Umugaba Mukuru w'Igisirikare cya Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ingabo z'icyo gihugu zitazazitambika umutwe wa M23 mu gihe wafata icyemezo cyo kugaba igitero ku Mujyi wa Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Uyu musirikare ukunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko UPDF nta gahunda ifite yo gukoma mu nkokora ibikorwa bya M23, ahubwo asaba uyu mutwe kwihutira kubikora, bitaba ibyo, ingabo za Uganda zikabyikorera.
Mu butumwa bwe, Gen. Muhoozi yagize ati: 'UPDF ntabwo izitambika M23 mu gufata Kisangani. Ariko ibyiza ni uko babikora vuba, naho ubundi tuzabyikorera ubwacu.'
Yakomeje avuga ko mu gihe cy'icyumweru kimwe gusa, hagati y'ingabo za Uganda cyangwa umutwe wa M23, hari abazaba bageze i Kisangani.
'Mu cyumweru kimwe, M23 cyangwa UPDF izaba iri i Kisangani. Ku itegeko rya Yoweri Kaguta Museveni, Umugaba Mukuru w'Ikirenga w'Ingabo za Uganda.'
Aya magambo ya Gen. Muhoozi yongeye gutera impaka mu karere, aho bamwe bayafata nk'itangazo rishimangira ko Uganda ishobora kugira uruhare mu bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Umugaba Mukuru w'Igisirikare cya Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ingabo z'icyo gihugu zitazazitambika umutwe wa M23 mu gihe wafata icyemezo cyo kugaba igitero ku Mujyi wa Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Bad Rama, umwe mu bashoramari bakomeye mu myidagaduro Nyarwanda, ari gukomeza kotswa igitutu n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bamugira inama yo gushaka umujyanama mu mitekerereze. Ibi byatangiye nyuma y'aho avugiye ko nta kinyamakuru na kimwe cyo mu Rwanda yari yabona gitangaza amakuru y'ukuri mu ngeri zose.
Aya magambo ye yateje impaka nyinshi, aho bamwe bamushinja gusuzugura itangazamakuru ryo mu gihugu, mu gihe abandi bemeza ko ashobora kuba afite impamvu zifatika zo kunenga uko ibinyamakuru bikora.
Hari abavuga ko amagambo ye ashobora gutera urujijo no guca intege abanyamakuru bakora akazi kabo neza kandi bigenga.
Si ubwa mbere Bad Rama avuzweho gutanga ubutumwa butavugwaho rumwe. Mu minsi ishize, yari yatakambye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari umuherwe wamwambuye amamiliyoni y'amafaranga, bikavugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma y'ibi, hari ubutumwa yagiye ashyira kuri konti ze za X (Twitter) na Instagram, burimo n'ubwo yashyizeho ku wa 23 Werurwe 2025, bwatumye hari abavuga ko ashobora kuba afite ibibazo byihariye akeneye kuganirizwaho.
Bamwe mu bamukurikira basaba ko yegera inzego z'ubuyobozi cyangwa inshuti ze zikamugira inama, aho kumena ibitekerezo bye byose ku mbuga nkoranyambaga. Ku rundi ruhande, hari abamushyigikiye bavuga ko afite uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bye, nubwo uburyo abivugamo bukomeza guteza impaka.
Ikigaragara ni uko Bad Rama akomeje kuba inkuru ikunzwe kuganirwaho, cyane cyane mu ruganda rw'imyidagaduro no mu itangazamakuru ry'u Rwanda.
Niba koko afite ikibazo kimuremereye, inama zatanzwe ko yakwegereza abantu bamufasha gusesengura ibibazo bye bishobora kumugirira akamaro.
Bad Rama, umwe mu bashoramari bakomeye mu myidagaduro Nyarwanda, ari gukomeza kotswa igitutu n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bamugira inama yo gushaka umujyanama mu mitekerereze.
Umuraperi w'Umunyamerika Playboi Carti yahishuye ko Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yamwandikiye ubutumwa amushimira ku bw'album ye nshya yise I Am Music, avuga ko ikomeje kumushimisha.
Mu butumwa bwe, Barack Obama yabwiye Carti ko iyi album ari imwe mu zikunzwe muri iyi minsi ndetse ko n'umugore we, Michelle Obama, yayikunze cyane.
