Author: webrwanda

  • Abanyuze muri FAWE Rwanda baremeye abana bahoze mu muhanda bibumbiye mu 'Indaro Center' – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango ukorera mu kigo cy'urubyiruko cya Kimisagara, ugizwe n'abana 220 bahoze ari inzererezi mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.

    Mu gikorwa ngarukamwaka gitegurwa n'abahoze biga muri FAWE ndetse n'abo yarihiye mu yandi mashuri (Alumni), kuri iyi nshuro cyabereye mu kigo cy'urubyiruko cya Kimisagara ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Werurwe 2025.

    Muri iki gikorwa, abanyuze muri FAWE batanze ibiganiro bitandukanye ku ngingo zibubaka mu buzima bwa bo bwa buri munsi, kugira ngo bazavemo abasore n'abakobwa b'ingirakamaro kuri bo no mu muryango nyarwanda.

    Ibi biganiro bitangirwa mu matsinda mato aba yakozwe, byagarutse ku ngingo zitandukanye nk'ubudaheranwa (resilience), kugira intego (Goal setting), isuku n'ubuzima bwiza (Health and Hygiene) n'ibindi.

    Umuyobozi wa Indaro Center, Cyubahiro Eric, yavuze ko yahisemo gushinga uyu muryango mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku bituma abana bajya mu mihanda kuko nawe ubwo buzima yabunyuzemo, anashimira FAWE imaze imyaka ibashyigikira.

    Ati 'Dushimira FAWE cyane kuko yaherukaga kudusura dufite abana 120 none ubu dufite 220. Muri bo ducumbikira 45 tugaburira buri munsi bityo ibikoresho baduhaye bigiye kudusunika amezi.'

    Yakomeje avuga ko inyigisho aba bana bahabwa zibafasha mu rugendo rwo guhindura ubuzima barimo cyane ko benshi muri bo baba baravuye mu muhanda.

    Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri FAWE, Josephine Kobusingye, yavuze ko bishimira ko abanyuze muri iri shuri bibuka aho bavuye bityo bakitura Umuryango Nyarwanda.

    Ati 'Twishimira aho abana bageze kuko ibyo twabigishije nabo kuri ubu bariyegeranya bagashaka icyo bakorera Abanyarwanda. Bimwe ni uko baha ibiganiro barumuna babo, ndetse bagashaka n'ubushobozi.'

    Yongeyeho ko ibi bihura n'insanganyamatsiko y'uyu mwaka ivuga ko “urubyiruko rufite intego yo kuba umusemburo w'impinduka nziza mu muryango mugari.”

    Bamwe mu bana bo mu Indaro Center batanze ubuhamya bw'uburyo ubuzima bwahindutse.

    Ishimwe Yannick wari warabaswe n'ibiyobyabwenge ashima uyu muryango wamufashije guhindura ubuzima.

    Ati 'Kera nari imbobo ndara Nyabugogo, amafaranga make nabonye nkayagura itabi. Cyubahiro yaje guhura na mama baramfasha none ubu ibiyobyabwenge narabiretse nsubira no mu ishuri ubu ngeze mu wa gatanu w'amashuri y'ibanze.'

    Umutoniwase Angelique wahoze ari umuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali yavuze ko yabugiyemo kubera amakimbirane y'iwabo, aho se yari umusinzi bikabije.

    Ati 'Nagiye mu muhanda kubera amakimbirane yo mu rugo. Papa yari umusinzi unywera n'ayo yakoreye bityo mbonye inzara igiye kuzatwica na barumuna banjye, njya mu muhanda gushakisha.'

    Yakomeje agira ati 'Nyuma naje guhura na Cyubahiro ambwira ko hari abana benshi afasha ko nabisungaho. Yambwiye ko abo bana babyina kandi narabikundaga, mpageze ndabikunda ndahaguma. Ubu nasubiye mu ishuri ngeze mu wa kabiri w'ayisumbuye no mu rugo amakimbirane yarashize.'

    Biteganyijwe ko igikorwa nk'iki kizongera kuba ubwo abanyeshuri bazaba bari mu biruhuko kugira ngo ibiganiro bizagere kuri benshi ndetse banakurikiranwe byisumbuye.

