Author: webrwanda
-
Uruhare rw’ibibanza bihendutse mu kwaguka k’uduce turi mu nkengero za Kigali #rwanda #RwOT
Gahunda yo guteza imbere imijyi nk’umwe mu musemburo w’ubukungu ni inzira yo guhashya ubushomeri ikomeje kwitabwaho cyane aho imijyi n’uduce twegereye Kigali biri kongerwamo ibikorwaremezo nk’inganda, imihanda, amahoteli n’ibindi byihutisha iterambere. -
Yverry yatangiye gufasha abakobwa batewe inda bakihakanwa n’abazibateye (Video) #rwanda #RwOT
Rugamba Yves wamenyekanye mu muziki nka Yverry yatangiye urugendo rwo gufasha abakobwa baterwa inda zitateguwe bagatereranwa n’abakunzi ndetse n’imiryango. -
Rubavu: Abarokotse Jenoside bahawe inzu za miliyoni 600 Frw, bizezwa ubufasha mu gukomeza kwigira #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje imiryango 32 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye yatujwe mu Mudugudu wa Nyabishongo Umurenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu gukomeza kubitaho binyuze muri gahunda ya VUP ndetse na Girinka kugira ngo babashe kwiteza imbere. -
Ibintu 10 Abanyarwanda banenga kuruta ibindi #rwanda #RwOT
Mu myaka 26 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, ni byinshi u Rwanda rumaze kugeraho mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu kandi impinduka ku muturage wo hasi zirigaragaza. -
Umunya-Australia wakoze muri Microsoft yagizwe umuyobozi muri Miss Career Africa itegurwa n’Abanyarwanda #rwanda #RwOT
Umunya-Australia Heshani Munasinghe, wakoze muri Microsoft yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa wa Miss Career Africa, itegurwa n’abanyarwanda, nyuma yo kubisaba akareka n’akandi kazi yari afite kubera umuhate afite mu guteza imbere Afurika cyane cyane binyuze mu bategarugori. -
Ubutumwa Michael Sarpong yageneye abafana ba Rayon Sports abasezeraho #rwanda #RwOT
Rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, uherutse gusinyira Yanga SC yo muri Tanzania, yandikiye abafana ba Rayon Sports abashimira ku gihe cyose babanye n’uburyo bamushyigikiye ari mu ikipe yabo. -
Ildephonse, umuhanga mu guhanga inyubako yinjiye mu muziki uhimbaza Imana – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Mbarushimana Ildephonse usanzwe ari Architect akaba n’umwarimu mu kigo cy’itorero rya EPR Institut Presbyterienne de Kirinda (IPK) yinjiye mu muziki uhimbaza Imana asohora indirimbo nshya yise “Bariyo”. -
OMS iratangaza ko ibihugu 172 byiteguye kwakira urukingo rwa Coronavirus – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa mbere, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryatangaje ko ibihugu bigera ku 172 byiteguye kwakira urukingo rwa coronavirus mu rwego rwo guhangana na yo -
Umuhanzi Marius bison nyuma yo kureka inzira yo kuba padiri yahakanye iby’urukundo rwe na bijoux wo muri bamenya. #rwanda #RwOT
Umuhanzi Marius bison waburaga iminsi Mike ngo Abe padiri yaje gufata umwanzuro utavuga ko woroshye ava mu gipadiri yiyemeza gukurikirana umuziki avugako yatangiye kera.
Ubwo inkuru yambere yayanditswe kuruyu musore abenshi bamuvuzeho byinshi bitandukanye gusa we kugiti cye yasobanuye ko umutimanama ari ikintu kinini Kandi kingenzi ati”bimaziki gushimisha abantu ukora ibyo bashaka wowe k’umutima udatuje”.
Ubwo Marius bison yasohoraga indirimbo Nkwamamaze yakoranye na uncle Austin igitangazamakuru byinshi bya hano mu Rwanda byamubajije ku mpamvu nyamukuru yatumye atera umugongo ubupadiri agakurikira umuziki.
Mu magambo macye yabasubije ko byose bigenwa no gushaka kw’Imana ati”icyuzaba ntaho kijya uhitamo icyushaka Imana nayo ikakiguheramo umugisha.Mu minsi ishize nibwo uyumusore uri mu biganza bya papa Emile yashyize hanze indirimbo yise Ibanga yagaragayemo bijoux usanzwe amenyerewe cyane muri cinema Nyarwanda, nyuma yiyi ndirimbo harabagiye bavugako uyu musore yaba Ari mu rukundo rw’ibanga na bijoux yakoresheje mu mashusho gusa impande zombi zarabihakanye zivuga ko ari ubucuti busanzwe.
Asoza ikiganiro yagiranye na kasukumedia Bison yibukije abamuciriye urubanza ko nyuma yibyo byose ari umuhanzi ukunda Imana n’abantu yongeraho ko azakora umuziki rusange ntabyo kubogamira kuri gospel gusa.
Kanda hano urebe indirimbo ibanga ya Marius bison
The post Umuhanzi Marius bison nyuma yo kureka inzira yo kuba padiri yahakanye iby’urukundo rwe na bijoux wo muri bamenya. appeared first on KASUKU MEDIA.
http://dlvr.it/RfHPvj -
Abafana 148 ba Paris St-Germain bamaze gutabwa muri yombi- Amafoto #rwanda #RwOT
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 23 Kanama 2020, ikipe ya Paris St-Germain bakunze kwita PSG, yatsinzwe igitego kimwe ku busa n’ikipe ya Munich wo mu Budage mu mukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu by’I Burayi (Champions League).
Nyuma yo gutsindwa kw’iyi kipe iri mu zikunzwe ku Isi no mu Bufaransa muri rusange, abafana bayo bo mu Mujyi wa Paris bagiye mu muhanda wegeranye n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu [Champs-Élysées], ndetse n’inyuma ya sitade ikiniramo PSG, ahazwi nka Parc des Princes.
Aha kuri Parc des Princes niho hari hateraniye abafana b’iyi kipe aho bareberaga umupira kuri televiziyo nini cyane ko wabereye i Lisbon muri Portugal.
Bayern Munich yegukanye igikombe cya UEFA Champions League itsindiwe igitego kimwe na rutahizamu Kinglsey Coman biza kurangira Paris Saint-Germain iraye nabi.
Gutsinda uyu mukino byahesheje Bayern Munich kwegukana igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu, aho icyo yaherukaga yagitwaye mu 2013.
http://dlvr.it/RfHPxk

