Author: webrwanda

  • Mu bintu bitunguranye kandi bitangaje ariko biteye agahinda ku manywa y' ihangu inkoko yibasiye umugore iramwica #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Zimbabwe mu mudugudu wa Chingodora , hari kuvugwa cyane cyane ibintu byatunguranye kandi bitangaje ariko biteye agahinda, inkoko yibasiye umugore witwa Chandapiwa Makaza , aho yaje gupfa azize ibikomere yagize kubera icyo gitero giteye ubwoba.

    Amakuru avuga ko Chandapiwa Makaza ufite imyaka 42, ukomoka mu mudugudu wa Chingodora, yibasiwe cyane n'iyi nkoko y'isake iramwicwa ubwo yari arimo anyura hafi y'urugo rw'uwitwa Zvikomborero Takarinda.

    Umuyobozi w'agateganyo Zimunya yavuze ko iki ari ibintu biteye urujijo bitigeze bibaho muri uyu mudugudu wa Chingodora.

    Yatangaje ko Takarinda afite byinshi byo gusobanura ku bijyanye n'impamvu iyo sake yibasiye nyakwigendera.

    Yagize ati: 'Mbere y'iki kibazo, ntabwo byari byigeze bibera muri aka gace. Ni amayobera kandi ntibisanzwe. Nzahamagara nyirayo mu rukiko rwanjye kugira ngo asobanure uburyo isake yonyine ishobora gutera umugore, bityo bikamuviramo urupfu.

    Ntabwo twashoboraga gukora inama zisanzwe zurukiko kubera gufunga bitewe na Covid-19, ariko ubucuruzi buragenda busubira mu bisanzwe.

    Turashaka kugera ku mizi y'iki kibazo. Abantu benshi bibwiraga ko uyu yapfuye urupfu rusanzwe, ariko tuzagikurikirana neza kandi twumve urubanza rwose. Ibyabaye ni kirazira, ikizira. Ubutabera bugomba gutsinda'.

    Zvikomborero Takarinda avuga ku byabaye, yavuze ko atari bwo bwa mbere isake ye yibasiye umuntu. Yongeyeho ko isake yari ifite akamenyero ko kwibasira abantu cyane cyane abagore, ati:

    'Sinigeze nkoresha isake mu zindi ntego usibye korora. Nyamara, isake yari ifite akamenyero ko kwibasira abantu, cyane cyane abagore.

    Ubu bwari ubwoko butandukanye kandi abantu bahoraga babuguriza kugirango bororoke bitewe n'ubunini bwabwo. Ntabwo bwari ubwa mbere uyu muryango uguriza'.

    Icyakora, Takarinda yarize bidasubirwaho ubwo abaturage bari bateraniye mu muhango wo gushyingura basabye ko isake yicwa igatwikwa.

    Abaturage bakangishije kumuhana. Nta kundi byagenda, Takarinda yahatiwe kwica no gutwika isake ye, amarira atemba mu matama.

    Nkuko ikinyamakuru iHarare kibitangaza, Takarinda yiteguye kwitaba urukiko rw'umuyobozi gakondo kugira ngo arusheho gutanga ibisobanuro ku bintu by'amayobera byateje urupfu rwaChandapiwa Makaza.

  • VIDEO : Tidjara Kabendera yinjiye mu bucuruzi bw’imyenda n’amavuta yo kwisiga afite umwihariko #rwanda #RwOT

    Ubu bucuruzi afatanya n’indi mirimo irimo itangazamakuru muri rusange ndetse no kwamamariza abantu, abukorera mu Mujyi wa Kigali mu iduka rye riherereye mu nyubako ya CHIC muri -2/B61

    Kabendera ukunze kwiyita TK ari naryo zina yahaye iduka rye ricuruza amavuta n’imyenda y’abagore nk’amakanzu bashobora kwambara bagiye mu biro, gusenga, kujyana ku mazi n’ubundi bwoko bw’imyenda abagore bakenera.

