Author: webrwanda

  • Mu Rwanda hongeye koboneka umubare uri hejuru y’abantu 100 barwaye Covid-19 #rwanda #RwOT

    Imibare yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima ku cyorezo cya Coroavirus, uko kiriwe cyifashe mu masaha 24 ashize y’uyu wa 22 Kanama 2020, igaragaza ko abantu 109 aribo basanganwe iki cyorezo mu bipimo 4,759 byafashwe. Abakize ni 42, abakirwaye ni 1,124 mu gihe nta mushya cyahitanye.

    Dore uko imbonerahamwe y’imibare y’iyi mibare igaragazwa;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/mu-rwanda-hongeye-koboneka-umubare-uri-hejuru-yabantu-100-barwaye-covid-19/

  • Gahunda ya Guma mu rugo yatumye abantu basaga Miliyoni imwe mu Rwanda Babura akazi #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda-NISR kiratangaza ko abantu bagera kuri miliyoni 1.4 batakaje akazi mu gihe igihugu cyari muri gahunda ya guma mu rugo. Iki kigo, cyemeza ko abagore aribo bibasiwe cyane ugereranije n’abagabo. Ibyo bikubiye mu ibarura cyakoze mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2020, ryari rigamije kureba uko umurimo uhagaze mu Rwanda.

    Ubu bushakashatsi bushya ku gipimo cy’umurimo n’ubushomeri bwakozwe bwagaragaje ko habayeho ukwiyongera kw’abantu badafite akazi ndetse n’igabanuka ry’abari bagafite.

    Iki kigo kikemeza ko ari bwo bwa mbere kuva cyatangira gukora ubu bushakashatsi mu myaka ine ishize, habonetse umubare munini wabadafite akazi.

    Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imikorere y’Ubushakashatsi mu kigo gishinzwe ibarurishamibare James Byiringiro, yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko hari ibintu bitandukanye virusi ya corona yahinduye.

    Yatanze ingero z’ibigo byinshi byahise bihagarika amasezerano y’abakozi, abandi bakagabanyirizwa imishahara abandi bakirukanwa burundu.

    Iyo raporo igaragaza ko mu kwezi kwa gatanu umubare w’abashomeri wiyongereye ukagera ku bihumbi 905,198 bavuye kuri 536,714 bariho mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka wa 2020.

    Bwana Byiringiro, asobanura ko uyu mwaka igipimo kinini cy’ubushomeri kiri hejuru mu bagore, aho bangana na 25 ku ijana ugereranyije no mu bagabo kiri kuri 19.6 ku ijana. Ikibazo cy’abagore batakaje akazi ari benshi, kigaragazwa n’uburyo abenshi bari basanzwe bakora uturimo duciriritse, bahura na virusi tugahita duhagarara.

    Ubu bushakashatsi kandi, bugaragaza ko mu bice by’icyaro ariho igipimo cy’ubushomeri cyiyongereye cyane. Ikigo k’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, kigaragaza ko iyo abantu benshi badakora bigira ingaruka ku gihugu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/gahunda-ya-guma-mu-rugo-yatumye-abantu-basaga-miliyoni-imwe-mu-rwanda-babura-akazi/

  • Pasiteri wahanuye urupfu rwa Raila odinga yapfuye bitunguranye. #rwanda #RwOT

    Pasiteri Hezbon Ndirangu wahanuye urupfu rwa Raila Odinga mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yatakaje ubuzima mu bihe bidasobanutse.

    Uyu mugabo w’imyaka 48 yari yatangaje ko umuyobozi wa ODM atazagera muri 2021.

    “Umwuka wa Nyagasani wanyeretse ko Raila Odinga atazigera agera muri 2021 Igihe cye cyo ku isi kirarangiye ”.

    Aganira na blog yaho, Madamu Cicily Ndirangu akaba umugore wa pasiteri avuga uburyo umugabo we yarwaye umutwe ukabije mu ma saa mbiri z’ijoro mbere yo kuva mu buzima nimugoroba.

    Umubare w’abashumba bahanura ejo hazaza h’abanyapolitiki mu gihugu warazamutse. Muri Nzeri 2019, undi mushumba wo mu Ntara ya Kiambu yahanuye urupfu rwa Moi kibaki.

    Umuhanuzi Eddie Maina mu ntangiriro z’uyu mwaka yamamaye cyane ubwo yahanuraga ko umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga atazongera kubaho byari ku wa kabiri, tariki ya 12 Gicurasi2020.

