Author: webrwanda

  • Za Nyarubwana muri Namibia zirimo gutozwa kujya zihunahuna zikerekana ahari Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ishuri ryigisha ubuvuzi bw’amatungo rya kaminuza ya Namibia riri gutoza imbwa guhunahuna zikerekana ahantu hari coronavirus. Intego ni ukohereza izo mbwa ku bibuga by’indege no ku mipaka nk’uko ikinyamakuru The Namibian kivuga ko kibikesha Conrad Brain umuhanga mu by’ibyorezo wigisha muri kaminuza.

    Alma Raath, umwarimu mu buvuzi bw’amatungo, yongeraho ko izo ntozo/imbwa bari gutoza zibereka ko ziri kubasha gutahura ahari coronavirus ku kigero cya 95%. Uyu mushinga watangiye mu mezi abiri ashize nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga, gusa ntiharatangazwa igihe izo mbwa zizatangira akazi.

    Imbwa zatojwe zisanzwe zifasha abashinzwe umutekano kwerekana ahari ibintu runaka (zatojwe guhunahuna) bitagaragarira amaso. Ikinyamakuru the Namibian kivuga ko iki gihugu aricyo cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoresha imbwa mu gutahura Covid-19.

    Mu kwezi kwa gatanu, nkuko BBC ibitangaza, mu Bwongereza hatangiye ubushakashatsi bwo gukoresha imbwa mu gutahura abantu bafite coronavirus. Zimwe muri izo nyarubwana zari zisanzwe zaratojwe gutahura abantu barwaye ubwoko bumwe bumwe bwa kanseri, malaria n’izindi zikoresheje guhunahuna gusa.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com
    http://dlvr.it/Rg1G9t

  • Bashunga Abouba yavuze ikibura ngo asinyire ikipe yo mu Rwanda bumvikanye #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Buildcon FC yo muri Zambia, avuga ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Mukura VS hasigaye ko yuzuza ibyo bumvikanye akaba yayisinyira.

    Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019, uyu munyezamu yahise yerekeza muri Zambia mu ikipe ya Buildcon FC yakiniye umwaka ariko bakaba batazakomezanya bitewe n’uko umubare w’abanyamahanga wagabanutse muri shampiyona y’iki gihugu.

    Uyu munyezamu akaba yarumvikanye n’ikipe ya Mukura VS yo mu karere ka Huye ko azayikinira mu myaka 2 iri imbere.

    Aganira na ISIMBI, uyu munyezamu yavuze ko byose byarangiye hasigaye ko iyi kipe yuzuza ibyo bumvikanye bigomba kuba bikubiye mu masezerano ye, na we akabona kuyisinyira.

    Yagize ati“yego twarumvikanye, hasigaye ko bashyira ibyo nabasabye bigomba kujya masezerano yanjye, nanjye nzahita mbasinyira nibabikora nta kibazo.”

    Bashunga Abouba ku munsi wo ku wa Mbere ni bwo yageze mu Rwanda avuye muri Zambia. Yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, akinira Rayon Sports, Bandari FC yo muri Kenya n’andi. Bashunga ntagihindutse arakinira Mukura VS
    http://dlvr.it/Rg0gHH

  • Inyamayeri mu mafarashi! Iyo hari ugiye kurira Injang iripfusha( Video) #rwanda #RwOT

    Mu gihe bimenyerewe ko ifarashi ari inyamaswa igira ibakwe ndetse ikarangwa no kutiganda ku murimo, iyitwa ‘Injang’ yo muri Mexique yo imaze iminsi itungura abantu kubera ingeso yiharajeho yo kwipfusha iyo hari umuntu ugiye kuyurira, ntawe uramenya niba ari ubunebwe buyibitera!
  • Uwahimbye “I Like to Move It” yamamaye ku Isi yose yitabye Imana #rwanda #RwOT

    DJ Erick Morillo, wahimbye indirimbo yamamaye cyane yitwa “I Like to Move It” iri mu njyana ya Electronic Music Dance [EDM], yasanzwe iwe mu rugo muri Leta ya Florida yapfuye.
  • Minisitiri Uwamariya yasuye UR Huye asanga inyubako nyinshi zirashaje atahana umukoro #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 3 Nzeli 2020, ubwo yasuraga inyubako zitandukanye za Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye agasanga inyinshi zirashaje kuko zimaze imyaka myinshi.

    Mubizitabwaho mu guhindura isura y’inyubako za Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye harimo no gukuraho amabati ya fibro cement. Ubushakashatsi bwagaragaje ko aya mabati abamo ikinyabutabire cya asbestos gitera kanseri.

    Dr Uwamariya avuga ko kuba inyubako z’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda zishaje bifite ishingiro kuko zimaze imyaka myinshi dore ko iyi Kaminuza yatangiye mu 1962.

    Yagize ati “Inyubako za Kaminuza mu mujyi wa Huye inyinshi zirashaje. Sindi bubabwire nonaha ngo tugiye gukora iki, hari ibibanza bikeneye kubakwa, hari amazu akeneye kuvugururwa, gahunda yo kuvugura twarayitangiye, ikiciro cya mbere cyarebaga ibijyanye n’amazu abanyeshuri bararamo, ikiciro cya kabiri kizareba uko iryo vugurura no gusana cvajyanishwa n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Huye”.

    Muri uru ruzinduko Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya yatemberejwe inyubako zitandukanye za UR Huye Campus ari kumwe n’umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’igihugu cy’imiturire Nsanzineza Noel, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza Dr Rose Mukankomeje, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Gakire Bob, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye Murefu.

