
Author: webrwanda
-
Umurambo w’umuvandimwe wa Mangwende wabonetse #rwanda #RwOT
Gasore Sharif wari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Rugby na Lions de Fer Club, akaba n’umuvandimwe wa Imanishimwe Emmanuel wa APR FC, nyuma yo kugwa mu kiyaga cya Muhazi, umurambo we waraye ubonetse.
Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2020, ni bwo uyu mukinnyi yitabye Imana aguye mu kiyaga cya Muhazi.
Gasore Sharif nyuma yo kugwa muri iki kiyaga, umurambo we ukaba warabuze ndetse inzego zibishinzwe zitangira kuwushakisha burinda bwira utabonetse.
Nyuma yo kwitaba Imana ku Cyumweru, ku munsi w’ejo ku wa Mbere ni bwo umurambo waje kuboneka.
Gasore Sharif akaba n’umuvandimwe wa Imanishimwe Emmanuel [Mangwende], uretse kuba umukinnyi wa Rugby yanakinnye umupira w’amaguru mu ikipe ya ASPOR FC.
Gasore Sharif (ubanza ibumoso) yari umuvandimwe wa Mangwende(uri hagati)
Yari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Rugby ‘Silver Backs’ na Lions de Fer ClubSource : http://isimbi.rw/siporo/article/umurambo-w-umuvandimwe-wa-mangwende-wabonetse
-
Abanyarwandakazi barindwi barashakishwamo abazahagararira EAC muri Miss Career Africa #rwanda #RwOT
Abakobwa 15 barimo abanyarwandakazi barindwi bari gushakishwamo abazahatanira ikamba rya Miss Career, izasorezwa mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka. -
Inzobere zashimangiye ko kurya ibirimo vitamin C na D byongera ubudahangwarwa bw’umubiri #rwanda #RwOT
Dr. Anthony Fauci, Umuyobozi w’ikigo cy’Ikigo cy’Indwara z’Ubuhumekero n’izandura (NIAID) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye gushimangira ibyagaragajwe n’ubushakashatsi butandukanye, bwerekanye ko kugira umuco wo gufata amafunguro n’ibindi bintu birimo vitamin C na D, bishobora kufasha umubiri kubaka ubudahangarwa ukeneye mu guhangana n’indwara. -
Minisitiri Shyaka yasabye igisubizo cyihuse ku bambuka umupaka bagiye kwahira hakurya y’Akanyaru #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara gushyira imbaraga mu gutera ubwatsi kugira ngo hirindwe ikibazo cy’abantu bagenda bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo bakarenga imbibi z’u Rwanda. -
Huye: Hafunguwe santere yo kuvuriramo abanduye Coronavirus #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Mu Kigo Nderabuzima cya Mukura ni ho hashyizwe site ivurirwamo abanduye Coronavirus
Iyo santere yashyizwe mu Kigo Nderabuzima cya Mukura giherereye mu Murenge wa Mukura, guhera ku itariki ya 6 Nzeri 2020. Kugeza ubu imaze kugezwamo abarwayi bane ariko batarembye, kandi ubu babiri muri bo bamaze gukira baranataha nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege.
Nubwo hari Abanyehuye iyi ndwara yamaze kugaragaraho bagera kuri 14, umwe muri bo ubu akaba arwariye mu rugo iwe, aba bane bakiriwe muri santere ya Mukura si Abanyehuye. Ni abagiye kwivuriza ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), babasangamo Coronavirus ntibabohereze iwabo, ahubwo bakavurirwa bugufi y’aho bari bari.
Abajyaga bivuriza ku kigo nderabuzima cya Mukura ubu ngo bashakiwe ahandi bazajya bivuriza nk’uko bivugwa na Meya Sebutege.
Agira ati “Abaturage bashyiriweho ahantu baherwa serivisi z’ibanze hafi y’ikigo nderabuzima bari basanzwe bivurizamo. Hanateganyijwe ko abagize ibibazo bituma biba ngombwa ko bakurikiranwa bazajya boherezwa ku kigo nderabuzima cya Rango, cyangwa ku bitaro bya Kabutare hifashishijwe imbangukiragutabara”.