    Mu kiganiro yagiranye na Kenya Today, Umuhanuzi Maina uzwi cyane ku ‘Ubuhanuzi bwo guhana ukuboko’, yavuze ko Uwiteka atigeze amuhishurira impamvu agiye gutwara ubuzima bw’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi umaze igihe kinini muri iki gihugu.

    The post Pasiteri wahanuye urupfu rwa Raila odinga yapfuye bitunguranye. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/pasiteri-wahanuye-urupfu-rwa-raila-odinga-yapfuye-bitunguranye/

  • Ebola yongeye kwaduka muri DRC, abagera ku 100 bamaze kuyandura #rwanda #RwOT

    Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko umubare w’abamaze kwandura indwara ya Ebola yongeye kwaduka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo wazamutse ukagera ku bantu 100.

    Uwo mubare ukubye kabiri umubare w’abarwayi ba Ebola bari babonetse mu byumweru bitanu bishize. Abantu ba mbere banduye iyi Ebola nshya babonetse i Mbandaka, umujyi mukuru w’intara ya Équateur, mu burengerazuba bw’igihugu. Ebola ubu imaze gukwirakwira muri ako karere.

    OMS ivuga ko iri kugorwa no guhangana n’iyi ndwara kuko abaturage yibasiye bo muri ako karere batuye mu mashyamba y’inzitane, kenshi batuye batandukanyijwe n’intera ya kilometero zibarirwa mu magana. Iki cyorezo nkukoBBC ibitangza, ubu ni ku nshuro ya 11 Ebola yadutse muri DR Congo.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/ebola-yongeye-kwaduka-muri-drc-abagera-ku-100-bamaze-kuyandura/

  • PAM Rwanda yagaragaje ikoranabuhanga nk’intwaro urubyiruko rwaserukana ku isoko mpuzamahanga #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu biganiro byateguwe na Pam Rwanda mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe urubyiruko.

    Ibiganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rw’uribyiruko mw ‘iterambere ry’isi mu byiciro byose’.

    Byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku rubuga rwa ‘Webex’ byari birimo urubyiruko rutandukanye haba abari mu nzego zifata ibyemezo, abikorera ndetse n’abari hanze y’u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa PAM Rwanda, Hon Umulisa Henriette yavuze ko iterambere ry’Isi ritangirira mu miryango abantu babarizwamo rikazamuka ku rwego rw’Igihugu, Afurika ndetse n’Isi muri rusange.

    Yavuze ko “Muri iki gihe amahirwe arahari, ahubwo turibaza ngo turakora iki nk’abanyarwanda kugira ngo ayo mahirwe ntaducike ? Muri PAM Rwanda turebera hamwe icyo twakora kugira ngo tugire uruhare muri iryo terambere rya Afurika.

    Pan African Movement, Ishami ry’u Rwanda rikomeje gahunda yo kubaka inzego n’ubushobozi bw’urubyiruko kugira ngo rubashe kubyaza umusaruro ya mahirwe agaragara muri Afurika ndetse no ku Isi hose muri rusange.

    Hon Umulisa yavuze ko “Icya mbere tugomba guharanira kugira ngo iryo terambere turibone ni amahoro n’umutekano mu bihugu byacu. Kubera ko

    Yakomeje agira ati “Ikindi tugomba kwiremamo nk’abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange ni ugukomera ku muco wacu, kubera ko nujya mu mahanga ntabwo uzapiganirwa isoko cyangwa ayo mahirwe udafite wa muco w’iwanyu.”

    Umulisa yavuze ko uburezi n’ikoranabuhanga ari indi ntwaro ishobora gufasha haba urubyiruko cyangwa abaturage ba Afurika kujya guhatana kuri rya soko ry’Isi biyizeye.

    Ati “Kugira ngo tugire uruhare mu iterambere rya Afurika, ntabwo byashoboka tudakoresheje ikoranabuhanga. Ubu hararebwa icyakorwa kugira ngo iryo koranabuhanga turigereho ariko nanone ridufashe mu kwiteza imbere.”

    Yakomeje asaba abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwitinyuka bakibuka ko kuri ubu hashyizweho isoko rusange rya Afurika bityo nabo bagomba kujya guhatana kuri iryo soko.

    Depite Imaniriho Clarisse wari uhagarariye Minisitiri w’Urubyiruko muri ibi biganiro yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda na Afurika muri rusange rukwiye kwita ku kubyaza umusaruro amahirwe rushyirirwaho n’ibihugu byarwo.

    Umunsi Mpuzamahanga wahariwe urubyiruko wizihijwe ku wa 12 Kanama 2020, mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID19.

