Author: webrwanda

  • Rubavu: ADEPR_ Busiza yaciwe amande 150000 Frw kubera kwakira abantu benshi mu bukwe #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ Akarere ka Rubavu bwahanishije ADEPR_Busiza gucibwa amande y’ibihumbi 150 Frw kuko uru rusengero rwarengeje umubare w’abakristu bagomba kuhateranira ubwo basezeranyaga abageni mu bukwe bwatashywe n’abantu 45 mu gihe ubusanzwe hemewe 30.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert avuga ko ruriye rusengero rwemerewe guteraniramo abantu 30 ariko ko mu mpera z’icyumweru gishize hari hateraniye abantu 45 bari baje mu bukwe.

    Ati “Murumva ko barengejeho cumi na batanu (15) ari nayo mpamvu twabaciye ariya mande kuko buri muntu yabariwe amande y’ibihumbi icumi (10).”

    Ifoto y’inyemezabwishyu y’ariya mande ya 150 000 Frw yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize.

    Iyi nyemezabwishyu yanditseho ko impamvu ari “Kurenga ku mabwiriza ya Covid-19 -UBUKWE”  yatanzwe ku wa 05 Nzeri 2020

    Mayor Habyarimana Gilbert avuga ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikwiye kujya mu zindi gahunda abantu basanzwe bakora kandi buri wese akumva ko zimureba.

    Ati “Aha buri wese azaba afite icyizere cyo kutandura ndetse no kutanduza abandi; kandi uwirinze akambara agapfukamunwa neza, agakaraba kandi agatanga intera, n’iyo yahura n’uwanduye ashobora kutandura.”

    Mu karere ka Rubavu, uru rusengero ruri mu Murenge wa Bugeshi ni rwo rubaye urwa mbere mu gucibwa amande yo kurenga ku mabwiriza.

    buri muntu yabariwe amande y’ibihumbi icumi
    http://dlvr.it/RgFhsX

  • Rubavu: ADEPR_ Busiza yaciwe amande 150000 Frw kubera kwakira abantu benshi mu bukwe #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ Akarere ka Rubavu bwahanishije ADEPR_Busiza gucibwa amande y’ibihumbi 150 Frw kuko uru rusengero rwarengeje umubare w’abakristu bagomba kuhateranira ubwo basezeranyaga abageni mu bukwe bwatashywe n’abantu 45 mu gihe ubusanzwe hemewe 30.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert avuga ko ruriye rusengero rwemerewe guteraniramo abantu 30 ariko ko mu mpera z’icyumweru gishize hari hateraniye abantu 45 bari baje mu bukwe.

    Ati “Murumva ko barengejeho cumi na batanu (15) ari nayo mpamvu twabaciye ariya mande kuko buri muntu yabariwe amande y’ibihumbi icumi (10).”

    Ifoto y’inyemezabwishyu y’ariya mande ya 150 000 Frw yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize.

    Iyi nyemezabwishyu yanditseho ko impamvu ari “Kurenga ku mabwiriza ya Covid-19 -UBUKWE”  yatanzwe ku wa 05 Nzeri 2020

    Mayor Habyarimana Gilbert avuga ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikwiye kujya mu zindi gahunda abantu basanzwe bakora kandi buri wese akumva ko zimureba.

    Ati “Aha buri wese azaba afite icyizere cyo kutandura ndetse no kutanduza abandi; kandi uwirinze akambara agapfukamunwa neza, agakaraba kandi agatanga intera, n’iyo yahura n’uwanduye ashobora kutandura.”

    Mu karere ka Rubavu, uru rusengero ruri mu Murenge wa Bugeshi ni rwo rubaye urwa mbere mu gucibwa amande yo kurenga ku mabwiriza.

    buri muntu yabariwe amande y’ibihumbi icumi

    source https://impanuro.rw/2020/09/09/rubavu-adepr_-busiza-yaciwe-amande-150000-frw-kubera-kwakira-abantu-benshi-mu-bukwe/

  • Charles Ndereyehe arrêté en Hollande en attente de son extradition au Rwanda pour ses présumés crimes de génocide #rwanda #RwOT

    Dans un premier temps, disent les sources, il est procédé au retrait de la nationalité hollandaise qu’il avait acquise.