    Cyubahiro Eric washinze Indaro Center ashimira cyane FAWE imufasha mu kwita ku bana akura mu muhanda akabasubiza mu buzima bwiza

    Abanyuze muri FAWE (Alumni) batanze ibikoresho ku Indaro Center ifite abana 220

    Abanyuze muri FAWE Rwanda n’andi mashuri ariko barihirwa nayo bituye ineza bagiriwe bafasha abana bo mu Indaro Center

    Mu Indaro Center biga no kubyina kinyarwanda

    Ibiganiro bitangwa mu matsinda mato kugira ngo birusheho gusobanuka

    Abana bo mu Indaro Center baserutse mu mbyino zitandukanye

    Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri FAWE, Josephine Kobusingye, yagaragaje ko urubyiruko rufite intego yo kuba umusemburo w'impinduka nziza mu muryango mugari

    Ishimwe Yannick yashimiye Indaro Center yamukuye mu muhanda ubu akaba yarakomeje amasomo ndetse ubu afite n’icyizere cy’ubuzima

    Umutoniwase Angelique wahoze ari umuzunguzayi mu mujyi yagaruye icyizere cy’ubuzima kubera Indaro Center

    Hafashwe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyuze-muri-fawe-rwanda-baremeye-abana-bahoze-mu-muhanda-bibumbiye-mu-indaro

  • Abaforomo n'Ababyaza basabwe gukorera ubuvugizi bagenzi babo bakora nta masezerano bafite – #rwanda #RwOT

    Ibi, ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa yabaye ku wa 21 Werurwe 2025, yateguwe na RNMU aho yigishiga abayobozi b'abaforomo n'ababyaza baturutse mu bitaro n'ibigo by'ubuvuzi byigenga ibijyanye n'amategeko y'umurimo abarengera mu kazi bakora.

    Umuyobozi w'Abaforomo muri La Croix du sud (Kwa Nyirinkwaya),Ugiramuhoza Martine, yatangaje ko bongeye kwibutswa akamaro k'inshingano zabo kandi biteguye gukorera ubuvugizi abo bahagarariye.

    Ati 'Twabonye ko dukwiye gukorera ubuvugizi abo duhagarariye. Batweretse kandi ko hariho n'uburyo bw'ibiganiro bishobora guhuza umukozi n'umukoresha kugira ngo bagirane amasezerano akwiye.'

    Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Gitembagara André yavuze ko aya mahugurwa yateguwe nyuma y'aho abaforomo bo mu bigo byigenga bagaragaje ko bafite ikibazo cyo gukora nta masezerano bafite.

    Ati 'Byagiye bigaragara ko abaforomo n'ababyaza bo mu bitaro no mu bigo by'ubuvuzi, bafite ibibazo byo gukora nta masezerano y'akazi bafite, n'abayafite ugasanga ari ay'ukwezi kumwe cyangwa atandatu mbega ntabwo baba bafite akazi mu buryo bugaragara.'

    Yakomeje avuga n'abafite ayo masezerano, usanga akenshi ibyo bigo byigenga bitabaha ubwishingizi bwo kwivuza cyangwa bakabakoresha igihe kinini umukoresha yumva yishakiye.

    Ati 'Ikindi ni uko usanga bakora nta bwishingizi bwo kwivuza, usanga hari nk'abantu umukoresha akoresha igihe yumva yishakiye, mbega nta kintu kijyanye n'amategeko agenga umurimo bakurikiza.'

    Umujyanama mu by'amategeko agenga umurimo, Hobees Nkundimana, yasabye abayobozi bahawe aya mahugurwa kuzakorera ubuvugizi abo bakozi badafite amasezerano.

    Ati 'Turizera neza ko nyuma y'amahugurwa muzaba abavugizi b'ibigo byigenga bigikoresha abakozi bafite amasezerano atanditse. Ntabwo ari abaforomo n'ababyaza gusa ahubwo n'abandi bakora kwa muganga bagomba kuba bafite amasezerano yanditse.'