    Imibare igaragaza ko mu bantu bazagirwaho ingaruka n’iki cyorezo urubyiruko ruza imbere cyane ko nko mu Rwanda imibare y’Igihugu k’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), igaragaza ko igipimo cy’ubushomeri mu rubyiruko cyazamutse kubera COVID19.

    Muri Gicurasi 2020, igipimo kinini cy’ubushomeri kiri hejuru mu bagore, aho bangana na 25 ku ijana ugereranyije no mu bagabo kiri kuri 19.6 ku ijana. Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30, igipimo cy’ubushomeri kiri kuri 27.2 ku ijana, mu bafite imyaka 31 kuzamura ni 17.7%.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/PAM-Rwanda-yagaragaje-ikoranabuhanga-nk-intwaro-urubyiruko-rwaserukana-ku-isoko-mpuzamahanga

  • Mu mafoto : Diamond Platnumz yakoze amateka mu birori by’ikipe ya Simba SC #rwanda #RwOT

    Ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe Simba Sports Club byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2020, mu Mujyi wa Dar el Salam ahaherereye iyi stade ya Benjamin Mkapa.

    Ni ibirori byabereyemo n’umukino wahuje iyi kipe iri mu zifite abafana benshi ndetse na Vital’O FC yo mu gihugu cy’u Burundi.

    Uretse uyu mukino kandi habayeho n’umwanya wo kwishimira ibyo iyi kipe yagezeho mu mwaka ushize w’imikino ndetse banamurika abakinnyi bashya bazifashishwa mu bihe biri imbere.

    Diamond Platnumz usanzwe ari umwe mu bafana b’imena ba Simba SC yari anaherutse kuyihimbira indirimbo, yaje gususurutsa abitabiriye ibi birori ari muri kajugujugu.

    Ubwo yageraga hejuru ya sitade, abantu bose babanje kugira ngo ni indege iri kuzenguruka hejuru ya sitade iraza guhita ikomeza gahunda zayo ariko bagiye kubona babona imanutse muri sitade ndetse havamo Diamond Platnumz.

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Diamond-Platnumz-yakoze-amateka-mu-birori-by-ikipe-ya-Simba-SC

  • DRC Records 90% Cure Of Covid-19 Cases #rwanda #RwOT

    Government of DRC has reported that 8,920 people have been cured of the Covid-19 out of a total of 9,811 (including 9,810 confirmed cases and 1 probable case), reports the daily bulletin of Friday, August 21 from the response team for this epidemic.

    According to the country’s health experts, this represents a cure rate of 90.9%.

    Since the start of the epidemic declared on March 10, 2020, there have been 251 deaths (250 confirmed cases and 1 probable case), a case fatality rate of 2.55%, adds the source.

    For the day of Friday, August 21, 9 new cases were confirmed, including 8 in Kinshasa and 1 in South Kivu. 254 samples were tested and 3 new deaths of the confirmed cases.

    No new healed person came out of the Covid-19 Treatment Centers (CTCo), nor among the patients followed at home.

    The response team also specifies that the Covid-19 test is free for everyone in the country. However, the traveler test costs US $ 30.

    The 17 provinces affected:

    Kinshasa: 7,880 cases;
    North Kivu: 602 cases;
    Kongo-Central: 429 cases;
    Haut-Katanga: 314 cases;
    South Kivu: 297 cases;
    Lualaba: 94 cases;
    Ituri: 91 cases;
    Haut-Uélé: 45 cases;
    Tshopo: 27 cases;
    Nord-Ubangi: 10 cases;
    Ecuador: 6 cases;
    Kwilu: 6 cases;
    Sud-Ubangi: 5 cases;
    Haut-Lomami: 1 case:
    Kasai: 1 case;
    Kasaï-Central: 1 case;
    Kwango: 1 case.

     

    source https://taarifa.rw/drc-records-90-cure-of-covid-19-cases/

  • Hamaze gukusanywa asaga miliyoni 8.3Frw yo gufasha Aimable Karasira #rwanda #RwOT

    Abateguye ubu bukangurambaga bukorerwa ku rubuga rwa ‘Go Fund Me’ barimo Peter Mutabaruka, Patrick Habamenshi ndetse n’uwitwa Chaste Isabane.

    Ubu bukangurambaga bwo gushakira inkunga Karasira bwatangiye nyuma gato y’uko Karasira yirukanwa aho kuri ubu hamaze gukusanywa agera kuri £6,488, ni ukuvuga asaga 8,209,590 mu mafaranga akoreshwa mu Rwanda.