Yagize ati: 'Michelle yamfashije gutahura ko 'I Am Music' ari album idasanzwe. Indirimbo 'TRIM' ni yo dukunda cyane ndetse buri gitondo ndabyuka ngasanga ari yo iri gucurangwa.'
Si Obama wenyine wagaragaje ko iyi album ari nziza, kuko na Kanye West aherutse gutangaza ko ari imwe mu zifite umwimerere n'ubuhanga buhanitse.
Playboi Carti, umaze imyaka igera kuri icumi mu muziki, ni umwe mu baraperi bafite umwihariko w'injyana n'imiririmbire ye, bikamufasha kugira igikundiro gikomeye ku isi. Album ye I Am Music ikomeje kwigarurira imitima ya benshi, bikaba bishimangirwa n'ukuntu abantu bakomeye nka Barack Obama bayikunze.
Umuraperi w'Umunyamerika Playboi Carti yahishuye ko Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yamwandikiye ubutumwa amushimira ku bw'album ye nshya yise I Am Music, avuga ko ikomeje kumushimisha.
Ni ibigaragara muri ‘system’ isanzwe ikoreshwa na FIFA mu kubara amanota ndetse no kugena uko amakipe akurikirana buri kwezi.
Kuri uru rutonde rwa FIFA rwerekana uko amakipe y’ibihugu ahagaze nyuma y’imikino yakinwe kugeza ku munsi w’ejo, Amavubi yamanutseho imyanya 5 ava ku mwanya wa 124 ajya ku wa 129. Yatakaje amanota 6.68 aho kuri ubu afite amanota 1,129.38.
Ibi bibaye nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi iherutse gutsindwa na Nigeria ibitego 2-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada,Mexico na Leta zunze ubumwe z’Amerika .
Ikipe y’igihugu ya Nigeria yatsinze Amavubi kuri uru rutonde yazamutseho imyanya 4 aho kuri ubu iri ku mwanya wa 40 n’amanota 1,488.43.
Nta mpinduka nyinshi zigaragara mu myanya 15 ya mbere ku Isi aho Argentine, u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza, Brésil, u Bubiligi, u Buholandi, Portugal, u Budage n'u Butaliyani biri mu bihugu 10 bya mbere.
Muri Afurika, ibihugu bitanu bya mbere ni Maroc, Sénégal, Misiri, Algeria, Nigeria na Cote D’Ivoire.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yamanutseho iyi myanya ifitanye umukino na Lesotho ku wa Kabiri Saa Kumi n’Ebyiri muri Stade Amahoro n’ubundi mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Amavubi yamanutseho imyanya 4 ku rutonde rwa FIFAÂ
Iryo tsinda ry'Abanya-Ukraine rigizwe n'abagore b'ababaye abayobozi mu nzego zitandukanye bimbumbiye mu muryango bise 'The Day After'.
Muri urwo rugendo rwabo bari bagamije kwigira ku Rwanda uburyo bwo kwiyubaka nyuma y'intambara, uburyo bwo gutanga ubutabera ndetse n'uruhare rw'abagore mu rugamba rwo kongera kubaka amahoro.
Abo banya-Ukraine bafite icyizere cy'uko intambara yo muri Ukraine izarangira bityo bakaba bifuza guharanira ko bazafasha abagore kugira uruhare mu kongera kubaka igihugu cyabo.
Ubwo bari mu Rwanda bagize umwanya wo kuganira n'abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, abayobozi ba sosiyete sivile ndetse banasura Avega Agahozo Village.
Banagize kandi umwanya uhagije wo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherere ku Gisozi, aho banigiye byinshi kuri yo.
Bagaragarijwe amateka y'uko igihugu cyari cyarasenyutse, uko FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside ndetse n'uko yubatse igihugu kivuye ku busa nyuma y'urugamba rwo kukibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaganiriye na The NewTimes bagaragaje ko hari ubumenyi bakuye mu Rwanda bushingiye ku mateka y'igihugu n'uburyo cyongeye kwiyubaka.
Alina Miakenka uri mu bashinze umuryango The Day After, wanakoze mu myanya itandukanye mu nzego z'ubuyobozi muri icyo gihugu, yashimangiye ko yatunguwe n'uburyo ubutabera bwongeye gutangwa nyuma y'ibyari byarabaye k'u Rwanda.
