Author: webrwanda

  • Bamwe bati “Rose Muhando yapfuye” abandi bati “yazutse”! Yavuze byinshi yahuye nabyo – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Izina Rose Muhando, abantu benshi bararizi muri muzika y’Afurika mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu muhanzikazi yahuye n’ibihe bibi mu myaka yatambutse yewe bamwe bati “Rose Muhando yapfuye” abandi bati “yazutse”. Kuri ubu uyu muhanzikazi aratangaza byinshi ku byamubayeho n’abigiraga abahanuzi bamuhanurira.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9ad01fe2c11f83673abc963ebdc7954905b94f43bb47d2c0ddea45b907a43e716eb340ed6adc05c1bd38717ec3cd23c3ca3bacbd75e5e8a95ad37205b542e90b4683064ef4ebe24a9473ae61d60e70cdc10eeaf01a09ee79199807f2bc3b84

  • Kakule Mugheni Fabrice yamaze kumvikana n’ikipe yo muri Kenya #rwanda #RwOT

    Kakule Mugheni Fabrice wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Rayon Sports, yamaze kumvikana n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya kuba yayikinira kugeza muri 2022.

    Muri Kamena 2020 ni bwo Kakule yasoje amasezerano ye mu ikipe ya Rayon Sports, yahise asezera ku bafana b’iyi kipe avuga ko atagikomezanyije na yo bitewe na gahunda iyi kipe ifite yo gukinisha abakiri bato, ni mu gihe bari bananiranywe ku ngingo yo kongera amasezerano.

    Mu minsi ishize akaba yarabwiye ISIMBI ko hari ikipe yo muri Kenya bamaze kumvikana ariko atifuza guhita atangaza.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize akaba yarafashe indege avuye iwabo muri DR Congo ahita yerekeza muri Kenya kurangizanya n’ikipe ya AFC Leopards.

    Nk’uko bigaragara ku mafoto uyu musore yashyize kuri Instagram ye, ari ku ibiro by’ikipe ya AFC Leopards, yifotoreje ku birango byayo, amakuru akavuga ko ibye na AFC Leopards byarangiye ubu ari umukinnyi w’iyi kipe.

    Kakule Mugheni Fabrice, biteganyijwe ko azerekanwa hagati mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2020.

    Ku biro by’ikipe ya AFC Leopards

    source http://isimbi.rw/siporo/article/kakule-mugheni-fabrice-yamaze-kumvikana-n-ikipe-yo-muri-kenya

  • Kayumba Soter ahamya ko ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports byagenze neza #rwanda #RwOT

    Myugairiro wa Rayon Sports, Kayumba Soter ahamya ko akiri umukinnyi w’iyi kipe nyuma yo kwicarana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku kibazo cy’umwenda bamufitiye ndetse ko bamaze kumvikana ubu ategereje ko bubahiriza ibyo bumvikanye.

    Uyu myugairiro ukina mu mutima w’ubwugarizi, Rayon Sports imufitiye amafaranga agera kuri miliyon 4, ni umwe mu bakinnyi byavugwaga ko ashobora gusohoka muri iyi kipe.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko akiri umukinnyi wa Rayon Sports kuko akiyifitiye amasezerano, gusa ngo hari ibyo igomba kubahiriza.

    Yagize ati“kubera ko nkibafitiye amasezerano ndaycari umukinnyi wa Rayon Sports, gahunda yo gutandukana ntabwo irabaho nta n’ubwo ndi kubiteganya cyane, icyo ntegereje ni uko ibintu byongera bikagenda neza ubuyobozi bwa Rayon Sports bukubahiriza ibiri mu masezerano.”

    Ahamya ko akiri umukinnyi wa Rayon Sports

    Mu minsi yashize, perezida w’iyi kipe yumvikanye avuga ko Soter batamufitiye umwenda wa miliyoni 4 nk’uko yabivuze, Soter avuga ko nyuma y’uko atangaje ibi yavuganye n’ubuyobozi bw’ikipe kandi bukaba bwemera ko ari yo mafaranga bamufitiye.

    Yagize ati“ntabwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwigeze buhakana ko bundimo amafaranga, kandi ntekereza ko agera muri miliyoni 4, kiriya gihe sinzi uko byari byagenze ariko ntabwo babihakana. Nyuma y’uko abivuze, perezida twaravuganye turaganira ampa icyizere kandi nanjye nizeye ko bizakemuka vuba.”

    N’ubwo hari amakuru yemeza ko yaba yaravuganye n’ikipe ya AS Kigali yahoze akinira, uyu mukinnyi yabihakanye aho yavuze ko nta kipe n’imwe yo mu Rwanda baraganira kuko amenshi azi ko afite amasezerano ya Rayon Sports.

    Kayumba Soter yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe n’igice, akaba asoje amezi 6 ubu asigaje umwaka umwe.

    Rayon Sports yemera umwenda imufitiye

    source http://isimbi.rw/siporo/article/kayumba-soter-ahamya-ko-ibiganiro-n-ubuyobozi-bwa-rayon-sports-byagenze-neza

  • Mangwende yakomoje ku kazi Niyomugabo Claude yamuhaye #rwanda #RwOT

    Myugariro w’ikipe ya APR FC, Iminishimwe Emmanel[Mangwende], avuga ko iyi kipe kuba yaraguze Niyomugabo Claude bakina ku mwanya umwe byatumye atirara ahubwo yakoze cyane kugira ngo yizere umwanya uhoraho.

    Umwaka ushize wa 2019, APR FC yafashe umwanzuro wo kugura undi myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso bamukuye muri AS Kigali ari we Niyomugabo Claude, akaba yarasanzemo Mangwende bakina ku mwanya umwe ndetse akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu.

    Abantu babifashe bitandukanye aho bavugaga ko Claude akoze amahitamo mabi kuko atazabona umwanya wo gukina kandi nyamara ari umukinnyi ukiri muto ufite impano ukeneye umwanya uhoraho wo gukina.

    Aganira na ISIMBI, Mangwende yavuze ko kuza kwa Niyomugabo Claude byamufashije byatumye akora cyane kuko ari umukinnyi mwiza, bityo ko ikosa ryose yakora yahita atakaza umwanya.

    Yagize ati“Claude[Niyomugabo] ni umukinnyi mwiza, gusa ntabwo navuga ngo yaje kugira ngo ansimbure kuko kugira ngo ukine ni uko uba wakoze, iyo ntahari aramfasha, ni umukinnyi watumye ntizera umwanya ubanzamo, ntakoze yanyambura umwanya, ni umukinnyi wampaye akazi gakomeye ndakora cyane kugira ngo ngumane umwanya wanjye. Turakora uwakoze neza ni we ukina, ni umukinnyi ni yo ntahari mba nizeye ko ari bufahe ikipe agatanga nk’ibyo natanga.”

    Yavuze kandi ko adahanganiye umwanya na we, ahubwo bakora cyane bityo umutoza uwo abonye ashoboye ni we ujya mu kibuga kandi agafasha ikipe ya bo kwitwara neza.

    Niyomugabo Claude, umwe mu basore batanga icyizere mu minsi iri imbere

    Mangwende ngo iyo adahari abazi ko nta kibazo cyavuka ku mwanya we Claude ahari

    source http://isimbi.rw/siporo/article/mangwende-yakomoje-ku-kazi-niyomugabo-claude-yamuhaye

  • COVID-19: Rwanda records 217 new cases, 2 more deaths #rwanda #RwOT

    According to the daily update from the Ministry of Health, the deceased were Rwandans aged 64 and 70 years.

    “Condolences for the families of two Rwandans who passed away today,” writes the Ministry of Health.

