Author: webrwanda

  • Rutsiro: Stasiyo ya esanse yibwe n'abajura bitwaje intwaro gakondo #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu, akagari ka Bunyoni ho mu mudugudu wa Tarasiporo mu ijoro ryakeye mu masaha ashyira saa saba z'ijoro, habereye ubujura bukabije, aho abajura bitwaje intwaro gakondo bibye amafaranga, mudasobwa n'ibindi bikoresho bitaramenyekana, umwe muri ibyo bisambo akaba yabashije gutabwa muri yombi.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wambere rishyira kuwa kabiri tariki 15 Nzeri 2020 mu masaha ahyira saa saba z'ijoro, biravugwa ko ubujura bwakorewe kuri Oic Oil Sitasiyo ya Essence ya Kivumu bwakoze n'agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro gakondo yageraga muri 15.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje iby'aya makuru, aboneraho gusaba abaturage kudahishirana bagatangira amakuru ku gihe.

    Dr. Murangira yagize ati 'Ibyo bisambo byageraga muri 15, ndetse byitwaje intwaro gakondo, aho bibye mu Murenge wa Kivumu ho mukarere ka Rutsiro, ubugenzacyaha bugendeye ku buhamya bwahawe bwasanze hibwe Mudasobwa, Amafaranga n'ibicuruwa bitaramenywa agaciro kabyo.'

    Aba bajura abababonye bavuze ko bari bitwaje intwaro gakondo zirimo (Imipanga, Ibisongo, Amaferabeto n'amabuye) aba bose bari bameze nk'urubyiruko ndetse umwe muri bo yabashije gufatwa kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Ya Kivumu mugihe iperereza rigikomeje kugira ngo n'abandi bafatwe.

    Umuvugizi wa RIB yamaze abaturage impungenge ko nta bisambo byarusha Leta imbaraga ubwo yari abajijwe ku makuru yari amaze iminsi avuzwe i Rubavu, ubwo humvikanye abaturage bavuga ko ibisambo bibatera birusha abanyerondo imbaraga.

    Yakomeje ashishikariza abaturage gufatanya, bagatangira amakuru ku gihe, ntibahishe amakuru kuko abiba abaturage n'ubundi baturuka muri bo.

    Aba bajura bibye muri alimantation Umucyo y'uwitwa Sibomana Jean w'imyaka 37, aho yibwe amafaranga y'u Rwanda ibihumbi Magana abiri (200.000frw) bamutwara n'ibicuruzwa ataramenya agaciro kabyo.

    Aba bajura binjiye aho Sitasiyo ya Essanse babika amafaranga harimo umukozi uhakora witwa Ngarukiye elias w'imyaka 52, batwara Mudasobwa ebyiri n'amafanga ibihumbi ijana na mirongo itanu (15000frw).

    Uyu mukozi wa Sitasiyo bamutwaye ibyangombwa bye, aha kuri iyi sitasiyo bahasanze abazamu batatu ninabo babashije gutabaza, abaturage n'inzego z'umutekano ziratabara, abajura bariruka bageze ahahinze icyayi hafatwa Iradukunda Hassan w'imyaka 28.

    Uwafashwe avuka mu murenge wa Mushonyi, akagali ka Rurara, umudugudu wa Kashishi akaba ya koreraga Mu murenge Nyundo, akagali ka Nyundo, aho yafatanwe ferabeto bakoresha bica inzugi, aba bajura bageraga muri 15, aho bari bafite imipanga, ibisongo n'amabuye, uwafashwe afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kivumu.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/16/rutsiro-stasiyo-ya-esanse-yibwe-nabajura-bitwaje-intwaro-gakondo/

  • Urunturuntu mu rukundo rwa Cardi B na Offset, bashobora no gutandukana #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi Belcalis Marlenis Almanzar umaze kwamamara nka Cardi B arashaka gutandukana n'umuraperi Kiari Kendrell Cephus uzwi nka Offset mu itsinda rya Migos, bari bamaze imyaka itatu babana ndetse babyaranye umwana w'umukobwa, banasezeranye kubana akaramata.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/urunturuntu-mu-rukundo-rwa-cardi-b-na-offset-bashobora-no-gutandukana

  • Ibibi birarutana – Biraro avuga ku makosa y'imicungire y'umutungo muri UR #rwanda #RwOT

    Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UR), kuri uyu wa kabiri, yongeye kugaragara imbere ya Komisoyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC, isobanura na none uburyo yakoresheje umutungo wa leta.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibi-birarutana-biraro-avuga-ku-makosa-y-imicungire-y-umutungo-muri-ur

  • Urunturuntu mu rukundo rwa Cardi B na Offset, bashobora no gutandukana #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi Belcalis Marlenis Almanzar umaze kwamamara nka Cardi B arashaka gutandukana n’umuraperi Kiari Kendrell Cephus uzwi nka Offset mu itsinda rya Migos, bari bamaze imyaka itatu babana ndetse babyaranye umwana w’umukobwa, banasezeranye kubana akaramata.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/urunturuntu-mu-rukundo-rwa-cardi-b-na-offset-bashobora-no-gutandukana

  • Ibibi birarutana – Biraro avuga ku makosa y’imicungire y’umutungo muri UR #rwanda #RwOT

    Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UR), kuri uyu wa kabiri, yongeye kugaragara imbere ya Komisoyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC, isobanura na none uburyo yakoresheje umutungo wa leta.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibi-birarutana-biraro-avuga-ku-makosa-y-imicungire-y-umutungo-muri-ur

  • Rubavu: Umugore yafatanywe ibihumbi 3,700 by’amadolari y’amiganano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwimana Claire wafatanywe amadolari y
    Uwimana Claire wafatanywe amadolari y’amiganano (Ifoto: RNP)

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bamwe mu baturage bari bazi Muhawenimana ari bo batanze amakuru ko afite ayo madorali.

    Yagize ati “Abaturage bari basanzwe bazi Muhawenimana ni bo bamubonanye ayo madolari y’amahimbano. Bamaze kuyamubonana bahise batanga amakuru kuri Polisi arafatwa”.

    CIP Karekezi akomeza avuga ko Muhawenimana amaze gufatwa yavuze abandi bantu babiri bafatanya muri ibyo bikorwa, ndetse bashobora kuba ari bo bafite akamashini gakora ayo madolari.

    Ati “Usibye ziriya noti 37 z’ijana yafatanwe, yari anafite impapuro 44 bifashisha bahimba ariya madorali. Yavuze abandi bantu babiri bafatanya muri ibyo bikorwa, baracyarimo gushakishwa”.

    Muhawenimana yanze gutangaza igihe bamaze mu bikorwa byo kwigana amadorali ndetse niba nta yandi mafaranga bigana.

    Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage watanze amakuru, akangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba.

    Yibukije abantu ko kwishora mu bikorwa by’amafaranga y’amahimbano ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, abasaba kubyirinda.

    Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-umugore-yafatanywe-ibihumbi-3-700-by-amadolari-y-amiganano

  • Mwishywa wa Adebayor wari utegerejwe muri Rayon Sports yarisubiye, yabwiwe ko aje mu muriro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki 19-06-2020 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi Alex Harlley ukomoka muri Togo, akaba yarakinaga mu cyiciro cya kane muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Alex Harlley byavugwaga ko yasinyiye Rayon Sports
    Alex Harlley byavugwaga ko yasinyiye Rayon Sports

    Nyuma yaho usibye kuba abantu baribazaga ku bushobozi bw’uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, hagiye havaugwa amakuru ko uyu mukinnyi ashobora kuba atazaza gukinira Rayon Sports, ariko hakavugwa impamvu zitandukanye.

    Kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yagiranye na Radio Flash, yatangaje ko uyu mukinnyi yamaze kwisubira atakije gukinira ikipe ya Rayon Sports, akavuga ko byatewe n’amagambo yabwiwe n’abantu kuri twitter bituma ahindura ibitekerezo.

    “Alexis twari twamuguriwe n’umwe mu bakunzi bacu barimo badushakira abafatanyabikorwa, nyuma yo gutangazako twamusinyishije twaje gutungurwa n’abantu benshi bamwandikiye kuri twitter ye bamubwira amagambo ko atazishyurwa, ko aje mu muriro, azabaho nabi….”