    Iri duka rimaze igihe gito ritangiye kandi ricuruza n’inkweto by’umwihariko iz’abagabo n’abana, amashuka yo kuraramo ndetse avuga ko ashobora kuzashyiramo ibindi bintu byinshi uko amikoro azagenda aboneka.

    Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko imyaka amaze mu itangazamakuru ari myinshi ariko nawe ubwe ari kugenda asaza ari nayo mpamvu aba agomba gushaka aho gusazira.

    Yagize ati 'Urumva imyaka iri kugenda ishira, tugomba gushaka aho dusazira. Niba maze imyaka 17 mu mwuga w’itangazamakuru haba harabayeho kwizigama kugira ngo nanjye nzagira ibiro byanjye nkoreramo.'

    Yakomeje agira ati 'Urabona uko imyaka igenda ishira ntabwo nkiri wa wundi wo kujya ku ikamyo ngo nshyushye abantu, narabikoze nkiri muto ngaceza ariko uko imyaka igenda yigira hejuru ntabwo ngifite ka gaciro ko kuvuga ngo reka ntegereze amafaranga muri ibyo gusa. Uko imyaka igenda ishira rero ngomba kwicara nkaruhuka.'

    Reba hano ikiganiro na TK

    Yakomeje avuga ko umwihariko w’amavuta acururizwa muri TK Cosmetic Shop ari uko akorwa mu birimo igikakarubamba, Citron, ikinyamujonjorerwa, inkeri n’ibindi bintu by’umwimerere.

    Ati 'Umwihariko waho ni amavuta yo kwisiga y’umwimerere, ava mu gihugu cya Turkey kandi akozwe mu bintu by’umwimerere ariko akesha ku buryo niba uri igikara ugakoresha amavuta yacu uzakomeza uri igikara, niba uri inzobe ni uko bizakomeza kugenda kuko ntabwo ahindura uruhu.'

    By’umwihariko ku bantu baba bafite ikibazo cy’indwara z’uruhu, TK babashakira amavuta bashobora kwifashisha bagakira izi ndwara.

    Uyu mubyeyi avuga ko kuba bakorera mu Mujyi wa Kigali bitababuza kugeza amavuta cyangwa imyenda ku bantu bose baba abari mu ntara ndetse no hanze y’u Rwanda.

    Kabendera Tidjara, ni umugore ufite urugo n’abana bane [abahungu babiri n’abakobwa babiri], ni umunyamakuru kuva mu 2002, aho yahereye kuri Radio5 yakoreraga i Arusha ahava ajya kuri Radio Rwanda nabwo kwihugura nyuma aza kuba umukozi.

    Tidjara akigera mu Rwanda yahawe gukora ikiganiro cy’Igiswahili cyitwaga 'Hodi Hodi Mitaani’, iki ni nacyo umubyeyi we, Kabendera Shinani yakoraga akiri ku Isi. Iki kiganiro kiri mu byatumye Tidjara yiyumvamo imbaraga zikomeye kuko yari atangiye gusigasira umurage wa Shinani.

    Reba hano ikiganiro na TK

    Ukeneye amavuta meza cyangwa imyenda y’abagore hamagara TK kuri 0788314638

  • Umunyamakuru Mbabazi Dorothy yavuze uko yigeze gufungirwa mu bitaro yagiye gutara inkuru #rwanda #RwOT

    Mbabazi yamamaye ubwo yakoraga kuri Radio na TV 1 mu gihe cy’imyaka igera kuri itanu yamaze ariko kuri ubu asigaye akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

    Ni umunyamakuru wakunze gukora cyane inkuru zirenganura abaturage, ubuvugizi ndetse n’izindi nkuru abantu bamwe babona ko zishobora gutuma uwazikoze agira ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Uyu mubyeyi ufite umugabo bamaze kubyarana umwana umwe avuga ko mu buzima bwe bwa buri munsi yanga akarengane ari nayo mpamvu usanga mu nkuru akora yibanda cyane ku kurwanya abashobora kurenganya abandi.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI , yavuze ko ubwo yatangiraga gukora kuri TV1 nawe yagiraga ubwoba bwa zimwe mu nkuru kuko yabaga aziko ashobora kuzikora zikamugiraho ingaruka cyangwa abayobozi yazikozeho bakamugirira nabi gusa ngo byaje gushira kugeza n’ubwo ajya gukora inkuru mu Karere ka Nyagatare ubuyobozi bugashaka kumufungirana.

