yakoresheje 190.084.974 y’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

    Muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iyi kipe ikaba izakoresha miliyoni 267, akaba ari amafaranga azaturuka mu bafatanyabikorwa nka Azam, Umujyi wa Kigali, UAP, abanyamuryango, ku bibuga n’ahandi hatandukanye.

    Bernard kandi yagaragaje ko iyi kipe ifite umwenda wa miliyoni 60 ariko hakaba harimo ayo bemeje ko batazi aho yaturutse.

    Yagaragaje ko ari miliyoni 25 zatanzwe umwaka ushize w’imikino wa 2019-2020, aho bigaragara ko yatanzwe ariko hakaba hatagaragara uwayatanze, ibi bakaba byagaragaye ubwo Kiyovu Sports yafataga amafaranga yatanze bagakuramo ayo bakoresheje yose, basanga bafite uwo mwenda ariko nta nyandiko cyangwa inyemeza bwishyu bw’uwayatanze.

    Andi asigaye miliyoni 35 ni ayatanzwe bagura abakinnyi bitegura 2020-2021.

    Izi miliyoni 35 bivugwa ko ari amafaranga bagurijwe na perezida w’iyi kipe, Mvuyekure Francois, visi perezida wa yo Ntwarindwa Theodore ndetse na Mvukiyehe Juvenal we basigaje kumwishyura miliyoni 17 n’ibihumbi 500.

    Kiyovu Sports ifite umwenda wa miliyoni 60

    source http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-ifite-amadeni-ya-miliyoni-60-25-ntibazi-aho-yaturutse

  • Prosper Nkomezi ageze kure umushinga wa album ya kabiri #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Wanyujuje indirimbo’ iri kuri iyi alubumu avuga ko yatangiye gukoraho mu ntangiro z’uyu mwaka.

    Ni indirimbo yagiye hanze ku wa 14 Kanama 2020, ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho aho kuri ubu imaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 20 ku rukuta rwa YouTube rwa Prosper Nkomezi.

    Uyu muhanzi yabwiye FINE FM dukesha iyi nkuru ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ari ubw’umuntu wese wumva afite ishimwe ku Mana kubw’ibyo yamukoreye.

    Ati “Ntabwo ari indirimbo y’umuhanzi ahubwo ni iy’umuntu wese ufite imirimo ikomeye yakorewe na Kristo akumva ageze mu gihe cyo gushima.”

    Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ya Prosper Nkomezi

    Prosper Nkomezi yavuze ko iyi ndirimbo ‘Wanyujuje inidirimbo’ ari imwe mu zizaba ziri kuri album ye ya kabiri ataganya kurangiza gukora mu mwaka utaha.

    Yagize ati “Ndi gukora kuri album yanjye ya kabiri, narayitangiye kuri ubu hari indirimbo zigera muri enye maze gukora ariko n’izindi ndateganya ko zizarangira umwaka utaha.”

    Uyu muhanzi avuga ko abifashijwemo n’abamufasha mu gutunganya ibihangano bye bateganya kujya bashyira hanze nibura indirimbo imwe mu kwezi.

    Prosper Nkomezi yatangiye umuziki mu 2014 aririmba mu itsinda Real Testimony icyo gihe ryitwaga Horeb Ministries, ariko indirimbo ye ya mbere nk’umuhanzi ku giti cye yahosotse mu 2017.

    Muri Nyakanga 2019, nibwo yakoze igitaramo yari yise ‘Ibasha gukora Live Concert’ yamurikiyemo alubumu ya mbere.

    Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ya Prosper Nkomezi

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Prosper-Nkomezi-ageze-kure-umushinga-wa-album-ya-kabiri

  • Kiyovu Sports imaze gukoresha miliyoni 76 ku isoko, aho yavuye n’imishahara izajya ihemba #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko imaze gukoresha amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 76 ku isoko ryo kugura abakinnyi bitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Hari urujijo rwinshi ku mafaranga Kiyovu Sports yatanze igura abakinnyi mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Benshi bavugaga ko iyi kipe imaze gutanga agera kuri miliyoni 100 igura abakinnyi aho byavugwaga ko amenshi yatanzwe na Mvukiyehe Juvenal ukuriye komisiyo ishinzwe kugura abakinnyi muri iyi kipe.

    Mu nama n’inteko rusange yabaye uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2020 kuri Stade Regional i Nyamirambo, visi perezida wa Kiyovu Sports, Ntwarindwa Theodore yagaragaje amafaranga bamaze gukoresha ndetse n’aho yaturutse.

    Yakuyeho urujijo rw’uko hari amafaranga menshi yatanzwe na Juvenal Mvukuyehe ko ahubwo yatanzwe n’Umujyi wa Kigali.

    Yagize ati “reka wenda mbivuge binasobanuke urujijo ruveho, hari abavuze ngo Kiyovu Sports yakoresheje miliyoni 100, ngo yatanzwe na runaka. Tumaze gukoresha miliyoni 76 twitegura uyu mwaka w’imikino ugiye kuza wa 2020-2021.”