    Yakomeje agira ati 'Amasezerano y'umurimo agomba kuba yanditse ndetse n'itegeko ry'umurimo ryerekana ko atanditse atagomba kurenza iminsi 90.'

    Habayeho n'amatora y'abazahagararira RNMU mu bigo by'ubuvuzi byigenga aho abatowe bazamara igihe cy'imyaka irindwi, inshingano zabo zirimo guhuza ibikorwa by'abahagarariye RNMU mu bigo bakoreramo, gukora ubuvugizi ku mibereho myiza n'imikoranire ku banyamuryango.

    Umuforomo Rurangirwa Jean Damascene niwe watorewe kuyobora iyi komite izahagararira RNMU mu bigo byigenga.

    Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Gitembagara André yagaragaje ko iyo ukoresheje umukozi utamufashe neza adatanga umusaruro

    Komite yatowe yahize gukorera ubuvugizi Abaforomo n’Ababyaza bakora mu bitaro byigenga badafite amasezerano

    Umujyanama mu by'amategeko agenga umurimo, Hobees Nkundimana, yasabye abayobozi bahawe aya mahugurwa kuzakorera ubuvugizi abo bakozi badafite amasezerano

    Aya mahugurwa yitabiriwe n’Abayobozi b’Abaforomo n’Ababyaza baturutse mu bigo by’ubuvuzi byigenga bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaforomo-n-ababyaza-basabwe-gukorera-ubuvugizi-bagenzi-babo-bakora-nta

  • Jay C na Green P basoje Album Gen-Z, nyuma… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Jay C yagarutse ku rugendo rwe na Green P, avuga ko kuva mu mwaka wa 2013 bari bafite gahunda yo gukorana indirimbo ariko ntibyakunda. 

    Aragira ati 'Icyo gihe ntawundi muraperi wari warakoze Album, cyeretse ahari Riderman. Green P ni inshuti yanjye, niwe muntu dufitanye indirimbo nyinshi izi turi gukora zitarasohoka, we na Bruce Melodie nibo bantu dufitanye indirimbo nyinshi. Twari twapanze gusohora imiziki myinshi turi kumwe icyo gihe, ariko umuntu warimo uyidukorera yitwaga Ray P yahise agenda.'

    Icyo gihe, Producer Ray P, wari kugira uruhare muri iyo ndirimbo, yahise yimukira muri Kenya, bituma uwo mushinga upfa. Nyuma y'imyaka 22, aba baraperi bongeye guhurira mu muziki, none bamaze gutunganya Album yabo nshya.

    Ati 'Kuri Album twarishimye, turinenga, tuvugisha ukuri, ni ibyo ng'ibyo. Nyine Album yacu yitwa 'Gen-Z', ni uburyo urubyiruko tubayeho, mbese ni imibereho y'urubyiruko muri rusange. Kugeza ubu navuga ko aba Producer twakoranyeho barimo Rush, Trackslayer, Kush Beat, Nganji n'abandi.'

    Jay C ni umuraperi w'umunyarwanda umaze igihe kinini mu muziki. Yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya za 2010, ubwo yashyiraga hanze indirimbo zakunzwe nka 'Isengesho', 'Nicyo Nabonye', n'izindi.

    Azwiho ubuhanga mu mirapire ye, aho akunda gukoresha amagambo afatiye ku buzima busanzwe, urukundo, ndetse n'ibibazo byugarije urubyiruko.

    Jay C yanakoranye n'abahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie, ndetse kuri ubu ari kwitegura gusohora iyi Album nshya ari kumwe na Green P.

    Green P ni umuraperi wagize uruhare rukomeye mu kuzamura Hip Hop nyarwanda. Yamenyekanye cyane nk'umwe mu banyamuryango ba Tuff Gang, itsinda ryagize uruhare mu gutuma injyana ya Hip Hop imenyekana cyane mu Rwanda.

    Mu gihe cy'imyaka irenga 15, Green P yagiye ashyira hanze indirimbo zakunzwe nka 'Kandagira abanzi', 'Muma Nigger', ndetse anakorana n'abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda.