    Icyo gihe yari umuntu wari umaze imyaka itanu aryamye mu bitaro bya Nyagatare nyuma y’imvune ikomeye yari yaragize.

    Ati 'Yarampamagaye ambwira uko ameze, ko amaze imyaka itanu aryamye mu bitaro n’uko nta muti akibona gusa ari ukuryama bakaza bakamuhindukiza cyangwa iki… arambwira ati rero nkeneye ubuvugizi.'

    'Namubajije niba bazankundira ko ninjira ambwira ko bitazapfa koroha, ariko nabiganirije umuyobozi wacu mu makuru (uwitwa Olivier Ngabirano), ubwo yaranyemereye mfata camera ndagenda.'

    Mbabazi avuga ko ubwo yageraga mu bitaro bya Nyagatare yari afite camera mu gikapu arinjira agera ku murwayi ahita amutunga mikoro afata amajwi ariko haza kuza umuntu aramubona ahita ajya kubimenyesha abandi.

    Ati 'Mu minota mike nagiye kubona mbona abantu benshi bampagaze hejuru, bambaza icyanzanye hano n’uwampaye uburenganzira mbabwira ko nari nje gusura umurwayi kandi byemewe no gufata amakuru.'

    Reba hano ikiganiro twagiranye na Mbabazi

    Avuga ko bahise bahamagara umupolisi ufite inyenyeri ebyiri, araza ahita amubwira ngo amuhereze camera undi nawe arayimwima.

    'Ariko nari nabicecetse nziko biraza guhita birangira ariko mbonye hajemo umupolisi mpita mpamagara ku kazi, mbabwira uko byangendekeye nibwo bahise bavugisha umuvugizi wa Polisi (Icyo gihe yari Theos Badege) ahamagara aho nari ndi bahita bandekura.'

    Mbabazi avuga ko atari aho i Nyagatare yafungiwe gusa ariko aho byagiye biba hose yabaga ari mu kuri kandi byarangiraga bamurekuye.

    Itegeko rigenga itangazamaku No 02/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryasohotse mu Igazeti ya Leta No 10 yo ku wa 11 Werurwe 2013, niryo rigena uburenganzira, inshingano, imiterere n’imikorere by’itangazamakuru hagamijwe inyungu rusange za rubanda.

    Hari igihe abanyamakuru bamburwa ibikoresho by’akazi cyangwa bagasabwa gusiba amajwi cyangwa amashusho bafashe.

    Ingingo ya 10 y’itegeko ry’itangazamakuru igira iti 'Ibikoresho by’umunyamakuru ntibifatirwa.' Ikomeza igaragaza ko ariko iyo habayeho icyaha mu itangazamakuru, gufatira amajwi n’amashusho byakemanzwe bikorwa mu nyandiko. Na none ikagira iti 'Gufatira bikorwa gusa ku cyemezo cyihutirwa cy’urukiko bitabujije urubanza gukomeza.'

    Reba hano ikiganiro twagiranye na Mbabazi

  • Charles Ndereyehe arrêté en Hollande en attente de son extradition au Rwanda pour ses présumés crimes de génocide #rwanda #RwOT

    Dans un premier temps, disent les sources, il est procédé au retrait de la nationalité hollandaise qu’il avait acquise.

    Il est rapporté que son arrestation vers seize heures et demie a suivi sa convocation à quatorze heures par les services hollandais d’Etat civil qui lui ont fait signer le fait qu’il venait de perdre la nationalité de ce pays-là.

    La Hollande répond aux souhaits des autorités rwandaises qui, le 20 avril 2010, avaient lancé un mandat d’arrêt international contre le monsieur, souhaitant que le pays qui l’héberge prenne ses disposition pour son extradition vers la justice rwandaise où il doit répondre aux sérieuses accusations pour son implication dans le génocide des Tutsi de 1994.