    “Uyu mwanya reka nshimire Umujyi wa Kigali kuko muri ayo mafaranga watanze agera kuri 30%, nshimire Mvuyekure Francois(perezida wa Kiyovu Sports) yatanze arenga 20%, umuvandimwe Mvukiyehe Juvenal yatanze 16%, nanjye natanze 12% andi yatanzwe n’abakunzi ba Kiyovu Sports batandukanye, turabashimira cyane.”

    Kiyovu imaze gukoresha miliyoni 76 ku isoko muri uyu mwaka w’imikino ugiye kuza, ni mu gihe umwaka ushize yari yakoresheje miliyoni 51.

    Yakomeje avuga ko abafite impungenge z’uko bashobora kuzabura amafaranga yo kubishyura bakwiye kuruhuka kuko byateguwe neza aho amafaranga azava hahari aho bazajya bahemba miliyoni 13 ku kwezi.

    Kiyovu Sports imaze kugura abakinnyi batandukanye barimo Babuwa Samson, Irambona Eric Gisa, Kimenyi Yves, Ngandu Omar n’umurundi Abedi Bigirimana.

    Irambona Eric yamaze gusinyira Kiyovu Sports

    Rutahizamu Babuwa Samson, yatanzweho amafaranga menshi

    Umunyezamu Kimenyi Yves ni umwe mu bakinnyi bahenze Kiyovu Sports

    source http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-imaze-gukoresha-miliyoni-76-ku-isoko-aho-yavuye-n-imishahara-izajya-ihemba

  • Sunday Justin yavuze ko nawe atigeze amenya ko Miss Mwiseneza agiye kwambikwa impeta #rwanda #RwOT

    Miss Mwiseneza ufite ikamba rya Miss Popurality mu 2019, yambitswe impeta n’umusore witwa Tuyishime Christian mu birori byabaye ku wa 15 Kanama 2020, umunsi uyu mukobwa yari yizihijeho ibirori by’isabukuru ye.

    Sunday Justin washinze inzu y’imideli ya ‘Kitenge Fashion’ ikora imyambaro y’umwihariko yanateye inkunga Miss Rwanda 2019, ari nayo yaje kuba umujyanama ndetse inareberera ibikorwa bya Miss Mwiseneza.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI hifashishijwe ikoranabuhanga [cyane ko kuri ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika], yavuze ko ibijyanye n’uko Miss Mwiseneza yagombaga kwambikwa impeta nawe atari abizi yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ariko yabyishimiye cyane.

    Yagize ati “Byaranshimishije kuko zaje ari inkuru zihuriranye, njyewe namwifurije isabukuru nziza bisanzwe ariko nanjye nari navuye kwa muganga, nari maze iminsi nkoze ubukwe ndetse ntabwo nari ndi ku mbuga nkoranyambaga.”

    “Nanahinduye telefone ntabwo twari tumaze iminsi tuvugana cyane. Naje ku mbuga nkoranyambaga nsanganirwa n’uko bamusabye urukundo numva ni ibintu binejeje cyakoze mpita mvugana nawe mwifuriza ishya n’ihirwe.”

    Avuga ko kuri ubu akomeje kumusengera ndetse no kuba yiteguye kumushyigikira mu myiteguro y’ubukwe.

    Ati “Sinjye uzarota ubukwe bugeze. Namubwiye ko Imana ninshoboza nzataha ubukwe bwe.”

    Uretse ubukwe yakoranye na Dr Hollie Nysteh Nzitatira bahise bibaruka umwana wabo w’imfura cyane ko Sunday Justin asanzwe afite abandi bana babiri yabyaranye n’umugore we wa mbere w’umunyarwandakazi.

    Reba hano ikiganiro na Sunday Justin

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Sunday-Justin-yavuze-ko-nawe-atigeze-amenya-ko-Miss-Mwiseneza-agiye-kwambikwa-impeta

  • Ntawuhanundi wahimye ‘INYANJA’ ari muri gereza yavuze uko yatotejwe azira ko yayihimbiye Inkotanyi #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo avuga ko yakoze ubwo yari afungiye muri gereza ya 1930, ndetse n’ubutumwa bwari buyirimo bwavugaga ku bantu bafunze bibaza uko bazasohoka muri gereza ariko uburyo yakunzwe n’abantu bari hanze ya gereza ndetse n’abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga byatumye uyu mugabo yibasirwa bikomeye.

    Ntawuhanundi Jean yavutse mu 1964 mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu Karere ka Rubavu nyuma y’igihe gito umuryango we wimukiye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali.

    Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza ry’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) hanyuma ayisumbuye nyigira ku ishuri rya Shyira riri mu Karere ka Nyabihu.
    Kuri ubu ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana bane babana mu Mujyi wa Kigali.

    Avuga ko mu muryango w’iwabo nta bandi bafite impano yo gucuranga gusa ngo bamwe muri bo ni abaririmbyi muri korali zo mu matorero basengeramo.

