Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rtd-maj-mudathiru-na-bagenzi-be-basubiye-imbere-y-urukiko
Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rtd-maj-mudathiru-na-bagenzi-be-basubiye-imbere-y-urukiko
source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rtd-maj-mudathiru-na-bagenzi-be-basubiye-imbere-y-urukiko
Ikigeragezo muri kamere yacyo twumva ari kibi, kandi mugihe habonetse ikigeragezo giturutse ku cyaha, umutima nama wacu uhita wumva ugushije ishyano, ariko ibigeragezo byose ntabwo bituruka ku byaha kuko na Yesu ubwe yarageragejwe kandi atarigeze akora icyaha (Mariko 1:13, Luka 4:1-13). Icyaha kiboneka mugihe twitwaye nabi mu kigeragezo.
Hari uburyo bubiri tugeragezwamo: Satani n’ibyaha byacu. Ibyakozwe n’intumwa 5 haduha urugero rw’umuntu wageragejwe na Satani: Ananiya n’umugore we Safira babeshye intumwa Petero bakazana igice kimwe cy’ifeza bakamubwira ko ariyo mafaranga yose bagurishije isambu nyamara babeshya. Petero yarababajije ati: “Nigute Satani yujuje umutima wawe uburyarya ugatinyuka kubeshya umwuka wera ugahisha amafaranga y’isambu yawe?” Aha Petero yamenye ko ikigeragezo cyo kubeshya cyavuye kuri Satani. Ananiya n’umugore we bombi baguye mu gishuko cya Satani (Ibyakozwe n’Intumwa 7-10). Uburyo Yuda yagambaniye Yesu nabyo ni ikigeragezo cyavuye kuri Satani (Luka 22:3, Yohana 13:2).
Mubyukuri, kubera ko Satani ari “imana y’iyi si” (2 Abakorinto 4: 4) akaba na se w’ibinyoma (Yohana 8:44), ibibi byose bikomoka kuri we. Ariko, kamere yacu yo kwikunda itiza umurindi Satani. Ntidukwiriye ko Satani atwigarurira ngo dushimishe kamere y’icyaha. Ikibazo gikomerera abantu ni ukwemera gukururwa n’irari ry’icyaha, icyo gihe umubano wawe n’Imana utangira kugenda wangirika buhoro buhoro.
N’ubwo dushobora kwifuza gukora ibyiza, twese turageragezwa . Nta muntu n’umwe uri hejuru y’icyaha kuburyo kitamugeraho, Yewe n’Intumwa Pawulo yasangije abantu intambara yahuraga nazo ubwo yandikiraga Abaroma 7:22-23 “Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye”
Ikigeragezo ubwacyo ntabwo ari icyaha. Gihinduka icyaha mugihe twemereye ibishuko bigahinduka ibikorwa ndetse bikinjira mu mitima yacu. Urugero irari ni icyaha n’ubwo atari igikorwa ariko ribera mu bitekerezo (Matayo 5:28) irari, ubwibone, umururumba n’ishyari byose ni ibyaha bibera mu mutima n’ubwo bidashobora kugaragarira buri wese. Iyo twemereye ibishuko nk’ibi byo kunezeza intekerezo zacu bigashora imizi mu mitima yacu bikaduhumanya. Iyo twemereye ibishuko, tugasimbuza imbuto z’umwuka iz’umubiri (Abefeso 5:9, Abagalatiya 5:19-23) bituma twikururira akaga gakomeye.
Uburyo bwiza bwo kwirinda guha icyuho ikigeragezo ni ugufata umwanzuro. Yosefu ni urugero rwiza rw’umuntu utaremeye ko ibishuko bihinduka icyaha (Itangiriro 39:6-12) n’ubwo yageragejwe n’igishuko cy’ubusambanyi, ntiyigeze yemerera igishuko ngo gishore imizi. Yakoresheje amaguru ye Imana yamuhaye ariruka. Aho kugirango agume ahantu hagombaga kumuviramo ibibazo, avuga, yisobanura, atanga impamvu, Yozefu yarahunze. Ikigeragezo nticyabaye icyaha kuri we kuko yakitwayemo neza mu buryo bunezeza Imana. Byashoboraga kumubera icyaha, iyo Yozefu aza kuguma aho agashaka gutsinda igishuko akoresheje imbaraga ze bwite.