    Il est rapporté que Charles Ndereyehe vivait tranquillement en Hollande où il poursuivait sa sensibilisation au négationnisme du génocide des Tutsi tout en collaborant avec des mouvements politico militaires de RNC/Rwanda National Congress et des FDLR/Forces Démocratiques de Libération du Rwanda. Il était particulièrement actif dans les FDU-Inkingi/Forces Démocratiques Unifiées où il est cité comme l’un des membres fondateurs.

    De quoi est-il accusé ?
    Il est accusé d’avoir, en 1992, créé le CRP-Cercle des Républicains Progressistes en collaboration avec d’autres intellectuels de l’époque, les Nahimana Ferdinand ; Dr Rwamucyo Eugène ; Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas et les autres. Ce mouvement a sensibilisé les étudiants de l’Université Nationale du Rwanda- Campus de Nyakinama à préparer le génocide des Tutsi de 1994.
    Il a, à son compte aussi, le fait, en 1992, d’avoir activement participé à la création de la CDR, un parti extrémiste hutu par qui le Génocide des Tutsi de 1994 a été rendu possible.

    Alors qu’il était nommé Directeur général de l’ISAR-Rubona/Institut de Sciences Agronomiques, il a encouragé son personnel à haïr puis génocider les agents Tutsi qui y travaillaient.

    Enfin, à l’école des Sous Officiers de Butare, il a été parmi ceux qui ont organisé la milice Interahamwe du coin pour une formation militaire tentant à leur efficacité dans les massacres des tutsi de 1994.

    La CNLG/Commission Nationale de Lutte contre le Génocide qui a investigué sur la criminalité sans borne de cette personne, le retrace en 1993 où fraîchement nommé DG de l’ISAR, il a conçu un plan de décimer toutes les familles tutsi de l’ISAR et de son voisinage. Pour cela, il a créé des comités de criminels dans l’ISAR et dans ses 7 antennes éparpillées dans le pays.

    Pour mieux arriver à ses fins, il a écrit le 21 mars 1993, une lettre au Chef du Personnel de l’ISAR, M. Didace Mugemana, une lettre lui donnant tous les pouvoirs de traiter le personnel à sa guise. Tous les chefs de services ont eu copie de cette lettre.

    Cette carte blanche suffisait à Didace pour créer et coordonner la section des jeunesses Interahamwe au sein de l’ISAR.

    Il est même rapporté qu’au temps où courait le génocide depuis avril 1994, Ndereyehe a ordonné à son personnel de céder une partie de leurs salaires pour constituer un effort à la chasse des Tutsi et les hutu qui n’approuvaient ni ne participaient au projet de génocide des Tutsi.

    Une coopération judiciaire rwando hollandaise active
    La probable extradition au Rwanda de Charles Ndereyehe par la justice hollandaise viendrait suivant celle de deux autres présumés génocidaires Jean Claude Iyamuremye et Jean Baptiste Mugimba qui sont arrivés au Rwanda en 2016. Ils font face à leurs procès par les cours et tribunaux rwandais.

    Contrairement à la France ou la Belgique qui hébergent beaucoup de présumés génocidaires et autres négationnistes, la Hollande ne tolère pas de tels individus. Elle a jugé un certain Joseph Mpambara qui, le 7 juillet 2011 a été reconnu coupable de crimes de génocide des Tutsi et en a écopé une peine de prison à vie. Une certaine Yvonne Basebya Ntacyobatabara a, quant à elle, le 1er mars 2013, écopé d’une peine légère de six ans et huit mois, pour les crimes de génocide avérés commis à Gikondo, au centre sud de la Ville de Kigali.

    Décidément la Hollande force le respect dans son effort de rendre le Rwanda démocratique dans sa tentative d’arrêter les auteurs de crimes de génocide des Tutsi de 1994 au Rwanda. Cette coopération judiciaire ne peut que tendre à la saine et véhémente démocratisation des institutions et de la société rwandaise qui ne doivent pas lutter contre les négationnistes du génocide et autre ethnocentristes extrémistes hutu qui sont sérieusement opposés à toute ouverture démocratique d’une société rwandaise roulant sur des valeurs de la tolérance, compréhension mutuelle et ouverture d’esprit.

