Sekamana Maxime yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports asaba ko ubwumvikane baherutse kugirana bwateshwa agaciro kuko batushye ibyo bari bumvikanye.
Mu ibaruwa ikubiyemo ubwumvikane Maxime Sekamana yagiranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports yasinywe ku wa 28 Kanama 2020, igaragaza ko Maxime yemeye ko ahawe sheki ya muliyoni 3 muri miliyoni 4 iyi kipe yamusigayemo ubwo yamusinyishaga mu mpeshyi ya 2019, andi asigaye akazayahabwa bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2021.
Uyu musore kandi yemeye ko imishahara ye yo kuva muri Mata 2020 kugeza igihe bazasubirira mu kazi atazayishyuza ikipe bitewe n’ibihe bya COVUD-19.
Uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 8 Nzeri 2020, Maxime akaba yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports asaba ko ubwumvikanye bagiranye bwateshwa agaciro kuko yasanze sheki yahawe itazigamiye.
Yagize ati' Bwana Muyobozi, ndabibutsa ko amafaranga nahabwaga ari ayo nemererwaga n’amategeko kandi akaba ari uburenganzira bwanjye si ayo nsabiriiza, ikindi kandi mwibuke ko uretse kwihangana ariko sheki mfite itazigamiwe nayo ni icyaha gihanwa n’amategeko.'
Maxime kandi yakomeje avuga ko amafaranga yishyuza natayabona bitarenze ku wa Gatanu w’iki cyumweru azitabaza inzego zibishinzwe kuko yamuhaye sheki itazigamiye.
Nyandwi Alice, umubyeyi wo mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Gikonko, Intara y'Amajyepfo avuga ko kuri ubu abayeho nabi nyuma yo kurihira umugabo we Kaminuza yayirangiza akavuga ko bataberanye batakiri ku rwego rumwe.
Alice yashakanye na Nyamabumba Venant mu mwaka w'I 1994 nkuko impapuro z'irangamimerere zibigaragaza bakaba barabyaranye abana umunani(8) ariko umwe aza kwitaba Imana, uyu Mugore avuga ko nyuma yo kubana na Venant bagasezerana ivanga mutungo byaje kuba bibi cyane mu mibanire yabo nyuma y'uko avuye kwiga kaminuza bikaza kurangira amubwiye ko bataberanye, bagomba kugabana imitungo yabo.
Nyandwi Alice, avuga ko umugabo we bashakanye yarize Amashuri atandatu abanza, usibye igare yashakanye uwo Mugore ngo ntakindi kintu yarafite doreko avuga ko bashakaniye mu gihugu cy'Uburundi.
Nyuma yo kugaruka mu Rwanda Nyamabumba Venant yiyeguriye itorero biza kurangira agiriwe icyizere cyo kujya kwigira ubu Pasiteri, nyuma yo kuvayo yagaragaje ingeso mbi bituma itorero rimuhagarika afata umwanzuro wo kujya kwiga Kaminuza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yagiye Umugore we ariwe umurihira amashuri.
Aha umugabo yasezeranyaga abageni, akiri mu iterero.
Nkuko bitangazwa na Nyandwi Alice, avuga ko nyuma yo kugaruka avuye kwiga Umugabo we yamubwiye ko bataberanye ndetse badakwiye no kubana nk'umugabo n'umugore amubwira ko bagomba kugabana imitungo yose bakaka gatanya.
Ikibazo cyaje gukomera ubwo uyu Mugabo yafataga umwanzuro wo kujya mu Ntara y'Iburasirazuba aho yaje gushaka undi mugore wa kabiri mu buryo butanyuze mu mategeko, gusa Umugore akomeza kwita ku bana batandatu yarasigaranye kuko umukuru muribo yari yaramaze gushaka Umugore.
Aganira n'umunyamakuru w'intyoza.com, Alice yavuze ko nubwo yikokoye akarihira Umugabo we amashuri kugeza muri Kaminuza aho yarangije muby'ubuganga nta Mwana wabo wigeze arangiza n'ayisumbuye kuko uwize amashuri menshi yagarukiye mu wa gatatu w'amashuri y'Isumbuye.
Yagize Ati:'Nibyo koko ikibazo cyabo bombi ndakizi ariko habayemo kudahuza ku mpande zombi aho Umugore ashinja Umugabo ku mwanga nyuma yo kumurihira ishuri avuga ko bataberanye, ariko Umugabo nawe akamushinja ko ari umunyamahane amuhoza ku nkenke'.