    Minisitiri Uwamariya yabwiye abanyamakuru ko atahita atangaza ikigiye gukorwa nyuma y’uru ruzinduko kuko bazabanza kwicarana n’izi nzego bari kumwe bagafatira hamwe umwanzuro.

    Ati “Kuba amazu ashaje birumvikana kuko amaze igihe kinini cyane, amwe atarimo n’abantu kandi burya inzu itarimo abantu isaza kurushaho. Ibyo byose rero tuzabiganira n’inzego dufatanya umwanzuro uzavamo n’ubundi muzawutangarizwa kuko ntabwo ibikorwa bizakorwa hijimye”.

    Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ni imwe mu zifite amazu menshi asakajwe fibro cement, Nsanzineza Noel, Umuyobozi w’Agateganyo wa RHA yavuze ko urugendo rwo gusimbuza amabati ya fibro cement muri rusange barugeze kuri 69%.

    Avuga ko babaruye hegitari miliyoni 1 na miliyoni 700 z’ibisenge bisakajwe fibro cement. Intego Leta y’u Rwanda yari yihaye ni uko ibi bisenge byose byagombaga kuba byasimbujwe irindi sakaro bitarenze 2020. Iyi ntego ntabwo yagezweho bitewe n’ikibazo cy’ingengo y’imari itarabonekeye igihe nk’uko bitangazwa na Nsanzineza.

    Yagize ati “Twasanze dukeneye miliyari 3 na miliyoni 600 kugira ngo fibro cement zibe zavuyeho ku mazu ya Leta”.

    Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire RHA kivuga ko bitarenze 2021 inzu zose zisakaje fibro cement zigomba kuba zakuweho mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Minisitiri-Uwamariya-yasuye-UR-Huye-asanga-inyubako-nyinshi-zirashaje-atahana-umukoro

  • Ghana Court Blocks Song Soiling Former President Mahama #rwanda #RwOT

    Ghanaians are all talking about a controversial ‘Papa no’ released by local artist Hiplife musician Barima Sidney (Sidney Oppong Ofori).

    A private citizen identified as Abdul Ganiu Issaka, has asked the Ghanaian High Court in Accra to restrain Barima Sidney, from releasing his latest music video. The audio is already in vast circulation though.

    Kofi Ajikor who speaks for the plaintiff said the video for the Hiplife artiste’s song seeks to drag former President John Mahama’s name into the mud.

    Issaka’s main purpose is to secure an order for an “interlocutory injunction” to be placed on the video for the musician’s controversial song.

    The injunction will also restrain the premiere or promotion of the video.

    The term ‘Papa no’ came about after Tracy Boakye and MzBel were at the centre of a controversy over a man they were both dating.

    Although the man still remains anonymous many people believe it is John Mahama because the two ladies had once joined his party, NDC, and met the former president.

    “That is why we have been forced to take injunction from the court this morning to stop him because the video is set to be released,” Ajikor told a local radio station in Ghana.

    source https://taarifa.rw/ghana-court-blocks-song-soiling-former-president-mahama/

  • Kwita Izina Will Go On This September Despite Covid-19 #rwanda #RwOT

    Rwanda Development Board announced Friday that the prestigious Kwita Izina- annual Gorilla naming ceremony will take place this month despite the devastating effects of Covid-19.

    Since the first Gorilla Naming Ceremony in 2005, about two hundred eighty one (281) gorilla babies have been named. The ceremony is usually held at the foot of Volcanoes National park at Kinigi village, Musanza district in Nothern Rwanda.

    In July, Rwanda received the world’s first ever global safety and hygiene stamp launched by the World Travel & Tourism Council (WTTC). Rwanda was placed in the same pack with Dubai and Indonesia as the latest recipients.

    With Covid-19 pandemic spreading so fast in several countries, Rwanda has been intensively fighting it with impressive gains. The country has imposed several restrictions such as mandatory face-mask wearing while in public places, hand washing, suspension of public entertainment events and closure of bars.

    The World Travel & Tourism Council (WTTC) which represents the global Travel & Tourism private sector, created the Safe Travels stamp to allow travellers to identify destinations and businesses around the world which have adopted the global standardised health and hygiene protocols.

    Belise Kariza, Chief Tourism Officer at Rwanda Development Board said while accepting the WTTC Safe Travels stamp.

    “Rwanda’s number one priority is the health and well-being of visitors to our beautiful country. As one of only three countries in the world with endangered mountain gorillas and numerous other primate species, we also have a special responsibility to protect these magnificent animals,” Kariza said recently.

     

     

    source https://taarifa.rw/kwita-izina-will-go-on-this-september-despite-covid-19/

  • Perezida Kagame yahaye abaturage batishoboye ba Bweyeye inkunga y’amabati 5760 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yahaye abaturage batishoboye bo mu murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, inkunga y’amabati 5760 azakoreshwa mu kwiyubakira aho batuye.
  • USA: Abapolisi barindwi bagize uruhare mu rupfu rwa Daniel Prude birukanwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi atandatu Umwirabura witwa Daniel Prude apfuye, Umuyobozi w’Umujyi wa Rochester muri New York yafashe umwanzuro wo kwirukana abapolisi barindwi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo.
  • COVID-19: Abantu 19 bafatiwe mu kabari banywa inzoga #rwanda #RwOT

    Polisi yafatiye mu kabari abantu 19 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo kunywa inzoga. Ni akabari kitwa Umunara gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango.