Author: webrwanda
-
Big Fizzo yatakambiye Perezida w'u Burundi amusaba gushyiraho itegeko rikumira indirimbo z'abanyamahanga #rwanda #RwOT
Umuhanzi Big Fizzo yatakambiye ubuyobozi bw'u Burundi na Perezida Evariste Ndayishimiye, ngo bashyireho itegeko rikumira indirimbo z'abanyamahanga zikomeza kwigarurira isoko ry'umuziki mu Burundi, bityo hacurangwe iz'abenegihugu gusa. -
Uganda: Imfungwa 200 zatorotse gereza zambaye ubusa #rwanda #RwOT
Imfungwa zirenga 200 zo muri Uganda, zatorotse gereza iri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw'iki gihugu ahitwa Moroto, nyuma y'aho bivuzwe ko zishe umusirikare ubundi zigatoroka.Source : https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/uganda-imfungwa-200-zatorotse-gereza-zambaye-ubusa
-
Storykast yatangije irushanwa rigamije kuzamura abafite impano mu gufotora #rwanda #RwOT
Ikigo kizobereye mu gufata amafoto, gutunganya amashusho ndetse no gushushanya bya gihanga (graphics), StoryKast, cyatangije irushanwa rizafasha urubyiruko ruri hagati y'imyaka 16 na 29 kwerekana ubuhanga bwarwo mu gufotora; abazatsinda bakazahabwa ibihembo bitandukanye ari nako bimurikira isoko. -
Ibura ry’imbuto y’ibirayi mu bibazo byagaragajwe mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2021 A (Amafoto) #rwanda #RwOT
Mu turere dutandukanye tw’u Rwanda hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 2021 A aho abahinzi basabwe gutera imbuto hakiri kare kuko ibipimo by’iteganyagihe byerekana ko imvura izagwa ariko igacika vuba. -
Ibyo wamenya ku biziririzwa byasembuye ugukomera kwa RDF #rwanda #RwOT
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zimaze guhamya ibirindiro kubera ubunyamwuga n’ubudahangarwa zubatse mu myaka 26 ishize, ndetse uretse gushimwa kubera uko zibungabunga inkiko z’urwa Gasabo, no mu mahanga ni uko, zitabazwa aho amahoro yabuze. Ubu RDF ifite abasaga 6000 mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.source https://igihe.com/amakuru/article/ibintu-biziririzwa-mu-gisirikare-cy-u-rwanda
-
Big Fizzo yatakambiye Perezida w’u Burundi amusaba gushyiraho itegeko rikumira indirimbo z’abanyamahanga #rwanda #RwOT
Umuhanzi Big Fizzo yatakambiye ubuyobozi bw’u Burundi na Perezida Evariste Ndayishimiye, ngo bashyireho itegeko rikumira indirimbo z’abanyamahanga zikomeza kwigarurira isoko ry’umuziki mu Burundi, bityo hacurangwe iz’abenegihugu gusa. -
Storykast yatangije irushanwa rigamije kuzamura abafite impano mu gufotora #rwanda #RwOT
Ikigo kizobereye mu gufata amafoto, gutunganya amashusho ndetse no gushushanya bya gihanga (graphics), StoryKast, cyatangije irushanwa rizafasha urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 29 kwerekana ubuhanga bwarwo mu gufotora; abazatsinda bakazahabwa ibihembo bitandukanye ari nako bimurikira isoko. -
Slovenia: Hakozwe ikibumbano gishya cya Melania Trump, gisimbura igiheruka gutwikwa #rwanda #RwOT
Muri Slovania ku ivuko ry’umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump, batashye ikibumbano gishya cy’uyu mugore nyuma y’uko icyari gihari cyatwitswe ndetse kigasenywa. -
Nyagatare: Abantu 27 bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Aba baturage bafatiwe mu kabari banywa inzoga zitemewe (Ifoto: RNP)
Nubwo barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bakanywa inzoga bitemewe, aba bantu barimo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya ‘Cungumuntu’.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, arashimira abaturage bamaze kumva neza amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bagatanga amakuru.
Yagize ati “Hari ku mugoroba nka saa moya umuturage ahamagara abapolisi ababwira ko hari ahantu barimo gupima inzoga kandi bitemewe muri ibi bihe byo kurwanya Coronavirus. Abapolisi bahise bagera muri ako gasantere basanga koko mu nzu huzuyemo abantu barimo kunywa inzoga nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya COVID-19 bubahirije”.
CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko uko bari 27 ndetse na nyir’akabari bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barigishwa, ariko nyir’akabari we yaciwe amande hakurikijwe amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko icyo kinyobwa bitazwi neza uburyo gikorwa n’ibyo bagikoramo, gusa avuga ko kigira ingaruka ku mutekano w’abaturage ndetse no ku buzima bwabo.
Ati “Umuntu wanyoye kiriya kinyobwa acika intege mu gitondo ntagire umurimo akora, uwakinyoye kandi agira amahane cyane ku buryo giteza ibibazo by’umutekano mu baturage nko kurwana ndetse n’amakimbirane mu miryango”.
Izo nzoga zahise zimenwa. CIP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda bene ziriya nzoga kuko zibangiriza ubuzima, ariko cyane cyane bakomeze kubahiriza amabwiriza yose yo kurwanya no gukumira ikwirakwira rya COVID-19 bambara gapfukamunwa kandi neza, guhana intera aho bari hose, kugira isuku bakaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune cyangwa bagakaraba umuti wabugenewe wica udukoko, ndetse yanabakanguriye kujya bahanahana amafaranga bifashishije uburyo bw ‘ikoranabuhanga.
Yakomeje ashimira abatanga amakuru asaba n’abandi kujya bayatanga bityo bafatanyirize hamwe kurwanya icyorezo cya COVID-19 gicike, ubuzima buzasubire uko bwahoze.

-