Uyu muyobozi anaboneraho gusaba Abanyehuye kurushaho kwirinda Coronavirus, buri wese akumva ko amabwiriza yo kwirinda amureba kandi akayakurikiza, kuko uretse kuba abayandura bagenda biyongera, inamunga ubukungu bw’igihugu.
Ibi binashimangirwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, Andre Kamana, ukunze kubwira imbaga ati “umurwayi umwe gusa kumupima, bitwara amafaranga hagati y’ibihumbi 50 na 100. Abafite za whatsap mujye mureba ku mbonerahamwe igaragaza iby’imirwarire ya Coronavirus, murebe imibare y’abamaze gupimwa hanyuma mukube mwumve amafaranga iyi ndwara imaze gutwara”.
Aha kandi ngo ntihaba habazwe ibigenda ku barwaye iyi ndwara barembye, biba ngombwa ko bongererwa umwuka hifashishijwe imashini (Ventilators).
Visi Meya Kamana anasaba abantu gutekereza ku gihe abantu batirinze, hanyuma bakarwarira rimwe uko byagenda.
Ati “Abarwaye Coronavirus ntibarwarira aho abandi barwayi barwariye. Ese dufite ibitaro bihagije muri buri kagari na buri murenge na buri karere ? Tuvuge niba abaturage ba Ngoma bose barwaye, ese twabona ahantu dukwirwa? Buri wese se yabona icupa rya bomboni rimujyaho? Ese abo baganga babitaho bava hehe”?
Iyi santere yashyiriweho kuzajya ivurirwamo abarembye kuko abatarembye bazajya bakurikiranwa bari mu ngo. Yashyizweho muri uku kwezi kwa Nzeri, nyuma y’uko guhera kuitariki ya 13 Nyakanga, ibitaro bya Kaminuza (CHUB) na byo ubu bisigaye bipima Coronavirus ku batuye mu Ntara y’amajyepfo.

-
-
Bitarenze Werurwe 2021 ibyangijwe n’ibiza bizaba byasanwe – RTDA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Amateme n’ibiraro byangijwe n’ibiza byamaze gukorerwa inyigo
Ni ibikorwa biteganyijwe ko bizatwara asaga miliyali 12 z’amafaranga y’u Rwanda, bikazasanwa ku bufatanye n’Inkeragutabara kandi bigasanwa ku buryo burambye.
Hagati aho abatuye mu bice bisanzwe byibasirwa n’ibiza cyangwa abatuye mu manegeka, barasabwa kwitegura kwimuka aho hantu igihe imvura y’umuhindo yaba itangiye kugwa, kandi abafite amazu bakagerageza kuzirika ibisenge byabo, naho abaturiye ahagiye hangizwa n’ibiza bagakomeza kwita ku miyoboro y’amazi kugira ngo atangiza ahari hamaze gusanwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu hamwe mu hangijwe imihanda n’ibiraro bihuza Nyabihu Ngororero, Muhanga na Gakenke, avuga ko muri rusange hari ibyamaze gusanwa by’agateganyo ariko ahangiritse cyane hari gukorerwa inyigo yo kuhasana ku buryo burambye butazongera kwangizwa n’ibiza by’imvura.
Urugero atanga ni nk’ikiraro cya Giciye cyamaze gukorerwa inyigo, aho bari bihaye amezi atandatu yo gukora inyigo yacyo, ubu ikaba yaramaze gukorwa, ikiraro cya Nyamutera, n’igihuza Gakenke na Nyabihu.
Hari kandi umuhanda Mukamira-Ngororero wacitse, na wo ngo ukaba warasuwe kandi hari icyizere cy’uko uzubakwa vuba.
Agira ati “Kugeza ubu hari ibyakozwe ku buryo inzira zose zigendwa nubwo hagendwa mu buryo butarambye, ariko hari icyizere cy’uko ibyakorewe inyigo na byo bizakorwa ku buryo bwihuse”.