    Jovin Ndayishimiye

  • Mistaek wiga umuziki ku Nyundo yinjiye mu muziki aserukana indirimbo 'Marina'-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bahizi Zitoni Eddy Prince Nest [Mistaek] wiga ku Ishuri rya muzika rya Nyundo, yinjiye mu muziki asohora a.mashusho y'indirimbo ye ya mbere y'urukundo yise “Marina”.
  • Byatangiye nzi ko ari bimwe by’abakinnyi ariko ubu arankunda cyane! Ikiganiro kirambuye na Maureen umufasha wa Babuwa-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Mutoni Maureen umugore wa Babuwa Samson avaga ko yakundanye na Samson Babuwa bibanje kugorana cyane kuko yumva abakinnyi atabiyumvamo ndetse akumva ibyo kubana n’umunyamahanga bitakunda.
  • Rubavu: ADEPR_ Busiza yaciwe amande 150000 Frw kubera kwakira abantu benshi mu bukwe #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw' Akarere ka Rubavu bwahanishije ADEPR_Busiza gucibwa amande y'ibihumbi 150 Frw kuko uru rusengero rwarengeje umubare w'abakristu bagomba kuhateranira ubwo basezeranyaga abageni mu bukwe bwatashywe n'abantu 45 mu gihe ubusanzwe hemewe 30.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert avuga ko ruriye rusengero rwemerewe guteraniramo abantu 30 ariko ko mu mpera z'icyumweru gishize hari hateraniye abantu 45 bari baje mu bukwe.

    Ati 'Murumva ko barengejeho cumi na batanu (15) ari nayo mpamvu twabaciye ariya mande kuko buri muntu yabariwe amande y'ibihumbi icumi (10).'

    Ifoto y'inyemezabwishyu y'ariya mande ya 150 000 Frw yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z'icyumweru gishize.

    Iyi nyemezabwishyu yanditseho ko impamvu ari 'Kurenga ku mabwiriza ya Covid-19 -UBUKWE'  yatanzwe ku wa 05 Nzeri 2020

    Mayor Habyarimana Gilbert avuga ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikwiye kujya mu zindi gahunda abantu basanzwe bakora kandi buri wese akumva ko zimureba.

    Ati 'Aha buri wese azaba afite icyizere cyo kutandura ndetse no kutanduza abandi; kandi uwirinze akambara agapfukamunwa neza, agakaraba kandi agatanga intera, n'iyo yahura n'uwanduye ashobora kutandura.'

    Mu karere ka Rubavu, uru rusengero ruri mu Murenge wa Bugeshi ni rwo rubaye urwa mbere mu gucibwa amande yo kurenga ku mabwiriza.

    buri muntu yabariwe amande y'ibihumbi icumi

  • Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyasubukuye imirimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

     By Editor

    Polisi kandi yasobanuye ko abantu bari barishyuye ndetse bakanahabwa gahunda (rendez-vous) yo gusuzumisha ibinyabiziga byabo mbere y’uko ikigo gisubika imirimo muri Werurwe 2020, ari bo bazahabwa amahirwe ya mbere, kandi ntibazishyuzwa bushya.


  • Umukobwa w' imyaka 19 yafashwe ku ngufu n' umushoferi wa ambulance mu gihe yaragiye mu bitaro kwivuza Covid_19 #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko umukobwa w'imyaka 19 yafashwe ku ngufu n'umushoferi utwara abarwayi (ambulance) ubwo yamujyanaga mu bitaro nyuma yo gupimwa COVID-19.

    Bivugwa ko uyu mwana w'ingimbi yatewe n'umugabo uzwi ku izina rya V Noufal w'imyaka 29, ubwo yari mu nzira yerekeza mu kigo cy'ubuvuzi cya mbere cya Covid_19 mu karere Kerala, mu Buhinde, mu ijoro ryo ku wa gatandatu, tariki ya 5 Nzeri.