    “Twe twari kujya twishyura umushahara kuko hari uwari watwmereye kumugura,gusa ayo magambo yaje gutuma ahindura ibitekerezo, ubu navuga ko atakije kubera ayo makuru yabwiwe”


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mwishywa-wa-adebayor-wari-utegerejwe-muri-rayon-sports-yarisubiye-yabwiwe-ko-aje-mu-muriro

  • USA: Miliyoni 12 z’amadolari zahawe umuryango wa Breonna Taylor wishwe n’abapolisi nk’impozamarira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bumvikanye ko bahabwa miliyoni 12 z’amadorari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyali 11 na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Uretse aya mafaranga kandi, hagomba no guhita hakorwa amavugurura mu gipolisi cya Louisville. Ni ubwa mbere hatanzwe impozamarira y’amadorari menshi ku miryango y’abirabura bagiye bicwa n’abapolisi, bikabyara imyigaragambyo mu nkubiri yiswe ‘Black Lives Matter’.

    Tamika Palmer, nyina wa Breonna Taylor, yavuze ko bitoroshye kumara amezi atandatu, uririra uwawe mu gihe abamwishe bidegembya.

    Yagize ati “Uyu munsi ni umunsi ukomeye ku butabera kuri Breonna. Iyi ni intangiriro y’urugamba”.

    Ubu bwumvikane bwakozwe, ngo ntibuzahagarika ikurikiranwa ry’abishe Breonna mu nkiko.

    Breonna Taylor, umuforomokazi wari ufite imyaka 26 yishwe mu ijoro ryo kuwa 13 Werurwe 2020, ubwo abapolisi batatu bamusangaga iwe bafite impapuro zo guta muri yombi uwari inshuti ye wakekwagaho gucuruza ibiyobyabwenge.

    Inshuti ya Breonna ibonye abo bapolisi, yatangiye kurasa akoresheje imbunda yari atunze ku buryo bwemewe, abapolisi na bo bahita barasa amasasu menshi kuri Breonna Taylor.

    Inshuti ya Taylor, yasobanuye ko yarashe kuko abapolisi binjiye batabanje kwivuga, we akagira ngo ni abajura, akarasa. Imyigaragambyo yakurikiyeho, yatumye ubuyobzi bwa Louisville bwirukana umwe muri abo bapolisi witwa Brett Hankison, abandi babiri bahagarikwa by’igihe gito.

    ‘Black Lives Matter’, inkubiri yavutse mu kugaragaza akarengane abapolisi bakorera abirabura muri Amerika ndetse no ku isi, yatumye ibi byaha byabakorwaga ntibimenyekane, bihita bivugwa ndetse kenshi ubutabera bugatangwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/usa-miliyoni-12-z-amadolari-zahawe-umuryango-wa-breonna-taylor-wishwe-n-abapolisi-nk-impozamarira

  • Twigire byinshi ku gitabo cy’Umuhanuzi Hoseya #rwanda #RwOT

    Igitabo cy’Umuhanuzi Hoseya cyanditswe na Hoseya mwene Beri (Hoseya1 1), izina Hoseya risobanura UWITEKA ARAKIZA, Hoseya yacyanditse ageza mu zabukuru mu kinyejana cya 8 (775-725 mbere ya Yesu) mbere y'uko abashuri bajyana abiyisiraheli ho iminyago. Muri iki gitabo Hoseya akunda gukoresha ijambo Abefurayimu ashaka kuvuga Abisirayeli.

    Hoseya yacyandikiye mu gihugu cya isiraheli kandi ubutumwa bwe bwarebaga abisiraheli. Muri icyo gihe basengaga ikigirwamana kitwa Baali cy’abanyakanani bibwiriga ko gitanga urubyaro hamwe n’uburumbuke. Bari bamaze guca ukubiri n’amategeko ya Mose (Hoseya 8:1; Kuva 24:7); bari bamaze kandi kwangiza umurongo wategetswe wo gutamba ibitambo (Hoseya 8:13); (Hoseya 9:3-5).

    Ikibazo cy’ingutu Hoseya yibandaho ni ugusenga ibigirwamana. Hoseya yahanuye ku ngoma z’abami bane (4) bategekaga i Buyuda aribo: UZIYA, YOTAMU, AHAZI, HEZEKIYA. Naho mu bwami bw’amajyarugu (isirayeli) hategeka Yerobowamu 2.