Ati 'Nk'umunyamategeko nashakaga cyane kumva uburyo ubutabera, amahoro no kubabarira byakozwe. Kuba aha rero byaguye ubumenyi bwanjye kubera ko ni inzego ziba zigoye kandi zigirwamo uruhare n'abantu benshi. Iyo ukimenya bwa mbere ibyo u Rwanda rwanyuzemo, ukanabona uko igihugu cyashatse ibisubizo, bihindura imyumvire yawe.'
Yashimye uburyo u Rwanda rwakoresheje bw'Inkiko Gacaca mu gutanga ubutabera, abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakabihanirwa.
Ati 'Isomo rikomeye nize ni uko Ukraine nayo ikwiye kwishakamo ibisubizo. Kimwe kijyanye n'amateka, imitekerereze n'imyumvire y'ubutabera kandi tugomba kubiharanira.'
Miakenka kandi ngo yatunguwe n'uburyo nyuma y'ibyo byose usanga ubumwe buganje mu Banyarwanda mu nzego zitandukanye haba mu buyobozi ndetse no muri sosiyete Nyarwanda.
Ati 'Nakunze uko ubumwe mu Banyarwanda buri mu nzego zose, kuva muri guverinoma kugera ku rwego rw'abaturage n'abantu ku giti cyabo. Urubyiruko ruri kugira uruhare mu kuba abambasaderi b'amahoro n'abubatsi bayo. Ntekereza ko dukwiye gukoresha ubu buryo mu gihugu cyacu.'
Yavuze ko u Rwanda atari igihugu cy'imisozi igihumbi gusa ahubwo ari urw'amasomo igihumbi ibindi bihugu bikwiye kurwigiraho.
Ati 'U Rwanda kandi rwahoze ruri ku isonga ku rutonde rwacu rw'ibihugu by'intangarugero mu kubakira abagore ubushobozi. Ni ingenzi ku bagore kugira imyanya mu nzego zifata ibyemezo. Abagore bagomba kurenga inshingano zisanzwe zo mu rugo bakagira uruhare mu iterambere ry'igihugu. Ni igihe cyacu ngo ijwi ryacu ryumvwe.'
Yashimangiye ko nibagera muri Ukraine bazategura neza inyandiko zigaragaza ingamba zikwiye gushyirwaho, bagire umwanya wo kuganira n'itangazamakuru, abagize guverinoma, imiryango itari iya Leta ndetse n'ibigo by'amashuri.
Anna Nikolaienko, wageze mu Rwanda bwa mbere mu 2018, yagaragaje ko icyo gihe rwari mu bihugu biteza imbere umugore mu nzego zose.
Yashimangiye ko nubwo ibyabaye mu Rwanda bitandukanye n'ibiri kuba muri Ukraine ariko byose byibasira ikiremwa muntu, bityo akabona hari amasomo bakwigira ku Rwanda kandi yatanga umusaruro.
Ati 'Imiterere ya Jenoside yakorewe Abatutsi itandukanye n'intambara yacu ariko twese uburibwe ni bumwe. Isomo ry'ingenzi nigiye ku Rwanda ni ugushyira imbere ukudaheza. Byaba umugore, urubyiruko n'abantu bafite ubumuga. Hano nabonye ingamba zo kudaheza zitagarukira mu mpapuro gusa ahubwo bishyirwa mu bikorwa.'
Ku ruhande rwa mugenzi wabo, Iryna Drobovych, yavuze ko usanga ibyaha by'intambara bihuje ingaruka by'umwihariko nk'ihihoterwa rishingiye ku gitsina bityo kugaragaza ibyo byaha nk'uko u Rwanda rwabikoze bishobora gutanga umusanzu.
Ati 'Abagore benshi bahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri iyi ntambara ihuje u Burusiya na Ukraine, bishobora kugeza ku ihungabana ndetse no kwangirika kwa sosiyete. Kugaragaza ibi byaha nk'uko byakozwe mu Rwanda ni ingenzi. Tugomba gusigasira ibimenyetso tugamije kugera ku butabera.'
Yemeje ko kandi iryo huriro riri kwita ku gufasha abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, abakeneye ubuvuzi ndetse no kongera gusubiza mu buzima busanzwe abagore bagizweho ingaruka n'intambara by'umwihariko bifatanye isano n'ihohoterwa.