    Kuri iyi nshuro, kuba Green P yongeye gukorana na Jay C nyuma y'imyaka 21, ni ikimenyetso cy'uko Hip Hop nyarwanda ikomeje gutera imbere ndetse igahuriza hamwe abahanzi bagize uruhare mu kuyubaka.

    Iyi Album 'Gen-Z' izaba ikubiyemo ubutumwa bukomeye ku bakunzi ba Hip Hop, cyane ko Jay C avuga ko igamije kugaragaza ubushuti bwabo ndetse n'ibitekerezo bafite kuri Hip Hop yo muri iki gihe.

    Abakunzi b'aba baraperi bategerezanyije amatsiko igihe iyi Album izasohokera, kuko ubusanzwe aba bombi bazwiho ubuhanga mu mirapire yabo.

    Gen-Z (Generation Z) ni bande, kandi imibereho yabo ni iyihe?

    Generation Z cyangwa Gen-Z ni abantu bavukiye hagati y'imyaka ya 1997 na 2012, bivuze ko muri iki gihe bafite hagati ya 12 na 27.

    Ni igisekuru cyakurikiye Millennials (1981-1996), kandi gikomera cyane ku ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga, no kwihutisha impinduka mu buzima.

    Ibiranga Gen-Z

    1. Ikoranabuhanga ni ubuzima bwabo

    Gen-Z ni abantu bavutse mu gihe internet yari imaze kuba igice cy'ubuzima bwa buri munsi. Bagira ubuhanga bukomeye mu gukoresha smartphones, social media, streaming platforms, n’ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga.

    2. Ni abashishoza cyane

    Ubu bushishozi buragaragara mu buryo bitwara ku makuru, aho bashishoza bakabanza kugenzura ukuri kwabyo mbere yo kubyemera.

    3. Barishimira ubwigenge

    Uru rubyiruko rukunda kwigenga, kwihangira imirimo, no gukora ibintu bidasanzwe aho kuba mu nzira zisanzwe z'ubuzima nk'uko ababyeyi babo babayeho.

    4. Bafite imyumvire itandukanye ku buzima n’akazi

    Benshi ntabwo bumva ko akazi gakwiye kuba gusa k’amasaha 8 ku munsi mu biro. Bakunda akazi kabaha flexibility (umudendezo) aho bashobora gukora bari aho bashaka.

    Bitabira cyane ibijyanye n'ubuhanzi, ubucuruzi bwikorewe (freelancing), no gukora ibintu bifite icyo byungura isi.

    5. Bakunda uburumbuke bw'imico itandukanye

    Gen-Z ntiyumva ibintu mu buryo bwa kera aho imico imwe ari yo yagombaga gukurikizwa. Bemera ubwisanzure, kwishyira ukizana, no kuba uwo ushaka kuba we.

    Jay C yatangaje ko afatanyije na Green P basoje ikorwa rya Album ya mbere bahuriye bise 'Gen- Z' 

    Jay C yavuze ko gukorana na Green P byatangiye mu 2013 ubwo bagerageza gukorana Album arik bagatenguhwa na Producer

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA JAY C

    “>

    VIDEO: Director Malvin Pro- InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153789/jay-c-na-green-p-basoje-album-gen-z-nyuma-yimyaka-12-bateganya-gukorana-video-153789.html

  • Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya shamp… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ikipe ya Rayon Sports WFC yari yakiriye Indahangarwa WFC mu mukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona. 

    Uyu mukino warangiye Gikundiro y’Abagore itsinze ibitego 2-1 ihita yegukana igikombe cy’uyu mwaka w’imikino wa 2024/25. 

    Yahise igira amanota 55 mu gihe Indahangarwa WFC iyikurikira yo ifite amanota 44 Kandi habura imikino 2 ngo shampiyona.

    Iki ni igikombe cya kabiri cya shampiyona kikurikiranya ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yegukanye nyuma yuko ariyo ifite igiheruka.

    Iyi kipe mu myaka 3 gusa imaze ishinzwe ikomeze kwitwara neza dore ko kugeza ubu imaze kwegukana ibikombe 6.

    Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153799/rayon-sports-wfc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-153799.html

  • Hamenyekanye Impamvu Noe Uwimana yahamagawe mu Amavubi ntiyitabire – YEGOB #rwanda #RwOT

    Noe Uwimana, myugariro ukina iburyo muri Virginia Tech Hokies yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari yahamagawe mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi yitegura imikino ya Nigeria na Lesotho. Gusa ntiyitabiriye ubwo butumire, bituma adakina iyo mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Nubwo Umutoza Adel Amrouche yari yamushyize ku rutonde rw'abakinnyi b'Amavubi, ikipe ye yo muri Amerika yatinze gusubiza ibaruwa y'ubutumire bw'umukinnyi. Ibi byatumye FERWAFA itamushyira ku rutonde rwa nyuma rw'abakinnyi bagombaga gukina na Nigeria.

    Uwimana w'imyaka 20 yagiye muri Virginia Tech Hokies muri Nyakanga 2023 avuye muri Philadelphia Union. Si ubwa mbere yari ahamagawe mu Mavubi kuko yaherukaga mu Ugushyingo 2023. Muri Kamena uwo mwaka, yari yahamagawe mu mukino wa Mozambique ariko ntiyawukinnye kuko yahise avunika nyuma yo gukora imyitozo rimwe.

    Kubera ko Uwimana atitabiriye ubutumire, Umutoza Amrouche yifashishije Omborenga Fitina wa Rayon Sports na Uwumukiza Obed wa Mukura Victory Sports. Uwumukiza yahamagawe nyuma yo gusimbura Byiringiro Jean Gilbert wavunitse. Aba ni bo bakinnyi bari gukina ku ruhande rw'iburyo mu Ikipe y'Igihugu yitegura umukino wa Lesotho.

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-impamvu-noe-uwimana-yahamagawe-mu-amavubi-ntiyitabire/

  • Kapitene w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino uzahuza u Rwanda na Lesotho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', Bizimana Djihad, ntazakina umukino u Rwanda ruzahuramo na Lesotho kuko yujuje amakarita abiri y'umuhondo. Uyu mukino ni uwo ku munsi wa Gatandatu wo mu Itsinda C mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Mexique na Canada.

    Bizimana yabonye ikarita ya kabiri nyuma yo gukinira nabi rutahizamu wa Nigeria, Victor Osimhen, ubwo Amavubi yatsindwaga na Super Eagles ibitego 2-0. Ikarita ya mbere yayibonye mu mukino u Rwanda rwatsinze Lesotho 1-0 muri Kamena 2024.

    Kubura Bizimana ni igihombo gikomeye ku mutoza Adel Amrouche, kuko ari umukinnyi ngenderwaho. Amrouche azasabwa gushaka umusimbura mu bakinnyi bo hagati bafite mu mwiherero. Bizimana yari yitabajwe mu mikino yose y'amarushanwa aheruka.

    U Rwanda ruzakina na Lesotho rusabwa gutsinda kugira ngo rusatire Afurika y'Epfo na Bénin. Kuri ubu, Afurika y'Epfo ni yo iyoboye Itsinda C n'amanota 10, ikurikiwe na Bénin ifite 8, mu gihe Amavubi afite amanota 7 imbere ya Nigeria ifite 6.

    Source : https://yegob.rw/kapitene-wikipe-yigihugu-amavubi-bizimana-djihad-ntabwo-azakina-umukino-uzahuza-u-rwanda-na-lesotho/

  • Ni umwe mu bakobwa mbarwa batwara imashini zikora mu birombe: Inkuru itangaje ya Nasenge – #rwanda #RwOT

    Ni akazi yatinyutse gukora ubusanzwe kadakorwa n'abakobwa benshi, ahamya ko kamutunze kandi agikomeje urugendo rwo gutera indi ntambwe mu mwuga w'ubushoferi bw'imashini

    Yavukiye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ariko ubu akora muri Sosiyete y'Abongereza yitwa PowerM icukura amabuye y'agaciro ya Gasegereti na Coltan mu Ngororero.

    Aho akora ni we mukobwa wenyine uhakora akazi ko gutwara imashini, dore ko mu bashoferi bane bazo bakora muri icyo kirombe abagera kuri batatu ari abagabo.

