Author: webrwanda

  • Nirisarike na Pyunik babonye amanota ya mbere, Djihad aratungurana, Kagere bikomeje kuba bibi #rwanda #RwOT

    Kuva ku munsi wo ku wa Kane w’iki Cyumweru kugeza ku munsi w’ejo hashize amakipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo yari yakinnye, amwe yitwaye neza andi ntibyagenda neza.

    Ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020, Colorado Springs Switchbacks ya Rwatubaye Abdul mu cyiciro cya 2 muri Amerika, yatsinzwe na Real Monarchs 4-1. Nyuma y’igihe kinini adakina kubera imvune, Rwatubyaye yinjiye mu kibuga ku munota wa 66 asimbuye Gabe Robinson.

    Ku munsi wo ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2020, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Misiri yari yakomeje, El Geish ya Muhire Kevin yanyagiye El Goouna 4-1. Muhire Kevin yinjiye mu kibuga ku munota wa 59. Nyuma y’umunsi wa 26 iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n’amanota 29, Al Ahly ya mbere ifite 71.

    Ku munsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Armenia, ni bwo Pyunik ya Nirisarike Salomon yaraye ibonye amanota 3 yuzuye, ni nyuma yo kunganya umukino ufungura shampiyona ubundi igatsindwa 2 yakurikiyeho, yaraye itsinze Gandzasar 2-0, ni umukino Nirisarike Salomon yakinnye iminota 90. Van ya 1 ifite 6, Pyunik ikaba iya 5 n’amanota 4.

    Wari umukino 4 wikurikiranya nta ntsinzi kuri Waasland Beveren ya Djihad Bizimana, baraye batsinzwe na Club Brugge 4-1, ni umukino Djihad Bizimana yatunguranye agaragara mu kibuga yinjiyemo ku munota wa 63 asimbuye J. Schryvers, ni mu gihe yari aherutse gutangariza ISIMBI ko afite imvune izatuma amara iminsi 10 hanze y’ikibuga. Sporting Charleroi ya mbere ifite amanota 12 n’aho Waasland ya 17 ibanziriza iya nyuma ifite 3.

    Saint-Etienne ikinamo umunyarwanda Kevin Monnet Paquet mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa yabonye amanota atatu ku munsi wa kabiri wa shampiyona 2020-2021. Kevin Monnet Paquet yakinnye iminota ine ya nyuma ubwo yinjiraga ku munota wa 86′ w’umukino asimbuye Denis Bouanga.

    Sandvikens ya Yannick Mukunzi mu cyiciro cya 3 muri Sweden ntiyaraye ihiriwe n’impera z’icyumweru kuko yaraye itsinzwe na Sylvia 2-1, ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye 90. Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n’amanota 25, Vasuland ya mbere ifite 41.

    Ku munsi w’ejo kandi muri Tanzania shampiyona yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 2, Simba SC ya Meddie Kagere yanganyije na Mtibwa Sugar 1-1. Ni umukino Kagere atakandagiye mu kibuga.

    KMC ya Migi utarabona icyangombwa kimwemerera gukorera muri iki gihugu, yaraye itsinze Tanzania Prisons 2-0.

    Ku wa Gatanu Azam FC ya Ally Niyonzima na we utarabona icyangombwa kimwemerera gukorera muri iki gihugu, yatsinze Coastal Union 2-0. KMC na Azam FC za mbere zifite 6, Simba SC ya 4 ifite 4.

    Uyu munsi Yanga ya Haruna Niyonzima saa 19h, irakina na Mbeya City mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’iki gihugu.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nirisarike-na-pyunik-babonye-amanota-ya-mbere-djihad-aratungurana-kagere-bikomeje-kuba-bibi

  • Bamwe mu bakinnyi b’Amavubi batangiye guhurizwa hamwe mu myitozo ngororamubiri #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yatangiye guhuriza hamwe bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bagakora imyitozo ngororamubiri.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/bamwe-mu-bakinnyi-b-amavubi-batangiye-guhurizwa-hamwe-mu-myitozo-ngororamubiri

  • Serena igiye gufungura hoteli y’inyenyeri eshanu i Goma (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Ikompanyi y’Amahoteli ya Serena Group of Hotels igiye gufungura hoteli nshya mu Mujyi wa Goma aho byitezwe ko izatahwa ku mugaragaro na Perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi.

    source https://igihe.com/ubukerarugendo/article/serena-igiye-gufungura-hoteli-y-inyenyeri-eshanu-i-goma-amafoto