Usibye kuba ibibazo byabo byarajyanwe no mu nteko z'Abaturage, uyu muyobozi akomeza avuga ko ikibazo cyabo cyageze no mu nkiko bashobora kuba baranabatandukanije ariko imyanzuro y'urubanza itarasahoka.
Aha, uyu ngo niwe umugabo yihitiyemo, avuga ko baberanye.
Nyuma yo kugirana amakimbirane, Umugore yahisemo kwimuka aho bari batuye mu Murenge wa Gikonko ajya gukora akazi ko kudoda Imyenda mu Karere ka Nyanza, naho Umugabo akaba ari Umuganga ku bitaro bya Gakoma. Uyu Mugore akaba avuga ko atifuza ko Ubuyobozi bwabaha gatanya mu gihe Umugabo we ariwe wayiregeye, aba bombi bakaba bafitanye abana barindwi, Abakobwa 4 n'Abahungu 3.
Twagerageje gushaka umugabo birananirana, ariko igihe tuzamubonera tuzabagezaho icyo avuga kuri iki kibazo , aho umugore bashakanye avuga ko yamurihiye amashuri ariko yayarangiza akaba aribwo abona ko batakiberanye.
Minisiteri y'Ubuzima mu itangazo ryo kuri uyu wa 09 Nzeri 2020, rivuga ku cyorezo cya Covid-19 uko kiriwe gihagaze mu masaha 24 ashize, itangaza ko hari umuntu umwe cyahitanye, ari nawe wa 21 mubo kimaze guhitana kuva cyagaragara ku muntu wa mbere mu Rwanda. Iri tangazo rirerekana kandi ko mu bipimo 3,805 byafashwe none habonetsemo abantu 21 bacyanduye, abakize ni 18, naho abakirwaye ni 2,114.
Dore uko imbonerahamwe y'imibare itangazwa na Minisante ibigaragaza;
Ahagana ku I saa kumi n'imwe z'uyu mugoroba wa tariki 09 Nzeri 2020, mu ruzi rwa Nyabarongo ku ruhande rw'Umujyi wa Kigali hafi gato n'ikiraro cyambuka kiva kamonyi werekeza Kigali, hatoraguwe umurambo w'Umugabo witwa Bibutsundi Theophile wavutse mu 1987.
Uyu murambo, wakuwemo bigaragara ko utarangirika ariko ufite igikomere mu gahanga ku buryo wagira ngo ni icyuma uyu muntu yatewe cyangwa se ikindi cyamukomerekeje.
Mu kumukura muri Nyabarongo, bamusanganye ikarita ndangamuntu ari yo yatumye amenyekana. Iyi Ndangamuntu yatangiwe mu Karere ka Rutsiro/Mukura.
Ubwo yakurwaga muri Nyabarongo, hari inzego zitandukanye z'umutekano ku ruhande rw'umujyi wa Kigali, hari kandi n'umukozi w'Ubugenzacyaha-RIB.
Iyi ndangamuntu tuyishyize aha kugira ngo uwaba azi uyu muntu, amenye cg se afashe gutanga amakuru.
Mu bari aha, nta muntu wabashije kumenya uyu Bibutsundi Theophile, uvanyeho ku mumenyera kuri iyi karita Ndangamuntu yasanganwe.
Ann Magwi n'uwari umukunzi we w'igihe kirekire Jonatham Munini Ibyari ibyishimo byahindutse amarira ubwo bombi bamenyaga ko bavukana ku munota wa nyuma bari mu rusengero bagiye gusezerana.
Ann Magwi na Jonatham Munini bari bamaze igihe mu rukundo rugurumana ndetse nyuma y'igihe barebana akana ko mu jisho bahisemo kwereka ibirori imiryango yabo niko gupanga ubukwe bwapfuye bari gusezerana imbere y'Imana.
Ubwo bari mu rusengero ahitwa Tana River iwabo muri Kenya,umugabo batazi yinjiye avuga ko ari abana be yibyariye abari aho bose bifata ku munwa.
Uyu musaza wari utarwambaye,yinjiye mu rusengero ari kumwe na bashiki be niko kuvuga ko aba bana bombi ariwe wababyaye bityo bashyingiranwe byaba ari umuziro.
Nkuko ikinyamakuru Daily Nation cyabitangaje,umushumba wa Holy Redemption Ministries,pasiteri Festus Muli yavuze ko uyu mugabo yavuze ko uyu mukwe n'umugeni bari bagiye gusezerana kubana akaramata ari abana be yabyaye ku bagore batandukanye.
Pasiteri yavuze ko uyu mugabo witwa James Sidai,yamubwiye ko ubwo umugore we yabyaranye nawe umwe muri aba bageni yamenyaga ko yamuciye inyuma,umubano wabo wajemo rushorera bituma amutera umugongo batandukana bafitanye umwana w'umwaka umwe.