Depite Madina Ndangiza aganiriza aba bagore bo muri Ukraine
Aba banya-Ukraine bishimiye kwigira ku Rwanda
Bagize umwanya uhagije wo kuganirizwa ku mateka y’u Rwanda
Ubwo bari basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi
Hari inyandiko zagiye zigaragara zerekana ko mbere ya 1994 kugeza igihe Jenoside yatangiriye gukoranwa ubukana bukomeye, Gen. Roméo Antonius Dallaire wari uyoboye ingabo zari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda yandikiye Umuryango w'Abibumye awereka ko hari intwaro zaguzwe zigamije gukora Jenoside ariko umubuza kugira icyo akora, ahubwo ingabo zari mu Rwanda zivanwa ku barenga 5000 zisigara ari 250.
Mu bakuye ingabo mu Rwanda igihe Jenoside yari imaze gukaza umurego harimo n'u Bubiligi, mu gihe u Bufaransa bwo bwohereje abasirikare muri 'Opération Turquoise' yaharuriye inzira Guverinoma y'Abatabazi, Interahamwe na Ex-FAR bahungira mu cyahoze ari Zaïre [RDC y'ubu] banyuze mu Burengerazuba bw'u Rwanda.
Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n'umunyamakuru Mario Nawfal, yavuze ko u Bufaransa n'u Bubiligi usanga biri mu bitegeka ikigomba gukorwa muri Loni, ndetse byanagize uruhare mu gutuma Loni idatabara Abatutsi bicwaga mu Rwanda mu 1994.
Abajijwe impamvu yagize ati 'Ubona isano ishingiye ku ngengabitekerezo kuva mu ntangiriro. Niba Ababiligi baragize uruhare muri politike yaciyemo abantu ibice kuva ku ntangiriro, wahita ubyumva.'
Ku ruhande rw'u Bufaransa, Perezida Kagame yasobanuye ko Perezida wari uriho icyo gihe, François Mitterrand yari nk'umubyeyi wa Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda.
Ati 'Ku bufaransa, Perezida wariho yari Mitterand, yari inshuti magara ya Perezida Habyarimana wapfiriye mu ndege yarashwe. Bari inshuti cyane ku buryo umwe yari nka se w'undi.'
Perezida Kagame yavuze amateka yerekana ko Perezida w'u Bufaransa [François Mitterrand ] 'ntaho yari ataniye n'uwo w'icyo gihugu bica abantu.'
Perezida François Mitterrand akimenya urupfu rwa Perezida Habyarimana yahise ahungisha Umugore we, Agathe Kanziga Habyarimana n'abana be berekeza i Burayi ndetse ubu baba mu Bufaransa kuva mu 1998.
Kanziga yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko u Bufaransa bwanze kumwohereza mu Rwanda cyangwa kumuburanisha, nyamara ni bwo bumenya imibereho ye.
Perezida Kagame yahamije ko yaganiriye n'abayobozi bari aba hafi ya Mitterand bigera no ku muhungu we wavugaga rikijyana kuri politike y'u Bufaransa muri Afurika ariko bakinangira kwemera uruhare rwabo.
Mu 2021, ubwo Perezida Emmanuel Macron yasuraga u Rwanda yemeye uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasezeranya ko ubutabera bugomba gukomeza gutangwa.
Yagize ati 'Kwemera aya mateka n'uruhare rwacu, ni ikimenyetso kidashidikanywaho. Tubikoze ku bushake, tubyikorera. Ni umwenda ku nzirakarengane nyuma y'igihe kirekire ducecetse. Ni impano ku bakiriho bagifite ububabare baramutse babitwemereye, twafatanya kubagabanyiriza umubabaro.'
Ni uruzinduko yakoze nyuma y'iminsi mike hasohotse raporo yitiriwe 'Duclert' yacukumbuye uruhare rw'iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw'abarenga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa.
Perezida Kagame yavuze ko u Bufaransa n’u Bubiligi byanze ko Loni itabara Abatutsi bicwaga kubera isano bari bafitanye n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda
Iki cyemezo cyatunguranye, M23 yavuze ko kigamije kwerekana ubushake bwayo mu biganiro bya politiki bigamije guhosha amakimbirane.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 22 Werurwe yatangaje ko kugira ngo ibiganiro bya politiki bibe mu mwuka mwiza, abarwanyi babo bafashe icyemezo cyo kuva muri uyu mujyi no mu nkengero zawo.