Abaroma 13: 13-14 haduha umurongo ngenderwaho wo kwirinda ibihe bishobora kudutera ibishuko “Tugendane ingeso nziza nk’abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby’isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari. Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza”.
Source: www.gotquestions.org
Source : https://agakiza.org/Bibiliya-ivuga-iki-ku-bigeragezo.html
Mu gihugu cya Irani bishe banyonze umukinyi wo guturana hasi (wrestling) nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica. Nubwo iki gihano cyari cyamaganiwe kure n'amahanga, imiryango mpuzamahanga n'abantu ku giti cyabo, basaba ko urubanza rwe rwasubirwamo, ntabwo byabujije ko anyongwa.
Navid Afkari w'imyaka 27 y'amavuko, yakatiwe urwo gupfa kubera urupfu rw'ushinzwe umutekano mu gihe cy'urukurikirane rw'imyigaragambyo yo kwamagana Leta mu 2018. Uyu wishwe anyonzwe, mu rubanza yavuze ko yakorewe iyica rubozo kugira ngo yemere icyaha.
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu, Aministie International ribona ko iyicwa rya Afkani ryakozwe mu buryo bunyuranije n'amategeko. Mu majwi yakwiragijwe n'iri shyirahamwe, Afkari yavuze ati:' Niyo nicwa, ngomba muze mumenye ko nari umwera'. Afkani yakoze ibishoboka byose, mu nzira zisoboka ngo aticwa ariko biranga.
Umwunganizi we mu bijyanye n'amategeko yabujijwe ko babonana n'umuryango we mbere y'uko yicwa, nk'uko bisabwa mu mategeko ya Irani.
Ku rubuga rwe rwa Twitter yanditse ati: 'Kuki mwihutiye gusoma urwo rubanza gushyika aho mubuza Navid ko abiwe bamusezera ubwa nyuma'?.
Hari abantu benshi basabye ko urwo rubanza rwo kwicwa rukurwaho, harimo na Sendika irimo abakinnyi bo hirya no hino ku isi yose bashyika ibihumbi 85. Iyi Sendika y'abakinnyi yitwa World Players Association yamenyesheje ko uyu mu kinnyi w'umukino wo guturana hasi yafashwe binyuranije n'amategeko. Isaba ko Irani ikurwa mu mikino nyuma yo gushyira mu bikorwa iki gihano cyo kwicwa.
Perezida wa Amerika Donald Trump yasabiye uyu mukinnyi imbabazi, avuga ko igikorwa cyonyine uyu mukinnyi yakoze ari uko yihereje umuhanda akajya mu myigaragambyo yo kwamagana Leta.
Urwego mpuzamahanga rushinzwe kwinonora imitsi/kwiruka rwamenyesheje ko iyicwa rya Afkari ari inkuru mbi cyane, risaba umuryango we n'inshuti kwihangana.
Mu rwandiko rwabo, banditse bati: 'Birababaje cyane kubona ibyasabwaga n'abanonotsi hirya no hino ku isi hamwe n'ibyakozwe n'urwego mpuzamahanga ku isi rushinzwe kwinonora imitsi bitashyitse ku ntego yabyo'.
Mu ijwi ryakwiragijwe riva mu ibohero/gereza aho yari afungiye, Afkari yavuze ko yasinzikarijwe ubuzima/yakorewe iyicarubozo. Nyina we yavuzeko umuhungu we yategetswe gushinja ibyaha umwe wese ukwiwe.
Yongeye agira ati 'amasanamu/amashusho yakoreshejwe nk'ibyemezo yafashwe isaha imwe imbere y'uko ubwo bwicanyi buba.' Ku rubuga rwe rwa Twitter umucamanza we yavuze ko nta masanamu/mashusho ya video y'igihe cy'ukwicwa k'uwushinzwe umutekano yabayeho, nk'uko bivugwa mu makuru yo muri Irani.
Abategetsi ba Irani barahakana icyaha ko gusinzika ubuzima bagirizwa.
Afkari yari umukinyi azwi cyane muri Irani kuva cyera kandi akundwa n'abanyagihugu. Mu 2018, abantu bihereje imihanda bakora imyigaragambyo hirya no hino mu mihanda ya Irani kubera ikibazo cy'ubutunzi hamwe no gutoteza abantu guhagaze kuri politike.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
Source : http://www.intyoza.com/umukinnyi-ukunzwe-muri-irani-yishwe-anyonzwe/