    Ku cyumweru, tariki ya 6 Nzeri, Noufal yatawe muri yombi, nyuma yuko uwahohotewe abwiye abakozi b'ibitaro ibyabaye bivugwa ko yageraga i Pandalam.

    Nyuma yo gufatwa kwe, Polisi yavuze ko atabonye icyemezo cy'icyemezo cy'agateganyo mbere yo kwinjira nk'umushoferi.

    Minisitiri w'ubuzima KK Shailaja yavuze ko ibyabaye ari 'ubumuntu' yongeraho ati 'ntibyari bikwiye kubaho.'

    Umukozi w'ishami ry'ubuzima yabwiye The Indian Express ko ubusanzwe umushoferi yoherezwa wenyine mu gace runaka kugira ngo ajyane abarwayi kugira ngo bagabanye ingaruka z'abakozi b'ubuzima.

    Uyu muyobozi yagize ati:'Icyumba cy'umushoferi cyacitsemo ibice kandi nta bandi bakozi cyangwa umuforomo uherekeza umushoferi igihe bajyana abarwayi mu bitaro'.

    'Ibi ni ukugabanya abakozi bashinzwe ubuzima ku banduye. Mubihe bidasanzwe, niba umurwayi afite uburemere, twohereza umuforomo. Muri uru rubanza, abarwayi bombi bari bahagaze neza'.

    Igitero nicyo giheruka mu ruhererekane rw'ibyaha by'imibonano mpuzabitsina mu Buhinde. Mu cyumweru gishize, umukobwa w'imyaka itatu yafashwe ku ngufu anigwa anizwe mu karere ka Lakhimpur Kher, muri Uttar Pradesh. 

  • Miss Vanessa Uwase yari agiye kwiyahura #rwanda #RwOT

    Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yahishuye ko ku munsi w’ejo aba yariyahuye ariko aza kubireka bitewe n’umuvandimwe we ndetse na nyina yanze gutera agahinda.

    Ku mugoroba w’ejo hashize yashyize ubutumwa kuri Instagram Story na WhatsApp Status bwatunguye benshi mu bamukurikira ndetse bunabatera impungenge.

    Uyu mukobwa yavuze ko arambiwe ndetse ko iyo aza kuba adashaka gutera nyina agahinda na murumuna we aba yiyahuye.

    Yagize ati'Iyo bitaza kuba ku bwa mama na murumuna wanjye, mba niyahuye uyu mugoroba. Ndarambiwe kandi biranandwaza! Sinkishoboye kwihanganira iyi si. Iyo nza kuba ntashaka kubabaza mama n’umuvandimwe wanjye, mba nagiye uyu munsi kuko ndarambiwe kandi sinkishoboye kubyihanganira.'

    Amakuru avuga ko impamvu yashakaga kwiyahura ari uko yananiwe kwakira gutandukana n’umukunzi we, Putin Kabaku, umuherwe ukomoka muri DR Congo, ni nyuma yo kumwambika impeta muri 2019 amusaba ko yazamubera umugore.

    Urukundo rwaba bombi rwajemo agatotsi ndetse mu minsi ishize Vanessa yagiye kubonana n’uyu muherwe Dar es Salaam azi ko bagiye kubikemura ariko yatunguwe no gusanga undi yaramaze kumwikuramo.

    Mu minsi ishize ni bwo hagiye hanze amajwi y’umukobwa w’inshuti ya Vanessa avugana na mugenzi we w’insuti yabo amushinja ko yatwaye umugabo wa Vanessa amusaba ko yamureka kuko Putin Kabalu yamaze kwambika impeta Vanessa bitegura no ku rushinga. Amakuru avuga ko uyu mukobwa ari we ntandaro yo gutandukana kwa Vanessa ba Putin.

    Miss vanessa yari agiye kwiyahura habyra gato

    Amakuru avuga ko yananiwe kwakira ko yatandukanye n’umuherwe Putin