Ati 'Ihuriro AFC/M23 ryafashe icyemezo cyo gukura ingabo mu Mujyi wa Walikale no mu bice biyikikije.'
Leta y'u Rwanda yatangaje ko yakiriye neza iki cyemezo, aho mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko “U Rwanda rwakiriye neza itangazo rya M23 ryo gusubiza inyuma abarwanyi bayo bari baherereye mu gace ka Walikale, mu rwego rwo gushyigikira inzira z'amahoro ziri kugeragezwa.”
Yongeyeho ko yakiriye neza icyemezo cy'Ingabo za FARDC na Wazalendo, cyo guhagarika ibitero bigabwa ku mutwe wa M23, ari na byo bikunze gutuma uwo mutwe witabara, ukarushaho gufata ibice byinshi by'icyo gihugu.
Ibi byose bigamije gushyigikira inzira z'amahoro ziri kugeragezwa, ibi bikaba bikubiye mu cyemezo cyafashwe n'abakuru b'ibihugu bya EAC na SADC, bemeje ko inzira y'ibiganiro ari yo ikwiriye gukoreshwa mu gukemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni ikipe y'abakinnyi bakuze b'Umupira w'Amaguru bakina nk'abatarabigize umwuga. Bakinira ku kibuga cya Ruyenzi muri Runda ya Kamonyi ari naho abenshi batuye. Imyaka irasaga ibiri babonye izuba. Kuba bahuzwa n'uyu mukino byatumye biyubakamo Ubumwe bubashoboza kugira imibanire myiza, aho bafashanya kubaka imiryango yabo, bakanafashanya mu guhuza imbaraga zikora ibyiza. Baratabarana, bararemerana ndetss bakanaremera abandi banyarwanda.
Ni ikipe ifite abanyamuryango basaga 60 aho abayigize bari hejuru y'imyaka 35 y'amavuko. Bahuzwa no gukina Umupira w'amaguru nka Siporo ibafasha kurwanya indwara zitandura, Kwishimisha, Kubaka urukundo n'Ubumwe hagati yabo ariko kandi no guhuza imbaraga mu bikorwa byubaka Igihugu.
Iyo bageze mu kibuga cya Ruyenzi, mbere yo gukina babanza kuganira no kugira ibyo bahuriza hamwe bijyanye na gahunda bafite, ariko kandi bakanagira urubuga bahuriraho bose nk'abasenyera umugozi umwe.
Ubushobozi bw'ibyo bakora no kubaho kwa Ekipe buvahe?
Kabalisa Valens, ayobora iyi kipe ya Ruyenzi Sporting Club yabonye izuba ku wa 03 Ukuboza 2022. Avuga k'ubushobozi bwo kubaho kwa Ekipe n'ibikorwa bakora, yagize ati' Ni ikipe irimo abantu bakuru kuko urebye ku mpuzandengo y'imyaka ni ukuva kuri 35 y'amavuko gusubiza hejuru. Ni abantu b'Abagabo rero!, Ubushobozi tubwishakamo ariko kandi tukanashaka abafatanyabikorwa bagira icyo baduha mu buryo butandukanye ariko kandi bakanatwambika'.
Kabalisa Valens
Akomeza avuga ko nka Ekipe ya Ruyenzi Sporting Club ubu bafite abafatanyabikorwa babiri bakomeye barimo; UBI CARITAS CLINIC, ivuriro riherereye ku Ruyenzi, hakaba undi mufatanyabikorwa witwa Mzone Palace(Chez Mukama). Haherereye mu Rugazi inyuma y'Umurenge wa Runda. Ni ahantu ukeneye icyo kurya no kunywa, ukeneye kuruhuka ugana ukahabonera icyo ukeneye ariko kandi ni naho muri Kamonyi haba ibyumba byinshi kandi byiza ku bakeneye kuruhuka.
Kabalisa, avuga kandi ko uretse Abafatanyabikorwa bafite, muri Ekipe ya Ruyenzi Sporting Club, umunyamuryango mushya winjiye asabwa umusanzu w'amafaranga y'u Rwanda Ibihumbi mirongo itanu( 50,000Frws), hakiyongeraho andi ya buri kwezi asabwa buri munyamuryango angana n'ibihumbi bitanu(5,000Frw), yose afasha mu mibereho ya Ekipe haba mu bikorwa bitandukanye bakora, byaba kugura amazi, Guhemba abasifuzi igihe bakinnye n'ibindi nkenerwa muri Ekipe.