    Umuziki yawutangiriye muri gereza

    Uyu muhanzi atangaza ko mbere y’uko ajya muri gereza mu 1988, yagiraga ibihangano cyane cyane by’imivugo n’ibisigo abifatanya no kuririmba muri korali ariko akaba atari asanzwe ari umuhanzi ku giti cye.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko yafunzwe ubwo aho yakoraga hari havutse ikibazo cy’ibura ry’amafaranga ridasobanutse biza kuba ngombwa ko ariwe ubizira kuko yari umucungamutungo ahita anafungwa.

    Avuga ko amaze umwaka umwe muri gereza ubwo byari mu 1989 nibwo yatangiye guhimba indirimbo cyane ko nawe yari amaze kumenya gucuranga ndetse yaramaze kwinjira mu itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi ryitwaga ‘La Croix du Sud’.

    Indirimbo ye ifatwa nk’iya mbere yandikiye muri gereza yayise ‘Inyanja’ ndetse atangira kujya ayiririmba muri gereza abo bafunganywe bakayikunda cyane ku buryo yaje guca ibintu.

    Yakomeje agira ati “Inyanja rero nayikoze ndi muri gereza igihe nabonaga aho nari ndi nabaye nk’uhashushanya mpageranya n’inyanja. Burya Inyanja uko twese turabizi habamo amato n’ibiki ariko n’ubwo waba uzi koga gute ntabwo wakwambuka inyanja.”

    “Nagerageje kubihuza nshaka kugaragaza ko inyanja ari ikintu cyose cyakwitambika imbere utagifitiye igisubizo, ushobora kukireba imbere yawe ariko udashobora kukiha. Twari dufunzwe ariko hari abantu bashobora kudufungura.”

    Umva hano indirimbo ‘Inyanja’

    Ntawuhanundi avuga ko ubwo yari muri gereza icyo gihe habaye amarushanwa yari yateguwe na Minisiteri yari ishinzwe ibijyanye no gusoma no kwandika, baza kurijyamo nk’abagororwa bajyana indi ndirimbo ndetse iza gustinda iba iya mbere mu Rwanda.

    Avuga ko kubera ko indirimbo yari yatsinze yari iya Minisiteri bagombaga kuzajya kuri Radio Rwanda kwifata amajwi kugira ngo Minisiteri ijye iyikoresha.

    Mu Ukuboza 1989, nibwo bagiye kuri Radio Rwanda noneho uyu Ntawuhanundi aza kwegera uwari ushinzwe umutekano aramusaba ko yamufasha akamufatira amajwi y’indi ndirimbo ye undi nawe aza kubimwemerera ndetse bahita bafata ya majwi.

    Yagize ati “Indirimbo yaje guhita isohoka, abantu benshi bayivugaho byinshi ariko bajya guperereza bagasanga uwayikoze arafunze yibereye muri gereza. Icyo gihe hari ubwo bigeze kuntwara mu biro by’Umukuru w’Igihugu byabaga hano mu Mujyi.”

    “Baranjyanye bajya kumbaza bati abo bantu uvuga bashaka kwambuka inyanja bakagaruka mu bivumu by’iwabo ni aba hehe ? Nti ninjye ubwanjye uri muri gereza. Navuze ko ari akababaro kanjye ntibabyemera.”

    Ntawuhanundi avuga ko n’ubwo yari asanzwe ari muri gereza icyo gihe byabaye nk’aho hari indi dosiye yiyongereyeho.

    Ati “Aho ndirimba ngo abantu bazagaruka mu bivumu bya ba Se, barambajije bati buriya ntabwo wavugaga ‘Inyenzi ? Ndababwira nti ntaho bihuriye navugaga njyewe ufunzwe, barambwiye bati tuzabireba ! N’ubwo nari nsanzwe ndi muri gereza ariko byabaye nk’aho hari indi dosiye yiyongereyeho.”

    Ntawuhundi avuga ko bitahagarariye aho kuko ubwo yari arangije igifungo atashye yahise ahamagarwa nanone bamubwira ko atemerewe kurenga muri Kigali abajije impamvu bamubwira ko ashobora kuba akorana n’abanzi.

    Ati “Uko byaje kurangira bambwiye ko mu mezi atandatu ntemerewe gusohoka I Kigali ngo ngire ahandi njya. Icyo gihe nahise nkora alubumu iriho izindi ndirimbo nise ‘Musigeho’ nayo yaje guteza ikibazo.”

    Ibi byaje guhuhurwa n’uko nyuma y’uko akoze iyi ndirimbo ‘Musigeho’ yatumiwe mu kiganiro n’umunyamakuru witwaga La Vie wakoreraga ikinyamakuru cyitwaga ‘Kangura’ cyavugwagaho gukorana n’Inkotanyi.

    Ntawuhanundi Jean ni umuhanzi ukijikwe ndetse yatangiye no gukora indirimbo zo kuramya no gihimbaza Imana aho amaze igihe kitari gito atunganya imishinga y’indirimbo zitandukanye.


    Umva hano indirimbo ‘Inyanja’

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ntawuhanundi-wahimye-INYANJA-ari-muri-gereza-yavuze-uko-yatotejwe-azira-ko-yayihimbiye-Inkotanyi