    The Ministry of Health said that of the new cases, 202 cases were identified in Kigali markets, while 10 were recorded in Rusizi district whereas Nyamasheke, Kamonyi, and Nyanza districts reported a single case each.

    August has been the worst month in the 5-month history of COVID-19 in Rwanda with a total of 9 deaths.

    New COVID-19 cases also continue to increase exponentially, with Kigali being the most affected, followed by the Western Province’s district of Rusizi.

    ON August 17, the markets, Nyabugogo and Nyarugenge were temporarily closed after they were found to be the source of wide-spread of the pandemic.

    The closure was supposed to be lifted effective August 25, but the city of Kigali extended the closure by August 3o “as testing continues.”

    The number of confirmed cases has now increased to 3,306, including 1507 active cases; recoveries, 1785, including 30 who recovered on Monday.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are required to continue complying with government regulations, especially with frequent washing of hands and water and soap, wearing masks when leaving home or in public.

    Nicole Kamanzi M.
    http://dlvr.it/RfM747

  • COVID-19: Rwanda introduces home-based treatment #rwanda #RwOT

    Rwanda Biomedical Centre Director General Dr. Sabin Nsanzimana explained that the patients that are not in critical condition and who have space where they can quarantine themselves without causing any risk of transmission can be followed up from their homes.

    “Currently, 85% COVID-19 patients are asymptomatic and are not in critical condition. Thus, we have decided to start a program to follow several patients from home provided that they have enough space and cannot put anyone at risk of infection,” Sabin said.

    However, the number of patients placed with this option is still small with less than 100 patients under treatment from home.

    “To track patients in this condition, we put a bracelet on their hand so that they do not go out and infect other people at the market or other places. We are registering a success story; in Rusisi for example, 20 patients in this category were discharged. In Kigali, we registered recoveries, too,” Nsanzimana said.

    In case of any sign of concern, the patient or guardian calls the medics; this patient will then be taken for special treatment.

    “This will give the medical practitioners room to concentrate on critical cases; taking several tests, and assuring access to ICU facilities.”

    “In most cases we deal with other diseases that they suffer from to increase their body immunity against COVID-19. Understandably, this category includes a few cases, just 15%. We have the capacity to take care of them, but of course, we should keep working on that option to treat a bigger number of patients from home,” Nsanzimana said.

    Currently, Nsanzimana said, 10 patients are on respiratory support. Rwanda has started a program allowing some COVID-19 patients to be treated from their homes

    Nicole Kamanzi M.
    http://dlvr.it/RfM766

  • Ambasaderi Karega na Perezida Tshisekedi baganiriye ku kunoza umubano hagati y’u Rwanda na RDC #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida w’iki gihugu, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, byibanze ku kunoza umubano w’impande zombi.
  • Nyamagabe : Ifumberi yamusanze iwe ahamagara RDB kandi hari abazihiga muri Nyungwe bakazirya #rwanda #RwOT

    Uyu muturage atuye mu mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kizimyamuriro umurenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe.

    Iki gikorwa cy’indashyikirwa cyabaye muri Gicurasi uyu mwaka aho Nzamuturimana yabonye iyi nyamanswa y’Ifumberi aho kugira ngo ayice ayirye nk’uko abandi babigenza we agahitamo guhamagara abakozi ba RDB.

    Ubwo yari ategereje ko abakozi ba RDB bamugeraho, yafashe iyi nyamaswa imeze nk’ihene ayishyira mu nzu, ayiha ubwatsi bw’urubingo iba irya.

    Nzamuturimana w’imyaka 28, aganira na UKWEZI yavuze ko icyatumye afata icyemezo cyo guhamagara abakozi ba RDB ari uko yari amaze iminsi yumva mu itangazamakuru ubutumwa buvuga ko inyamaswa zo mu gasozi zifite akamaro.

    Yagize ati “Naje gukurikira kuri radiyo numva ko inyamaswa zidufitiye akamaro niyo mpamvu nafashe icyo cyemezo”.