Mu kibuga, bigabanyamo amakipe, A na B bagahura, rimwe na rimwe bakanahiganwa.
Aganira na intyoza.com, Kabalisa yavuze kandi ko muri iyi Siporo bakora yo gukina umupira w'amaguru hari ibintu bibiri kurusha ibindi bungukiramo. Ati' Ubundi Siporo z'abantu batabigize umwuga, cyane cyane ko nakubwiye ko ari abantu bakuru! Ubundi twungukiramo ibintu bibiri!. Hari ugukora Siporo nyine muri rusange kuko idufasha kugirango umubiri wacu umererwe neza, tube dufite ubuzima buzira umuze kuko hari n'igihe ujya kwa muganga bakagutegeka Siporo ariko twebwe tuyikora k'ubushake bwacu, hanyuma ikindi cya kabiri hazaho n'ibintu byo gusabana no kubana neza nk'umuryango ushyize hamwe'.
Akomeza avuga ko bifitemo abantu babarizwa mu byiciro bitandukanye by'imirimo bakora kandi mu bushobozi no mu mbaraga zitandukanye, bityo ko ibyo byiciro byose iyo bahuye bakamenyana, bakaganira, bagatsura umubano barushaho guhuza imbaraga zibubaka ndetse bakubaka Igihugu, bagafashanya buri wese abigizemo uruhare nta gahato.
Avuga kandi ati' Turi Abanyamuryango bakuze kandi bazi n'icyo gukora. Dushyize imbaraga zacu hamwe ngo tube abantu bashobora gukora tugatanga urugero rwiza mu kubungabunga ubuzima, kugira urukundo n'Ubumwe bwubaka imiryango yacu ariko kandi twubaka Igihugu cyacu, tujyana na gahunda za Leta mu bikorwa byose bigamije gutuma umuturage aba ku Isonga'.
Emile Nsengumuremyi, Umunyamuryango wa Ruyenzi Sporting Club akaba na Kapiteni wa Ekipe A, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko Siporo ari Ubuzima, ko kandi ihuza abantu bakagira ubuzima bwiza.
Emile Nsengumuremyi.
Ati' Siporo ni Ubuzima, ihuza abantu ariko na none mu rwego rw'Ubuzima, ifasha abantu kugira ngo bagire ubuzima bwiza kuko hari n'indwara zirwanywa na Siporo. Iyo dukora Siporo hano twongera n'Ubumwe mu bantu kuko si ugukina gusa hano kuko buriya harimo ibyiciro bitandukanye nk'Abakuru n'ababayingayinga b'abasore bagishaka nk'urugero nk'ubu tumaze gushyingira abahungu babiri! Kandi icyo gihe Ikipe irabafasha. Urumva rero abantu batahuye ngo bakine ntabwo bamenyana ngo bagere aho bagutahira ubukwe, bamenye inkunga baguha n'uburyo bitwara mu byawe bagushyigikira mu buryo butandukanye atari no mu bukwe gusa ahubwo no mu bindi'.
Akomeza avuga ko ibyo bakora bahurijweho na Siporo hari ukuntu byunganira Leta. Ati' Hari ukuntu byunganira Leta mu mibanire y'Abanyarwanda kuko bituma abantu babana, bakabana neza ku buryo na gahunda z'Igihugu tuzitabira tukanashishikariza abandi kuza tukajyanamo. Ikindi ni uko no mu miryango yacu tugeramo ku buryo n'Abadamu n'abana baba baziranye, ibyo twe tubona ko birushaho gukuza Urukundo no kubaka Ubumwe. Uwagize ibyago turamutabara, Uwabyaye turamusura, mbese dushyira hamwe mu kubaka Ubumwe bugamije gutuma buri wese aryiherwa n'Ubuzima ariko kandi akanaryoherwa no kuba yumva ari mu gihugu atekanye, afatanya n'abandi'.
Mu myitozo ngororamubiri baba bagiye kure, n'abatabasha gukina ntabwo babura gukora utworoheje tugorora ingingo.