James Sidai akimara kubura intama n'ibyuma,yahise ahindukira akundana bya nyabyo na rya habara ryamusenyeye ariko ubukungu waje kuba bubi barakena nibwo uyu mugore wa kabiri nawe yahisemo kwigendera amutwitiye inda y'amezi 4.Uyu mugore baratandukanye ahita yisangira umwarimu.
James Sidai ntiyarekeye aho yahise ashaka umugore wa 3 bari kumwe ubu ndetse bafitanye abana 3 gusa ngo ntiyigeze yongera kwegera aba bagore yateye inda ngo ababaze amakuru y'abana bamubyariye kugeza ubwo abonye ubutumire bw'aba bana bagiye gushakana kuri WhatsApp.
James Sidai yerekanye amafoto y'aba bana bakiri bato n'igihe bari ku ishuri yakuye ku nshuti ze n'abavandimwe be baganiraga nabo.
Nyirarume wa Sidai yavuze ko nubwo uyu mugabo yamaze imyaka isaga 10 ategera abagore babyaranye ngo ababaze amakuru y'abana be ariko yakurikiranaga ubuzima bwabo mu ibanga.
Ubwo Kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize yinjiraga muri uru rusengero akagaragaza uku kuri,ubukwe bwarahagaze hakurikiraho amarira n'impaka ndende hagati y'ababyeyi.
Pasiteri Muli yavuze ko umusore wari ugiye gusezerana nyina yamubeshye ko se yaguye mu mpanuka ubwo yari akiri uruhinja mu gihe umugeni we yakuze azi ko umwarimu washyingiranwe na nyina nyuma yo gutandukana na Sidai ariwe se.
Abagore babyaye aba bana ntibigeze bahakana ibyo se wabataye yavugaga ahubwo baguye mu kantu bifata ku munwa.
Mu gukura uyu muryango mu gisebo,Pasiteri yatangarije abaje mu bukwe ko abuhagaritse kubera ko aba bageni bishe amabwiriza yo kwiyeza nk'abagomba gusezerana.
Pasiteri Muli yagiriye inama ababyeyi ati 'Niba warakuye umwana hanze y'urugo,mubwize ukuri se wa nyawe.Ntukamubwire ko yaguye mu mpanuka,yishwe n'indwara igihe ari kwandavurira ku muhanda,ibyo si byiza.'
Itangazo rya Minisiteri y'Ubuzima ryo kuri uyu wa 08 Nzeri 2020, ku cyorezo cya Covid-19 uko kiriwe gihagaze mu masaha 24 ashize, igaragaza ko hari umuntu umwe cyahitanye, ari nawe wuzuza uwa 20 mu bamaze guhitanwa nacyo kuva cyagaragara ku muntu wa mbere. Iri tangazo rirerekana kandi ko mu bipimo 3,253 byafashwe none habonetsemo abantu 30 bacyanduye, abakize ni 36, naho abakirwaye ni 2,112.
Dore uko imbonerahamwe y'imibare itangazwa na Minisante ibigaragaza;
Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2020, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe Tuyisenge Jean Baptise w'imyaka 25, wari umucuruzi uhambaye w' urumogi. We na bagenzi be bafatiwe mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana mu kagari ka Kiyanza, Umudugudu wa Kivubwe.Â
Abapolisi basanze iwe ahafite ububiko (Stock) y'urumogi aho yari afite udupfunyika ibihumbi 2,101 n'ibiro 20 by'urumogi rudatunganyije. Tuyisenge niwe wacuruzaga ku bandi urumogi, yari afite Moto ifite ibirango RD 336Y yifashishaga acuruza urwo rumogi.
Muri iki gikorwa cya Polisi cyo gufata Tuyisenge, uwo munsi habanje gufatwa uwitwa Mushumba Geremie w'imyaka 24 na Nduwayezu Jean Claude w'imyaka 25 bafatanwa udupfunyika 301 tw'urumogi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo, Superintendent of Police (SP) Isack Ruzindana, avuga ko umuturage ariwe watanze amakuru ko Mushumba acuruza urumogi, amaze gufatwa nawe yagaragaje aho arukura basanga ni Tuyisenge Jean Baptiste warumuhaga.
SP Ruzindana yagize ati' Twari dufite amakuru ko Mushumba acuruza urumogi, abapolisi bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bakurikiranye Mushumba bamufata ku manywa i saa sita bamufatana udupfunyika 301 ari kumwe na Nduwayezu wasaga nk'umurinze'.