-
- Umuhanda Ngororero-Mukamira wangiritse na wo wamaze gukorerwa inyigo yo kuwusana
Ati “Mu gihe imvura izaba iguye, twebwe icyo tuzakora ni ukuba twakomeza kubungabunga imihanda n’inkengero zayo kugira ngo twitwararike imiyoboro ishoboka itazangirika, byose kandi bikazanaterwa n’uburemere imvura izaba ifite.
Muhanga ishobora kutoroherwa n’imigenderanire n’Amajyaruguru n’Uburengerazuba
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko ibiraro binini bihuza Muhanga na Nyabihu mu Burengerazuba, na Gakenke mu Majyaruguru byangiritse, ku buryo umuturage ushaka kugana muri ibyo bice bimusaba gukoresha umuhanda munini uva Muhanga-Kigali cyangwa Muhanga-Ngororero.
Nyamara hari ikindi kibazo cy’uko umuhanda Muhanga-Ngororero ujya urengerwa n’amazi ya Nyabarongo igihe cy’imvura, ku buryo nta gikozwe imvura y’umuhindo ishobora kuzajya ihagarika ingendo z’akarere kose kuri uwo muhanda wari usigaye.
Nubwo amazi atuzura iminsi myinshi ariko ashobora kuzura amasaha arenga atanu cyangwa umunsi wose nta modoka itambuka, ariko ngo hakozwe ubuvugizi ku buryo ibiraro byangijwe n’ibiza hizewe ko bizasanwa, Muhanga ikongera kugenderana n’utundi turere.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko usibye abakozi ba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) na RTDA baherutse gusura ahangiritse, nta gihe gishize Umukuru w’Igihugu atangaje ko ikibazo cy’ahangiritse mu misozi miremire irimo na Muhanga hagiye gushakirwa ubushobozi hagakorwa.
Agira ati “Twizeye ko nta kuzarira kuko n’Umukuru w’Igihugu aherutse kubivugaho kandi ibyo yahaye umurongo biba bigiye gukemuka, inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana, inyigo zarakozwe kandi dukomeje gukorana n’izindi nzego ngo byihutishwe”.
Umuyobozi Mukuru wa RTDA Imena Munyampenda, avuga ko imihanda n’ibiraro bisabwa gusanwa kubera ko byangijwe n’ibiza mu Turere twa Nyabihu, Ngororero, Gakenke na Muhanga byamaze gukorerwa inyigo kandi amafaranga yo kubisana ahari.
Avuga ko ku bufatanye n’inkeragutabara hamaze kwigwa uko RTDA izakorana n’uturere mu mikoreshereze y’ingengo y’imari yateganyijwe, kugira ngo ibyo bikorwa remezo bisanwe ku buryo burambye kandi bigiye kwihutishwa.
-
- Umuhanda Muhanga-Ngororero urengerwa n’amazi na wo uri mu yakorewe inyigo ngo uzamurwe usumbe umwuzure wa Nyabarongo
Agira ati “Twamaze gukora inyigo ku biraro bihuza turiya turere n’inyigo mu bice by’imihanda byangiritse na hariya umwuzure wa Nyabarongo urenga umuhanda, byose turageteganya kuba twabikoze bitarenze Werurwe 2021”.
Imvura y’itumba iheruka yaguye muri utwo turere duherereye mu misozi yangije ibikorwa remezo byinshi inahitana ubuzima bw’abaturage, abandi bakurwa mu byabo ku buryo hari n’abagicumbikiwe mu mashuri no mu baturanyi batarabona aho kuba, ariko amacumbi akaba akomeje kubakwa kugira ngo abasenyewe n’ibiza babone aho kuba.

-
-
Abanyarwandakazi barindwi barashakishwamo abazahagararira EAC muri Miss Career Africa #rwanda #RwOT
Abakobwa 15 barimo abanyarwandakazi barindwi bari gushakishwamo abazahatanira ikamba rya Miss Career, izasorezwa mu Rwanda mu mpera z'uyu mwaka. -
@brucemelodie akomeje guca agahigo mubandi bahanzi mugukora indirimbo nyishi. #rwanda #RwOT
@brucemelodie akomeje guca agahigo mubandi bahanzi mugukora indirimbo nyishi.