    Il est rapporté que son arrestation vers seize heures et demie a suivi sa convocation à quatorze heures par les services hollandais d’Etat civil qui lui ont fait signer le fait qu’il venait de perdre la nationalité de ce pays-là.

    La Hollande répond aux souhaits des autorités rwandaises qui, le 20 avril 2010, avaient lancé un mandat d’arrêt international contre le monsieur, souhaitant que le pays qui l’héberge prenne ses disposition pour son extradition vers la justice rwandaise où il doit répondre aux sérieuses accusations pour son implication dans le génocide des Tutsi de 1994.

    Il est rapporté que Charles Ndereyehe vivait tranquillement en Hollande où il poursuivait sa sensibilisation au négationnisme du génocide des Tutsi tout en collaborant avec des mouvements politico militaires de RNC/Rwanda National Congress et des FDLR/Forces Démocratiques de Libération du Rwanda. Il était particulièrement actif dans les FDU-Inkingi/Forces Démocratiques Unifiées où il est cité comme l’un des membres fondateurs.

    De quoi est-il accusé ?
    Il est accusé d’avoir, en 1992, créé le CRP-Cercle des Républicains Progressistes en collaboration avec d’autres intellectuels de l’époque, les Nahimana Ferdinand ; Dr Rwamucyo Eugène ; Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas et les autres. Ce mouvement a sensibilisé les étudiants de l’Université Nationale du Rwanda- Campus de Nyakinama à préparer le génocide des Tutsi de 1994.
    Il a, à son compte aussi, le fait, en 1992, d’avoir activement participé à la création de la CDR, un parti extrémiste hutu par qui le Génocide des Tutsi de 1994 a été rendu possible.

    Alors qu’il était nommé Directeur général de l’ISAR-Rubona/Institut de Sciences Agronomiques, il a encouragé son personnel à haïr puis génocider les agents Tutsi qui y travaillaient.

    Enfin, à l’école des Sous Officiers de Butare, il a été parmi ceux qui ont organisé la milice Interahamwe du coin pour une formation militaire tentant à leur efficacité dans les massacres des tutsi de 1994.

    La CNLG/Commission Nationale de Lutte contre le Génocide qui a investigué sur la criminalité sans borne de cette personne, le retrace en 1993 où fraîchement nommé DG de l’ISAR, il a conçu un plan de décimer toutes les familles tutsi de l’ISAR et de son voisinage. Pour cela, il a créé des comités de criminels dans l’ISAR et dans ses 7 antennes éparpillées dans le pays.

    Pour mieux arriver à ses fins, il a écrit le 21 mars 1993, une lettre au Chef du Personnel de l’ISAR, M. Didace Mugemana, une lettre lui donnant tous les pouvoirs de traiter le personnel à sa guise. Tous les chefs de services ont eu copie de cette lettre.

    Cette carte blanche suffisait à Didace pour créer et coordonner la section des jeunesses Interahamwe au sein de l’ISAR.

    Il est même rapporté qu’au temps où courait le génocide depuis avril 1994, Ndereyehe a ordonné à son personnel de céder une partie de leurs salaires pour constituer un effort à la chasse des Tutsi et les hutu qui n’approuvaient ni ne participaient au projet de génocide des Tutsi.

    Une coopération judiciaire rwando hollandaise active
    La probable extradition au Rwanda de Charles Ndereyehe par la justice hollandaise viendrait suivant celle de deux autres présumés génocidaires Jean Claude Iyamuremye et Jean Baptiste Mugimba qui sont arrivés au Rwanda en 2016. Ils font face à leurs procès par les cours et tribunaux rwandais.

    Contrairement à la France ou la Belgique qui hébergent beaucoup de présumés génocidaires et autres négationnistes, la Hollande ne tolère pas de tels individus. Elle a jugé un certain Joseph Mpambara qui, le 7 juillet 2011 a été reconnu coupable de crimes de génocide des Tutsi et en a écopé une peine de prison à vie. Une certaine Yvonne Basebya Ntacyobatabara a, quant à elle, le 1er mars 2013, écopé d’une peine légère de six ans et huit mois, pour les crimes de génocide avérés commis à Gikondo, au centre sud de la Ville de Kigali.

    Décidément la Hollande force le respect dans son effort de rendre le Rwanda démocratique dans sa tentative d’arrêter les auteurs de crimes de génocide des Tutsi de 1994 au Rwanda. Cette coopération judiciaire ne peut que tendre à la saine et véhémente démocratisation des institutions et de la société rwandaise qui ne doivent pas lutter contre les négationnistes du génocide et autre ethnocentristes extrémistes hutu qui sont sérieusement opposés à toute ouverture démocratique d’une société rwandaise roulant sur des valeurs de la tolérance, compréhension mutuelle et ouverture d’esprit.

    Jovin Ndayishimiye

    source https://fr.igihe.com/Charles-Ndereyehe-arrete-en-Hollande-en-attente-de-son-extradition-au-Rwanda.html

  • Rulindo: Ukekwaho kuranguza urumogi mu baturage yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2020, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe Tuyisenge Jean Baptise w’imyaka 25, wari umucuruzi uhambaye w’ urumogi.  We na bagenzi be bafatiwe mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana mu kagari ka Kiyanza, Umudugudu wa Kivubwe. 

    Abapolisi basanze iwe ahafite ububiko (Stock) y’urumogi aho yari afite udupfunyika ibihumbi 2,101 n’ibiro 20 by’urumogi rudatunganyije. Tuyisenge niwe wacuruzaga ku bandi urumogi, yari afite Moto ifite ibirango RD 336Y yifashishaga acuruza urwo rumogi.

    Muri iki gikorwa cya Polisi cyo gufata Tuyisenge, uwo munsi habanje gufatwa uwitwa Mushumba Geremie w’imyaka 24 na Nduwayezu Jean Claude w’imyaka 25 bafatanwa udupfunyika 301 tw’urumogi.

    Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo, Superintendent of Police (SP) Isack Ruzindana, avuga ko umuturage ariwe watanze amakuru ko Mushumba acuruza urumogi, amaze gufatwa nawe yagaragaje aho arukura basanga ni Tuyisenge Jean Baptiste warumuhaga.

    SP Ruzindana yagize ati“ Twari dufite amakuru ko Mushumba acuruza urumogi, abapolisi bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bakurikiranye Mushumba bamufata ku manywa i saa sita bamufatana udupfunyika 301 ari kumwe na Nduwayezu wasaga nk’umurinze”.

    Yakomeje avuga ko Mushumba na mugenzi we bamaze gufatwa bahise bavugisha ukuri bajya kwerekana aho bakuye urwo rumogi.

    Ati“ Bagiye imbere abapolisi babajyana kwa Tuyisenge Jean Baptiste basanga uyu afite ububiko bunini bw’urumogi kuko hari uwitwa Kuradusenge Valens w’imyaka 27 yari ashinzwe gupfunyika udupfunyika tw’urumogi, yari amaze gupfunyika udupfunyika ibihumbi 2,101. Hari kandi ibiro 20 by’urumogi rutaratunganywa ngo rupfunyikwe mu dupfunyika, yari anafite moto yifashishaga mu bikorwa by’ubucuruzi bw’urumogi”.

    Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo yakomeje avuga ko Tuyisenge yahishuye ko urumogi hari abantu barukura mu gihugu cya Uganda nawe akajya kurugura  akarukwirakwiza mu gihugu cy’u Rwanda.

    SP Ruzindana yashimye ubufatanye buri hagati y’abaturage ndetse na Polisi mu kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yibukije abantu ko ibihano ku byaha bijyanye n’ibiyobyabwenge byongerewe abasaba kubicikaho.

    Ati“ Turashimira abaturage uburyo barimo kudufasha kurwanya ibyaha n’icyabiteza cyose. Ariko turakangurira abantu gushaka ibindi bikorwa bakora byemewe n’amategeko, bareke kwishora mu biyobyabwenge, icyo tumenyesha abantu ni uko Polisi iri maso kandi ntizacogora mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha kandi byose ni kubufatanye n’abaturage”.

    Aba bafatiwe mu karere ka Rulindo uko ari bane nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza, bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com
    http://dlvr.it/RgFG6g

  • Umunyamakuru Mbabazi Dorothy yavuze uko yigeze gufungirwa mu bitaro yagiye gutara inkuru #rwanda #RwOT

    Mbabazi yamamaye ubwo yakoraga kuri Radio na TV 1 mu gihe cy’imyaka igera kuri itanu yamaze ariko kuri ubu asigaye akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

    Ni umunyamakuru wakunze gukora cyane inkuru zirenganura abaturage, ubuvugizi ndetse n’izindi nkuru abantu bamwe babona ko zishobora gutuma uwazikoze agira ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Uyu mubyeyi ufite umugabo bamaze kubyarana umwana umwe avuga ko mu buzima bwe bwa buri munsi yanga akarengane ari nayo mpamvu usanga mu nkuru akora yibanda cyane ku kurwanya abashobora kurenganya abandi.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI , yavuze ko ubwo yatangiraga gukora kuri TV1 nawe yagiraga ubwoba bwa zimwe mu nkuru kuko yabaga aziko ashobora kuzikora zikamugiraho ingaruka cyangwa abayobozi yazikozeho bakamugirira nabi gusa ngo byaje gushira kugeza n’ubwo ajya gukora inkuru mu Karere ka Nyagatare ubuyobozi bugashaka kumufungirana.

    Icyo gihe yari umuntu wari umaze imyaka itanu aryamye mu bitaro bya Nyagatare nyuma y’imvune ikomeye yari yaragize.

    Ati “Yarampamagaye ambwira uko ameze, ko amaze imyaka itanu aryamye mu bitaro n’uko nta muti akibona gusa ari ukuryama bakaza bakamuhindukiza cyangwa iki… arambwira ati rero nkeneye ubuvugizi.”

    “Namubajije niba bazankundira ko ninjira ambwira ko bitazapfa koroha, ariko nabiganirije umuyobozi wacu mu makuru (uwitwa Olivier Ngabirano), ubwo yaranyemereye mfata camera ndagenda.”

    Mbabazi avuga ko ubwo yageraga mu bitaro bya Nyagatare yari afite camera mu gikapu arinjira agera ku murwayi ahita amutunga mikoro afata amajwi ariko haza kuza umuntu aramubona ahita ajya kubimenyesha abandi.

    Ati “Mu minota mike nagiye kubona mbona abantu benshi bampagaze hejuru, bambaza icyanzanye hano n’uwampaye uburenganzira mbabwira ko nari nje gusura umurwayi kandi byemewe no gufata amakuru.”

    Reba hano ikiganiro twagiranye na Mbabazi

    Avuga ko bahise bahamagara umupolisi ufite inyenyeri ebyiri, araza ahita amubwira ngo amuhereze camera undi nawe arayimwima.

    “Ariko nari nabicecetse nziko biraza guhita birangira ariko mbonye hajemo umupolisi mpita mpamagara ku kazi, mbabwira uko byangendekeye nibwo bahise bavugisha umuvugizi wa Polisi (Icyo gihe yari Theos Badege) ahamagara aho nari ndi bahita bandekura.”

    Mbabazi avuga ko atari aho i Nyagatare yafungiwe gusa ariko aho byagiye biba hose yabaga ari mu kuri kandi byarangiraga bamurekuye.

    Itegeko rigenga itangazamaku No 02/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryasohotse mu Igazeti ya Leta No 10 yo ku wa 11 Werurwe 2013, niryo rigena uburenganzira, inshingano, imiterere n’imikorere by’itangazamakuru hagamijwe inyungu rusange za rubanda.

    Hari igihe abanyamakuru bamburwa ibikoresho by’akazi cyangwa bagasabwa gusiba amajwi cyangwa amashusho bafashe.

    Ingingo ya 10 y’itegeko ry’itangazamakuru igira iti “Ibikoresho by’umunyamakuru ntibifatirwa.” Ikomeza igaragaza ko ariko iyo habayeho icyaha mu itangazamakuru, gufatira amajwi n’amashusho byakemanzwe bikorwa mu nyandiko. Na none ikagira iti “Gufatira bikorwa gusa ku cyemezo cyihutirwa cy’urukiko bitabujije urubanza gukomeza.”

    Reba hano ikiganiro twagiranye na Mbabazi

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Umunyamakuru-Mbabazi-Dorothy-yavuze-uko-yigeze-gufungirwa-mu-bitaro-yagiye-gutara-inkuru

  • Rubavu: Umugabo bamukebye ijosi arinze imyaka ye mu gihe ababikoze bataramenyekana #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Cyiza Jean wo mu Karere ka Rubavu wari ufite imyaka 38, yishwe n’abantu bataramenyekana bamukebye ijosi.