  • Huye: Hashyizwe kontineri izajya ikusanyirizwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga bitakifashishwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kontineri ya Enviroserve iri mu kibuga cy
    Kontineri ya Enviroserve iri mu kibuga cy’Umurenge wa Ngoma

    Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi kontineri, umuyobozi wa Enviroserve, Olivier Mbera, yavuze ko izajya ijugunywamo ibikoresho byapfuye cyangwa bitagikoreshwa by’ubwoko bunyuranye harimo amatara yashiririye, za batiri, za mudasobwa, amaterefone, ibikoresho bikoze muri pulasitike, impapuro ndetse n’ibyuma bitagifite umumaro bakunze kwita injyamani, n’ibindi.

    Abazajya bazana ibi bikoresho ntacyo bazajya bishyurwa, uretse ibigaragara ko bishobora kongera gukoreshwa nk’uko bivugwa na Mbera.

    Ati “Ibyuma bita injyamani biragurwa, ngira ngo igiciro cyabyo kigeze ku mafaranga 30 ku kilo. Za batiri na zo hari izigurwa, urugero izo mu modoka n’izo muri terefone. Icyakora hari izitagurwa urugero nk’izo muri za terekomande. Za mudasobwa n’ibindi na byo biragurwa.”

    Amabuye ya radio, za batiri na za mudasobwa biri mu bizajya bikusanywa bikajya kubyazwa umusaruro aho kuvamo uburozi
    Amabuye ya radio, za batiri na za mudasobwa biri mu bizajya bikusanywa bikajya kubyazwa umusaruro aho kuvamo uburozi

    Ibi bigurwa bikurwamo ibindi byuma, cyangwa amabuye y’agaciro yabikoreshejwemo, akazifashishwa mu gukora ibindi nka byo.

    Mbera anavuga ariko ko icyo abantu bakwiye gushyira imbere atari ukugurisha ibi bikoresho, ahubwo kutabijugunya aho babonye, ahubwo bakabibazanira kugira ngo babibyaze umusaruro, bityo bitange akazi kandi banarengere ubuzima.

    Ibi abivugira ko muri rusange imyanda ituruka ku bikoresho electronic igenda yiyongera cyane ku isi kandi itera ingaruka ku buzima.

    Ati “Ku isi, ibishingwe byiyongera cyane ni iby’ikoranabuhanga. Ubu tugeze muri za miriyari zirenga mirongo itanu za toni ku isi hose. Mu gihugu cyacu ho twakoze ubushakashatsi dusanga buri mwaka hajugunywa ibiri hagati ya toni ibihumbi 10 n’ibihumbi 15.”

    Naho ku bijyanye n’ingaruka z’ibishingwe bituruka ku bikoresho by’ikoranabuhanga, harimo kuba hari ibigera mu butaka bigatuma amazi atabasha kubwinjiramo neza bityo n’umusaruro ukagabanuka.

    Olivier Mbera, umuyobozi wa Enviroserve avuga ko ibishingwe by
    Olivier Mbera, umuyobozi wa Enviroserve avuga ko ibishingwe by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bidakwiye kuvangwa n’ibindi bishingwe kuko bibamo ibinyabutabire by’uburozi ku buzima

    Ibingibi ariko ngo si byo biteye impungenge cyane, ahubwo ibirimo ibinyabutabire (chemicals) twakwita uburozi ku buzima bw’abantu, urugero nk’amabuye y’iradiyo cyangwa aya terekomande n’amatara.

    Iyo bimenwe mu myanda isanzwe byivanga n’ubutaka, ifumbire birimo aho ishyizwe bikazazamuka mu bihingwa, hanyuma bikaribwa mu myaka yeze, ababiriye bikabatera indwara zirimo na kanseri.

    Mbera ati “Hari ibyo usangamo za aside na za mercure. Urugero nk’itara (ampoule) ribamo mercure kandi iyo uyihumetse ibihaha birangirika bigatera n’amakanseri. Iyo bivanze n’indi myanda igahinduka ifumbire, bizamuka mu bihingwa tukabirya bikadutera indwara.”

    Yungamo ati “Mu Rwanda ntiturakora ubushakashatsi ku ndwara bitera, ariko mu bindi bihugu bya Afurika nka Ghana bakoze ubushakashatsi kuri kanseri ziyongera, basanga ibi bikoresho by’ikoranabuhanga byiyongera bifiteho uruhare rurenga 20% kuko mu maraso yabo bagiye basangamo ibinyabutabire bimwe na bimwe biva muri ibi bikoresho.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, André Kamana ashima iyi kampani yazanye uburyo kwo kwakira ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo bibyazwe umusaruro, aho kuvangwa n’indi myanda bikaba byatera ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, André Kamana

    Nk’ubuyobozi ngo bazafatanya mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kubizana aho kubibika cyangwa kubijugunya aho babonye.

    Ati “Tuzafatanya kubwira abafite ibyo bikoresho babizane ahabugenewe aho kubibika bikazabagiraho ingaruka.”

    Abatuye mu mujyi wa Huye bamenye ibyiyi kontineri barayishimiye kuko ngo bagiye kubona aho berekerana bimwe mu byo baburaga aho bashyira.

    Uwitwa Anaclet Kubwimana utuye i Tumba ati “Iyi kontineri yari ikenewe. Hari igihe wasangaga mu ngo zacu twabuze aho dushyira amatara ashaje na za terefone kuko twabaga tuzi ko bidakwiye kuvangwa n’imyanda ibora kandi byo bitabora.”

    Kugeza ubu Enviroserve imaze gushyiraho kontineri zikusanyirizwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga bitacyifashishwa mu turere dutanu, kandi intego ni uko uyu mwaka wa 2020 uzarangira zimaze kugezwa mu turere twose tw’u Rwanda.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/huye-hashyizwe-kontineri-izajya-ikusanyirizwamo-ibikoresho-by-ikoranabuhanga-bitakifashishwa

  • Umusore yiyahuye kubera amafoto ye yambaye ubusa agiye hanze #rwanda #RwOT

    Umusore w'Umwongereza witwa Joel Crockett-Devine w'imyaka 19,yasanzwe mu cyumba cye yiyahuye nyuma y'igihe bagenzi be bamutesha umutwe nyuma y'aho amafoto ye yambaye ubusa agiriye hanze.

    Joel Crockett-Devine yari amaze igihe kinini yarataye umutwe nyuma y'aho benshi mu rungano rwe bakomeje kumwoherereza ubutumwa bamugira inama yo kwiyahura.

    Kubera kwiheba,uyu musore yasabye nyina amafaranga yo kubaha kugira ngo barekere aho kumwibasira gusa ntibyababujije gukomeza.

    Ikinyamakuru cyo mu mujyi wa Liverpool cyavuze ko uyu musore yasabye amafaranga nyina yo guha aba bagenzi be habura iminsi 3 ngo yiyahure.

    Uyu musore wari ufite ubuhanga mu gukina filime,yari arwaye indwara zo mu mutwe zirimo Asperger's Syndrome, obsessive compulsive disorder na Harlequin Syndrome.

    Ijoro ribanziriza iryo yiyahuyemo,Joel yari yatemberanye na nyina Ruth Crockett, bagiye gusura inshuti.

    Mu ijoro yiyahuyemo,uyu musore ngo yari ameze neza ariko ngo nyuma yahise ajya mu cyumba cye hakiri kare bitari bisanzwe kuko yakundaga gukina imikino yo kuri mudasobwa.

    Mu gitondo kare,uyu musore yatinze kuva mu cyumba cye bituma nyina ajya kureba icyamubayeho niko gusanga yiyahuye.

    Polisi yakoze iperereza iza gusanga ko hari amafoto ye yambaye ubusa yahererekanyijwe na bagenzi be biramubabaza cyane.

    Mugenzi we w'imyaka 18 wo muri Lancaster yahise atabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare mu gukwirakwiza amafoto y'uyu musore yambaye ubusa agamije gutesha umutwe no gusebya uyu musore.

    Ibimenyetso byafashwe na Polisi ngo ntabwo byari bihagije ku buryo yajyanwa mu nkiko.Uyu musore yiyahuye muri Mata 2019.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/13/umusore-yiyahuye-kubera-amafoto-ye-yambaye-ubusa-agiye-hanze/

  • Kinshasa: Abagizi ba nabi bateye ikigo nderabuzima bafata ku ngufu Abagore 7, barimo abarwayi 5 n'abaforomo babiri bafashwe ku ngufu imbere y'abandi bakozi #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu, itariki 12 Nzeri, Ikigo Nderabuzima cya Kisenso, muri Kinshasa, cyibasiwe n'abagizi ba nabi bazwi nka Kuluna bitwaje imihoro, inyundo n'izindi ntwaro gakondo zakoreshejwe mu gutera ubwoba abaganga n'abarwayi, aho bivugwa ko abagera kuri 7 muri aba bafashwe ku ngufu.