    Nzamuturimana asaba abaturage bagenzi be gucika ku muco yo gushimuta inyamaswa z’agasozi, agasaba ko uzajya abona inyamaswa yarenze imbibi za parike yajya abimenyesha ubuyobozi.

    Ati “Inama nagiye abaturage bagenzi bage ni uko bareka guhiga inyamaswa z’agasozi kuko arayirya yego ariko nta kintu byamumarira pe. Akeneye inyama yazigura mu mabagiro ziba zirimo z’ihene n’inka”. Ubusanzwe inyamanswa y’Ifumberi hari abajya kuzihiga muri Nyungwe bakazirya ariko Nzamuturimana we yanze kuyirya kuko aziko ikurura ba mukerarugendo

    Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima biri muri za parike, abazituriye bahabwa ibikorwa by’iterambere biva mu mafaranga ava mu bukerarugendo.

    10% by’amafaranga ava mu bukerarugendo akoreshwa mu kuzamura imibereho y’abaturiye za pariki, aho bahabwa amashuri, amavuriro n’ibindi.

    Akarere ka Nyamagabe kuva muri 2005 kugera muri 2017 kari kamaze guhabwa miliyoni 230 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe Leta yari imaze gukoresha miliyari 1.1Frw.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure ashimira uyu muturage wagaragaje urukundo rwo kurengera ibidukikije.

    Agira ati “Natwe twaramushimiye ndetse tunereka abaturage ko akwiye kubabera urugero rwiza. Urumva ko iyi ari imyumvure n’ubundi dushaka ko abaturage bose bagira mu rwego rwo kurinda ishyamba rya Nyungwe n’urusobe rw’ibinyabuzima biyirimo,navuga inyamaswa,byaba ibiti n’ibindi binyabuzima,kutabyangiza kugira ngo bikomeze kutugirira akamaro kurushaho”.

    Meya Uwamahoro akomeza avuga nk’akarere basabye abafatanyabikorwa b’akarere mu kubungabunga ibidukikije,kujya bahemba abaturage bagaragaje ibikorwa byiza byo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

    Dr Imanishimwe Ange, Umuyobozi w’Umuryango BIOCOOR (Biodiversity Conservation Organisation) wita ku rusobe rw’ibinyabuzima ufite ikicaro mu karere ka Nyamagabe avuga ko bateganya kugabira Nzamuturimana inka y’ishimwe ku gikorwa cy’indashyikirwa yakoze.

    Nk’umushakashatsi mu bijyanye no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Imanishimwe avuga ko kuba guverinoma y’u Rwanda isigaye ifata 10% by’amafaranga yavuye mu bukerarugendo ikayakoresha mu kuzamura imibereho y’abaturiye za parike byatumye abaturage bahindura imyumvire baba inshuti z’urusobe rw’ibinyabuzima.

    Ishyamba rya Nyungwe riherereye mu majyepfo ashyira iburengerazuba bw’u Rwanda, muri 2004 nibwo ryahindutse Parike y’Igihugu ya Nyungwe. Iyi pariki iri ku buso bwa kilometero kare zisaga 1000, irimo amoko 1250 y’ibimera, amoko 367 y’inyoni, n’inyamaswa zirimo amoko 13 y’inkende.

    source http://www.ukwezi.rw/http:/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyamagabe-Ifumberi-yamusanze-iwe-ahamagara-RDB-kandi-hari-abazihiga-muri-Nyungwe-bakazirya

  • Nitwa Ngabonziza Caroline imyaka 25 ntuye i Rubavu ndashaka umusore wakwemera kungira umugore. #rwanda #RwOT

    Nitwa Ngabonziza Caroline imyaka 25 ntuye i Rubavu. Kuri njye imyaka ngezemo ni iyo gushaka umugabo, ubushobozi bw’ibanze bwo guteza urugo imbere ndabufite kuko mfite akazi keza. Muri iyi minsi bisigaye bigaragara ko umusore agusaba urukundo ntagahunda ihamye yo kukugira umugore afite, benshi usanga basigaye bagira ubwoba bwo gushinga urugo niyo mpamvu njye ndi gushaka umusore ufite gahunda wakwemera kungira umugore atantindije. Niba ahari anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    *

    The post Nitwa Ngabonziza Caroline imyaka 25 ntuye i Rubavu ndashaka umusore wakwemera kungira umugore. first appeared on UMWUNGERI.RW.
    http://dlvr.it/RfJHwy

  • Uganda Struggles To Regain Grip In Fight Against COVID-19 #rwanda #RwOT

    New infection figures show that the COVID-19 situation in Uganda is rapidly changing, forcing the government and scientists to reconsider their strategy, especially in the capital here, a local virus hotspot.

    The East African country over the weekend recorded its highest daily cases after inmates at one of the prisons tested positive for the virus. The country recorded 318 cases, the highest daily number since the index case was registered on March 21.

    As of Aug. 23, the country has a total of 2,263 confirmed cases, 1,226 recoveries and 20 deaths, according to Ministry of Health figures.

    The Kampala Metropolitan Area has the highest numbers of community transmission; with a total of 401 COVID-19 cases and six deaths registered within the last week. 

    Cumulatively, according to the Health Ministry, a total of 599 COVID-19 cases, including 16 deaths have been reported in Kampala since March 23.

    Uganda had been praised for taking some of the strictest measures in stopping the spread of COVID-19.

    In March, the country instituted a lockdown, which included closing the border entry and exit points to international travelers except for cargo, closing schools, and banning public and private transport except for essential workers, among others.

    The country also has a night curfew.

    Economic experts, including the World Bank, warned that Uganda’s tough stance would adversely affect the country’s economy.The country’s President Yoweri Museveni insisted that human life is more important than the economy.

    Over time, the country started easing its lockdown measures.

    Figures, including those released by the country’s Ministry of Finance showed that the economy had started exhibiting signs of recovery.

    Private and public transport reopened, shopping malls resumed operations, and wearing a facemask while in public was made mandatory.

    As the easing occurred, international financiers like the World Bank and International Monetary Fund (IMF) extended support to Uganda to help with the economic recovery.

    On June 29, the World Bank approved a 300 million-U.S.-dollar budget support for Uganda to help the country mitigate the impact of the pandemic.

    The IMF on May 6 approved a 491.5 million-dollar disbursement to Uganda to address what it called urgent balance-of-payments and fiscal needs occasioned by the pandemic.

    Meanwhile, the government emphasized the necessity of social distancing, hand sanitizing and wearing face masks.

    As the recovery journey started, the virus also spread rapidly despite calls to the public to adhere to the ministry of health standard operating procedures.

    The ministry is now warning that the country has reached a critical stage in the fight against the pandemic.

    Minister of Health Ruth Aceng recently said that if the COVID-19 cases continue to increase, the health sector would be overwhelmed, and the situation could worsen.

    “The COVID-19 situation is rapidly changing in Uganda. COVID-19 is real, it’s highly infectious and it kills. It’s our responsibility to stop this catastrophe,” said Aceng.

    Minister of Works and Transport Katumba Wamala last week warned that the government would re-impose a ban on public transport over violation of COVID-19 prevention procedures.

    Wamala said public commuter taxi operators and other motorists are flouting the standard operating procedures.

    “With the increasing cases of community transmission, we may be forced to halt public transport,” he said.

    Museveni last week said that he would this week issue new regulations to curb the rapid spread of the virus.

    It is widely believed that the government is likely to re-impose a lockdown in order to get a firm grip on the fight against the pandemic.

    source https://taarifa.rw/uganda-struggles-to-regain-grip-in-fight-against-covid-19/