    Karasira Aimable yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ikoranabuhanga, aho yari amaze imyaka 14 yigisha ibijyanye na mudasobwa.

    Ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, yavugaga ko azize amakosa atandukanye amaze iminsi akora ahabanye n’amategeko agenga abakozi ba Leta.

    Mu byo Karasira yirukaniwe harimo kuba yari amaze iminsi anyuza ku mbuga nkoranyambaga amagambo yateza imyivumbagatanyo muri rubanda kandi atesha agaciro urwego akorera n’inzego za Leta muri rusange.

    Yashinjwaga n’amakosa y’imyitwarire mibi arimo kudakurikiza ingamba Kaminuza iba yarashyizeho mu kunoza imyigishirize, guhabwa amahirwe yo kuzamura impamyabumenyi ye akabyanga n’ibindi.

    Nyuma y’umunsi umwe yirukanywe, Karasira yasubiye mu itangazamakuru, yemera ko hari abantu baba hanze y’u Rwanda bamushukaga kugira ngo atangaze ibibi ku Rwanda, anabavuganire.

    Karasira wavukiye mu ntara y’amajyepfo mu yahoze ari Butare mu 1977, mu mwaka wa 1980, umuryango we wimukiye mu mujyi wa Kigali, yiga amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya EPA rihereye ku Gitega. Yakomereje muri Lycée de Kigali.

    Yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ayivamo mu 1998 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi n’Ikoranabuhanga. Icyiciro cya gatatu yagikomereje muri Suède.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Hamaze-gukusanywa-asaga-miliyoni-8-3Frw-yo-gufasha-Aimable-Karasira

  • Frère Julio Parada wahanze igishushanyo kiri ku makayi ya ‘Nkunda Amahoro’ yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Amakayi azwi nka ‘Nkunda Amahoro’ ariho iki gishushanyo cy’umwana w’umuhungu urimo guseka yamamaye cyane muri za 2000.

    Iki gishushanyo cyagaragaye ku makayi yakorwaga na Imprimerie Scolaire.

    Iki gishushanyo cy’uyu mwana cyahanzwe n’umunyabugeni wo ku rwego rwo hejuru Frère Julio Parada warambitse ibiganza ku bishushanyo bikomeye biri mu bihugu yagiye akoreramo.

    Frère Julio Parada ni uwihaye Imana wo mu muryango w’aba Frères des Ecoles Chétiennes (De La Salle Brothers), akomoka mu gihugu cya Columbia, aho yaboneye izuba ku wa 19 Mata 1938.

    Frère Jean Bosco Bigirimana wabanaga na Frère Julio Parada muri uyu muryango yahamije aya makuru y’urupfu rwa Frère Julio Parada.

    Yavuze ko yitabye Imana ku wa kane w’iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2020 ko hatarangazwa itariki yo kumusezeraho bwa nyuma.
    Frère Julio Parada yitabye Imana azize uburwayi

    Frère Jean Bosco yavuze ko Frère Julio Parada yazize uburwayi butunguranye bwaba bufitanye isano na AVC (Accident vasculaire cerebral).

    Frère Julio Parada yahanze ibishushanyo bitandukanye byiza birimo n’ibyo yakoreye mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yakoreye igihe kirekire nyuma yo kuva mu Rwanda.

    Frère Julio Parada yayoboye ikigo cya Groupe Scolaire de La Salle kugeza mu 1994. Amakayi yamamaye nka ‘Nkunda Amahoro’ mu myaka ya za 2000

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Frere-Julio-Parada-wahanze-igishushanyo-kiri-ku-makayi-ya-Nkunda-Amahoro-yitabye-Imana

  • Three arrested for hiding remains of genocide victims #rwanda #RwOT

    The suspects are Pastor Munyankindi Landouard who was arrested on August 16, 2020, Deacon Mugabarigira Narcisse arrested on August 18, and Nzabonimpa Crysostome arrested on August 19, 2020, all detained at Nyamabuye RIB Station.

    RIB spokesperson, Dr. Thierry Murangira confirmed the arrest.

    “They face prosecution for hiding evidence and and information about the Genocide. The arrests are related to the bodies of the victims of the Genocide against the Tutsi found during the construction of a water reservoir at the ADEPR / Gahogo church.”

    “Before they built the church they found the bodies, removed and hid them. The bodies were however recently found as technicians were repairing the tank.”

    Elina Jonas Ruzindaza

    source https://en.igihe.com/news/article/three-arrested-for-hiding-remains-of-genocide-victims