    Aganira na IGIHE yavuze ko icyamuteye imbaraga zo kujya gushaka 'permit' yo gutwara imashini ari undi mugore ukora ubushoferi muri sosiyete itwara abantu ya RITCO.

    Ati 'Narebeye kuri mugenzi wanjye w'umudamu watwaraga RITCO ndareba ndavuga nti 'niba uriya ari umudamu kuki njye bitakunda'. Nagize amahirwe mbona n'ishuri hafi njya kubyiga mbona ndabimenye.'

    Nasenge avuga ko ubu atewe ishema n'ibyo akora gusa ko yabanje kugorwa n'abantu bashakaga kumuca intege bumva ko nta mukobwa watwara imashini atwara ariko kuko yakomeje kwigaragaza nk'umuntu ubifitiye ubushobozi bageze aho barabyakira.

    Avuga ko mu gutwara iyo mashini ibyo abahungu bakora byose na we abikora kandi ko ari akazi kamuha imibereho ya buri munsi akabasha kwiteza imbere ndetse ko urugendo rwe mu gutwara imashini rugikomeje.

    Ati 'Ubu maze kubona 'categories' ebyiri zo gutwara imodoka ariko ndumva na ziriya 'categories' zose zisigaye nshaka kuzigeraho ku buryo na njye mba umukobwa w'icyitegererezo buri wese areberaho.'

    Nasenge atinyura bagenzi be abasaba kwigirira icyizere no gutinyuka imyuga imenyerewe kuri basaza babo kuko ubu na bo bishoboka.

    Ati 'Ku bakobwa birashoboka ikintu cya mbere ni ubushake ukumva ko ikintu cyose ushaka gukora ugikunze. Nta byo kwitinya bisaba kumva ko ikintu cyose umuhungu akora na we yagikora.'

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere Tekinike, Imyuga n'Ubumenyingiro (RTB) rugaragaza ko magingo aya, abakobwa biga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro mu Rwanda bageze kuri 43% by'abayiga bose.

    Ni mu gihe mu 2023 umubare w'abakobwa biga ayo masomo wari uri kuri 15%.

    Nasenge Providence w’imyaka itatu atwari imashini ifasha gucukura amabuye y’agaciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-umwe-mu-bakobwa-mbarwa-batwara-imashini-inkuru-itangaje-ya-nasenge

  • Hatangijwe umushinga wo kwita ku biti bibitse amateka – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutangiza uwo mushinga wabereye i Kigali ku mugoroba w'itariki 20 Gashyantare 2025 witabirwa n'abafatanyabikorwa batandukanye bahuriye kuri uwo mushinga.

    Ni umushinga w'imyaka ibiri uzakorerwa hirya no hino mu gihugu ariko abazawushyira mu bikorwa bavuga ko icyo gice cyawo cya mbere nikirangira, hazashakwa andi mikoro ugakomeza kugira ngo ibiti byose bibarurwe.

    Muri uwo mushinga, ibyo biti bizagenda bibarurwa bihabwe nomero ku buryo hamenyekana umubare wabyo noneho aho biri hakomwe, hagirwe ahantu ndangamateka hashobora no gukorerwa ubukerarugendo.

    Amateka yabyo na yo azajya yandikwa ku buryo abazajya babisura bazajya bemenya icyo ibyo biti bivuze muri ako gace.

    Ibyo biti birimo amoko menshi nk'imivumu, iminyinya, imiko n'ibindi byo hambere.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Amazi n'Amashyamba muri Minisiteri y'Ibidukikije, Kwitonda Phillipe, yavuze ko uwo mushinga icyo ugamije ari ugusigasira ibyo biti bibitse amateka kugira ngo bitazazimira.

    Yagize ati “Tugamije gukangurira abaturage kurinda ibyo biti kuko binafite akamaro mu rusobe rw'ibinyabuzima. Aho biri hazamenyekana ku buryo ugiye kubaka inzu n'ugiye kubaka umuhanda atazajya abikoraho.”