    Bimwe mu biri mu gitabo cya Hoseya

    Igikuru tubona mu gitabo cya Hoseya ni ukwemeza Abisiraheli ko bakwiye kwihana bakagarukira Imana yabo kuko bayigomeye bakareka kwizera ahubwo bakayoboka ibigirwamna. Nyamara kubw’urukundo ibafitiye ntiyabaretse yakomeje kubingingira kuyigarukira.

    Umugore wa Hoseya w’umusambanyikazi agereranywa n’abisiraheli bakurikiye gusenga ibigirwamana. Hoseya ntiyarakwiriye kumureka nk’uko Imana itaretse abisiraheli.

    Iki gitabo wakigabanyamo ibice bibiri

    Iby’ubuzima bwa Hoseya (Hoseya 1:1-9; Hoseya 2:1-7; Hoseya 3:1-5; Hoseya 4:1-19).

    Muri iki gice dusangamo cyane cyane iby’ubuzima bwa Hoseya Imana yamutegetse kurongora Malaya. Iryo jambo rirakomeye ndetse benshi baritangaho insobanuro zitandukanye, kuko bavuga ngo Imana yera ntiyari gutegeka Hoseya kurongora malaya bigatuma bavuga ko uwo mugore yaba yarabaye malaya Hoseya yaramaze kumurongora.

    Icyo dukwiriye kumenya ni uko urukundo rw’Imana rukomeye nk’uko Imana yatweretse ko yihanganiye Abisiraheli. Kuri yo, igihe Abisiraheli basengaga izindi mana byari bimeze nk’uko uwo mugore nawe yari malaya. Hoseya yari akwiriye kumukunda. Ikindi tubona ni uko naho abisiraheli bava ku Mana yabo, yo itabaretse yakomeje kubasezeranya ibihe byiza (Hoseya 3:5).

    Urubyaro rwa Hoseya na Gomera na rwo rushushanya guhana. Imana yagombaga guhana Abisiraheli mu gihe banze kuyigarukira; rugashushanya kandi imbabazi Imana izabagirira (Hoseya 2:1)

    Abo bana ni:

    Yezereli (Hoseya 1:4); Loruhama bisobanuye ntampuhwe (Hoseya 1:6); Lowami bisobanuye Si ubwoko bwanjye (Hoseya 1:9)

    Amagambo Hoseya yagejeje ku bisirayeli (Hoseya 5:1-15; Hoseya 6:1-11; Hoseya 7:1-16; Hoseya 8:1-14; Hoseya 9:1-16; Hoseya 10:1-15; Hoseya 11:1-11; Hoseya 12:1-15; (Hoseya 13:1-15; Hoseya 14:1-10.

    Muri iki gice cya kabiri dusomamo amagambo Hoseya yahanuriye abisiraheli, aribo befurahimu. Imana yarabagaye cyane kuko bayiretse bagakurikira izindi mana zitagira ububasha. Ibyo byarayibabaje cyane. Ariko ntiyigeze ibareka. Mu magambo Hoseye yahawe n’Imana ngo ayabagezeho ntiyibagiwe kubamenyesha yuko ibakunda (Hoseya 11:8).

    Imana yavuze aya magambo kandi izi ibikorwa bya Efurayimu. Yari izi: ubujura bwabo, ubwicanyi, ukwikunda, uburyarya, hamwe n’ibinyoma byabo. Naho Imana yari izi ingeso z’Abisiraheli yarenzagaho ikabakunda.

    Muri iki gice kandi Hoseya yibasira Abategetsi b’igihugu, Abami bashyizweho badakurikije ubushake bw’Imana. Yongera kuvuga kandi ku batambyi ko babaye injiji, bagakunda impiya bakayobora ubwoko bwayo mu rwobo (Hoseya 4:4-10). Hoseya yarwanyije kandi ubushyamirane buri mu baturage burangwa n’ukuntu abakomeye bakandamizaga rubanda rugufi.

    Igitabo cya Hoseya kitwigisha ibintu 3 bikomeye ku Mana:

    Imana idukunda urukundo kuko idashobora kutureka

    Ibyaha byacu bidutandukanya nayo ntijya ibyihanganira ngo irekere aho.

    Imana ikomeza kudushakashaka no kuduhendahenda kugira ngo tuve mu byaha.

    Source: Bibiliya.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Twigire-byinshi-ku-gitabo-cy-Umuhanuzi-Hoseya.html