    Kuri uyu wa Gatandatu, nibwo Imiryango itegamiye kuri leta, Afia Mama na Ipas yageze ahabereye igitero nk'uko tubikesha urubuga Actualite.cd.

    'Abagabye igitero batwaye microscopes ebyiri, icyuma gitanga umwuka cyo mu cyumba cyo kubyariramo (cyari impano yatanzwe na Ipas), intebe z'abaganga (impano yatanzwe n'Abaganga Batagira Imipaka).

    Laboratwari yarajejwe, udufuka tw'amaraso (hafi 30) twaratwawe. Mu buvuzi bw'abana, gutanga amaraso byarahagaritswe.

    Abagore 7, barimo abarwayi 5 n'abaforomo babiri bafashwe ku ngufu imbere y'abandi bakozi.

    Ku wa gatanu, aba bagore bavuye amaraso umunsi wose kandi baracyafite ihungabana ', ibi bikaba byavuzwe n'Umuyobozi w'Ubuvuzi w'Ikigo Nderabuzima na Materinité cya Revolution.

    Kuri Anny Modi, umuhuzabikorwa wa Afia Mama, 'abatanga serivisi z'ubuvuzi bakeneye ubufasha bwo mu mutwe kugira ngo batsinde ihungabana ryatewe no gufatwa ku ngufu kwa bagenzi babo bari ku kazi.'

    Itsinda riyobowe na Dr Jean Claude Mulunda, uhagarariye Ipas mu gihugu, ryaganiriye n'umuyobozi w'ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa mu karere k'ubuzima ka Kisenso, babizeza inkunga yabo mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

    Ipas ni umuryango utegamiye kuri leta ukorera hirya no hino ku Isi mu bijyanye no guteza imbere ubuzima bw'imyororokere n'uburenganzira bw'umugore, ndetse no gukumira impfu n'ibikomere biterwa no gukuramo inda.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/13/kinshasa-abagizi-ba-nabi-bateye-ikigo-nderabuzima-bafata-ku-ngufu-abagore-7-barimo-abarwayi-5-nabaforomo-babiri-bafashwe-ku-ngufu-imbere-yabandi-bakozi/

  • Oxford igiye gusubukura imirimo yo kugerageza urukingo rwayo rwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi mike kaminuza ya Oxford n'kigo gikora imiti cya AstraZeneca batangaje ko babaye bahagaritse imirimo yo kugerageza urukingo rwabo rwa Covid-19, kuri ubu bamaze gutangaza ko iyi mirimo igiye kongera gusubukurwa.

    Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/oxford-igiye-gusubukura-imirimo-yo-kugerageza-urukingo-rwayo-rwa-covid-19

  • USA: Umugabo n'umugore bapfuye mu bihe byegeranye bafatanye ikiganza #rwanda #RwOT

    Tariki 2 Nzeri, umugabo n'umugore bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bapfuye mu bihe byegeranye cyane kuko umwe yapfuye, hashira iminota ine undi agahita apfa, bafatanye mu kiganza nyuma yo kuzahazwa na Coronavirus.

    Source : https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/usa-umugabo-n-umugore-bapfuye-mu-bihe-byegeranye-bafatanye-ikiganza

  • Igerageza ry’urukingo rwa Covid-19 rwakozwe na AstraZeneca na Kaminuza ya Oxford ryasubukuwe #rwanda #RwOT

    Icyiciro cya nyuma cy’isuzuma ry’urukingo rwa COVID-19 rwakozwe na AstraZeneca na Kaminuza za Oxford rigiye gusubukurwa, nyuma y’uko ryari ryahagaritswe ubwo umwe mu barugeragerezwagaho agaragaje uburwayi budasobanutse.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/igerageza-ry-urukingo-rwa-covid-19-rwakozwe-na-astrazeneca-na-kaminuza-ya

  • Mico The Best yabonye igihembo cya mbere mu muziki! Urutonde rw’abegukanye Kiss Summer Awards 2020 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020, abahanzi barushije abandi gukora neza mu mpeshyi y’uyu mwaka bashimiwe na Radio Kiss Fm, mu bihembo byiswe Kiss Summer Awards 2020, byatangwaga ku nshuro yabyo ya gatatu.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/mico-the-best-yabonye-igihembo-cya-mbere-mu-muziki-urutonde-rw-abegukanye-kiss