    Umushakashatsi Mukuru muri CoEB, Beth Caplin, yavuze ko bahisemo gukora uwo mushinga mu rwego rwo gusigasira ibiti nka kimwe mu bimera by'ingirakamaro kandi bifitanye amateka n'u Rwanda.

    Ati “Tuzi ko amateka y'u Rwanda afitanye isano ya hafi n'urusobe rw'ibinyabuzima by'umwihariko ibiti. Hari kandi inkuru nyinshi zivuga ku biti, umuco n'imigenzo. Ibyo biti kandi harimo ibitanga ibiribwa n'imiti ku baturage, dushaka kurinda ako kamaro kabyo.”

    Muri uwo mushinga, abaturage basabwa kugira uruhare mu kwerekana aho ibyo biti biri kuko ari bo batuye aho bigiye biherereye ndetse kubika amateka yabyo bikaba bibafitiye akamaro.

    Umushakashatsi Mukuru muri CoEB, Beth Caplin, yavuze ko bahisemo gukora uwo mushinga mu rwego rwo gusigasira ibiti

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Amazi n'Amashyamba muri Minisiteri y'Ibidukikije, Kwitonda Phillipe, yavuze ko uwo mushinga ugamije kubungabunga ibiti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-umushinga-wo-kwita-ku-biti-bibitse-amateka

  • Rusizi: Tureme isoko ry'ibisusa, amababi y'ibijumba, umushogoro n'isombe – #rwanda #RwOT

    Kenshi ukunze gusanga amasoko y'imboga yiganjemo izizwi nka 'dodo', amashu, karoti n'izindi. Gusa ku isoko rya Rusizi II rihurirwaho n'abaturage batuye hafi y'Umujyi wa Bukavu muri RDC, imboga zirimo ibisusa ukunze gusanga bidahingwa ahandi henshi mu Rwanda, birahaboneka kuko bikunzwe hakurya y'umupaka.

    Iyo ugeze muri iryo soko, uhasanga izo mboga zihambiriye mu mifuka Abanyarusizi bita imisumba. Mu kugurisha izi mboga, ntabwo hakoreshwa umunzani cyangwa imifungo ahubwo Umukiliya areba ubunini bw'uwo mufuka akanafungura, akareba ubwiza bw'izo mboga ubundi bakumvikana amafaranga.

    Ubwo IGIHE yageraga muri iri soko, yasanze nta tandukaniro rinini riri mu giciro cy'umusumba w'ibisusa, isombe, matembera n'umushogoro.

    Umusumba w'isombe iyo yabonetse ku bwinshi ugura 2.300Frw yaba yahenze ukagura 3.100Frw. Umusumba w'ibisusa iyo byahenze ugura 3.100Frw byaba byahendutse ukagura 2.000Frw mu gihe umushogoro iyo wahenze ugura 2.800Frw, waba wahendutse ukagura 1.000Frw.

    Nyiransabimana Veneranda umaze imyaka itanu arangura ibisusa, umushogoro, isombe na matembera yabwiye IGIHE ko impamvu arangura izi mboga ari uko ari zo ziri kumuha icyashara cyinshi muri iyi minsi, ati “Muri Congo zirakunzwe, kandi natwe turazifite bityo dukuramo amafaranga.”

    IGIHE kandi yaganiriye n'umukiliya waje kugura izi mboga aturutse muri RDC, avuga ko izi mboga zifite isoko rinini i Bukavu, ati “iyo tuziranguye, tuzigurisha ku masoko ya Bukavu.”

    Umuyobozi w'isoko rya Rusizi II, Kajemundimwe Evariste avuga ko iri soko rihuza abaturage b'ibihugu byombi.

    Ati 'Iri soko rifasha Abanyekongo n'Abanyarwanda. Umunyarwanda ugenda agasoroma amababi y'ibijumba, ayo bita matendera, iyo ayisomye abonamo amavuta, akabona umunyu n'indagara zo kurya.”