Ikipe ya Ruyenzi Sporting Club, Igizwe n'Abagabo abenshi batuye mu karere ka Kamonyi by'Umwihariko muri Runda, baba abahakorera ndetse n'abakorera hirya no hino mu Gihugu kandi mu byiciro by'imirimo itandukanye. Ubumwe n'Urukundo ruranga abagize iyi Kipe bikururira benshi kubagana cyane ko uretse no gukinira muri Kamonyi bajya bakina imikino igamije kwagura ubucuti bagahura n'andi makipe atarabigize umwuga yo mu bice bitandukanye by'Igihugu. Aho baheruka vuba ni i Rubavu.
Ugeze ku kubuga, byakugora kumenya niba ari abakinnyi bakina nk'ababigize umwuga cg se ari aba nakubwiye.
Uyu musore w'imyaka 23, wari utarigeze agira umukunzi cyangwa ngo agire ubunararibonye mu by'urukundo, yari yishimiye cyane uwo munsi kuko yari agiye kugira uburambe bwa mbere mu buzima bwe. Yahuye na Alice, umugore w'imyaka 28, wamenyekanye nk'umukobwa w'umunyamujinya ariko ufite uburanga buhebuje.
Nk'uko Alice yabitangarije abashinzwe iperereza, ngo bari batangiye imibonano neza, ariko bidateye kabiri, yumvise Tane ashatse guhagarika vuba, atangiye kugira ibibazo byo guhumeka.
Alice yagize ati “Yamfashe ukuboko, ashaka kugira icyo ambwira, ariko ntibyakunze ko avuga.Nasigaye ndimo ndamureba arwana no guhumeka, maze mu kanya nk'ako guhumbya, araceceka burundu.”
Kubera uburyo urupfu rwe rwabaye rutunguranye, inzego z'umutekano zatangije iperereza, zifata Alice Birbara nk'umwe mu bakekwa. Abaturanyi bamuhaye amakuru y'uko yari amaze iminsi afitanye amakimbirane n'undi mugabo, bituma ubushinjacyaha bumugira umwe mu bagomba gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa Tane.
Nyuma yo gukorerwa isuzuma, abaganga basanze Tane Wanimbo yari afite ikibazo cy'umutima atigeze amenya mbere, ndetse bikekwa ko kwishora mu mibonano bwa mbere byatumye umutima we uhagarara bitunguranye.
Nubwo iby'urupfu rwe byakomeje kugibwaho impaka, Alice yarekuwe kuko nta kimenyetso cyagaragazaga ko yagize uruhare mu rupfu rwa Tane nk’uko bitangazwa na Adelaidenow.com.
Nyamara, iyi nkuru yabaye kimenyabose mu baturage bo muri ako gace, bamwe bavuga ko byari urupfu ruteye agahinda, mu gihe abandi babonaga ari isomo ryo kwitonda no kwirinda ibishobora gushyira ubuzima mu kaga.
Gen. Muhoozi yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 20 Werurwe 2025, mu ruzinduko rw'akazi, asura ishuri rikuru ry'ingabo z'u Rwanda riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze.
Mu isomo yatanze muri iri shuri, yasabye abanyeshuri kwibanda ku guharanira ubumwe bw'Abanyafurika, kurinda inyungu zikomeye za Afurika, kurinda umutekano w'abaturage no guharanira ubuvandimwe bw'abatuye kuri uyu mugabane.
Uyu musirikare ukunda kuvuga ko mu Rwanda ari nko mu rugo, abinyujije ku rukuta rwa X yavuze ko yishimiye uburyo we n'itsinda bari kumwe bakiriwe.
Ati 'Ndashimira Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame na mugenzi wanjye Gen. Mubarakh Muganga ku buryo nakiriwe neza hamwe n'itsinda twari kumwe mu Rwanda. Imana ihe umugisha umubano wa kivandimwe urangwa hagati ya Uganda n'u Rwanda.'
Gen. Muhoozi yari aherekejwe n'abarimo Brig. Gen. Asingura Kagoro ndetse n'umunyamakuru w'inshuti ye akaba n'inshuti y'u Rwanda, Andrew Mwenda.
I want to thank H.E.Paul Kagame, First Lady Jeanette Kagame and my counterpart General Mubarak Muganga for the warm reception my delegation and I received in Rwanda. God bless the fraternal relations between Uganda and Rwanda.