Yakomeje avuga ko Mushumba na mugenzi we bamaze gufatwa bahise bavugisha ukuri bajya kwerekana aho bakuye urwo rumogi.
Ati' Bagiye imbere abapolisi babajyana kwa Tuyisenge Jean Baptiste basanga uyu afite ububiko bunini bw'urumogi kuko hari uwitwa Kuradusenge Valens w'imyaka 27 yari ashinzwe gupfunyika udupfunyika tw'urumogi, yari amaze gupfunyika udupfunyika ibihumbi 2,101. Hari kandi ibiro 20 by'urumogi rutaratunganywa ngo rupfunyikwe mu dupfunyika, yari anafite moto yifashishaga mu bikorwa by'ubucuruzi bw'urumogi'.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo yakomeje avuga ko Tuyisenge yahishuye ko urumogi hari abantu barukura mu gihugu cya Uganda nawe akajya kurugura akarukwirakwiza mu gihugu cy'u Rwanda.
SP Ruzindana yashimye ubufatanye buri hagati y'abaturage ndetse na Polisi mu kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yibukije abantu ko ibihano ku byaha bijyanye n'ibiyobyabwenge byongerewe abasaba kubicikaho.
Ati' Turashimira abaturage uburyo barimo kudufasha kurwanya ibyaha n'icyabiteza cyose. Ariko turakangurira abantu gushaka ibindi bikorwa bakora byemewe n'amategeko, bareke kwishora mu biyobyabwenge, icyo tumenyesha abantu ni uko Polisi iri maso kandi ntizacogora mu kurwanya ibiyobyabwenge n'ibindi byaha kandi byose ni kubufatanye n'abaturage'.
Aba bafatiwe mu karere ka Rulindo uko ari bane nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza, bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.
Ingingo ya 263 y'itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.
Mu gihe abashinzwe kuzimya umuriro bakomeje kurwanya inkongi bakiza abantu ahantu hateje akaga, ibi bikorwa byatumye zimwe muri serivisi zitangwa kubakiriya ibihumbi mirongo biturutse ku mashanyarazi zihagarara.
Gaz ya Pasifika n'amashanyarazi (PG&E) byagabanijwe mu ntara 22 z'amajyaruguru ya California kugirango bigabanye ibyago byuko ibikoresho byose by'amashanyarazi byakwangizwa n'umuyaga bigateza umuriro mwinshi. Abakiriya ba PG&E bagera kuri 172.000 bagize ingaruka ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, bikaba byari biteganijwe ko ibyangijwe bisanwa bitarenze ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.
Kugeza ubu muri Leta zunze ubumwe za Amerika hari inkongi 76 z'umuriro zikomeye, nk'uko bitangazwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe kuzimya umuriro, kandi Californiya ikaba ari yo leta yibasiwe cyane. NIFC ivuga ko hegitari zirenga miliyoni 4,6 zatwitswe mu gihugu hose uyu mwaka. Iki kigo kivuga ko miliyoni zirenga 2.09 z'izo hegitari zatwitse muri California.
Ikirere kigaragaza ingaruka z'umuriro kuva Washington kugera Arizona harimo na California kuva Ku wa kabiri no ku wa gatatu. Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 08 Nzeri 2020, uduce dufite abantu barenga miliyoni 38 bo muri leta esheshatu z'iburengerazuba bamanitse ibendera ritukura, ryerekana ko ibintu aribwo bigitangira kandi bikomeza gukwirakwira. Ni mu gihe umuyaga mwinshi n'ibihe byumye byari byegereje hamwe byanatagiye kuba.
Biteganijwe ko umuyaga ugenda mu gihe kingana na 22m/sec utegerejwe mu turere twinshi two mu majyaruguru ya Calfornia, ibyo bikaba byongera gusa igihe umuriro ushobora kumara muri iyi leta nkuko umuyobozi mukuru wa PG&E mu bumenyi bwikirere Scott Strenfe yabivuze. Source:CNN
Umugabo witwa Cyiza Jean wo mu Karere ka Rubavu wari ufite imyaka 38, yishwe n'abantu bataramenyekana bamukebye ijosi.
Uwo mugabo yishwe ahagana saa moya z'umugoroba. Yiciwe mu Mudugudu wa Munege, Akagari ka Rusura mu Murenge wa Busasamana, ubwo abagizi ba nabi bamukataga ijosi arinze imyaka ye hafi y'urugo.
Nyakwigendera yari ashinzwe umutekano mu mudugudu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Étienne, yemeje aya makuru, avuga ko yatunguwe kuko ari ubwa mbere ahuye n'amahano nk'ayo mu murenge ayoboye.