    Iri soko ryitabirwa n’abantu batandukanye, bahinga imboga zidasanzwe zihingwa mu bice byinshi by’u Rwanda

    Ubuhinzi buri kurushaho gukorwa hirya no hino mu gace ka Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-tureme-isoko-ry-ibisusa-amababi-y-ibijumba-umushogoro-n-isombe

  • Equity Bank Rwanda Plc yifatanyije n'ab'i Nyagatare gutera ibiti ibihumbi 15 – #rwanda #RwOT

    Ibi biti byatewe mu gitondo cyo kuri wa 22 Werurwe 2025, bikaba byatewe mu Kagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare n'inzego z'umutekano.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko bashimira igitekerezo cyatangijwe na Equity Bank Rwanda Plc cyo gutera ibiti.

    Yavuze ko ahantu hatewe ibi biti ari ku buso bwa hegitari umunani hakaba hari haratewe ibiti mu 2016 ariko byose ntibyakura ari na yo mpamvu hongewe guterwa ibindi mu kuziba icyuho cy'ibyapfuye.

    Ati 'Twizeye ko mu myaka itanu iri imbere tuzabona aha hantu hari ishyamba ryiza rifatanye. Turashimira rero Equity Bank Rwanda Plc ku gitekerezo cyiza bagize cyo gutera ibiti aha hantu.''

    Mukandanga Grace we yagize ati 'Ibiti twateye twabyakiriye neza kuko bidufitiye akamaro, ubu nibikura tuzishimira ko bizadufasha mu kuzana imvura ndetse no kubona inkwi zo gucana kuko kubona inkwi inaha ni ikibazo gikomeye.''

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yavuze ko bifuza kugira uruhare mu gutera ibiti byinshi mu Ntara y'Iburasirazuba ku buryo hagira umwuka mwiza wororerwamo, hakanahingwa cyane kuko ngo iyo bikozwe neza binatuma babona abakiliya.

    Ati 'Twemera ko umuturage utekanye, umuturage uhumeka umwuka mwiza ari nawe muturage twifuza. Turifuza ko iki gikorwa cyazakomeza tugatera ibiti byinshi ku buryo iyi ntara igira umwuka mwiza mu kororeramo no gutura. Rero nka Equity Bank Rwanda Plc, twemera ko iyo umuturage ameze neza, akagira ibikorwa byiza by'ubuhinzi n'ubworozi ni byo natwe twubakiraho tukamuteza imbere.''

    Uyu muyobozi yavuze ko kandi bagiye gufatanya n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) Ishami ry'u Rwanda, mu kugeza ku baturage benshi biogas zikoresha amase y'inka mu gutuma bareka gusenya inkwi ari nako bangiza ibiti cyane.

    Yavuze ko kandi bifuza gufatanya na UNDP mu gutera ubwatsi bwerera ibyumweru bibiri mu rwego rwo kongera umukamo mu borozi.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye Equity Bank Rwanda Plc ku ruhare yagize mu gutera ibi biti, avuga ko ubusanzwe abaturage benshi bazi banki nk'ahantu bajya kubika no kubikuza amafaranga gusa.

    Yavuze ko kuri ubu bishimira kuba Equity Bank Rwanda Plc yararenze ibyo ikanegera umuturage hagamijwe kumuzamurira imibereho no kumufasha kwiteza imbere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko ibiti byatewe byitezweho gufasha aka Karere mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

    Uhereye ibumoso ni Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Narama, Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Fatmatta Lovetta, Guverineri Rubingisa ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen

    Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Fatmatta Lovetta, aganiriza ab’i Nyagatare

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Fatmata Lovetta na Guverineri Rubingisa bishimiye gutera igiti

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gutera ibiti

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, atera igiti

    Ibiti byatewe harimo n’ibivangwa n’imyaka

    Ubwo Guverineri Rubingisa yari agiye gutera igiti

    Guverineri Rubingisa yashimiye Equity Bank Rwanda Plc ku musanzu yatanze mu gutera ibiti

    Abakozi ba Equity Bank Rwanda Plc bashimiwe umusanzu wabo mu gutera ibiti muri Nyagatare

    Inzego z’umutekano na zo zafatanyije na Equity Bank Rwanda Plc mu gutera ibiti i Nyagatare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-plc-yifatanyije-n-ab-i-nyagatare-gutera-ibiti-ibihumbi-15