    Uwo mugabo yishwe ahagana saa moya z’umugoroba. Yiciwe mu Mudugudu wa Munege, Akagari ka Rusura mu Murenge wa Busasamana, ubwo abagizi ba nabi bamukataga ijosi arinze imyaka ye hafi y’urugo.

    Nyakwigendera yari ashinzwe umutekano mu mudugudu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Étienne, yemeje aya makuru, avuga ko yatunguwe kuko ari ubwa mbere ahuye n’amahano nk’ayo mu murenge ayoboye.

    Abakoze aya mahano ntibaramenyekana, gusa inzego z’umutekano zirimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ababiri inyuma.

    Src: Igihe

    source https://impanuro.rw/2020/09/09/rubavu-umugabo-bamukebye-ijosi-arinze-imyaka-ye-mu-gihe-ababikoze-bataramenyekana/

  • Mu bintu bitunguranye kandi bitangaje ariko biteye agahinda ku manywa y’ ihangu inkoko yibasiye umugore iramwica #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Zimbabwe mu mudugudu wa Chingodora , hari kuvugwa cyane cyane ibintu byatunguranye kandi bitangaje ariko biteye agahinda, inkoko yibasiye umugore witwa Chandapiwa Makaza , aho yaje gupfa azize ibikomere yagize kubera icyo gitero giteye ubwoba.

    Amakuru avuga ko Chandapiwa Makaza ufite imyaka 42, ukomoka mu mudugudu wa Chingodora, yibasiwe cyane n’iyi nkoko y’isake iramwicwa ubwo yari arimo anyura hafi y’urugo rw’uwitwa Zvikomborero Takarinda.

    Umuyobozi w’agateganyo Zimunya yavuze ko iki ari ibintu biteye urujijo bitigeze bibaho muri uyu mudugudu wa Chingodora.

    Yatangaje ko Takarinda afite byinshi byo gusobanura ku bijyanye n’impamvu iyo sake yibasiye nyakwigendera.

    Yagize ati: “Mbere y’iki kibazo, ntabwo byari byigeze bibera muri aka gace. Ni amayobera kandi ntibisanzwe. Nzahamagara nyirayo mu rukiko rwanjye kugira ngo asobanure uburyo isake yonyine ishobora gutera umugore, bityo bikamuviramo urupfu.

    Ntabwo twashoboraga gukora inama zisanzwe zurukiko kubera gufunga bitewe na Covid-19, ariko ubucuruzi buragenda busubira mu bisanzwe.

    Turashaka kugera ku mizi y’iki kibazo. Abantu benshi bibwiraga ko uyu yapfuye urupfu rusanzwe, ariko tuzagikurikirana neza kandi twumve urubanza rwose. Ibyabaye ni kirazira, ikizira. Ubutabera bugomba gutsinda”.

    Zvikomborero Takarinda avuga ku byabaye, yavuze ko atari bwo bwa mbere isake ye yibasiye umuntu. Yongeyeho ko isake yari ifite akamenyero ko kwibasira abantu cyane cyane abagore, ati:

    Sinigeze nkoresha isake mu zindi ntego usibye korora. Nyamara, isake yari ifite akamenyero ko kwibasira abantu, cyane cyane abagore.

    Ubu bwari ubwoko butandukanye kandi abantu bahoraga babuguriza kugirango bororoke bitewe n’ubunini bwabwo. Ntabwo bwari ubwa mbere uyu muryango uguriza”.

    Icyakora, Takarinda yarize bidasubirwaho ubwo abaturage bari bateraniye mu muhango wo gushyingura basabye ko isake yicwa igatwikwa.

    Abaturage bakangishije kumuhana. Nta kundi byagenda, Takarinda yahatiwe kwica no gutwika isake ye, amarira atemba mu matama.

    Nkuko ikinyamakuru iHarare kibitangaza, Takarinda yiteguye kwitaba urukiko rw’umuyobozi gakondo kugira ngo arusheho gutanga ibisobanuro ku bintu by’amayobera byateje urupfu rwaChandapiwa Makaza.

    source https://impanuro.rw/2020/09/09/mu-bintu-bitunguranye-kandi-bitangaje-ariko-biteye-agahinda-ku-manywa-y-ihangu-inkoko-yibasiye-umugore-iramwica/